Twese hamwe turyoherwe n’ibitabo mu rugo.
Inama ku babyeyi n’abarezi
mu kwitabira gusoma.
Kumenya gusoma ni ubumenyi
bw’agaciro gakomeye..
Iyo umwana atangiye kumenya gusoma, ni ngombwa ko akoresha
ibitabo. Na mbere y’uko umwana amenya gusoma neza, kureba
amashusho bimufasha kugerageza gusoma amagambo.
Ababyeyi n’abarezi bafite uruhare rukomeye mu guteza imbere
gusoma bashishikariza abana gusomera mu rugo. Ibi bishobora
kugerwaho baramutse bahisemo igihe gihoraho buri munsi
kigenewe gusoma, byaba nk’igihe avuye ku ishuri ageze mu
rugo, nyuma yo koga, cyangwa mbere yo kuryama. Ikindi ujye
wibuka gushishikariza umwana wawe guhitamo ahantu hatuje
kandi hameze neza ho gusomera.
Kubona ababyeyi basoma bitera
abana ubushake bwo gusoma,
bikanubaka umuco wo gusoma mu
rugo.
Gucunga neza ibitabo mu rugo
Ni ingenzi kwigisha umwana wawe akamaro
k’ibitabo n’uko yabyitaho.
Fasha umwana wawe kumenyera imico ikurikira.
Gukaraba no kumisha intoki
mbere yo gusoma.
Kwirinda kwegereza
ibitabo ibiribwa n’ibinyobwa.
Ereka umwana wawe uko
bafata igitabo n’uko bahindura
impapuro bitonze.
Kugenzura abana bakiri bato igihe bafashe ibitabo.
Gutwara ibitabo mu kintu kibirinda
nk’agakapu cyangwa agafuka wikoreye haba mu mufuka cyangwa
mu mwenda.
Igihe cyo gusoma gishobora gukoreshwa
mu buryo butandukanye harimo ubu bune.
Gerageza kubikora mu
buryo bwizihiye abana, usomana
amarangamutima.
Ushobora gusomera hamwe n’abana bawe.1
Umwana wawe ashobora kugusomera.2
Mushimire cyane kandi
umuhe ubufasha igihe bibaye ngombwa.
Niba abana bataramenya
gusoma, basabe kukubwira inkuru
bifashishije amashusho.
Umwana wawe ashobora gusomera
abavandimwe n’inshuti ze.
3
Shishikariza abana gusimburana mu gusoma igitabo
cyangwa mu kugifata.
Saba umwana mukuru kujya afasha abato kuvuga neza amagambo.
Umwana ashobora
gusoma bucece cyangwa buhoro.
Nyuma yo gusoma inkuru ku giti cye,
saba umwana kukubwira inkuru
yasomye.
Umwana wawe ashobora gusoma ku giti cye.4
RWANDAN
‘Twese hamwe turyoherwe n’ibitabo mu rugo.’
Yateguwe na Gahunda y’Ibitabo by’Abana
b’Abanyarwanda.
yi nyandiko imenyesha ababyeyi akamaro ko gusoma
no mu gihe abana batari ku ishuri, inatanga inama
ku babyeyi n’abarezi ku bikorwa bakwifashisha
bashishikariza abana gusomera mu rugo.
Twizeye ko iyi nyandiko izagufasha
gutuma icyerekezo cyacu cyo
kubona abana benshi basoma
kenshi ibitabo byinshi kandi byiza
kigerwaho kigahinduka impamo.
Ku bindi bisobanuro cyangwa
ukeneye izindi nyandiko,
wakwandikira aha hakurikira