minisiteri y’imari n’igenamigambi · 2015-04-18 · james musoni rigeza ku nteko ishinga...
TRANSCRIPT
REPUBULIKA Y’ U RWANDA
MINISITERI Y’IMARI N’IGENAMIGAMBI
IJAMBO RYA MINISITIRI W’IMARI N’IGENAMIGAMBI, JAMES MUSONI RIGEZA KU NTEKO ISHINGA
AMATEGEKO IBIKUBIYE MU NGENGO Y’IMARI YA LETA
Y’IGIHE GICIRIRITSE CY’UMWAKA WA 2009
Ku wa 23, Ukwakira, 2008
1
Nyakubahwa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa
Sena,
Nyakubahwa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe
w’Abadepite,
Ba Nyakwubahwa ba Senateri,
Ba Nyakubahwa Badepite,
Namwe mwese muteraniye hano,
I. IRIBURIRO
1. Mbere na mbere nejejwe no kuba mu ba mbere bashyikirije Inteko Ishinga
Amategeko nshya umushinga w’itegeko, nkaba rero mboneyeho
n’umwanya wo kubifuriza imirimo myiza muri ino manda mwatorewe;
2. Nk’uko rero bitegenywa n’ingingo ya 79 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika
y’u Rwanda ryo kuwa 04 Kamena 2003 nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu,
nk’uko kandi bitegenywa n’ingingo ya 42 y’Itegeko Ngenga ryerekeye
Imari n’Umutungo bya Leta nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu; Mu izina rya
Guverinoma, nejejwe no kubagezaho Umushinga w’ingengo y’imari
y’amezi atandatu y’umwaka wa 2009, yagenewe igihe cy’inzibacyuho
kibanziriza iyubahirizwa ry’ingengabihe y’ingengo y’imari y’umuryango
w’ibihugu by’iburasirazuba bw’Afrika.
3. Uyu mushinga w’Itegeko ry’Ingengo y’Imari ya Leta, wateguwe
hashingiwe ku ngamba z’iterambere ry’ubukungu no kurwanya ubukene
(EDPRS), kuri gahunda ya guverinoma y’imyaka irindwi, ku ntego
z’iterambere z’ikinyagihumbi, no ku cyerekezo 2020.
2
Nyakubahwa Perezida w’umutwe wa Sena,
Nyakubahwa Perezida w’Umutwe w’Abadepite,
Ba nyakwubahwa ba Senateri,
Ba Nyakubahwa Badepite,
Nagira ngo mbanze mbagezeho incamake y’imiterere y’ubukungu mu Rwanda
uko buhagaze muri iki gihe n’uko buteganijwe mu gihe kiri imbere.
II. IMITERERE Y‘UBUKUNGU MU RWANDA
4. Umusaruro w’Igihugu (GDP) uteganijwe kuziyongera ku gipimo kingana na
8.5% mu mwaka wa 2008 ugereranije na 7.9% mu mwaka wa 2007,
kandi uteganijwe kuziyongera ku gipimo mpuzandengo (average) kingana
na 7,8% mu myaka itanu iri imbere kuva muri 2009 kugeza muri 2012.
5. Ibi bigaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda bwiyongera neza muri rusange
kandi ko buzakomeza kwiyongera no mu myaka itatu iri imbere. Ubu
bwiyongere burakomoka ahanini ku mpamvu z’ingenzi zikurikira:
i. Umusaruro ukomoka ku buhinzi uziyongera kuva kuri 0.7% mu
mwaka 2007 ugere kuri 14.7% mu mwaka wa 2008; Uwo musaruro
uzakomeza kwiyongera ku gipimo mpuzandengo kingana na 6.0%
kugeza mu mwaka wa 2012.
ii. Umusaruro ukomoka ku nganda n’ubukorikori uziyongera kuva kuri
10.2% mu mwaka 2007 ugere hafi kuri 14.6% mu mwaka wa 2008;
Uwo musaruro uzakomeza kwiyongera kugeza mu mwaka wa 2012
ku gipimo mpuzandengo kingana na 12.4%.
3
iii. Muri rusange, umusaruro ukomoka kuri za serivisi uziyongera ku
gipimo mpuzandengo kingana na 9% mu myaka itatu iri imbere.
iv. Igipimo cy’izamuka ry’ibiciro kizaba kigeze hafi kuri 12% (Annual
Average Inflation) mu mpera z’umwaka wa 2008 kivuye kuri 9.1%
mu mpera z’umwaka wa 2007. Iri zamuka ry’ibiciro rikaba ahanini
ryaratewe n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko
mpuzamahanga ryagize ingaruka ku biciro byo gutwara abantu
n’ibintu, izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa hamwe n’ibiciro by’ibicuruzwa
bitumizwa mu mahanga.
v. Agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda, mu mwaka wa 2008 ugereranije
n’idorari ry’Amerika kavuye kuri Frw 544 mu mu mpera z’umwaka wa
2007 kakagera kuri Frw 543 mu kwezi kwa Kamena 2008, aribyo
bivuze ko kiyongereyeho agaciro kangana na 0.2%. Mu mpera
z’umwaka wa 2008, biteganijwe ko agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda
kazakomeza kwiyongera kagere kuri Frw 540 ugereranije n’idorari
ry’abanyamerika bihwanye na 0.6%.
vi. Ibi bikaba byaraturutse ahanini ku kwiyongera kw’amafaranga
y’impano yashyizwe kuri Konti ya Leta, ku mafaranga y’abikorera
(prívate transfers), hamwe n’izamuka ry’ibicuruzwa byoherezwa
hanze (good export performance).
vii. Ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga biteganywa kwiyongeraho
25% muri uyu mwaka wa 2008 ugereranije n’umwaka wa 2007;
naho ibitumizwa mu mahanga bikiyongereho 42% ugereranije
n’umwaka ushize.
4
viii. Amafaranga akomoka ku misoro n’amahoro aziyongeraho 25.7%
muri uyu mwaka wa 2008 ugereranije n’umwaka ushize wa 2007,
bikaba bikomoka cyane cyane ku mikorere myiza y’Ikigo cy’Imisoro
n’Amahoro ariko n’imizamukire y’ibiciro k’umasoko nayo ikaba ifite
urahare rugaragara.
Ba nyakwubahwa ba Senateri,
Ba Nyakubahwa Badepite,
Kubera ko ubukungu bw’isi bushobora gukomeza guhungabana kandi kugeza
ubu bikaba bitoreshye kumenya aho bizagarukira, iri teganyamibare ku
bukungu bw’ U Rwanda rishobora guhinduka bitewe n’imihindagurikire
y’ubukungu bw’isi muri rusange.
Nagira ngo na none mbagezeho uko tubona ubukungu bw’isi n’ingaruka
buzagira k’ubukungu bw’U Rwanda.
III. IMITERE Y’UBUKUNGU KU RWEGO RW’ISI
Nk’uko mubizi, imitere y’ubukungu bw’isi muri rusange igira ingaruka ku
miterere y’ubukungu bw’igihugu cyacu. Bimwe mu miterere y’ubukungu bw’isi
tubona bizangira ingaruka ku bukungu bwacu n’ibi bikurikira:
i. Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli biragenda bigabanuka ibi bikaba
bizagabanya izamuka ry’ibiciro ku isoko ry’U Rwanda;
ii. Ibiciro by’ibiribwa byarazamutse muri uyu mwaka wa 2008 kandi ibibazo
biri mu isoko ry’imari ku rwego isi bishobora gutuma bikomeza
kuzamuka;
5
iii. Ihungabana ry’isoko ry’imari kw’isi ntabwo rizagira ingaruka ku miterere
ya segeteri y’imari mu Rwanda kubera ko ama banki yacu atakoranaga
cyane n’isoko ry’imari kw’isoko mpuzamahanga; ariko bishora
kugabanya isoko ry’ibicuruzwa twohereza hanze kimwe
n’ubukerarugendo mu rwanda;
Muri rusange ubukungu bw’isi buragenda buhindagurika kandi ibi bifite
ingaruka mbi mu buryo bumwe n’ingaruka nziza mu bundi. Niyo mpamvu ubu
twashyizeho ikipe ifite ubumenyi mu by’imari kugira ngo ikomeza ikurikirane
ibirimo kubera ku isoko mpuzamahangaubu ry’imari. Tuzakomeza rero
kubikurikiranira hafi kandi dufate ingamba zikwiye aho bizaba bikenewe.
Nyakubahwa Perezidaw’Inteko ishinga amatgeko, Umutwe na Sena,
Nyakubahwa Perezidaw’Inteko ishinga amatgeko, Umutwe
w’Abadepite,
Ba Nyakubahwa Ba Seanateri,
Ba Nyakubahwa Badepite,
IV. AMAFARANGA AZINJIRA MU GIHE GICIRIRITSE CY’AMEZI
ATANDATU Y’UMWAKA WA 2009
Hateganijwe kwinjira miliyari 378.3 z’amafaranga y’u Rwanda agizwe
n’ingengo zikurikira:
i. Imisoro n’amahoro bingana na miliyari RwF 166 cyangwa 44%;
ii. Impano z’abaterankunga zingana na miliyari RwF 162 aribyo bingana na
43%;
6
iii. Andi angana na 5% azakomoka ku nguzanyo zikomoka mu mahanga
4% abikuzwe mu Kigega cya Leta andi 4% akomoke ku mafaranga
adakomoka ku misoro n’amahoro (Non Fiscal Revenue).
V. UKO AMAFARANGA AZAKORESHWA
6. Amafaranga ateganijwe gukoreshwa ni miliyari RwF 378.3. Ingengo y’imari
isanzwe ingana na miliyari RwF 228.2 aribyo bingana na 60.3% by’ingengo
y’imari yose naho Ingengo y’Imari izakoreshwa mu bikorwa by’imishinga
y’amajyambere ingana na miliyari RwF 150.1 bihwanye na 39.7%
by’ingengo y’imari yose.
7. Muri iyi ngengo y’imari hateganijwe amafaranga angana na miliyari RwF
10.3 z’amafaranga y’u Rwanda yo kwishyura imyenda n’inyungu ku
myenda yafashwe imbere mu Gihugu hakaba kandi hateganijwe
amafaranga angana na miliyari RwF 5.1 yo kwishyura imyenda ndetse
n’inyungu ku myenda yagujijwe hanze y’igihugu.
8. Amafaranga azashorwa na Leta mu bikorwa bibyara inyungu (Net
lending) angana na miliyari RwF 3.4, akaba agizwe ahanini n’amafaranga
azashorwa mu mushinga wo kubyaza ingufu ‘Gaz Methane’.
VI. IBIKORWA BYINGENZI BITEGANIJWE MU GIHE GICIRIRITSE
CY’AMEZI ATANDATU Y’UMWAKA WA 2009
9. Gushyiraho no gusana ibikorwa remezo (Infrastructure)
byateganirijwe amafaranga angana na miliyari RwF 89.1. Ibikorwa
by’Ingenzi biteganijwe n’ibi bikurikira:
7
i. Gusana imihanda yo ku rwego rw’igihugu cyane cyane Kigali-
Musanze;
ii. Gusana imihanda itandukanye yo mu cyaro;
iii. Gukodesha amamashini ya Gikondo na Mukungwa atanga
amashanyarazi;
iv. Gukomeza kubaka ingomero z’amashanyarazi za Rukarara na
Nyabarongo;
v. Gushyiraho insinga zizakurura umuriro no gukwirakwiza
amashanyarazi mu Turere tutayafite;
vi. Gukora inyigo zirambuye ku kibuga cy’indege cya Bugesera, hamwe
n’umuhanda wa gari ya moshi wa Isaka-Kigali.
10. Kuzamura umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, kubungabunga
ibidukikije hamwe n’ibikorwa by’ubucuruzi n’inganda (Productive
Capacities) byateganirijwe amafaranga angana na miliyari RwF 31.1.
Ibikorwa by’Ingenzi biteganijwe n’ibi bikurikira:
i. Gutunganya ahateganywa kubakwa isoko mpuzamahanga (Free
Trade Zone) hamwe n’ahagenewe inganda;
ii. Gushyira mu bikorwa itegeko rigenga ubutaka hakorwa iyandikishwa
ry’ubutaka mu buryo rusange;
iii. Guteza imbere amakoperative hubakwa inzego zitandukanye zayo
no gushyiraho ikigo kigenzura imikorere yayo;
iv. Kongera ifumbire n’imbuto za kijyambere mu buhinzi hamwe no
gutera intanga z’ubwoko bwa kijyambere mu matungo;
v. Gukomeza gahunda yo kongera umusaruro ku bihingwa by’ibanze
(priority crops intensification programme);
vi. Kuhira imyaka hamwe no gukora ingomero z’amazi imusozi (hillside
irrigation);
8
vii. Gukomeza gahunda yo guha buri muryango utishoboye inka yo
korora;
11. Gutezimbere ubizima, ubumenyi hamwe n’imibereho myiza
y’abaturage (Human Development & Social Sectors) byateganirijwe
amafaranga angana na miliyari RwF 121.3 hakaba hazitabwaho cyane
cyane ibikorwa by’ingenzi bikurikira:
i. Hazitabwaho cyane cyane amashuri yigisha imyuga ndetse
n’ubumenyingiro (Technical Vocational Education Training) no
gushyira mu bikorwa gahunda yuko buri mwana yakwigira Ubuntu
imyaka itanu y’amashuri abanza ndetse no kunoza imyigishirize muri
za kaminuza;
ii. Gukumira indwara, korohereza abanyarwanda kubona serivisi
z’ubuvuzi ndetse no kunoza serivisi z’ubuvuzi twongerera ubushobozi
ibitaro cyane cyane ibikoresho hamwe n’abaganga;
iii. Guteza imbere gahunda z’urubyiruko harimo no gutegura imikino
y’igikombe cy’urubyiruko ruri munsi y’imyaka 20 (U20-CAN).
12. Guteza imbere Imiyoborere myiza no kurinda ubusugire
bw’Igihugu (Governance and sovereignty) byagenewe miliyari RwF
136.7: Gahunda z’ingenzi zizitabwaho n’izi zikurikira:
i. Gutera inkunga Ikigega cy’Abacitse kw’Icumu (FARG);
ii. Gukomeza ibikorwa byo gusubiza ingabo mu buzima busanzwe;
iii. Gukomeza gahunda yo gufasha mu gutanga umusanzu mu kugarura
amahoro hanze y’U Rwanda (Peace Keeping Missions);
iv. Kwegereza ubushobozi inzego z’ibanze;
9
v. Guha ubushobozi Inzego za Leta;
vi. Gutunga abagororwa no kwita ku micungire y’amagereza;
Ba Nyakubahwa Ba Senateri,
Ba Nyakubahwa Badepite,
Tugereranije n’ingengo y’imari y’amezi atandatu ya koreshejwe mu mwaka wa
2008, Ingengo y’Imari y’amezi atandatu y’umwaka wa 2009 yiyongereyeho
miliyari RwF 89 bingana na 30.7%;
Ingengo y’imari isanzwe yiyongereyeho miliyari RwF 37.5 bingana na 20%
naho ingengo y’Imari izakoreshwa mu bikorwa by’imishinga y’amajyambere
yiyongereyeho miliyari RwF 51 bihwanye na 51.4%.
10
Nyakubahwa Perezidaw’Inteko ishinga amatgeko, Umutwe na Sena,
Nyakubahwa Perezidaw’Inteko ishinga amatgeko, Umutwe
w’Abadepite,
Ba Nyakubahwa Ba Senateri,
Ba Nyakubahwa Badepite,
VII. GUSOZA
13. Mbere yo gusoza, nagira ngo mbamenyeshe ko hari ibyo amategeko
ateganya biherekeza uyu mushinga w’Ingengo y’Imari bivugwa mu
ngingo ya 68 hamwe n’iya 73 y’Itegeko Ngenga ryerekeye Imari
n’Umutungo bya Leta nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu kugira ngo
bibafashe kuyisuzuma muri komisiyo.
14. Ibi birareba cyane cyane raporo y’imikoreshereze y’ingengo y’Imari
y’igice cya mbere cy’uyu mwaka wa 2008. Hari ibindi kandi biteganwa
n’ingingo ya 41 hamwe ni iya 72 y’iryo tegeko twavuze haruguru nabyo
biherekeje uyu mushinga. Ibyo ni ibi bikurikira:
i. Incamake zerekana amafaranga ateganywa kwinjira no
gukoreshwa mu bigo bya Leta;
ii. Incamake ihuriza hamwe amafaranga yinjira n’asohoka mu
ngengo z’imari z’uturere;
iii. Incamake igaragaza ishusho rusange y’umwenda w’Igihugu;
iv. Incamake igaragaza ishusho rusange y’imiterere y’ingwate
zatanzwe ku myenda yafashwe na Leta muri rusange;
11
15. Mboneyeho umwanya wo kubashimira kandi mbasaba ko uyu mushinga
w’Itegeko rigena Ingengo y’Imari ya Leta y’igihe giciriritse cy’amezi
atandatu y’umwaka wa 2009 Guverinoma yabashyikirije mwakwemeza
ishingiro ryawo, hanyuma ibiganiro birambuye bikazakomereza muri
Komisiyo nk’uko bisanzwe bigenda.
NDABASHIMIYE –MUGIRE AMAHORO