ruhango n’ amarushanwa ya nyuma nk’uko bigenda mu mikino yo guhatanira igikombe...

43

Upload: trinhnhan

Post on 22-Mar-2018

643 views

Category:

Documents


16 download

TRANSCRIPT

UMUPIRA W’AMAGURU WINJIZA AMAFARANGA // ISOMO RYA 1 // IMIKINO Y’AMATSINDA // PAJE 2

Ruhango n’ Amafaranga Ibibazo by’amafaranga

Ruhango n’ Amafaranga ni uburyo busekeje bwo kwiga ibyerekeye amafaranga no gucunga imari yawe n’iy’umuryango byimazeyo binyuze mu gukina umupira w’amaguru.

Umukino ushobora gukinwa mu byiciro bitatu: Abatsinze iwabo, imikino y’amatsinda n’amarushanwa ya nyuma nk’uko bigenda mu mikino yo guhatanira igikombe cy’isi cya FIFA.

Icyiciro cyose cy’umukino kirimo ingingo enye , zitwa amasomo. Mbere y’uko ukina umukino, gira ibiganiro maze urangize, ufashijwe n’umwarimu wawe buri somo muri ayo ane kugira ngo ugire ubwenge n’ubumenyi bikenewe kugira ngo utsinde ibitego byinshi.

Isomo rya 1 - Ibibazo by’amafaranga Isomo rya 2 - Kuzigama amafaranga Isomo rya 3 - Gucunga amafaranga Isomo rya 4 - Kuguza amafaranga

Icyiciro cyose gishyiraho amategekeko n’ubusobanuro kandi kinaganira ku nyungu, igihombo n’ikiguzi bitwara mu gucunga imari zawe.

Ku musozo w’amapaje amwe, muzabona imbuga za interineti twakoresheje. Mushobora kuzikoresha mukagira amakuru ahagije.

Mwishimishe kandi muryoherwe n’umukino mu gihe murimo mwiga gucunga imari zanyu.

Amagambo agoye gusobanukirwa yanditse mu kadirishya k’ubururu.

UMUPIRA W’AMAGURU WINJIZA AMAFARANGA // ISOMO RYA 1 // IMIKINO Y’AMATSINDA // PAJE 3

Incamake Muri iri somo abanyeshuri baziga kwigirira ubyashara ku giti cy’umuntu nk’uburyo bwo kwinjiza amafaranga.

Igihe kiteganyijwe Amasomo 4 y’iminota 45 buri somo

Ibyo kwiga Siyansi z’ubukungu n’ubucuruzi, imibare n’ubumenyi bwo kubaho

Ingaruka zo kwiga Nyuma yo kuganira kuri icyi cyiciro, abiga bagomba:

Gusobanukirwa icyo ubucuruzi ari cyo n’uko bukora Gusobanura uwikorera no kwihangira imirimo no Gusobanukirwa uko bashobora kwinjiza amafaranga mu buryo bw’ubucuruzi

bwihariye.

Ibikoresho Abasomyi bashobora kubona ifatiro ry’ubusobanuro ku mbuga za interineti ziboneka ku misozo y’amapaje amwe.

Ibisubizo ku myitozo biboneka ku mapaje ya nyuma y’iki gice.

IMIKINO Y’AMATSINDA

UMUPIRA W’AMAGURU WINJIZA AMAFARANGA // ISOMO RYA 1 // IMIKINO Y’AMATSINDA // PAJE 4

Mu iki gice cy’abatsinze iwabo cy’iri somo wigamo ko hari inzira zitandukanye zo gukorera amafaranga. Ushobora kwibuka izo ari zo?

Muri iki gice tuzareba uburyo ibyashara bikorwa.

Ibyashara bishobora kuba isosiyete nini ikora televiziyo cywangwa mudasobwa. Ibyashara bishobora kuba bitoya, urugero akaduka gato ku ishuri, imbuto cyangwa imboga ku muhanda.

Ba uwikorera

Inzira imwe mu zo kwinjiza amafaranaga ni ukuba uwikorera cyangwa kugira ibyashara ku giti cy’umuntu. Abikorera ni abantu babona uburyo bwo gutangira ibyashara bishyashya. Muri make, uwiorera ni umucuruzi:1

Ubona uburyo bwo gukorera amafaranga; Ushyiraho gahunda y’ibyashara; Ubona cyangwa akazigama amafaranga yo gutangiza ibyashara bishyashya; Ucunga ibyashara; kandi Agakorera inyungu.

Igice cy’imikino y’amatsinda kizagutwara intambwe ku ntambwe mu buryo bwo gutangiza ibyashara.

Kubona uburyo

Guma ufunguye amaso n’amatwi byawe uzatungurwa ubonye uburyo bwinshi bwo gukorera amafaranga bugusanga mu rugo, ku ishuri, aho utuye. Kugira ngo ukore ibyashara, ugomba kuba ugurisha igicuruzwa abantu bazakunda kugura. Ibyo bicuruzwa bishobora kuba urugero ibikomo cyangwa imboga. Bishobora kuba ari serivisi, ikintu ukorera abantu, urugero nko koza imodoka, cyangwa gutembereza imbwa zabo. Abantu bazagura ibicuruzwa byawe ni abakiriya bawe ( iyo utanzwe ibicuruzwa cg ubahaye serivisi).

1 EconEdlink. Nshobora kuba uwikorera. http://www.econedlink.org/lessons/index.php?lesson=476&page=teacher

UMUPIRA W’AMAGURU WINJIZA AMAFARANGA // ISOMO RYA 1 // IMIKINO Y’AMATSINDA // PAJE 5

Igikorwa cya 1

Tuganire ku bitekerezo by’ ”Umunsi w’abikorera” . Kuri uyu munsi, abanyeshuri bashobora kuzana ibyashara byabo bitoya ku ishuri bakagurisha ibicuruzwa byabo.

1) Ganira ku bitekerezo bishoboka. 2) Andika ibitekerzo ufite ukurikije ubuhanga bwawe. Hari ikintu nshobora gukora nkagurisha? Hari ikintu nshobora gusana nkagurisha? Hari ikintu nshobora nshobora kugura nkakigurisha ku giciro cyo hejuru? Ni ibihe bintu abanyeshuri bagenzi banjye bakunda? Ni iki bashobora kwifuza gutangaho amafaranga? Ni amafaranga angahe bashobora gutanga?

Shyiraho gahunda y’ibanze y’ibyashara2

Igihe ufite igitekerezo cy’ibyashara, ugomba kugirira gahunda ibyashara byawe.

2 http://www.yaef.org/index.cfm?fuseAction=moneyMattersResourceCenter.EntrepreneurQuiz

Igikorwa cya 2: Ibyashara byerekeye iki- bizagurisha iki?

Ibaze ubwawe ibibazo bikurikira ku gitekerezo cyawe:

1) Ese nshobora kugira ihiganwa? Ese hari abandi bantu bagurisha ibicuruzwa na serivisi bimwe?

2) Ni gute ibicuruzwa byanje bizarusha ubwiza ibindi bimeze kimwe? 3) Nigute nshobora kubigira byiza kurushaho nta mafaranga yandi bintwaye

Bisobanura iki?

Gahunda y’ibyashara ni umwirondoro w’ukuntu upanga gukora ibyashara byawe. Irondora:

Ibicuruzwa na serivisi uteganya kugurisha n’ibibigize bisasanzwe; Abantu uteganya kugurishaibyo bicuruzwa n’izo serivisi; Ibintu bikenewe n’inyungu ibyo bicuruzwa na serivisi bizazana; Ikiguzi cyo gutangiza ibyashara – Amafaranga yo gutangiza; Ikiguzi cyo gukora ibicuruzwa cyangwa serivisi no kugendesha ibyashara -

Amafaranga kugendesha ibyashara; Igiciro uteganya kugurishaho ibicuruzwa na serivisi byawe; Ikigereranyo cy’urugero upangakugurisha ; na Ikigereranyo cy’inyungu ushaka kubona.

UMUPIRA W’AMAGURU WINJIZA AMAFARANGA // ISOMO RYA 1 // IMIKINO Y’AMATSINDA // PAJE 6

Gahunda yo kwamamaza

Kwamamaza kugizwe n’ibintu bine:3

Igicuruzwa: Ni irihe zina ry’igicuruzwa kandi igicuruzwa ni iki?

Igiciro: umubare w’amafaranga abaguzi bashobora kuba bifuza kuriha ku gicuruzwa kandi ashobora kugarura ikiguzi ( tuzavuga ibiciro immbere muri iri somo)

Ahantu: Aha ni ahantu ushobora kugurishiriza ibicuruzwa byawe kandi abantu ushaka ko bakugurira bashobora kukubona.

3 http://www.yaef.org

Igikorwa cya 3: Imitunganyirize

Ibaze ubwawe ibibazo bikurikira ku gitekerezo cyawe:

1) Uzakenera guhemba abantu kugufasha gukora, kugurisha, cyangwa kwamamaza ibicuruzwa?

2) Uzagira uwo mukorana cyangwa uzakora wenyine? 3) Ukeneye uruhushya cyangwa icyangombwa?

Urugero rw’uruhushya rukenewe: ushaka gukoresha ikibuga cy’imikino n’ibikoresho by’ishuri, ugomba gusaba uruhushya ku mukuru w’ishuri cyangwa ku mwarimu w’imikino.

Igikorwa cya 4: Ubushakashatsi bw’isoko

Ibaze ubwawe ibibazo bikurikira ku gitekerezo cyawe:

1) Ni bande ba mbere mu kuzagura ibicuruzwa byanjye? (Ni nde soko ryanjye?)

Ese ni abakiri bato cyangwa abakuze?

Ese ni abakobwa cyangwa abahungu?

1) Ese abakiriya banjye bazagura ibicuruzwa byanjye rimwe gusa cyangwa bazanagaruka?

2) Ni abanyeshuri bangahe bari ku ishuri ryacu? 3) Ni bangahe muri abo banyeshuri bazaba isoko ryanjye? 4) Ni urugero rungana iki rw’”ibicuruzwa” nshobora kuzagurisha?

UMUPIRA W’AMAGURU WINJIZA AMAFARANGA // ISOMO RYA 1 // IMIKINO Y’AMATSINDA // PAJE 7

Guteza imbere : Ni gute ubona amagambo yo gukoresha ku bicuruzwa byawe? Ufite interuro yo kubitaka cg logo? Ni hehe kandi ni gute wamamaza?

Igikorwa cya 5

Kora ibikurikira ku bw’igitekerezo cyawe:

1) Fata umwanzuro ku izina ry’igicuruzwa cyawe, umukino cyangwa igikorwa. 2) Kora inyandiko zo kwamamaza igicuruzwa cyawe, umukino cyangwa igikorwa. 3) Fata umwanzuro w’aho uzahagarika itangazo ryawe cyangwa umukino wawe.

Igishoro

Kugira ngo utangire ibyashara ukeneye amafaranga, yitwa igishoro.

Ibyashara buri gihe bigomba ikiguzi, nacyo kitwa amafaranga ubitangaho. Hari itandukaniro hagati y’ikiguzi cyo gutangira ibyashara n’ikiguzi cyo kugendesha ibyashara.

Ikiguzi cyo gutangiza ibyashaza

Niba ushaka kugurisha bombo, ukeneye inkono, iziko, ikiyiko cy’igiti n’isafuriya yo kuvangiramo. Uramutse udafite ibi bikoresho, ushobora kutira nyoko cyangwa se uzasabwa kubigura. Ikiguzi cyo kugira ngo ubone ibi bikoresho kizaba ikiguzi cyo gutangiza ibyashara byawe

Ni hehe uzakura igishoro cyo gutangiza? Mu muryango, mu nshuti, muri banki. Bishobora guhenda gutangiza ibyashara. Ikiguzi cyo gutangiza gishobora kuba kinini. Urugero, ushaka gufungura ibyashara by’icapiro, uzakenera gukodesha inzu cyagwa kugura imashini ichapa. Kenshi, uwikorera ntaba afite igishoro gihagije gutangira.

Ku bw’ibyo, uwikorera azasabwa gusaba amafaranga y’ubucuruzi muri banki cyangwa mu yindi sosiyete.

Gahunda isobanuye y’ibyashara irakenewe mbere yogufata icyemezo cyo gutanga igishoro cyo gutangiza ibyashara. Iyo uguze ibikoresho byo gutangiza ibyashara, ibyo bikoresho bihinduka umutungo w’ibyashara byawe. Umutungo ni ibintu bifite agaciro k’amafaranga. Igihe habayeho igenzura no kureba agaciro k’ifaranga ry’U Rwanda, tuvuga ko rifiite agaciro k’imari.

Amafaranga ayo ariyo yose ugomba kwishyura, urugero inguzanyo wafashe gushora mu byashara byawe,yitwa ideni4. Inguzayo tuzazivugaho mu isomo rya 4.

4 Umujyanama w’amafaranga. Ibyashara n’ubucungamari: Umutungo ni iki? http://www.moneyinstructor.com/doc/whatasset.asp

UMUPIRA W’AMAGURU WINJIZA AMAFARANGA // ISOMO RYA 1 // IMIKINO Y’AMATSINDA // PAJE 8

Ikiguzi cyo kugendesha ibyashara

Gugendesha ibyashara kandi bisaba amafaranga. Kugendesha ibyashara bisaba ibikurikira:

Niba uzaba ukora ibicuruzwa n’uruganda, uzagira ikiguzi cyo gukora ibicuruzwa. Ku mushinga wa bombo, urugero, uzakenera isukari marigarine, n’amashashi. Ikiguzi kizaterwa n’umubare uteganya gukora.

Uzaba kandi ukoresha amazi n’amashanyarazi cyangwa gazi. Ikiguzi kibi kizagorana kubera ko fagitire y’ibiro by’umujyi izaba yerekana gusa urugero r’amazi n’amashanyarazi urugo rwawe rwakoresheje mu gihe cy’ukwezi.

Usabye mushiki wawe mutoya n’inshuti ye kugufasha, ugomba kubaha ikintu. Ushobora kandi no kubaha bombo ku buntu cyangwa ukabariha amafaranga make ku bufasha baguhaye. Amafaranga uriha abantu bagukoreye aba ikiguzi cy’akazi. Wibuke kandi nawe kwihemba!

Ayandi mafaranga usohora mu kugendesha ibyashara ni nko guhamgaza telefone, amafaranga y’ingendo, kwamamaza (urugero impapuro zo gukora ibyapa by’amatangazo, amakaramu y’amabara na kole), ikiguzi cyo gufata neza (koza no gusana) no gukodesha ibiro cyangwa uruganda.

Igikorwa cya 6

Ku byerekeye igitekerezo cy’ibyashara ku munsi w’abikorera, tegura ibikoresho byo gutangiza uzakenera n’ikiguzi cyabyo. Niba utazi ikiguzi byazatwara kugura cyangwa gukodesha ibi bikoresho, reba mu maduka cyangwa ubaze ababyeyi bawe.

Ikiguzi cyo gutangiza ibyashaza Igicuruzwa Ikiguzi ku

gicuruzwa

(Ni angahe buri kintu kigura?)

Umubare

(Ni ibicuruzwa bingahe nkeneye?)

Ikiguzi

(Igicuruzwa x umubare = igiciro)

Urugero:

Ikiyiko cy’igiti

FRW500

2

FRW1 000

Igiteranyo

UMUPIRA W’AMAGURU WINJIZA AMAFARANGA // ISOMO RYA 1 // IMIKINO Y’AMATSINDA // PAJE 9

Igikorwa cya 7

Ku gitekerezo cy’ibyashara bimwe wakoreshe mu bikorwa byashize, andika amafaranga yose ashoboka ushobora kuzakoresha mu kugendesha ibyashara. Uzuza mu mbonerahamwe hasi. Uzamenya umubare w’ukuri kuri buri gicuruzwa. Shyiraho amakuru yuzuye bishoboka.

Ikiguzi cyo kugendesha ibyashara

Igicuruzwa Ikiguzi ku gicuruzwa

Umubare

Ikiguzi

Urugero:

Isukari

FRW900 ku ipaki y’ibiro 2

4

FRW 3 600

Igiciro n’inyungu

Ni iby’ingenzi kandi kugurisha ibicuruzwa ku biciro by’ukuri. Igihe igiciro kiri hejuru ku bicuruzwa byawe cg kuri serivisi zawe, nta muntu uzashaka kubigura. Mu gihe igiciro kiri hasi naho, ntabwo uzabona inyungu.

Ibyo bisobanura iki?

Amafaranga yinjizwa n’ibyashara byawe mbere y’uko ukuramo ayo watanze yitwa umutungo (amafaranga yinjiye). Amafaranga yavuye mu byagurishijwe yitwa ayagurushijwe.

Amafaranga yasohotse ni ikiguzi cyose utanga mu gukora ibicuruzwa no kubigurisha .

Ku bw’ibyo Inyungu ni amafaranga usigarana nyuma y’aho ukuriyemo ayasohotse yose.

Iyo ayasohotse ari menshi gusumba ayo winjije, iki gihe ntabwo uzabona inyungu, ahubwo uzabona igihombo.

Wakoze ikigereranyo, aricyo ctitwa intumbero, cy’amafaranga ushaka kwinjiza mu gihe ureba ibintu byose ukabara umubare w’amafaranga uzakura mu igurisha.Ushobora kwibeshya nibyo, amaranga uteganya kwinjiza ashobora kuba ari menshi cyangwa make kurusha intumbero yawe.

Itegeko ry’inyungu: Inyungu ingana = Umutungo winjiye GUKURAMO Ayasohotse

UMUPIRA W’AMAGURU WINJIZA AMAFARANGA // ISOMO RYA 1 // IMIKINO Y’AMATSINDA // PAJE 10

Kuzenguruka kw’amafaranga

Kuzenguruka kw’amafaranga ( urujya n’uruza rw’amafaranga) bisobanura amafaranga ahari buri munsi igihe habayeho kugereranya ayinjiye n’ayasohotse. Mu bucuruzi ni ngombwa ko kuzenguruka kw’amafaranga kuba kwiza- mu yandi magambo ugomba kugira amafaranga yo gukora ibyashara buri minsi.

kuzenguruka kw’amafaranga kubi ni imwe mu ngaruka mbi zikomeye z’ibyashara.

Kugira rekodi nziza ku mafaranga asohoka n’ayinjira

Ni ngombwa mu byashara kugira rekodi z’amafaranga asohoka n’ayinjira. Kubika rekodi z’ukuri ni kimwe mu bintu by’ibanze by’ubucungamari. Ubucungamari bwiza ni ikintu gitandukanya ibyashara byiza n’ibyashara bitagenda.

Bika rekodi z’amafaranga asohoka n’ayinjira. Tegura bije, yandika kandi ube ariyo ugenderaho. ( Reba isomo rya 3 ku makuru ahagije

n’uburyo bwo gucunga ibyashara byawe). Bika rekodi zose nka fagitire, impapuro zisaba kuriha, ibinyetso byerekana kuriha,

impapuro zerekana ko waguze ibintu n’impapuro zerekana uko konti yawe ihagaze.

Gusaba kurihwa

Imiryango myinshi izanirwa impapuro zisaba kuriha (bazita fagitire cyangwa Konti) amazi buri kwezi. Urupapuro rusaba kuriha ni ibaruwa isosiyete y’ubucuruzi yoherereza umukiriya isaba kurihira ibicuruzwa cyangwa serivisi yahawe.

Igikorwa cya 8

Ku byerekeye igitekerezo cy’ibyashara byawe, gerageza kubara amafaranga ushobora kuzinjiza mu gusubiza ibibazo bikurikira:

1) Ni ikihe giciro cy’ukuri abandi banyeshuri bazariha ku bicuruzwa byanjye? 2) Ni ibicuruzwa bingahe nteganya kugurisha? Tekereza umubare w’abanyeshuri

bazifuza kugura ibicuruzwa byawe n’umubare w’ibicuruzwa bazagura. Nuba ari umukino mwiza, bashobora kwifuza kuwugerageza inshuro nyinshi.

Noneho koresha itegeko ry’inyungu (Inyungu = Umutungo winjiye GUKURAMO Ayasohotse) n’amafaranga yasohotse wakoreye imibare urebe niba uzabona inyungu cyangwa igihombo.

UMUPIRA W’AMAGURU WINJIZA AMAFARANGA // ISOMO RYA 1 // IMIKINO Y’AMATSINDA // PAJE 11

Isuzuma

1) Uwikorera ni muntu ki? 2) Ni irihe tandukaniro hagati yo kugurisha “ibicuruzwa” no kugurisha “serivisi”? Tanga

urugero kuri buri kimwe. 3) Gahunda y’ibyashara ni iki? 4) Ni irihe tandukaniro hagati y’”ikiguzi cyo gutangira ibyashara” n’”ikiguzi cyo kugendesha

ibyashara”? 5) Ni gute ubara inyungu? 6) “Ikigereranyo” ni iki? 7) Ni ibihe bice bine bya gahunda yo kwamamaza?

Ibisubizo

Isuzuma

1) Umuntu ubona uburyo bwo gutangiza ibyashara bishyasha akabukoresha 2) Iyo ugurishije ibicuruzwa, ugurisha ibicuruzwa nk’ibikomo cyangwa imboga.lyo

ugurishisha serivisi ukorera ikintu abakiriya, nko koza imodoka zabo 3) Irondora ry’uburyo upanga kugendesha ibyashara byawe 4) Ikiguzi cyo gutangiza ibyashara – Amafaranga yo gutangiza;

Ikiguzi cyo gutangira ibyashara n’inkiguzi cyo kugendesha ibyashara umunsi ku munsi 5) Inyungu = Amafaranga yinjiye GUKURAMO ayasohotse 6) Kuba watekereje neza ni ugufora 7) Igicuruzwa, igiciro, ahantu no guteza imbere ibicuruzwa

UMUPIRA W’AMAGURU WINJIZA AMAFARANGA // ISOMO RYA 1 // IMIKINO Y’AMATSINDA // PAJE 2

Ruhango n’ Amafaranga Kuzigama Amafaranga

Ruhango n’ Amafaranga ni uburyo busekeje bwo kwiga ibyerekeye amafaranga no gucunga imari yawe n’iy’umuryango byimazeyo binyuze mu gukina umupira w’amaguru.

Umukino ushobora gukinwa mu byiciro bitatu: Abatsinze iwabo, imikino y’amatsinda n’amarushanwa ya nyuma nk’uko bigenda mu mikino yo guhatanira igikombe cy’isi cya FIFA.

Icyiciro cyose cy’umukino kirimo ingingo enye, zitwa amasomo. Mbere y’uko ukina umukino, gira ibiganiro maze urangize, ufashijwe n’umwarimu wawe buri somo muri ayo ane kugira ngo ugire ubwenge n’ubumenyi bikenewe kugira ngo utsinde ibitego byinshi.

Isomo rya 1 - Ibibazo by’amafaranga Isomo rya 2 - Kuzigama amafaranga Isomo rya 3 - Gucunga amafaranga Isomo rya 4 - Kuguza amafaranga

Icyiciro cyose gishyiraho amategekeko n’ubusobanuro kandi kinaganira ku nyungu, igihombo n’ikiguzi bitwara mu gucunga imari zawe.

Ku musozo w’amapaje amwe, muzabona imbuga za interineti twakoresheje. Mushobora kuzikoresha mukagira amakuru ahagije.

Mwshimishe kandi muryoherwe n’umukino mu gihe murimo mwiga gucunga imari zanyu.

Amagambo agoye gusobanukirwa yanditse mu kadirishya k’ubururu.

UMUPIRA W’AMAGURU WINJIZA AMAFARANGA // ISOMO RYA 1 // IMIKINO Y’AMATSINDA // PAJE 3

Incamake Muri iri somo abanyeshuri baziga kuzingama amafaranga muri banki.

Igihe kigenwe Amasomo 3 y’iminota 45 buri somo

Ibyo kwiga Siyansi z’ubukungu n’ubucuruzi, imibare n’ubumenyi bwo kubaho

Ingaruka zo kwiga Nyuma yo kuganira kuri icyi cyiciro, abiga bagomba:

Gusobanukirwa icyo banki ari cyo nuko ikorera amafaranga; Gusobanura icyo inyungu ari cyo, kandi bashobore kubara inyungu isanzwe; Kugira ugusobanukirwa kw’inyungu isanzwe Gusobanukirwa itandukaniro hagati y’amafaranga yo gufungura konti

n’amafaranga kurinda konti; Gushaka inzira zitandukanye zo kuzigama amafaranga muri banki; Gusobanukirwa n’ikiguzi cyo guhererekezanya na banki; Gusobanukirwa akamaro k’umutekano w’amafaranga; Gufungura konti ya banki; Kubitsa amafaranga no kubikuza; Kubikuza amafaranga kuri ATM.

Abasomyi bashobora kubona amakuru y’inyongera ku mbuga za interineti ku musozo w’amapaje amwe.

Ibisubizo ku myitozo biboneka ku mapaje ya nyuma y’iki gice.

IMIKINO Y’AMATSINDA

UMUPIRA W’AMAGURU WINJIZA AMAFARANGA // ISOMO RYA 1 // IMIKINO Y’AMATSINDA // PAJE 4

Banki ni iki?

Inzira nziza yo kubaho nta bibazo by’amafaranga ni ukuzigama y’ibintu uzakenera ukanashaka, ku bintu byihutirwa cyane no ku migambi y’igihe kirekire. Umuntu ashobora kuzigama amafaranga muri konti yo kuzigama ya banki.

Banki ni ibyashara, itegekwa ku giti cy’abantu cgangwa na leta, ikaba yemera kubika amafaranga y’abantu mu buryo bw’mutekano.Banki ikuriha inyungu kugira ngo amafaranga yawe yiyongere. Inyungu ni amafaranga uhabwa kubera ko wabikije amafaranga yawe muri banki.Uko ufite amafaranga menshi muri banki, niko inyungu yawe izaba nyinshi kandi ninako amafaranga yawe “aziyongera” vuba. Mu isomo rya gatatu, Gucunga amafaranga, uziga uburyo bwo gucunga amafaranga yawe uzigama kugira ngo utazava aho urihishwa na banki amafaranga ashobora kuba ari hejuru y’inyungu uhabwa.

Iyo ushyize amafaranga muri banki, uba ugurije banki nayo ikashyira mu mishinga ( Mu mukino w’marushanwa ya nyuma tuziga ibyerekeye gushora imari) cyangwa kuguriza abantu cyangwa amashyirahamwe. Aba banatu cyangwa ku mashyirahamwe bazishyura inyungu ku nguzanyo. Inyungu yo gusaba inguzanyo ni nini kurusha inyungu irihwa ku mafaranga uzigama.

Banki kandi na none yitwa koperative yinjiza umutungo. Banki zigengwa n’amategeko. Ibyo bisobanura ko zikomba gukurikiza amategeko akomeye kugira ngo amafaranga yawe agire umutekano.

Gushyira amafaranga yawe muri banki bifite umutekano kurusha kuyashyira munsi ya matera kubera ko mu nsi y’amategeko banki ifite inshingano zo gucunga amafaranga yawe. Iyo banki yibwe, itakaza amafaranga, ariko si wowe. Iyo banki ihiye, itakaza amafaranga, ariko si wowe.

Ariko banki ishobora, ibyo babyiita “guhomba kwa banki”. Igihe ubukungu bwari bwifashe nabi ku isi mu mwaka wa 2008 na 2009, banki nyinshi muri Amerika zarahombye kubera ko zari zaragurije amafaranga menshi kurusha ayo zakiriye nko kuzigama. Iyo banki ihombye utakaza amafaranga yawe.

Konti ya banki ni iki?

Igihe uzigama amafaranga muri banki, ashyirwa muri konti ya banki. Konti ya banki ifite nomero idasanzwe, kandi izina ryawe n’ibikuranga biri kuriyo.Ibyo bivuga ko nta wundi muntu uzagira konti nk’iyawe.

Amakuru y’ibikorwa byose birebana na konti yawe, byaba amafaranga yinjira cyangwa asohoka, yitwa amakuru ya konti kandi abikwa muri mudasobwa ya banki. Amakuru ya konti ashobora kuba igipimo gikomeye cyo kumenya niba umuntu yaba yaribye ibikuranga cgangwa muri konti yawe. Amakuru ya konti yawe ashobora na none kugufasha kugira rekodi nziza z’inguzanyo nk’uko bizasobanurwa mu isomo rya 4, Kuguza amafaranga.

UMUPIRA W’AMAGURU WINJIZA AMAFARANGA // ISOMO RYA 1 // IMIKINO Y’AMATSINDA // PAJE 5

Konti yo kuzigama niyo nzira ya mbere yo gutangira kubitsa muri banki. Konti zo kuzigama ziboneka mu mabanki hafi ya yose. Ushobora kubikuza amafaranga yawe igihe ushakiye ariko inyungu ku mafaranga ya konti zo kuzigama zikaba nkeya.

Umubare w’amafaranga muri konti yo kuzigama wiyongera uko agira inyungu kandi uko umuntu akomeza kubitsa muri konti.

Inyungu isanzwe n’inyungu ivanze

Hariho ubwoko bubiri bw’inyungu: Inyungu isanzwe n’inyungu ivanze. Muri iki gice tuzavuga ku nyungu isanzwe. Inyungu isanzwe niyo bwoko bw’inyungu bworoshye cyane gusobanukirwa no kubara

Shaka inyungu isanzwe muri ubu buryo:

Umubare w’amafaranga abikijwe x ijanisha ry’inyungu x igihe = Inyungu yabontse

Ijanisha ry’inyungu ni umubare (ijanisha) banki yemera kukuriha ku mafaranaga uzigama. Ijanisha ry’inyungue kenshi ribarwa nk’ijanisha ku mafaranga yawe uzahembwa mu gihe cy’umwaka (Annum mu kilatini). Ku bw’ibyo iyo nyungu bayita ijanisha ry’inyungu ku mwaka.

Hariho ubwoko bubiri bw’ijanisha ry’inyngu:

Ijanisha ry’inyngu idahinduka Ntirihinduka, ijanisha ku nyungu rihora ari rimwe.

Ijanisha ry’inyungu ihinduka; rishobora kuzamuka cyangwa rikamanuka hasi.

Uburyo bwo gufungura Konti

Igikorwa cya 1

Mbere y’uko ufungura kontu ya banki, uzakenera guhitamo banki. Kora umwitozo kandi ubaze banki zikwegereye ibibazo bikeya:

Ni ibiki bikenwe mu gufungura konti ya banki?

Ese iyi banki ifite konti z’umwihariko zo kuzigama ku bakiri bato?

Ese iyi banki ifite konti z’umwihariko zo kuzigama ku bakiri bato? Ese iyi banki isaba ko konti y’umuntu igomba kugira amafaranga yo kuyirinda? Aya ni umubare w’amafaranga akenewe kugira ngo konti igume ifunguye.

Ni indishyi ingana iki igihe cyose mbikije cyangwa mbikuje amafaranga?

UMUPIRA W’AMAGURU WINJIZA AMAFARANGA // ISOMO RYA 1 // IMIKINO Y’AMATSINDA // PAJE 6

Noneho ko wamaze gukora ubushakashatsi bwawe ukaba wahisemo banki yawe kubyo ukenye, urashobora kujya kuri iyo banki ugafungura konti.Uzahabwa nomero ya konti n’ikarita ya banki. Nomero y’ikarita ntabwo ari imwe na nomero ya konti ariko ifitanye isano na konti yawe muri sisitemu ya mudasobwa ya banki.

Ikarita ya banki izana na nomero y’ibiranga umuntu (PIN). Iyi nomero ni ibanga uzahitamo kuri banki kandi nta muntu numwe ugomba kuyimenya kereka wowe gusa. Ukeneye nomero yawe igihe cyose ukoze ihererekanya kuri ATM.

Uzakoresha ikarita igihe ukora ihererekanya, kuri ATM or muri banki imbere. Ni ikimenyetso kandi kerekana ko ufite konti muri banki.

Guhererekanya ( Kubitsa no kubikuza)

Bisobanura iki?

Ukora ihererekanya na banki iyo ufata amafaranga uyashyira muri konti, cyangwa igihe ukura amafaranga muri konti uyashyira mu yindi.

Ukora ukubitsa igihe ushyira amafaranga muri konti.

Ukora ukubikuza igihe ukura amafaranga muri konti yawe.

Ukora kohereza igihe uvana amafaranga muri konti yawe uyashyira mu yindi konti..

Ushobora kandi gusaba urupapuro rwerekana amafaranga usigaranye muri konti yawe.

Mu bisanzwe banki zica indishyi y’ihererekanya kugirango bagukorere iryo hererekanya.

Mu bice bimwe ushobora gukora ihererekanya ukoresheje ATM ikwegereye igihe ubishakiye, amasaha 24 ku umunsi.

Gukoresha ATM, uzabanza winjize ikarita mu mashini, maze winjizemo PIN yawe. Aho uzashobora guhererekanya na banki. Kuri ATM, ushobora kubitsa amafaranga, kubikuza amafaranga, kureba ayo ufite muri konti no kureba ayo wohererejwe.

Banki yawe ifite umuyoboro wayo wa ATM mu gihugu cyose aho ushobora guhererekanyiriza.

Izindi banki nazo zigira ATM, ariko indishyi ishobora kuba NYINSHI igihe ukoresha ATM y’iyindi banki. Ibiguzi bya banki bizavugwaho mu isomo rya 3, Gucunga amafaranga.

Ikarita ya banki yoroshya cyane ihererekanya na banki, kubera ko ushobora kuyikoresha ahantu hatandukanye igihe cyose. Ariko, igihe ukoresha izi karita ugomba no kuba ufite amafaranga ahagije muri konti yo kuriha iryo hererekanya.

UMUPIRA W’AMAGURU WINJIZA AMAFARANGA // ISOMO RYA 1 // IMIKINO Y’AMATSINDA // PAJE 7

Igikorwa cya 2

Urashaka kubikuza ibihumbi bitanu (FRW5 000) kuri ATM, kandi ikiguzi cy’ihererekanya ni FRW100. Muri make, ugomba kuba ufite amafaranga angahe muri konti yawe?

Umutekano wa ATM 1

Umutekano ni ingenzi igihe ukoresha ikarita ya ATM. Izi ni inama zerekereranye na PIN (Nomero y’ibanga) yawe:

Hitamo PIN umuntu adashobora gufora cyangwa ngo ayigerageze. Si byiza gukoresha itariki yawe y’amavuko nka PIN yawe.

Gira PIN yawe ibanaga, kandi ntugire umuntu uyibwira. Umuntu ashobora kwiba ikarita yawe cyangwa agakoresha PIN yawe akagera muri konti yawe no ku mafaranga yawe.

Ntiwigere wandika PIN yawe ku ikarita ya ATM.

Ntigere wandika PIN yawe ku rupapuro- yifate mu mutwe.

Igihe winjiza PIN yawe, ucunge niba nta muntu ukureba yihishe, kandi uhagarare ku buryo ufunga ushobora kureba PIN yawe.

Orosa inyuguti n’ikiganza cyawe, n’igikapu cyawe cg ikofi yawe ku buryo nta muntu abona nomero winjiza.

Igihe ikarita yawe ya banki itakaye cyangwa yibwe, bimenyeshe ako kanya banki yawe.

Ntukoreshe ATM niba aho hantu hari umwijima hanaboneka ko nta mutekano uhari.

Itegerze nib anta bantu wakeka nabi aho hafi ya ATM.

Koresha ATM yegereye ahantu hanyura abantu benshi.

Nibiba ibishoboka, jyana n’inshuti yawe ahagarare hafi igihe ukoresha ATM.

Irinde kuvugana n’abantu utazi igihe urimo ukoresha ATM.

Ntiwigere usaba umuntu utazi kuvufasha gukoresha ATM.

UMUPIRA W’AMAGURU WINJIZA AMAFARANGA // ISOMO RYA 1 // IMIKINO Y’AMATSINDA // PAJE 8

Igihe urangije kubikuza:

Ntiwibagirwe gufata amafaranga yawe ako kanya no kuyashyira mu ikofi cyangwa mu isakoshi;

Ntiwibagirwe gufata ikarita yawe ya banki mbere yo kugenda;

Ntuhagarare aho hafi kuri ATM ubara amafaranga;kandi

Bimenyeshe banki ako kanya niba utafashe umubare ukwiye w’amafaranga wasabye

Igikorwa cya 3

Umunsi w’amavuko wa Joseph ni ku itariki ya 2 Gashyantare. Yahisemo nomero 0202 nka PIN ye. Ese icyo cyari igitekerezo?

Niba utekereza ko atari igiterezo kiza, mufashe guhitamo PIN nziza.

Uburyo bwo kubitsa

Ushobora kubitsa amafaranga muri banki cyangwa kuri ATM

Muri banki:

Baza umujyama wa banki azagufasha. Bazaguha fagitire nk’ikimeneytso cy’uko wabikije.

Kuri ATM ukurikiza izi ntanbwe:

Injiza ikarita yawe mu mwenge. Kurikiza amabwirizwa kuri ekara. Ucunge ntihagire ubona PIN (Nomero) yawe. Banki iguha guhitamo ururimi ku mabwirizwa kugira ngo uhitemo ururimi rwawe. Igihe urangije kubitsa, ATM iguha gitansi cyerekana ko wabikije.

Uburyo bwo kubikuza

Ushobora kandi kubikuza amafaranga kuri ATM muri banki imbere.

Kuri ATM ukurikiza intambwe zikurikira:

Injiza ikarita yawe mu mwenge. Kurikiza amabwirizwa kuri ekara. Ucunge ntihagire ubona PIN ( Nomero) yawe.

UMUPIRA W’AMAGURU WINJIZA AMAFARANGA // ISOMO RYA 1 // IMIKINO Y’AMATSINDA // PAJE 9

Kora gahunda yo kubikuza kandi ntubikuze inshuro nyishi kuko urihishwa igihe cyose ubikuje.

Igihe urangije kubikuza, imashini iguha amafaranga n’urupapuro rwerekana ayo usigaranye muri konti yawe.

Kubikuza amafaranga muri banki imbere.

Baza umujyanama wa banki kugufasha. Umujyanama azakwereka fomu yo kuzuza, aguhe amafaranga n’urupapuro rwerekana icyo gikorwa cyo kubikuza, n’amafaranga usigaranye muri konti yawe.

Wibuke ko kubikuza amafaranga birihishwa menshi iyo ubikurije imbere muri banki. Birahendutse cyane iyo ubikuje kukoresheje ATM.

Isuzuma

1) Banki ni: a. Ahantu ubika anafaranga yawe mu mutekano b. Ahantu amafaranga yawe azabona inyungu c. Ahantu ushobora kuzigama amafaranga y’ikiruhuko cy’izabukuru. d. Ibyo byose byo hejuru

2) Inyungu isanwe ni iki? a. Inyungu ihabwa ku mafaranga ushyira muri konti yawe b. Umucango muri SACCO ( ishyirahamwe) c. Ubwoko bwa konti ya banki d. Amafaranga usabwa na leta nk’umusoro ku nyungu

3) Ni izihe nyungu zimwe zo kuzigama amafaranga muri konti? a. Amafaranga yawe afite umutekano b. Amafaranga yawe abona inyungu c. Ushobora kubikiuza amafaranga igihe ushakiye d. Ibyo byose byo hejuru

Kora ibi

Shaka inyungu isanzwe yafashwe ku mwaka kuri:

1) Kubitsa umubare wa FRW1 000 ku ijanisha rya 8% 2) Umubare wa FRW 5 000 kuri 5% 3) Umubare wa FRW10 000 kuri 2% 4) Umubare wa FRW20 000 kuri 9%

UMUPIRA W’AMAGURU WINJIZA AMAFARANGA // ISOMO RYA 1 // IMIKINO Y’AMATSINDA // PAJE 10

Ibisubizo

Isuzuma

1) d 2) a 3) d

Kora ibi

1) FRW80 2) FRW250 3) FRW200 4) FRW1 800

Igkorwa cya 2

FRW5 100

UMUPIRA W’AMAGURU WINJIZA AMAFARANGA // ISOMO RYA 1 // IMIKINO Y’AMATSINDA // PAJE 2

Ruhango n’ Amafaranga Gucunga Amafaranga

Ruhango n’ Amafaranga ni uburyo busekeje bwo kwiga ibyerekeye amafaranga no gucunga imari yawe n’iy’umuryango byimazeyo binyuze mu gukina umupira w’amaguru.

Umukino ushobora gukinwa mu byiciro bitatu: Abatsinze iwabo, imikino y’amatsinda n’amarushanwa ya nyuma nk’uko bigenda mu mikino yo guhatanira igikombe cy’isi cya FIFA.

Icyiciro cyose cy’umukino kirimo ingingo enye, zitwa amasomo. Mbere y’uko ukina umukino, gira ibiganiro maze urangize, ufashijwe n’umwarimu wawe buri somo muri ayo ane kugira ngo ugire ubwenge n’ubumenyi bikenewe kugira ngo utsinde ibitego byinshi.

Isomo rya 1 - Ibibazo by’amafaranga Isomo rya 2 - Kuzigama amafaranga Isomo rya 3 - Gucunga amafaranga Isomo rya 4 - Kuguza amafaranga

Icyiciro cyose gishyiraho amategekeko n’ubusobanuro kandi kinaganira ku nyungu, igihombo n’ikiguzi bitwara mu gucunga imari zawe.

Ku musozo w’amapaje amwe, muzabona imbuga za interineti twakoresheje. Mushobora kuzikoresha mukagira amakuru ahagije.

Mwishimishe kandi muryoherwe n’umukino mu gihe murimo mwiga gucunga imari zanyu.

Amagambo agoye gusobanukirwa yanditse mu kadirishya k’ubururu.

UMUPIRA W’AMAGURU WINJIZA AMAFARANGA // ISOMO RYA 1 // IMIKINO Y’AMATSINDA // PAJE 3

Incamake Ku musozo w’iri somo abanyeshuri bazashobora gusobanukirwa n’ibicuruzwa bihererekanywa na banki n’akamaro kabyo. Baziga kandi ibyerekeye indishyi za banki, n’uburyo bwo gukoresha ibicuruzwa bya banki mu nzira nziza.

Incamake

Amasomo 3 y’iminota 45 buri somo

Ibyo kwiga Siyansi z’ubukungu n’ubucuruzi,imibare n’ubumenyi bwo kubaho

Ingaruka zo kwiga Nyuma yo kuganira kuri icyi cyiciro, abiga bazashobora:

Gusobanukirwa ibicuruzwa bya banki bikurikira n’ibikoresho bisabwa n’uburyo bikoreshwa;

Gusobanukirwa ,banashobore kubara ikiguzi n’indishyi byo gukoresha ibicuruzwa bya banki;

Kumenya gusoma urupapuro rwerekana uko konti ihagaze, no Gusobanukirwa akamaro k’umutekano w’ikarita.

Ibisubizo ku myitozo yose biboneka ku ma paje ya nyuma y’iri somo.

IMIKINO Y’AMATSINDA

UMUPIRA W’AMAGURU WINJIZA AMAFARANGA // ISOMO RYA 1 // IMIKINO Y’AMATSINDA // PAJE 4

Kuriha kashi

Hari inyungu zo gukoresha kashi mu kuriha ibintu. Inyungu ya mbere ikomeye ni uko ushobora kubara amafaranga yawe no kumenya ako kanya ayo ufite. Ikindi ni uko nta ndishyi ya serivisi usabwa iyo uvana amafaranga mu mufuka wawe uyakoresha. Ariko hari ibibazo bitari bike n’ingaruka zigendana na kashi:

Iyo uyataye cyangwa ukayibwa, ntushobora kuyagarura. Ashobora gutwikwa n’inkongi y’umuriro cyangwa akononekarira mu mwuzure Biragoye kubika rekodi z’uko ukoresha amafaranga. Bitwara indishyi kuyavana muri konti kuti ATM.

Bisobanura iki?

Ubaza ”Amafaranga ufite” igihe ushaka kumenya amafaranga ufite muri konti yawe.

Igihe "wohereza" amafaranga, wohereza amafaranga uyavana muri konti yawe uyajyana mu yindi konti.

Umubare muto w’amafaranga ufite ni umugabane muto ushoboka wo gukomeza kurinda konte ifunguye.

Ukohereza na elegitoronike: Amafaranga yoherezwa kuva muri konti ajya mu yindi hakoreshejwe ATM changwa interineti

Igihe ubikije amafaranga, uyashyira muri konti yawe.

Igihe amafaranga avanywe kuri konti yawe, aba akuwemo.

PIN ni incamake y’ ”ibiranga umuntu”. Mu bisanzwe igira imibare kuva kuri ine kuri itanu ugomba kwinjiza mu mashini mbere y’uko ukoresha ikarita yawe. PIN ihitwammo kugirango imenyeshe uwo uri we, kandi igihe undi muntu nakoresha iyo PIN, imashi izakeka ko ari wowe.

Ibicuruzwa bya banki

Banki zashyizeho ibicuruzwa byinshi bishobora gutuma ucunga amafaranga yawe. Biragoye guhitamo mu bicuruzwa byose bitangwa na banki mu gihe utazi inyungu n’ikiguzi bya buri bicuruzwa. Muri iri somo turabanuara ibicuruzwa bitandukanye, mu buryo bwo kugufasha guhitamo ibicuruzwa bigufitiye akamaro kanini.

Banki kandi zifite amahitamo yo kuriha igihe udashaka kuriha kashi. Igihe uzi neza uko bikora, ushobora guhitamo uburyo bukoroheye. Uburyo bumwe busobanuye muri iki gice, ubundi busobanuye mu gice cy’amarushanwa ya nyuma.

UMUPIRA W’AMAGURU WINJIZA AMAFARANGA // ISOMO RYA 1 // IMIKINO Y’AMATSINDA // PAJE 5

Konti yo kuzigama

Konti yo kuzigama ni igicuruzwa kindi cya banki. Iyo ufunguye konti yo kubitsa uhabwa ikarita yo kubitsa.

Ikarira yo kubikuza

Ikarita yo kubikuza ifitanye isano na konti yawe isanzwe cyangwa konti yo kuzigama.

Ufite ikarita yo kubitsa, ushobora:

Kuriha ibicuruzwa byawe na serivisi mu iduka, ku kariro, hoteli, n’ibindi. Kubikuza amafaranga mu maduka agurisha iyo serivisi. Iyo sevisi bahita "cash-back"

(Kugaruza amafaranga). Kuyikoresha kuri ATM ubaza amafaranga usigaranye muri konti, ubikuza kandi

unohereza amafaranga.

Ikarita yo kubikuza ni ikarita ya banki igushoboza kugera ku mafaranga yawe ukayakoresha igihe ushakiye n’aho ushaka. Yohereza amafaranga ku iduka igihe usahaka kuriha ibintu. Ni nko gukoresha kashi, ariko ifite umutekano uhagije kandi yoroshye kuyigendana kurusha uko biri kuri kashi. Ushobora kuyikoresha uriha fagitire, ubikuza unohereza amafaranga kuri ATM. Iyo utakaje ikarita yawe cyangwa yibwe, ntabwo ubura amafaranga yawe.Ushobora kubona indi karita muri banki yawe. Guhabwa iyindi karita birarihirwa, ku bw’ibyo gerageza gucunga ikarita yawe.

Ugomba kuba ufite amafaranga ahagije muri konti yawe yo kugura ibyo ukeneye, igihe udafite amafaranga ahagije, ihererekanya ntirizakunda – biziyandika ko “byanze” cg “ nta mafaranga ahagije arimo”. Ibyo bivuga ko iduka ritazaguha ibyo bicuruzwa.

Ikiguzi cy’ikarita yo kubikuza

Mu bisanzwe umuntu ariha rimwe gusa kugira ngo ubone ikarita. Hari amafaranga make avanwa kuri konti yawe y’iyo serivisi. Banki yawe igomba kukubwira igiciro cyayo.

Aho kubikuriza amafaranga

Abenshi muri twe tuzi ko umuntu ashobora kubikuza amafaranga kuri ATM. Mu isomo rya 2, Kuzigama amafaranga ( Amarushanwa y’amatsinda), hasobanuwe uburyo bwo kubikuza amafaranga kuri ATM.

Igihe ubikuje amafaranga kuri ATM, urihishwa indishyi y’iyo serivisi. Ariko iyo ubikuje amafaranga kuri ATM y’indi banki, indishyi iba nini kurusha kuri banki yawe.

Igihe ufite ikarita yo kubikuza, ushobora kubikuza amafaranga mu kazu babikurizamo ku iduka rinini, ukoresheje uburyo bwa "cash-back"( Kugaruza amafaranga). Winjiza PIN yawe ku mibare y’amafaranga ushaka kubikuza.Iyo ihererekanya rikunze, imashini igiha kashi. Ayo mafaranga uhawe ahita akurwa muri konti yawe ako kanya.

UMUPIRA W’AMAGURU WINJIZA AMAFARANGA // ISOMO RYA 1 // IMIKINO Y’AMATSINDA // PAJE 6

Bisobanura iki?

Amafaranga yabikijwe: Amafaranga yinjira muri konti.

Amafaranga yasohotse: amafaranga arishywe avanywe muri konti .

Amafaranga asigaye: Ikinyuranyo hagati y’ayinjiye n’ayasohotse.

Fagitire: impapuro zerekana ko wabikuje muri banki, kuri ATM cyangwa ku iduka igihe urimo uhererekanya.

Urupapuro rwerekana uko konti ihagaze

Urupapuro rwerekana uko konti ihagaze rusa na bije: rwerekana amafaranga yinjira muri konti, yiyandika mu murongo w’ayabikijwe. Rwerekana kandi na none amafaranga wavanye muri konti, nayo yinyandika murongo w’ayasohotse.

Iyo ukuye AYASOHOTSE Mu AYABIKIJWE, ikinyuranyo ni AYASIGAYE. AYASIGAYE ni amafaranga yasigaye muri konti. Kubw’ibyo: AYABIKIJWE – AYASOHOTSE = AYASIGAYE

Ibuka: Ikimenyetso cyo guteranya (+) gisobanura ko amafaranga ashyizwe muri konti, ikimenyetso cyo gukuramo (-) gisobanura ko amafaranga asohotse muri konti.

Urugero rworoshye rwerekana uko konti ihagaze ni uru rukurikira:

Itariki Ubusobanuro Ayinjiye Ayasohotse Ayasigaye

1/7

2/7

3/7

4/7

10/7

15/7

25/7

26/7

Ayabikijwe nka kashi

Ayasohowe ku ikarita:

Ayabikujwe nka kashi

Ayoherejwe kuri elegitoronike

Ayasohowe ku ikatita:

Ayabikujwe nka kashi

Indishyi ya serivisi

+FRW200

+FRW350

-FRW150

-FRW150

-FRW200

-FRW150

-FRW10

+FRW350

+FRW550

+FRW400

+FRW250

+FRW600

+FRW400

+FRW250

+FRW240

Urupapuro rwerekana uko konti ihagaze rukwereka ihererekanya ryose wakoze n’igihe ryakorewe. Rwerekana umubare w’amafaranga wabikijwe, ayabikujwe, inyungu yatanzwe ku yabikijwe muri konti yawe, n’indishyi iyo ariyo yose yaciwe konti yawe.

UMUPIRA W’AMAGURU WINJIZA AMAFARANGA // ISOMO RYA 1 // IMIKINO Y’AMATSINDA // PAJE 7

Igihe icyo ari cyose ushobora gusaba urwo rupapuro kugira ngo urebe amafaranga yinjiye, amafaranga yasohotse, n’amafaranga asigaye muri konti yawe- ibyo bizagufasha kumenya uko amafaranga yawe azenguruka.

Bifite akamaro kubika urupapuro rwerekana uko konti ihagaze kubera ko zisabwa igihe usahaka gusaba inguzanyo ya banki.

Ugomba gusoma urupapuro rwerekana uko konti ihagaze witonze. Koresha fagitire wahawe ubitsa, ubikuza, ugura ibintu urebe niba ikintu cyose ku rupapuro ari cyo. Usanze hari ikibazo hamagara banki yawe ako kanya.

Ushobora kubona urupapuro rwerekana uko konti ihagaze kuri interineti cyangwa mu ishami rya banki yawe. Ushobora na none kubona incamake y’uko konti yawe ihagaze ukoresheje telephone ngendanwa, ukoresheje serivisi z’amafaranga za banki.

Gusoma urupapuro rwerekana uko konti ihagaze

Ntabwo ari impapuro zerekana uko konti ihagaze zose ari zimwe. Igihe udasobanukirwa n’urupapuro rwerekana uko konti ihagaze rwawe, sobanuza banki yawe.

Isoko y’ibicuruzwa byinjiza amafaranga

Twavuze kuri bimwe mu bicuruzwa biboneka mu mabanki, hari ahandi hantu ushobora kubona ibicuruzwa byo guhererekanya. Igicuruzwa cyo guhererekanya kigushoboza kuzengurutsa amafaranga yawe, urugero kuriha ibyo uguze cyangwa kohereza mu zindi konti.

Abaduka amwe agurisha ibintu nayo atanga ibicuruzwa bya banki. Amaduka atanga ibi ibicuruzwa yitwa atanga serivisi z’amafaranga (z’imari). Ibyo bivuga ko batanga ibicuruzwa by’imari. Ibicuruzwa byabo bisa nk’ibicuruzwa bya banki.

Guhererekanya na banki kuri interineti

Mudasobwa na interineti zazanye itandukaniro, kandi zikomeza guhindura uburyo dukoresha duhererekanya na banki.

Iyo ukoze ihererekanya na banki kuri interineti, ushobora kurikorera mu rugo utiriwe ujya kuri banki.Banki nayo ntikeneye gukoresha abantu no kubahemba imishahara kubera ko bagufashije muri iyo serivisi.Ku bw’iyo mpanvu, ihererekanya rya servisi za elegitoronike ririhishwa indishyi nkeya.

Ntabwo ari buri wese ufite mudasobwa cyangwa ushobora kujya kuri interineti ngo akore ihererekanya na banki. Banki nyinshi zifite imiyoboro ya mudasobwa ku mashami yazo aho ushobora gukorera ihererekanya kuri interineti.

Birashoboka kandi gukoresha mudasobwa kuri interineti zo cyber cafés gukora ihererekanya ryawe.. Ariko, iki si igitekerezo kiza, kuko cyber café nta mutekano ifite uhagije wo gukoreramo ihererekanya na banki.

UMUPIRA W’AMAGURU WINJIZA AMAFARANGA // ISOMO RYA 1 // IMIKINO Y’AMATSINDA // PAJE 8

Bigusaba kubanza kwiyandikisha kugira ngo ukore ihererekanya na banki, bisobanura ko ugomba kujya ku ishami rya banki yawe. Banki zimwe zikwemerera kwiyandikisha kuri interineti. Nyuma yo kwiyandisha, ushobora gukora ihererekanya ryose ukoreresheje mudasobwa ifite umurongo wa interineti.

Ihererekanya na banki kuri interineti rifite inyungu zikurikira:

Ni uburyo buhendutse kurusha ubundi bwo guhererekanya na banki.

Ubu buryo buhoraho igihe cyose. Ushobora gukora ihererekanya ryawe no mu ijoro!

Hari byinshi ushobora gukora kuri interineti:

- Kureba amafaranga ufite muri konti yawe;

- Kohereza amafaranga;

- Kuriha ibyo ukeneye ukoresheje konti;

- Kwempirima urupapuro rwerekana uko konti ihagaze; no

- kwempirima urupapuro rwemeza ko wahererekanyije na banki.

Guhererekanya na banki kuri interineti bifite umutekano ariko ntugomba kohereza amakuru akuranga ku muntu uwo ari we wese uyagusabye. Kenshi hari abantu biyita ko bakora muri banki bagusaba kuboherereza amakuru akuranga. Bashobora no gukora logo ya feki bayishyira kuri imeyili kugira ngo bakwereke ko ari ukuri. Ntuzigere na rimwe wohereza amakuru akuranga ya banki ku muntu uvuga ko ashaka kureba cyangwa ngo yemeze niba ariyo.

Guhererekanya na banki ku telefone ngendanwa

Guherererekanya na banki kuri telefone ni nko kugira ATM mu mufuka wawe!

Ushobora gukoresha telefone yawe ngendanwa mu guhererekanya na banki mu buryo bukoroheye, busa nk’uko ushobora guhererekanya na banki kuri interineti. Guhererekanya na banki kuri telefone ngendanwa, ntigusaba mudasobwa, ukeneye telefone ngendanwa gusa kode y’umubare mugufi wa USSD (urugero *123) ( Umubare w’ibanga) cyangwa telefone ifite umurongo wa interineti. Banki zimwe zekwemerera kureba amafaranga ufite muri konti yo no kuereba uko wahererekanyije ukoresheje urutonde rw’uwo mubare wa USSD. Izindi zizagusaba kujya ku mbuga za interineti ukoresheje umurongo wa interineti kuri telefone yawe. Andika kode yawe ngufi cyangwa ujye ku mubuga za interineti za banki urebe uko bikorwa.

Ugomba kubanza gushyira uburyo bwo guhererekanya na banki telefone yawe. Inzira yoroshye yo gukora ibi ishobora kuba iyo gushyiramo kode ya USSD, kujya ki ishammi rya banki cyangwa kuhamagara banki.

Ushobora kohereza amafaranga, kuriha ibicuruzwa, kugura ikarita yo guhamagara, kuereba amafaranga ari muri konti yawe no kemenya uko konti ihagaze ukoresheje telefone yawe.

UMUPIRA W’AMAGURU WINJIZA AMAFARANGA // ISOMO RYA 1 // IMIKINO Y’AMATSINDA // PAJE 9

Kohereza amafaranga na telefone

Kohereza amafaranga na telefone byerekeza ku mafaranga ari mu gaciro ka elegitoronike, akaba ari muri konti ya telefone, ushobora gukoresha kugura ibintu. Konti za telefone zishobora gutangwa na banki cyangwa sosiyete z’itumanaho nka MTN na Tigo. Kurihisha telefone ni serivisi zo kuriha zikorwa hakoreshejwe telefone ngendanwa. Kurihisha telefone ni uburyo bundi bwo kuriha. Aho kuriha kashi, sheki cyangwa ikarita ya banki, ushobora gukoresha telefone ugura ibicuruzwa bitandukanye na serivisi. Ushobora kandi koherereza amafara inshuti, umuryango wawe, abo mmukorana ubucuruzi, no kohererezwa amafaranga kuri telefone ngendanwa. Ajenti ( banki cyangwa sosiyete y’itumanaho) kenshi bafasha mu gikorwa cyo kwinjiza amafaranga muri konti ya telefone yawe cyangwa bagafasha mu gikorwa cyo kuvana amafaranga muri konti ya telefone yawe. Icyo ukeneye gusa ni telefone yawe ngendanwa.

Ikiguzi n’indishyi bya banki

Banki ica indishyi hafi kuri buri hererekanaya ryose abantu bakora. Kugira ngo utange serivisi nziza, banki zorohereje abantu uburyo bwo kubikuza amafaranga, gusaba inguzanyo, kubaza amafaranga usigaranye muri konti. Ni ngombwa kwibuka ko kuriha izo serivisi zose.

N’ubwo indishyi za banki kuba ari nkeya kuri buri hererekanya, igiteranyo cy’imibare y’ihererekanya gishobora kubyara amafaranga menshi. Ugomba gukorera bije izo serivisi zose.

Indishyi ya banki iratandukanye hagati y’amabanki. Ni ngombwa kugereranya indishyi z’amabanki mbere yo gufungura konti.

Igikorwa cya 1

Ni ngommbwa gukorera bije indishyi za banki. Uru rugero ni urw’ibiciro ku mihererekanirize na banki itandukanye. Menya neza: ibi biciro ntabwo aribyo banki zisaba ubu: Ibi biciro ni ibyo gutuma utekereza uburyo bwo gukora imibare

Shaka indishyi ya serivisi mu gihe ubajije inshuro eshanu amafaranga ufite muri konti, ubikuje kabiri maze ukanohereza amafaranga inshuro eshatu:

Indishyi ya serivisi yo kubikuza kashi FRW200 per withdrawal

Indishyi ya serivisi yo kohereza FRW500 per transfer

Indisgyi yo kubaza asigaye muri konti FRW200 per enquiry

Igihe ufite FRW10 000 muri konti, ni amafaranga angahe azaba asihgaye muri konti nyuma yo kuvanamo indishyi?

UMUPIRA W’AMAGURU WINJIZA AMAFARANGA // ISOMO RYA 1 // IMIKINO Y’AMATSINDA // PAJE 10

Uburyo bwo kuzigamira indishyi za serivisi za banki

Uramutse ukoresha konti yawe mu bwenge, ushobora kugabanya indishyi za banki. Ariko mu gihe udateganya neza, ibiciro bya banki bishobora kuba hejuru.

Baza banki yawe ibiguzi byo kugira konti ibyo ari byo, n’indishyi za serivisi. Hitamo uburyo buhendutse cyane buhari, bugufasha mubyo ukeneye.

Cunga amakarita yawe witonze

Ugomba gucunga amakarita yawe nk’uko ucunga kashi zawe. N’ubwo banki izasimbuza ikarita yawe mu gihe itakaye cyangwa yibwe, baguca indishyi yo gusimbuza ikarita yawe. Kugeza igihe uzahamagarira banki umenyesha gutakara cyangwa kwibwa, undi muntu ashobora ashobora kukubikuriza amafaranga. Ukimara guhamagara banki, bazahita bafunga ikarita, nta muntu uzashobora kuyikoresha. Banki ntacyo izabazwa mu gihe utashoboye kumeneysha ko wataye ikarita.

Ibintu ngenderwaho byo kubika ikarita yawe yo kuzigama mu mutekano byaganiriweho.

Ibyo nabyo bikoreshwa ku makarita yose:

Bika amakuru y’amafaranga yawe mu mutekano. Buri gihe bika PIN yawe mu mutekano. Ntiwigere na rimwe ugira umuntu ubwira PIN

yawe- nubwo yaba ari inshuti yawe y’amagara, polisi cyangwa umukozi wa banki. Ntiwigere uhitamo PIN umuntu wundi ashobora gufora, nk’itariki y’amavuko yawe. Ntiwigere wandika PIN yawe ku kintu icyo aricyo cyose- yifate mu mutwe. Reba neza niba fagitire y’ihererekanya ryawe ariyo mbere yo gushyiraho umukono ku

iduka. Bika fagitire ahantu hafite umutekano. Zigufasha gukurikiza bije yawe no kumnya uko

konti yawe ihagaze. Buri gihe ugomba kuba ufite nomero ya banki na rekodi za nomero ya konti zo

guhamagara mu gihe utaye ikarita cyangwa yibwe. Banki iza simbuza ikarita yawe,ariko bazaguca indishyi mu kuguha ikarita shyashya. Igihe ikarita yawe yatakaye cyangwa yibwe ugaita uhamagara banki ako kanya, banki

izahita ifunga iyo karita. Mu bisanzwe banki izagusubiza amafaranga yibwe nyuma y’aho wabamenyesheje.

UMUPIRA W’AMAGURU WINJIZA AMAFARANGA // ISOMO RYA 1 // IMIKINO Y’AMATSINDA // PAJE 11

Isuzuma

1) Iyo uguze ibintu n’ikarita ya banki: a. Uba urishye mbere b. Uba urishye mu mwanya uzaza c. Ubu urisye ako kanya d. Nta na kimwe mubyo hejuru

2) Ufite ikarita ya banki ushobora: a. Guhitamo uburyo bwo gukubikuza amafaranga igihe uguze ibintu b. Kubikuza kashi kuri ATM c. Kohereza amafaranga d. Ibyo byose byo hejuru

3) Ni mu gihe kingana iki ugomba kumenyesha ko watakaje cyangwa wibwe Ikarita ya banki?

a. Ako kanya b. Ku mpera y’umunsi ibyashara birangiye c. Nyuma y’icyumweru d. Nyumma yo kubona urupapuro rw’uko konti ihagaze rwa buri kwezi

4) Ni iyihe nomero ishobora kuba nziza kurusha yo gukoresha nka PIN y’ikarita ya banki? a. Inomero ya mama wawe ya telefone b. Aderesi yawe ya kera c. Umubare w’igiharwe d. Itariki yawe y’amavuko

5) Indishyi za serivisi za banki: a. Nti ntoya ntukenewe kuzikorera bije b. Zikenewe gukorerwa bije c. Zishobora kwirengagizwa d. Ni nyinshi ugomba gusaba muri zo

6) Igihe ubonye ubutumwa bufufi buvuye muri banki igihe cyose habaye ihererekanya muri konti yawe, uzanya:

a. Niba hari amafaranga yashyizwe kuri konti yawe b. Niba hari umuntu urimo ukoresha ikarita yawe utabizi c. Amafaranga ufite muri konti d. Ibyo byose byo hejuru

UMUPIRA W’AMAGURU WINJIZA AMAFARANGA // ISOMO RYA 1 // IMIKINO Y’AMATSINDA // PAJE 12

Reka turebe ko uri inyaryenge

Umwitozo wa 1

Delphine nta mafaranga ahagije afite yo kugera mu mujyi rwagati no kugaruka ku biro aho akorera mu gihe cy’amasha yo kurya ya sa sita. Ikindi kandi no kuwa gatandatu arakora. Ibi bimukomerera kuriha fagitire y’amazi.

NI gute ashobora gukoresha konti ya banki ngo arihe konti y’amazi akoresha?

Umwitozo wa 2

Pacifique agiye ku ishuri kure y’aho ababyeyi be baba. Aho Pacifique aba,amaduka yemera gusa kashi. Nyina wiwe ashaka kujya amwoherereza kashi buri kwezi ariko Pacifique afite ubwoba ko amafaranga ashobora gutakara cyangwa akibwa. Ariimo arashaka inzira yoroshye nyina we ahobora kumworerezamo amafaranga kugira ngo ayafate kuri ATM.

Ni iyihe Konti Pacifique yakoresha?

UMUPIRA W’AMAGURU WINJIZA AMAFARANGA // ISOMO RYA 1 // IMIKINO Y’AMATSINDA // PAJE 13

Ibisuzo

Igenzura

1) c 2) d 3) a 4) c 5) b 6) d

Reka turebe ko uri inyaryenge

Umwitozo wa 1

Ohereza amafaranga mu buryo bwa elegitoronike cyangwa utondeke amabwiriza yo kubikuza.

Umwitozo wa 2

Konti yo kuzigama ifitanye isano no kubikuza.

Igikorwa cya 1

5 X Kubaza asigaye X FRW200 = FRW1 000

2 X Kubikuza kashi X FRW200 = FRW400

3 X Kohereza amafaranga X FRW500 = R1 500

Indishyi ya banki: FRW2 900

Amafaranga mbere yo kubikuza FRW10 000

Asigaye muri konti FRW7 100

UMUPIRA W’AMAGURU WINJIZA AMAFARANGA // ISOMO RYA 1 // IMIKINO Y’AMATSINDA // PAJE 2

Ruhango n’ Amafaranga Kuguza Amafaranga

Ruhango n’ Amafaranga ni uburyo busekeje bwo kwiga ibyerekeye amafaranga no gucunga imari yawe n’iy’umuryango byimazeyo binyuze mu gukina umupira w’amaguru.

Umukino ushobora gukinwa mu byiciro bitatu: Abatsinze iwabo, imikino y’amatsinda n’amarushanwa ya nyuma nk’uko bigenda mu mikino yo guhatanira igikombe cy’isi cya FIFA.

Icyiciro cyose cy’umukino kirimo ingingo enye, zitwa amasomo. Mbere y’uko ukina umukino, gira ibiganiro maze urangize, ufashijwe n’umwarimu wawe buri somo muri ayo ane kugira ngo ugire ubwenge n’ubumenyi bikenewe kugira ngo utsinde ibitego byinshi.

Isomo rya 1 - Ibibazo by’amafaranga Isomo rya 2 - Kuzigama amafaranga Isomo rya 3 - Gucunga amafaranga Isomo rya 4 - Kuguza amafaranga

Icyiciro cyose gishyiraho amategekeko n’ubusobanuro kandi kinaganira ku nyungu, igihombo n’ikiguzi bitwara mu gucunga imari zawe.

Ku musozo w’amapaje amwe, muzabona imbuga za interineti twakoresheje. Mushobora kuzikoresha mukagira amakuru ahagije.

Mwishimishe kandi muryoherwe n’umukino mu gihe murimo mwiga gucunga imari zanyu.

Amagambo agoye gusobanukirwa yanditse mu kadirishya k’ubururu.

UMUPIRA W’AMAGURU WINJIZA AMAFARANGA // ISOMO RYA 1 // IMIKINO Y’AMATSINDA // PAJE 3

Incamake Ku musozo w’iri somo abanyeshuri bazashobora gusobanukirwa ibyo bashobora gukora kugirango babe abo kwizerwa ku nguzanyo. Incamake Isomo 1 ry’iminota 45 Ibyo kwiga Siyansi z’ubukungu n’ubucuruzi, imibare n’ubumenyi bwo kubaho

Ingaruka zo kwiga Nyuma yo kuganira kuri icyi cyiciro, abiga bazashobora:

Gusobanukirwa uburyo bwo kugira rekodi nziza ku nguzanyo; Gusobanukirwa inshingano z’inguzanyo,no Gusobanukirwa uburenganzira bwabo nk’abaguza.

Ibisubizo ku myitozo yose biboneka ku ma paje ya nyuma y’iri somo.

IMIKINO Y’AMATSINDA

UMUPIRA W’AMAGURU WINJIZA AMAFARANGA // ISOMO RYA 1 // IMIKINO Y’AMATSINDA // PAJE 4

Ni bande batsindira inguzanyo?

Bisobanura iki?

Rekodi y’inguzanyo ni raporo yerekana uburyo witwaye mu gihe cy’inguzanyo mu gihe cyashize.

Amakuru y’ukuntu wacunze inguzanyo mu gihe cyashize yitwa amateka y’inguzanyo

Igihe wemerewe inguzanyo, witwa umwizigirwa ku nguzanyo.

Icyemezo ni itegeko rivuye mu rukiko, mu bisanzwe ritangwa iyo unaniwe kuriha inguizanyo.

Igihe utarishye mu bice bice n’inyungu ku nguzanyo nk’uko wasezeranye, uba wishe.

Banki cyangwa cyangwa iduka bishobora kuguha cyangwa kukwemerera inguzanyo byonyine mu gihe bikeka ko ushobora kuzayishyura. Mu bisanzwe banki cyangwa iduka bazafata icyemezo igihe uri umwizigirwa ku nguzanyo kandi ufite amateka yo kwishyura inguzanyo.

Ugira rekodi nziza igihe uriha inguzanyo mu gihe nk’uko wasezeranye n’umuguriza. Uburyo ukoresha konti zawe za banki, ndetse n’igihe ukiri muto buzagufasha kugira rekodi nziza ku nguzanyo. Bizagorana cyane kubona inguzanyo mu gihe ufite rekodi mbi z’inguzanyo.

Mu gihe utarishye inguzanyo yawe, ushobora kubona icyemezo cy’urukiko kikurega. Uzitwa umwambuzi kandi ntibizakorohera kubona inguzanyo mu gihe kizaza. Ibaze ukeneye inguzanyo yo kugura inzu, ariko urahakaniwe kubera ko wananiwe kuriha inguzanyo mu myaka ishize.

Uburyo umuntu ashobora kugira amateka meza y’inguzanyo

Rekodi zawe z’inguzanyo zizagira uruhare ku ijanisha ry’inyungu uzahabwa igihe usaba inguzanyo cyangwa ikarita y’inguzanyo. Ni ibintu by’ingenzi ku bw’ibyo kugira amateka meza y’inguzanyo.

Bisobanura iki?

Amanota y’inguzanyo ni urugero rw’umubare rutangwa na raporo y’inguzanyo. Amanota y’inguzanyo afatira ku mateka y’uguza. Apima urugero rushoboka rw’ingaruka mbi zava ku uguza zikagera ku uguriza.

Itariki utegerezwa kurihiraho yitwa itariki ya nyuma.

Amafaranga y’inyongera uguriza azagusaba igihe uriha imigabane yitwa Indishyi yo gukererwa n’ibihano.

UMUPIRA W’AMAGURU WINJIZA AMAFARANGA // ISOMO RYA 1 // IMIKINO Y’AMATSINDA // PAJE 5

Ibiro bishinzwe kureba inguzanyo bikusanya kandi bikanaguza amakuru yerekana ukuntu abantu bariha inguzanyo. Bisohora raporo z’inguzanyo zirondora ukuntu abantu bitwaye mu madeni n’uko bahiye bariha, umubare w’inguzanyo bafite ariko bakaba batazikoresha kandi niba barasabye izindi nguzanyo.

Kenshi uguriza asaba ikintu gifite agaciro n’ingwate . Uguriza ashobora ashobora gutwara iyo ngwate igihe unaniwe kuriha inguzanyo. Ubwishingizi bw’ubuzima cyangwa inzu ni ingero zafatwa nk’ibintu byaba ingwate.

Ibintu bikurikira ni ingenzi kugira amateka meza y’inguzanyo:

Ubaka rekodi nziza z’inguzanyo.

Fungura konti y’inguzanyo mu izina ryawe kandi uyikoreshe neza.

Ntiwigere ufunfura konti zo gushyiramo amafaranga adakora cyangwa ngo ufungure konti nyinshi.

Riha indishyi y’imigabane yawe ya buri kwezi mu gihe gikwiye.

Igihe unaniwe kurihira itariki, riha amafararnga mu gihe cya vuba gishoboka. Indishyi yo gukererwa, ibihano ku nyungu n’ingaruka ku manota y’inguzanyo bigenda byiyongera uko igihe cyo kuriha kigenda kirenga cyane.

Ntugire konti nyinshi.

Gufungura konti nshya bishobora kukwinjiza mu madeni menshi.

Konti nyinshi zigabanya amanita yawe y’inguzanyo.

Iyo ufite ikarita nyinshi, biragora gukurikirana uko ukoresha amafaranga.

Uburyo bwo kuba umwizigirwa ku nguzanyo: Ibintu bitatu

Uzashobora kubona inguzanyo niba uri umwizigirwa ku nguzanyo gusa. Dore inzira zizafasha banki cyangwa iduka gufata icyemezo cy’uko uri umwizigirwa mu nguzanyo :

Imico – Uzariha ideni?

Kuva ku mateka yawe y’inguzanyo, ese uboneka ko uri inyangamugayo, kandi ushobora kwizerwa mu kuriha amadeni yawe?

Wigeze ukoresha inguzanyo mu gihe cyashize? Eseuriha inguzanyo zawe mu gihe? Ufite rekodi nziza z’inguzanyo? Umaze igihe kingana iki uba kuri aderesi ubaho? Umaze igihe kingana iki uri mu kazi ukora?

UMUPIRA W’AMAGURU WINJIZA AMAFARANGA // ISOMO RYA 1 // IMIKINO Y’AMATSINDA // PAJE 6

Igishoro – Bizagenda gute nutariha ideni?

Ufite umutungo utagendanwa nk’inzu, inzigamo, cyangwa imari washoye zishobora kuriha ideni mu gihe utashobora kuriha umushahara wawe?

Ni iyihe sambu utunze ishobora kuriha inguzanyo yawe? Ufite konti yo kuzigama? Ufite imari washoye zakubera ingwate?

Ubushobozi – Ushobora kuriha ideni?

Ese umaze igihe ukora akazi kadahinduka gashobora kwinjiza amafaranga ahagije yo kuriha ideni?

Ese ufite akazi kadahinduka cyangwa gahoraho? Umushara wawe ungana iki? Ni izihe nguzanyo zindi wafashe? Ese ubu ubaho ubuzima bumeze gute? Ufite amadeni anganma iki? Utunze abantu bangana iki?

Uburyo kuguza witwararitse

Nk’uko byavuzwe hejuru, ideni ubwaryo si ribi iyo ugujije witwararitse kandi ugakoresha ideni kugera ku ntego zawe z’igihe kirekire.

Kuguza ku nshingano bisobanura ibi bikurikira:

Guza gusa amafaranga ushobora kwishyura. Sobanukirwa neza icyo bisobanura iyo ugujije amafaranga Ugomba kubaza uguriza

kuguha amakuru ahagije. Uguriza agomba kuguha amakuru yose mu rurimi wunva. Sobanukirwa ibyo ushyiriyeho umukono. Kora bije yo kuriha. Rihira amadeni yawe mu gihe. Bwira umuguriza wawe ko udashoboye kuriha mutegure iyindi gahunda nshya. Menyesha itakara cyangwa ibura ry’amakarita y’inguzanyo ako kanya Ntiwigere uha nomero yawe y’ikarita y’inguzanyo kuri telefone kereka uhamaye umuntu,

cyangwa uzi neza umuntu murimo muvugana. Impanvu ugomba kurinda umutekano w’ikarita yawe y’inguzanyo ni uko unaguza amafaranga ku ikarita y’inguzanyo. Nutamenyesha banki igihe ikarita itakaye cyangwa yibwe, uzabazwa amafaranga azibwa ku ikarita yawe.

Mbere yo kuguza amafaranga:

Ibuka ko bihendutse kwishyura inguzanyo ku gihe gito. Baza ijanisha ry’inyungu iryo ari ryo kandi ushake icyo ibyo bisobanura kuri wowe. Gereranya amajanisha y’inyungu. Reba ku rupapuro ruto rwanditse amategeko n’amabwirizwa. Wibuke ko amajanisha y’inyungu ashobora guhinduka kandi umugabane uriha ushobora

kwiyongera.

UMUPIRA W’AMAGURU WINJIZA AMAFARANGA // ISOMO RYA 1 // IMIKINO Y’AMATSINDA // PAJE 7

Kora imibare y’indishyi nk’iz’imiyoborere mu migabane yawe yo kuriha.

Uguza afite uburenganzira ku:

Amasezerano y’inguzanyo bugaragara kandi busobanutse. Inyandiko n’amakuru byerekeye amasezerano mbere yo gushyiraho umukono. Amakuru yerekeye inguzanyo akubwira neza indishi ugomba kuriha. Igihe usaba inguzanyo ugahakanirwa, ufite uburenganzira bwo kumenya imapnvu.

Ikindi:

Abaguriza bashobora kudakumira umubare w’inguzanyo yawe. Abaguriza bashobora kutabaza inyungu n’imwe ku nguzanyo. Ibi bishoboka ku

mishanga mitoya. Mu gihe ufite amadeni menshi, abantu bafite ubushobozi bwo guhanagura amadeni

bashobora kugufasha. Iyo serivisi uzasabwa kuyibarihira. Mu gihe ufite amadeni menshi, umuguriza wawe agomba kwitegura kunvikana nawe.

Ibintu byo kureba igihe uhitamo umuguriza

NI igitekerezo cyiza buri gihe gukora umwitozo mbere yo gufata umwanzuro ku umuguriza.

Igihe uhitamo umuguriza, ibaze ibibazo bikurikira:

Ni ubuhe bwiko bw’inguzanyo batanga? Ni gute uguriza afata abakiriya? Ijanisha ry’inyungu ni angahe? Ni izihe ndishyi zisabwa? Ni ikihe gihano iyo urishye utinze? Ni urugendo rungana iki ukora ujya kureba uguriza?

UMUPIRA W’AMAGURU WINJIZA AMAFARANGA // ISOMO RYA 1 // IMIKINO Y’AMATSINDA // PAJE 8

Isuzuma

1) Iyo ufashe inguzanyo, ni ishingano zawe zo: a. Kuguza amafaranga ushobora kwishyura b. Kwishyurira igihe gikwiye c. Kumenyesha itakata cyangwa iyibwa ry’ikarita d. Ibyo byose byo hejuru

2) Kwerekana ko uri inyangamugayo ku nguzanyo, ugomba: a. Kuriha amadeni yawe yose mu gihe gikwiye b. Kuzuza fomu zerekana ko uriha imisoro c. KOresha ATM inshuro nyinshi zishoboka d. Funga konti z’amafaranga adakorwaho

3) Banki izaguha inguzanyo gusa nuba ufite: a. Inshuti muri banki b. Amafaranga menshi c. Rekodi nziza z’inguzanyo d. Reodi mbi z’inguzanyo

Umwitozo

Michel ashaka kuzigama amafaranga. Ni kukihe muri ibi bikurikira ashobora kugabanyaho?

a. Impano ya noheli b. Amafaranga yo kuriha inzu c. Emergency savings d. Ibitabo by’ishuri e. Umusanzu wa SACCO f. Gushira amafaranga kuri konti z’ububiko g. Amatike y’umupira w’amaguru

UMUPIRA W’AMAGURU WINJIZA AMAFARANGA // ISOMO RYA 1 // IMIKINO Y’AMATSINDA // PAJE 9

Ibisubizo

Isuzuma:

1) d 2) a 3) c

Umwitozo:

Michel ashobora kugabanya kuri mpano ya noheli no ku matike y’umupira w’amaguru. Agomba kuriha umugabane wa buri kwezi ku ikarita y’ububiko. Ariko, agomba gukore ikarita y’ububiko buke kugira ngo agabanye indishyi ziwe. Ibi kandi bizagabanya umugabane ariha wa buri kwezi.