1 . journal imena vol. 25 werurwe, 2018 imena · bukangurambaga, madamu jeannette kagame binyuze mu...

16
Florence Uwamariya Tel: +250789799834 / 0788790294 Email: befl[email protected] [email protected] Website: imenanews.com Ikinyamakuru Imena giharanira iterambere ry’umugore No 25 Werurwe, 2018 IMENA IMENA Journal Ikinyamakuru Giharanira Iterambere ry’Umugore 1000 Frw Gen Kale Kayihura yarezwe ibyaha birimo gushimuta no gutoteza Abanyarwanda Nyamasheke: Insengero 95 zafunzwe Ibyo tutamenye ku rugamba rwaharuriye amayira umugore mu Rwanda Lt Col Rugigana agiye kugezwa mu rw’ikirenga kubera ibyaha ashinjwa gufatanya na Kayumba Meya wa Ruhango n’abamwungirije bombi begujwe G.A.U Ltd: Indashyikirwa mu guhanga udushya

Upload: others

Post on 19-Jul-2020

2 views

Category:

Documents


0 download

TRANSCRIPT

Page 1: 1 . Journal IMENA Vol. 25 Werurwe, 2018 IMENA · bukangurambaga, Madamu Jeannette Kagame binyuze mu Imbuto Foundation atera inkunga abana b’abakobwa batsinze neza ndetse imiryango

1 . Journal IMENA Vol. 25 Werurwe, 2018

Florence Uwamariya Tel: +250789799834 / 0788790294 Email: befl [email protected] [email protected] Website: imenanews.comIkinyamakuru Imena giharanira iterambere ry’umugore

No 25 Werurwe, 2018

IMENAIMENAJournalIkinyamakuru Giharanira Iterambere ry’Umugore

IMENAIMENAIMENAIMENA1000 Frw

Gen Kale Kayihura yarezwe

ibyaha birimo gushimuta no gutoteza

Abanyarwanda

Nyamasheke: Insengero 95

zafunzwe

Ibyo tutamenye ku rugamba rwaharuriye amayira umugore mu Rwanda

Lt Col Rugigana agiye kugezwa mu rw’ikirenga kubera ibyaha

ashinjwa gufatanya na Kayumba

Meya wa Ruhango n’abamwungirije bombi begujwe G.A.U Ltd:

Indashyikirwa mu guhanga

udushya

Page 2: 1 . Journal IMENA Vol. 25 Werurwe, 2018 IMENA · bukangurambaga, Madamu Jeannette Kagame binyuze mu Imbuto Foundation atera inkunga abana b’abakobwa batsinze neza ndetse imiryango

2 . Journal IMENA Vol. 25 Werurwe, 2018

Florence Uwamariya Tel: +250789799834 / 0788790294 Email: [email protected] [email protected] Website: imenanews.comIkinyamakuru Imena giharanira iterambere ry’umugore

AMAKURU

Ibyo tutamenye ku rugamba rwaharuriye amayira umugore mu Rwanda

Abagore barakataje mu kubohora igihugu. (Photo/Net)

Imibare mpuzamahanga ihamya ko u Rwanda rukataje mu guha umugore ijambo mu nzego

zifata ibyemezo, mu Nteko Ishinga Amategeko bagera kuri 64% ndetse mu kuziba icyuho mu buringanire u Rwanda ni urwa kane ku Isi n’urwa mbere muri Afurika.

Umwe mu bagize uruhare muri uru rugamba ni Ruboneka Suzanne wanakoze imyaka 17 mu Mpuzamiryango Pro-Femmes/Twese Hamwe, amaze imyaka itatu ari mu kiruhuko cy’izabukuru. Muri uyu mwaka yatorewe kuba Umuyobozi wungirije mu Nama y’Ubutegetsi.

Abagore barakataje mu kubohora igihugu

Mu gihe cy’urugamba rwagejeje ku guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nubwo abagabo aribo benshi bafashe umuheto rugikubita, hari n’abagore bahagurukanye ingoga bafatanya na basaza babo. Ibyo byari bishya mu mateka y’u Rwanda.

Abatarafashe umuheto nabo urugamba barurwanye ku bundi buryo burimo gushaka umusanzu, ibitekerezo n’ingemu zitaburaga zavaga mu bihugu Abanyarwanda bari barahungiyemo.

Nko muri Uganda aho urugamba rwateye ruturuka, hari abagore basigaraga ku mavi basabira abari ku rugamba, banabashakira ingemu. Urugamba rurangiye batashye bitwa Benishyaka, biyemeza gufasha imfubyi n’abapfakazi b’abagabo baguye ku rugamba.

Abari i Burundi bo bitwaga Benimpuhwe, batangiye bashaka gusigasira umuco gakondo wari utangiye gukendera no kwigisha abakobwa cyane cyane imyuga itandukanye kugira ngo bazibesheho batandagaye.

Ruboneka yagize ati “Bashakaga kwishyira hamwe kugira ngo babone ingemu y’abana bagiye ku rugamba babicishije mu bitaramo, guteka amandazi akagurishwa n’ibindi bikorwa by’ubukorikori.”

Abari barahungiye muri Tanzania bitwaga ‘Amaliza’ nabo bishyize hamwe ngo bashyigikire urugamba kandi bifashe kubaho neza. Abo muri Congo bitwa Benurugwiro nabo intero yari imwe, gushyigikira urugamba no kwifasha.

Abasigaye mu Rwanda nabo muri ibyo bihe bitari byoroshye, bishyize hamwe mu miryango itari iya Leta igera kuri 13 mu 1992, bashaka imbaraga zo guhangana na Leta ngo isinye amasezerano ya Arusha haboneke amahoro.

Nibwo batangiye Impuzamiryango PRO-FEMMES/TWESE HAMWE, yahurizaga hamwe imiryango irimo Duterimbere ifasha abagore mu kubitsa no kuguriza, Réseau des Femmes Rurales, Haguruka n’indi.

Yakomeje agira ati “Muri icyo gihe cyose abagore bagaragaje ubushobozi budasanzwe nubwo

ubuyobozi bwo hambere butabahaga umwanya ngo bagaragaze ko bashoboye. Mbere ubushobozi bwabo bwareberwaga mu mirimo yo mu rugo, kubyara no kurera.”

Nyuma ya jenoside habaye impinduka

FPR imaze gutsinda urugamba no gushyiraho Leta ya mbere y’Ubumwe ku wa 19 Nyakanga 1994, hagiyeho Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, haza n’izindi nzego zifasha abagore.

Ruboneka wari warahungiye mu Burundi, yageze mu Rwanda ku wa 22 Nyakanga 1994 aje kureba u Rwanda no gutuza umubyeyi we, ariko umugambi ari ugusubirayo akazajya amugemurira amafaranga.

Waje kuyoyoka kuko yasanze hakenewe imbaraga nyinshi mu kubaka igihugu no gusana ibyasenyutse, kuko kubaka inzego byasaga no guhera ku busa.

Yajyanywe muri MIGEPROF yari yahawe Minisitiri Inyumba Aloysea, icyo gihe yari kumwe n’umugore umwe wari usanzwe ayikoramo witwaga Venantia Mukarugomwa, bombi ubu bitabye Imana.

Yagize ati “Nasanze bicaye mu nzu yasenyutse, y’umurangare imbere ya Hotel Novotel. Minisitiri Inyumba ambonye yarishimye kuko twari tunaziranye, na mbere nari muri Komisiyo y’Abategarugori ba FPR. Ati uratashye? Nti oya nje gutuza umukecuru wanjye nkazajya mbagemurira amafaranga.”

“Inyumba ati ntibishoboka ntiwansiga njyenyine, ahubwo ngwino dufatanye dutekereze ku cyerekezo cy’iyi Minisiteri tunarebe uburyo tuzahuza abagore, dutange umusanzu mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.”

Inyumba ngo yari afite impano akaba umuhanga, agakunda umurimo akamenya n’uburyo bwo kugera ku cyo ashatse mu mutuzo.

Ruboneka ngo yabajije niba inzu barimo ari iya Leta ngo bashake uko bayivugurura, bamusubiza ko ari iy’umuntu ku giti cye, bumvikana kujya gushaka iya Leta babohoza kuko aribyo byakorwaga icyo gihe.

Abasirikare babashakiye akamodoka gashaje bakozanya insinga ngo kake, Ruboneka aratwara, ajyana na Venantia. Bageze imbere ya Cathédrale St Michel ngo babonye inzu yahoze ari iya Etat Major, yarasenyutse ariko harimo amadosiye yabo ya kera.

Barahashimye kuko hari hafi ya PNUD, UNICEF na HCR, bizera ko bazabona inkunga yo kuyisana.

Yakomeje agira ati “Twasubiye inyuma tubikojeje Inyumba ati nta kibazo. Atelefona muri Etat Major ati muze mutware inyandiko zose ariko mudusigire intebe n’utubati ni ibyacu, twabibohoje!”

Ntibyatinze UNICEF na HCR basannye iyo nzu, abasirikare babaha tapi yo gusasa mu biro kwa Minisitiri.

Venantia yagizwe Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri, Ruboneka aba byose nk’umushoferi, uwakira abantu, umunyamabanga n’intumwa yo kohereza hirya no hino. Nyuma yaje gushingwa imiryango itari iya leta n’ishami ryo kurengera abana no kubateza imbere.

Yakomeje agira ati “Tumaze kubona aho twicara heza nibwo twatangiye gutekereza icyerekezo cya Minisiteri, tuti Umunyarwandakazi dushaka yaba yujuje iki?”

“Twatangiye dushaka abakozi bemera kuba ab’abakorera bushake kuko nta ngengo y’imari yariho. Ukwezi kwarashiraga bakaduha ibigori, akawunga, amavuta... Inyumba yari afite impano yo gushaka abakozi beza imyanya yose iruzura ndetse n’inkunga zitangira kuboneka.”

Mu 1996 nibwo Ruboneka yasabye kuva muri MIGEPROF nubwo yakundaga akazi ke, ajya gushaka akandi katuma arera abana umunani yari afite bakeneye kwiga no kubaho.

Inkomoko ya 30% y’Abagore mu nzego zifata ibyemezo

Mu 1995 hatangiye gutegurwa inama mpuzamahanga ikomeye y’Abagore yabereye i Beijing mu Bushinwa. Abayobozi bibazaga niba Abanyarwandakazi bazajyayo,

hemezwa ko Leta izahagararirwa na Minisiteri hakagenda n’urwego rw’imiryango itari iya leta.

I Beijing, mu gihe ibindi bihugu byagaragazaga intambwe y’abagore mu iterambere, mu Rwanda zari ingaruka za jenoside, abagore bahohotewe, abapfakazi, imfubyi, abagore bafunzwe, impunzi n’ibindi bibazo bishamikiye ku mateka.

Ruboneka ati “Barakubonaga uri Umunyarwanda bagahunga ngo ubwo ntiwicanye? Nyuma haje kwemezwa imyanzuro, muri yo niho hemejwe ko byibura 30% by’abagore bajya mu nzego zifata ibyemezo mu myanya yose, ndetse na za Leza zisabwa gushyiraho inzego zigamije iterambere ry’abagore. ”

Amategeko yashyizweho andi aravugururwa

Mu ngaruka za jenoside yakorewe Abatutsi u Rwanda rwari rufite imfubyi nyinshi n’abapfakazi ariko mu mategeko n’umuco ntibemererwaga kuzungura cyangwa gucunga umutungo wasizwe n’ababyeyi cyangwa abagabo babo ku buryo imitungo imwe yononekaraga.

Ku ikubitiro havuguruwe Itegeko Nshinga hashyirwamo ko nibura 30% bagomba kuba ari abagore, nubwo habanje impaka kuko hari abadepite batabyumvaga.

Mu 1999 nibwo hatowe itegeko ry’icunga mutungo w’abashakanye, impano n’izungura, ryanateje impaka kuko ngo mu badepite hari abibazaga impamvu umugore azungura nta mutungo yavanye iwabo.

Ruboneka ati “Hari abavugaga ngo azazungura aho avuka azungure n’aho yashatse? Ngo umugore nibamuha urutoki azatwara n’ukuboko! Byabaye ngombwa kwifashisha abadepite bavuga rikijyana kandi batabangamiye ihame ry’uburinganire nka Tito Rutaremara, cyanga undi tubona ko atabogamye cyane. ”

Ku munsi wo gutora ngo habayeho igisa n’igitutu gicishije make, haza imiryango n’abagore bo mu isoko batarinjira na rimwe mu nteko, irakubita iruzura.

Ati “Ibyo byatunguye abadepite,

Perezida w’Inteko (Joseph Sebarenzi) ati habaye iki? Bati Nyakubahwa turifuza ko ririya tegeko risohoka vuba rikaramira imitungo y’abapfakazi n’imfubyi ndetse n’iy’abagabo bafunze cyangwa bahunze itangiye kononekara no kwigabizwa n’abatabifitiye uburenganzira. ”

Kuritora byarihuse ryoherezwa mu Rukiko rw’Ikirenga kuko Sena itabagaho, abagore bakoresha uburyo bwo gutelefona Perezida warwo Rwagasore Siméon, abahagarariye imiryango itandukanye bakagenda bamutakambira.

Yagize ati “Nawe yarabyumvise yumva ko bifite ishingiro rirasohoka. Twavuga ko ryaje risasira ayandi, harimo iry’ubutaka mbere imvugo yari ngo hari isambu wavanye iwanyu? “

Perezida Kagame yabaruhuye kwambara mugondo

Nyuma haje gutorwa irindi tegeko ryo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina kugira ngo harandurwe n’umugera winjiye muri benshi.

Ruboneka yakomeje ati “Icyaha cyo guhohotera umugore muri jenoside cyari mu cyiciro cya kane, umugabo agahanwa kimwe n’uwibye ihene cyangwa intebe. Abagore bo muri Pro-Femmes baraye bicaye bategura inyandiko izashyikirizwa Perezida wa Repubulika Nyakubahwa Paul Kagame. Bamwumvisha ko ibintu bikomeye n’umugore uherekeje agenda yambaye ‘Mugondo’ kuko ashobora guhohoterwa. Perezida ati Mugondo ni iki? Uwari Minisitiri w’Ubutabera Mucyo ati ni amakabututura bakenyereraho mu rwego rwo kwirinda ifatwa ku ngufu.”

“Perezida ati murumva aho bashiki banyu n’ababyeyi banyu bageze? Iryo tegeko naryo ryasohotse vuba ndetse icyaha cyo guhohotera abagore gishyirwa mu rwego rwa mbere.”

Abagore bahawe umwanya mu nzego zifata ibyemezo

Abagore baje guhabwa imyanya abandi baratorwa mu nzego zifata ibyemezo. Gusa haje kuvuka inzitizi ko abenshi batari barize ku mpamvu z’umuco utarahaga amahirwe angana umwana w’umukobwa n’umuhungu.

Naho hashyizwe imbaraga mu bukangurambaga, Madamu Jeannette Kagame binyuze mu Imbuto Foundation atera inkunga abana b’abakobwa batsinze neza ndetse imiryango ya Pro-Femmes nayo ikomeza ubuvugizi.

Pro-Femmes yaje gutangiza umushinga “Women can do it” wigishaga abagore ko nabo babishora, bagatozwa kwigirira icyizere, ku buryo ubu imvugo yahindutse “Women do it” cyangwa “Umugore arabishoboye.”

Page 3: 1 . Journal IMENA Vol. 25 Werurwe, 2018 IMENA · bukangurambaga, Madamu Jeannette Kagame binyuze mu Imbuto Foundation atera inkunga abana b’abakobwa batsinze neza ndetse imiryango

3 . Journal IMENA Vol. 25 Werurwe, 2018

Florence Uwamariya Tel: +250789799834 / 0788790294 Email: [email protected] [email protected] Website: imenanews.comIkinyamakuru Imena giharanira iterambere ry’umugore

AMAKURU

Ijambo ry’ibanzeIkigo cy’Abafaransa gihugura abaganga

mu byo kubaga kanseri kigiye gukorera mu

Rwanda

Meya wa Ruhango n’abamwungirije bombi begujwe

Ababayobozi ba Ruhango baheruka kweguzwa. (Photo/Net)

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango,

Mbabazi Francois Xavier, Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Twagirimana Epimaque ndetse n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Anonciata Kambayire, begujwe n’Inama Njyanama y’aka karere yateranye kuwa Gatatu.

Aba bayobozi bose bagize komite Nyobozi y’Akarere, bakuweho icyizere n’Inama Njyanama y’Akarere ka Ruhango kubera ibibazo by’imicungire mibi y’umutungo w’akarere urimo amafaranga ashorwa mu mishinga igamije guteza imbere abaturage ndetse n’ibikorwaremezo bishorwamo amafaranga arenze ayo biba bijyanye.

Hari hashije igihe kandi abagize Komite nyobozi uko ari batatu bavugwaho kutumvikana

mu kazi kabo ka buri munsi, ibintu njyanama yasanze byaradindije cyane iterambere ry’akarere ka Ruhango ndetse bikanasubiza inyuma akarere muri rusange.

Njyanama y’Akarere ka Ruhango yakuyeho icyizere

Meya n’abamwungirije babiri, yahise inategura raporo igomba gushyikirizwa ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo igaragaza ko banirukanywe ku rutonde rw’abagize Njyanama y’aka karere ka Ruhango.

Anonciata Kambayire. (Photo/Net)

Ikigo gikomeye cyo mu Bufaransa gikora ubushakashatsi kikanahugura abaganga mu kubaga kanseri n’izindi ndwara hifashishijwe

ikoranabuhanga (IRCAD France), cyatangaje ko kigiye kubaka ishami ryacyo mu Rwanda, kiri ku rwego rwa Afurika.

Muri Nyakanga 2017 nibwo Minisiteri y’Ubuzima yatangije ubufatanye na IRCAD France bugamije gutanga amahugurwa ku baganga bo mu Rwanda ajyanye n’icyitwa ‘Micro invasive surgery’, uburyo bwifashisha ikoranabuhanga hagamijwe kugabanya ububabare igihe umurwayi abagwa, ibyago byo kwandura izindi ndwara nyuma yo kubagwa n’ibindi.

Kuwa 27 Gashyantare 2017, ubwo Perezida wa IRCAD France, Prof. Jacques Marescaux n’itsinda bari kumwe basuraga urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, nibwo yatangaje ko agiye kuhubaka icyo kigo.

Ati “Murabizi turi hano kuko tunategura kubaka ikigo gikomeye cy’ubushakashatsi mu kubaga kigamije kurengera ubuzima bw’abantu. Igihe dutegenya kubaka icyo kigo hano i Kigali ariko kikaba icya Afurika yose.”

Prof. Jacques yavuze ko atari icya mbere kizaba cyubatswe ko hari n’ibindi byubatswe birimo icyo mu Bufaransa mu 1994, icyubatswe muri Aziya, Amerika y’Epfo Afurika ikaba ari yo yari isigaye. Mu Rwanda no muri Afurika, inzobere muri serivisi gitanga zazaga zigahugura abaganga baho zikagenda.

Iki kigo biteganyijwe ko kizubakwa i Masaka, iruhande y’ahazimurirwa ibitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), ibikoresho bizifashishwamo bikazatwara amadolari asaga miliyoni zirindwi azatangwa na IRCAD France, aziyongera ku kibanza n’ibindi bizatangwa na Leta y’u Rwanda, kikazuzura mu gihe cy’amezi 18.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Kayumba Malick, yavuze ko icyo kigo kizubakirwa Afurika yose mu Rwanda, kizafasha abaganga bo mu Rwanda kwiyungura ubumenyi mu kuvura indwara za kanseri zisa n’izananiranye kikanahugura abarwayi bazo bakoraga ingendo bajya kuzivuza mu mahanga.

Nyuma yo gusura urwibutso rwa Kigali, iri tsinda ryagaragaje ko ari amateka akomeye ku Rwanda no ku isi muri rusange akwiye kubera ibindi bihugu urugero rwo guharanira ko bitazongera ukundi.

Page 4: 1 . Journal IMENA Vol. 25 Werurwe, 2018 IMENA · bukangurambaga, Madamu Jeannette Kagame binyuze mu Imbuto Foundation atera inkunga abana b’abakobwa batsinze neza ndetse imiryango

4 . Journal IMENA Vol. 25 Werurwe, 2018

Florence Uwamariya Tel: +250789799834 / 0788790294 Email: befl [email protected] [email protected] Website: imenanews.comIkinyamakuru Imena giharanira iterambere ry’umugore

UBUZIMA

Lt Col Rugigana agiye kugezwa mu rw’ikirenga kubera ibyaha

ashinjwa gufatanya na KayumbaLt Col. Rugigana

Rugemangabo wari warakatiwe

n’Urukiko rukuru rwa gisirikare, agiye kuburana mu bujurire mu rukiko rw’Ikirenga, nyuma y’uko impande zombi, urw’ubushinjacyaha n’uruhande rw’uregwa, bajuririye igihano cy’igifungo cy’imyaka 9 yari yakatiwe n’Urukiko rukuru rwa gisirikare.

Tariki ya 25 Nyakanga 2012, nibwo Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwasomye urubanza Ubushinjacyaha bwa Gisirikare buregamo Lt Col. Rugigana Rugemangabo, rumuhamya ibyaha bibiri rumuhanaguraho icyaha kimwe, maze rumukatira imyaka icyenda y’igifungo, no gutanga ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana, n’amagarama y’Urukiko angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi makumyabiri.

Lt. Col.Rugigana Rugemangabo uvukana na Kayumba Nyamwasa, aregwa n’Ubushinjacyaha bwa Gisirikare ibyaha bitatu, aribyo gushaka guhirika ubutegetsi, kugambanira igihugu no guteza imvururu muri rubanda. Muri Nyakanga 2012, Urukiko rukuru rwa gisirikare rwamuhamije ibyaha bibiri, icyo kugambanira igihugu no guteza imvururu mu baturage, rumuhanaguraho icyaha cyo gushaka guhirika ubutegetsi.

Lt Col Rugigana ntiyishimiye imyanzuro y’urukiko ndetse ahita ajurira icyo gihe, n’ubwo ku ruhande rw’Ubushinjacyaha bwa

gisirikare nabo batanyuzwe maze nabo barajurira, cyane ku bijyanye no kuba yarahanaguweho icyaha cyo gushaka guhirika ubutegetsi buriho, kandi iki iyo kimuhama yaragombaga gufungwa ubuzima bwe bwose.

Kuwa Mbere tariki 12 Werurwe 2018, nibwo Lt Col Rugigana Rugemangabo azongera kugezwa imbere y’ubutabera, haburanwa ubujurire mu rukiko rw’Ikirenga. Ni nyuma y’imyaka isaga 7 afunzwe, kuko yatawe muri yombi mu ntangiriro z’umwaka wa 2011.

Ubushinjacyaha bwa gisirikare mu Rwanda, mu gushinja uyu musirikare mukuru, bwerekana ko we na mukuru we Faustin Kayumba Nyamwasa

ndetse n’umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, bafatanyije gushaka gukuraho ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Ubushinjacyaha bugaragaza ko Kayumba Nyamwasa yasabye murumuna we Lt. Col. Rugigana ko bakwibanda ku baturage bababaye cyane mu Rwanda, barimo abashomeri, abasirikare basezerewe (abademobe) ndetse n’abasirikare badafi te amapeti kandi bayakwiye, hamwe n’abaturage ngo birukanywe muri Gishwati, hanyuma ngo bakabagumura bagamije gukora ibi byaba Lt Col Rugigana akurikiranyweho biri no mu byo urukiko rwahamije mukuru we Kayumba Nyamwasa.

Lt. Col.Rugigana Rugemangabo

uvukana na Kayumba

Nyamwasa, aregwa n’Ubushinjacyaha

bwa Gisirikare ibyaha bitatu,

aribyo gushaka guhirika ubutegetsi,

kugambanira igihugu no guteza

imvururu muri rubanda

Kuwa Mbere tariki 12 Werurwe

2018, nibwo Lt Col Rugigana

Rugemangabo azongera

kugezwa imbere y’ubutabera,

haburanwa ubujurire mu

rukiko rw’Ikirenga

Lt. Col.Rugigana Rugemangabo. (Photo/Net)

Page 5: 1 . Journal IMENA Vol. 25 Werurwe, 2018 IMENA · bukangurambaga, Madamu Jeannette Kagame binyuze mu Imbuto Foundation atera inkunga abana b’abakobwa batsinze neza ndetse imiryango

5 . Journal IMENA Vol. 25 Werurwe, 2018

Florence Uwamariya Tel: +250789799834 / 0788790294 Email: befl [email protected] [email protected] Website: imenanews.comIkinyamakuru Imena giharanira iterambere ry’umugore

POLITIKI

Gen Kale Kayihura yarezwe ibyaha birimo gushimuta no

gutoteza AbanyarwandaItsinda riyobowe na

Rugema Kayumba ushinzwe ibikorwa

by’ubukangurambaga mu Ihuriro rya RNC rirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ryatangaje ko ryareze mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) Gen. Kale Kayihura uherutse kwirukanwa na Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni ku mwanya w’ubuyobozi bwa Polisi y’iki gihugu. Mu byaba bamurega, harimo ibyo gushimuta n’itotezwa bavuga ko ryakorewe abanyarwanda babaga muri Uganda.

Rugema Kayuma usanzwe ari mubyara wa Gen. Kayumba Nyamwasa uyobora RNC yavuze ko yafashe iki cyemezo cyo kujya kurega Gen Kale Kayihura mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha ‘ICC’, nyuma y’uko hari ibyaha byibasiye ikiremwamuntu amushinja byo gushaka gucyura ku ngufu Abanyarwanda babaga muri Uganda.

Dail Monitor dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu Rugema yafashe umwanzuro wo kurega Gen Kale Kayihura muri uru rukiko rufi te icyicaro i Hague mu Buholandi, nyuma y’uko hari hashize igihe kinini yarabuze ubutabera muri Uganda.

Ibyaha iri tsinda riyobowe na Rugema rirega Gen Kayihura, rivuga ko biri mu rwego rw’ibyaha biri mu matsinda ane biburanishwa n’uru rukiko mpuzamahanga mpanabyaha, birimo

ibyaha by’ubwicanyi ndengakamere, ibyaha by’intambara, ibyaha byibasira ikiremwa muntu ndetse n’ibyaha bijyanye na Jenoside.

Uyu Gen Kayihura wari umaze imyaka isaga 12 ayobora Polisi ya Uganda, yajyanwe mu rukiko rwa ICC ari kumwe na bagenzi be 16 b’abapolisi bari ku rwego rwa Ofi siye barimo SSP Nixon Agasiirwe na SCP Aguma Joel.

Inyandiko zirega aba bose zikubiyemo amakuru n’ibimenyetso byose zagejejwe i Hague mu Buholande ku cyicaro cya ICC aho zakiriwe n’umushinjacyaha Fatou Bensouda

Iri tsinda rya Kayumba rivuga ko hagati ya 2010 na 2017, impunzi z’abanyarwanda zabaga muri Uganda, abagande bafi te inkomoko mu Rwanda, ndetse

n’aabanyekongo bafi te inkomoko mu Rwanda bagiye bahatirwa n‘igipolisi cya Uganda gutaha. Iri tsinda kandi rivuga ko ibi byose ngo byakorwaga na Gen Kayihura n’abo yari ayoboye bafatanyije na bamwe mu bayobozi b’u Rwanda.

Mu batunzwe agatoki muri iki kirego harimo Aguma, wavuzweho gushimuta Joel Mutabazi washyikirijwe Leta y’u Rwanda akaburanishwa agakatirwa gufungwa burundu no kwamburwa impeta za gisirikare, nyuma yo guhamwa n’ icyaha cy’ubwicanyi no gukorana na FDLR na RNC. Havugwamo kandi uwitwa Olivier Rukundo washimutiwe mu karere ka Kisoro muri iki gihugu cya Uganda nawe agakatirwa gufungwa burundu.

Kayumba yasabye

urukiko ko we n’itsinda rye barindwa ubugizi bwa nabi bwose bashobora gukorerwa mu gihe icyo aricyo cyose uyu Gen. Kayihura yaba amaze kumenya ko bamujyanye mu nkiko. Bavuze kandi ko bishinganishije haba muri Uganda no mu bindi bihugu.

Iki kirego gitanzwe nyuma y’amezi abiri urukiko rwo muri Uganda ruburanishije abantu 9 barimo abapolisi bakuru muri Uganda, bashinjwa ko muri 2013 bashimuse Lt Joel Mutabazi wigeze kuba mu basirikare barinda umutekano wa Perezida w’u Rwanda, maze akaza gushyikirizwa Leta y’u Rwanda, ubutabera bukamukatira igifungo cya burundu muri 2014 nyuma yo guhamwa n’ icyaha cy’ubwicanyi no gukorana na FDLR na RNC.

Rugema yafashe umwanzuro wo

kurega Gen Kale Kayihura muri

uru rukiko rufi te icyicaro i Hague

mu Buholandi, nyuma y’uko hari

hashize igihe kinini yarabuze ubutabera muri

Uganda

(Iburyo) Gen. Kale Kayihura na Rugema Kayumba. (Photo/Net)

Page 6: 1 . Journal IMENA Vol. 25 Werurwe, 2018 IMENA · bukangurambaga, Madamu Jeannette Kagame binyuze mu Imbuto Foundation atera inkunga abana b’abakobwa batsinze neza ndetse imiryango

6 . Journal IMENA Vol. 25 Werurwe, 2018

Florence Uwamariya Tel: +250789799834 / 0788790294 Email: [email protected] [email protected] Website: imenanews.comIkinyamakuru Imena giharanira iterambere ry’umugore

UBUREZI

Nyamasheke: Insengero 95 zafunzwe

Akarere ka Nyamasheke. (Photo/ Net)

Nk’uko byatangijwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere RGB,

muri gahunda ya Leta yo kugenzura amadini n’amatorero akorera ahatujuje ibisabwa, Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke bwafunze by’agateganyo insengero 95 zirimo n’izakoreraga mu ngo (inzu zo guturamo) zafunzwe burundu.

Ibi byaje nyuma y’uko mu Cyumweru gishize ubuyobozi bw’aka karere bwagiranye ibiganiro n’abahagarariye amadini n’amatorero aho hari bamwe mu bayobozi b’amadini nabo bemeje ko zimwe mu nsengero zikorera ahantu hadakwiye bityo ubuyobozi bw’aka karere buboneraho gufata uyu mwanzuro wo gufunga izi nsengero zitujuje ibisabwa.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukamana Claudette yabwiye Itangazamakuru ko iyi gahunda yatangiye mu mpera z’icyumweru gishize aho izisaga 95 zimaze gufungwa ndetse kugeza ubu iyi akaba ari gahunda igikomeje ahashobora gufungwa n’izindi.

Visi Meya Claudette kandi

yakomeje avuga ko hari zimwe muzo bafunze zakoreraga mu ngo z’abaturage, izi zo zikaba zarafunzwe burundu hakaba n’izikorera mu kajagari zahawe iminsi 15 yo kuba zujuje ibisabwa.

Yagize ati “Hari tuvuge wenda nk’amatorero aba afite ibyangombwa akaba afite

nk’icyemezo cya RGB ariko aho akorera hadatunganye, izo rero twarazifunze ariko birashoboka ko bashobora kubaka bakazikora neza bagakosora n’ibyo batujuje bakaba basubira kwaka ibyangombwa bakongera bagakora, ariko hari n’izo twasanze mu ngo zikorera mu kajagari izo twazifunze

burundu”Visi Meya Claudette yakomeje

avuga ko abantu bagomba kwirinda akajagari kandi aho urusengero ruri abanyamadini n’amatorero bakumva ko ah umuntu asengera hagomba kuba hujuje ibisabwa, hari ubwiherero, imbere hakaba hasohora umwuka n’icyumba abantu basengeramo kikaba cyisanzuye.

Mu mpera za Gashyantare 2018, nibwo Ikigo cy’igihugu cy’Imiyoborere RGB, ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali batangiye ibi bikorwa byo kugenzura insengero n’amatorero akorera ahantu hatujuje ibyangombwa aho izirenga 700 zafunzwe mu turere dutatu tugize Umujyi wa Kigali.

Umujyi wa Nyamasheke. (Photo/ Net)Visi Meya Mukamana Claudette.

(Photo/ Net)

Page 7: 1 . Journal IMENA Vol. 25 Werurwe, 2018 IMENA · bukangurambaga, Madamu Jeannette Kagame binyuze mu Imbuto Foundation atera inkunga abana b’abakobwa batsinze neza ndetse imiryango

7 . Journal IMENA Vol. 25 Werurwe, 2018

Florence Uwamariya Tel: +250789799834 / 0788790294 Email: befl [email protected] [email protected] Website: imenanews.comIkinyamakuru Imena giharanira iterambere ry’umugore

POLITIKI

G.A.U Ltd: Indashyikirwa mu guhanga udushyaMukantwari Alvera ni umuyobozi mukuru wa G.A.U Ltd, akaba akorera muri st Paul mu murenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali ,ndetse no mu ntara

y’Uburengerazuba , Akarere ka Nyamashake,aho mu bikorwa bihakorerwa harimo kudoda,kuboha,kwandika kumyenda no kubyigisha, aha ukaba wahasanga ibikomoka

k’ubudodo byose.Akaba anashishikariza ababagana kuza gukoresha imyenda, ingofero by’iminsi mikuru.

GAU Ltrd ikaba ibahaye ikaze muri uyu mwaka wa 2018 kuko andi amasomo agiye gutangira vuba, ko mwatangira mu kiyandikisha kuko bazatangirana n’ukwezi kwa Gicurasi, 2018

Murakaza neza muri GAU Ltd

INES RuhengeriINES Ruhengeri has continued to champion the provision of quality Education by providing � rst hands on skills to the nation by connecting them to the world of professionels with quality education. INES Ruhengeri takes this opportunity to applications are on, next in take is after the Genocide against the Tutsis memorial week.Please contact us on: www.inesruhengeri.ac.rw

One of our modern labaratories for di� erent faculties

Page 8: 1 . Journal IMENA Vol. 25 Werurwe, 2018 IMENA · bukangurambaga, Madamu Jeannette Kagame binyuze mu Imbuto Foundation atera inkunga abana b’abakobwa batsinze neza ndetse imiryango

8 . Journal IMENA Vol. 25 Werurwe, 2018

Florence Uwamariya Tel: +250789799834 / 0788790294 Email: [email protected] [email protected] Website: imenanews.comIkinyamakuru Imena giharanira iterambere ry’umugore

IMIYOBORERE MYIZA

Icyifuzo cy’Uburundi bwamagana Martin Ngonga

cyateshejwe agaciroUrukiko rukuru

rw’umuryango wa Afuruka

y’uburasirazuba rwanze icyifuzo cy’Uburundi bwasabaga ko ibikorwa by’inteko ishingamategeko y’uyu muryango EALA yaba ihagaritse ibikorwa byayo kubera ikirego Uburundi bwatanze ko Martin Ngoga umunyarwanda uyiyobora yatowe binyuranije n’amategeko.

Muri uru rubanza rwabaye kuwa kabiri itariki ya 6 Werurwe 2018 Uburundi bwasabye ko ikiborwa by’inteko ishingamategeko y’akarere ka Afurika y’uburasirazuba EALA bihagarara kandi ko amatora y’imitse Martin Ngoga ku buyobozi bwayo asubirwamo kuko buvuga ko yabaye mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Nestor Kayobera uburanira Uburundi muri uru rubanza avuga ko amatora y’umukuru w’inteko ishingamategeko

y’aka karere ka Afurika y’Uburasirazuba EALA yishe amategeko ku bijyanye n’umubare w’abagombaga gutora.

Ibinyamakuru by’I Burundi byatangaje ko Nestor KAYOBERA yavuze ko urukiko rukuru rwa EAC rwavuze ko uru rubanza rusa n’urwataye igihe ariko ko byaba byiza ruburanishijwe kare.

Uru rukiko rwavuze ko ibikorwa bya EALA bitahagarara kuko urubanza rurega Martin Ngoga gutorwa binyuranije n’amaregeko rwaje yaramaze gutorwa kandi ko ibikorwa bya EALA ayoboye byamaze gutangira.

Umunyarwanda Martin Ngoga yatorewe kuyobora Inteko ishingamategeko ya Afuruka y’Uburasirazuba EALA umwaka ushize wa 2017 .

Aya matora yabaye abadepite b’Uburundi na Tanzaniya badahari ariko nyuma abadepite ba Tanzaniya

baza kwemeza ko bifatanyije n’ibindi bihugu kandi bashyigikiye abatowe.

Uru rukiko rwavuze ko rwifuza ko uru rubanza ruburanishwa byihuse gusa

amatariki yo kuruburanisha yo ntarashyirwa ahagaragara.

Speaker wa EALA, Martin Ngoga. (Photo/ File)

Page 9: 1 . Journal IMENA Vol. 25 Werurwe, 2018 IMENA · bukangurambaga, Madamu Jeannette Kagame binyuze mu Imbuto Foundation atera inkunga abana b’abakobwa batsinze neza ndetse imiryango

9 . Journal IMENA Vol. 25 Werurwe, 2018

Florence Uwamariya Tel: +250789799834 / 0788790294 Email: [email protected] [email protected] Website: imenanews.comIkinyamakuru Imena giharanira iterambere ry’umugore

UBUKUNGU

Burera: Polisi yafashe amaduzeni 136 y’inzoga zitemewe mu RwandaKuwa mbere tariki

6 Werurwe, 2018 ubwo Polisi y’u

Rwanda mu karere ka Burera yari mu bikorwa byo kurwanya iyinjizwa ry’inzoga zitemewe mu Rwanda, itundwa, icuruzwa ndetse n’inyobwa ryazo; ku bufatanye n’izindi nzego zirimo iz’umutekano n’iz’ibanze yafashe amaduzeni yazo 136.

Izafashwe zigizwe n’amaduzeni 64 Blue Sky, 48 ya Chase, 10 ya Host Waragi, 8 ya Chief Waragi, 3 ya African Waragi n’amaduzeni atatu ya Coffee Spirit. Usibye izi nzoga, hafashwe kandi litiro 27 za Kanyanga n’amasashi 67 ya African Gin, iyi nzoga ikaba na yo itemewe mu Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi mu

Ntara y’Amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko izi nzoga zafatiwe mu kagari ka Nyagahunga, mu murenge wa Cyanika ahagana saa yine z’igitondo cy’uwo munsi nyuma y’aho abari bazikoreye bazitereye bakiruka bagikubita amaso inzego zari mu gikorwa cyo kurwanya iyinjizwa ry’ibiyobyabwenge mu

gihugu.Yavuze ko iperereza

ry’ibanze rigaragaza ko izi nzoga zinjijwe mu gihugu zivanywe muri kimwe mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda; zikaba ziri kuri Sitasiyo ya Polisi ya Cyanika mu gihe Polisi ikomeje gufatanya n’izindi nzego gushaka no gufata abazitaye.

CIP Twizeyimana yagarutse ku ngaruka zo kwishora mu biyobyabwenge agira ati," Uwo bihamye arafungwa ndetse agacibwa ihazabu; na ho ibiyobyabwenge yafatanywe bigatwikwa, ibindi bikamenwa."

Yagize kandi ati,"Polisi ntihwema gukangurira Abaturarwanda kwirinda kwishora mu

biyobyabwenge igaragaza ingaruka zo kubicuruza no kubinywa; ariko kugeza na n’ubu haracyari ababikora. Abashyira imbere inyungu bakura mu kubicuruza bakirengagiza ingaruka bigira ku babinywa bamenye ko inzego za Leta zahagurukiye kubarwanya. Baragirwa inama yo kubireka bagakora ibindi byemewe n’amategeko."

Yavuze ko ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, gusambanya abana, gufata ku ngufu n’ihohotera rishingiye ku gitsina bikorwa ahanini n’abanyoye ibiyobyabwenge; bityo asaba buri wese kuba umufatanyabikorwa mu gukumira iyinjizwa ryabyo mu gihugu atungira agatoki

Polisi ababikora.Umuvugizi wa Polisi muri

iyi Ntara yashimye abatanze amakuru yatumye izi nzoga zifatwa; ndetse aboneraho gusaba abatuye aka karere muri rusange kwirinda ibyaha aho biva bikagera no gufatanya kubirwanya batanga amakuru ku gihe atuma bikumirwa.

Kuri uwo munsi kandi Polisi mu karere ka Karongi yafatanye Mukamana Dorothée ibiro birindwi n’igice by’urumogi. Uyu mugore ufite imyaka 38 y’amavuko yafatiwe mu kagari ka Kinihira, mu murenge wa Bwishyura; akaba afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Bwishyura

Mayor wa Burera Uwambaje Maria Florence. (Photo/ File)

Page 10: 1 . Journal IMENA Vol. 25 Werurwe, 2018 IMENA · bukangurambaga, Madamu Jeannette Kagame binyuze mu Imbuto Foundation atera inkunga abana b’abakobwa batsinze neza ndetse imiryango

10 . Journal IMENA Vol. 25 Werurwe, 2018

Florence Uwamariya Tel: +250789799834 / 0788790294 Email: [email protected] [email protected] Website: imenanews.comIkinyamakuru Imena giharanira iterambere ry’umugore

IMIYOBORERE MYIZA

Page 1 ifite amabara ku gifuniko 400,000 Frw

Page 1 Ifite amabara ku mpapuro hagati 300,000 Frw

Page 1 idafite amabara 300,000 Frw

Page 1/2 ifite amabara 200,000 Frw

Page 1/2 idafite amabara 150,000 Frw

Marketing: Tel: +250-0788442058

Ibiciro byo kwamamaza muri Journal Imena

Polisi yaburijemo ubujura mu isoko rya Gakenke

COMITE DE REDACTIONPROPRIETAIRE &DIRECTEUR DE PUBLICATION: Florence UwamariyaUmwanditsi Mukuru: Mutesa BernardAbanyamakuru: Gasirikare Yves, Nadine, BonetteTel: +250789799834/ 0788790294Email: [email protected] [email protected]/

[email protected]

Website: www.imenanews.com

Inzego z’umutekano zikorera mu karere ka Gakenke, mu

ijoro ryo kuwa mbere tariki ya 5 Werurwe, zaburijemo ubujura bwagombaga kubera mu isoko rya Gakenke bwari bugamije kwiba amaduka 14 ari muri iryo soko.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko ari agatsiko k’amabandi atatu kari kacuze uwo mugambi ukaza kugapfubana, kuko kakomwe mu nkokora n’inzego z’umutekano, ariko umwe muri bo witwa Ngarambe Pierre akaba yaratawe muri yombi.

Yavuze ati:”Ku mugoroba wo kuwa mbere tariki ya 5 Werurwe, Polisi yakiriye amakuru iyahawe n’umuturage wari uzi neza ko hari agatsiko k’amabandi kacuze umugambi wo kwiba mu isoko rya Gakenke mu masaha y’igicuku.”

Yakomeje avuga ati:”Tumaze kumenya ayo makuru, twahise tujya hafi y’iryo soko dutegereza ko akogatsiko kaza gushyira mu bikorwa umugambi wako, nibwo

mu masaha ya saa tanu n’igice z’ijoro kaje gatangira kwiba, umwe muri bo witwa Ngarambe afatirwa mu cyuho, babiri batorotse ubu bakaba bagishakishwa.”

CIP Twizeyimana yavuze kandi ati:”Bari bacuze umugambi wo gusahura amaduka 14 ari muri iryo soko acuruza imyenda, inkweto n’amavuta, ariko ibyo bari bamaze gusohora twarabibatesheje bisubizwa ba nyirabyo.”

Mu byo bateshejwe harimo imyenda yari ipakiye mu mifuka 7, imifuka 2 y’inkweto n’amajerikani y’amavuta yo guteka nayo yari ari mu mifuka 2, byose hamwe bifite agaciro ka Miliyoni zirindwi (7,000,000Frw) z’amafaranga y’u Rwanda.

CIP Twizeyimana ashimira abaturage batanze amakuru yavuze ati:”Aho abaturage bumva neza uruhare rwabo mu kwicungira umutekano no gutangira amakuru ku gihe, ntaho abanyabyaha bamenera ngo bagere ku migambi yabo mibisha cyangwa ngo bacike ubutabera.”

Umwe mu bari bagiye kwibwa

witwa Murenzi Geremie yavuze ati:”Iyo abaturage bamenya aya makuru ntibayageze ku nzego z’umutekano ngo ziburizemo ubu bujura, iki cyari kuba ari igihombo gikomeye.”

Murenzi yakomeje avuga ati:”Ibi biratwereka ko aho turi n’aho tugenda, dukwiye kwibuka

gucunga umutekano wacu n’uw’abandi. Uyu muturage wahaye amakuru Polisi yabikoze kuko yumvaga ko gucunga umutekano wacu muri rusange n’uw’ibyacu by’umwihariko ari inshingano ze.

Page 11: 1 . Journal IMENA Vol. 25 Werurwe, 2018 IMENA · bukangurambaga, Madamu Jeannette Kagame binyuze mu Imbuto Foundation atera inkunga abana b’abakobwa batsinze neza ndetse imiryango

11 . Journal IMENA Vol. 25 Werurwe, 2018

Florence Uwamariya Tel: +250789799834 / 0788790294 Email: [email protected] [email protected] Website: imenanews.comIkinyamakuru Imena giharanira iterambere ry’umugore

UBUKUNGU

Abayobozi babiri bakuru bafunzwe bazira ko Perezida Nkurunziza

yakiniwe nabi mu kibuga

Abayobozi babiri bakuru mu Burundi batawe muri yombi aho

bakurikiranyweho gutegura umugambi wo kugirira nabi umukuru w’igihugu aho abakinnyi bakiniye nabi ndetse bagashaka no kuvuna Perezida w’iki gihugu Pierre Nkurunziza mu mukino wari wateguwe n’aba bayobozi.

Perezida Nkurunziza wavutse bundi bushya ndetse akanabatizwa mu itorero ry’abogezabutumwa, afite ikipe ye yitwa Haleluya FC akunda no gufatanya nayo mu mikino itandukanye iyi kipe igenda ikina n’andi makipe yo muri iki gihugu, iyi kipe ya Nkurunziza kandi iba yaherekejwe na korali yo muri iri torero yitwa ‘Komeza Gusenga’.

Tariki 3 Gashyantare iyi kipe ya Nkurunziza (Haleluya FC), yari yerekeje mu Majyaruguru y’iki gihugu mu Mujyi wa Kiremba gukina n’ikipe yo muri aka gace

igizwe n’igice kini cy’impunzi z’abanye- Congo ziri mu Burundi.

Bamwe mu bakinnyi b’iyi kipe

ya Kiremba FC, bari baziko bari gukina na Perezida w’igihugu ndetse bari bahawe itegeko

ryo kumukinira neza byana na ngombwa bakajya bamureka agatsinda ibitego.

Uwayahe amakuru AFP, yavuze ko hari abandi bakinnyi b’iyi kipe ya Kigemba FC batari bazi ko ikipe bari gukina nayo irimo Perezida ndetse ngo bamwe bamwakaga umupira uko bishakiye abandi bakamugusha hasi mu kibuga inshuro nyinshi bashaka no kumuvuna.

Umuyobozi wa Kiremba, Cyriaque Nkezabahizi n’umwungirije, Michel Mutama batawe muri yombi kuwa Kane tariki 01 Werurwe bazira ibi byaha byo kugambirira kugirira nabi umukuru w’igihugu babinyujije muri aba bakinnyi.

Mu mwaka ushize wa 2017, Umuryango w’Abibumbye washyize hanze raporo igaragaza ibimenyetso by’uko Perezida Nkurunziza na Leta ye bashinjwa ibyaha byibasiye ikiremwamuntu

Abamukiniye nabi bashaka kumuvuna batawe muri yombi. (Photo/ File)

Bivugwa ko Perezida Nkurunziza ari umwami wa ruhago muri aka karerei. (Photo/ File)

Page 12: 1 . Journal IMENA Vol. 25 Werurwe, 2018 IMENA · bukangurambaga, Madamu Jeannette Kagame binyuze mu Imbuto Foundation atera inkunga abana b’abakobwa batsinze neza ndetse imiryango

12 . Journal IMENA Vol. 25 Werurwe, 2018

Florence Uwamariya Tel: +250789799834 / 0788790294 Email: [email protected] [email protected] Website: imenanews.comIkinyamakuru Imena giharanira iterambere ry’umugore

UBUKUNGU

Rayon Sports na Mamelodi zinaniwe kwisobanura kuri

sitade Amahoro

Umukino wahuzaga ikipe ya Rayon Sports na

Mamelodi Sundowns mu mikino ya CAF Chamions League urangiye amakipe yombi nta n’imwe ibashije gutsinda igitego banganya ubusa ku busa.

Ni umukino wa mbere w’ijonjora rya kabiri waberega kuri sitade Amahoro, ikipe ya Mamelodi yaje ihabwa amahirwe yo gutsinda uyu mukino kuko isanzwe ari igihangange kuri uyu mugabane.

Iyi kipe yanabigaragaje umukino ugitangira kuko yatangiye irusha ikipe ya Rayon Sports ndetse inayisatira cyane ishaka ibitego.

Bamyugariro ba Rayon Sports barimo Mutsinzi Ange na Gaby ariko bakomeje kwitwara neza barokora ikipe

yabo.Umutoza w’ikipe ya

Rayon Sports Ivan Minnaert ku munota wa 34 yakoze impinduka akuramo Nahimana Shassir ashyiramo Nyandwi Sadam bituma Mamelodi ibura imyanya yo kongera gucamo isatira izamu Rayon Sports.

Ibi byanatumye amakipe yombi arangiza igice cya mbere anganya ubusa ku busa, mu gice cya Kabiri Rayon Sports yahise ikora izindi mpinduka ikuramo rutahizamu Ismailla Diarra ashyiramo Christ Mbondi.

Mbondi akigeramo yahinduye umukino wa Rayon Sports itangira kurusha Mamelodi, ku munota wa 76 Mbondi yasigaranye n’umunyezamu Onyango ariko ateye umupira ukubita ku giti cy’izamu.

Amakipe yombi yakomeje

gusatirana ariko Rayon Sports ikarushaho kotsa igitutu Mamelodi ishaka intsinzi gusa amakipe yombi yakomeje kwitwara neza arinda neza izamu ryayo bituma umukino

urangira amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

Umukino wo kwishyura uzabera muri Afurika y’epfo, Rayon Sports ifite akazi katoroshye kuko isabwa

gutsinda kugirango igere ku ntego yihaye yo kugera mu matsinda ya champions League gusa idakomeje yahita ijya muri CAF Confederation Cup.

Page 13: 1 . Journal IMENA Vol. 25 Werurwe, 2018 IMENA · bukangurambaga, Madamu Jeannette Kagame binyuze mu Imbuto Foundation atera inkunga abana b’abakobwa batsinze neza ndetse imiryango

13 . Journal IMENA Vol. 25 Werurwe, 2018

Florence Uwamariya Tel: +250789799834 / 0788790294 Email: befl [email protected] [email protected] Website: imenanews.comIkinyamakuru Imena giharanira iterambere ry’umugore

POLITIKI

WASAC yavanye icyicaro gikuru cyayo mu nzu yakodeshaga

miliyoni 26 Frw ku kweziUbuyobozi Bukuru

bw’Ikigo Gishinzwe Amazi Isuku n’Isukura,

WASAC, bwimuye icyicaro gikuru bukigarura mu mujyi rwagati nyuma y’imyaka hafi itatu bukorera mu nzu biheruka gutangazwa ko yakodeshwaga amafaranga miliyoni 26 n’ibihumbi 264 buri kwezi.

Ikibazo cyo guhenda kw’iyi nzu WASAC yakoreragamo iherereye ku Gishushu mu Mujyi wa Kigali, giheruka gutindwaho cyane mu rubanza Ubushinjacyaha bwaregagagamo Sano James wahoze ayobora icyo kigo, gutanga amasoko mu buryo budakurikije amategeko no gukoresha nabi umutungo wa leta.

Sano wafunzwe ariko akaza kugirwa umwere akarekurwa, mu iburanisha ryabaye muri Nzeri 2017, Ubushinjacyaha bwamuregaga ko yatanze umurengera w’amafaranga ya leta ubwo yafataga icyemezo cyo kwimura WASAC ikava aho yakoreraga itahishyura, ikajya gukodesha inzu bishyura miliyoni 26 n’ibihumbi 264 Frw ku kwezi, kandi isoko rigatangwa nta piganwa ribaye.

Bwanabwiye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugunga ko ubwo WASAC yimukiraga muri iyo nzu mu 2016, yishyuye miliyoni 945.5 Frw nk’ubukode bw’imyaka itatu.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko iryo soko ryahawe ikigo Hygebat gihagarariwe na Mugabo Theobald “usanzwe utsindira amasoko muri WASAC”, nk’uko bwabigaragarije urukiko.

Sano yavugaga ko atari we utanga amasoko ahubwo atangwa n’akanama kabishinzwe muri WASAC, ndetse kuba byarakorwaga nta piganwa byatowe n’inama y’ubutegetsi.

Itangazo rya WASAC rigira riti “Tunejejwe no kubamenyesha ko ibiro by’icyicaro gikuru cya WASAC byavuye ku muhanda KN5 uteganye na Kaminuza y’Abadivantisiti yo muri Afurika yo Hagati (AUCA) ku Gishushu,

Rukiri mu Karere ka Gasabo, byimurirwa ku muhanda KN 4 Av 8 muri Centenary House mu Karere ka Nyarugenge.”

Mu rubanza Sano yemeye ko yagize uruhare mu kwimura WASAC, ariko ngo byatewe n’uko batari bagikwirwa aho bakoreraga mbere, ndetse kuba inzu bakodesheje yarabaye iya Hygebat nta ruhare yabigizemo, ahubwo bashyizeho itsinda “ryo gushakisha inzu ibereye ikigo nka WASAC.”

Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi Mukuru wa WASAC, Eng. Aimé Muzola, yirinze kugira icyo ahita avuga ku kuba iki kigo cyari cyarimukiye mu nzu ihenze cyane, avuga ko bemeye kugaruka mu nzu bahozemo mu kuko zari zimaze gusanwa.

Yagize ati “Amazu yacu mu

mujyi yari amaze gusanwa, tumaze kuyatera irangi, biba ngombwa ko dusubira mu mazu yacu kugira ngo ataba yapfa ubusa.”

Ku kibazo cy’uko izo nzu mbere zitahazaga abakozi ba WASAC nk’uko byatanzweho impamvu yo kwimuka, Muzola yagize ati “Hari ikindi gice twakodesheje hafi y’aho twari dufi te muri Centenary House bituma twongera imyanya twari dukeneye.”

WASAC ivuga ko kwimura ibiro byayo byatangiye ku wa 26 Gashyantare, ku ikubitiro himuka amashami ashinzwe ubucuruzi n’irishinzwe amazi yo mu mujyi. Amashami amwe akorera mu nyubako basanganywe munsi y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ingufu, REG, mu mujyi rwagati.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko iryo soko ryahawe ikigo

Hygebat gihagarariwe na Mugabo Theobald

“usanzwe utsindira amasoko muri

WASAC”, nk’uko bwabigaragarije

urukiko

Page 14: 1 . Journal IMENA Vol. 25 Werurwe, 2018 IMENA · bukangurambaga, Madamu Jeannette Kagame binyuze mu Imbuto Foundation atera inkunga abana b’abakobwa batsinze neza ndetse imiryango

14 . Journal IMENA Vol. 25 Werurwe, 2018

Florence Uwamariya Tel: +250789799834 / 0788790294 Email: befl [email protected] [email protected] Website: imenanews.comIkinyamakuru Imena giharanira iterambere ry’umugore

UBUREZI

Menya amwe mu mateka y’ibigwi by’intwari y’u Rwanda, umwami Mutara III RudahigwaMutara III Rudahigwa wategetse

u Rwanda mu gihe cy’imyaka 18, kuva mu 1931 kugeza mu 1959, yavukiye i Mwiya ya Nyanza muri Werurwe 1911, aza kwimikirwa kuba umwami afi te imyaka 20 gusa y’amavuko. Mutara III Rudahigwa ni mwene Yuhi V Musinga na Nyiramavugo Kankazi Radegonde. Uyu mwami, ni we wenyine washyizwe mu ntwari z’u Rwanda.

Nyuma y’imyaka ibiri yimitswe, Rudahigwa yashakanye bwa mbere na Nyiramakomali mu 1933, ariko nyuma baza gutana ahagana mu 1940 bamaranye imyaka 7 babana. Tariki 13 Mutarama 1942, nibwo Rosalie Gicanda yashyingiranwe n’umwami Mutara III Rudahigwa waje kubatizwa agahabwa izina rya Charles Léon Pierre. Bakoze ubukwe bashyingiranwa imbere y’Imana, cyane ko icyo gihe umwami Mutara III Rudahigwa yari yaremeye kureka imigenzo y’imyemerere gakondo akabatizwa agahabwa izina rya Charles Léon Pierre, ndetse u Rwanda akarutura Kristu umwami.

Gicanda Rosalie ni we mwamikazi wa nyuma w’u Rwanda. Yabaye umugore wa kabiri wa Rudahigwa nyuma y’uko uwa mbere ari we Nyiramakomali yari yirukanywe. Icyo gihe bamuzizaga ko atabyaraga, gusa Nyiramakomali yaje gushyingirwa Nyirimbirima mwene Nshozamihigo babyara abana benshi bitangira kuvugwa ko Rudahigwa ari we utarabyaraga.

Ubwo habaga umuhango wo gutoranya umwamikazi, icyo gihe abakobwa bose bari batoranyijwe bagombaga guca imbere y’umwami Rudahigwa bambaye uko bavutse, ariko bigeze kuri Gicanda araturika ararira bitewe n’uko atashoboraga kubyihanganira, ibi bikaba ari byo byatumye umwami Rudahigwa amuhitamo bitewe n’imico ye myiza.

Ibikorwa by’ubutwari byaranze umwami Mutara wa III Rudahigwa

Umwami Mutara wa III Rudahigwa, yagaragaje urukundo yakundaga Abanyarwanda ubwo yabarwanagaho agatanga inka ze ndetse akanazambura n’abatware mu gihe cy’inzara ya Ruzagayura. Yarwanyije akarengane, bituma aba umucamanza mukuru

mu rukiko rw’umwami ariho yagaragarije ubutabera nyakuri. Mu rwego rw’ubutabera, yakuyeho inkuku zakamirwaga umwami yishakira ize, yaciye imirimo y’agahato, afunga inzira abayobozi b’ibisambo banyuragamo bambura abaturage.

Yashyize Abatwa mu rwego rw’abandi, abuza kongera kubanena. Mu mibanire myiza n’abantu, Intwari Mutara III Rudahigwa yasabye ko ubwoko buva mu ndangamuntu n’ubwo abakoloni b’ababiligi bamubereye imbogamizi. Yitaye ku burezi ashinga isanduku “ Fond Mutara ”. Icyo kigega cyagiye gifasha abantu benshi cyane cyane abakennye babasha kwiga. Yashize Ishuri ry’Abayisilamu ku Ntwari

ry’i Nyamirambo, ashinga za Ecoles Laïques, ashinga Ishuri ry’Abenemutara ry’i Kanyanza anohereza Abanyarwanda ba mbere kwiga i Burayi.

Mu rwego rwa Politiki, Intwari Mutara III Rudahigwa yagaragaje umutima wa kigabo ntiyatinya Ababiligi, kandi byose yabikoraga aharanira ubumwe bw’Abanyarwanda. Mutara Rudahigwa yakunzwe n’abanyarwanda, iyo iza no kuba impamvu bamwise « Inkubito y’imanzi ». Ni na we watangiye gusaba Ababiligi ko u Rwanda rwabona ubwigenge nyuma yo gusura ibihugu by’i Burayi. Afatanyije na Rwagasore na Lumumba, byagaragaraga ko aganisha ku bumwe mu bihugu by’abaturanyi.

Yakundaga ikintu cyatuma abantu basabana cyane cyane siporo. Mutara Rudahigwa yakinaga umukino wa Tennis, akanakina umukino w’umupira w’amaguru (football), ndetse yari afi te n’ikipe yitwaga « Amaregura ».

Rudahigwa yasigasiye umuco nyarwanda kandi yakunze kugaragaraza uburyo awushyigikiye cyane, ndetse hari n’amashusho yafashwe cyera, igihe yakiraga Umwami Bodouin w’u Bubiligi, agaragaza ukuntu intore z’Umwami zari zizi guhamiriza cyane. Hirya y’ibyo Umwami

yatanze anafi te igitekerezo cyo gutangiza ishuri rya siporo n’ubuhanga ngororamubiri.

Umwami Rudahigwa azwiho kwicisha bugufi bikomeye kandi yari umwami

Umunsi umweHabyarimana Joseph Gitera w’i Save uzwiho uruhare rukomeye mu kubiba amacakubiri mu Rwanda, yarazindutse ajya kureba umwami Rudahigwa, maze aramubwira ati “Rudahigwa we, ubundi wabaye umwami w’Abatutsi nanjye nkaba umwami w’Abahutu?”. Maze umwami Rudahigwa aramubaza ati “Gitera we, ibyo usabye wabanje kubitekerezaho?” Gitera ati: “nabanje kubitekereza”.Maze Umwami aramusubiza ati “Gitera we ubwo wabanje kubitekerezaho? Mpa umwanya nanjye mbanze mbitekerezeho nzaguha igisubizo vuba”.

Uyu Gitera yahoraga atuka cyane umwami Mutara III Rudahigwa, rimwe biza kurakaza umwami ava i Nyanza agiye i Save gukubita Gitera ariko murumuna we Ndahindurwa Jean Baptiste waje kwitwa Kigeli aza kumubuza.

Umwami Mutara III Rudahigwa ngo yasanze Ndahindurwa Jean Baptiste (waje kwitwa Kigeli amaze kwimikwa) aho yakoraga kuri Hotel Faucon, amubwira ko icyamuzinduye kikamuvana i Nyanza ari ugukubita Gitera.

Komeza ku rup. 15

Nyuma y’imyaka ibiri yimitswe,

Rudahigwa yashakanye bwa mbere na

Nyiramakomali mu 1933, ariko nyuma

baza gutana ahagana mu 1940 bamaranye

imyaka 7 babana

Page 15: 1 . Journal IMENA Vol. 25 Werurwe, 2018 IMENA · bukangurambaga, Madamu Jeannette Kagame binyuze mu Imbuto Foundation atera inkunga abana b’abakobwa batsinze neza ndetse imiryango

15 . Journal IMENA Vol. 25 Werurwe, 2018

Florence Uwamariya Tel: +250789799834 / 0788790294 Email: [email protected] [email protected] Website: imenanews.comIkinyamakuru Imena giharanira iterambere ry’umugore

IMYIDAGADURO

Menya amwe mu mateka y’ibigwi by’intwari y’u Rwanda, umwami Mutara III Rudahigwa

Ndahindurwa yunguye ubwenge umwami, aramubabwira ati: “Nyagasani ibyo wabitekerejeho byo gukubita icyo kigabo? Ko na we atari we ahubwo afite abo akorera wagiye ugakubita abamukoresha!”

Umwami Mutara III Rudahigwa yumviye umuvandimwe we, yumva koko ko ikibazo ari abazungu b’Ababiligi babaga batumye Gitera gusuzugura umwami n’ingoma ye, ni uko umwami na we aza kumvisha abagaragu be bamusabaga kwica Gitera, ko ahubwo aho kumwica bakwica abazungu babimutera, ni uko insigamigani ikwira i Rwanda ngo “Aho kwica Gitera wakwica ikibimutera.”. Kuva ubwo imvugo iba gikwira, ishinga imizi muri rubanda, babona umuntu ashatse gukemura ikibazo atagihereye mu mizi bakamubwira bati “Aho kwica Gitera wakwica ikibimutera” cyangwa bati “ Wikwica Gitera ahubwo ica ikibimutera.”

Urupfu rudasobanutse rw’umwami Mutara III Rudahigwa n’umwamikazi Gicanda

Tariki 25 Nyakanga 1959, umwami Mutara III Rudahigwa wari warabatijwe Charles Léon Pierre, yaratanze, apfa urupfu rwatunguranye cyane. Ugutanga kwa Mutara III Rudahigwa Charles Leon Pierre ntikuramenyekana neza kuko kugeza kuri ubu nta kimenyetso na kimwe gihurizwaho ku byamwishe.

Tariki 24 Nyakanga 1959, Rudahigwa yagiye i Bujumbura mu Burundi aho yari agiye kugirana inama n’abayobozi b’abakoloni b’Ababiligi, yari yateguwe na Padiri

Andre Perraudin. Umunsi wakurikiyeho nibwo yasuye umuganga w’umubiligi mu bitaro by’abakoloni, ari naho yaje kugwa. Abakoloni b’Ababiligi ntibavuga neza iby’urupfu rwe, ndetse ubwabo ntibakunze kubihurizaho. Bamwe bagiye bavuga ko umwami Mutara III Rudahigwa yatatse uburwayi bw’umutwe akaza kuvurwa n’umuganga we, ariko akaza guhitanwa n’uburwayi bushingiye ku kwangirika k’ubwonko. Hari urundi ruhande ariko rwavuze ko yishwe n’urushinge yatewe, ndetse n’abanyarwanda benshi icyo gihe ntibigeze bashira amakenga ko Ababiligi atari bo bishe umwami Rudahigwa, cyane ko yari amaze igihe agerageza kubereka ko badakwiye gucamo ibice abanyarwanda, kandi ko abaturage be bakeneye ubwigenge.

Icyo gihe hari n’abanyarwanda benshi, ku bw’urukundo bakundaga Rudahigwa, bateye amabuye imodoka z’abakoloni bari mu gihugu. Hari abavuze ko umwami yagiye i Bujumbura afite ubuzima butameze neza, nyamara umwe mu bagaragu be yashimangiye ko nta kibazo yari afite, kuko yakoraga siporo kandi yagiye mu Burundi anaheruka gukina tennis agaragara nk’ufite ubuzima buzira umuze. Nyuma y’urupfu rwe, umwamikazi Gicanda yabaye umupfakazi, nawo umwami Rudahigwa ahita asimburwa na murumuna we Ndahindurwa Jean Baptiste waje kwitwa Kigeli V Ndahindurwa.

Mu mwaka w’1961 ubwo hari inkubiri yo gushaka kwimakaza ubutegetsi bwa Repubulika, uwari Perezida w’u Rwanda

icyo gihe; Geregori Kayibanda, yirukanye mu rukari umwamikazi Rosalie Gicanda, mu rwego rwo kuzimanganya burundu ingoma ya cyami n’ibimenyetso byayo.

Rosalie Gicanda yakomeje kuba mu mujyi wa Butare aho yiciwe muri Jenoside yakorewe abatutsi afite imyaka 66 y’amavuko, hari tariki 20 Mata 1994. Rosalie Gicanda yishwe arashwe ku itegeko rya Lt Pierre Bizimana ndetse na Dr Kageruka wari umuganga

mu bitaro bya Kaminuza ya Butare, bose bahawe amabwiriza na Captain Ildephonse Nzeyimana. Gicanda bamwicanye n’abandi bagore batandatu bari inshuti ze hamwe n’abandi bo mu muryango, bakaba barabajyanye imbere y’ingoro y’umurage w’amateka y’u Rwanda i Butare barabarasa, umwana w’umukobwa waje kurokoka niwe wasigaye abara inkuru y’urwo uyu mwamikazi n’abo bari kumwe bapfuye.

Ubu umwami Mutara III

Rudahigwa, umwamikazi Rosalia Gicanda ndetse na Kigeli V Ndahindurwa, bashyinguwe i Mwima ya Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda, mu gace Rudahigwa yavukiyemo ndetse kakaba ari nako Kigeli yimikiwemo.

Ubu Rudahigwa ni umwe mu ntwari z’u Rwanda zibukwa igihe cyose ariko by’umwihariko tariki ya Mbere Gashyantare buri mwaka, ubwo haba hizihizwa umunsi mukuru w’Intwari.

ibikurikiye urup. 14

Page 16: 1 . Journal IMENA Vol. 25 Werurwe, 2018 IMENA · bukangurambaga, Madamu Jeannette Kagame binyuze mu Imbuto Foundation atera inkunga abana b’abakobwa batsinze neza ndetse imiryango

16 . Journal IMENA Vol. 25 Werurwe, 2018

Florence Uwamariya Tel: +250789799834 / 0788790294 Email: [email protected] [email protected] Website: imenanews.comIkinyamakuru Imena giharanira iterambere ry’umugore

UBUREZI

Byumba: Amashuri yisumbuye ya mukono EAR yabonye icyemezo cyo kwigisha Computer ScinenceMuri Byumba

Amashuri yisumbuye ya

EAR Mukono hari amahirwe menshi yo kuhigishiriza umwana akagira ubumenyi buhagije .

Nkuko byagarutsweho n’umuyobozi mukuru wicyo kigo madame Mukahakuzimana Consolle, agira ati’’ iki kigo gifite abanyeshuri bake 223 harimo abakobwa n’abahungu bakaba bagira ikiciro cya mbere kibanza ndetse na sesiyo imwebita M.G biga neza kandi tugakurikirana umunsi ku munsi ya babasubiye iwabo mu kiruhuko cyangwa banari ku ishuri tubitaho uko dushoboye kugira ngo babashe kubona amasomo byihuse bigatuma abahiga bose baharanira kwesa imihigo bagatsindira ku manota meza.

Ubungubu bakaba bahawe icyemezo na minisiteri y’uburezi yo kongeramo ishami rya Computer Science yiyongera kuyandi bari basanganywe bafite.

Bakaba bakangurira abayeyi kohereza abana babo kuhigira kuko uburezi batanga bufite ireme.

Bakaba banashimira ababyeyi ba bana babafasha kubaba hafi mu bihe byose babakeneye kuko babafasha

gutanga imisanzu ya buri gihe iyo bayibasabye , Iri shuli rikaba ari ryitorero rya EAR diyoseze ya Byumba ribafasha mu myubakikire myiza haba amacumbi y’abanyeshuli ahagije amashuli naho bafatira ifunguro ndetse naho bidagadurira byose bakaba babikesha itorero ryabo; ngo nibindi batarabona biteguye ko leta izabibafashamo nko kuba na amazi mu kigo kuko ntayahaba bayabona mu gihe cy’imvura bakayabika mu bigega bityo bakabona ari mpungenge ikomeye yo kugira ikigo kigisha abana babamo kidafite amazi kandi abanyeshuli bakenera amazi umunsi ku’uwundi.

Dore ko ayo ku munsi waba vomesha atwara amafaranga y’u Rwanda ibihumbi Magana tanu 500.000frws bya buri kwezi bakabo na ko leta ibafashije ikabagezaho amazi baba bashubijwe.

Ibi kandi byagarutsweho n’umunyeshuli uhagarariye abandi mu bakobwa bita duwayene ariwe Uwizeyimana Christine akaba yiga mu mwaka wa gatanu mwishami rya M.G yagize ati’’iki kigo nikiza kuko kimpa ubumenyi kandi nkaba mbasha kubona ifunguro rihagije nakarusho ntabonye ahandi nuko turya inyama no mu gitondo bakaduha umukati ibyo byose nkabibonamo ibyishimo bigatuma mbasha kwiga neza nkatsinda ntacyo ntekereza nkabansaba babyeyi ko bakohereza abana babo kuri ki kigo kugira ngo nabo babone ubumenyi bufite ireme.

- Florence Uwamaliya

Uwizeyimana Christine. (Photo/ Imena)

Umwe mu barimu b’inararibonye bigisha Computer Scicience. (Photo/ Imena)

Amacumbi banyeshuri bararamo. (Photo/ Imena)

Abanyeshuri biga Computer Science bari mu ishuri. (Photo/ Imena)

Umuyobozi mukuru wicyo kigo madame Mukahakuzimana Consolle. (Photo/ Imena)Urusengero EAR ruba mu kigo. (Photo/ Imena)