abakobwa bibaga abana - tan prints...kanyoni agisoma kuri uwo mutobe w’imbuto, ahita asinzira....
TRANSCRIPT
ABAKOBWA BIBAGA ABANA
1
14. ABAKOBWA BIBAGA ABANA
Abakobwa bane b’inkumi
Nyirabihogo, Nyirakanyana, Nyirabyatsi na Nyirahuku babaga mu mujyi wa Kigali. Nyina ubabyara yari yaritabye Imana,basigarana se.
Umusaza w’umusirimu
Se yari umukozi wa Leta wari waracyuye igihe kandi yagendaga asaza uko ibihe byagendaga bishira. Umunsi umwe abwira abo bakobwa ati’ Bana banjye murabona ko ngenda ndushaho gusaza, none
2
14. ABAKOBWA BIBAGA ABANA
ndagirango mumvane muri uyu mujyi munjyane iwacu aho navukiye abe ari ho nibera nzahasazire.
Umujyi. Ahantu hari inganda
3
14. ABAKOBWA BIBAGA ABANA
Dore nawe ubu sincyumva neza urusaku rw’ibimashini n’ibindi binyuranye bimena umutwe nkumva ni nk’aho nasaze. Simbona amata meza y’inka bigera ino bivuye mu giturage uretse no kuba bihenda simbone bushobozi bwo kubigura biba byaranangiritse. Ndifuza rero kujya kubaho mu buzima butagira ibibuhumanya, bityo nkazisinzirira ndi mu mutuzo. Dore igihe nabereyemu mugi. Abakobwa babyumvise bibanza kubatonda ariko nk’uko bizwi umwana mwiza ni uwumvira umubyeyi we akamufasha cyane cyane iyo ageze mu gihe atagifite imbaraga.
Abakobwa babiri mu giturage hagati y’ishyamba n’ikiyaga
Nyirabihogo na Nyirakanyana babyutse bajya iwabo wa se kureba aho bazimukira kugira ngo babonere ise ahantu heza ho gusazira. Bageze iruhande rw’ishyamba rya Gishwati aho se yavukaga babona ari heza cyane. Bumva nabo barahakunze dore ko hari hagati y’ikiyaga cya Kivu n’ishyamba rya Gishwati.
4
14. ABAKOBWA BIBAGA ABANA
Ishyamba n’inyamaswa zinyuranye
Batembereye mu Gishwati babonamo ibiti byiza binyuranye batari bazi, babonamo inyamaswa zinyuranye: inkima, impundu, inyemera, isatura n’izindi. Inyoni babonye nazo zarimo amoko atandukanye nk’imisambi, uruyongoyongo, sakabaka, ifundi, inyamanza, imisure…. Muri rusange basanze igitekerezo cya se cyari gifite ishingiro. Babona nabo ubwabo kwiturira ahongaho nta kibazo byabatera. Basubiye i Kigali babwira barumuna babo Nyirabyatsi na Nyirahuku. Nyirahuku yemera igitekerezo cyabo
5
14. ABAKOBWA BIBAGA ABANA
ariko Nyirabyatsi we ntiyagikozwa kuko yari afite umuhungu w’inshuti ye watwaraga imodoka mu mujyi. Kuko bari barasezeranye kuzarushingana nta mpamvu yagombaga kwica uwo mugambi kuko ari wo wamunyuraga kurusha ikindi cyose bari kumubwira.
Ntibyatinze wa musore w’inshuti ya Nyirabyatsi aza gusaba, arakwa baramushyingira. Nyuma y’imihango y’ubukwe bakuru ba Nyirabyatsi na se bahise bashaka umuguzi w’mitungo bari bafite i Kigali nuko bahita bimukira iruhande rwa Gishwati.
6
14. ABAKOBWA BIBAGA ABANA
Inzu nziza iri hagati y’amazi muri Burengerazuba no muri EST ishyamba.
Uwo musaza ahagez agira akanyamuneza, akajya yiyotera akazuba yitegeye ikiyaga cya Kivu. Nyirabihogo, Nyirakanyana, na Nyirahuku bakundaga gutembera. Rimwe batembereraga mu Gishwati, ubundi bakajya gusura ikiyaga cya Kivu. Umunsi umwe bavuye gutemberera ku kiyaga cya Kivu, Nyirabihogo abwira barumuna be ati” Iminsi tumaze ino aha maze kugira igitekerezo.”Nyirakanyana aramubaza ati” Igitekerezo ufite ni ikihe?’ Undi aramusubiza :” mwembi muzi neza ko mbarusha imyaka. Nimutege amatwi rero mwumve igitekerezo mfite kandi kirakomeye. Burya mubona data utubyara twese yanze gusazira i Kigali yabitewe n’uko ari mu mujyi. Namwe mwiboneye ko ubuzima bwo mu cyaro, umwuka waho n’ibiribwa byaho aba ari umwimerere. Burya rero impamvu usanga mu mijyi minini nka Kigali ubuzima bugoye mu bice byose, ni uko hatuye abantu benshi. Usanga imibereho y’iyo mbaga isaba ko uburyo busanzwe urusobe rw’ibinyabuzima rugomba kubaho rumerewe neza bwahindutse.
7
14. ABAKOBWA BIBAGA ABANA
Inganda mu mujyi
Hari ibyo mu mijyi bihutira gukemura kugira ubuzima bw’abantu n’ubw’urusobe rw’ibinyabuzima bishobore kubaho neza. Imirimo ikorwa n’abantu rero ituma imibereho y’ibyo byose ihungababana. Erega buriya
8
14. ABAKOBWA BIBAGA ABANA
iterambere ry’umujyi rituma hangirika ibidukikije byinshi. Gusa hano ikibazo nagiraga ngo mbagezeho ni icyerekeye icyo twakora kugira ngo ibyiza nyaburanga n’ibidukikije data yatuzanyemo turebe icyo twakora kugira ngo bisugire bisagambe.
Abakobwa 3 bari mu nama
Nyirahuku abyumvise ashima icyo gitekerezo agira ati” Ubivuze imvaho. None se ko data yabonye ageze igihe cy’amasaziro akimukira ahantu ibidukkije bitarangirika cyane, none nkaba mbona abaturage b’ino aha nabo batangiye kwangiriza ibidukikije bihaboneka, twe
9
14. ABAKOBWA BIBAGA ABANA
nidusaza tuzajya he?”Nyirakanyana na we yungamo ati” Ngaho rero nimuze tugire icyo dukora kugira urusobe rw’ibinyabuzima rwo muri aka gace twaje guturamo rureke kugenda rwangirika.” Nyirabihogo araterura ati:” Murakoze cyane kumva igitekerezo cyanjye. Gusa nk’uko mubizi twiyemeje kuzabaho nk’ingaragu ubuzima bwacu bwose. None nidutangira igikorwa nk’icyo ni ba nde bazagikomeza igihe tuzaba tumaze gusaza?”
Nyirakanyana aramusubiza ati:” Mbonye umuti wihuse w’ikibazo. Tuzareba uburyo mu miryango y’i Kigali dukuramo abana bitonze tubazane hano tubamenyereze kubungabunga ibidukikije, bityo nitumara kugera mu za bukuru abo bana bazadusimbure kuko bazaba baramenyereye kwitangirira imibereho myiza y’urusobe rw’ibinyabuzima.”Bamaze kubyumvikanaho, basubira i Kigali bigize abakobwa bakora akazi ko guherekeza abana bajya ku mashuri bakorera muri ishyirahamwe rikorera I Kigali. Bagera i Kigali ku munsi w’itangira ry’amashuri. Biyambika amakanzu yanditseho ngo:
10
14. ABAKOBWA BIBAGA ABANA
ISHYIRAHAMWE BAHEREKEZE- KIGALI. DUHEREKEZA ABANA BANYU KU MASHURI N’AHANDI MWIFUZA KUBOHEREZA.
Abakobwa 3 bafite amataburiya ariho ibyapa
Bidatinze Nyirabihogo aba yegerewe n’umugore w’inzobe aramubwira ati” Nari ngiye gushyira umwana wanjye se ukorera mu mujyi wa Butare, none ubwo ubonetse muntwarire. Umwana arahazi ntibiri bukugore.
Tubishyura dute?”
Umwana w’umukobwa na nyina bari kumwe n’umukobwa wambaye itaburiya muri gare
11
14. ABAKOBWA BIBAGA ABANA
Nyirabihogo aramusubiza ati:”Wishyura amafaranga y’urugendo rw’umwana n’urwanjye, ukampa ifunguro ndiburye saa sita, ukampa agapapuro kariho aho ubarizwa nkaguha urupapuro ruva mu ishyirahamwe rugaragaza ko ngutwariye umwana. Hanyuma wabona ko umwana wawe yageze aho wamwohereje, ukaza ku biro byacu i Nyamirambo, tukaguha urupapuro ukatwishyura”
Wa mugore wari ufite ubwira bwo kwisohokanira n’umuhungu w’inshuti ye, ahita aha Nyirabihogo umukobwa we Kabanyana agenda ubutareba inyuma. Muri make uwo mugore yari yaratandukanye n’umugabo byemewe n’amategeko. Uwo mugabo se wa Kabanyana yigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda, i Butare. Kabanyana yari afite imyaka icumi yigaga i Butare mu mashuri abanza, ariko mu biruhuko akajya gusura nyina i Kigali akazagaruka i Butare ibiruhuko birangiye. Bageze i Nyanza imodoka barimo irahagara ngo abagenzi bagire icyo bafata mbere yo gukomeza urugendo. Kabanyana yari yitwaje piza, abanza kujya
12
14. ABAKOBWA BIBAGA ABANA
kwihagarika. Nyirabihogo afata umuti usinziriza amena kuri ya piza, arinumira. Bageze mu nzu yakira abashyitsi Kabanyana arya ya piza, ahita asinsira. Nta kindi Nyirabihogo yakoze uretse kubwira umuderevu w’iyo modoka ko we ageze aho yajyaga, umuderevu arikomereza.
Nyirabihogo afite umwana w’imyaka 10 asinziriye
13
14. ABAKOBWA BIBAGA ABANA
Nyirabihogo afata wa mwana ajya aho abagenzi bategera imodoka i Nyanza. Yahise atega imodoka igana ku Kibuye ica mu Birambo. Ageze ku Kibuye atega ijya ku Gisenyi. Ku ruhande rwe Nyirahuku yashoboye kubona umwana kwa sekuru bari bohereje mu ishuri ribanza ricumbikira abana mu Ruhengeri. Uwo mwana witwaga Kanyoni ntiyakundaga kwiga.
Umwana w’uhungu w’imyaka 10 ari kumwe n’umukobwa wambaye itaburiya
14
14. ABAKOBWA BIBAGA ABANA
Mu ishuri yahoraga arwana na bagenzi be ku buryo mu ishuri bamuhaga intebe ye wenyine. Icyamuteraga kutiga ni uko yari yaraburanye n’ababyeyi be mu ntambara amenya kuvuga ari mu gihugu cya Kongo bityo akagira ikibazo cyo kumva neza ururimi rw’ikinyarwanda. Iyo ni yo mpamvu sekuru na nyirakuru babyara nyina bamuhitiragamo kwiga aba ku ishuri, babifashijwemo na se wabo wari umucuruzi ukomeye mu mujyi wa Kigali. Bari mu modoka bagana mu Ruhengeri, uwo mwana Kanyoni abwira Nyirahuku impamvu yumvaga adashaka kwiga ndetse anamubwira ko inshuro nyinshi abeshya ko arwaye umuyobozi w’ikigo akamwohereza i Kigali. Nyirahuku ubwo ahita abona uburyo bworoshye bwo gutwara uwo mwana. Akigera ku kigo yabwiye ushinzwe kwakira abanyeshuri ko yari azanye umwana witwa Kanyoni none akaba yafashwe na marariya, bityo akaba amushubijeyo akazamugarura akize.
Ishuri imbere hari umukobwa ukuze utari umunyeshuri wakiriwe numugore ubishinzwe
Uwakira abana ati:”Niba ari Kanyoni n’ubundi akunze
15
14. ABAKOBWA BIBAGA ABANA
kurwaragurika, agasubizwa i Kigali.” Nyirahuku agaruka yiruka abwira Kanyoni ati:” Mu kigo hateye icyorezo cya macinya none nta mpamvu wahaguma none ngiye kugusubiza i Kigali. Kanyoni abyumvise arishima cyane. Nyirahuku ageze mu kigo bategeramo imodoka mu Ruhengeri agurira Kanyoni umutobe w’imbuto ariko mbere yo kuyimuha asukamo umuti usinziriza Kanyoni arangariye abasore bakiranaga.
Umukobwa muri gare ateruye agahungu k’imyaka 10 gasinziriye
16
14. ABAKOBWA BIBAGA ABANA
Kanyoni agisoma kuri uwo mutobe w’imbuto, ahita asinzira. Nyirahuku aramuterura amutereka mu modoka igana ku Gisenyi. Naho Nyirakanyana byabanje kumugora. Yabanje kubanza gutekereza kujya kwiba impanga murumuna wabo Nyirabyatsi yari yarabyaye, asanga bakiri bato cyane, kandi n’ubundi igihe cyose nyina yazabatwara, kandi igikorwa nk’icyo kikaba cyateza umwuka mubi mu mibanire y’umuryango. Amaherezo yaje guhura n’umwana w’umugabo w’umuherwe Mirenge.
Umuhungu ufite imyaka 9 afite telefone uri iruhande rwa limouzine
17
14. ABAKOBWA BIBAGA ABANA
Uwo mwana Karande yari amaze iminsi amereye iwabo nabi ababwira ko atazatangira amashuri atabanje kujya gutemberera ku Kivu. Mirenge wari wishe gahunda ze, ngo abanze atware uwo gutembera ku kiyaga cya Kivu yumvise aruhutse abonye umumutwarira. Aha Nyirakanyana ibyo bazakenera byose, afata nomero ye ya telefone. Abwira Karande ati:”Hari ikibazo gikomeye uhuye na cyo wantelefona dore nagushyiriyemo ikarita ya bitanu.
Mirenge afungura imodoka
18
14. ABAKOBWA BIBAGA ABANA
Yikubita mu modoka aragenda. Karande ntiyigeze avugana na Nyirakanyana, kugeza ubwo bageze ku Gisenyi. Impamvu atashakaga kumuvugisha ni uko yari yishimiye kwijyanira na se, akaba atarumvaga aho iyo nkongobotsi y’umukobwa yari imuvukije ayo mahirwe yari iturutse. Ariko ageze ku Gisenyi kubera ko yagombaga kugira ibyo ajya amubaza, byabaye ngombwa ko acuruka noneho aramuvugisha. Muri hoteri aho yari yahawe icyumba, Karande agiye kwisukura, Nyirarakanyana amena umuti usinziriza mu cyayi, maze Karande avuye gukaraba arakinywa, ahita asinzira. Nyikanyana afata ya telefone ye arayifunga, ayihisha mu gakapu ke.
Aramuterura ahita asohoka muri hoteli, dore ko bari bayishyuye mbere.
Umukobwa nuteruye umwana usinziriye ajya kwinjira muri tagisi Nyirakanyana ahita fata imidoka igana mu Gishwati. Nawe ubwe telefone ye arayizimya. Mu gitondo Kabanyana na Karinda batungurwa no kwibona baryamye mu cyumba ahantu batazi.
19
14. ABAKOBWA BIBAGA ABANA
Umukobwa n’umuhungu baryamye ku bitanda 2 mu cyumba kimwe
Karinda yari aryamye ku gitanda cye na Kabanyana aryamye ku cye mu cyuma kimwe. Karinda araterura ati:”Aha ndi ni he ko ntahazi?” Kabanyana na we aramusubiza ati:”Reka da nanjye aha si mpazi.” Baganira ku buryo bafashwe bugwate baratangara. Biyumvisha
20
14. ABAKOBWA BIBAGA ABANA
ko abo bakobwa babatwaye bashobora kuba bashaka kubagirira nabi. Karinda arahaguruka, afungura umwenda w’imbere y’idirishya, arebye hakurya abona akazuba karashe mu ishyamba. Ariyamirira abwira Kabanyana ati:”Ngwino ureba ibintu byiza sha.” Bamaze kwitegereza no gukunda aho hantu, bagaruka ku kibazo cyabo. Karinda wibaga ko bafungiwe ahantu hadasanzwe agana ku rugi, akozeho abona ntirufunze, Kabanyana aramukurikira babona bageze mu cyumba cy’uruganiriro cyari giteganye n’icyo gufunguriramo.
Ameza ariho ifunguro rya mu gitondo
21
14. ABAKOBWA BIBAGA ABANA
Babona ku meza hateguwe amafunguro ya mugitomdo. Kabanyana aravuga ati:” Ibyo ari byo byose aba bakobwa badufashe bashobora kuba bafite ibindi bagamije bitari ukuduhungabanyiriza ubuzima.” Karinda na we arabyemera aravuga ati: Bashobora kuba bari mu ri ba bandi biba abana bakajya kubacuruza.”Bakivuga batyo Nyirabihogo arinjira, arabasuhuza, abereka urwiyuhagiriro. Bamaze gukaraba no kwisiga, ababwira kujya ku meza bagafata amafunguro ya mu gitondo. Karinda na Kabanyana baherukaga kurya bya bindi byatumye basinzira, batangira kugira ubwoba. Nyirabihogo abibonye arababanziriza yiha igikoma, afata umugati, atangira kurya.
Karinda na Kabanyana babibonye, dore ko bari bashonje cyane, barya nkabasahuranwa.
22
14. ABAKOBWA BIBAGA ABANA
Karinda na Kabanyana bitegereza ishyamba rya Gishwati
Birangiye barasohoka, bajya kwitegereza ishyamba rya Gishwati. Ariko mu cyumba kindi nta mahoro yaharangwaga. Karande yakangutse abona ari ahantu hataro muri hoteli,. Ashatse telephone ye ngo atelefone se arayibura, atangira kurira no guhondagura ku rugi. Nyirakanyana waganiraga na bagenzi be arababwira ati:” Sha njyewe agahinda kanyaguye. Murabona ngo muragwa ku bana bitonda, naho njye nkaba naraguye
23
14. ABAKOBWA BIBAGA ABANA
ku ishyano. Ubu ndumva namusubiza aho namukuye,” Nyirabihogo aramubwira ati:”Hebera urwaje, wenda azagenda ahinduka. Ikindi kandi kuva afite amahane kuriya umushubijeyo wagira ikibazo kuko ashobora kuguhamagagrira abapolisi utaramugeza iyo umujyana, bakagufata, na twe tugatahurwa umugambi wacu utaragerwaho, kandi ari umugambi mwiza wubaka ejo hazaza heza hacu nabahatuye aka gace muri rusange.”Bumvikana ko uko amahane ya Karande yaba angana kose, bagomba kumureka kugeza igihe bagerera kuri gahunda yabo.
Karande arira yanze ibiryo
Nyamara bamubyukije ngo arye, yanga kurya bibatera
24
14. ABAKOBWA BIBAGA ABANA
ikibazo. Bafata icyemezo cyo kumureka bakajya gutembereza Karinda na Kabanyana ku kiyaga cya Kivu. Basiga umukozi wabo Sarubare mu rugo, bamubwira ko aza gutegura ibyo bariburye bagarutse, gutegurira umusaza, ndetse no kuza kureba ko Karande acururuka akamugaburira. Karinda na Kabanyana bagendaga bashimishijwe n’udusozi dukikije i’kivu, imitere y’ishyamba rya Gishwati ndetse n’ikivu ubwacyo.
Karinda na Kabanyana basura ikivu
Bageze ku Kivu byababereye igitangaza. Bashimishijwe
25
14. ABAKOBWA BIBAGA ABANA
no kubona amazi abengerana ku buryo babonaga amafi y’ubwoko bunyuranye atembera mu mazi. Bashimishwaga kandi no kubona abantu boga mu Kivu, abagenda mu mato, afite moteri n’ayo bavugama, amato manini atwara imizigo akururana, atwara abagenzi, n’ibindi. Arko na none bababazwa n’uburyo abana ndetse n’abantu bakuru barobaga amafi batarobanye ngo bafate akuze, akiri mato bayasubize mu mazi akomeze ubuzima bwayo.
Amato ari mu Kivu, amatoya n’akururana
Mu byabashimishije harimo kuba baragiye mu bwato ubwa mbere bagana ku kirwa aho babonye inyoni z’amoko yose ziguruka zigana hejuru y’amazi zikagaruka
26
14. ABAKOBWA BIBAGA ABANA
kuruhkira mu biti bitoshye bimeze nk’imitaka byari kuri icyo kirwa. Mu ma saa tanu Nyirabihogo na nyirahuku babwira abana gutaha. Karinda na Kabanyana bari bagendaga bibagirwa buhor buhoro ko bafashwe bugwate batashye batabishaka kuko bari bashimishijwe n’ibyo byiza byose bari babonye. Mu gutaha ariko bagiye bagira ibibazo ku bikorwa binyuranye bibangamiye urusobe rw’ibinyabuzima byakorwaga n’abatuririye ikiyaga cya Kivu. Muri ibyo harimo ibikorwa by’ubuhinzi, inyubako zubatse ku buryo busatira inkengero cyane, byagaragara ko amaherezo byazatera amazi y’icyo kiyaga kugabanyuka ndetse no kwandura, ibyo bikaba byagira ingaruka ku rusobe rw’ibinyabuzima byo mu Kivu. No kuri icyo kiyaga ubwacyo.
27
14. ABAKOBWA BIBAGA ABANA
Uruganda rwa gaze metane
Na none kandi Karinda na Kabanyana bari babwiwe ko mu kivu harimo ubukungu bwateza igihugu imbere nk’amafi arobwamo, ariko cyane cyane umwuka witwa gaze metane ushobora kubyazwa ingufu z’ibicanwa, gutwara ibinyabiziga, ndetse ugacanira abaturage bo mu Rwanda n’abo mu karere u Rwanda ruhereyemo. Babonye kandi ko isuri itwara ubutaka bwahinzwe mu misozi ihanamye yegereye icyo kiyaga, ikarisuka mu
28
14. ABAKOBWA BIBAGA ABANA
migezi imena amazi muri cyo. Ibyo na byo bikaba bifite ingaruka haba ku bukungu bw’abaturage muri rusange kuko ubutaka butwarwa n’isuri ari ubwera, bikagira n’ingaruka ku binyabuzima byo mazi y’ikivu.
Bageze mu rugo basanga Sarubare yateguye ibyo kurya, bajya ku meza barafungura. Se wa ba Nyirabihogo na we aza ku meza ashimishwa no kubona abao bana, atangira kubabwira udukuru twamubayeho akiri muto. Nyamara Karande we ntiyigeze ashaka kurya, ba bakobwa batangira kumugiraho ikibazo. Nimugoroba ari hafi kunogoka n’inzara ni bwo yemeye kumvira Karinda ariko nabwo babanje kurwana, afata ibyo kurya abona kurya.
Nyirabihogo na Nyirahuku bakorana inama na Kabanyana na Karinda.
Ku munsi wa gatatu, Nyirabihogo na Nyirahuku bakorana inama na Kabanyana na Karinda. Nyirabihogo
29
14. ABAKOBWA BIBAGA ABANA
araterura ati:”Bana mwe njyewe n’umuryango wanjye turabashima uko mwitwaye kuva ubwo ubwo tubatesheje gahunda z’umuzima mwarimo, tukabazana hano iwacu. Muri make ntabwo twabazanye dufite intego yo kubagirira nabi, ahubwo twari dukeneye ubufasha bwanyu mu mushinga wo ku kubungabunga ibi byiza byose mwabonye ndetse n’ibindi muzagenda mubona.
Kuva ejo rero tuzatangira gukora akazi ko gutegura umushinga wacu. Muri icyo gihe ariko mu mujyi wa Kigali byari ibicika. Inkuru yari igezweho ariko itaravugwaho rumwe haba mu bitangazamakuru byandika, mu maradiyo n’ahandi hose abantu bateranira yari iyerekeye abnana batatu bashimuswe n’abakobwa batazwi bakekwaga ko baba ari ibimanuka. Igihe Kabanyana yoherezwaga i Butare, nyina yatelefonye se amubaza uko umwana amaze.
30
14. ABAKOBWA BIBAGA ABANA
Umwarimu wigisha muri kaminuza
Umugabo we atungurwa cyane no kuba uwo mwana atigeze ahagera. Amubajije impamvu atamutelefonye akimwohereza, undi abura icyo amusubiza, umugabo aramubwira ati:”N’ubundi niko wabaye.Ngaho rero genda ujye kubivuga kuri polisi nanjye ngiye gutega nze I Kigali. Kwa sekuru wa Karinda bo batunguwe no kubona ifoto y’umwuzukuru wabo mu kinyamakuru, nk’umwe mu bana batatu bibwe mu buryo buteye urujijo n’abakobwa batangaje.
31
14. ABAKOBWA BIBAGA ABANA
Nyirakuru wa Karinda na sekuru bari iwabo mu nzu iciriritse
Batelefona umuyobozi w’ikigo ababwira ko umukobwa wazanye uwo mwana yahise amusubirana i Kigali avuga ko yarwariye mu nzira. Uwo muyobozi ababwira kandi ko kugaruka i kigali kuri Karinda byari bimenyerewe kuko rero atiriwe atelefona abibamenyesha. Icyo gisubizo cye kirushaho gutera urujijo abo basaza, bituma batelefona se wabo wa Karinda, bahurira ku gipolisi kuvuga ikibazo cy’uwo mwana. Se wa Karande na we acyumva izo nkuru ku maradiyo yafashe telephone ahamagara umuhunguwe ariko asanga ifunze. Ubusanzwe imirimo ikomeye kandi inyuranye yakoraga ntabwo yatumaga ahamagara umuhungu we. Icyo kibazo yari yaragikemuye agurira umuhunguwe telephone akajya amuha ikarita ya bitanu, umwana
32
14. ABAKOBWA BIBAGA ABANA
akaba ari we umuhamagara igihe cyose amukeneye. Se wa Karande arongera atelefona wa mukobwa yamuhaye, asanga na we telephone yayifunze. Amera nk’ukubiswe n’inkuba. Uwo muherwe ahita ahagarika gahunda zindi yari afite ajya kuvuga ikibazo cye ku gipolisi.
Ku biro by’igipolisi nta wundi muntu wari witaweho muri icyo gitondo, uretse uwashoboraga kugira icyo avuga kuri abo bakobwa badasanzwe. Nyamara baba ababonye imbonenkubone, baba abatarababonye, nta n’umwe wabavugagaho rumwe n’undi.
Abapolisi
Guhera uwo mwanya polisi ihamagarira buri mubyeyi kwita ku mutekano w’abana babo kurusha uko basanzwe babikora. Na none abantu bari bagendanye
33
14. ABAKOBWA BIBAGA ABANA
n’abana uwo munsi bagiye bagira ibibazo byo kubazwa niba abana bari kumwe nabo ari ababo. Uwagiraga ibyago byo kuba Atari kumwe n’umwana utari uwe yagiraga ikibazo cyo gusobanura isano afitanye n’uwo mwana, arekurwa ari uko atanze nomero za telephone z’ababyeyi b’uwo mwana basobanura ko bazi impamvu yateye uwo muntu kuba ari kumwe n’uwo mwana.
Naho mu Gishwati ho Kabanyana na Karinda bari batangiye imirimo yo gutegura umushinga wo kubungabunga ibidukikije muri ako karere. Mu gihe bari bagiye gusura inkengero z’ishyamba rya Gishwati kugira ngo batangire umushinga wo kubuza abaturage kuhahinga no kubaza ibiti by’iryo shyamba, Karande yari yisigariye mu rugo. Ashaka shaka hose mu byumba abona aguye kuri telefone ye. N’ubwo hari hasigayemo akariro gake, yahise ahamagara se. Uwo mugabo wagiraga telefone zigendanwa zirenga eshanu kubera ubwinshi bw’abantu bamuhamagaraga, byaramugoye kumenya ihamagaye iyo ari yo kugeza igihe irekeye gutelefona. Ariko ayigezeho agira amahirwe irongera iratelefona. ‘Alo ni Karande Papa ngwino umbohoze
34
14. ABAKOBWA BIBAGA ABANA
bamfungiye ahantu hatazwi Gira vuba kandi umuriro wenda gushira muri telefone’
Uri aherekeyehe?
Karande kuri telephone
Ndi ahantu hegereye ishyamba rinini ndetse n’ikiyaga kinini mbona iburengerazuba umenya ari cya Kivu nari nagiye gusura. Se wa Karinda ntiyazuyaza ahita ajya kuri polisi, abibabwiye bumva ari ku nkengero z’a Gishwati hagati y’iryo shyamba n’ikiyaga cya Kivu. Polisi y’i Kigali itelefona ishami ry’igipolisi ryo mu Burengerazuba, bababwira gushakashaka abakobwa
35
14. ABAKOBWA BIBAGA ABANA
badasanzwe baba bahishe abana muri ibyo bice. Karande akimara kuvugana n’umuhungu we, se wa Karande yavuye kuri polisi yigira inama yo kujya ku kibuga cy’indege akodesha indege umujyana ku Gisenyi. Agezeyo ajya kuri polisi y’aho abasaba ko bamuha abapolisi bamuherekeza akajya gushakira umuhungu we ahagana ku ishyamba rya Gishwati, hagati yaryo n’ikiyaga cya K ivu.
Panda gari ebyiri zigana mu Gishwati
Bageze hafi mu Gishwati wa mwana arongera ahamagara se. Umupolisi aramuvugisha amusaba kumubwira uko amazu ari mo yubatse. Karande amutekerereza uko
36
14. ABAKOBWA BIBAGA ABANA
inyubako z’aho ari ziteye. Bityo ako kanya bakoranya abayobozi b’inzego z’ibanze zo mu mirenge yegereye ahongaho. Bababwiye uko aho hantu abo bana bari hubatse abahaturiye barahamenya. Uwahamenye mbere avuga ko haba abakobwa batatu baturutse i Kigali bimutse, bakaba babana na se uri mu kiruhuko cy’izabukuru.
Polisi ihita ihajya, barahazenguruka, bakuramo abo bana, basanga ariko ntacyo bari babaye, birabatangaza cyane. Ako kanya abanyamakuru barahasesekara batangira gufata amafoto ya ba bana na ba bakobwa. Imodoka Ya polisi itwara abo bana indi itwara ba bakobwa bameze nk’ibyihebe babajyana mu mujyi wa Kigali aho bakoreye icyaha cyo gushimuta abantu.
Abana bashyikirizwa ababyeyi babo ku mugaragaro. Nyuma y’icyumeru mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge hacibwa urubanza rwa Nyirabihogo, Nyirakanyana na Nyirahuku. Umushinjacyaha abarega
37
14. ABAKOBWA BIBAGA ABANA
icyaha cyo gushimuta, no gufungira abantu ahantu hatazwi. Abari baje gukurikirana iby’urwo rubanza, barimo imiryango iharanira uburenganzira bw’umwana n’ubw’ikiremwamuntu nabo ntibahatangwa. Nyamara bose batangazwa n’ubuhamya bwatanzwe na Karinda ndetse Kabanyana..
Abo bana bamaze kurahira ko ubuhamya bagiye gutanga nta kinyoma kirimo nibwo rero batangaje abari aho. Kabanyana atangira avuga ati:”Njyewe nta kibazo nigeze ngirana ‘abaregwa. Barantembereje, bangeza aho iwacu batigeze banjyana, bamfata neza kurusha uko ababyeyi banjye data na mama bamfata.
Kabanyana na karinda batanga imbere y’abacamanza
Na none kandi igihe namaranye nabo cyambereye cyiza kuko namenye akamaro ko kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, akaba ari nawo murimo nzitangira ubuzima bwanjye bwose. Ku bwanjye aba bakobwa mwita abashimusi b’abantu ndabita abere kuko uretse kungirira neza, babaye n’inshuti zanjye magara..
38
14. ABAKOBWA BIBAGA ABANA
Karinda nawe abajijwe icyo abivugaho yunga mu rya Kabanyana, abantu baratangara.
Umucamanza asoma urubanza
Nyuma y’iminsi itatu umucamanza mu gusoma urubanza rwa Nyirabihogo, Nyirakanyana na Nyirahuku, avuga ko ari abere, ategekako barekurwa ako kanya. Karinda na Kabanyana barabegera barabasoma nuko bose barishima. Nyirabihogo aterura ijambo aravuga ati;” Kugira ngo aba bana bazakomeze umugambi twabashakagaho tubemereye igice cy’umutungo wacu kiri mu Gishwati aho dutuye.