amacakubiri akomeje kuvugiriza muri amur [urup 02]mu bihugu bihana imbibi n’urwanda....

24
Nyarutarama: Akabyiniro kafungishije Sitasiyo Kobil www.igihe.com Volume 10, Numero. 21 BURUNDI 1,200 Bfr UGANDA 1,500 USHS 09 - 22 UKWAKIRA 2012 RWF Ese birakwiye? u u uURUP. 03 u u uURUP. 21 Ubwisanzure ntibusabwa buraharanirwa - Mugabe Robert (GLV) AmAcAkubiri Akomeje kuvugirizA muri Amur [uruP 02] Gacuriro: Abaturage bagera kuri 50 baratabaza Perezida wa Repubulika Abashoye amafaranga mu buhinzi bw’Ibobere n’ubworozi bw’Amagweja baratabaza Haracyari imbogamizi mu gukoresha icyongereza mu mashuri Gisozi: Ruswa mu bayobozi b’utugari ikomeje gutiza umurindi imyubakire y’akajagari Imbogamizi mu kibazo cya Congo u u uURUP. 07 u u uURUP. 10 u u uURUP. 19 u u uURUP. 15 u u uURUP. 12 Kuva aho Akarere ka Gasabo kimuriye abaturage bari batuye i Gacuriro bakanabarirwa amafaranga, abahasigaye bagera kuri 50 baratabaza Perezida wa Repubulika kuko basanga bagiye kwimurwa bidakurikije itegeko, mu gihe basabye akarere kubaha igishushanyo mbonera cy’amazu bakeneye ko yakubakwa aho batuye ntibagihabwe. Ubuhinzi bw’ibobere n’ubworozi bw’Amagweja ni umushinga mushya utaramara igihe kirekire mu Rwanda, kuko watangiye mu 2006, uzanwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, mu rwego rwo ... Nyuma y’uko havugwaga ikibazo cy’amashuri yarangwagamo kutakira neza abarimu bari muri gahunda yo guhugura abandi ururimi rw’icyongereza, ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu cy’uburezi mu Rwanda burasaba abayobozi b’ibigo bikorerwamo iyi gahunda n’inzego z’uturere zishinzwe ... Kuva mu 2004 mu Rwanda hatangiye igikorwa cyo gushishikariza Abanyarwanda kubaka mu buryo bwubahirije amategeko, bagacika ku ngeso mbi yo kubaka mu kajagari. Mu nama ya kane ihuje ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari yabereye mu gihugu cya Uganda ku wa 8 Ukwakira, bemeranyije ko gushakisha amahoro arambye mu gihugu cya Congo azagerwaho hifashishijwe ibisubizo bitanzwe n’ibihugu byo mu karere, ariko mu myanzuro yafashwe ingabo z’u Rwanda, iza Uganda n’iz’u Burundi... GOMA: UMUJYI MU ICURABURINDI u u uURUP. 06 Uganda, u Rwanda n’u Burundi ntibizatanga ingabo MONUSCO izaguma muri Congo

Upload: others

Post on 27-Oct-2020

0 views

Category:

Documents


0 download

TRANSCRIPT

Page 1: AmAcAkubiri Akomeje kuvugirizA muri Amur [uruP 02]mu bihugu bihana imbibi n’uRwanda. Umunyamuryango wa Tuzamurane ku kwezi abona amafaranga agera ku bihumbi ijana, akabasha no kwizigama,

Nyarutarama: Akabyiniro kafungishije Sitasiyo Kobil

www.igihe.comVolume 10, Numero. 21BURUNDI 1,200 Bfr UGANDA 1,500 USHS 09 - 22 Ukwakira 2012

RWF

Ese birakwiye?

u u uURUP. 03

u u uURUP. 21

Ubwisanzure ntibusabwa buraharanirwa - Mugabe Robert (GLV)

AmAcAkubiri Akomeje kuvugirizA muri Amur [uruP 02]

Gacuriro: Abaturage bagera kuri 50 baratabaza Perezida wa Repubulika

Abashoye amafaranga mu buhinzi bw’Ibobere n’ubworozi bw’Amagweja baratabaza

Haracyari imbogamizi mu gukoresha icyongereza mu mashuri

Gisozi: Ruswa mu bayobozi b’utugari ikomeje gutiza umurindi imyubakire y’akajagari

Imbogamizi mu kibazo cya Congo

u u uURUP. 07

u u uURUP. 10

u u uURUP. 19

u u uURUP. 15

u u uURUP. 12

Kuva aho Akarere ka Gasabo kimuriye abaturage bari batuye i Gacuriro bakanabarirwa amafaranga, abahasigaye bagera kuri 50 baratabaza Perezida wa Repubulika kuko basanga bagiye kwimurwa bidakurikije itegeko, mu gihe basabye akarere kubaha igishushanyo mbonera cy’amazu bakeneye ko yakubakwa aho batuye ntibagihabwe.

Ubuhinzi bw’ibobere n’ubworozi bw’Amagweja ni umushinga mushya utaramara igihe kirekire mu Rwanda, kuko watangiye mu 2006, uzanwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, mu rwego rwo ...

Nyuma y’uko havugwaga ikibazo cy’amashuri yarangwagamo kutakira neza abarimu bari muri gahunda yo guhugura abandi ururimi rw’icyongereza, ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu cy’uburezi mu Rwanda burasaba abayobozi b’ibigo bikorerwamo iyi gahunda n’inzego z’uturere zishinzwe ...

Kuva mu 2004 mu Rwanda hatangiye igikorwa cyo gushishikariza Abanyarwanda kubaka mu buryo bwubahirije amategeko, bagacika ku ngeso mbi yo kubaka mu kajagari.

Mu nama ya kane ihuje ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari yabereye mu gihugu cya Uganda ku wa 8 Ukwakira, bemeranyije ko gushakisha amahoro arambye mu gihugu cya Congo azagerwaho hifashishijwe ibisubizo bitanzwe n’ibihugu byo mu karere, ariko mu myanzuro yafashwe ingabo z’u Rwanda, iza Uganda n’iz’u Burundi...

Goma: UmUjyi mU icUrabUriNdi

u u uURUP. 06

Uganda, u Rwanda n’u Burundi ntibizatanga ingabo

MONUSCO izaguma muri Congo

Page 2: AmAcAkubiri Akomeje kuvugirizA muri Amur [uruP 02]mu bihugu bihana imbibi n’uRwanda. Umunyamuryango wa Tuzamurane ku kwezi abona amafaranga agera ku bihumbi ijana, akabasha no kwizigama,

Vol. 10, No 21, 09 - 22 Ukwakira 20122 Amakuru

Amacakubiri akomeje kuvugiriza muri AMUR

AMAkURU dUfitiye gihamya kandi twahawe n’abantu batashatse ko amazina yabo ajya ahagaragara atangaza ko kugeza magingo aya ishyirahamwe AMUR nta komite yuzuye rifite ndetse n’abayobozi batari bake mu nzego z’intara, uturere n’imisigiti bagenda bakurwa ku myanya yabo batorewe bazira kuba bakoranye na Mufti w’u Rwanda wacyuye igihe Sheikh Saleh Habimana.

Bamwe mu bayobozi bahagaritswe nta mpamvu

Mu Karere ka Nyarugenge Sheikh Mukunzi wari Imam w’Umusigiti wa ONATRACOM yakuweho na Mufti kuko ngo yari yanze gukurikiza itegeko rye kuko yamutegetse gukuraho Komite y’Umusigiti yatowe n’Abayisilamu akabyanga. Yahisemo kumwirukana, Komite na yo yareguye, ubu Umusigiti nta buyobozi ufite.

Mu Karere ka Rubavu, abo twashoboye kuganira badutangarije ko bababazwa na bamwe mu bayisilamu bahejwe, kandi barakoreye AMUR; muri bo abavugwa ni Sheik Djuma Kibata, Sheikh ZAIDI, Sheik Musa Sindayigaya naSheikh Suleiman Byagusetsa.

Mu Karere ka Rusizi, Imam Nsengiyumva

Amacakubiri, kutavuga rumwe ndetse no kuvuguruzanya ni bimwe mu bikomeje kuranga Ishyirahamwe ry’Abisilamu mu Rwanda(AMUR), kuva aho Mufti mushya Sheikh Abdoulkarim Gahutu agiriye ku buyobozi bukuru bwa Islam mu Rwanda.

Abisilamu binubira imikorere idahwitse ya Imam waho Shekh Mudasiri Twagiramungu, na we washyizweho na Mufti Gahutu, atungwa agatoki mu gutanya Abayisilamu.

Ikibazo cy’umuntungo

Amakuru atugeraho twakuye muri bamwe mu noramutima za Islam avuga ko havugwa inyerezwa ry’amafaranga agera kuri miliyoni

40 y’amanyarwanda no kuba abanyamuryango b’ishyirahamwe AMUR batamenya imikoreshereze y’amafaranga yatanzwe n’abayisilamu bo mu gihugu cyose kugira ngo batangize banki Al Halaal.

Abakurikirana imikorere ya Banki Al Halaal itarakorerwa ubugenzuzi kuva mu 2006, bavuga ko Mufti w’u Rwanda Sheikh Abdulkarim Gahutu yigeze kuyibera Visi Perezida, mbere y’uko aba Mufti akaba yari yarahagaritswe na Komite yose.

We n’abagenzi be bivugwa ko batwaye ibyangombwa byose ariko nyuma aho Gahutu abereye Mufti, kuko itegeko rimuha ububasha bwo kuba Perezida w’inama y’Ubutegetsi ya banki, yahise agarura abo bari birukanwe, na bo bagarukana ibyangombwa byose bari baratwaye.

Ubwumvikane buke no kudindiza ibikorwa by’iterambere

Bamwe mu bayisilamu baganiriye n’Ikinyamakuru IGIHE badutangarije ko mu karere ka Nyarugenge, mu Rwampara hari ibitaro bimaze imyaka 3 byuzuye birimo ibikoresho byose kugeza ku miti, ariko kugeza magingo aya, ntawasobanura ikibura kugira ngo imirimo ifitiye abaturage akamaro muri rusange itangizwe. Abayisilamu bakibaza icyo iryo vuriro ribamariye n’aho bazashyira imiti isaziyemo ntiba izaba itagikoreshejwe.

Abo twaganiriye bo mu ntara y’Uburengerazuba badutangarije ko mu karere ka Rubavu hashize igihe na ho abagore b’Abayisilamu bubatse ikigo cy’ubuvuzi ndetse n’ikigo cy’amahugurwa ariko ibyo byose bikaba bikinze.

Twifuje kuvugana na Mufti Abdulkarim Gahutu, ku mugoroba wo ku cyumweru tariki ya 7 Ukwakira, adutangariza ko adashobora kuboneka kubera urugendo yateguraga rwo kujya mu mahanga atwizeza ko mu minsi iri imbere azatwakira akagira icyo atangaza ku bibazo bikomeje kuvugwa muri AMUR.

Uretse no kuba imwe mu misigiti itagira ubuyobozi kubera ko Abayisilamu bayo banze kongera gutora, no mu Biro bikuru bya AMUR imyanya myinshi abari bayirimo bareguye, hategerejwe ko hazatorwa abandi mu gihe kitazwi.Gaston Rwaka

Juma yirukanywe na Mufti Gahutu nubwo ari we wari wamushizeho mu gihe tumenyereye ko binyura mu matora.

Tukiri muri ako Karere twabamenyesha ko Sheikh Adamu Nyange na mugenzi we Sheikh Abdulkarim Nzabambaterura bakuwe ku myanya yabo batorewe bazira gusa ko bakoranaga neza na Mufti w’u Rwanda wacyuye igihe.

Mu ntara y’Uburasirazuba na ho ibibazo rurageretse kuko mu karere ka Rwamagana,

Iri vuriro rimaze igihe ridakora ryuzuye ibikoresho birimo n’imiti (Photo/IGIHE)

AyA MAhUgURwA yatangijwe ku wa mbere tariki 08 Ukwakira 2012, agamije kongerera ubumenyi abafite aho bahuriye n’umutekano mu bihugu bitandukanye, mu bijyanye n’impinduka muri urwo rwego.

Nk’uko byavuzwe na Gen. Jacques Nziza, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’ingabo, yibukije abitabiriye ayo mahugurwa ko amasomo bazahabwa bagomba kuyifashisha mu iterambere rusange ry’ibihugu baturukamo.

Yavuze kandi ko guha ingufu inzego

z’umutekano biganisha ku miyoborere myiza ndetse no ku mutekano w’abenegihugu.

Umuyobozi mukuru w’ishuri RPA, Col Jill Rutaremara, yavuze ko ayo mahugurwa ari ku rwego rwisumbuye, kuko yaje akurikira andi yabaye mu kwezi kwa kabiri, aho benshi mu bari bitabiriye aya mbere ari bo bitabiriye akurikiyeho.

Avuga kandi ko hazagaragazwamo icyo impunduka mu by’umutekano ari cyo, uko zikorwa,abazikora ndetse n’imbogamizi zigaragara muri ibi bikorwa n’uko zikemurwa.

Byinshi mu bihugu byitabiriye ayo mahugurwa ni ibyahuye n’imvururu, aho basobanukirwa ibijyanye no guhuza igisirikare, gutegura igipolisi ndetse n’imiyoborere myiza cyane ko byose bikeneye amahoro.

Intumwa 26 zitabiriye ayo mahugurwa zigizwe n’abasirikare, abapolisi n’abantu basanzwe bakora mu nzego zifite aho zihuriye n’umutekano, bo mu bihugu by’u Rwanda, Burundi, Uganda, Tanzania, Cote d’Ivoire na Liberia.

IsaIe MbonyInshutI

ibihugu bitandatu birahabwa amahugurwa ku bijyanye n’umutekano Intumwa zituruka mu bihugu bitandatu byo ku mugabane w’Afurika byahuriye mu ishuri rikuru rya gisirikare Rwanda Peace Academy (RPA), riherereye i Nyakinama ho mu karere ka Musanze intara y’Amajyaruguru.

Niba ushaka gutanga ibitekerezo uhereza kuri: [email protected]

0 7 8 8 7 4 2 9 0 8

Page 3: AmAcAkubiri Akomeje kuvugirizA muri Amur [uruP 02]mu bihugu bihana imbibi n’uRwanda. Umunyamuryango wa Tuzamurane ku kwezi abona amafaranga agera ku bihumbi ijana, akabasha no kwizigama,

3Vol. 10, No 21, 09 - 22 Ukwakira 2012 Amakuru

Ibihagaze neza Ibihagaze nabi1. Nyuma y’igihe kirekire itsindwa, Rayon Sports (gikundiro) yabashije kubona amanota 3 muri shampiyona

1. Umushinwa wo muri Kompanyi ikora imihanda n’ibiraro yapfuye agonzwe n’umushoferi bakorana

2. Abana 28 bavuwe indwara y’umutima babazwe n’inzobere z’Ababiligi

2. Ibiciro bya Lisansi n’isukari byon-geye kuzamuka

3. Mu gitaramo cyo gushyigikira AgDF, umuhanzi Rafiki yakomerekejwe n’icyuma gitanga umuyaga (ventilateur)

4. Akabyiniro kafungishije sitasiyo ya Lisansi

3. Igihugu cya Suwedi cyageneye inkunga umuryango wa EAC

4. I Kigali hatashywe isomero rya mbere rikomeye

AMAkURU dUkeshA Nyiri Sitasiyo Kobil, adu-tangariza ko iyo Stasiyo ari yo yabanje gukora, inzu akabyiniro kahaje nyuma bakora nta kibazo. Intandaro y’icyo kibazo ni uko ako kabyiniro ki-geze gushya ariko amakuru twashoboye kubona ni uko iyo mpanuka itaturutse kuri Sitasiyo ahubwo yakomotse ku muriro wo mu gikoni cy’akabari gafatanye n’ako kabyiniro.

Ku itariki 20 Nyakanga, Akarere ka gasabo ka-suye ako kabyiriro, basanga ngo katagira aho bahagarika imodoka. Mu gushaka umuti w’icyo kibazo akarere kahisemo gufunga Stasiyo Kobil.

Amakuru atugeraho avuga ko ku bw’inyungu bwite za nyir’inzu akabyiriro gakoreramo, Kana-nura Léonard we yifuzaga ko akabyiniro kafungwa ariko Sitasiyo ikongera gukora.

Umuyobozi Mukuru wa Kobil mu Rwanda, Pa-trick Nguge yabwiye Ikinyamakuru IGIHE ko mu by’ukuri kugeza magingo aya ataramenyeshwa impamvu nyayo y’ifungwa rya Sitasiyo kandi igi-korwa cye cyari gifitiye abatari bake akamaro, dore ko n’ibaruwa imufungira yamugezeho mu ma saha mbiri z’ijoro ikaza no ku izina ritari ryo.

Patrick Nguge yakomeje agira ati “Ku ruhande rwacu, nk’abacuruzi dukomeje guhomba ariko na serivisi twatanga na zo ziradindira bitewe n’uko abakiliya batuguriraga lisansi na mazutu hano bi-basaba kujya kuyigura i Nyabugogo”.

Mu rwego rwo kubagezaho inkuru y’impamo ku ifungwa rya sitasiyo Kobil y’i Nyarutarama kuri uyu wa Gatatu tatiki ya 3 Ukwakira, mu kiga-niro kirambuye kuri telefoni, Umuyobozi w’Aka-

Nyarutarama:

Akabyiniro kafungishije sitasiyo kobil

Niba ushaka kwamamaza muri uyu mwanya, hamagara

0 7 8 8 7 4 2 9 0 8

rere ka Gasabo, Ndizeye Willy yatangarije umu-nyamakuru wa IGIHE ko icyemezo cyo gufunga Sitasiyo Kobil cyafashwe mu rwego rwo kurinda umutekano w’abantu, kuko mu mwaka ushize iyo nyubako yigeze gufatwa n’inkongi y’umuriro ubwo byatangiriraga ku gikoni.”

Ku bw’akamaro ibyo bikorwa remezo bibiri (akabyiniriro na sitasiyo ya iisansi) bifitiye aba-turage n’Akarere muri rusange, Ndizeye yagize ati ”Nta busumbane runaka bushingiye ku misoro bwakurikijwe mu guhagarika iyo sitasiyo nk’uko abantu benshi babitekereza, kuko igifite akamaro kurusha byose ni umutekano w’abanyarwanda.”

Yakomeje avuga ko ba nyir’ubwite batagomba kumva ko barenganye kuko amabwiriza agenga imyubakire y’amasitasiyo y’ibikomoka kuri Peti-lori, ateganya ko zigomba kubakwa kuri metero ziri hagati ya 200 na 300 uvuye ahokorerwa ibi-korwa cyangwa ahatambuka abantu benshi.”

Bene Stasiyo bavuga ko mu gihe Akarere ka Ga-sabo kavuga ko kahaye Kobil amahirwe yo kuba-ka mu ruhande rwo hepfo, ubuyobozi bwa Kobil bwivugira ko usibye kubafungira imirimo, nta kindi batangarijwe, byumvikane ko ahasigaye kuri bo n’igihombo n’amananiza. Nguge atangaza ko ishami rya Kobil ry’i Nyarutarama ryakoreshaga abantu basaga 10 ikaba yacuruzaga hagati y’amali-tiro ibihumbi 8 n’ibihumbi 9 buri munsi.

Abakurikiranira hafi icyemezo cy’ifungwa ry’iyo sitasiyo y’ibikomoka kuri Petelori bavuga ko icyo kibanza cyari cy’umuntu umwe ari we Kananura Léonard usibye ko igice cyayo yakigu-rishirije Kobil.

Mu gihe Akarere ka Gasabo kavuga ko karengeye umutekano w’abaturage, Kobil na yo ivuga ko yashoye amafaranga menshi muri uwo mushinga, inyungu zayo zikomeje kubangamirwa mu gihe batanga imisoro, ubuyobozi bukaba ntacyo buko-ra ngo ikibazo gikemuke aho gukomeza gukluza igihombo.

Gaston Rwaka

Sitasiyo Kobil yafungishijwe akabyiniro kahoze kitwa B-Club

Hashize amezi agera kuri abiri ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwanzuye gufunga burundu Sitasiyo Kobil iherereye mu Kabuga aho bakunze kwita kwa “Ndengeye”, ibyo ngo bikaba byaratewe n’uko iyo Sitasiyo yubatse mu kibanza kimwe n’akabyiniro.

Koperative Tuzamurane ikore-ra mu murenge wa Kigarama Akarere ka Kicukiro, mu mwu-ga wabo w’ubucuzi bacura ibikoresho bitandukanye.

Umuyobozi wa Koperative Tuzamurane

Hategekimana François Xavier, iyi Koperative yatangiye gukora mu 2001, batangiye bata-renze batanu, muri uyu mwaka 2012 bamaze kugera ku banyamuryango 47.

Iyi Koperative ikora ibikoresho birimo Male, amasafuriya, amapata yo gufunga in-zugi, Imbabura, ibiyiko byarura amandazi n’ibindi.

Igizwe n’abagabo n’abasore bakiri bato, Hategekimana akaba yaratangarije Ikinya-makuru IGIHE ko n’ubwo bamwe mu ban-yamuryango baba batazi gusoma no kwan-dika, abandi batararangije amashuri abanza, bitababuza gukora ibikoresho bitandukanye bibaha amafaranga, abasha kubabeshaho ndetse no kubakemurira ibibazo bahura na byo mu buzima.

Abanyamuryango b’iyi Koperative badu-tangarije ko nta kibazo cy’isoko bafite, kuko ibyo bakora bikenerwa mu buzima bwa buri munsi.

Bimwe mu byo bakora bigurishwa imbere mu gihugu ibindi bikojyanwa ku masoko yo mu bihugu bihana imbibi n’uRwanda.

Umunyamuryango wa Tuzamurane ku kwezi abona amafaranga agera ku bihumbi ijana, akabasha no kwizigama, dore ko biyu-bakiye n’inzu zo kubamo.

Mu gusoza ikiganiro twagiranye n’umuyo-bozi wa Tuzamurane yatubwiye ko imboga-mizi bafite, ari uko batarabona ibyangombwa bibemerera gukora nka Koperative byemewe n’amategeko, bibabera imbogamizi iyo bashatse inguzanyo muri Banki.

uMuReRwa eMMa-MaRIe

N’ubwo nta mashuri ahambaye bafite bihangiye umurimo wabakuye mu bukene

Page 4: AmAcAkubiri Akomeje kuvugirizA muri Amur [uruP 02]mu bihugu bihana imbibi n’uRwanda. Umunyamuryango wa Tuzamurane ku kwezi abona amafaranga agera ku bihumbi ijana, akabasha no kwizigama,

Vol. 10, No 21, 09 - 22 Ukwakira 20124 Urubuga rw’ibitekerezo

R e n é A n t h è R e R w A n y A n g e

Uko mbitekereza

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi: ShemA K. Luyombya (0788304066)Umuyobozi Mukuru: muRindAbigwi meilleur(0788742908)

Umwanditsi Mukuru: RwAnyAnge René Anthère (0788614282)Ushinzwe ubucuruzi n’imari: muReKeZi emiLe

Layout: igihe Limited

Abanyamakuru: iRAKOZe Richard, KAmAnZi teddy, muhiRwA Olivier, nSAnZAbeRA Jean de dieu, RwAKA gaston, hitimAnA mathias,

nyiRAbeRA m. Chantal, tuRiKumwe noel, RutinduKAnAmuRegO Roger-marc, KAbALiSA Olivier, ntiRengAnyA Jotham, RwAnyAnge René Anthère,

umuteSi gisele, KwiZeRA emmanuel, nyAmPetA Abdou, Rubibi Olivier, umuReRwA emma-marie, ndAhiRiwe innocent,

duSAbemungu Ange de la Victoire

Abaduhagarariye mu mahanga: KARiRimA A. ngarambe/ belgique

Simbi Julien/u bwongereza

Ibishushanyo : bAnZA dolph

P.O box: 3477 Kigali - Rwanda, e-mail: [email protected]: +250788304066, +250788742908

TUbaGezaho amakUrU y’iNGeri zose, acUkUmbUye kaNdi yizewe

ijambo ry’ibanze

Iryo bavuze:«Ubuhanga bwonyine nyabwo ni ukumenya ko ntacyo uzi»

«Kwimenya ubwawe ni intangiriro y’ubuhanga bwose»

SocratearStote

«Agaciro k’Abanyarwanda tukarinde Kwandavura»

Kizito Mihigo

Kubaho watsinzwe nta cyubahiro bingana no gupfa ibihe byose

charleS de MonteSquieu

Abanyarwanda bakwiye kumurikirwa uko amafaranga abavamo akoreshwa

U RwAndA ni igihugu gikataje mu rwego rwo gushyira ahagaragara ibyagezweho mu nzego zimwe zibimburiwe na Primature, hashyizweho umunsi w’imurikabikorwa.

Uwo mwera waturutse ibukuru wasakaye no mu zindi nzego n’ubwo atari zose, ariko ukwiye gushimwa no gushyigikirwa. Ku rundi ruhande uko buri rwego uru n’uru rusabwa gutegura imihigo, guhiga kuyesa no kuyimurikira Perezida wa Repubulika, hari hakwiye guterwa intambwe yo kutabigaragaza mu magambo gusa cyangwa se mu mpapuro.

Igihe bivugwa ko Ubutegetsi ari ubw’abaturage, bushyirwaho na bo kandi bukabakorera, imikoreshereze y’amafaranga aba yagenwe mu ngengo y’imari y’ibikorwa runaka, yagombye kujya ashyirwa ahagaragara n’imikoreshereze yayo.

Hari intambwe yo kugaragaza ibyagezweho, ntawe utabishima, ariko hongerwemo kujya hagaragazwa mu buryo bugari uko byagezweho; ibyo bigakorwa mu rwego rwo gukumira bamwe bifuza kunyura iya bugufi ngo bagere ku bukire batavunikiye.

Ibyo kandi na none byatuma abaturage bagira umwanya wo gusesengura raporo zitangwa, bakareba niba ari ukuri koko.

Ibigo bimwe bishyira ku mbuga ibiteganya gukorwa ariko ntibigaragaze ingengo y’imari izakoreshwa. Kuba ibizakorwa ari iby’abaturage, bigakoreshwa ingengo y’imari ivuye mu baturage, uko byagezweho na byo bikwiye kujya ahabona.

Hari imihanda ikorwa, amazu yubakwa, ibikoresho bitandukanye bigurwa, kubaka amavomo y’amazi, kubaka

imiyoboro y’amashanyarazi n’ibindi, ku buryo n’amasoko atangwa akwiye kujya ashyirwa ahabona, ntibihere ko hatangwa amatangazo asaba gupiganwa ariko iyo birangiye ibyakozwe ntibigaragazwe.

Imurikabikorwa rihuzwe n’imurikamikoreshereze y’umutungo w’abenegihugu. Abasabwa na bo kugaragaza ibyo batunze bakwiye gusobanurira abaturage aho babikuye n’uburyo babigezeho. Ibyo bigatuma abakekwaho kuba bahisha imwe mu mitungo yabo, abaturage batatinya kubagaragaza. Uko gukorera mu mucyo byatuma buri wese agira uruhare mu gukora neza uko abamutumye babimusaba.

Iryo murikamikoreshereze y’umutungo rikaba ritagira abo riheza, buri rwego rukwiye kwibonamo kandi bagafata iya mbere kugira ngo igihe cyose bizakenerwa hatazagira uwitwaza ko ntacyo arakora. Icyo gihe ahari intege byaba ngombwa ko uburyo bwose bukenerwa kugira ngo igikorwa iki n’iki kirangire, bwakwihutishwa, bikaba byaca n’uko hagira ibikorwa bimwe birarana amafaranga bigenewe yakoreshejwe ibindi cyangwa hari atinda kuko na byo ari kimwe mu bituma ibikorwa bidindira.

Ibikorwa bidindiye na byo byagombye gusobanurwa impamvu zabyo, bityo hgashakwa uburyo byashyirwamo ingufu, hato bitazarengerana hagenda hiyongeraho ibindi byaba bisabwa na byo gukemuka mbere y’ibyo.

Abaturage na bo ubwabo bagombye kujya babaza ababayobora imikoreshereze y’umutungo kuko amafaranga ya Leta iyo akoreshejwe nabi ni bo bigiraho ingaruka bwa mbere.

inkuru ishushanyije

MU gihe RUswA ikomeje kwamaganwa ndetse hakaba n’itegeko rihana uyitanze kimwe n’uyihawe, bamwe mu baturage usanga binubira uburyo bafatwa n’inzego z’ibanze iyo basabye serivisi.

Ahanini ruswa ikunze kuba yiganje aho bakora ibikorwa binyuranyije n’amategeko, ubu ahatungwa agatoki cyane akaba ari mu itangwa ry’ibyemezo byo gusana cyangwa kubaka inzu.

Inzego z’ibanze zishyirwa mu majwi cyane igihe iyo uwubatse inzu, byitwa ko ahawe ibyangombwa n’ubuyobozi bumwegereye, atungurwa no kubona urwego rwisumbuye ruza kumusenyera na we agatangira kugaragaza ko yarenganyijwe.

Akenshi iyo abo basenyerwa hari uko baba barebye inzego z’ibanze, igihe ibintu bikomeye bakabigurutsa.

Bikaba ariko bibabaje uje gusenya na we atabanje gushishoza ngo arebe aho agiye gushyira uwo asenyeye, mu gihe yubaka yari yahawe uburenganzira n’uwo bafatanyije kuyobora.

Ibi bikagaragaza ubwumvikane buke mu nzego z’imiyoborere, aho ab’intege nke ari bo bahagwa mu gihe abatanze uburenganzira bo ntacyo babazwa.

Birababaje iyo umuryango wose ushyirwa ku gasozi, abana bakamburwa uburenganzira bwabo, kandi babwambuwe n’abagombye kububungabunga. Ese iyo havutse ikibazo bitabaza nde? Uwo mwana ubona umuryango we ukorerwa ibyo azakura ate?

Hari hakwiye gufatwa ingamba zitagarukira ku baturage gusa, kuko n’uwagize uruhare mu gukora ikosa wese aba agombye kubiryozwa ntihagire uhanwa birengeje urugero mu gihe abandi baba bakingiwe ikibaba.

Ubwanditsi

nta kosa rikwiye guhanishwa irindi

Page 5: AmAcAkubiri Akomeje kuvugirizA muri Amur [uruP 02]mu bihugu bihana imbibi n’uRwanda. Umunyamuryango wa Tuzamurane ku kwezi abona amafaranga agera ku bihumbi ijana, akabasha no kwizigama,

5Vol. 10, No 21, 09 - 22 Ukwakira 2012

uBurengerazuBa

aMaJYaruguru

iBuraSirazuBa

aMaJYePFo

mUsaNze: ibihugu bitandatu byitabiriye amahugurwa mu kurinda umutekano

NGoma: igiye guhagurukira guca isakaro rya Fibro ciment

Nyamasheke: akekwaho guha umupolisi ruswa ngo ahishire urupfu rw’umushinwa wishwe n’undi mukozi

mUhaNGa: Nyuma yo gutwarwa umwana ararira ayo kwarika

erera. Ngo kumurera ntibimunaniye icyo ashaka n’uko uwo babyaranye amufasha kurera. Ngo kuva babyarana ntacyo yamufashije haba kubyara ndetse n’indezo.

Umunyamategeko ukorera mu Karere ka Muhanga Haki-zimana Aloys, yavuze ko se w’umwana yakoze amakosa. Ngo yagombaga gutegereza akamuhabwa n’urukiko amaze kuga-ragaza ibimenyetso by’uko afashwe nabi.

Aba babyeyi b’uyu mwana ntibigeze babana nk’uko bombi babyemeza. Mu gihe nyina nta kazi afite, yabyaye uyu mwana afite imyaka 19.

ayabaye muri Gashyantare, ndetse benshi mu bayitabiriye akaba aribo bongeye guhururwa ngo hashakwe impin-duka mu by’umutekano mu bihugu byayitabiriye.

Byinshi mu bihugu byitabiriye aya mahugurwa ni ibya-huye n’imvururu, bikazasobanurirwa ibijyanye no guhuza igisirikare, gutegura igipolisi n’imiyoborere myiza bigan-isha ku mahoro arambye.

Intumwa 26 zitabiriye aya mahugurwa zigizwe n’abasirikare, abapolisi n’abantu basanzwe bakora mu nzego zifite aho zihuriye n’umutekano mu bihugu byavuzwe haruguru.

Intumwa zituruka mu bihugu bitandatu byo ku mugabane w’ Afurika byahuriye mu Ishuri rikuru rya gisirikare, Rwanda Peace Academy (RPA), i Nyacyinama mu karere ka Musanze mu mahugurwa agamije kongerera ubumenyi abakora akazi ko kubungabunga umutekano.

Nyuma y’bushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Imyubakire n’Imiturire (Rwanda Housing Authority), bukagaragaza ko Akarere ka Ngoma kaza ku mwanya wa mbere mu ntara y’Iburasirazuba mu kugira amazu menshi asakaje fibro ciment, ngo aka karere kagiye guhagurukira guca iri sakaro.

by’amafaranga y’u Rwanda ngo amufashe guhin-dura dosiye y’urupfu rwa Yuan Jing, umukozi wa kompanyi akorera.

Munyentwari ngo yifuzaga ko yakwandikamo ko nyakwigendera yishwe n’ikamyo yari itwawe na Christophe Nyabyenda, wahoze akorera China Road and Bridge Company ariko utaki-yibarizwamo, bitewe n’uko uyu ibyangombwa bye byari kuboneka bikanatuma ubwishingizi bwishyurwa.

Munyentwari afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruharambuga muri Nyamsheke. Mbarushi-mana ukekwaho kugongaYuan kugeza ubu yaburiwe irengero.

Munyentwari Ignace, umwe mu bayobozi ba kompanyi y’Abashinwa yubaka ikanasana imihanda n’ibiraro mu Rwanda, China Road and Bridge Company, tariki 3 Nyakanga yabarizwaga mu maboko ya Polisi ikorera mu Karere ka Nyamasheke, nyuma yo gufatwa agerageza guha umupolisi ruswa ngo ahishire ukuri ku rupfu rw’umukozi ukorera iyi Kompanyi.

Mu ijoro ryo ku wa kabiri tariki ya 2 Ukwakira 2012, Tumusabe Ange yagaragaye mu Mujyi wa Muhanga arira. Yavugaga ko Tumushimire Olivier yamutwaye umwana w’umuhungu ufite umwaka n’amezi abiri babyaranye ntamumusubize.

utundi turere, ngo bakaba bagiye gukangurira abaturage gukuraho ayo mategura bakanabafasha bagendeye ku nyigisho z’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imyubakire n’Imiturire. Ngo amazu ya Leta azafashwa mu gukuraho ayo mategura, ibigo byigenga birimo n’amadini, bikazirwanaho mu kuyakuraho no kwisakarira. Itangazo ryo gukuraho fibro ciment ryasohotse muri Kamena 2012, rigezwa mu turere twose tw’Igihugu. Gusa hari abakibaza niba iki gikorwa kizarangira mu mwaka umwe gusa.

Amakuru yo mu Ntara

nk’Uko bitAngAzwA n’umukozi w’Ikigo gishinzwe Imyubakire n’Imiturire mu Rwanda (Rwanda Housing Autority) mu ntara y’Iburasirazuba, Ryakunze Sajji, ngo muri gahunda yo kurwanya rir sakaro ryatera abantu indawara ya kanseri, ngo ibigo by’abihaye Imana n’amazu ya leta byihaye umwaka ngo bibe birangije gujkuraho bene ayo mategura mu gihugu hose. Ku murongo wa telefoni Aphlodis Nambaje, Umuyobozi w’akarere ka Ngoma, yatangrije IGIHE ko Akarere ka Ngoma gafite isakaro rya fibro ciment ryinshi cyane kurusha

nk’Uko bitAngAzwa na Polisi y’Igihugu, tariki 29 Nzeri umwe mu bakozi b’iyi kompanyi, iri gusana umuhanda Nyamasheke-Karongi, David Mbarushi-mana, yagongesheje mugenzi we w’umushinwa imodoka yo mu bwoko bwa tingatinga (Caterpillar) witwa Yuan Jing, ahita apfa, uwamugonze ahita acikana n’ibyangombwa bye byose.

Nyuma y’uru rupfu, Munyentwari yatawe muri yombi azira kugerageza guha Ruswa AIP Aphro-dice Mutangana ingana n’ibihumbi 100,000

ngo AyA MAhUgURwA yatangijwe tariki ya 08 Ukwakira 2012, agamije kongerera ubumenyi abafite aho bahuriye n’umutekano ahuje ibihugu by’u Rwanda, Burundi, Uganda, Tanzaniya, Côte d’Ivoire na Liberiya.

Gen Jacques Nziza, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ingabo, yibukije abitabiriye aya mahugurwa ko

amasomo bazahabwa bagomba kuyifashisha mu iterambere rusange ry’ibihugu baturukamo.Yavuze kandi ko guha ingufu inzego z’umutekano biganisha ku miyoborere myiza no ku mutekano w’abanyagihugu.

Umuyobozi mukuru w’ishuri RPA, Col Jill Rutaremara, yavuze ko aya mahugurwa ari ku rwego rwisumbuye, kuko aje akurikira

tUMUshiMiRe UzUngUzA ibikenerwa ku modoka muri gare ya Muhanga, avuga ko yatwaye umwana we akamushyira nyina ngo amumurerere. Ngo yabonaga uyu mugore babyaranye atamwitaho. Kenshi aranywaga agasinda akamuta, akamukingirana mu rugo akigira mu bindi.

Tumushimire avuga ko yamutwaye, mu rwego rwo kurengera uburenganzira bwe, kuko ngo yagiye no kumwandikisha ku murenge bamusaba kuzana na nyina w’umwana yabimubwira akanga kuza.

Tumusabe ngo ashaka ko bamuha umwana we akamwir-

tuRIkuMwe noël

Page 6: AmAcAkubiri Akomeje kuvugirizA muri Amur [uruP 02]mu bihugu bihana imbibi n’uRwanda. Umunyamuryango wa Tuzamurane ku kwezi abona amafaranga agera ku bihumbi ijana, akabasha no kwizigama,

Vol. 10, No 21, 09 - 22 Ukwakira 20126 Umuryango

Kigali uduhe impushya z’ubwubatsi wabanji-je kugenzura ushobozi dufite ndetse n’imitere y’ubutaka bijyanye n’inyubako twubatse, uyu munsi Akarere ka Gasabo kakavuga ko kagiye kutugenera amafaranga dusanga ari akarengane gakomeye.”

Ikindi kandi abo baturage batangaza ni uko iyi-murwa ryabo ridakurikije amategeko, kuko Aka-rere kahagurishije abagiye kuhakorera ibikorwa

gacuriro: Abaturage bagera kuri 50 baratabaza Perezida wa Repubulika

Kuva aho Akarere ka Gasabo kimuriye abaturage bari batuye i Gacuriro bakanabarirwa amafaranga, abahasigaye bagera kuri 50 baratabaza Perezida wa Repubulika kuko basanga bagiye kwimurwa bidakurikije itegeko, mu gihe basabye akarere kubaha igishushanyo mbonera cy’amazu bakeneye ko yakubakwa aho batuye ntibagihabwe.

MU kigAniRo kirambuye umunyamakuru wa IGIHE yagiranye na bamwe mu baturage basi-gaye aho i Gacuriro ahaguzwe n’ Ikigo cy’Igi-hugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB), bivugiye ko kugeza magingo aya Akarere ka Gasabo kabimye uburenganzira bo gukomeza kubaka kandi bafite ubushobozi, ahubwo bagasabwa kubarurirwa imitungo ku ngufu.

Bakomeje bagira bati “Kugira ngo Umujyi wa

hARi ibintU bimwe na bimwe umugore n’umugabo bita bito bakanga kubiganiraho, ejo ugasanga ni byo bibaye imbarutso y’amakimbira n’intonganya za hato na hato.

Bamwe mu baganiriye n’Ikinyamakuru IGIHE, badutangarije ko hari ibintu bitajya biganirwaho, kandi bishobora kugira ingaruka ku mibanire yabo.

Kutanyurwa mu mibonano mpuzabitsina

Ikibazo cy’imibonano mpuzabitsina itanogeye buri wese kizanwa ahanini n’uko abashakanye batabwizanya ukuri, ngo barebere hamwe uko barushaho kunoza iyo mibonano baharanira gushimishanya.

Iyo bitabaye ibyo ni ho usanga bamwe, batan-gira gucana inyuma, bitwaza kutanyurwa na ba-genzi babo itabanyura.

Kutabwizanya ukuriKutabwizanya ukuri ni byo bikurura ibibazo

bituruka ku mutungo n’ikoreshwa ry’amafaran-ga; iyo hatabayeho kubwizanya ukuri, usanga buri wese yabaye nyamwigendaho, ari byo bi-vamo imbarutso yo gusesagura no kwitana ba mwana.

Kutagira umwanya wo kuganira

Umuryango ugizwe n’umugabo, umugore n’abana uba ukwiye kugira umwanya wo kwi-cara ukaganira ku bibazo biwureba, buri wese akavuga uko abyumava, ntawe uhejwe kuganira ntibibe iby’umugore n’umugabo gusa, ahubwo n’abana bagahabwa umwanya wo gutanga ibite-kerezo byabo.

Kudatega amatwi mugenzi wawe

kwirengagiza ibibazo, kimwe mu bikurura ihohoterwa mu muryango

Bimwe mu bibazo biba hagati y’abashakanye ntibikemurwe mu maguru mashya cyangwa se ngo biganirweho ni byo usanga bikurura ihohoterwa hagati y’abashakanye, biba intandaro y’ubwicanyi cyangwa se gusenyuka kw’ingo.

Niba ushaka gutanga ibitekerezo uhereza kuri: [email protected]

0 7 8 8 7 4 2 9 0 8For more information call 0788307868 or email: [email protected] or visit our website: http://www.radioflashonline.com or come to our offices Plot 541 Kimihurura P.O.Box 4395 kigali

by’ubucuruzi, atari iby’inyungu rusange n’ubwo akarere ariko kabyita, kuko ikigo cyahaguze ama-zu kizubakamo ari ayo kugurisha, atari arebana n’ibikorwa rusange bifitiye abaturage bose aka-maro.

Na none ngo amafaranga bazahabwa ni make cyane ugereranyije no muri za 2001 ndetse na 2004 ubwo baguraga ibibanza ndetse no kuba ibiciro by’ikoresho by’ububatsi byaruriye ku isoko, akaba ari zimwe mu mpamvu nyamuku-ru ziteye agahinda abo baturage biganjemo ba Rwiyemezamirimo.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Ndizeye Willy, yatangarije umunyamakuru wa IGIHE ko umushoramari uzubaka muri uwo mudugu-du azategekwa kuwushyiramo ibikorwaremezo byose bikinewe nk’imihanda, amazi, umuriro n’imiyoboro y’ikoranabuhanga.

Ndizeye yakomeje agira ati ”Ibi bikenewe rero umuturage ku giti cye ntiyabikora mu mudugu-du wose. Twasabye ababishobora ko bazishyura ariko ntawabyitabiriye mu gihe babisobanuriwe bihagije.”

Umuyobozi w’akarere ka Gasabo akomeza avu-ga ko igishushanyombonera kidasobanura amazu gusa, harimo n’ibindi bikorwaremezo biba bike-newe.

Amakuru atugeraho avuga ko nyuma yo kuba-rura imitungo yose y’abaturage bitarenze muri ukwezi kwa Cumi, Akarere kagiye kugenera aba-turage bagera kuri 50 basigaye muri Gacuriro amafaranga yabo bityo bakimurwa mu maguru mashya, uzanga kuyafata agashyirwa kuri konti y’akarere, igihe azayakenera akazayahabwa.

Abo baturage basanga ubuyobozi bw’Akarere bubarenganya kuko bubatse bubareba bukaba bu-giye kubimura no kubagenera amafaranga y’inti-ca ntikize, mu gihe bubatse bafite ibyangombwa byose, kandi hari n’imishinga bateganyije ku-hakorera akaba ariyo mpamvu bahahisemo n’ubuyobozi bukahabemerera.

Gaston Rwaka

Muri kwa kuganira kw’abashakanye, ntawe ugomba kwiharira ijambo, umugabo ntagomba gucecekesha umugore kandi n’umugore nawe ntagomba kuvugira mu mugabo, buri wese aba akwiye gutega amatwi mugenzi we, kugirango babone uko bafatira hamwe imyanzuro igamije guteza imbere umuryango.

Kutibuka guteganyiriza abanaUrubyaro ni rwo maboko y’umuryango,

abashakanye baba bakwiye gufata umwanya wo kuganira ku bana bazabyara, uburyo bazabarera, bibuka kubateganyiriza hakiri kare.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisite-ri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Munyaneza Julienne, yatangarije Ikinyamaku-ru IGIHE ko kuganira kw’abashakanye ari byo bikwiye kuba umusingi wo kubakiraho Umu-ryango Nyarwanda, ngo kuko bitabaye ibyo nta terambere ryagerwaho.

uMuReRwa eMMa-MaRIe

Iyo nyubako iri mu zigiye gusenywa nyir’ubwite akimurwa mu maguru mashya

Page 7: AmAcAkubiri Akomeje kuvugirizA muri Amur [uruP 02]mu bihugu bihana imbibi n’uRwanda. Umunyamuryango wa Tuzamurane ku kwezi abona amafaranga agera ku bihumbi ijana, akabasha no kwizigama,

7Vol. 10, No 21, 09 - 22 Ukwakira 2012 Isesengura

Goma: Umujyi mu icuraburindi

AbAntU bAkoMeje kuhasiga ubuzima abenshi bahamagarwa ku matelefoni, cyane cyane mu masaha ya nimugoroba, nk'uko byagenze mu gace ka Mabanga mu mpera z'ukwezi gushize. Nk'uko amakuru yaturukaga I Goma yabivugaga, abishwe bararaswaga kuko humvikanaga urusaku rw'amasasu, ndetse n'abashoboraga gutabara ba-hita baraswa.

Goma Umujyi ubarwa nk'Umurwa Mukuru wa Kivu y'Amajyaruguru mu Burasirazuba bwa

congo kugeza magingo aya umutekano ubarirwa ku mitwe y'intoki.

Ikibazo gikomeye gikomeje kuvugwa muri ako gace ni uko umutekano muke ukomoka ku basirikare ba Leta, umutwe w'abashinzwe kurinda Perezida boherejwe ahongaho baran-gwa n'imyitwarire iteye amakenga, kuko na bo bari mu babiba umutekano muke mu mujyi wa Goma, kuko buri munsi abahasiga ubuzima ba-komeza kwiyongera.

Nk'uko bitangazwa na Annette, umwe mu

bacuruzi b'i Goma, ngo nta muntu n'umwe ute-kereza gusohoka mu mugoroba. Aho agira ati “Goma yugarijwe n'ikibazo cy'umuteno muke, n'ubwo haje umutwe mushya w'ingabo, ibintu bikomeje kujya irudubi.”

Kuva mu kwezi kwa Gicurasi 2012, ingabo za Congo zakomeje kwisukiranya mu Burasira-zuba muri Kivu y'Amajyaruguru, zije guhanga-na n'umutwe wigometse ku butegetsi wa M23, kandi ngo zije no kubungabunga umutekano mu mujyi wa Goma, Leta ya Congo yari ifite impu-ngenge ko wafatwa; aho gucunga umutekano ahubwo abakoresha ururimi rw'ikinyarwanda bahura n'ingorane, bamwe baricwa abandi ba-rahunga, umutekano wari uje gucungwa muri Goma uhinduka gushyigikira urugomo n'ubwi-canyi.

Ku bijyanye n'igikorwa kugira ngo abo bahun-gabanya umutekano w'abaturage bakurikiranwe, Richard Muyej, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igi-hugu wa Congo avuga ko hafashwe ingamba zo guhagararika abasirikare bafite imyitwarire mibi kandi gahunda ya Leta ari ukurengera Umujyi wa Goma. N'ubwo we avuga ibyo abaturage ba-

Umujyi wa Goma ahanini ukorerwamo n’abantu benshi bakoresha ururimi rw’Ikinyarwanda, kuva amakimbirane mu gihugu cya Congo Kinshasa yatangira abo baturage bakomeje kubangamira n’ihungabana ry’umutekano, kugeza n’aho mu byumweru bibiri bishize uwo mujyi wugarijwe n’ibitero bikomeye, inzirakarengane zigakomeza kuhasiga ubuzima.

komeje gukorerwa ibikorwa bibangamira ubu-renganzira bwa Muntu.

Ku bw'ibyo, amakuru atambuka avuga ko umutwe wa M23 wamaze kwiyemeza ko uko guhohotera uburenganzira bwa Muntu gukome-je mu mujyi wa Goma, izahita itabara bidatinze, kuko Col. Kazarama Umuvugizi wa M23 agira ati “Ntibyumvikana kuko niba bikomeje tuzatabara Umujyi wa Goma.”

Ikindi gikomeza kivugwa ni ugufata no gufun-ga abantu mu buryo bunyuranyije n'amategeko ku buryo umwuka ukomeza gutambuka bivu-gwa ko ingabo za Leta ya Congo zikomeje ibyo bikorwa iz'umutwe wa M23 zizatabara bidatinze.

Ibi bikaba bisaba ko ingabo z'umutwe utagira aho ubogamiye ugomba kukjya gucunga umute-kano muri Congo watabara amazi atarongera kukrenga inkombe kuko igicu cy'intambara gi-komeje gutumba bitewe n'ibikorwa byibasira inyoko muntu bikorerwa abatuye Umujyi wa Goma.

Rene antheRe RwanyanGe

Umujyi wa Goma abakoresha ururimi rw’ikinyarwanda baracyugarijwe n’umutekano muke (Photo/Internet)

Page 8: AmAcAkubiri Akomeje kuvugirizA muri Amur [uruP 02]mu bihugu bihana imbibi n’uRwanda. Umunyamuryango wa Tuzamurane ku kwezi abona amafaranga agera ku bihumbi ijana, akabasha no kwizigama,

Vol. 10, No 21, 09 - 22 Ukwakira 20128 Kwamamaza

www.ecobank.com

Terms and conditions apply

If you’re planning a journey to Mecca for yourself or someone else, Ecobank can make things easier.

Whether it’s preferential exchange rates, a quick way to transfer money or the Ecobank Visa CashXpress card, we offer thoughtful solutions.

Because a pilgrim has more important things to think about.

Ask about our Hajj financial options today.

www.ecobank.com/hajj

Ecobank. With you all the way.

1551_GRP_Hajj2012_Poster_A2_Stg4_EN_Print.indd 1 04/05/2012 16:46

Page 9: AmAcAkubiri Akomeje kuvugirizA muri Amur [uruP 02]mu bihugu bihana imbibi n’uRwanda. Umunyamuryango wa Tuzamurane ku kwezi abona amafaranga agera ku bihumbi ijana, akabasha no kwizigama,

Vol. 10, nO 21, 09 - 22 Ukwakira 2012www.igihe.com

Umukwe wa kabuga Félicien ku buyobozi bwa rNcNyuma y’aho ryari rimaze igihe rivugwamo amakimbirane, ishyaka rya RNC (Rwanda National Congress), ryashyize Dr. Paulin Murayi, umukwe mw’umunyemari Kabuga Felicien mu buyobozi bw’iri shyaka, agirwa uwungirije umuhuzabikorwa mu Bubiligi bwose n’umuhuzabikorwa by’agateganyo mu mujyi wa Buruseli.

Dr. Paul Murayi, abaye umuyobozi w’iri shyaka mu gihe ashakishwa n’Urukiko Mpuzamahan-ga rwashyirirweho u Rwanda rukorera Arusha. Uyu Murayi yari no mu bayobozi bashinze RTLM yagize uruhare muri Jenoside.

abakekwaho kwica indaya batangiye gushyikirizwa ubutaberaNyuma y’uko mu mezi make ashize mu Mujyi wa Kigali havuzwe impfu za bamwe mu bako-raga umwuga w’uburaya, abagera kuri barindwi bakekwaho kuba inyuma y’ubu bwicanyi bwa-hitanye abagore 12 mu mujyi wa Kigali, batawe muri yombi ndetse batatu muri bo bamaze ku-gezwa mu nkiko.

Supt. Ngondo Emmanuel ushinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri Polisi y’u Rwanda, yagize ati “ibisubizo by’isuzuma byaga-ragaje ko bamwe muri aba bantu bazize urupfu rusanzwe, abandi baricwa.” Ngo impamvu zi-ratandukanye zatumaga aba bagore bicwa, hari ababazizaga ko babanduje Virusi itera SIDA, aba-terwaga isoni no kuba byamenyekana ko bakora-na imibonano mpuzabitsina n’indaya no kwibwa amafaranga.

Perezida wa Gabon n’Umufasha we bagiriye uruzinduko mu rwandaTariki 5 Ukwakira, Perezida wa Gabon Ali Ondi-mba n’umugore we Sylvia Ondimba, batangiye uruzinduko rw’iminsi 2 mu Rwanda. Intego yari ukwigira ku Rwanda uburyo Gabon yakoresha Icyongereza nk’ururimi rwa kabiri rw’amahanga muri icyo gihugu.

Muri uru ruzinduko, Perezida wa Gabon ya-natangajwe n’ikoranabuhanga mu bucuruzi bwo mu Rwanda, uburyo abashoramari biyandiki-sha n’ibyabo. Yavuze ko ubuhinzi mu Rwanda bwateye imbere agashaka ubufatanye bw’ibihugu byombi.

Gufata umwanzuro ku kirego cya ingabire bikomeje kugoranaUrubanza Ingabire Victoire, umuyobozi y’ishya-ka FDU Inkingi ritaremerwa n’amategeko mu Rwanda, asabamo ihindurwa z’ingingo zo mu itegeko rihana ingengabitekerezo ya Jenoside, rwakomeje kudindira mu kurufatira imyanzuro.

Uru rubanza rwagombaga gusomwa tariki ya 5 Ukwakira 2012, rwongeye gusubikwa bitewe n’uko Inteko y’Abacamanza baruburanishije ita-ri yuzuye, rukazasubukurwa tariki ya 18 z’uku kwezi. Ingabire watanze ikirego muri Werurwe, akurikiranweho gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

abandi bapolisi b’igitsinagore bagiye korezwa darfurAbapolisi 100 b’u Rwanda b’igitsina gore, ba-zoherezwa mu butumwa bw’amahoro i Darfur, mu nama yabahurije ku cyicaro cya polisi ku Ka-cyiru, tariki ya 5 Ukwakira 2012, IGP Emmanuel Gasana, yabibukije kwitwara neza, kureka ama-tiku kandi bakazaharanira kurusha abo basim-buye bazana indi midari myinshi.

Icyumweru mu ncamake

icyumweru kuri twitterPaul Kagame@PaulKagame @innercitypress. Amateka ya Loni n’u Rwanda no mu Rwanda yabaye mabi yagakwiye kwisubiraho

Presidency | Rwanda@UrugwiroVillage President #Kagame:Batekereza ko tudakwiye iterambere rimwe….. ni gute u Rwanda rwabyemera?

AmnestyInternational@AmnestyOnline U Rwanda rugomba kugenzura ifatwa n’ifungwa ritemewe n’amategeko

n’iyicarubozo rikorewa izi mfungwa rikozwe na maneko.

Habumuremyi P.D @HabumuremyiP @mwizerwam kuva 94 hakozwe ibikorwa byo gusana igihugu, kubaka ubutabera, kwita ku byiciro by’abanya #Rwanda bagize ibibazo #AskPMRwanda

Richard Sezibera @rsezibera @niyoyitainnocen @rsezibera icyizere twese tugifitemo uruhare. Buri muntu yiyubaka yubaka n’abandi.

Claire Wagner @wagnerclaire Hillary Clinton yavuze ku byo u Rwanda rwagezeho mu kurwanya HIV/AID http://bit.ly/VyB9kH @agnesbinagwaho @RwandaMoH

Agnes Binagwaho @agnesbinagwaho @YvesMugabo ...Guverinoma y’u Rwanda yishyurira 25% by’abanyarwanda bakennye bakishyurira umuryango wose.

tuRIkuMwe noel

MU gUtAngizA umwaka w’ubucamanza wa 2012-2013 mu Rwanda tariki ya 4 Ukwakira 2012, Perezida Kagame yishimiye ibyagezweho mu mwaka ushize, ananenga cyane ubutabera mpuzamahanga bubangamira Afurika mu iterambere.

Yagize ati “Ubutabera mpuzamahanga

iyo bugeze muri Afurika, no mu Rwanda ntabwo wamenya niba ari ubutabera cyangwa ari politiki. Ubutabera n’ubucamanza mpuzamahanga butera imbere bugena uko ibihugu by’Afurika bikwiriye kubaho. Bumva bayobora Abanyafurika aho bashaka bakoresheje ubutabera n’inkunga.”

abayobozi ba bPr beguye ku mirimo yabo

Herman Klaassen wari Umuyobozi Mukuru wa Banki y’Abaturage y’u Rwan-da (BPR) hamwe na Habimana José wari umwungirije, mu mpera z’icyumweru cya mbere cy’Ukwakira, beguye ku mirimo yabo.

Nk’uko bitangazwa n’Ubuyobozi bw’Inama y’Ubutegetsi ya BPR, ngo aba bayobozi beguye kubera igitutu cy’imi-korere idahwitse yabagaragayeho. Paul Van Apeldoorn ni we washyizweho nk’Umuyobozi Mukuru w’agateganyo, akaba yari n’Umuyobozi ushinzwe ubucu-ruzi muri iyi banki.

Uwahoze ayobora mrNd arasaba kuba afunguwe by’agateganyoNgirumpatse Matayo w’imyaka 73, waho-ze ayobora ishyaka MRND ry’uwahoze ayobora u Rwanda, Yuvenali Habyarimana, arasaba gufungurwa by’agateganyo kubera ikibazo cy’indwara idakira imukomereye.

Umushinjacyaha we yasabye ko ubusabe bwa Ngirumpatse budahabwa agaciro. Ngo afite impungenge ko Ngirumpatse waka-tiwe burundu, ashobora gutoroka mu gihe yaba ahawe amahirwe yo kwidegembya, akaba yategerezwa ngo ajurire ntaboneke. Ngirumpatse anazwi cyane nk’umusizi akaba n’umwanditsi w’indirimbo.

abanyarwanda barakanguriwe kumenya icyo bapfana n’abadepite bitoreyeMu gutangiza amahugurwa y’abazahugura abandi ku matora y’Abadepite ateganijwe umwaka utaha wa 2013, Umunyamaban-ga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igi-hugu y’Amatora Munyaneza Charles, ya-kanguriye abanyarwanda kumenya isano bagirana n’abadepite baba baritoreye ngo babahagararire mu Nteko Ishinga Amate-geko.

Yagize ati “Bagomba kumenya ko kuba bari mu Nteko, bariyo ku bwo kubavuga-nira no kumenya ibibazo byabo bigake-murwa”. Amatora y’abadepite ateganijwe muri Nzeri 2013, hazatorwa abagera kuri 53 baturuka mu mitwe ya politiki atandu-kanye. Amatora aheruka yabaye mu 2008.

Perezida kagame yatangije umwaka w’Ubucamanza wa 2012-2013

Aba bapolisi b’igitsina gore, bagiye basimbu-ra bagenzi babo baherutse gutahuka. Batangiye kugenda tariki ya 8, aho 50 bamaze kurira indege abandi bakazakurikiraho mu kindi cyumweru.

Yavuze ko ibyakozwe mu mwaka ushize ari ibyo gushima. Ngo imanza ziyongereyeho ibi-humbi 10 izigera ku bihumbi 80 zibasha gu-cibwa. Na ho guhera mu mwaka wa 2004 abaca-manza 35 ni bo bateshutse kun nshingano zabo.

eaLa irashima imiyoborere yo mu rwandaItsinda ry’Abadepite 4 bo mu Nteko Ishingamate-geko y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EALA) basuye Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB), batangaza ko u Rwanda rushobora kuza ku mwanya wa mbere mu miyoborere myiza nyuma y’igenzura batangiye gukorera mu bihugu byose byo mu karere.

Iryo tsinda ryatangaje ko u Rwanda ruhagaze neza mu miyoborere myiza, mu kurwanya ruswa, guha umuturage ijambo, kwegereza umuturage ubuyobozi no guteza umugore imbere. Aba badepite bazamara icyumweru mu Rwanda, mu rwego rwo gusuzuma ibihugu byose bigize uyu muryango.

Niba ushaka kwamamaza muri uyu mwanya, hamagara: 0788 742908

NISR Rwanda@statisticsrw NISR (Ikigo cy’igihugu cy’Ibarurishamibare ) kirategura irushanwa rya Infographic rihuza amakaminuza

9

Page 10: AmAcAkubiri Akomeje kuvugirizA muri Amur [uruP 02]mu bihugu bihana imbibi n’uRwanda. Umunyamuryango wa Tuzamurane ku kwezi abona amafaranga agera ku bihumbi ijana, akabasha no kwizigama,

Vol. 10, No 21, 09 - 22 Ukwakira 201210 Amakuru

UMUyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi Dr. John Rutayisire aributsa abarimu bakurikirana amahugurwa y’ururimi rw’icyongereza ko bagomba kwigirira icyizere bakumva ko ntakidashoboka ko ahubwo icya mbere ari ubushake bazashyira mu kwihugura urwo rurimi.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa IGIHE, Dr Rurayisire yagize ati “igikorwa

abikorera barasabwa kurushaho gutanga serivisi nzizaAbikorera bo mu turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru, bar-asabwa kurushaho kunoza serivisi baha ababagana, hagamijwe kwihutisha iterambere ry’ibikorwa byabo.

MbUndU fAUstin Perezida w’urugaga nyarwanda rw’abikorera ku rwego rw’igihugu, muri gahunda yo kugenderera abikorera no gusura ibikorwa byabo mu ntara zose zigize igihugu, ku wa 02 Ukwakira 2012 yasuye Intara y’Amajyaruguru, aho yibukije abikorera ko bagomba guhabwa ubumenyi ku byo bakora, ari na ko kandi banoza imitangire ya serivisi ku babagana, kuko byagaragaye ko urwego rwa serivisi rugira uruhare runini mu iterambere ry’igihugu.

haracyari imbogamizi mu gukoresha icyongereza mu mashuriNyuma y’uko havugwaga ikibazo cy’amashuri yarang-wagamo kutakira neza abarimu bari muri gahunda yo guhugura abandi ururimi rw’icyongereza, ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu cy’uburezi mu Rwanda bura-saba abayobozi b’ibigo bikor-erwamo iyi gahunda n’inzego z’uturere zishinzwe uburezi, kugira uruhare mu kumvisha abarimu akamaro k’iyi gahunda no kuyikurikiza kuko iri muri gahunda zo kuzamura ireme ry’uburezi mu Rwanda.

cyo kwihugura si igikorwa gifata umunsi umwe ahubwo ni igikorwa gikomeza. Abarimu bagomba gutinyuka bagashyira mu bikorwa ibyo bigishwa kuko kubishyira mu bikorwa ari byo bizatuma bashobora gukoresha ururimi rw’Icyongreza neza.”

Ibi bitangajwe nyuma y’uko hari bamwe mu barimu bari bagaragayeho kutita ku rurimi

rw’icyongereza mu gutanga amasomo, aho usanga bigisha mu Kinyarwanda nyamara kandi umunyeshuri we azabazwa ikizamini mu rurimi rw’icyongereza.

Dr. Rutayisire yavuze ko nta mpamvu n’imwe abona umwarimu afite yo kuvuga ngo batamuseka ko avuga nabi ururimi rw’icyongereza kuko n’abo bigisha ubwabo (abanyeshuri) ntabwo

baba baravukanye urwo rurimi, ariko ntibibabuza kurukunda no kuruvuga.

Kamugisha Marc, umwe mu batanga amahugurwa y’ururimi rw’icyongereza muri GS Kinyinya iherereye mu Karere ka Gasabo, atangaza ko muri rusange abarimu bagifite isoni zo kuvuga ururimi rw’Icyongereza ariko ngo hari icyizere cy’uko ibintu bizagenda bihinduka, bakumva akamaro ko kugikoresha mu buzima bwa buri munsi.

Yagize ati “Iki gikorwa kizafasha abarimu mu kuzamura imyigishirize yabo ndetse banasobanukirwe uburyo butandukanye bwo gutanga amasomo bifitiye icyizere ko ibyo bavuga babisobanukiwe neza.”

Ku rundi ruhande ariko abarimu bifuza ko basobanurirwa gahunda y’iki gikorwa uko iteye, bakamenya n’amasaha ikorerwamo, kuko ngo ahanini ishobora kugongana n’amasaha yo gukora indi mirimo isanzwe.

Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi yavuze ko ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri bifite iyo gahunda, bugomba gushyiraho ingengabihe igaragaza uko abarimu bahugurwa, kandi agasa n’abarimu gukurikiza amabwiriza bahabwa, kuko ari ingirakamaro mu myigishirize yabo.

Ubundi gahunda yo guhugura abarimu mu rurimi rw’icyongereza, Leta y’u Rwanda yayitangije mu rwego rwo gufasha abakozi bayo kumenya gukoresha urwo rurimi mu buzima bwa buri munsi.

anGe de la VIctoIRe dusabeMunGu

Munyankusi Jean Damascene Perezida w’Urugaga rw’abikorera mu ntara y’Amajyaruguru, aganira n’Ikinyamakuru IGIHE, yavuze ko ibanga bakoresha kugira ngo bahore ku mwanya wa mbere, ari ugushyira hamwe ndetse no kwiha gahunda.

Yakomeje avuga ko abikorera bo mu ntara y’Amajyaruguru biteguye kurushaho gukora bakishakamo ibisubizo, aho gutegereza inkunga iva hanze, kuko ari byo bibahesha agaciro nk’abanyarwanda bakunda igihugu cyabo.

Ubwo abikorera bo mu ntara y’Amajyaruguru bahuraga n’ubuyobozi bwabo ku rwego rw’igihugu banibukijwe ko bagomba gukomeza gutera inkunga ikigega cyiswe Agaciro Development Fund, kuko ari bumwe mu buryo bwo kwihesha agaciro ndetse no kugahesha igihugu cyabo.

Perezida w’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda yasuye bimwe mu bikorwa by’abikorera mu karere ka Musanze, birimo uruganda rukora ibikoresho by’ubwubatsi, HAKI Construction Solution, n’ubwo yashimye intambwe rugezeho ariko ngo inzira iracyari ndende.

IsaIe MbonyInshutI

nk'Uko bAbitAngARije umunyamakuru w'Ikinyamakuru IGIHE, bamwe mu bagenzi ntibazi impamvu batemererwa kwinjira mu modoka, igihe baba babonako harimo imyanya. Ngo binjira mu modoka, bakabona abantu bategeka abakonvuwayeri kutongera gushyiramo umuntu n'umwe.

Umwe mu bakonvuwayeri bavuganye na IGIHE yatangaje ko ari yo gahunda bakoreraho. Yavuze ko buri modoka yemerewe gupakira abagenzi batarenga 15 muri Gare, abandi bakabavana ku byapa mu nzira. Ndetse na Mugenzi we

kimironko: Gahunda yo gutwara abagenzi iteye urujijo

utarashatse ko izina rye ritangazwa, na we ni ko abivuga. Bombi bemeza ko iyi gahunda ari nziza kuko nta modoka ishobora kubura abagenzi mu nzira, ngo kuko haba hari abagenzi benshi babuze imodoka.

Nyamara n'ubwo aba bakonvuwayeri bavuga gutya, bamwe mu bagenzi bemeza ko hari igihe na bo baba badashaka kuhava. Ngo ibi bituma abagenzi bakururwa nabi bavanwa mu modoka, iki kikongera urujijo mu bagenzi bibaza ko nabo batabizi. Umwe muri aba bakonvuwayeri, yemeza ko biterwa n'uko hari amasaha baba bazi ko bitoroshye kubona umugenzi mu nzira. Ngo ibi ni byo bituma bagorana n'abashinzwe iyi gahunda bashaka kongeraho umwe.

N'ubwo iyo basobanuriwe iby'iyi gahunda bemeza ko ari nziza, abategera muri Gare ntibabura kugaragaza zimwe mu ngaruka. Hari abavuga ko kuba ushobora gusigara wurira imodoka, hari iyagombaga kugutwara ngo ntibigaragara neza. Hari n'abemeza ko bakurizamo gukererwa. Abandi bavuga ko bituma bakoresha andi mafaranga atateganyijwe. Ngo iyo bihuta bagerageza gutega na moto ngo bagere aho bajya vuba.

noel tuRIkuMwe

Muri Gare ya Kimironko, iherereye mu karere ka Gasabo, gahunda y’uko imodoka zihafatira abagenzi itera bamwe urujijo. Iyo imodoka itaruzura, abagenzi babona igiye bagategekwa kurira iyindi. Ibi hari abo bidashimisha ndetse hakaba n’abavuga nabi kuko baba bumva barenganye, ndetse no kujya mu modoka idafite umugenzi n’umwe bikagaragara nk’ibidafututse.

Abanyeshuri bakunda ururimi rw’icyongereza mu gihe abarezi bo batararwiyumvamo

Niba ushaka kwamamaza muri uyu mwanya, hamagara:

0788 742908

Page 11: AmAcAkubiri Akomeje kuvugirizA muri Amur [uruP 02]mu bihugu bihana imbibi n’uRwanda. Umunyamuryango wa Tuzamurane ku kwezi abona amafaranga agera ku bihumbi ijana, akabasha no kwizigama,

11Vol. 10, No 21, 09 - 22 Ukwakira 2012 Kwamamaza

Come have the beer of your choice, including great beers from abroad with live entertainment. Free transport will be provided every 30 minutes to and from Gikondo Grounds.

The Great Rwandan Beer Fest

Come have the beer of your choice, including great beers from abroad withlive entertainment. Free transport will be provided every 30 minutes to and from Gikondo Grounds.

The Great Rwandan Beer Fest

Page 12: AmAcAkubiri Akomeje kuvugirizA muri Amur [uruP 02]mu bihugu bihana imbibi n’uRwanda. Umunyamuryango wa Tuzamurane ku kwezi abona amafaranga agera ku bihumbi ijana, akabasha no kwizigama,

Vol. 10, No 21, 09 - 22 Ukwakira 201212 Amakuru

kU RUndi RUhAnde ariko nk’uko bitangazwa na Radio Okapi ngo abakuru bibihugu bahangayiki-shijwe cyane n’uko umutwe wa M23 ukomeje kwi-garurira tumwe mu duce twa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo cyane cyane mu majyaruguru ya Kivu mu gace ka Rutshuru.

Iyo nama yabereye mu gihugu cya Uganda iyo-bowe na Perezida Museveni, yaritabiriwe n’abakuru b’ibihugu batandukanye barimo, Perezida Joseph Kabila wa Congo, Paul Kagame w’u Rwanda Pierre Nkurunziza w’u Burundi na Salva Kiir wa Sudan y’Amajyepfo.

Mubyo bemeranyije, harimo ko mu gihe kita-renze ibyumweru bibiri hazashyirwaho itsinda rya

gisirikare rizaba rishinzwe kwiga uko ibikorwa byo gushyiraho umutwe udafite aho ubogamiye byatan-gizwa.

Uwo mutwe wa gisirikare ukazashyirwa ku mu-paka uhuza u Rwanda na Congo.

Afungura ibiganiro muri iyo nama, Umunya-mabanga Nshingwabikorwa w’itsinda rihuza ibihu-gu byo mu karere k’ibiyayaga bigari Prof Ntumba Luaba yavuze ko yishimira intambwe imaze guterwa mu rwego rw’ibiganiro hagati y’ibihugu, yonge-raho ko ashyigikiye ibikorwa byose bigamije kuga-rura icyizere hagati y’ibihugu no gushakira hamwe igisubizo ku bibazo bivugwa muri Repubulika iha-ranira Demokarasi ya Congo.

imbogamizi mu kibazo cya Congo

Munama ya kane ihuje ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari yabereye mu gihugu cya Uganda ku wa 8 Ukwakira, bemeranyije ko gushakisha amahoro arambye mu gihugu cya Congo azagerwaho hifashishijwe ibisubizo bitanzwe n’ibihugu byo mu karere, ariko mu myanzuro yafashwe ingabo z’u Rwanda, iza Uganda n’iz’u Burundi ntizizigera zikandagira nuri uwo mutwe ariko iza MONUSCO n’ubwo zinengwa ko ntacyo zagezeho zizagumayo.

Abakuru b’ibihugu basabye Perezida Yoweri Ka-guta Museveni ko yashyiraho uburyo bwo gushishi-kariza ibihugu by’Afurika gutanga umusanzu wabyo mu rwego rwo gukemura amakimbirane avugwa hagati y’umutwe wa M23 na Congo.

Nk’uko byemezwa n’itsinda rihuje abakuru b’ibihugu bo mu karere k’ibiyaga bigari, umutwe wa gisirikare udafite aho ubogamiye uzaba ugizwe n’abasirikare ibihumbi 4000 bazatangwa n’ibihugu by’Afurika.

Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga muku-ru w’Umuryango w’Abibumbye muri Congo, Roger Meece yavuze ko Loni yiteguye gushyikira ibikorwa bigamije amahoro mu karere cyane cyane

iby’umutwe wa gisirikare udafite aho ubogamiye.Meece yongeraho ko bitazagarukira ku gutera

inkunga uwo mutwe gusa, ahubwo n’ibikorwa by’ubutabazi na byo bizibandwaho.

Ibibazo bivugwa muri Congo byatewe n’uko Re-pubulika iharanira Demokarasi ya Congo itabashije kubahiriza amasezerano y’amahoro yari yarabaye hagati ya Congo n’ingabo zahoze ari iza CNDP na PARECO. Ayo masezerano yabaye muri Werurwe, 2009.

dusabeMunGu anGe de la VIctoIRe

Perezida Kabila na na Perezida Kagame (Photo/Internet)

Uganda, u Rwanda n’u Burundi ntibizatanga ingabo

MONUSCO izaguma muri Congo

Page 13: AmAcAkubiri Akomeje kuvugirizA muri Amur [uruP 02]mu bihugu bihana imbibi n’uRwanda. Umunyamuryango wa Tuzamurane ku kwezi abona amafaranga agera ku bihumbi ijana, akabasha no kwizigama,

13Vol. 10, No 21, 09 - 22 Ukwakira 2012 Dusangire Ibitekerezo

hiRyA no hino mu mijyi itandukanye nka Bruxelles na Goma, Abanyarwanda bakomeje gu-hohoterwa, bagakorerwa ibikorwa byo guhonyora uburenganzira bwabo ndetse hakazamo no kwicwa, byose bikorwa n’Abanyekongo ubwabo tutirengagi-je n’inzego z’umutekano.

Ibi byanteye kwicara ngira icyo nibariza abayobo-zi b’u Rwanda n’aba Repubulika Iharanira Demoka-rasi ya Congo ngo bansobanurire icyo bakoze kugira ngo uburenganzira bw’Abanyarwanda bwakunze guhonyorwa bukurikiranwe ni biba ngombwa bahabwe n’indishyi.

Ndibaza nti “Ese Leta y’u Rwanda yaba yariren-gagije ko Abanyarwanda bahohotewe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo? Ese Perezida Paul Kagame yaba atibuka ko afite mu nshingano ze ku-rengera no kurinda uburenganzira bw’Abanyarwan-danda? Ese Perezida Kagame yaba agitekereza ku mwanya n’igihe gikwiye kugira ngo afate ibyeme-zo?”

Ibyo byemezo biramutse bifashwe bigomba ku-zaba iby’ubushishozi, bikurikije amategeko y’igihu-gu ndetse n’amategeko mpuzamahanga.

Kuva ikibazo cy’Abanyarwanda n’Abanyekongo cyavugwa, twashima Ikinyamakuru IGIHE kitahwe-mye kubidutangariza. Leta y’u Rwanda ntiyigeze itangaza uburyo bwo kurengera Abanyarwanda bahohoterwa n’Abanyekongo. Iki kibazo cyavuzwe cyane n’ibinyamakuru nyamara ku rundi ruhande ntabwo cyari gikwiye guharirwa abanyamakuru n’inzego za Poloisi gusa.

Ntibyumvikana. Iki ni ikibazo mpuzamahanga, ni na yo mpamvu kigomba gukemurwa mu nzira zu-bahirijwe amategeko mpuzamahanga.

Si ibanga, Abanyafurika na Guverinoma zabo ba-garagaza kutita kubibakorerwa, rimwe na rimwe ugasanga birengagiza icyubahiro cyabo, kutavo-gerwa, inshingano zabo mu kubahiriza uburengan-zira bw’abaturage babo, baba abatuye mu gihugu imbere cyangwa ababa hanze yacyo.

UMURyAngo w’AbAntU ntupfa kubaho nk’icyaduka. Ugira amate-ka awugenga ayo wiharira n’ayo uhuriraho n’indi miryango y’abantu. Igihe n’ahantu bigena uko umuryango runaka ubaho. Abanyarwanda nk’umuryango w’abantu ugira ibyo wihariye n’ibyo uhuriraho n’abandi.

Abakoloni baza basanze Abanyarwanda bafite ubutegetsi kuva ku rwego rw’igihugu kugera hasi, Umwami yari ku gasongero cyangwa ku isonga ry’umutemeri bikagenda byaguka ugana hasi, byari byubatse ku buryo amakuru yavaga hejuru akagera hasi andi akava hasi akagera hejuru; umuntu yavuga ko hari urudodo ruhuza umwami na rubanda.

Abanyarwanda bari bafite ingabo zirinda igihugu kandi buri mu-nyarwanda yari afite uruhare mu kurinda umutekano w’igihugu. Umutekano ni umusingi w’ibigomba gukorwa mu gihugu byaba ibi-korwa byo guteza imbere ubukungu, imibanire n‘ibindi. Ibi ntibyasho-boka abaturage batunze ubumwe.

Abanyarwanda bari bunze ubumwe, bahuriraga ku rurimi rumwe, umuco umwe, imyemerere imwe… Iri ni ryo pfundo ry’ubumwe bw’abantu kurusha uko batandukana ku isura kuko ushobora no gusan-ga abana mu muryango babyawe n’ababyeyi babiri badasa bose.

Ahanini Leta zo muri Afurika zirengagiza ibite-ganywa n’Itegeko Nshinga aho usanga bamwe mu bayobozi birengagiza inshingano zabo mu guhara-nira ubusugire bw’ibihugu byabo.

Ntibyumvikana ukuntu hari aho usanga bate-kereza ko ikiremwamuntu ari nk’imbwa ukubita, ukayitoteza ndetse ukayica igihe icyo ari cyo cyose ushakiye. Abanyekongo, Abanyarwanda ndetse n’Abanyafurika muri rusange bakabaye bazi neza ko no guhohotera imbwa ari icyaha nk’ibindi byose.

Ariko se Leta ya Congo yaba ifite uburenganzira bwo gukomeza gushingira ku kinyoma cyo kwica ku bwinshi Abanyarwanda n’Abanyekongo bavuga ikinyarwanda?

Perezida Joseph Kabila wa Congo yaba azi neza ko igihugu cye cyashyigikiye ibikorwa by’itsembabwo-ko rikorerwa Abahutu n’Abatusi b’abanyekongo?

Perezida Kabila yari ataravuka igihe igisirikare cya Congo cyakoraga itsembabwoko aho Abahutu n’Abatutsi bo muri Congo bicwaga bazira ubusa. Aho hari mu 1965.

Impapuro dufite zerekana ko Perezida Joseph Ka-bila yavutse mu 1972. Ubwo bwicanyi ntibwatege-reje ko avuka. Ubwa kabiri ni ubwakorewe Abahutu bo muri Kongo hagati y’ukwezi kwa Werurwe na Nzeri 1993. Ese ubu bwaba bwaratewe ni iki?

Tutagiye kure ibi bibazo byatangiye nyuma y’uko ingabo za Kinshasa zari zimaze gutsinda intambara yari yabahuje n’Abanande, Abanyanga, Abahunde n’Abatembo bayobowe na Kaseso.

Icyo gihe Abahutu bimwaga uburenganzira bwabo bwo kwitabira ibiganiro kuri Demokarasi. Ibi bikaba byarabaye hagati ya 1991 na 1992. Icyo gihe kandi abo banyekongo bashinjwaga ko ari Abanyarwanda badakwiye kwivanga n’Abanyekon-go. Icyo gihe icyari gisigaye ni ukwica imiryango y’Abahutu yabarizwaga i Walikale, Masisi na Rucuru mu rwego rwo kubahagarika kugira ngo batitabira amatora yagombaga kuba muri Congo.

Ubwoko bw’Abatutsi barabwihoreye bitavuze

Abanyarwanda ntibari umuryango woroshye gucamo ibice. Abakolo-ni mu bihugu bindi bakolonije basangagamo abantu batavuga ururimi rumwe, bafite imico itandukanye n’ibindi bikaba byari byoroshye ku-bacamo ibice.

N’igihe cy’ubucakara byarorohaga gukoresha ubwoko bumwe ugafata abandi bakajyanwa ishyanga. Mu Rwanda ntibyashobotse akaba ari yo mpamvu nta munyarwanda wafashweho ingwate ngo ajyanwe nk’umu-cakara. Uburyo bwo kwirinda abanyarwanda bari bahuriyeho ntibwas-hoboraga gutuma bibaho.

Kubera ko ubukoloni bushingira ku macakubiri kugira ngo bubeho, no mu Rwanda bwakoze uko bishoboka bucamo Abanyarwanda ibice. Bakoresheje uburyo buhambaye bituma no mu muryango umwe(umu-gore n’umugabo n’abana) wicamo ibice. Ibi byabyaye ipfundo rya Jeno-side itaragiragira ahandi iba.

Ubukoloni kimwe n’ubucakara bwabubanjirije, ni inzira ndende mu nyurabwenge ya mpatsibihugu n’ubu igikomeza. Imikorere ni yo igen-da ihinduka bitewe n’igihe. Mu isi ubu yitwa ko yabaye umudugudu, haracyakoreshwa uburyo bwo kunyunyuza ibihugu byitwa ko bikiri mu

noside.Akanama gashinzwe umutekano k’Umuryango

w’Abibumbye kagomba kumenya ko ubwicanyi bukorerwa muri Congo ari Jenoside ikorerwa Abahutu n’Abatutsi b’Abanyekongo bavuga Iki-nyarwanda.

Ibi biteye isoni kubona abantu bicwa Isi irebera ntigire icyo ikora. Byaba bitandukaniye he se n’ibya-berereye mu Rwanda mu 1994 cyangwa ibyabereye i Burayi no mu Budage igihe hakorwaga Jenoside y’Abayahudi?

Tugomba kwamagana ibikorwa n’ibitekerezo biganisha kuri Jenoside hanyuma tukihesha agaciro nk’ikiremwamuntu. Ese ninde uzi ko hari uzamwu-baha igihe we atabashije kwihagararaho ngo yihe n’agaciro?

Mu rwego rwa Dipolomasi, Minisitiri w’ubu-banyi n’amahanga w’u Rwanda agomba kwandikira urupapuro Ambasaderi wa Congo, rumugaragariza ko u Rwanda rutishimiye ibikorwa by’ihohotera bi-bera muri Congo; ndetse uhagarariye Loni i Kigali akagira uruhare mu gushakira umuti ibyo bibazo.

Abanyarwanda bahohotewe n’abishwe, imiryan-go yabo igomba guhabwa impozamarira. Ibi biga-korwa n’abayobozi ba Congo, Loni igatanga impo-zamarira kuri izo nzirakarengane.

Leta y’u Rwanda igomba gukurikirana icyo gi-korwa ku banyarwanda bahohotewe n’inzego z’ubutegetsi za Congo bityo abahohotewe baba bakiriho cyangwa barapfuye na bo babone uburen-ganzira bwabo bavukijwe.

Ubusanzwe Minisitiri w’ububanyi n’amahan-ga w’u Rwanda yaba yarigeze yandika urwandiko navuze haruguru? Niba ibi bitarakorwa byaba byi-za bihise bikorwa urwo rwandiko rugashyikirizwa Ambasaderi wa Congo n’uhagarariye Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda kuko rwose ibi bira-renze kubona abantu bicwa nk’aho batagira kiren-gera.

Nasoza nsaba sosiyete sivile n’abikorera ku giti cyabo guhaguruka bakazamura ijwi, bagasaba aban-yamategeko kuyashyira mu bikorwa kugira ngo uwo ari we wese ufite uruhare mu kwica no guho-hotera abanyarwanda abe yahanwa hatitawe ku wo ari we.

Ndashimira ibinyamakuru nka IGIHE bitahwe-mye kugaragariza Isi yose akarengane kagiriwe abanyarwanda hirya no hino ku Isi bazira ibibazo by’intambara zo muri Congo nyamara ntaruhare bazifitemo.

[email protected]/

d e O n t A R u g e R A K O y A

P e t e R n i y i b i Z i

Congo yagombye gutanga indishyi ku banyarwanda bahohotewe

Abanyarwanda bagomba kumenya aho bavuye n’aho bajya

nzira y’amajyambere. Imwe muri izo nzira ikaba gukoresha imiryango itabogamiye kuri Leta.

Umuryango w’Abanyamerika uharanira uburenganzira bwa muntu (HRW) mu mikorere yawo bitwaza ko batabo-gamiye kuri Leta bakajijisha, ariko usesenguye neza amenya icyo bari cyo.

Igihe raporo yakozwe n’impuguke z’Umuryango w’Abi-bumbye igenda ita agaciro kuko yahimbwe, HRW yo iracye-meza ko ibyo ivuga ari ukuri. Abanayarwanda bajya gushira uyu muryango wari uhari. Uwavuga ko wagize uruhare mu byabaye ntiyaba abeshye. Gahunda yabo ni ndende. Kuba u Rwanda rutarahanaguritse ku ikarita y’Isi ntibabyishimiye. Ntibishimira igihugu kigaragaza gushaka kwigenga no gufata ingamba zivuye mu banyagihugu ubwabo nk’uko u Rwanda ubu rubigenza.

Ubu ibihugu byo mu karere biragerageza gushakira hamwe umuti w’ikibazo cya Congo Kinshasa binyuze mu mahoro ari-ko uyu muryango wo ushakisha icyatuma intambara ikomera. Iyo hari intambara ni bwo basahura nta nkomyi.

Abanyarwanda bamaze gutera intambwe ikomeye nyuma yo kwihagarikira Jenoside. Ahandi hose yahagaritswe yagiye ihagarikwa n’ibihugu by’ibihangange. Abanyarwanda bon-geye kunga ubumwe. U Rwanda ubu ni umuyoboro wo buri munyarwanda ku Isi anyuzamo ibyo ashaka kugeraho. Ntawe ugikumirwa dore ko kugira ubwenegihu bubiri byemewe. Iyi ntambwe ntikwiye gusubira inyuma. Inyurabwenge ya mpatsibihugu iracyahari, uburyo bwo guhangana na yo bu-gomba kujyana n’igihe. Ubumwe ni yo ntwaro ikomeye kuko umugisha ngo ukomanga rimwe.

ko hari izindi mpuhwe bari babafitiye ahubwo ngo ni uko babafataga nk’aho atari Abanyekongo dore ko bashimwaga ko batateje imirwano. Nyamara kandi ku rundi ruhande ibi ntibyakuyeho ko haga-ti y’umwaka wa 1991 na 1992 baba baragiye ba-buzwa kwitabira inama zakorerwaga mu gihugu cya Congo zigamije gusuzuma ibibazo by’icyo gihugu.

Mu byukuri iyo congo yiyemezaga gukora ubwi-canyi ntiyarobanuraga ngo uyu ni Umuhutu cyan-gwa ni Umututsi. Twafatira urugero ku byabereye i Walkale, Masisi na Rutshuru ubwo Abanyekongo bicwaga ngo ni uko bavuga ururimi rw’Ikinyarwan-da.

Mu 1993, uwari Guverineri wa Kivu y’Amajya-rugu n’uwari umwungirije, bose bakomokaga mu bwoko bw’Abanande n’Abanyanga, Kalumbo na Bamwisho, abo ba Guverineri ni bo mu by’ukuri bari bahagarikiye ubwicanyi bwakorwaga buzwi nka Jenoside y’Abahutu.

Icyo gihe Abatutsi n’ubwo bicwaga ariko byo ntibyatangajwe nka Jenoside. Aha twavuga nk’ubwi-canyi bwabaye hagati ya 1994 na 1996 ndetse n’ubundi bwabaye hagati ya 1998 na 2002.

Abaminisitiri babiri b’Abanyekongo barimo Di-dier Mumengi na Yerodia Ndombassi batangarije amagambo akarishye ibinyamakuru aho wasangaga bavuga ko umwanzi wa Congo ari Umututsi. Ibi bikaba ntaho bitandukaniye n’ibyatangazwaga na RTLM igihe yirwaga isaba ko Abatutsi bakwicwa mu Rwanda.

Ndibuka ko iki kibazo cyafashe intera ndende kugeza aho Guverinoma y’u Bubiligi yari yafashe icyemezo cyo guta muri yombi Minisitiri Yerodia Ndombassi mu 1994. Gusa uyu muminisitiri ntiya-fashwe kuko nyuma yo kumenya ko ashobora gu-tabwa muri yombi ntiyigeze ava muri cCngo ngo abe yakwerekeza mu Bubiligi.

Ubu bwicanyi bukorerwa Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda kandi bugakorwa n’Abanyekongo ubwabo ntawatinya kuvuga ko buganisha kuri Je-

Page 14: AmAcAkubiri Akomeje kuvugirizA muri Amur [uruP 02]mu bihugu bihana imbibi n’uRwanda. Umunyamuryango wa Tuzamurane ku kwezi abona amafaranga agera ku bihumbi ijana, akabasha no kwizigama,

Vol. 10, No 21, 09 - 22 Ukwakira 201214 Kwamamaza

PRODUCTS & SERVICES

OFFERED BY IGIHE LTD

develo

pment

Content

news paper

Advertisem

entN

ewsletter

streamingweb hosting

Live

IntegrationSocial media

web Design

Page 15: AmAcAkubiri Akomeje kuvugirizA muri Amur [uruP 02]mu bihugu bihana imbibi n’uRwanda. Umunyamuryango wa Tuzamurane ku kwezi abona amafaranga agera ku bihumbi ijana, akabasha no kwizigama,

15Vol. 10, No 21, 09 - 22 Ukwakira 2012 Amakuru

“Isibo” cyangwa “Gutonda isibo” bisobanuye kujya ku mirongo bagiye gufata amafunguro.

Si izi mvugo usanga muri Kaminuza gusa kuko buri mwaka w’amashuri icyiciro gitangiye gihabwa izina ry’akabyiniriro bitewe n’ikintu runaka gihangayikishije sosiyeti, ikiyishimishije cyangwa ikigezweho muri icyo gihe. Kuri ubu abatangiye uyu mwaka w’amashuri abenshi babitiriye M23, mu gihe hari abiswe Indangare, Nyakatsi, Ibicurane, Abavangarayi, Manoyinanga, Abatijisite, Abajanjawide n’andi menshi.

Izi mvugo zose usanga zumva n’ababa bahuriye muri izo Kaminuza n’Amashuri Makuru n’abahaturiye zigahiduka uko umwaka utashye.

Si muri za Kaminuza n’amashuri makuru usangamo izo mvugo zimenyerewe ku izina ry’igifefeko, uzisanga n’ahandi nko mu bigo by’abakozi, mu ngabo, muri Polisi n’ahandi hose haba hari abantu benshi bakorana, kuko baba bafite byinshi basangiye kandi bafiteho umwihariko.

MaRIe chantal nyIRabeRa

Zimwe mu mvugo zihariye zifite umwihariko mu mashuri

niweMUgeni UMUnyeshURi wize mu ishuri Rikuru ry’Ikoranabuhanga rya Kigali (KIST) yatangarije Ikinyamakuru IGIHE ko mu kigo cyabo imvugo zigariye bakoreshaga zirimo “Kill me Slowly” bisobanuye resitora y’abanyeshuri bariragamo. “Kwitabira ubutumire” cyangwa “Gukora TIG” bisobanura kuza gukora ikizamini cy’isubiramo ry’amasomo watsinzwe bakunda bita “Supp”. “Kwicara neza mu kizamini” bisobanuye kwicarana n’umuhanga uza kugukopeza. “Gukora ikibuga” bisobanuye kwicara muri benshi mukaza gukopezanya mwese

Bamwe mu biga n’abarangije muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda batangaje imvugo zihariye bakunze gukoresha zirimo izabo bwite; “Gufata” bisobanura kugira inshuti y’umukobwa cyangwa y’umuhungu

Mu mashuri makuru na Kaminuza bagira imvugo zihariye bavuga umuntu ntashobore gusobanukirwa icyo bavuze. Bamwe mu banayeshuri bo muri Kaminuza zitandukanye bito ikaba imvugo zihariye abandi batabasha kumva ibisobanuro byazo.

ukuba hafi. “Kwitera icyuma” bisobanura kurondereza ikarita yo kuriraho bityo umuntu akarya gake kugira ngo adasinya akazakurwaho amafaranga menshi. Ibi bimufasha kugira ayo asagura.

“Gutera indobo” bivuze ko wanze uwo mwakundanaga no “guterwa indobo” kwangwa n’uwo mwakundanaga.

Abandi banyeshuri twabashije kuganira badutangarije ko usanga bahurira ku mvugo yo “Kumama” bisobanura kubona aho ukora ikiraka ukagifatanya n’amasomo, kimwe n’imvugo yo “Kugina” isobanura kuvumba. “Gusirikiza” imvugo isobanura kubwira uwo mubana kuguha umwanya akareba aho yerekeza ukaganiriza umushyitsi wawe wakugendereye.

Akajagari ko ku Gisozi kasimbuye aka Kimicangaibi byAtUMye hafatwa imyanzuro yo kwimura abaturage bari batuye mu duce twarangwagamo akajagari nko mu Kiyovu cy’abakene, Kimicanga n’ahandi.

Hanabayeho ivugurura rijyanye n’itegeko ryo kubaka aho Umujyi wa Kigali ufite igishushanyo mbonera cyerekana inyubako zigomba kujya mu gace runaka.

Ibi byose hari aho bikiri inzozi, hamwe muri aho ni mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Gisozi, Akagari ka Ruhango, Umudugudu wa Kanyinya.

Muri uyu murenge haracyagaragara inzu zicyubakwa mu buryo bw’akajagari, nyamara wasanisha n’igishushanyo mbonera kigaragaza inzu zizajya muri kariya gace, ukibaza niba Gasabo yo itabarizwa mu turere tugize Umujyi wa Kigali?

Ubwo Ikinyamakuru IGIHE cyageraga muri aka gace, abaturage bahatuye bemera ko kakirangwamo imyubakire inyuranyije n’umurongo Abanyarwanda bihaye wo guca akajagari mu myubakire ari na byo bikurura impanuka za hato na hato.

* Iyo utanze akantu na Nyakatsi wayubaka, n’ubwo wagira icyangombwa iyo ntacyo uvuze urasenyerwa

Kuva mu 2004 mu Rwanda ha-tangiye igikorwa cyo gushishi-kariza Abanyarwanda kubaka mu buryo bwubahirije amat-egeko, bagacika ku ngeso mbi yo kubaka mu kajagari.

Emmanuel wanze kudutangariza irindi zina rye kubera kwirengera, utuye muri uyu murenge aganira n’Ikinyamakuru IGIHE yadutangarije ko imyubakire y’akajagari igaragara muri uyu murenge iterwa n’abayobozi b’inzego zibanze cyane cyane abayobozi b’imidugudu ndetse n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari.

Ngo aba bayobozi bihererana abaturage baba baguze ibibanza, bakabaha za Ruswa, ubundi bakabakingira ikibaba bakubaka kugera igihe inzu yuzuriye, ubuyobozi bw’umurenge butabizi, na bwo bwamanuka bukaza busenya inzu z’abaturage; nyamara itegeko ryo kubaka ryaratanzwe n’abandi bayobozi bagenzi babo kubera ruswa.

Emmanuel yagize ati “Ni uko bidashoboka abantu bayobora imidugudu n’utugari bakagombye kuba ari inyangamugayo kandi barihaye, maze inzego zo hejuru zigashyirwamo abandi, dore ko bo nta

n’ahantu bahurira n’abaturage.” Emmanuel ati “Uzi kugira ngo hasenywe

inzu ya miliyoni 10 hatanzwe ruswa y’ibihumbi 80.000 frws.”

Uwimana Odette , utuye mu kagari ka Ruhango we yavuze ko n’ubwo mu Rwanda bakora uko bashoboye ngo Ruswa icike, bitoroshye kuba wayica mu bayobozi b’utugari n’imidugudu muri Gisozi. Yagize ati “Iyo umuhaye 80.000frws na Nyakatsi wayihubaka.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisozi, Murekatete Patricia aganira n’Ikinyamakuru IGIHE yadutangarije ko imyubakire ikorwa mu kajagari muri uriya murenge itangaje. Ati “Ushobora kumara iminsi 4 utaragera mu kagari, wasubirayo ugasanga inzu irahuzuye; gusa abakora ibi ni abantu baba baraje kugura ibibanza muri aka gace.”

Nk’uko Murekatete yakomeje abitangaza ngo bo bafite inshingano zo gukomeza abayobozi

b’utugari n’imidugudu, ko nta burenganzira bafite bwo gutanga ibyangombwa byo kubaka, ndetse n’ abaturage bagomba kumenya uburenganzira bwabo, ko bagomba guhabwa icyo bashaka batagombye gutanga ikiguzi.

Murekatete ati “Ibyo dukora byose nta muntu n’umwe ukwiye gukora ibinyuranije n’amategeko.”

Umuyobozi w’akarere ka Gasabo Ndizeye Willy yemeza ko nta muntu uba hejuru y’itegeko, ati “Niba wubatse ku buryo butubahirije amategeko, amategeko ni yo akwihanira ubwayo.”

Icyo umuntu yakwibaza ni uko amategeko ahana uwubatse mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ariko agakingira ikibaba uwatanze uburenganzira bwo kubaka?

Akarere ka Gasabo, umurenge wa Gisozi uherereyemo kagizwe n’imirenge 15 n’utugari 73 akaba ari na ko kanini mu turere tugize Umujyi wa Kigali.olIVIeR RubIbI

gisozi: Ruswa mu bayobozi b’utugari ikomeje gutiza umurindi imyubakire y’akajagari

gisozi: Ruswa mu bayobozi b’utugari ikomeje gutiza umurindi imyubakire y’akajagari

Page 16: AmAcAkubiri Akomeje kuvugirizA muri Amur [uruP 02]mu bihugu bihana imbibi n’uRwanda. Umunyamuryango wa Tuzamurane ku kwezi abona amafaranga agera ku bihumbi ijana, akabasha no kwizigama,

Vol. 10, No 21, 09 - 22 Ukwakira 201216 Ubuzima

gUkoReshA telefoni nijoro, bikunze kugaragara ku rubyiruko hamwe n’abandi bantu batandukanye ngo si byiza kuko byangiza ubuzima, bituma umuntu adasinzira neza akabura ibitotsi bityo bikaba bishobora gutera ubwonko ikibazo ndetse n’uburwayi butandukanye nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru Journal of Pediatric Psychology cyo mu gihugu cy’u Buyapani.

Nk’ko iki kinyamakuru kibitangaza, abashakashatsi babajije abanyeshuri bagera ku 18.000 biga mu mashuri yisumbuye mu bigo bitandukanye byo muri icyo gihugu.

Ibibazo babazwaga byari bijyanye n’ubuzima bwabo bwo mu mutwe, uko babona ibitotsi n’uko bakoresha telefoni zabo zigendanwa.

Amakuru dukesha urubuga topsante, aratangaza ko aba bashakashatsi bahise berekana ko urubyiruko rukunda gukoresha telefoni igihe ruryamye nijoro rugira ibibazo byo mu mutwe kurusha urutazikoresha.

Mu bibazo bagendaga bagaragaza urubyiruko rukoresha telefoni nijoro rukunze guhura na byo, harimo no kwiyahura ngo

Kuvugira kuri telefoni igihe kirekire nijoro si byiza

kuvugira kuri telefoni igihe umuntu ananiwe bigira ingaruka ku buzima

Ibiciro bito by’itumanaho no kuba abakoresha telefoni zigendanwa cyane cyane urubyiruko bahitamo kuganira birambuye nijoro, abakora ubucuruzi na bo bakabona uko bavugana n’abafatanyabikorwa babo ku giciro gihendutse, bituma ijoro ari ryo rikoreshwa cyane kuri telefoni bityo umwanya wo kuruhura ubwonko ukaba muto.

kuko basanze kubura ibitotsi ku rubyiruko bituma mu mutwe wabo haba ikibazo kinini.

Bamwe mu rubyiruko rutandukanye rwo mu Rwanda baganiriye n’Ikinyamakuru IGIHE batangaje ko bakoresha telefoni zigendanwa

cyane mu masaha ya nijoro, bitewe n’uko muri ayo masaha ibiciro by’itumanaho biba byagabanyijwe, abandi na bo batangaza ko mu masaha y’amanywa baba bagiye ku ishuri, bigatuma nijoro ariho babona umwanya wo

kuvugana n’inshuti zabo. Ibyo ariko n’ubwo babikora bituma mu

gitondo babyuka bananiwe abkirirwa basinzira cyangwa se barwaye umutwe.

uMuReRwa eMMa-MaRIe

iyo nAMA yari igamije kurwanya ndetse no kurandura burundu indwara ya Malariya mu Rwanda,Iyo nama yari igamije kurwanya indwara ya Malariya mu Rwanda, yateguwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kurwanya malariya(RBC)

Mu 2005, Malariya yari ku mwanya wa mbere mu ndwara zahitanaga abana bari munsi y’imyaka 5, muri 2008 Malariya yaje ku mwanya wa kabiri, muri 2011 yaje ku mwanya wa 11, bikaba bigaragaza ko iyi ndwara igenda icika mu Rwandaku buryo bugaragara.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya malariya z’izindi ndwara ziterwa n’udukoko, yabwiye abari muri iyo nama ko u Rwanda

ruze ku rwego rushimishije mu kurwanya iyo ndwara, Mu mwaka wa 2005, Malariya yari ku mwanya wa mbere, mu ndwara zahitanaga abana bari munsi y’imyaka 5, muri 2008 Malariya yaje ku mwanya wa kabiri, muri 2011 yaje ku mwanya wa 11, bikaba bigaragaza ko iyi ndwara igenda icika mu Rwanda ku buryo bugaragara.

Dr Corine Karema akaba yarabwiye abitabiriye iyo nama ko mu Turere 30 tugize u Rwanda, Uturere duhana imbibi n’ibindi bihugu aritwo tukigaragaramo umubare wo hejuru w’abarwara Malariya, nka Nyagatare, Gisagara, Kirehe na Bugesera mu Ntara y’Uburasirazuba, yakomeje atangaza ko bagiye kwibanda cyane kuri utwo Turere, akaba

mu 2015 nta ndwara ya malaria izaba ikirangwa mu rwanda

ariyo mpamvu muri iyo nama hatumiwemo n’abafite mu shingano zabo kurwanya Malariya mu bihugu bihana imbibe n’uRwanda.

Dr. Corine yatangaje ko bihaye gahunda ko nibura muri 2015, nta ndwara ya Malariya izongera kugaraga mu Rwanda.

Dr. Abraham Mnzvaa wari uhagarariye uryango mpuzamahanga wo kurwanya Malariya ku isi yatangaje ko bishoboka ko Malariya icika burundu mu Rwanda kuko n’ahandi mu bindi bihugu byateye imbere, nko mu bihugu 22 byo mu Burasirazuba bw’inyanja ya mediterane, 12 muri byo byari bifite imibare yo hejuru kuyo uRwanda rufite, ariko ubu yaracitse burundu.

Dr. Abraham Mnzvaa yagize ati “Mu

Inama mpuzamahanga yo kurwanya malariya

Rwanda rero birashoboka. Mugira amahirwe kuko mufite ubuyobozi bufite ubushake bwo kubafasha, ni byiza rero gukoresha ayo mahirwe.” Abanyarwanda nibura 82% bakoresha inzitiramibu ziteye umuti, ndetse n’Abanyarwanda bamaze kumenya kujya kwivuriza ku gihe batararemba, ibyo byose rero bikaba bimwe mu ngamba zigiye gukomeza kwitabwaho, hakiyongeraho gukoresha imiti igezweho bijyanye n’ubwoko bw’umubu uba uboneka aho hantu, ati “Ibyo byose ndetse n’ibindi byinshi bizafasha u Rwanda kurandura iyi ndwara burundu nibura bitarenze mu mwaka wa 2015.”uMuReRwa eMMa-MaRIe

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hateraniye inama yamaze iminsi 3 ihuje imiryango mpuzamahanga ikorera mu bihugu bitandukanye by’Afurika ndetse no hanze yayo ishinzwe kurwanya Malariya.URwanda rukaba rwaragaragaje aho rugeze ku kuyirwanya rusatira kuyica burundu.

Page 17: AmAcAkubiri Akomeje kuvugirizA muri Amur [uruP 02]mu bihugu bihana imbibi n’uRwanda. Umunyamuryango wa Tuzamurane ku kwezi abona amafaranga agera ku bihumbi ijana, akabasha no kwizigama,

17Vol. 10, No 21, 09 - 22 Ukwakira 2012 KwamamazaVOL. 08, NO 16 31 NYAKANGA - 06 KANAMA 201212 Kwamamaza

Page 18: AmAcAkubiri Akomeje kuvugirizA muri Amur [uruP 02]mu bihugu bihana imbibi n’uRwanda. Umunyamuryango wa Tuzamurane ku kwezi abona amafaranga agera ku bihumbi ijana, akabasha no kwizigama,

Vol. 10, No 21, 09 - 22 Ukwakira 201218 Amateka

n’Ubwo inzARA ya Ruzagayura yamaze umwaka umwe, yahitanye abantu benshi cyane. Abamisiyoneri b’abagatolika batangaje muri raporo ngarumwaka yo hagati yo mu 1939 na 1945, ko u Rwanda rwatakaje abantu bagera ku 300 000, harimo n’abasuhukiye mu bindi bihugu nka Tanganyika, Uganda na Congo Mbiligi.

Muri iyo raporo bavugaga ko abasuhutse bageraga ku 75 000. Iyo mibare yaturutse muri raporo z’abategetsi b’Ababiligi, na bo bayihawe n’abatware b’Abanyarwanda.

Gusa nk’uko na bo babyivugira, ababaruraga bibagirwaga rimwe na rimwe kubara abana, abagore, abarwayi n’abasheshe akanguhe bapfuye cyangwa se bahunze iyo nzara. Ibyo bituma rero umuntu yibaza niba iyo nzara itaba yarahitanye abantu barenga umubare w’abatangajwe muri ayo raporo!

Ruzagayura yatewe kandi n’igabanyuka ry’ibiribwa ryaturutse ku ndwara y’ibirayi bita «mildiou/mildew», ku ndwara y’ibishyimbo bita «chortophila» no ku ndwara y’ibijumba bita «rhizoctonia/rhizoctonie». Nk’uko bigaragara, izo ndwara zibasiye ibiribwa by’ibanze by’Abanyarwanda b’icyo gihe.

Inzara ya Ruzagayura yongerewe ubukana n’intambara ndetse n’uko icyo gihe Abanyarwanda bagombaga guha umusanzu Leta nkoloni y’Ababiligi, yari ihanganye n’ingabo za Adolf Hitler mu ntambara ya kabiri y’isi yose (war effort/effort de guerre). Uwo musanzu wari ugizwe n’ibiribwa n’amatungo.

Abanyarwanda batangaga inka, ibishyimbo, amasaka, amashaza byo kugaburira abasilikare b’abanyekongo ndetse n’abakozi bo mu birombe by’amabuye y’agaciro byo muri Congo.Usibye ibiribwa n’amatungo, umusanzu w’Abanyarwanda muri iyo ntambara wari ugizwe n’imirimo y’agahato irimo guharura imihanda, kubumba amatafari, gutwara imizigo y’abakoloni, gukora mu birombe bya Zahabu na Coltan, guhinga ibireti (pyrethrum/pyrèthre) byakoreshwaga mu gutunganya umuti wica udukoko (insecticide).

Inzara ya Ruzagayura yiswe amazina menshi bitewe n’ubukana yagiye igaragaza mu turere dutandukanye tw’u Rwanda. Mu majyepfo yiswe Ruzagayura; mu duce dutandukanye tw’Uburasirazuba yiswe Rujukundi,

Rwanyirarushenyi, Rwakinyebuye cyangwa se Rwakabetezi.

Mu majyaruguru, mu bice bya za Gisenyi na Ruhengeri yiswe Rudakangwimishanana, Rugaragazabadakekwa na Nyirahuku. Hagati mu gihugu ndetse n’Amajyaruguru y’Uburasirazuba, mu bice bya Byumba, iyo nzara yari izwi ka Matemane. Mu Burengerazuba, mu bice bya Kibuye yiswe Gahoro.

Iyo nzara yagize ubukana bwinshi mu Majyaruguru, mu Burasirazuba no mu Majyepfo y’igihugu. Mu bice bya Cyangugu ni ho honyine hatigeze hahura n’iyo nzara ku mpamvu z’ikirere cyaho. Ikindi, iyo ntara yari yegeranye na Congo

Mbiligi ku buryo itari kugira ikibazo cyo kubura ibiribwa, ahubwo yakiraga abantu bavuye mu zindi ntara nka Astrida cyangwa se Gisenyi.

Mu gihe cya Ruzagayura, uduce tw’imisozi ihanamye, uduce tw’ubutaka busharira, uduce turangwamo isuri ni two twababaye cyane kurusha utundi. Muri utwo duce kimwe n’ahandi, abaturage barazahaye ku buryo benshi bamaraga iminsi 2 cyangwa se 3 batariye. Benshi inzara yarabicaga.

Abaryaga, wasangaga barya inguri (imizi y’insina), imizi y’ibiti, amarebarebe, umutsima uvuye mu ifu ya barakatsi (acacia) cyangwa se y’intembe y’insina. Iyo ndyo idasanzwe nta

inzara ya ruzagayura yahitanye abagera ku 300 000 mu 1943-1944

Inzara ya Ruzagayura yatangiye ahagana mu Kwakira kwa 1943 itewe n’amapfa yamaze imyaka ibiri. Ayo mapfa yatangiye muri Nzeri 1942, yongera kubaho nyuma gato y’itumba ryo mu 1943.

gushidikanya ko nayo yishe abantu benshi muri icyo gihe.Abafite agatege barasuhukaga bakajya gushaka aho bakura ibiribwa cyangwa se aho bagurana ibikoresho byabo n’ibiribwa. Benshi wasangaga barananutse nk’uko bigaragara ku mafoto y’icyo gihe. Babitaga ingarisi kubera uko babaga barashizemo.

Izo «ngarisi» kimwe n’imirambo y’abitabye Imana biri mu bintu byaranze iyo nzara. Iyo mirambo yasangwaga hafi y’imihanda, mu mirima, mu mashyamba, ku nkengero z’inzuzi n’ahandi henshi.

Jean bosco MutIbaGIRana

Iyi foto igaragaza isaranganya ry’ibiribwa muri Misiyoni ya Kabgayi

Page 19: AmAcAkubiri Akomeje kuvugirizA muri Amur [uruP 02]mu bihugu bihana imbibi n’uRwanda. Umunyamuryango wa Tuzamurane ku kwezi abona amafaranga agera ku bihumbi ijana, akabasha no kwizigama,

19Vol. 10, No 21, 09 - 22 Ukwakira 2012 Ubukungu

nk’Uko byAtAngAjwe na Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda Amb. Gatete Claver, ngo ubu buryo buzahuza ibihugu 19 bigize COMESA hakaziyongeraho Tanzaniya itari isanzwe muri uyu muryango.

Yavuze ko ibihugu 10 byamaze kwiyandikisha gukoresha ubu buryo bushya ndetse ibindi bikaba biri mu nzira, by’akarusho ariko ibihugu nka Swaziland, Sudan, Ibirwa bya Maurice n’u Rwanda, byo bifite ubushobozi bwo gutangira gukorana muri ubu buryo kuko bari basanzwe bishyurana, uburyo bakoresha bukaba bufite aho buhuriye n’ubu bushya.

CoMesA: Uburyo bushya bwo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga buzoroshya ibibazo mu bucuruziIbihugu bigize umuryango w’Isoko Rihuza Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo (COMESA), bigiye gutangiza

uburyo bw’ikoranabuhanga buhuriweho bwo kwishyurana amafaranga mu bucuruzi , hakaba hari icyizere ko

bizagabanya amafaranga yatangwaga hakoreshejwe ubwari busanzwe bwo kwishyurana.

Guverineri wa banki nkuru atanga urugero nk’aho u Rwanda rufite uburyo bwakoreshwaga buzwi ku izina rya “Rwanda Integrated Payment Processing -RIPPS” buzahita buhuzwa n’ubwa COMESA.

Amabanki y’ubucuruzi na yo azajya akorana na Banki Nkuru zo mu bihugu bigize COMESA. Kwishyurana byo ariko bizajya bikorwa na za Banki Nkuru z’ibihugu binyuze muri ubwo buryo.

Guverineri Gatete akomeza avuga ko ubwo buryo bwo kwishyura buzafasha mu bucuruzi bwambukiranya imipaka muri ibi bihugu.

Ku birebana n’inyungu abacuruzi bazakura muri ubwo buryo bwo kwishyurana, Guverineri Gatete atangaza ko buzagabanya amafaranga yatangwaga. Yagize at “Uburyo bakoreshaga batakazaga 5% by’amafaranga yose bakoreshaga mu bucuruzi, ariko ubu bazajya bakoresha agera kuri 0,2% muri ubu buryo bushya.”

Kuba ubu buryo bushya buzatangira bukora mu madolari n’amayero bigaragara nk’ibidatanga icyizere ku bazabukoresha kuko ayo mafaranga uko aboneka agenda agira ingaruka ku bucuruzi.

Guverineri Gatete atangaza ko hatekerezwa uburyo hashyirwaho ifaranga rimwe, gusa ko

hakiri byinshi byo kuganirwaho.Ku kibazo cy’ibyaha byinshi by’amayeri

y’ubujura bikunze guca mu cyuho ikoranabuhanga, Guverineri Gatete yavuze bafite uburyo buzakoreshwa bufite umutekano kuko bwizewe ku Isi hose. Banongeyeho ko ikindi gitanga icyizere ari uko ubu buryo buzaba bukoreshwa hagati y’amabanki makuru y’Ibihugu.

Nyamara n’ubwo abanyarwanda babonye amahirwe mashya yo gukorana n’ibindi bihugu bya COMESA mu buryo bworoshye, ngo COMESA ntigaragara nk’isoko ry’u Rwanda cyane.

Imibare itangwa na BNR, igaragaza ko u Rwanda rwaguze muri COMESA ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni zisaga 400 z’amadolari y’Amerika mu gihe Abanyarwanda bagurishije iby’agaciro ka miliyoni 83 z’amadolari. Hakaba hakenewe ubukangurambaga kugirango Abanyarwanda bakorane ubucuruzi n’ibihugu bya COMESA cyane ko hari isoko ryagutse rihuriweho n’abaturage miliyoni zisaga 400.

Ubu buryo bushya bwo kwishyurana buzatangizwa ku mu garagaro mu mpera z’uyu mwaka, mu gihe u Rwanda, Swaziland, Sudan n’Ibirwa bya Maurice bishobora gutangira gukorana.

noël tuRIkuMwe

Ubuhinzi bw’ibobere n’ubworozi bw’Amagweja ni umushinga mushya utaramara igihe kirekire mu Rwanda, kuko watangiye mu 2006, uzanwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, mu rwego rwo gukangurira abanyarwanda gushora imari mu mishinga y’iterambere yunganira ubuhinzi busanzwe bukorerwa ku butaka buto igihugu gifite.

Ubu buhinzi n’ubworozi butangira, igikorwa cyatangijwe n’Ingabo z’igihugu gishyirwamo imbaraga nyinshi, abaturage bakangurirwa kugishoramo amafaranga, ariko kugeza ubu hakibazwa irengero ryacyo, kuko n’umushinga ingabo z’Igihugu zawuvuyemo rugikubita. Si Ingabo z’igihugu gusa ahubwo na RIG yavuyemo. Hakibazwa icyaba cyarateye ibyo byose n’ikibyihishe inyuma?

Mu gihe cy’imyaka irenze itanu ubuhinzi bw’ibobere n’ubworozi bw’amagweja bitangijwe mu gihugu, abashoye amafaranga muri uwo mushinga baratakamba bavuga ko kugeza ubu binjiye mu gihombo ahanini giterwa n’uko Ikigo gishinzwe ubuhinzi bw’ibobere n’ubworozi bw’amagweja, aho kubateza imbere ahubwo kibahombya.

Abahinzi b’ibobere bakaba n’aborozi b’Amagweja baganiriye n’Ikinyamakuru IGIHE, badutangarije ko inzitizi kugeza ubu bafite zikomoka ku Kigo gishinzwe gukurikirana ubuhinzi bw’ibobere n’ubworozi bw’amagweja (NSC: National Serculture Center), kuko bahabwa amagi ataberanye n’uturere bakoreramo.

Ibindi bibazo abahinzi b’ibobere n’aborozi b’amagweja badutangarije bafite, ari abo mu Burasirazuba, Amajyaruguru, Amajyepfo n’Umujyi wa Kigali, harimo kutabona isoko ry’umusaruro wabo kuko n’uwo bagemuye muri UTEXRWA hashize umwaka n’igice batarishyurwa.

Bakomeza batangaza ko hagati ya RAB na NSC hari ubwumvikane buke, kuko mu gihe bari barashyizwe muri NAEB, na bwo bitagendaga

Abashoye amafaranga mu buhinzi bw’ibobere n’ubworozi bw’Amagweja baratabaza

neza noneho babashyira aho bigenga bigahumira ku mirari. Ibyo ngo bikomoka ahanini ku mpamvu z’uko hagaragara icyenewabo mu bakozi ba NSC, gukoresha abakozi mu byo badasobanukiwemo, ku buryo ngo hari umukozi byitwaga ko ari umutekinisiye mu buhinzi bw’ibobere n’ubworozi bw’amagweja kandi yarize icungamutungo.

Ku kibazo cy’amagi atameze neza, abagenerwabikorwa badutangarije ko bibatera igihombo gikomeye kuko ku gisanduku kimwe

kiba kigombye gusrurwaho ibiro hagati ya 25-30, basruramo ibiterenze 9; mu gihe ariko amagi yavuye muri RAB/ISAR iyo bayabonye babona umusaruro ushimishije, bakibaza impamvu badahabwa amagi yo muri RAB bagahabwa avuye i Bugande.

Abahinzi b’ibobere n’aborozi b’amagweja, batangaza ko babona ibibazo byabo ari uko hashyizweho Ihuriro (Federation), bakabona uko biga ibibazo bibugarije bakabishakira n’umuti. Ku birebana na Federation, ngo bafite imbogamizi

ko Ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA) na NSC babashyiraho amananiza yo gukora ubugenzuzi butarangira. Ngo bamaze kugenzurwa inshuro eshatu kandi na bwo basabwa ibintu bimwe ku buryo ngo byageze igihe cyo gutora Federation bakabihagarika ngo nibategereze bazahabwe ikindi gihe hongeye gukorwa igenzura.

Twashatse kumenya icyaba cyihishe inyuma y’ibyo, abo bashoramari badutangarije ko ubuyobozi bwa NSC bufite impungenge ko Federation iramutse igiyeho inyinshi mu nshingano z’ikigo zakorwa na yo, bigatuma gihagarikwa kuko ntacyo cyaba kigikora.

Mu gushaka kumenya ukuri kuri ibi bibazo, twaganiriye na Belline Mukasake, umukozi mu kigo gishinzwe ubuhinzi bw’ibobere n’ubworozi bw’amagweja, akaba yarasigariyeho umuhuzabikorwa w’ikigo uri mu butumwa, adutangariza ko ibyo bibazo abahinzi b’ibobere n’aborozi b’amagweja batangaza atari ukuri. Yagize ati “Nta bibazo bihari abatanga amakuru ko bafite ibibazo by’amagi barabeshya si aborozi, kuko abo dukorana nta kibazo na kimwe bafite.”

Ku birebana n’uko bahabwa amagi ataberanye n’uturere bororeramo bityo bakarumbya, no kuba badahabwa amagi ya RAB, Belline avuga ko amagi nta bibazo afite nta n’igihombo cyigeze kibaho. Ku birebana no guhabwa amagi ya RAB, icyo ntiyagitinzeho ahubwo adusubiza ko amagi batanga ari meza.

Ku gihombo baterwa na UTEXRWA yabambuye, Mukasake atangaza ko uretse n’abo bahinzi na NSC ifitiwe umwenda ariko UTEXRWA yavuze ko igomba kubishyura bakwiye gutegereza n’ubwo bamaze igihe kirekire. Na ho ku birebana n’ibangamirwa ry’ishyirwaho rya Federation, adutangariza ko bakorana na RCA bakiga uburyo bizakorwa vuba ariko hamaze kuzuzwa ibisabwa.

Rene antheRe RwanyanGe

Abashoye imari mu buhinzi bw’ibobere n’ubworozi bw’amagweja barinubira amagi mabi bahabwa kuko atagira umusaruro

Page 20: AmAcAkubiri Akomeje kuvugirizA muri Amur [uruP 02]mu bihugu bihana imbibi n’uRwanda. Umunyamuryango wa Tuzamurane ku kwezi abona amafaranga agera ku bihumbi ijana, akabasha no kwizigama,

Vol. 10, No 21, 09 - 22 Ukwakira 201220 Ikoranabuhanga

tuRIkuMwe noël

PRof. etienne ntAgwiRUMUgARA, Umwarimu n’Umushakashatsi mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga rya Kigali (KIST), yatangarije Ikinyamakuru IGIHE, ko iyo hadashyizweho ingamba nyazo zo gucunga

HIRYA NO HINO mu gihugu uko iterambere riza abakora ubufotozi babigize umwuga bavuga ko umwuga wo gufotora kuri ubu ukorwa na buri wese n’abatarabigize umwuga bikabicira isoko.

Mu kiganiro na ba Gafotozi babigize umwuga, babwiye IGIHE ko ubu usanga abifotoza bagabanyuka. Umwe mu bafite Studio imaze imyaka myinshi mu mujyi wa Kigali utashatse ko izina rye ritangazwa yagize ati “Nyuma ya 1995 twahanaguriraga ifoto amafaranga 150, none ubu tuyihanagurira 70 kandi impapuro dukoresha zigura amafaranga menshi, ntizigeze zigabanyuka igiciro. Ikibazo kindi twahuye na cyo ni uko abantu binjira mu mwuga wo gufotora ugasanga babivuyemo buri munsi, babigize ugushaka amaramuko.”

Uyu mugabo ufite Studio mu mujyi wa Kigali yavuze ko ibikoresho byo gufotora birimo

amamashini abugenewe, kuri ubu asanga imashini igomba guhanagura amafoto 1000 mu isaha bushobora kwira ihanaguye amafoto 20 cyangwa 50. Ibi ngo biterwa n’Ubukungu bwifashe nabi, kuba abantu bose basigaye bafotora bakanahanagura hakoreshejwe ibyuma bihanagura amafoto bigendanwa (Imprimante) no kuba abanyarwanda badakunda kwisanzura ngo banezerwe igihe cyose.

Ati “Mu bihugu byo mu Karere harimo igihugu cya Uganda, usanga abakora umwuga w’ubufotozi ubagirira akamaro. Usanga n’abifotoza ari benshi ahantu hose mu tubari, aho bidagadurira mu gihe mu Rwanda bikorwa mu gihe cy’imyidagaduro n’ibirori na bwo ugasanga bititabirwa.

Ndamyumukiza Donath acuruza ibikoresho bw’ikoranabuhanga mu mujyi wa Kigali, birimo ibyuma bigendwanwa bihanagura amafoto, Camera zifotora n’ibindi byose biri mu buryo bushya bw’Ikoranabuhanga (Digitalisataion), yabwiye IGIHE ko uko ikoranabuhanga ryihuta byagabanyije umurongo w’abahanaguzaga amafoto wasangaga baturuka mu Ntara bakava i Rubavu, i Muhanga, Ngororerao n’ahandi ariko kuri ubu bahanagurira amafoto aho bari, bifashije

utwuma tugendanwa tuyahanagura bityo na bo bafotora bakayatahana kuko bayabona mu gihe gito. Yanavuze ko hari Camera zibasha gusohora amafoto zimaze gufotora ubwazo, bityo ikibazo cyo gutinda kubona amafoto kikaba cyarakemutse, mu gihe habagaho ugutinda kubura amafoto mu buryo bwari busanzwe bukoreshwa butari Digital, ibibazo by’urumuri n’ubukonje byashoboraga kwica filimi yafatirwagaho amafoto umuntu akayahomba burundu.

Abakora ubufotozi babwiye IGIHE ko uburyo bugezweho bwa Digital na ho ibibazo birahari kuko Virus zishobora kurya amafoto akabura yose, hakiyongeraho uguhindura amafoto bakayakora mu buryo atafatiwemo hifashishijwe porogaramu ya Photoshop benshi bakunda kuko inoza amafoto ikayaha isura nziza, bamwe bakaba banayarema ukundi ugasanga nk’umuntu arasuhuzanya n’umuyobozi mukuru w’Amerika ataranamubona na rimwe.

Abaganiriye na IGIHE bareba kure bavuze ko bihanirwa n’amategeko kuba wakwiyitirira ukanafata amashusho y’undi utabifitiye uburenganzira, usanga abenshi mu rubyiruko babikora batazi ko bihanwa n’amategeko bityo

n’amwe mu masitidiyo hamwe n’abakoresha imashini zigendanwa bakayasohora birengagije itegeko.

Bavuze ko ikoranabuhanga rifasha mu kwihutisha iterambere rikoroshya imikorere ndetse rigaha urikoresha uburyo bwinshi bwo guhitamo uburyo riri bukoreshe bitewe n’ibyo umuntu yifuza gukora, bitabujije bamwe mu bari barashoye amamfaranga yabo mu bufotozi bahomba, bakaba abashakisha ibindi byabinjiriza.

Imwe muri Studio imaze igihe ikora iby’ubufotozi mu Rwanda yavuze ko ikoranabuhanaga rikwiye gukoreshwa hirindwa kurikoresha nabi. Yagize ati “Mu rwego rwo guhangana n’ingaruka zose, turashaka guca ikoreshwa rya porogaramu ya “Photoshop” mu gukora amafoto, kuko usanga atari umwimerere, tugerageza kugura “Camera” zigendanye n’igihe, zifata amafoto neza zikayaha na “back Ground” zikorewe muri “Camera”, utarinze gukatagura umuntu nabi muri “Photoshop”.

Ibi bizadufasha kugumya guha abatugana ibyiza n’ubwo bagabanyutse kubera ko usanga buri muntu yifitiye “Camera” mu bafite ubushobozi, amafoto ntibayahanaguza ahubwo bayarebera muri za mudasobwa, urebye umubare wabahanaguza n’abifotoza bagana muri Studio waragabanyutse cyane.

MaRIe chantal nyIRabeRa

ibikoresho by’ikoranabuhanga bishaje, byagira uruhare mu kwangiza ibidukikije muri rusange.

Zimwe mu ngaruka Prof. Ntagwirumugara avuga ko ziterwa n’imyanda ikomoka ku byuma by’ikoranabuhanga, ngo harimo iyangirika ry’ubutaka, ntibukomeza kugira ifumbire karemano yabwo, n’iy’ubundi bwoko na yo ntacyo

imara kubera imyuka mibi iba irimo. Prof Ntagwirumugara, avuga kandi ko bitewe

na za Acides ziyongera mu butaka, ngo iyangirika ryabwo rishamikiyeho ibindi bibazo byinshi mu kwangiza umubiri w’umuntu watunzwe n’ibibuvuye.

Akomeza avuga ko ingaruka nyinshi mbi ziri ku

buzima bw’umuntu, aho aba yorohewe gufatwa n’indwara nyinshi zirimo na Kanseri zitandukanye. Hari kandi kwandura kw’umwuka duhumeka, bigashamikiraho indwara z’ubuhumekero nka za sinezite n’izindi; hakiyongeraho igabanyuka ry’uburyohe bw’ibiribwa biva mu butaka.

Ibikoresho bisaza vuba biri mu byongera umwandaProf. Ntagwirumugara abona imyanda ikomeza kwiyongera, bishamikiye ku kuba abantu batazi ingaruka zabyo bigatuma bajugunya ibikoresho aho babonye ndetse bikavangwa n’ibindi bisanzwe. Ikindi kandi ngo mu bihugu bikennye hakunze kugurishwa ibi bikoresho bihendutse ariko bitaramba, bisaza vuba, bikaba biri mu byongera umwanda.

Mu gushaka kumenya icyo RBS yaba ikora kuri iki kibazo, Umunyamakuru wa IGIHE n’Umuyobozi ushinzwe ubuziranenge, Philippe Nzayire, atangaza ko batari basanzwe babikora ariko bashaka gutangira uwo mushinga. Yagize ati “Ntiturabikora ariko biri muri gahunda, kuko twatumije ibikoresho bizajya byifashishwa mu gupima ubuziranenge bwabyo.”

Hari umuti Zimwe muri izi ngaruka Prof. Ntagwirumugara atangaza, avugamo gushaka ukuntu bimwe muri ibi bikoresho byakurwamo ibindi (Recycling), Guhangana n’iyinjizwa mu gihugu ry’ibikoresho bidafite uburambe mu kugabanya umwanda ubikomokaho, gukoresha amashanyarazi atangiza kugira ngo CO2 idakomeza kwiyongera, gushyiraho ikimpoteri cyihariye cyabyo noneho abanyamahanga bakabihafata mu gihe tutarabona uruganda rwabibyazamo ibindi ariko bagakurikirana n’ibyo ubiguze agiye kubimaza; gukora imibare ku baguze igikoresho runaka, hakabaho no kubabwira imyaka cyamara gikora yashira akaba yagisubiza aho yagikuye bakamuha igishya akagira amafaranga atanga kandi n’abaturage bagahugurwa bakamenya ububi bwabyo.

Abigisha ikoranabuhanga bakwiye kubifatanya n’ingaruka mbi rishobora gutera mu gihe ryifashishwa cyane kugira ngo amajyambere agerwaho atazasibangana vuba.

ikoranabuhanga ryamanikishije udukapu bamwe mu bafotozi

ibikoresho by’ikoranabuhanga bishaje byandagaye bigira urusobe rw’ibibazo ku buzimaMu gihe Isi yose igenda itera imbere n’imirimo myinshi ikifashisha ikoranabuhanga, u Rwanda na rwo ntirwasigaye inyuma. N’ubwo ikoranabuhanga ryihutisha iterambere, ibikoresho bishaje ntibikomeza kuba incuti y’ubuzima bw’abantu n’ubw’ibindi binyabuzima, bikaba bitagomba kunyanyagizwa ahabonetse hose.

Page 21: AmAcAkubiri Akomeje kuvugirizA muri Amur [uruP 02]mu bihugu bihana imbibi n’uRwanda. Umunyamuryango wa Tuzamurane ku kwezi abona amafaranga agera ku bihumbi ijana, akabasha no kwizigama,

21Vol. 10, No 21, 09 - 22 Ukwakira 2012 Abantu

Mu rwego rwo kumenya icyo abanyamakuru bavuga ku itangazamakuru mu Rwanda, Ikinyamakuru IGIHE twaganiriye na Robert Mugabe, Umunyamakuru akaba n’Umwanditsi mukuru w’urubuga Great Lakes Voice (GLV) akunda na none gukurikiranira hafi ibirebana n’itangazamakuru mu Rwanda, ni na ho akorera, yadutangarije uko abona aho itangazamakuru rihagaze mu Rwanda n’ikigombye gukorwa, kugira ngo rirusheho kwisanzura no gutera imbere.

IGIHE: Itangazamakuru ni iki?

Mugabe Robert: Itangazamakuru ni umuyoboro abaturage banyuzamo ibitekerezo kandi rikaba ikiraro gihuza abayoborwa n’abayobora. Rishingiye ku bintu bitatu by’ingenzi ari byo Guhugura abaturage, Gutanga amakuru, no Kuruhura abantu ribafasha kwidagadura.

IGIHE: Mubona mute umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda?

Mugabe Robert: Mu Rwanda itangazamakuru riracyari inyuma cyane.

IGIHE: Ni izihe nzitizi mubona mu itangazamakuru mu Rwanda?

Mugabe Robert: Harimo ubwisanzure ubuke ikindi ni ikibazo cy’abanyamakuru batari bahugukirwa cyane umwuga kandi abashoramari ntibarabona itangazamakuru nk’urwego bashoramo imari yabo.

IGIHE: Mubona icyerekezo cy’itangazamakuru mu Rwanda ari ikihe?

Mugabe Robert: Icyerekezo cy’itangazamakuru kirahari kuko mu mwaka wa 2010 hemejwe politiki y’itangazamakuru mu Rwanda n’ubwo igenda izamo utubazo. Kuyishyira mu bikorwa ni ikibazo no kuyigenzura ni ikindi.

IGIHE: Mubona mute itegeko rigenga itangazamakuru mu Rwanda?

Mugabe Robert: Itegeko dufite ubungubu ririmo amakosa menshi kuko rizitira ubwisanzure bw’itangazamakuru cyane. Harimo kuba wakora umwuga w’itangazamakuru ari uko ufite impamyabushobozi yo ku rwego rwa Kaminuza mu itangazamakuru, uba uzitiye abandi. Gusaba igishoro kinini ku bashaka gushora imari yabo mu itangazamakuru, amafaranga asabwa ni menshi. Ikindi ni ukubanza gusaba uburenganzira bwo gukora umwuga mu gihe abakora ubucuruzi bo ntaho babusaba. Bakwiye kureka ushaka gukora itangazamakuru agatangira nk’uko ubundi bucuruzi butangira.

IGIHE: Ni iki mubona Leta ikwiye gukorera itangazamakuru?

Mugabe Robert: Leta ikwiye gukomorera amatangazo ibitangazamakuru byose ntibinyure hamwe. Koroshya amategeko, gufasha amashyirahamwe y’itangazamakuru, hakabaho kandi ingengo y’imari ya Leta igenewe gufasha ibitangazamakuru bihari kandi ntihashyirweho amananiza. Izindi nzego za Leta zateye imbere ariko urw’itangazamakuru rwakomeje gutereranwa. Inama Nkuru y’Itangazamakuru ikwiye kuba iy’abanyamakuru, Leta ikazamo mu bufatanye ariko Inama y’ubutegetsi ikaba iy’abanyamakuru, Leta igahagararirwa ntiyikubire ngo igaragazemo imbaraga cyane. Inama Nkuru y’Itangazamakuru ntikwiye gutanga Raporo muri Minisiteri ahubwo ikwiye gutanga Raporo yayo mu Nteko ishinga Amategeko nk’izindi Komisiyo zishyirwaho n’Itegeko Nshinga. Igakomezanya n’inshingano yo kurengera ubwisanzure bw’abanyamakuru, kandi hakabaho itegeko rirengera umutekano wabo kuko barahohoterwa mu mwuga wabo. Na none ariko abanyamakuru bakumva inyungu za Leta n’iz’itangazamakuru.

IGIHE: Ubwisanzure bw’itangazamakuru ni iki?

Mugabe Robert: Ni uburenganzira bwo gutara amakuru, kuyageraho no kuyageza ko ashaka kuyagezaho nta nkomyi ku buryo nta ngaruka byagira ku munyamakuru.

IGIHE: Mu Rwanda mubona ubwisanzure bw’itangazamakuru buri ku ruhe rwego mugereranyije n’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba?

Mugabe Robert: Navuga ko mu Rwanda turi nko kuri 30% ugereranyije no mu bindi bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba. Ndashingira ko mu bihugu duturanye bifite itegeko ritanga uburenganzira ku kugera ku makuru. Ikindi icyaha cyo gusebanya si icyaha kibarwa

nk’amwe mu makosa bashobora kugucira amande ariko mu Rwanda kiracyari icyaha bafungira. Kikaba kibangamiye itangazamakuru cyane kuko babifata nk’aho umunyamakuru yatukanye n’ubwo yaba yanditse izina ry’umuntu nabi cyangwa se yibeshye byose bifatwa nko gusebanya. Na none kandi ni uko sosiyete sivile yo mu bindi bihugu ikora ikagaragaza ibigenda n’ibitagenda, ibigo by’ubucuruzi biramamaza ariko hano babanza kureba niba Leta iguha na yo itangazo.

IGIHE: Mubona ari iki gikwiye gukorwa?

Mugabe Robert: Hakwiye guhindura imyumvire y’abayobozi, abaturage, hakaba kwicarana n’abayobozi hagashakwa icyakorwa cyateza imbere igihugu.

IGIHE: Ni iki mushima cyakozwe kugeza ubu mu itangazamakuru mu Rwanda?

Mugabe Robert: Hari byinshi bimaze gukora harimo amahugurwa anyuarnye ku banyamakuru, ubushake bwa Leta bwo guhindura amategeko kugira ngo anogere umwuga w’itangazamakuru n’ubwo amategeko akirimo utubazo.

IGIHE: Bivugwa ko Abanyarwanda batagira umuco wo gusoma; byaba biterwa n’iki?

Mugabe Robert: Njye simbyemera. Mbona Abanyarwanda batabona amakuru bakeneye. Kuko ntiwabwira umuturage ko umuyobozi runaka yasuye abaturage b’aha n’aha ngo ikinyamakuru bazakigure kandi bari bahibereye. Hari ibinyamakuru byagurwaga n’ubwo byahagaze byari bimaze gutera intambwe. Kugurwa kwabyo byerekana ko bahaga abasomyi ibyo bakeneye.

IGIHE: Ibitangazamakuru mu Rwanda bikunda gucika intege n’iyo byaba bitangiwe n’inzobere mu

mwuga. Byaba biterwa n’iki?

Mugabe Robert: Akenshi ibyo bitangazamakuru biza bifite umurongo w’imyandikire ushaka kugongana na Leta, icyo gihe habaho igitutu cya politiki kandi ntibikorane neza n’ibindi bigo bishamikiye kuri Leta. Iyo rero urakaje Leta cyangwa ugakora ibitabanyuze ufungirwa amayira. Ikindi ni ukutagira inkunga mu rwego rwa politiki kugira ngo n’abo bafite uwo murongo bashyigikirwe, kuko abantu bose batakwandika bimwe. Hari kandi n’abatangira ibitangazamakuru bataranogeje umushinga bigatuma intego zabo zitagerwaho.

IGIHE: Hari ibyo mubona bikorwa bidatunganiye itangazamakuru mu Rwanda?

Mugabe Robert: Ikibazo gikomeye kiri mu mategeko. Amategeko dufite mu Rwanda y’itangazamakuru ntashyigikira ibitangazamakuru bizamuka. Abashinze ibitangazamakuru barirya bakimara. Leta ntifite gahunda yo gushyiraho Komisiyo y’igihugu y’itangazamakuru, mu gihe nta Minisiteri y’itangazamakuru iriho, kandi ari kimwe mu byatuma rirushaho gutera imbere rikagira n’umurongo uhamye.

IGIHE: Ni ubuhe butumwa mwatanga ku bakora umwuga w’itangazamakuru?

Mugabe Robert: Abanyamakuru be gucika intege, bakomeze guharanira ubwisanzure kuko ntibikorwa umunsi umwe, ntibabusaba barabuharanira. Ikindi nabasaba ni ukugira ubumwe, n’ubwo badahuje umurongo w’imyandikire ariko bumve ko bahujwe n’umwuga.

IGIHE: Murakoze.

Mugabe Robert: Murakoze namwe.

Rene antheRe RwanyanGe

Ubwisanzure ntibusabwa buraharanirwa - mugabe robert (GLV)Itangazamakuru rumwe mu nzego bakunze kwita ubutegetsi bwa kane nyuma y’ubutegetsi nshinga tegeko, ubutegetsi nyubahirizategeko n’ubucamanza, iyo rikoreshejwe neza rifasha abaturage mu iterambere ryakoreshwa nabi rikoreka igihugu.

Page 22: AmAcAkubiri Akomeje kuvugirizA muri Amur [uruP 02]mu bihugu bihana imbibi n’uRwanda. Umunyamuryango wa Tuzamurane ku kwezi abona amafaranga agera ku bihumbi ijana, akabasha no kwizigama,

Vol. 10, No 21, 09 - 22 Ukwakira 201222 Berwa / Ryoherwa

CAPAti ni ifUngURo rikundwa na benshi, bamwe mu bantu bakunda iki kiribwa batangaza ko ifata munda kandi ikaba itagira ingaruka ku buzima bw’umuntu. Capati tumenyereye mu maresitora ya hano mu gihugu cyacu ngo yaba ikomoka mu gihugu cy’Ubuhinde, ikaba izwi kuva mu kinyejana cya 16.

Capati bayikora bagerageza kuyiha umubyimba muto cyane ushoboka mbese imeze nk’akababari nyuma bakayotsa ku ipanu yabugenewe.

Uko ikorwa:Capati n’ubwo ari ikiribwa gikunzwe n’abantu

bingeri zose, ni ukuvuga abana, abantu bakuru, aboroheje n’abakomeye, imitegurire yayo ntiruhanije kandi iranahendutse ugereranyije n’ibindi biribwa bituruka ku ifarini.

Ifarini imaze kuvangwa neza n’isukari ku rugero cyangwa mu munyu bitewe na capati umuntu akunda, igenda yongerwamo utuzi dushyushye buhoro buhoro ari na ko umuntu agenda afunyanga kugeza aho agereye ku mutsima abenshi akeneye.

Iyo umuntu amaze kuvanga neza ashobora na none kugenda yongeramo n’amavuta kugeza aho wa mutsima akeneye usigara worohereye.

Iyo uwo mutsima umaze kugera ku rugero bifuza, uterekwa ahantu hasukuye kandi ugapfundikirwa neza n’ikintu kitawubuza guta akuka, hanyuma ugategereza ko ubyimba uko bashaka.

Umutsima umaze kubyimba neza ukatwamo udupande duto duto, hanyuma ugategura ameza afite isuku, ugatangira kurambura ka kabumbe ukoresheje icupa rifite isuku noneho ka gapande ukagenda ugaha iforomo ya capati.

Capati itekwa ku muriro mukeya kugira ngo idashirira, ufata ipanu ugashyiraho utuvuta dukeya, ugenda wongeraho utuvuta duke duke kugira ngo itaza gushiririza ariko capati ugenda uyihindagura impande zose kugeza ihiye.

Ishobora kongerwamo ibirungo cyane nk’igitunguru cyangwa ibindi bituma irushaho kugira impumuro nziza mu gihe baponda ifarini.

Capati kandi ishobora guherekezwa n’ibindi

ryoherwa na chapati

Umwambaro wa Boubou ari uhesha agaciro uwambaye kuko usanga umwambitse hose kandi yikwije umubiri wose yaba umugabo, umugore cyangwa umwana.

IGIHE cyegereye iduka ricuruza uyu mwambaro mu mujyi wa Kigali badutangariza ko iyi myenda irimo amoko menshi kandi iba idozwe mu buryo butandukanye; harimo idozwe ari amashati n’ipantaro, amakanzu kimwe n’ishati hamwe n’umwenda wo gukenyera, igira ingofero ku bagabon’ibitambaro byo gutega mu mutwe ku bagore.

Amakuru dukesha urubuga touriadamoussi.com avuga

Umwambaro wa boubou wubahisha abawambaye ukerekana umuco wa kinyafurika

ko kuva mu kinyeja cya 5, Abarabu bazanye imyambaro ya Boubou muri Afurika y’Uburengerazuba. Muri ibi bihugu uyu mwambaro wambarwa n’imiryango ikomeye mu gihe abandi bambara imyambaro isanze.

Aya makuru anavuga ko umwambaro wa Boubou ukunze kwambarwa n’abo mu idini ya Islamu mu bice by’Afurika y’Uburasirazuba. Mu Rwanda na ho usanga abo mu idini ya Islamu kimwe n’abandi basanzwe bakunda kuwambara.

Ubushakashati bugaragaza ko umwambaro wa Boubou ari umwambaro wa kinyafurika wo mu bihugu byo bice bya tropique. Abahatuye bakunze kuwambara kubera imiterere yaho kuko bakunda imyenda ibarekuye.

Urubuga touriadamoussi.com ruvuga ko muri Afurika y’Uburengerazuba ibitambaro bidodwamo boubou bikozwe mu bwoko bwa Bazin na Wax, ifite inkomoko mu gihugu cy’u Bwongereza no mu Buholandi.

Kuva mukinyejana cya 19 kugeza ubu, imyambaro ya Boubou yakomeje gutera imbere kuko usanga yambarwa n’abantu benshi. Uburyo idozwemo na bwo bwagiye burushaho guhinduka bagendana n’ibigezweho.

Abanyarwanda bambara Boubou baganiriye n’Ikinyamakuru IGIHE badutangarije ko ari umwambaro wiyubashye, uwambaye abasha gutambukana ishema kuko usanga nta nenge na mba, bityo babona ko Boubou ziri mu myambaro yiyubashye yambarwa n’uwifite kandi akumwa yambaye neza muri bagenzi be.

Akenshi uyu mwenda wambarwa bagiye mu birori, ahantu hiyubashye bari buhurire n’abandi. Kuri ubu bamwe mu bageni b’abanyarwanda bambara Boubou mu muhango wo Gusaba no Gukwa aho wambarwa n’Umusore hamwe n’abahungu bamuherekeje, aho usanga bawuha agaciro cyane nk’umwambaro ugaragaza umuco w’Abanyafurika.

MaRIe chantal nyIRabeRa

biribwa bitandukanye twavuga ibishyimbo byoroshye, umureti w’amagi, inyama zoroshye n’ibindi umuntu yahitamo.

Capati biba akarusho iyo igabuwe ishyushye.

uMuReRwa eMMa-MaRIe

Page 23: AmAcAkubiri Akomeje kuvugirizA muri Amur [uruP 02]mu bihugu bihana imbibi n’uRwanda. Umunyamuryango wa Tuzamurane ku kwezi abona amafaranga agera ku bihumbi ijana, akabasha no kwizigama,

23Vol. 10, No 21, 09 - 22 Ukwakira 2012 Imyidagaduro

Rene antheRe RwanyanGe

IGIHE: Umwuga wa Sinema mwawinjiyemo ryari?

Ntihabose Ishmael: Natangiye ibikorwa bya Sinema mu mwaka wa 2003.

IGIHE: Ni byo waba warize mu mashuri?

N. Ishmael: Oya, nize ibindi bitajyanye na Sinema. Mfite impamyabushobozi y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n'ubwubatsi.

IGIHE: Ni iyihe mpamvu wahisemo gukora Sinema aho gukurikirana ibyo wize?

N. Ishmael: Impamvu naba narahisemo gukurikirana sinema cyane kurusha ibindi ni uko ubusanzwe nayikundaga, kandi nkaza no kwiga ibijyanye n'imyuga bituma numva nakora Sinema. Ariko naje no gukora amahugurwa muri Sinema bituma nyikunda.

IGIHE: Ni he watangiriye gukora ibijyanye n'umwuga wiyemeje?

N.Ishmael: Natangiriye mu cyo nakwita nka (groupe) ishyirahamwe ryitwaga HBO ryigishaga abantu ibijyanye no gutunganya Sinema (film makers), aho naje gukora amahugurwa menshi ahantu hatandukanye, nyuma naje gutangira gukora sinema nyinshi zagiye zimenyekana. Muri izo navuga zagiye zimenyekana cyane harimo, Sometimes in April, Shooting dogs, Isugi, Kinyarwanda film n'izindi.

IGIHE: Ko ufite ubunararibonye kuki wahisemo gukorera umwuga wawe mu Rwanda?

N. Ishmael: Impamvu nta yindi, ni uko nkunda igihugu cyanjye kandi nkaba nifuza ko cyatera imbere mu bijyanye na Sinema, kuko urebye ibindi bihugu bimaze gutera imbere ku buryo bugaragara.

IGIHE: Abakinnyi mubakura he?

N. Ishmael: Nta banyarwanda turakinishamo ariko gusa tubabonye kandi babishoboye bakina. Gusa natangiye kubitoza abana kuko kugeza ubu

igihugu cyacu tugomba kukimenyekanisha binyuze muri sinema - Ntihabose ishmael

mfite abari hagati y'imyaka 4 na 14 batangiye gukurikirana uburyo bakina Sinema; nkaba numva bidatinze natwe iwacu mu Rwanda tuzaba tumaze kugera ku rwego rwa Hollywood yo muri Amerika, kuko na bo batangiye buhoro buhoro kugeza aho bageze ubu. Natwe rero tukaba twifuza kumenyekanisha igihugu cyacu binyuze muri

Sinema kandi bikagera ku rwego mpuzamahanga.

IGIHE: Twagiye tumenya amafilime yo muri Amerika bitewe ni zo twabonaga barwana na Vietnam, kwerekana ubutwari bwa bamwe mu bantu, kugaragaza umuco w'igihugu n'izindi. Ese mwe mwaba mutegura gukina filime nk'izo cyangwa muzakina izisanzwe?

N. Ishmael: Hari filimi nteganya gukora nkazayita “Why RDF in congo?” nibaza niba koko u Rwanda rwaragiye muri Congo, niba rwaragiyeyo icyo rwagiye gukora yo.

IGIHE: Kuki wayise Why RDF in congo?

N. Ishmael: Munyumve neza, ntabwo nkina politiki; ahubwo ndashaka kuzabisesengura neza, nkareba uburyo twayikora dufatanyije na bagenzi bacu bo mu gihugu cya Congo, tukareba yko hari icyo twahindura ku bijyanye n'imibanire y'ibihugu byombi.

IGIHE: Mubona mute urwego rwa Sinema mu Rwanda?

N. Ishmael: Urwego rwa Sinema mu rwanda ruracyari hasi. Icyo tugomba gukora ni uguharanira ko igihugu cyacu kimenyekana mu mahanga nk'uko abanyamahanga bamenyekanisha ibyabo. Tukagaragaza aho igihugu kigeze, tukarata n'umuco wacyo.

IGIHE: Nyuma yo kubona ko urwego rwa Sinema mu Rwanda ruri hasi, mwaba mwiteguye gushinga ishuri ryigisha ibya Sinema?

N. Ishmael: Njye ntabwo nzashinga ishuri. Icyo nkora ni ugukora Sinema ariko bitabujije ko hari abo nzigisha kuko hari bamwe mu rubyiruko benshi babyifuza. Ibyo gushinga ishuri byo si ibyanjye kuko hari amashuri yabyo.

IGIHE: Wabonye igihembo cya zahabu mu gukora Sinema. Kuri wowe icyo gihembo gisobanuye iki?

N. Ishmael: Kuri njye ibihembo mpabwa binyereka ko ibyo nkora bifite agaciro. Ikindi kandi si njye ubihabwa ahubwo bihabwa u Rwanda n'Abanyarwanda bose muri rusange.

IGIHE: Ni iyihe nama waha urubyiruko ruvuga ko rwabuze akazi mu Rwanda?

N. Ismael: Mbere na mbere ndashimira ubuyobozi bw'igihugu budufasha kutwereka inzira igikwiye. Ndakangurira abanyarwanda bose gukora imirimo bihangiye, kuko ntacyo Leta itadufasha kijyanye no kwiteza imbere. Dufite umutekano, imihanda ndetse n'amasoko. Ahasigaye rero akaba ari ahacu kwihangira imirimo. Amahirwe dufite abayafite bandi ni bake, tugomba rero kuyabyaza umusaruro.

IGIHE: Murakoze

Ntihabose Ishmael: Murakoze namwe

Ntihabose Ishmael uhagarariye Sinema mu Rwanda nk'uko yabitangarije Ikinyamakuru IGIHE ko ari we watorewe kuba Umukuru wa Komisiyo ya Sinema mu Rwanda. Amaze kuba inanaribonye, kuko amaze guhabwa ibihembo bigera kuri birindwi muri Sinema harimo n'igihembo cya Zahabu ya-herewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba ari we wa mbere ukibonye ku mugabane wa Afurika. Mu kiganiro twagiranye yatubwiye birambuye ku birebana na Sinema.

Page 24: AmAcAkubiri Akomeje kuvugirizA muri Amur [uruP 02]mu bihugu bihana imbibi n’uRwanda. Umunyamuryango wa Tuzamurane ku kwezi abona amafaranga agera ku bihumbi ijana, akabasha no kwizigama,

Imikino n’imyidagaduro u u uURUP. 22 u u uURUP. 23

09 - 22 Ukwakira 2012VolUme 10, NUmero 21

kinyinya: hatangijwe ikigo cyigisha umupira w’amaguru

igihugu cyacu tugomba kukimenyekanisha binyuze muri Sinema - ntihabose ishmael

umwambaro wa boubou wubahisha abawambaye ukerekana umuco wa kinyafurika

ikigo CyigishA umupira w’amaguru ya Kinyinya, kigiyeho biturutse ku gitekerezo cy’abakunzi b’umupira w’amaguru batuye muri uwo murenge n’indi baturanye, nyuma yo kubona ko bafite urubyiruko ruhagije kandi ko ruramutse rwitaweho ntacyarubuza gukina umupira w’amaguru.

Twababwirako iyo centre irimo abana bagera kuri Magana atatu (300) mu byiciro bitandukanye kandi ibitsina byombi (abakobwa n’abahungu), baturuka mu mirenge ya Kinyinya, Nyarutarama, Batsinda, ndetse na kagugu.

Muzehe Batsinda Samuel Perezida w’icyo, atangaza ko umupira w’amaguru muri rusange uhenze bitewe n’ibikoresho ukenera, ariko ko byose bishoboka iyo hari ubushake, ubwumvikane no gutahiriza umugozi umwe.

Akomeza agaragaza ubunararibonye abifitemo, abasaba kutazacika intege, ababwira ko yabikoze i Burundi muri Vital’o bigashoboka kandi baratangitanye ubushobozi bukeya cyane, asaba abana kuragwa n’indanyagaciro iranga Umunyarwanda wese, umurava ndetse no gukunda umupira w’amaguru.

ikiPe y’igihUgU y’umupira w’amaguru Amavubi iritegura imikino ibiri ya gicuti n’ikipe y’igihugu ya Namibiya, umukino ubanza ukazabera i Windhock kuwa 13 Ukwakira 2012 ni mu rwego rwo kwitegura amarushanwa mpuzamanga y’Afurika n’ay’Isi.

Amakuru dukesha urubuga rwa FERWAFA, umutoza w’Amavubi Sredojovic Milutin Micho atangaza ko umukino wa mbere uteganyijwe kubera i Windhock muri Namibiya kuwa 13 Ukwakira 2012 na ho uwo kwishyura ukazabera i Kigali tariki ya 11 Ugushyingo 2012.

Micho ahamya ko iyi mikino yombi izafasha amavubi kwitegura neza imikino ya CECAFA Challenge Cup izabera i Kampala ndetse n’andi majonjora yo ku rwego rw’Afurika n’ay’isi muri rusange umwaka utaha. Yongeraho ko icyo yifuza ari uko Amavubi yahorana imikino mpuzamahanga abakinnyi bakamenyera.

Micho avuga ko hari n’indi mikino ya gicuti iri gutegurwa ariko ngo haracyari kare kuyitangaza. Urutonde ruherutse kushyirwa ahagaragra na FIFA uku kwezi rugaragaza uko amakipe y’ibihugu ahagaze rwashyize Amavubi ku mwanya wa 124 mu gihe Namibiya iri ku mwanya wa 108 ku isi.

Mu bakinnyi 32 b’agateganyo bazatoranywamo abazitabira uwo mukino higanjemo abo muri APR FC, Police FC na Rayon Sports.

Innocent ndahIRIwe

amavubi arakina na Namibiya umukino wa gicuti

Amavubi

Perezida wa FERWAFA, Ntagungira Celestin, mu ijambo rye ashima icyo gikorwa, ko kije gushimangira gahunda ya Leta yo guteza imbere umupira w’amaguru uhereye mu bana bakiri bato, abasaba kudacika intege, abizeza kubabera umuvugizi ndetse no kubatera inkunga uko azabishobora.

Yaboneyeho umwanya wo kubwira abo bana ko na bo imiryango mu makipe y’igihugu ifunguye, ariko ko bisaba kubikorera, ababwira ko bazabifashwamo no kugira ikinyabupfura, kumvira abatoza, gukunda umupira w’amaguru ndetse no kugira kwihangana.

Ati “Ejo hazaza heza hanyu ni ho h’amakipe y’iguhugu.”

RutaGanda Joel

MU RwEGO rwo guteza imbere umupira w’amaguru, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda rikomeje gutangiza hirya no hino ibigo bizajya bimeneyereza umupira w’amaguru cyane cyane abana bato.