intambwe ya 4: gukora ubuvugizi imfashanyigisho...intambwe ya 4: gukora ubuvugizi ibi bishobora...

2
Guhugura abakozi b’ibanze mu buvuzi ku bijyanye no kumenya ndetse no gukemura ibibazo byo mu buzima bwa buri munsi bitera uburwayi INTAMBWE YA 4: GUKORA UBUVUGIZI Ibi bishobora kugerwaho mu gihe abayobozi bo muri sosiyete babigizemo uruhare rugaragara uhereye ku bakozi ba Leta n’abanyamadini ukageza ku bikorera ku giti cyabo n’imiryango y’abagiraneza. Mugomba no gufasha mu kumenya neza abantu b’intangarugero muri sosiyete bashobora kubafasha kugirango abarwayi banyu babashe kwivuza mu buryo n’ahantu heza kandi hujuje ibisabwa. Kwitabira mu guteza imbere ibikorwa rusange mu gace utuyemo Kwitabira mu guteza imbere ibikorwa rusange mu gace utuyemo Gukora ubukangurambaga bwerekana uburyo imibereho rusange y’abaturage igira ingaruka ku barwayi bawe Kuba umufatanyabikorwa n’inzego n’ibigo bifasha abantu muri ako gace hamwe n’amatsinda akora ubuvugizi Guhuza komite z’inzego zinyuranye mu rwego rwo gushaka ibisubizo biboneye kandi muhuriyeho mu gucyemura ibibazo byo muri ako gace. Gukoresha ingero zifatika z’ahantu n’ubuhamya bw’abandi babikoze neza mbere yanyu mu rwego rwo gufasha kuzana impinduka. Kwitabira inkundura nini rusange y’impinduka igamije gushyiraho imikorere n’uburyo bunoze bwo kubungabunga ubuzima. For more information, visit www.www.mcgill.ca/clear This work is made possible with financial support from our funding partners: Grand Challenges Canada, Canadian Institutes of Health Research, Fonds de recherche du Québec - Santé, Fédération des médecins spécialistes du Québec, St Mary’s Research Centre, McGill University Intego y’iyi mfashanyigisho, ni ukwigisha no guha ubushobozi abakozi b’ibanze mu buvuzi uburyo bwo gukemura ibibazo byo mu buzima busanzwe bitera uburwayi Mu gihe cyo kwita ku barwayi, hari ubwo ubona hari ubwoko bw’indwara bwiganje mu gace runaka. Ese aho gushaka umuti ukiza vuba, ni iki cyakorwa ngo ahubwo izo ndwara zirindwe? Ibibazo by’uburwayi byinshi usanga biterwa n’impamvu zimeze zifite inkomoko imwe kandi zifitanye isano n’imibereho ya buri munsi hamwe n’uburyo abantu babaho mu ngo zabo, harimo nk’ubukene,inzara, guhezwa,ihohoterwa ndetse n’ivangura. Intambwe enye z’iyi mfashanyigisho zizabafasha kumenya inkomoko nyazo z’indwara muhora muvura. Hamwe n’abo mukorana,mushobora guhindura agace mutuyemo ahantu heza hatarangwa indwara mukoresheje uburyo bwo kubanza kumenya neza ndetse no kwita ku mpamvu nyazo zitera uburwayi zishingiye ku mibereho ya buri munsi. INTAMBWE YA 1: KUVURA 1 Kuvura 2 Kubaza 3 Kurangira 4 Gukora ubuvugizi Imfashanyigisho Gukurikirana ibyo bavuga no kubyumva Kububaha no kubereka ko mubitayeho Kubereka ko ubari hafi no kubatega amatwi Gutuma bakugirira icyizere no kumva batekanye Gutekereza mu buryo bwagutse Gutuma bakwishyikiraho bakanakwisangaho Kumenya neza umuco ubaranga Kwihanganira ibyo bakubwira byose Birumvikana ko inshingano zanyu za mbere ari ukuvura no kwita ku barwayi. Ariko byibuze mushobora kubabaza ibibazo mu gihe muri kubavura. Ibi bizabafasha mwebwe n’abo mukorana impamvu muhora mubona indwara zimwe buri gihe ndetse n’icyo mwakora kugirango zicike. Nyuma yo kubaza ibibazo,mushobora guhita mumenya neza aho mwohereza abarwayi hakwiye mu gace mutuyemo kugirango ahabwe ubufasha akeneye. Mushobora gutekereza ko zimwe mu mpamvu zitera indwara ziteye ubwoba bikaba bikomeye kuzivanaho,ariko mwibuke ko ku rwego rwanyu mudafite ubushobozi bwo gucyemura ibibazo byose. Iyi mfashanyigisho izabafasha guhuza abarwayi mwakira n’abandi nkamwe bantu ariko bashoboye kubaha ubufasha n’inkunga bakeneye. MUGOMBA KUJYA MWIBUKA IBI: Empowering health workers to support disadvantaged patients and communities, particularly in low and middle income countries. Better supporting our patients and advocating for healthier communities REF 02OC2014 4 1 Gufasha abarwayi bawe uhereye ku muntu umwe umwe ku giti cye ni itangiriro ryiza mu kurema sosiyete ifite ubuzima buzira umuze. Ariko rimwe na rimwe ntihabaho uburyo buhoraho kandi burambye bwo gufasha abarwayi bigatuma bongera kwisanga basubiye mu mibereho mibi bahozemo yabateye uburwayi. Bityo rero mushobora gukora ubuvugizi musaba guha imbaraga uburyo bwo gukomeza gufasha abantu ndetse no gushishikariza sosiyete yose kongera imbaraga mu gufasha abantu babo bafite ibibazo. UBURYO BWO KUZANA IMPINDUKA:

Upload: others

Post on 20-Feb-2021

1 views

Category:

Documents


0 download

TRANSCRIPT

  • Guhugura abakozi b’ibanze mu buvuzi ku bijyanye no kumenya ndetse no gukemura ibibazo byo mu buzima bwa buri munsi bitera uburwayi

    INTAMBWE YA 4: GUKORA UBUVUGIZI

    Ibi bishobora kugerwaho mu gihe abayobozi bo muri sosiyete babigizemo uruhare rugaragara uhereye ku bakozi ba Leta n’abanyamadini ukageza ku bikorera ku giti cyabo n’imiryango y’abagiraneza. Mugomba no gufasha mu kumenya neza abantu b’intangarugero muri sosiyete bashobora kubafasha kugirango abarwayi banyu babashe kwivuza mu buryo n’ahantu heza kandi hujuje ibisabwa.

    Kwitabira mu guteza imbere ibikorwa rusange mu gace utuyemo

    Kwitabira mu guteza imbere ibikorwa rusange mu gace utuyemo

    Gukora ubukangurambaga bwerekana uburyo imibereho rusange y’abaturage igira ingaruka ku barwayi bawe

    Kuba umufatanyabikorwa n’inzego n’ibigo bifasha abantu muri ako gace hamwe n’amatsinda akora ubuvugizi

    Guhuza komite z’inzego zinyuranye mu rwego rwo gushaka ibisubizo biboneye kandi muhuriyeho mu gucyemura ibibazo byo muri ako gace.

    Gukoresha ingero zifatika z’ahantu n’ubuhamya bw’abandi babikoze neza mbere yanyu mu rwego rwo gufasha kuzana impinduka.

    Kwitabira inkundura nini rusange y’impinduka igamije gushyiraho imikorere n’uburyo bunoze bwo kubungabunga ubuzima.

    For more information, visit www.www.mcgill.ca/clear

    This work is made possible with financial support from our funding partners:Grand Challenges Canada, Canadian Institutes of Health Research, Fonds de recherche du Québec - Santé, Fédération

    des médecins spécialistes du Québec, St Mary’s Research Centre, McGill University

    Intego y’iyi mfashanyigisho, ni ukwigisha no guha ubushobozi abakozi b’ibanze mu buvuzi uburyo bwo gukemura ibibazo byo mu buzima busanzwe bitera uburwayi

    Mu gihe cyo kwita ku barwayi, hari ubwo ubona hari ubwoko bw’indwara bwiganje mu gace runaka. Ese aho gushaka umuti ukiza vuba, ni iki cyakorwa ngo ahubwo izo ndwara zirindwe?

    Ibibazo by’uburwayi byinshi usanga biterwa n’impamvu zimeze zifite inkomoko imwe kandi zifitanye isano n’imibereho ya buri munsi hamwe n’uburyo abantu babaho mu ngo zabo, harimo nk’ubukene,inzara, guhezwa,ihohoterwa ndetse n’ivangura.

    Intambwe enye z’iyi mfashanyigisho zizabafasha kumenya inkomoko nyazo z’indwara muhora muvura. Hamwe n’abo mukorana,mushobora guhindura agace mutuyemo ahantu heza hatarangwa indwara mukoresheje uburyo bwo kubanza kumenya neza ndetse no kwita ku mpamvu nyazo zitera uburwayi zishingiye ku mibereho ya buri munsi.

    INTAMBWE YA 1: KUVURA

    1 Kuvura

    2 Kubaza

    3 Kurangira

    4 Gukora ubuvugizi

    Imfashanyigisho

    • Gukurikirana ibyo bavuga no kubyumva• Kububaha no kubereka ko mubitayeho• Kubereka ko ubari hafi no kubatega amatwi• Gutuma bakugirira icyizere no kumva batekanye

    • Gutekereza mu buryo bwagutse• Gutuma bakwishyikiraho bakanakwisangaho• Kumenya neza umuco ubaranga• Kwihanganira ibyo bakubwira byose

    Birumvikana ko inshingano zanyu za mbere ari ukuvura no kwita ku barwayi. Ariko byibuze mushobora kubabaza ibibazo mu gihe muri kubavura. Ibi bizabafasha mwebwe n’abo mukorana impamvu muhora mubona indwara zimwe buri gihe ndetse n’icyo mwakora kugirango zicike. Nyuma yo kubaza ibibazo,mushobora guhita mumenya neza aho mwohereza abarwayi hakwiye mu gace mutuyemo kugirango ahabwe ubufasha akeneye.

    Mushobora gutekereza ko zimwe mu mpamvu zitera indwara ziteye ubwoba bikaba bikomeye kuzivanaho,ariko mwibuke ko ku rwego rwanyu mudafite ubushobozi bwo gucyemura ibibazo byose. Iyi mfashanyigisho izabafasha guhuza abarwayi mwakira n’abandi nkamwe bantu ariko bashoboye kubaha ubufasha n’inkunga bakeneye.

    MUGOMBA KUJYA MWIBUKA IBI:Empowering health workers to support disadvantaged patients and communities, particularly in low and middle income countries.

    Better supportingour patients andadvocating for healthier communities

    REF 02OC20144 1

    Gufasha abarwayi bawe uhereye ku muntu umwe umwe ku giti cye ni itangiriro ryiza mu kurema sosiyete ifite ubuzima buzira umuze. Ariko rimwe na rimwe ntihabaho uburyo buhoraho kandi burambye bwo gufasha abarwayi bigatuma bongera kwisanga basubiye mu mibereho mibi bahozemo yabateye uburwayi. Bityo rero mushobora gukora ubuvugizi musaba guha imbaraga uburyo bwo gukomeza gufasha abantu ndetse no gushishikariza sosiyete yose kongera imbaraga mu gufasha abantu babo bafite ibibazo.

    UBURYO BWO KUZANA IMPINDUKA:

  • Abaharanira gutuza abagore, Amatsinda ateza imbere abagore,imirongo ya Telephone itishyurwa itabarizwaho abakorewe ihohoterwa mu rugo

    Serivisi zirinda urubyiruko, Abapolisi, Ibiro by’abarinzi b’umuco

    Abatanga ubufasha bw’amategeko mu buvuzi, Abaharanira uburenganzira bwa muntu , amatsinda ashyigikiye umuco

    Ibigo by’amashuri, Ibiro bya Minisiteri y’Uburezi,Ibigo biharanira uburenganzira bw’abana

    INTAMBWE YA 2: KUBAZA INTAMBWE YA 3: KURANGIRA

    Nyuma yo guha abarwayi ubuvuzi bw’ibanze ndetse no kubasha kubabaza ibijyanye n’imibereho yabo, uzaba ufite ishusho nyayo y’ingorane bahura na zo mu buzima.

    Zimwe muri izi ngorane zishobora gusa nk’izitakemuka ariko wibuke ko utari wenyine muri gahunda yo gufasha gucyemura ibibazo byabo. Wowe uri mu mwanya ukwiye uzagufasha kohereza abarwayi wakiriye ku bindi bigo bitanga ubufasha ariko abarwayi bo batari bazi kandi bishobora kubafasha guteza imbere imibereho yabo.

    Ese abana bagejeje igihe cyo kwiga babasha kujya ku ishuri buri munsi?UBUREZI

    Kubaza ikibazo gikwiye mu buryo nyabwo bizabafasha kumenya neza ibibazo nyakuri umurwayi afite bityo mumwohereza ahakwiye. Ntimukwiye kwibagirwa ko hari igihe abarwayi bamwe bashobora kumva baremerewe ibibazo byabarenze ku buryo baba bumva batazi uwo babitura.

    Mu gihe cyo kubaza ibibazo, kubibaza mu kinyabupfura no mu buryo bwa gishuti bifasha kubona igisubizo nyacyo gikenewe kandi gisobanutse. Aho kubariza ibibazo hagomba kuba ari ahantu hizewe kandi hatekanye kuko bizafasha umurwayi gusubiza ibibazo yisanzuye.

    INGERO Z’IBIBAZO :

    AKAZIIbigo biranga akazi, Kwiyungura ubumenyi mu kazi, Gahunda y’amahugurwa mu bumenyingiro

    Ibigega by’ibiryo, ibigo batekeramo, Ubusitani rusange

    Amatsinda aharanira gutuza abantu, ihuriro ry’abakodesha amazu

    Ufite inshuti na bene wanyu bashobora kugira icyo bagufasha igihe waba ubikeneye?

    KWIGUNGA

    Ni nde wita ku bana bawe iyo abo mubana bagiye ku kazi?KWITA KU BANA

    Ese wowe n’abagize umuryango wawe mufite ahantu ho kuryama hatekanye kandi hasukuye ?

    IMITURIRE

    Wumva utekanye iyo uri mu rugo?IHOHOTERWA MU RUGO

    Haba hari igihe ujya wumva udatuje,udatekanye cyangwa uhutazwa?IVANGURA

    Ese ujya wumva uhangayikishijwe n’umutekano w’abana bawe?GUHUTAZA ABANA

    Ese buri gihe mu rugo muba mufite ibyo kurya bihagije?IMIRIRE

    Amatsinda atanga ubufasha, Amadini, Amahuriro y’abaturage

    Amashyirahamwe yita ku bana, Gahunda zita ku buzima bw’ibibondo, Ibigo ababyeyi basigamo abana ku manywa

    2 3

    Ese abantu mubana mu rugo bafite akazi gahoraho kandi katabateza ibibazo?

    INGERO Z’AHO WABARANGIRA: