rwanda 2014 - home | global communities · cyose dusabwa gukora n umuvugo, indirimbo, cyangwa...

28
UMUNSI W’ABAGORE MU RWANDA 2014 Duhagurukire Ibikorwa Kwigira ku bya kera Kuvugurura imihigo Kuba umusemburo w'impinduka

Upload: others

Post on 01-Mar-2020

1 views

Category:

Documents


0 download

TRANSCRIPT

Page 1: RWANDA 2014 - Home | Global Communities · cyose dusabwa gukora n umuvugo, indirimbo, cyangwa amashyi. Ibikorwa bishoboka byaba : Gushima no kurata imirimo ikomeye abagore nabakobwa

UMUNSI W’ABAGORE MU RWANDA 2014

Duhagurukire Ibikorwa

Kwigira ku bya kera

Kuvugurura imihigo

Kuba umusemburo w'impinduka

Page 2: RWANDA 2014 - Home | Global Communities · cyose dusabwa gukora n umuvugo, indirimbo, cyangwa amashyi. Ibikorwa bishoboka byaba : Gushima no kurata imirimo ikomeye abagore nabakobwa

ii

Amashakiro

Intangiriro ........................................................................................................................ 1

Intego y’iyi nyoborabiganiro ............................................................................................................... 1

Imiterere y’ inyoborabiganiro ............................................................................................................. 1

Amavu n’amvuko y’uwo munsi ......................................................................................... 2

Amateka y’Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore................................................................................. 2

Kuki twizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore mu Rwanda? ...................................................... 3

Ibyiza byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore aho dutuye ............................................... 3

Kwitegura Umunsi Mpuzamhanga w’Abagore ................................................................... 4

Ibikorwa byo KWIGIRA KU BYA KERA ................................................................................................. 4

1 – Kuvuga ku bantu tuzi mu buzima bwacu .................................................................................. 5

2 – Indirimbo, imivugo, & amashyi n’impundu ............................................................................... 7

3 – Igihe cyashize, ubu & igihe kizaza ............................................................................................. 8

Ibikorwa bidukangurira Gukomeza imihigo ..................................................................................... 10

1 –Gukuraho inzitizi ...................................................................................................................... 11

2 – Abanyarwanda bihesha agaciro .............................................................................................. 15

3 –Gutera igiti cy’imihigo .............................................................................................................. 18

Ibikorwa byo KUBA UMUSEMBURO W’IMPINDUKA ........................................................................ 21

1 – Kwizihiza Umunsi w’Abagore aho mutuye cyangwa ku ishuri ................................................ 22

Kuwizihiriza mu matsinda mato .................................................................................................... 24

Umugereka : ................................................................................................................... 25

Ubusobanuro .................................................................................................................................... 25

Gusangiza abandi uko mwabigenje n’ibyo mwagezeho ................................................................... 25

Page 3: RWANDA 2014 - Home | Global Communities · cyose dusabwa gukora n umuvugo, indirimbo, cyangwa amashyi. Ibikorwa bishoboka byaba : Gushima no kurata imirimo ikomeye abagore nabakobwa

1

Learning from the Past

Renewing our Commitment

Inspiring Change

Intangiriro

Intego y’iyi nyoborabiganiro

Iyi nyoborabiganiro ni nk’umuyoboro uha ishuri cyangwa abatuye ahantu runaka ibyo bifashisha

bakeneye kugira ngo babe umusemburo w’ impinduka igihe bayoboye ibirori byo kwizihiza Umunsi

Mpuzamahaga w’Abagore. Iyi nyoborabiganiro izakoreshwa n’abakangurambaga babihuguriwe mu

ihugurwa ry’abahugura abandi ryatanzwe na Peace Corps Volunteers ku bufatanye na Global

Communities (GC). Irahamagarira abahungu n’abakobwa, abagabo n’abagore kugirana ikiganiro

cyubaka kandi bakungurana ibitekerezo ku mpamvu hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’abagore,

uko abahungu n’abakobwa, abagabo n’abagore bashobora gushyigikirana n’uko abantu mu Rwanda

hose bashobora kuba umusemburo w’impinduka kandi bagakomeza imihigo kubijyanye no

kubahiriza ihame ry’uburinganire muri iki gihe no mu gihekizaza.

Imiterere y’ inyoborabiganiro

Iyi nyandiko igabanyijemo ibice bine:

Intangiriro – hatangwamo amakuru kuri iyi nyandiko.

Amavu n’amavuko – hatangwamo amakuru k’Umunsi w’Abagore.

Kwitegura Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore – hatangwamo

ibitekerezo n’amabwiriza ku bikorwa bijyanye n’insanganyamatsiko: kuba umusemburo

w’impinduka, kwigira ku bya kera no Gukomeza imihigo. Ibikorwa dusanga mu ‘ Kwigira ku

bya kera ‘ (urupapuro rwa 3-7) no ‘gukomeza imihigo ’ (urupapuro 7-12) bigomba kuba

byarangiye mbere yo kwizihiza Umunsi w’Abagore. N’aho igikorwa kiri ‘kuba umusemburo

w’ impinduka’ (urupapuro 12-15) kitwereka ibyo twakurikiza twitegurira umunsi mukuru ku

rwego rw’ibanze.

Kohererezanya uko byagenze n’ibyo mwagezeho uwo

munsi: – hatangwa urupapuro n’aho wakohereza amafoto ku bikorwa byanyu byagenze

neza

Page 4: RWANDA 2014 - Home | Global Communities · cyose dusabwa gukora n umuvugo, indirimbo, cyangwa amashyi. Ibikorwa bishoboka byaba : Gushima no kurata imirimo ikomeye abagore nabakobwa

2

Learning from the Past

Renewing our Commitment

Inspiring Change

Tariki ya 8 Werurwe:

Umunsi w’Abagore

Amavu n’amvuko y’uwo munsi

Amateka y’Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore

Umunsi Mupuzamahanga w’Abagore watangiye kwizihizwa mu ntangiriro za 1900. Kuwizihiza mu

mizo ya mbere byatangiriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hagati ya 1908 na 1910. Muri 1908

mu gihe hizihizwaga uwo munsi hakozwe urugendo aho abagore barenga 15,000 bakoze ubuvugizi

bwo kugabanyirizwa amasaha y’akazi, guhembwa umushahara ungana n’uwo abagabo

n’uburenganzira bwo gutora.

Muri Kanama 1910, hakozwe Inama mbwirwaruhame ya mbere y’abagore muri Danemarike maze

hashyirwaho Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore kandi iba intambwe yo kuziba icyuho

cy’uburinganire hagati y’umugabo n’umugore. Iyo nama yahuje abagore 100 baturutse mu bihugu

17. Umugore witwa Clara Zetkin atanga igitekerezo cyo gushyiraho Umunsi Mpuzamahanga

w’Abagore, ari bwo yavugaga ko buri mwaka muri buri gihugu uwo munsi wajya wizihirizwa itariki

imwe kugira ngo abagore bakorerwe ubuvugizi. Mu rwego rwo kwemeza icyo cyifuzo niho Umunsi

Mpuzamahanga wavutse.

Kwizihiza ku mugaragaro Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore byabereye muri Austiriya, Danimarike,

Ubudage n’Ubusuwisi ku itariki ya 19 Werurwe 1911. Abagore n’abagabo barenga miliyoni bitabiriye

ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore. Muri 1913, kwizihiza Umunsi

Mpuzamahanga w’abagore byimuriwe ku ya 8 Werurwe maze kuva icyo gihe iyo tariki ikomeza kuba

umunsi isi yose yizihizaho Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore.

Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore wabaye umunsi ku isi hose wo guha agaciro umugore no

kumwizihiza haba mu bihugu byateye imbere n’ibikiri mu nziri y’iterambere. Hashize imyaka myinshi

Umuryango w’Abibumbye ukora inama ngarukamwaka y’Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore mu

rwego rwo guhuza imbaraga ku rwego mpuzamahanga mu guharanira uburenganzira bw’abagore no

gutuma bitabira gahunda z’imibereho myiza, politiki n’ubukungu. Byongeye kandi, ku ya 8 Werurwe

imiryango ya sosiyete sivile na za guverinoma ku isi hose biha agaciro Umunsi Mpuzamahanga

w’Abagore hakorwa ibirori biha agaciro intambwe umugore amaze gutera kandi hagakomeza

gukorwa ubuvugizi ko abagore bareshya n’abagabo mu nzego zose z’ubuzima. Aho dutuye no mu

miryango, ku munsi Mpuzamahanga w’Abagore abagabo bongera guha agaciro ba nyina, abo

bashakanye, abo bakorana bakabashima kandi bakabaha impano. Uyu munsi ni igihe gikomeye cyo

kwibuka ibyo umugore yagezeho kandi bikamuha amahirwe yo gukomeza gutera intambwe ajya

mbere.

Buri mwaka tariki ya 8 Werurwe, ku isi yose hizihizwa ibikorwa byinshi mu rwego rwo gutera ingabo

mu bitugu abagore no kwizihiza ibyo bagezeho. Iyi nyoborabigaro yagenewe gushyigikira ibikorwa

byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore ku rwego rw’ibanze mu Rwanda.

Page 5: RWANDA 2014 - Home | Global Communities · cyose dusabwa gukora n umuvugo, indirimbo, cyangwa amashyi. Ibikorwa bishoboka byaba : Gushima no kurata imirimo ikomeye abagore nabakobwa

3

Learning from the Past

Renewing our Commitment

Inspiring Change

Insanganyamatsiko y’Umunsi w’abagore mu Rwanda mu mwaka wa 2014 igira iti:

Kuba umusemburo w’impinduka:

Kwigira ku bya kera no gukomeza imihigo.

Kuki twizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore mu Rwanda?

Muri iki gihe dufite abagore bayobora ibihugu, abagore mu nteko ishinga mategeko, abagore

biga za kaminuza kandi abagore bihitiramo ibibareba, ariko siko byahoze mu Rwanda ndetse

no ku isi. Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore ni umunsi udufasha kwibuka aho abagore

bavuye n’aho ubu bageze n’ibyo bashobora guharanira kugeraho mu bihe bizaza. Abagore

bihitiramo uko bagomba kubaho ubuzima bwabo kandi bazana impinduka zifatika mu

miryango yabo n’aho batuye iyo biyemeje guhaguruka bakivugira ndetse bakavugira abandi

bagore bagenzi babo. Mu Rwanda, MIGEPROF igena ukwezi kose ko kwizihiza abari

n’abategarugori gutangirana n’itariki ya 8 Werurwe ku Munsi nyine Mpuzamahanga

w’Abagore. Uwo munsi ni uwo kwibuka uruhare rw’abagore mu gihe cya kera n’uruhare

bagenda barushaho kugira mu muryango nyarwanda ubu no mu gihe kizaza.

Ibyiza byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore aho dutuye

“Tekereza mu rwego mpuzamahanga, ibikorwa ubikorere iwanyu.” Mu gihe uyu munsi

mukuru wizihizwa ku isi hose, ni ngombwa gukora uko dushoboye ukizihizwa n’aho dutuye.

Impinduka mu myitwarire ishoboka aho dutuye ku rwego rw’ibanze. Kwizihiza Umunsi

Mpuzamahanga w’Abagore ku ishuri cyangwa aho dutuye, bisaba gushishikaza abahungu

n’abakobwa ku rwego rw’ibanze rushoboka, bikazajya bituruka hasi aho kugira ngo bive

hejuru. Gutangirira ku gikorwa ku rwego rw’ibanze bituma abaturage cyangwa ishuri bo

ubwabo bifatira inshingano zo kuzana impinduka no kuzibungabunga.

Page 6: RWANDA 2014 - Home | Global Communities · cyose dusabwa gukora n umuvugo, indirimbo, cyangwa amashyi. Ibikorwa bishoboka byaba : Gushima no kurata imirimo ikomeye abagore nabakobwa

4

Learning from the Past

Renewing our Commitment

Inspiring Change

Kwitegura Umunsi Mpuzamhanga w’Abagore

Ibikorwa byo

KWIGIRA KU BYA KERA

Ushobora gukoresha ibi bikorwa mu nama isanzwe y’itsinda cyangwa ya Kalabu bukaba uburyo

bwabafasha kuzirikana ku bintu by’ingenzi abahungu/abagabo n’abakobwa/abagore bakora.

Twabagira inama yo gukora ibi bikorwa mu rwego rwo kwitegura Umunsi w’Abagore, ariko

mushobora no kubikora igihe cyose mushaka gushishikariza abantu gutekereza no kwiga ku

buringanire.

Dore ibikorwa bitatu mwatangiriraho:

1 Kuvuga ku bantu tuzi mu buzima bwacu

Intego Kubashishikariza gutekereza ku bantu b’ingenzi mu buzima bwacu – cyane cyane abagore n’abakobwa.

Ubutumwa nyamukuru Reka duhe agaciro uruhare rukomeye n’imirimo abagore n’abakobwa bakora mu miryango yacu, mu mashuri no mu gihugu.

2 Indirimbo,Ibisigo, & amashyi n’impundu

Intego Kwishima igihe tuvuga ku bantu b’ingenzi mu buzima bwacu.

Ubutumwa nyamukuru: Reka dushimagize ibyo abagore bakoze n’ibyo bashobora gukora turamutse tubateye akanyabugabo.

3 Mu gihe cyashize, Ubu & n’Igihe kizaza

Intego Gushishikariza abitabiriye gutekereza k’uburyo bashobora gushyigikira ubwuzuzanye.

Ubutumwa nyamukuru: Ubuzima bwo mu muryango n’aho dutuye bukomeza kugenda buhinduka kuva mu gisekuru ujya mu kindi. Dushobora kwitwara ku buryo buhuza imiryango kandi tugafasha buri wese kugera kubyo yifuza kugeraho.

Page 7: RWANDA 2014 - Home | Global Communities · cyose dusabwa gukora n umuvugo, indirimbo, cyangwa amashyi. Ibikorwa bishoboka byaba : Gushima no kurata imirimo ikomeye abagore nabakobwa

5

Learning from the Past

Renewing our Commitment

Inspiring Change

1 – Kuvuga ku bantu tuzi mu buzima bwacu Intego Kubashishikariza gutekereza ku bantu b’ingenzi mu buzima bwacu –

cyane cyane abagore n’abakobwa. Ibikoresho bikenewe Ibipapuro binini (Impapuro zishaje), Marikeri ( cg ikibahu & icaki)

Igihe Isaha 1

1. Basobanurire: Iki gikorwa kiraduha amahirwe yo kuganira ku bantu tuzi mu buzima bwacu – cyane cyane bashiki bacu, basaza bacu, abavandimwe, inshuti, ba mama, ba data, ba sogokuru n’abo twashakanye (niba ariko bimeze).

2. Bakore babiri babiri cyangwa mu matsinda, saba abitabiriye :

a. Kuvuga ku bantu muzi mu buzima bwanyu ’ibintu ubakundira. Abahungu/Abagabo bagomba kwibanda kuri bashiki babo, ba nyina, ba nyirakuru. Abakobwa bagomba kwibanda kuri basaza babo, ba se, ba sekuru. Hakurikijwe imyaka y’abitabiriye, bashobora no kuvuga ku bagabo babo cyangwa abagore babo cyangwa inshuti.

3. Bahe iminota 10 yo kubiganiraho. Mu gihe amatsinda aba ari kuganira, tegura impapuro ku ruhande kugipapuro kinini/ikibahu, wandike:

a. Ibintu dukundira bashiki bacu & basaza bacu

b. Ibintu ukundira inshuti zacu ( cyangwa uwo mwashakanye)

c. Ibintu dukundira ba mama & ba data…

d. Ibintu dukundira ba sogokuru na ba nyogokuru

4. Saba abagize itsinda kwicara bakoze uruziga hanyuma usabe buri muntu gusangiza abandi icyo ashimira umwe umwe mu matsinda handikwe ibisubizo ku gipapuro kinini. Icyitonderwa: Ukurikije uko itsinda ryawe ringana, ushobora gushaka kuzenguruka uruziga inshuro 2 cyangwa 3 kugira ngo ubone imyanya ihagije itondetse kuri buri gipapuro.

5. Mwungurane ibitekerezo:

a. Mwumva mumeze mute iyo mutekereje kuri abo bantu bose?

b. N’ibihe bintu wakora kugira ngo ubabwire ukuntu wishimira ibyo bakora mu buzima bwawe?

Page 8: RWANDA 2014 - Home | Global Communities · cyose dusabwa gukora n umuvugo, indirimbo, cyangwa amashyi. Ibikorwa bishoboka byaba : Gushima no kurata imirimo ikomeye abagore nabakobwa

6

Learning from the Past

Renewing our Commitment

Inspiring Change

6. Basobanurire: Itariki ya 8 Werurwe ni Umunsi w’Abagore mu Rwanda. . Babwire amavu n’amavuko y’uwo munsi

Ibisubizo bishoboka:

Umunsi w’abagore ni: o Umunsi wizihizwa ku rwego rw’igihugu no ku rwego

mpuzamahanga. o Umunsi wo gushimira abagore n’abakobwa wizihizwa ku ya 8

Werurwe. o Umwanya mwiza wo guteza imbere, gutera akanyabugabo no

gutera ingabo mu bitugu abagore.

Mu Rwanda, Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango (MIGEPROF) ihuza ibikorwa byo kwizihiza Umunsi w’Abagore ku rwego rw’igihugu.

Kuva mu wa 1974, Leta y’u Rwanda n’Abafatanyabikorwa bayo mu iterambere bagiye bafatanya gutegura ibikorwa bidasanzwe byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore.

Insanganyamatsiko y’Umunsi w’Abagore mu mwaka wa 2014: Kuba umusemburo w’impinduka –Kwigira ku bya kera no gukomeza imihigo.

7. Mwungurane ibitekerezo:

a. Ese hari ikintu kidasanzwe wakorera abakobwa/abagore tuzi mu buzima bwacu? Niba gihari, cyaba ari ikihe? Kusanya ibitekerezo ku rutonde rw’ibisubizo.

Ibisubizo bishoboka :

Gukoresha ibirori hagatangwamo ubuhamya, ijambo mbwirwaruhame, ubugeni /ubuhanzi.

Gutanga igihembo cyangwa impano.

Kubashimira imirimo myiza bakora/uruhare.

Gushima no guha agaciro abagore b’indashyikirwa bageze ku bintu bikomeye.

Gutumira abantu batanga ibiganiro nsemburamihigo mu rwego rwo gutera akanyabugabo abagore n’abakobwa.

Kwereka ingero zubaka z’abagabo n’abahungu baba aho dutuye bashyigikira kandi bagatera akanyabugabo abagore.

8. Anzura uyu mwitozo ubasobanurira ko ibikorwa biri mu nyoborabiganiro bizafasha itsinda kumenya uko bakwitegurira ibikorwa ku rwego rw’ibanze ku nsanganyamatsiko y’umwaka wa 2014 y’Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore.

Ubutumwa nyamukuru: Reka duhe agaciro uruhare rukomeye n’imirimo abagore n’abakobwa bakora mu miryango yacu, mu mashuri no mu gihugu.

Page 9: RWANDA 2014 - Home | Global Communities · cyose dusabwa gukora n umuvugo, indirimbo, cyangwa amashyi. Ibikorwa bishoboka byaba : Gushima no kurata imirimo ikomeye abagore nabakobwa

7

Learning from the Past

Renewing our Commitment

Inspiring Change

2 – Indirimbo, imivugo, & amashyi n’impundu Intego Kwishimisha igihe tuvuga ku bantu badufasheho mu buzima bwacu.

Ibikoresho bikenewe Ntacyo

Igihe Isaha 1

1. Basobanurire: Iki gikorwa kiraduha amahirwe yo kwishimira abantu badufasheho mu buzima bwacu – cyane cyane abakobwa n’abagore mu gihe tuzaba twizihiza umunsi w’Abagore.

2. Saba abitabiriye kwibuka ingingo z’ingenzi mwavuzeho ubushize – kugira ibyo dushima ku bantu badufasheho mu buzima bwacu.

Abantu tuzi mu buzima bwacu batuma twishima, kandi bakadufasha kumva dukunzwe, dushimwa kandi dutekanye.

Tugomba guha agaciro, gushima no gushimira abantu tuzi mu buzima bwacu – cyane cyane abagore n’abakobwa ku Munsi w’Abagore.

3. Sobanura ko tugiye gukora akarushanwa gato: dukoze babiri babiri cyangwa mu matsinda, turategura indirimbo, imivugo cyangwa amashyi twakoresha igihe dushimagiza abantu badufasheho mu buzima bwacu. Bashishikarize kubyina no gukoma amashyi kugira ngo bize kurushaho kubashimisha igihe mugezwaho ibyavuye mu matsinda.

4. Saba buri tsinda kubakinira ibyo bakoze.

Nyuma ya buri gakino, gerageza gushimangira ubutumwa bwubaka cyangwa igikorwa icyo ari cyo

cyose dusabwa gukora n’ umuvugo, indirimbo, cyangwa amashyi.

Ibikorwa bishoboka byaba :

Gushima no kurata imirimo ikomeye abagore n’abakobwa bakora.

Kumva no guteza imbere ibitekerezo by’abagore n’abakobwa.

Gushishikariza abagore n’abakobwa kwiha intego no kuzigeraho.

5. Nk’itsinda, muhitemo uwakinnye neza mushingiye k’uwahawe amashyi menshi.

6. Saba agatsinda kagizwe na babiri cyangwa itsinda rito kwigisha itsinda ryose indirimbo cyangwa amashyi kugira ngo itsinda ryose rizashobore kubikinira hamwe ku Munsi w’Abagore.

7. Anzura igikorwa ushishikariza itsinda ryose gusangiza ibyo bateguye abandi, haba ku munsi w’abagore cyangwa nyuma yawo kugira ngo twerekane ko dushima ibyo abandi bakora.

Ubutumwa nyamukuru : Reka twishimire ibyo abagore a bakoze n’ibyo bashobora gukora turamutse tubateye akanyabugabo.

Page 10: RWANDA 2014 - Home | Global Communities · cyose dusabwa gukora n umuvugo, indirimbo, cyangwa amashyi. Ibikorwa bishoboka byaba : Gushima no kurata imirimo ikomeye abagore nabakobwa

8

Learning from the Past

Renewing our Commitment

Inspiring Change

3 – Igihe cyashize, ubu & igihe kizaza Intego Gushishikariza abitabiriye gutekereza ku buryo bashyigikira

ubwuzuzanye. Ibikoresho bikenewe

Igihe Isaha 1

1. Basobanurire: Iki gikorwa kiraduha amahirwe yo gutekereza uko abagabo n’abagore, cyangwa abakobwa n’abahungu buzuzanya. Turavuga uko twabigenzaga kera, uko tubikora ubu n’uko twabikora mu gihe kizaza.

2. Mwungurane ibitekerezo: a. Ese ubwuzuzanye bushatse kuvuga iki’?

Ibisubizo bishoboka :

Kuziba icyuho kubijyanye n’imibereho myiza y’itsinda cyangwa y’umuryango.

Kumenya ingorane abandi bahura nazo .

Gufatanya imirimo.

Gusangira.

Gushima mugenzi wawe.

Korohereza mugenzi wawe .

b. Ese wabona nyungu ki ubwuzuzanye nyabwo bugezweho?

Ibisubizo bishoboka :

Nta we uvunisha undi.

Uruhare rwa buri wese ruhabwa agaciro.

Abagize itsinda/umuryango baterana imbaraga.

Imibanire y’abantu irushaho kuba myiza kuko buri wese aba azi undi.

Iterambere ririhuta kubera uruhare rwa buri muntu.

Amakimbirane aba make kubera ko abantu bakorera hamwe.

3. Umwitozo: Tugiye kwigabanyamo amatsinda abiri hanyuma tuganire ku bibazo bibiri.

a. Ese abagabo/abahungu bakora iki ngo bateze imbere ubwuzuzanye? Abagore barasubiza iki kibazo

b. Ese abagore/abakobwa bakora iki ngo bateze imbere ubwuzuzanye? Abagabo bazasubiza iki kibazo

4. Gabanya abahungu/abagabo n’abakobwa/abagore mu matsinda abiri atandukanye hanyuma ubareke bungurane ibitekerezo.

Page 11: RWANDA 2014 - Home | Global Communities · cyose dusabwa gukora n umuvugo, indirimbo, cyangwa amashyi. Ibikorwa bishoboka byaba : Gushima no kurata imirimo ikomeye abagore nabakobwa

9

Learning from the Past

Renewing our Commitment

Inspiring Change

5. Huza itsinda ryose hanyuma usabe umuntu muri buri tsinda gusangiza abandi ingingo z’ingenzi baganiriye mu itsinda ryabo.

Ibisubizo bishoboka :

Kugira ubutwari bwo kuvuguruza ibigenderwaho ariko bidindiza iterambere .

Kudatinya kuba intangarugero ku bandi bagabo n’indi miryango.

Gushyikirana mutishishanya mugategurira hamwe imigambi yanyu kandi mugafatira ibyemezo hamwe.

Kugira uruhare rukomeye mu mibereho myiza y’umuryango.

6. Nk’itsinda mwungurane ibitekerezo :

a. Ese ni ibihe bintu mubona byarushaho guteza imbere ubwuzuzanye?

b. Niba wumva ntacyo bigutwaye, sangiza abandi ikintu wumva uzakora kugira ngo urusheho gushyigikira ubwuzuzanye. (Icyitonderwa: bishobora kuba ibyo ukoreye mu rugo, ku ishuri cyangwa aho mutuye.)

7. Anzura igikorwa ubabwira ko ba sogokuru na ba nyogokuru babagaho ubuzima butandukanye n’ubwo tubaho muri iki gihe mu muryango no ku ishuri. Ibintu byarahindutse kandi bizakomeza guhinduka mu buryo bwiza – cyane cyane twese nitubihigira. Shimira buri wese kuba yatanze ibitekerezo ntacyo yishisha kandi akagaragaza ibikorwa byatugeza ku bwuzuzanye nyabwo

Ubutumwa nyamukuru: Ubuzima bwo mu muryango n’aho dutuye burakomeza kugenda buhinduka kuva mu gisekuru ujya mu kindi. Dushobora kwitwara mu buryo buhuza imiryango kandi bufasha buri wese kugera ku byo yifuza kugeraho.

Page 12: RWANDA 2014 - Home | Global Communities · cyose dusabwa gukora n umuvugo, indirimbo, cyangwa amashyi. Ibikorwa bishoboka byaba : Gushima no kurata imirimo ikomeye abagore nabakobwa

10

Learning from the Past

Renewing our Commitment

Inspiring Change

Ibikorwa bidukangurira

Gukomeza imihigo

Mushobora gukora ibi bikorwa mu nama isanzwe y’itsinda cyangwa ya kalabu mu rwego rwo

gushishikariza ibikorwa bigenewe abagore n’abakobwa byaba ibyo abantu ku giti cyabo cyangwa

itsinda. Turabagira inama yo gukora ibi bikorwa mwitegura Umunsi w’Abagore, ariko mushobora no

kubikora igihe cyose mushaka gutegura ibikorwa nk’ibyo aho mutuye bijyanye no kwimakaza

uburinganire.

Dore ibikorwa bitatu mwatangiriraho:

1 Gukuraho inzitizi

Intego Kubakangurira inyungu n’ibyiza byo gushishikariza abakobwa/abagore n’abahungu/abagabo gukora akazi ubusanzwe umuco utabemereraga.

Ubutumwa nyamukuru: Reka turebe uburyo twarushaho gufasha abantu duhura nabo mu buzima bwacu – cyane cyane ku bireba no gukora imirimo cyangwa kujya mu myanya ubundi umuco utabemereraga.

2 Abanyarwanda biha agaciro

Intego Gutuma abakobwa/abagore n’abahungu/abagabo bimenya kandi bakihesha agaciro.

Ubutumwa nyamukuru: Dushobora gutera akanyabugabo abandi tukabashishikariza kubaho bihesha agaciro.

3 Gutera igiti cy’ubushobozi

Intego Guteza imbere ibikorwa byawe bwite byo gushima, no gushyigikira abakobwa/abagore.

Ubutumwa nyamukuru: Guhigira gufasha abandi, cyane cyane abakobwa n’abagore bakabaho bihesha agaciro.

Page 13: RWANDA 2014 - Home | Global Communities · cyose dusabwa gukora n umuvugo, indirimbo, cyangwa amashyi. Ibikorwa bishoboka byaba : Gushima no kurata imirimo ikomeye abagore nabakobwa

11

Learning from the Past

Renewing our Commitment

Inspiring Change

1 –Gukuraho inzitizi Intego Kubakangurira inyungu n’ibyiza byo gushishikariza abakobwa/abagore

n’abahungu/abagabo gukora akazi ubusanzwe umuco utabemereraga. Ibikoresho bikenewe Nta byo.

Igihe Isaha 1.

1. Basobanurire: Muri iki cyiciro, tugiye kureba ku mafoto atandukanye kandi murahabwa umwanya wo kuvuga agakuru kavuga ibishobora kuba biba mu buzima bw’uyu muntu.

a. Babwire: Ngiye kubereka ifoto y’umwubatsi ukiri mushya mu kazi ke. Uyu mwubatsi yabonye dipolome ya mbere mu ishuri rye. Ni umuntu ukiri muto kandi ayobora umuryango w’abana bibana. Uyu muntu ni umukozi uhoraho kandi ahabwa umushahara mwiza ku kwezi akawukoresha yita kuri barumuna be na basaza be.

2. Fata ishusho mu ntoki, ubaze abagize itsinda:

a. Ese muratangaye kubona ishusho y’umukobwa? Kuki?

Ibisubizo bishoboka:

Yego kubera ko abagore : o Akensho badakora akazi k’ubufundi. o Akenshi badafite inshingano yo kwita ku muryango wose.

3. Nk’itsinda muganire :

a. Ese biba byaragendekeye bite umuryango we iyo abantu banga kumuha akazi k’ubufundi?

Ibisubizo bishoboka:

Basaza be na barumuna be ntibari gushobora kwiga.

Umuryango ntiwari kubona ibyo kurya bihagije kandi washoboraga rwose kubura icyo urya.

Impano n’ubwenge bye ntibyari gushobora gukoreshwa, kandi abantu bashoboraga guha akazi abafundi badafite ubuhanga nk’ubwe.

b. Mubona ibyo atari akarengane?

Ibisubizo bishoboka:

Oya kuko: o Yerekanye ko afite ubumenyi n’ubushobozi bwo gukora aka kazi

– yabonye dipolome ya mbere mu ishuri rye. o Afite umuryango umuhanze amaso ngo awufashe.

Page 14: RWANDA 2014 - Home | Global Communities · cyose dusabwa gukora n umuvugo, indirimbo, cyangwa amashyi. Ibikorwa bishoboka byaba : Gushima no kurata imirimo ikomeye abagore nabakobwa

12

Learning from the Past

Renewing our Commitment

Inspiring Change

c. Ese mubona u Rwanda nk’igihugu rwatera imbere gute nitwanga ko abakobwa/abagore bakora imirimo imwe n’imwe?

Ibisubizo bishoboka:

Iterambere ryari kudindira iyo tugendera gusa ku itsinda rimwe.

Igihugu cyari guhomba icya kabiri cy’imbaraga z’abaturage bacyo bagiteza imbere kuko icya kabiri cy’abaturage bacyo ari abagore.

Ntitwari kubona neza ku byiza by’impano n’ubuhanga bw’abagore.

d. Ese abahungu/abagabo hari imirimo batemererwa gukora?

Ibisubizo bishoboka:

Hari byinshi duhatira abahungu/abagabo.

Iterambere ryadindira turamutse tugendeye ku itsinda rimwe.

Igihugu cyabura kimwe cya kabiri cy’imbaraga z’abaturage bacyo kuko kimwe cya kabiri cy’abaturage kigizwe n’abagore.

Hari inzego zimwe na zimwe zabura impano n’ubuhanga bw’abagabo.

a. Basobanurire: Kugira ngo igihugu gitere imbere, dukeneye kuvanaho inzitizi zishingiye ku muco zahozeho kera kandi tukemera ko uburezi, amahirwe angana no gukora twivuye inyuma bishobora gutuma akazi ako ariko kose kakorwa n’abahungu/abagabo n’abakobwa/abagore.

4. Basobanurire: tugiye kujya mu matsinda mato mato tuganire kurushaho ku buryo abagabo/abahungu bagiye bapfukiranwa mu gihe cya kera, tunarebe uko guhindura ibyo byatugirira inyungu. Mu itsinda ryacu, turungurana ibitekerezo:

Ese umuryango mugari utwitezeho iki?

Ese ubona ibyo batwitezeho bihwitse? Kuki bihwitse cyangwa kuki bidahwitse?

Ese twakora iki kugira ngo duhindure ibisanzwe bigenderwaho?

5. Vangura abagabo n’abagore bajye mu matsinda atandukanye hanyuma ubasabe gusubiza buri kibazo bakurikije uko babibona mu itsinda ryabo. Bahe iminota 20-30 yo kubiganiraho.

6. Huriza hamwe amatsinda hanyuma usabe buri tsinda gusangiza abandi ingingo z’ingenzi baganiriyeho.

Ibisubizo bishoboka: Ese umuryango mugari utwitezeho iki?

Abagabo: kwita ku byo umuryango ukeneye byose bisaba amafaranga, kuba umuyobozi, kugira imbaraga no kuterekana amarangamutima.

Abagore: kuba abafasha mu rugo, gusa neza ; kwizerwa no kugendera ku mugabo.

Page 15: RWANDA 2014 - Home | Global Communities · cyose dusabwa gukora n umuvugo, indirimbo, cyangwa amashyi. Ibikorwa bishoboka byaba : Gushima no kurata imirimo ikomeye abagore nabakobwa

13

Learning from the Past

Renewing our Commitment

Inspiring Change

Ibisubizo bishoboka: Ese ibyo twitezweho birahwitse?

Oya kuko ibyo bigenderwaho : o Bidindiza iterambere ry’umuryango. o Bidindiza iterambere ry’abantu.

Twakora iki ngo duhindure ibyo bisanzwe bigenderwaho?

Kugira ubutwari bwo guhindura ibigenderwaho bidindiza iterambere.

Kudatinya kuba intangarugero ku bandi bagabo n’indi miryango.

Gushyikirana batishishanya no gugira imigambi no gufatira ibyemezo hamwe.

Kugira uruhare rugaragara mu mibereho myiza y’umuryango.

7. Basobanurire ko dushobora, binyuze mu mihigo yacu n’ibikorwa byacu gufasha abagabo n’abagore gukora ibindi bintu batakoraga bakagira n’izindi nshingano mu rwego rwo kuzamura igihugu cyacu. Reka dukine udukino duke mu rwego rwo kwigana no kwerekana ko impinduka ishoboka.

8. Agakino:

a. Saba abagize itsinda gutekereza ko hari umuntu aho batuye wacaga intege uyu mukobwa igihe yigaga mekanike, akavuga ko abakobwa/abagore badakora bene ako kazi. Wavuga iki kugira ngo urengere uyu mukobwa?

b. Reka tuvuge ko umugabo cyangwa umuhungu agiye gufasha bashiki be guteka cyangwa koza ibyombo, hanyuma umushyitsi avuga ko abagabo/abahungu batagomba gukora bene iyo mirimo. Wavuga iki mu rwego rwo kurengera uwo mugabo cyangwa umwana w’umuhungu?

9. Bahe iminota 2-3 kuri buri gakino, hanyuma usabe abandi bagize itsinda gutanga ibindi bitekerezo by’uko umuntu yakwifata bigenze bityo.

10. Sobanura ko buri wese muri twe yashobora gushyigikira abakobwa/abagore ndetse n’abahungu/abagabo bakarushaho gutera inkunga imiryango yabo, amashuri yabo cyangwa aho batuye

12. Anzura umwitozo ushishikariza buri wese kureba uburyo yashobora kurushaho gufasha

abantu tuzi mu buzima bwacu – n’iyo kwaba ari ugukora imirimo cyangwa kugira uruhare

ubusanzwe umuco utabemera

Ubutumwa nyamukuru : Reka turebe uburyo twashobora kurushaho gufasha abantu tuzi mu buzima bwacu – cyane cyane iyo bisaba gukora imirimo cyangwa kujya mu myanya umuco utatwemerera.

Page 16: RWANDA 2014 - Home | Global Communities · cyose dusabwa gukora n umuvugo, indirimbo, cyangwa amashyi. Ibikorwa bishoboka byaba : Gushima no kurata imirimo ikomeye abagore nabakobwa

14

Learning from the Past

Renewing our Commitment

Inspiring Change

Page 17: RWANDA 2014 - Home | Global Communities · cyose dusabwa gukora n umuvugo, indirimbo, cyangwa amashyi. Ibikorwa bishoboka byaba : Gushima no kurata imirimo ikomeye abagore nabakobwa

15

Learning from the Past

Renewing our Commitment

Inspiring Change

2 – Abanyarwanda bihesha agaciro Intego Gutuma abakobwa/abagore n’abahungu/abagabo bimenya kandi

bakihesha agaciro. Ibikoresho bikenewe Ibipapuro binini, marikeri, umugozi , cyangwa impapuro zera.

Igihe Isaha 1.

1. Basobanurire: Muri iki kiciro, tugiye kwireba twebwe ubwacu no kureba icyo bivuze kuba ‘ umunyarwanda wihesha agaciro’. Twibuke ko ‘kwihesha agaciro’ bishobora no kujyana n’uburyo dushima kandi tugafasha abantu badufasheho cyane mu buzima bwacu.

2. Gukusanya ibitekerezo: Waba umuhungu/umugabo cyangwa umukobwa/umugore, ese bivuze iki kuba ‘umunyarwanda wihesha agaciro?’

Ibisubizo bishoboka:

Kwiyubaha

Kwiha agaciro wowe ubwawe

Kumenya akamaro n’agaciro byawe

Kwigirira icyizere

3. Kungurana ibitekerezo: Ese tugomba gufasha abanyarwanda kubaho bihesha agaciro?Kuki twabafasha cyangwa kuki tutabafasha?

Ibisubizo bishoboka:

Yego kubera ko: o Leta y’u Rwanda ihamagarira abanyarwanda bose kubaho

bihesha agaciro. o Iyo abantu bihesheje agaciro, bagira icyizere cy’ejo hazaza

n’ubushobozi bwo gutuma ibintu bihinduka. o Buri muntu nabaho yihesha agaciro, abantu bazashobora

gukoresha impano zabo mu kwiteza imbere, mu guteza imbere imiryango yabo n’igihugu.

4. Basobanurire: Muri uyu mwitozo tugiye buri wese gukora umwenda wa Kinyarwanda uriho amagambo cyangwa amashusho agaragaza icyo bivuze kuba “umunyarwanda nyawe”. Reba urugero ku ishusho iri ku rupapuro rukurikira.

Page 18: RWANDA 2014 - Home | Global Communities · cyose dusabwa gukora n umuvugo, indirimbo, cyangwa amashyi. Ibikorwa bishoboka byaba : Gushima no kurata imirimo ikomeye abagore nabakobwa

16

Learning from the Past

Renewing our Commitment

Inspiring Change

Page 19: RWANDA 2014 - Home | Global Communities · cyose dusabwa gukora n umuvugo, indirimbo, cyangwa amashyi. Ibikorwa bishoboka byaba : Gushima no kurata imirimo ikomeye abagore nabakobwa

17

Learning from the Past

Renewing our Commitment

Inspiring Change

5. Genda uha urupapuro rumwe runini na marikeri buri muntu, hanyuma ubasabe gushushanya umwenda wa Kinyarwanda ku buryo nibaza gufata urupapuro imbere y’itsinda, basa nk’aho bambaye uwo mwenda bakoze. Bashobora gushushanya cyangwa kwandika amagambo ayo ari yo yose cyangwa amashusho bumva afite icyo asobanura kuri bo.

6. Bahe iminota 15-20 babe barangije icyo gikorwa cy’ubugeni n’ubuhanzi. ( Mu gihe abagize itsinda baba bakora umwenda wa Kinyarwanda, rambura umugozi mu cyumba cy’amahugurwa.) Buri wese narangiza gushushanya, ubasaba kumanika imyenda bakoze ku murongo.

7. Saba buri wese guhagarara iruhande rwa wa ‘murongo w’imyenda’ no kwitegereza batangarira imyenda myiza yakozwe na bagenzi babo. Saba bamwe mu bagize itsinda gusobanura ‘ ibyo bashyize ku myenda bakoze’.

8. Saba itsinda guhitamo imyenda 2 cyangwa 3 ikoze neza kurusha indi izamurikwe mu gihe bazaba bizihiza aho batuye umunsi w’abagore.

9. Anzura icyiciro cy’ihugurwa ushishikariza buri wese kurushaho kwita ku bikorwa bye no gutera intambwe buri munsi kugira ngo arusheho kuba umunyarwanda wihesha agaciro – haba ku iterambere ryabo, ndetse no ku iterambere rya bagenzi babo ndetse n’iryo igihugu.

Ubutumwa nyamukuru: Dushobora gutera akanyabugabo no gushishikariza abandi kubaho bihesha agaciro.

Page 20: RWANDA 2014 - Home | Global Communities · cyose dusabwa gukora n umuvugo, indirimbo, cyangwa amashyi. Ibikorwa bishoboka byaba : Gushima no kurata imirimo ikomeye abagore nabakobwa

18

Learning from the Past

Renewing our Commitment

Inspiring Change

3 –Gutera igiti cy’imihigo Intego Guteza imbere ibikorwa by’umuntu ku giti cye byo gushima , no

gushyigikira abakobwa/abagore. Ibikoresho bikenewe Ibipapuro bini , marikeri, umukasi, papiye kola n’umugozi.

Igihe Isaha 1.

1. Fatanya impapuro nyinshi kugira ngo ukore umubyimba munini w’igiti – Umubyimba w’igiti ushobora komekwa hasi ku isima cyangwa ukomekwa ku rukuta.

2. Basobanurire : Muri iki cyiciro cya nyuma, tugiye kwibanda ku byo twiyemeza mu buzima bwacu nkatwe ubwacu kuri bashiki bacu, ba mama, ba nyogokuru, inshuti/abagore bacu( ku bashatse cg abafite inshuti). Muri iki gikorwa, turatera ‘igiti cy’ibishoboka’– uraba ari umubyimba w’igiti. .

Page 21: RWANDA 2014 - Home | Global Communities · cyose dusabwa gukora n umuvugo, indirimbo, cyangwa amashyi. Ibikorwa bishoboka byaba : Gushima no kurata imirimo ikomeye abagore nabakobwa

19

Learning from the Past

Renewing our Commitment

Inspiring Change

3. Saba buri wese gukikiza ‘igiti’.

4. Sobanura ko ibikorwa byacu bishobora gufasha icyo giti gukura kikaba kirekire kandi kigakomera, kandi ku bw’ imbaraga zacu, igicucu cyacyo, imbuto zacyo n’ubutaka bwiza bizatugirira akamaro.

5. Bereke bimwe mu bibabi byacyo uko biteye dusanga ku rupapuro rukurikira.

6. Sobanura ko tuzakora ibibabi tukabyomeka kuri icyo giti kugira ngo dusobanure ibyo twiyemeje n’ibyo tugomba gukora kugira ngo dufashe abakobwa/abagore badufasheho mu buzima bwacu gukomera no kugera aho bagomba kugera. Ibi bishobora kuba ibintu dusanzwe dukora, cyangwa ibintu duteganya gukora.

7. Bahe impapuro, marikeri maze ubasobanurire ko dushobora kwandika gusa igikorwa kimwe/ku rupapuro. Shishikariza abantu gutekereza ibintu bishya bongeramo amabara cyangwa utundi tuntu dushimishije ku bibabi. (Abantu bashobora gushyiraho amazina yabo ku kibabi nibabyifuza.)

8. Genenra iminota 20-30 icyo gikorwa cy’ubugeni n’ubuhanzi .

9. Saba buri wese kwomeka ‘ikibabi’ cye ku giti hanyuma ubabwire bose bagikikize bagende basoma ibyo biyemeje.

10. Shimira buri wese ibyo yiyemeje, kandi ubasobanurire ko bomeka ‘amababi’ bakoze ku ‘giti’ kinini kandi biri mu bizakoreshwa mu kwizihiza Umunsi w’Abagore.

11. Anzura igikorwa ushishikariza abagize itsinda gufashanya kugira ngo bazakomere ku byo biyemeje – bitari ku nyungu z’abakobwa/abagore gusa ahubwo no ku nyungu zabo.

Ubutumwa nyamukuru: Guhigira gufasha bandi, cyane cyane abakobwa n’abagore kubaho bihesha agaciro.

Page 22: RWANDA 2014 - Home | Global Communities · cyose dusabwa gukora n umuvugo, indirimbo, cyangwa amashyi. Ibikorwa bishoboka byaba : Gushima no kurata imirimo ikomeye abagore nabakobwa

20

Learning from the Past

Renewing our Commitment

Inspiring Change

Page 23: RWANDA 2014 - Home | Global Communities · cyose dusabwa gukora n umuvugo, indirimbo, cyangwa amashyi. Ibikorwa bishoboka byaba : Gushima no kurata imirimo ikomeye abagore nabakobwa

21

Learning from the Past

Renewing our Commitment

Inspiring Change

Ibikorwa byo

KUBA UMUSEMBURO W’IMPINDUKA Ushobora kwizihiza Umunsi w’Abagore ku ya 8 Werurwe cyangwa ugahitamo kwizihiza Umunsi

w’abagore mu itsinda ryanyu. Ushobora kuwizihiza uhuza abantu benshi ku ishuri cyangwa aho

mutuye, cyangwa ugategura igikorwa gito mu itsinda cyangwa ndetse no mu rugo..

1 Kwizihiza Umunsi w’abagore ku rwego rw’ibanze

Intego Gushima, guteza imbere no gushyigikira abakobwa/abagore aho dutuye.

Ubutumwa nyamukuru: Iyo twemera kandi tugashimagiza ubushobozi butabarika abagore n’abakobwa bifitemo, tuba tubafasha kubaho bihesha agaciro kandi bagatanga umusanzu ufatika mu iterambere ry’imiryango yabo, aho batuye no ku gihugu.

Urugero rwa gahunda

Igihe giteganyijwe

Amagambo afungura n’isengesho Iminota 30

Ijambo ritera akanyabugabo (Uhagarariye abagore) Iminota 30

Indirimbo & imbyino zo guha agaciro abagore n’abakobwa Iminota 10

Kubagezaho igiti cy’ibishoboka & ijambo rito Iminota 15

Ubuhamya Iminota 10

Kwerekana ibyakozwe Iminota 10

Ijambo ritera akanyabugabo : (Uhagarariye abagabo ) Iminota 30

Ijambo risoza Iminota 15

Page 24: RWANDA 2014 - Home | Global Communities · cyose dusabwa gukora n umuvugo, indirimbo, cyangwa amashyi. Ibikorwa bishoboka byaba : Gushima no kurata imirimo ikomeye abagore nabakobwa

22

Learning from the Past

Renewing our Commitment

Inspiring Change

1 – Kwizihiza Umunsi w’Abagore aho mutuye

cyangwa ku ishuri

Ukurikije iriya gahunda tumaze kubona, iraguha gahunda ishimishije igizwe n’ingingo zinyuranye

zishimishije kandi zitanga amakuru anyuranye. Ibyo bizabafasha gutegura igikorwa cyo kwizihiza

Umunsi w’Abagore gishimishije cyamara amasaha 2 n’igice. Amakuru akubiye mu nyandiko ikurikira

arababwira ku buryo burambuye kuri buri gikorwa giteganyijwe bityo bibafashe kuba mwategura

uwo munsi neza.

Ijambo ryo gufungura (Iminota 30)

Ijamo rifungura rigomba gusobanura ingingo zikurikira:

Insanganyamatsiko y’Umunsi w’Abagore 2014 mu Rwanda: Kuba umusemburo w’ impinduka: Kwigira ku bya kera no gukomeza imihigo.

Ibyiza byo kwizihiza uyu munsi no kwiyemeza gufasha abakobwa n’abagore kugera ku byo bifuza kugeraho:

(1) Dukeneye imbaraga za buri Munyarwanda kugira ngo dufashe imiryango n’igihugu cyacu gusugira bigasagamba.

(2) Twese dufite ba mama, ba masenge naba mama wacu, ba nyogokuru, inshuti bagiye badufasha mu buzima bwacu.

(3) Reka tubashimire uwo muhate wabo kandi natwe tugire uruhare rwacu mu kubatera imbaraga no kubashyigikira ku Munsi w’Abagore ndetse na nyuma y’uwo munsi.

Ibiganiro bitera akanyabugabo (Iminota 30)

Abatanga ibiganiro bitera akanyabugabo bagira uruhare rukomeye kuko bicengera kandi bigatera akanyabugabo abitabiriye umunsi mukuru bose. Turabashishikariza guhitamo umugabo n’umugore bazatanga bene icyo kiganiro kugira ngo abitabiriye umunsi mukuru impande zombi zizashobore kubibonamo. Izi ngingo zikurikira z’inyongera zirabaha ibyashingirwaho mu guhitamo abazatanga ibiganiro, zizabayobora kandi ziraberera ibyo bazibandaho batanga ikiganiro.

Ifashishe izi ngingo zashingirwaho uhitamo abazatanga ibiganiro:

(1) Umuntu wiyubashye kandi wubahwa mu itsinda/ ku ishuri/aho atuye

(2) Umuntu wabera intangarugero abandi bakamureberaho – Bakora ibintu na we wifuza guteza imbere , ni ukuvuga, bashima, bashyigikira, kandi baha ubushobozi abakobwa n’abagore.

Page 25: RWANDA 2014 - Home | Global Communities · cyose dusabwa gukora n umuvugo, indirimbo, cyangwa amashyi. Ibikorwa bishoboka byaba : Gushima no kurata imirimo ikomeye abagore nabakobwa

23

Learning from the Past

Renewing our Commitment

Inspiring Change

(3) Umuntu ushobora gusembura abandi akabaha ikiganiro gishimishije ariko kandi kinabatera akanyabugabo. Tanga umuyoboro mbere k’uzatanga ikiganiro umusobanurira intego y’umunsi mukuru, abateganyijwe kuzitabira umunsi mukuru n’igihe azakoresha abaganiriza. Iyo bamaze kukwemerera ko bazaboneka, ubaha kopi ya gahunda y’umunsi, ibisobanuro by’aho uzizihirizwa kandi ukabasaba kuzahagerera igihe.

Ibyo umugabo utanga ikiganiro gitanga akanyabugabo avugaho :

(1) Ni abahe bagore « wemera » kurusha abandi? Kubera iki?

(2) Ese wakwigira iki kuri abo bagore?

(3) Ese abahungu/abagabo bakora iki mu rwego rwo gufasha bene abo bagore kugera ku rwego bagezeho? N’iki kindi bagomba gukora?

Ibyo umugore utanga ikiganiro gitanga akanyabugabo avugaho:

(1) N’iki mu bintu bikomeye wagezeho?

(2) N’ibiki wakoze kugira ngo ugere kuri urwo rwego?

(3)Uramutse ugiriye inama abandi, wababwira iki?

Indirimbo & imbyino zishimagiza abagore & Abakobwa (Iminota 10)

Mu ndirimbo n’imbyino, harimo indirimbo n’amashyi, abagize itsinda bateguye mu gihe cy’ibikorwa bijyanye no’ kwigira ku bya kera’. Turabashishikariza gutera indirimbo 2 cyangwa 3 muri gahunda y’uwo munsi.

Kubagezaho Igiti cy Imihigo y’IBISHOBOKA’ (Iminota 15)

Igiti cy’imihigo, ni umushinga w’ubugeni n’ubuhanzi waturutse ku bikorwa byo ‘ Gukomeza imihigo’

Turabashishikariza ko muhuza ibibabi by’amatsinda atandukanye (niba mwatumiye abantu benshi

mu munsi mukuru) hanyuma mukabizirika ku mugozi ku giti hanze, cyangwa ku mubyimba w’igiti

kinini cyakozwe mu bipapuro. Abitabiriye bashobora kubyomeka ku giti uwo munsi bahageze,

cyangwa ibi bishobora gukorwa na bamwe bitanze mbere y’uko ibirori bitangira. Muri iyi gahunda

y’umunsi mukuru, saba umuntu aze yerekane igiti ku mugaragaro, anavuge n’akajambo asobanura

icyo ‘giti cy’imihigo’ ibi bishobora gutegurwa n’abantu babyifuza ’.

Page 26: RWANDA 2014 - Home | Global Communities · cyose dusabwa gukora n umuvugo, indirimbo, cyangwa amashyi. Ibikorwa bishoboka byaba : Gushima no kurata imirimo ikomeye abagore nabakobwa

24

Learning from the Past

Renewing our Commitment

Inspiring Change

Ubuhamya (Iminota 10)

Mu bikorwa byo ‘kwigira ku bya kera ’ , abitabiriye bahanye udukuru twagiye tubabaho tujyanye no

kwemera, gushima no guhimbaza abakobwa n’abagore. Muri iki gice cya gahunda y’umunsi,

ushobora gutumira abahungu/abagabo ndetse n’abakobwa/abagore bagasangiza abandi batanga

ubuhamya buberekeyeho. Uyu ni umwanya mwiza wo guha agaciro uruhare rukomeye bashiki bacu,

ba mama, ba nyogokuru, ba masenge naba mama wacu ndetse n’abagore bacu .

Kumurika ibyakozwe (Iminota 10)

Muri kimwe mu bikorwa byo ‘ gukomeza imihigo’, abitabiriye bakoze imyenda ya Kinyarwanda

yanditseho inariho ibishushanyo byerekana icyo bivuze kuba umunyarwanda wihesha agaciro. Saba

bamwe mu bitabiriye baze berekane ‘imyenda ya Kinyarwanda’ bateguye banasobanure

n’imyitwarire y’ingenzi ku bahungu/abagabo n’abakobwa/abagore.

Ijambo risoza (Iminota 15)

Igice cya nyuma cya gahunda y’umunsi kigomba kugaragamo ingingo z’ingenzi zagaragaye mu

magambo yavuzwe, ubuhamya bwatanzwe, ubugeni n’ubuhanzi byakozwe kuri uwo Munsi

w’Abagore. Hagomba kugaragaramo gushimira abatanze ibiganiro n’abafatanyabikorwa bateye

inkunga kwizihiza uwo munsi, kandi hagatangwa n’ubutumwa bwubaka busembura abitabiriye

ibirori by’uwo munsi.

Kuwizihiriza mu matsinda mato

Mu matsinda mato ku rwego rw’ibanze, nko mu matsinda yo kugurizanya no kuzigama, ibigo

byigisha gusoma no kwandika no mu makoperative, byashoboka gutegura bene ibyo birori

by’Umunsi w’Abagore. Muri bene ibyo birori byoroheje, ushobora koroshya gahunda y’umunsi

mukagerageza utuntu duto twatuma abagore bumva ari umunsi wabo udasanzwe.

Page 27: RWANDA 2014 - Home | Global Communities · cyose dusabwa gukora n umuvugo, indirimbo, cyangwa amashyi. Ibikorwa bishoboka byaba : Gushima no kurata imirimo ikomeye abagore nabakobwa

25

Learning from the Past

Renewing our Commitment

Inspiring Change

Umugereka :

Ubusobanuro

Ubu busobanuro bwatanzwe na Minisiteri y’u Rwanda ishinzwe Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango (MIGEPROF). Bubereyeho kuyobora abagabo,abagore,abahungu n’abakobwa bubereka amavu n’amavuko y’amagambo akoreshwa n’amakuru bahabwa.

Igitsina

Kerekana itandukaniro ku mubiri hagati y’abagabo n’abagore, nko kuba abagore bashobora kubyara, abagabo bagatanga intanga. Ibirebana n’igitsinda biteye kimwe ku isi hose.

Genda Igaragaza imibanire y’abantu irangwa hagati y’abagabo n’abagore. Ivuga imibanire hagati y’abagabo n’abagore, abahungu n’abakobwa n’uko iba yaragenwe mu muryango mugari. Genda ntihora imeze uko yari iri ahubwo irahinduka uko iminsi itashye.

Uburinganire bw’abagore n’abagabo Ni iyo nta vangura rishingiye ku gitsina rihari ryatuma abantu batabona amahirwe angina cyangwa ngo babone ibyo bagenewe cyangwa ibyiza bingana cyangwa ngo bahabwe serivise kimwe.

Ibigewe abagabo n’ibigenewe abagore (Gender Roles) Imyitwarire abantu biga mu muryango mugari runaka, cyangwa irindi tsinda ry’abantu runaka igena ibikorwa, imirimo n’ inshingano bifatwa nk’ibyo abagabo cyangwa abagore. Bene ibyo bigenewe abagabo cyangwa abagore bishobora guhinduka bitewe n’imyaka, icyiciro abantu barimo, ubwoko, idini, aho abantu baherereye, politiki ndetse n’ubukungu. Impinduka mu bigenerwa abagabo cyangwa abagore zikunda kenshi kubaho bitewe n’impinduka zabaye mu bukungu, zisanzwe cyangwa za politiki, harimo n’iterambere. Abagabo kimwe n’abagore bagira inshingano nyinshi mu muryango mugari .

Gusangiza abandi uko mwabigenje n’ibyo mwagezeho

Twifuzaga ko mutubwira

Niba mwarizihije Umunsi w’Abagore, mutubwire uko byagenze. Mutwoherereze amafoto n’uko mwawijihije. Twakira kandi ibitekerezo byose n’inama mwaduha zazadufasha kunoza imfashanyigisho (inyoborabiganiro). Mwotwoherereze ibitekerezo n’inama kuri: [email protected].

Abakozi n’abakorerabushake ba Global Communities/Rwanda na Peace Corps, turabashimiye

Kwigira ku bya kera

Gukomeza imihigo

Kuba umusemburo w'impinduka

Page 28: RWANDA 2014 - Home | Global Communities · cyose dusabwa gukora n umuvugo, indirimbo, cyangwa amashyi. Ibikorwa bishoboka byaba : Gushima no kurata imirimo ikomeye abagore nabakobwa

Insert logos