no umukozi wa leta

12
UMUKOZI WA LETA Public Service Commission Komisiyo Ishinzwe Abakozi ba Leta PSC N O 001 Mata - Kamena 2014 Inama nyunguranabitekerezo mu ntara y’Iburasirazuba [email protected] / www.psc.gov.rw / Free line: 39 99 Haracyari imbogamizi mu kubahiriza amategeko agenga abakozi Gusinya amasezerano y’ imihigo ni itegeko ku bakozi ba Leta Abakozi bafite ubushobozi bagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’Igihugu Ijambo ry’ikaze K omisiyo Ishinzwe Abakozi ba Leta ibaha- ye ikaze mu kinyamakuru "UMUKOZI WA LETA". Intego nyamukuru y’iki kinyamakuru ni kugaragariza Abanyarwanda ibikorwa bya Komisiyo Ishinzwe Abakozi ba Leta, kunoza imikoranire hagati y’abafatanyabikorwa na Komisiyo Ishinzwe Abakozi ba Leta, gushi- mangira ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko amahame n’amabwiriza ajyanye no gushaka no gucunga abakozi hasobanurwa ayo mate- geko ku buryo burambuye. Binyuze mu kinyamakuru Umukozi wa Leta, tuzagaragariza abanyarwanda uko Komisiyo Ishinzwe Abakozi ba Leta iteza imbere imiy- oborere myiza, igenzura ko inzego za Leta zishaka abakozi zubahiriza amategeko, mu mucyo, ntamarangamutima no kubogama, tuzagaragaza kandi uko Komisiyo iteza im- bere imicungire y’abakozi ba Leta ishingiye ku mategeko. Mugire amahoro y’Imana. François HABIYAKARE Perezida w’Inama y’Abakomiseri muri Komisiyo Ishinzwe Abakozi ba Leta 3999 Toll free

Upload: others

Post on 06-Dec-2021

3 views

Category:

Documents


0 download

TRANSCRIPT

UMUKOZI WA LETAPublic Service Commission

Komisiyo Ishinzwe Abakozi ba LetaPSC

NO 001 Mata - Kamena 2014

Inama nyunguranabitekerezo mu ntara y’Iburasirazuba

[email protected] / www.psc.gov.rw / Free line: 39 99

Haracyari imbogamizi mu kubahiriza amategeko agenga abakoziGusinya amasezerano y’ imihigo ni itegeko ku bakozi ba LetaAbakozi bafite ubushobozi bagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’Igihugu

Ijambo ry’ikaze

Komisiyo Ishinzwe Abakozi ba Leta ibaha-ye ikaze mu kinyamakuru "UMUKOZI WA

LETA". Intego nyamukuru y’iki kinyamakuru ni kugaragariza Abanyarwanda ibikorwa bya Komisiyo Ishinzwe Abakozi ba Leta, kunoza imikoranire hagati y’abafatanyabikorwa na Komisiyo Ishinzwe Abakozi ba Leta, gushi-mangira ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko amahame n’amabwiriza ajyanye no gushaka no gucunga abakozi hasobanurwa ayo mate-geko ku buryo burambuye.

Binyuze mu kinyamakuru Umukozi wa Leta, tuzagaragariza abanyarwanda uko Komisiyo Ishinzwe Abakozi ba Leta iteza imbere imiy-oborere myiza, igenzura ko inzego za Leta zishaka abakozi zubahiriza amategeko, mu mucyo, ntamarangamutima no kubogama, tuzagaragaza kandi uko Komisiyo iteza im-bere imicungire y’abakozi ba Leta ishingiye ku mategeko.

Mugire amahoro y’Imana.

François HABIYAKAREPerezida w’Inama y’Abakomiseri muri Komisiyo Ishinzwe Abakozi ba Leta

3999Toll

free

2

Umukozi wa Leta NO 001 Mata - Kamena 2014 Mata - Kamena 2014 Umukozi wa Leta NO 001 Mata - Kamena 2014 Umukozi wa Leta NO 001

Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta yaganiriye n’abafatanyabikor-wa bayo, kuri gahunda y’ibikor-

wa byayo by’imyaka itanu; kuva mu mwaka w’ingengo y’imari 2013/ 2014 kugeza mu mwaka w’ingengo y’imari 2017/2018.

Perezida w’inama y’abakomiseri Habiyakare François, yavuze ko gutegura gahunda y’imyaka itanu ari ingenzi kuri Komisiyo mu kuzuza in-shingano zayo. Ati “Usanga dukora ariko duhu-gira ku bintu byihutirwa, ku byo abantu babona ko byihutirwa, nk’ibikorwa byo gutanga akazi. Dusanga ibyiza ari uko twashyiraho gahunda y’imyaka myinshi kugira ngo tumenye ko hari n’ibindi tugomba gukora.”

Yavuze ko hari ibikorwa byagenwe mu byiciro bitandatu bigomba gukorwa , hakaba ibigaraga-ra ko biramutse bidakozwe Komisiyo itazagera ku nshingano zayo. Nk’igikorwa cyo kureba uko abakozi ba Leta buzuza inshingano zabo, dore ko ari n’igikorwa gishya cyahawe iyi komisiyo. Hari kureba uko abakozi bari mukazi bareganur-wa.

Kanamugire Olivier umuyobozi muri PSC ukuri-ye ishami ryo gushaka no gushyira abakozi mu myanya na Jacqueline Kamanzi Masabo umuy-obozi w’ishami rishinzwe gukumira amakim-birane, na bo bagarutse ku bikorwa bigiye kwibandwaho muri iyi myaka itanu iri imbere.

Muri byo harimo gutanga serivisi z’abasaba aka-zi, ku basaba ubujurire ku itangwa ry’akazi no ku micungire y’abakozi bakoresheje ikoranabu-hanga. PSC ikazafata umwanya wo kugerageza ubwo buryo bw’Ikoranabuhanga. Ubu buryo buzafasha mu gutoranya abakandida mu buryo bwihuse kandi bizanagabanya amafaranga ya-gendaga ku bikorwa byo gushaka abakozi.

Hazashyirwa imbaraga mu bijyanye n’imiko-ranire ya PSC n’izindi nzego kandi abayigana barusheho kwiyongera, banakemurirwe ibibazo byabo ku gihe. No gukangurira abantu kubah-iriza amategeko no gusobanukirwa n’inzego bagoba kunyuramo mbere y’uko baza muri komisiyo. Bijeje ko PSC izajya itanga inama kuri guverinoma kugira ngo ibyagiye bigaragara mu myanzuro y’ubushakashatsi byashyirwa mu bikorwa.

Komisiyo yishimira ko inzego zo hejuru ziyishy-igikiye, kandi zizayifasha mu byo izaba ikeneye, byatuma igera ku nshingano zayo.

Biracyaza... Alice NAMBAJE

Ibikorwa bya Komisiyo mu myaka itanu

Mu byerekeye ishyirwa mu bikorwa rya politi-ki, amahame n’amategeko bijyanye no gushaka no gucunga abakozi ba Leta, Komisiyo ikorana by’umwihariko na Minisiteri ifite abakozi ba Leta n’umurimo mu nshingano zayo. Komisiyo ikaba igizwe n’inzego z’ubuyobozi zikurikira: Inama y’Abakomiseri; Biro ya Komisiyo; Ubunyamabanga Nshingwabikorwa.

Inshingano z’Inama y’Abakomiseri

Inama y’Abakomiseri ni rwo rwego rukuru rwa Komisiyo. Ishinzwe ibi bikurikira: gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano za Komisiyo; gukurikirana imicungire y’umutungo wa Komisi-yo; kwemeza raporo na gahunda y’ibikorwa bya Komisiyo; gushyira mu myanya abakozi ba Komisi-yo no gukurikirana imicungire yabo; kwemeza im-banzirizamushinga y’ingengo y’imari ya Komisiyo; gutanga inama no gufata ibyemezo byose bituma Komisiyo igera ku nshingano zayo; kwemeza am-ategeko ngengamikorere ya Komisiyo.

Inshingano z’Ubunyamabanga Nshingwabikor-wa

Umunyamabanga Nshingwabikorwa afite inshin-gano zikurikira: gutunganya no guhuza ibikorwa byose byo mu Bunyamabanga Nshingwabikorwa;

gukurikirana imirimo ya buri munsi ya Komisiyo; gucunga abakozi, ibikoresho n’umutungo bya Komisiyo no gutanga raporo yabyo; gushyira mu bikorwa ibyemezo by’Inama y’Abakomiseri; kwiga amadosiye y’akazi n’aya tekiniki ajyanye n’inshin-gano za Komisiyo ; kuba umwanditsi w’Inama y’Abakomiseri; gutegura imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari, gahunda y’ibikorwa na raporo y’ibikorwa akabishikiriza Inama y’Abakomiseri; no gutegura imbanzirizamushinga y’amategeko ngengamikorere ya Komisiyo.

Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta ifite ku mbone-hamwe yayo y’imyanya y’imirimo abakozi miron-go ine na bane (44), babarizwa mu mashami ane ariyo Ishami rishinzwe kugenzura uko abakozi ba Leta bashyirwa mu myanya, Ishami rishinzwe Ubujyanama mu myitwarire no gukemura amakimbirane, Ishami rishinzwe Ubujyanama, Ubushakashatsi no gukurikirana imitangire ya Serivisi mu nzego za leta, n’Ishami rishinzwe Imari n’Ubuyobozi. Abakozi ba Komisiyo bashyirwaho kandi bagacungwa hakurikijwe Sitati rusange ig-enga Abakozi bo mu Butegetsi bwa Leta.

Ubwanditsi

Tumenye Komisiyo Ishinzwe abakozi ba LetaKomisiyo ni urwego rw’Igihugu rwigenga rufite ubwisanzure mu miyoborere,

mu micungire y’abakozi, imari n’umutungo ruteganywa n’Itegeko nshin-ga rya Repubulika y’u Rwanda mu ngingo yaryo ya 181.

HABIYAKARE François Perezida wa Komisiyo

MUGENI AnitaKomiseri

KANAKUZE Jeanne d’Arc

Komiseri

RUZIBUKA R. RebeccaKomiseri

SEBAGABO BarnabéKomiseri

MUGANZA AngelinaUmunyamabanga Nshingwabikorwa

UWURUKUNDO AimableKomiseri

KAYIJIRE AgnèsVisi Perezida wa Komisiyo

3

Umukozi wa Leta NO 001 Mata - Kamena 2014 Mata - Kamena 2014 Umukozi wa Leta NO 001

3

Mata - Kamena 2014 Umukozi wa Leta NO 001

Ijambo ry’ibanzeGutanga serivisi

nziza inkingi y’iterambere

Nk’uko biteganywa n’Itege-ko N° 39/2012 ryo kuwa 24/12/2012, rigena in-

shingano, imiterere n’imikorere bya Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta mu ngingo yaryo ya ga-tanu, hagaragaramo inshingano za Komisiyo Ishinzwe Abakozi ba Leta .

Muri izo nshingano harimo ku-genzura uko inzego za Leta zitan-ga serivisi n’uko abagana izo nze-go bakira serivisi bahabwa.

Mu gushyira mu bikorwa iyo nshingano muri uyu mwaka 2013-2014, Komisiyo yateguye

ibikorwa bitandukanye birimo gukora igenzura, ndetse n’iku-sanyamakuru, no gutanga inama ku buryo imitangire ya serivisi yarushaho kunozwa mu nzego za Leta.

Ibyo bikazatuma habaho:

*Gusangira amakuru (sharing ex-periences) ku bijyanye n’imitan-gire ya serivisi ,

*Gutanga inama ku bijyanye n’imitangire myiza ya servisi mu nzego za Leta.

Kugaragariza abanyarwanda muri rusange uburyo inzego za Leta zi-tanga serivisi, gutanga inama ku bikwiye kunozwa n’ibikwiye ku-bera abandi urugero rwiza.

UBWANDITSI BWA KOMISIYO ISHINZWE

ABAKOZI BA LETA

Amwe muri ayo mategeko ni itegeko no 22/2002 ryo kuwa 9 Nyakanga 2002, rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba Leta n’inzego z’imirimo ya Leta, hari kandi iteka rya perezida no 46/01 ryo kuwa 29 Nyakanga 2011, rigena uburyo bwo gushaka no gushyira mu myanya abakozi. N’iteka rya Minisitiri w’Intebe no 121/ 03 ryo kuwa 8 Nzeri 2010, rishyiraho uburyo bukoreshwa mu isuzumabushobozi n’izamurwa mu ntera ry’abakozi ba Leta.

Umukozi muri Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta Ngoga Elie, yasobanuye iby’izo mbogam-izi zagaragajwe mu nyigo yakozwe na Komis-iyo. Imbogamizi zagaragaye mu gushyira mu bikorwa ingingo ya 72 ya sitati rusange igenga abakozi ba Leta, ivuga ko kuzamuka mu ntera k’umukozi bikorwa nyuma y’amezi abiri, naho iteka rya Minisitiri w’Intebe rikavuga imyaka itatu ndetse akaba ari na byo bikurikizwa. Uko amategeko anyurana bikaba bituma agorana kuyashyira mu bikorwa.

Hagaragaye kandi ikibazo cy’inzego zitinda ku-zamura abakozi mu ntera bitewe n’imyumvire y’iteka n’itegeko.

Ingingo ya 53 ivuga ko buri mukozi agomba gukurikirana amahugurwa ajyanye n’imiri-mo akora kugira ngo yiyungure ubumenyi ku bijyanye n’inshingano ze. Aha naho habo-nekamo ingorane kuko inzego ntizishyira mu bikorwa iyi ngingo, hari inzego zigaragaza im-bogamizi; nko mu turere bagaragaje ingengo y’imari idahagije.

Ingingo ya 95 igaragaza uburyo bw’imihanire bushyirwaho n’iteka rya perezida. Aha usanga nk’iryo teka ritari ryajyaho bikabangamira gu-tunganya amategeko y’imicungire y’abakozi ba leta.

Iya 99 ivuga ko iyo umukozi yerekanye iby’um-wihariko, ubwitange, ubudakemwa, ubunyaku-ri aba agomba guhabwa ishimwe, ariko iyi ngin-go ntisobanura neza igishingirwaho kugira ngo umukozi ahabwe ishimwe niba ari amanota ya mbere, niba ari imyifatire myiza iruta iy’abandi mu mihigo.

Kudasobanuka kw’amategeko bituma habaho

amakimbirane abantu bagahugira mu kurega no kuregana no gukemura amakimbirane, bi-tyo n’umusaruro bakagombye gutanga ukaba muke.

Mu ikusanyamakuru hagaragaye n’imbogamizi mu kubahiriza iteka rya perezida ryo gushaka no gushyira mu myanya abakozi, aho usanga amatangazo y’akazi atinda gutangwa, inzego zakoresha rwiyemezamirimo muri icyo gikor-wa cyo gukoresha ibizamini na we akabitinza, ugasanga urwego rutinze kubona abakozi. ahri n’imbogamizi ziterwa n’uko abashinzwe gusha-ka abakozi baba batarisobanukiwe n’uburyo bakora igenamigambi.

Ingingo ya 14 n’iya 15 zo mu iteka rya Minisitiri w’Intebe na zo zikwiye gusobanuka ntihabeho kuvanga ibyiciro by’abakozi ; impuguke n’aban-yamwuga.

Indi mbogamizi yagaragajwe mu nyigo, ijyanye n’imirimo iba myinshi na gahunda zitungura-nye mu nzego z’ibanze nk’amagenzura menshi, n’inama nyinshi, ugasanga habayeho guker-erwa mu gutanga raporo z’isuzumabushobozi. Hari ukutubahiriza imbonerahamwe z’imirimo, inzego zimwe ugasanga zibura abakozi izindi zi-fite abakozi benshi.

Iminsi y’ibiruhuko nayo kuyijyamo biragorana ku bakozi bamwe bitewe n’igenamigambi. Uru-gero nk’abacungamutungo. Ibyo rero biban-gamira imikorere yabo.

Abakozi bashinzwe abandi bakozi bifuje ko bajya bahugurwa kugira ngo barusheho guso-banukirwa n’amategeko agenga abakozi. Aho bishoboka abakozi bajya babona ibikoresho bihagije bituma bubahiriza inshingano zabo. Abayobozi na bo bagafata umwanya wo kugan-ira n’abakozi mu bijyanye n’akazi cyane cyane bakareba aho imihigo igeze, bakaba bafasha n’umukozi ufite intege nke. Umukozi akaba ari ahantu hatuma abasha kwisanzura hamufasha kurangiza neza inshingano ze, ntakorere ahan-tu yumva hagoranye hari amakimbirane igitugu n’igitutu.

Biracyaza....Alice NAMBAJE

Inzego za Leta zihura n’imbogamizi mu kubahiriza amategeko amwe n’amwe agenga imicungire y’ abakozi ba Leta. Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta (PSC) yakoze inyigo kuri izo mbogam-

izi yitaye cyane ku mategeko akunze gukoreshwa by’umwihariko n’inzego z’imirimo ya Leta.

Haracyari imbogamizi mu kubahiriza amategeko

agenga abakozi

4

Umukozi wa Leta NO 001 Mata - Kamena 2014 Mata - Kamena 2014 Umukozi wa Leta NO 001

Mu ijambo ry’ikaze Bwana Jean Marie Vianney MAKOMBE, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazu-ba, yasobanuye ko ishyirwaho rya Komi-siyo Ishinzwe Abakozi ba Leta ryabaye igisubizo ku nzego za Leta mu bijyanye no kubahiriza amategeko ajyanye no gushaka no gucunga abakozi ba Leta. Ku bijyanye n’ishusho rusange y’Intara y’Iburasir-azuba yasabye ko uturere twagaragaye mo amakosa mu bijyanye n’iyubahizwa ry’amategeko twazivugurura.

Bwana François HABIYAKARE, Perezida w’Inama y’Abakomiseri muri Komisiyo Ishinzwe Abakozi ba Leta yasobanuye ko muri iyi nama aba ari umwanya mwiza wo kurebera hamwe uko abafatanya-bikorwa babona Komisiyo, icyo bayisaba ko ihindura mu mikorere yayo kugirango ibafashe kugera ku musaruro igihugu cy-iyemeje.

Ibiganiro byatanzwe mu ntara y’ibur-asirazuba

Gushaka no gushyira Abakozi mu Myanya

n’ibyavuye mu igenzura ryakozwe; Ikigan-iro k’ubujurire bw’abakozi, inzego zagishi-je inama Komisiyo n’igenzura ryakozwe ku bihombo Leta yatejwe n’ubuyobozi bwafashe ibyemezo bidakurikije amate-geko;

Ikiganiro ku isuzumabushobozi ry’abakozi mu mwaka 2011-2012, mu Ntara y’Ibur-asirazuba.

Ikiganiro cyatanzwe kigaragaza isura y’intara y’Iburasirazuba mu bijyanye no gushaka no gucunga abakozi ba Leta cy-agaragaje ko uturere tugize Intara y’Ibur-asirazuba twatanze raporo z’amapigan-wa mu mwaka wa 2012-2013 ku buryo bukurikira : Intara y’Iburasirazuba:0, Akarere ka Kayonza:1, Akarere ka Kire-he:1, Akarere ka Gatsibo:1, Akarere ka Rwamagana:1,Akarere ka Ngoma:1, Akar-ere ka Bugesera:1, Akarere ka Nyaga-tare:1

Mu igenzura ryakozwe uyu mwaka byaga-ragaye ko umwaka ushize (2011-2012) hari uturere twakoresheje amapiganwa

Inama nyunguranabitekerezo mu ntara y’Iburasirazuba

Inama nyunguranabitekerezo mu Ntara y’Iburengerazuba yabaye ku itariki ya 22/05/2013, muri sale yo ku Ntara saa tatu za mu gitondo.

Abayobozi bayoboye inama nyunguranabitekerezo mu Ntara y’Iburasirazuba

ariko nti twashyikiriza Komisiyo raporo aritwo Kirehe, Ngoma na Nyagatare.

Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta yakiri-ye inasesengura ubujurire bushingiye ku gushaka no gushyira abakozi mu myan-ya buturutse mu Ntara y’Iburasirazuba n’Uturere tuyigize ku buryo bukuriki-ra: Intara y’Iburasirazuba:0, Akarere ka Kayonza:0, Akarere ka Kirehe:0,Akarere ka Gatsibo:6,Akarere ka Rwamagana:0, Akarere ka Ngoma:1, Akarere ka Buge-sera:0, Akarere ka Nyagatare:1.

Ikiganiro ku bijyanye n’iyubahirizwa ry’amategeko ajyanye n’imicungire y’aba-kozi cyagaragaje ko ubujurire bwaga-ragaye mu Ntara y’Iburasirazuba mu mwaka wa 2012-2013 bwari mu turere dukurikira: Rwamagana:5, Bugesera:3, Kayonza:3, Ngoma:11, Kirehe:3, Gatsi-bo:6, Nyagatare:3

Imyanzuro itarashyizwe mu bikorwa mu Ntara y’Iburasirazuba yagaragaye mu mu karere ka Rwamagana, mu karere ka Kirehe ,mu Karere ka Kayonza,mu karere ka Nyagatare, no mu karere ka Bugesera.

Hagaragajwe kandi ko intara y’Iburasir-azuba yateje Leta igihombo kingana n’ig-iteranyo cya miliyoni 16.317.299 Frw bitewe n’imyanzuro yafashwe idakurikije amategeko mu turere dukurikira: Kayonza (SINAMENYE Etienne, KAYINAMURA Dan-ny, MUTESA Aimable, RUTAYISIRE Salim, na SIBOMANA Fabien) :2.527.874 Frw, Rwamagana (NIYOMWUNGERI Richard, MUKABARISA Irene) : 13.789.425 Frw.

Ku bijyanye n’isuzumabushobozi ryakore-we abakozi mu mwaka 2011-2012, Komis-iyo yagaragaje ko uturere twose tw’Intara y’Iburasirazuba twatangiye gukoresha ifishi iteganyijwe mu Iteka n°121/03 ryo kuwa 08/09/2010 rishyiraho uburyo bu-koreshwa mu isuzumabushobozi n’iza-murwa mu ntera ry’abakozi ba Leta,

Uturere twose ntituratangira kubahiriza ingingo ya 17 n’iya 19 iteganya gukora isu-zumabikorwa ku rwego rwa mbere nyu-ma y’amezi 6 imihigo ishyizweho umuko-no (Mu Kuboza/Mutarama buri mwaka)

Biracyaza.....Alice Nambaje

4

Umukozi wa Leta NO 001 Mata - Kamena 2014

5

Umukozi wa Leta NO 001 Mata - Kamena 2014 Mata - Kamena 2014 Umukozi wa Leta NO 001

Hari ibishingirwaho mu gukora isuzumabushobozi ry’abakozi ba Leta

Sitati rusange igenga abakozi ba Leta n’iteka rya Minisitiri w’intebe rirebana n’isuzumabujshobozi biteganya ko umukozi mushya winjiye mu nze-go za Leta akorerwa isuzumabushobozi nyuma y’amezi atandatu y’igeragezwa, yaba yaritwaye neza akabona kwemezwa burundu. Naho abakozi basanzwe mu kazi bakorerwa isuzumabushobozi nyuma y’amezi cumi n’abiri.

Nk’uko bikomeza bisobanurwa n’abakozi ba Komi-siyo ishinzwe abakozi ba Leta Bwana Mushimire Olivier na Bwana Munyaburanga Cyprien isu-zumabushobozi rishingira ku musaruro w’ibikor-wa umukozi yagezeho, rikanashingira ku myit-warire mbonezamirimo, imyitwarire iteganywa muri sitati rusange igenga abakozi ba Leta n’imy-

itwarire iteganywa n’amategeko ngengamikorere ya buri rwego.

Bifashishije iteka rya Minisitiri w’intebe mu ngin-go yaryo ya 14 n’iya 15, aba bakozi ba Komisiyo bakomeza basobanura ko imyitwarire umukozi agomba kugira ijyana n’uburyo atunganya cyang-wa arangiza akazi ke, inshingano ze.

Ku bijyanye n’isuzumabushobozi rya buri mwa-ka rikorerwa impuguke n’abakozi bo mu rwego rw’ubuyobozi, rishingira ku bushobozi bafite mu gufata ibyemezo, gukora igenamigambi, uburyo batuma abakozi bakunda akazi, uko bamenyekan-isha ibikorwa n’ uko babaha inshingano n’ibindi.

Abatekinisiye hamwe n’abunganira bakorerwa

Sitati rusange igenga abakozi ba Leta n’iteka rya Minisitiri w’intebe ri-rebana n’isuzumabujshobozi biteganya ko umukozi mushya winjiye

mu nzego za Leta akorerwa isuzumabushobozi nyuma y’amezi atanda-tu y’igeragezwa, yaba yaritwaye neza akabona kwemezwa burundu. Naho abakozi basanzwe mu kazi bakorerwa isuzumabushobozi nyuma y’amezi cumi n’abiri.

isuzumabushobozi hashingiwe ku buryo bakira ababagana, uko bakorera hamwe n’abandi, uko bakira ibitekerezo by’abandi, n’imbaraga bashyira mu kurangiza akazi kabo.

Aba bakozi ba Komisiyo banagarutse ku byiciro by’umusaruro utangwa n’umukozi. Hakaba hari umusaruro usanzwe ugerwaho bitewe n’uko umukozi yatunganyije inshingano ze za buri munsi z’igihe kirekire, umusaruro wihariye uboneka mu bikorwa bije kandi bigomba kurangira mu gihe gito, hakaba n’umusaruro w’ibikorwa ushingiye ku mukozi ubwe; aha biba ari mu gihe umukozi yazanye udushya duteza imbere urwego akora-mo.

Isuzumabushobozi rya buri mwaka rigizwe n’ib-yiciro bine, ari byo iteganyabikorwa, gukurikira-na uko ibyo bikorwa byagezweho, gusesengura ibyagezweho hagakurikiraho isuzumabushobozi nyir’izina no gutanga amanota.

Biracyaza..Alice NAMBAJE

Kunoza imikoranire hagati y’inzego z’Ibanze na Komisiyo Ishinzwe Abakozi ba Leta

Intego zihariye z’iyo nama zari: kuga-ragariza Intara zose n’Umujyi wa Kiga-li isura yabo mu bijyanye n’imitangire y’akazi ndetse n’imicungire y’abakozi muri rusange mu mwaka wa 2012-2013, mu turere tugize izo ntara hagendewe ku byavuye mu igenzura ryakozwe na Komi-siyo.

*Kugaragariza abitabiriye inama ib-yavuye mu bushakashatsi bwakozwe kubijyanye n’uko abanyarwanda babona imitangire y’akazi, n’ingamba zafashwe na Komisiyo nyuma y’ubwo bushakashat-si mu rwego rwo kunoza icyo gikorwa.

*Gutega amatwi Abayobozi b’In-tara n’ab’Uturere kugirango Komisiyo

Ishinzwe Abakozi ba Leta imenye ibiba-zo bahuye nabyo mu mwaka 2012-2013 bijyanye no gushaka no gucunga abakozi.

*Kungurana ibitekerezo n’abitabiriye ina-ma no gufatira hamwe ingamba zo kuno-za imikoranire myiza hagati ya Komisi-yo n’Abafatanyabikorwa mu mwaka wa 2013-2014.

Muri uyu mwaka w’ibikorwa 2012-2013 urangi-ye, Komisiyo Ishinzwe Abakozi ba Leta ig-

endeye ku bikorwa by’igenzura ryakozwe ku bijyanye no gushaka no gushyira abakozi ba Leta mu myanya; Ubushakashatsi bwakozwe ku bijyanye n’uko abanyarwanda babona imitan-gire y’akazi mu nzego za Leta, Ikurikirana n’ig-enzura ry’iyubahirizwa ry’amategeko agenga imicungire y’abakozi; n’ibibazo byagaragaye mu bujurire bwagejejwe kuri Komisiyo,yateguye gukorana n’abafatanyabikorwa bayo inama nyunguranabitekerezo mu ntara zose n’umujyi wa Kigali.

5

Mata - Kamena 2014 Umukozi wa Leta NO 001

6

Umukozi wa Leta NO 001 Mata - Kamena 2014 Mata - Kamena 2014 Umukozi wa Leta NO 001

Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta ifite ntego ki mu

myaka iri imbere?

Iyubahirizwa ry’amahame, amate-geko, amateka ndetse n’amabwiriza agenga imicungire y’abakozi, by’um-

wihariko mu bijyanye no gushaka aba-kozi, ni kimwe mu by’ingenzi bizatuma abanyarwanda bagira imiyoborere myiza kandi bakomeza gutera imbere.

Ni muri urwo rwego, Komisiyo itazahwema kugenzura ko amategeko agenga gushaka no gucunga abakozi yubahirizwa, kwaki-ra ubujurire no kubutangaho imyanzuro, guhugura Inzego za Leta aho bikenewe ndetse no gukora ubushakashatsi hag-amijwe kureba uburyo amategeko agenga abakozi agenda arushaho kumvikana no kubahirizwa, kandi hashakishwa ibyafasha guteza imbere ubushobozi n’imikorere y’abakozi ba Leta.

Mu rwego rwo gukomeza kuzuza inshin-ga zayo, Komisiyo izakomeza gukurikirana uburyo abakozi bakora mu Nzego y’imiri-mo ya Leta bashakwa, izakora igenzura ku iyubahirizwa ry’amategeko agenga imicungire y’abakozi ba Leta no gukemura ibibazo biyigejejweho, gutanga Inama ku Nzego za Leta, kungurana ibitekerezo ku byateza imbere imicungire y’abakozi.

Komisiyo izarushaho no gutanga inama hashingiwe ku byavuye mu bushakashat-si; niyo mpamvu Komisiyo izongera guko-ra ubushakashatsi ku buryo abaturarwan-da bishimira uko gushaka abakozi bikorwa mu Nzego za Leta nyuma y’umwaka, kugi-ra hasuzumwe intambwe imaze guterwa nyuma y’amahugurwa n’ibiganiro bikome-za gutangwa ku nzego. Komisiyo iteganya no kuzakora ubushakashatsi ku iyubahiriz-wa ry’amategeko agenga abakozi. Komisiyo izita ku byifuzo byatanzwe n’abakozi b’Inzego zagenzuwe, ndetse izakomeza gukora igenzura ari nako ishy-ira mu bikorwa ibyifuzo yagejejweho mu rwego rwo kurushaho kunoza imicungire myiza y’abakozi ba Leta.

Ibikorwa by’ingenzi byaranze Komisiyo mu myaka ine ishize

Inzego z’ibanze zahawe ububasha bwo gukomeza kwishakira aba-kozi (delegation of powers),zis-abwa kuzajya zishyikiriza raporo Komisiyo.

Mu mezi atandatu ya mberere y’umwaka wa 2009, hakozwe in-ama nyunguranabitekerezo ku rwego rw’Igihugu no ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali,hag-amijwe kumenyekanisha Komisi-yo.

Muri werurwe 2009, igikorwa cyo gushaka abakozi cyarahagarits-we mu gihe hategurwaga ihuzwa ry’Inzego za Leta zifite inshinga-no zigira aho zihurira n’ivugurura ry’inzego z’imirimo mu butegetsi bwa Leta.

Umwaka wa 2009/2010: Gusha-

ka abakozi byeguriwe inzego za Leta,Komisiyo isabwa kugenzu-ra iyubahirizwa ry’amategeko ajyanye no gushka no gucunga abakozi.

Mu mwaka wa 2011-2012: Ite-ka rya Perezida rigena uko aba-kozi ba Leta bashakwa ryaravu-guruwe, hateganywa ifishi iko-reshwa mu gusaba kazi, amano-ta y’ikizamini cyanditse angana n’amanota y’ikizamini gikorwa mu buryo bw’ikiganiro, ikizami-ni cy’ikiganiro kigakorwa hafatwa amajwi n’amashusho, Komisiyo ihabwa inshingano yo kugenzura iyubahirizwa ry’Iteka rya Perezida rigena uburyo abakozi bashakwa no gusuzuma raporo y’ipiganwa.

Ubwanditsi

Mu mwaka wa 2008 hashyizweho inzego za Komisiyo, ndetse Komisiyo itangira gushyira mu bikorwa inshinga-

no zo gushakira inzego za Leta abakozi no gusuzuma ubu-jurire bw’abakozi.

Bwana François HABIYAKARE, Perezida w’Inama y’Abakomiseri muri Komisiyo Ishinzwe Abakozi ba Leta

7

Umukozi wa Leta NO 001 Mata - Kamena 2014 Mata - Kamena 2014 Umukozi wa Leta NO 001

jya bamanuka bakareba uko bikorwa bityo ntihabeho amarangamutima muri icyo gkorwa. Ababajijwe bifu-je ko amatangazo yajya asobanuka; umuntu akamenya neza akazi azajya gukora kandi ayo matangazo aga-cishwa mu binyamakuru bitandu-kanye kugira ngo bigere kuri benshi.

Ngoga yavuze impamvu igipimo cyo kwishimira imitangire y’akazi kitazamuka cyane, avuga ko isoko ry’umurimo rikiri rito cyane cya-ne mu bikorera ku buryo abashaka akazi bose bagana mu nzego za Leta kandi bidashoboka ko bose bahabo-na akazi. Ibi rero bituma hagaraga-ra umubare munini w’abatishimye kubera ko batabona akazi, bityo mu gutanga amanota y’uko babona imi-tangire y’akazi bagatanga make.

Nyuma yo gukora ubushakashatsi Komisiyo itanga imyanzuro mu Nte-ko Ishinga Amategeko no ku bafa-tanyabikorwa ba komisiyo n’abafite aho bahurira n’imicungire y’abakozi, hagakorwa n’inama zo kungurana bitekerezo kugira ngo iyo myanzuro ishyirwe mu bikorwa, no kureba ahari intege nke kugira ngo hakosor-we.

Umwaka ushize, kwishimira imi-tangire y’akazi byari ku kigereranyo cya 63%. Iri kusanyamakuru rizajya rikorwa buri mwaka. Abasaba akazi igihe bumva barenganijwe barakan-gurirwa kujya bajurira, bakegera na Komisiyo ikabagira inama. Hari ngo abanga kujurira bitewe n’uko nta cy-izere babiha bumva ko uwo barega ari we baregera, ariko hakaba hari n’abadasobanukiwe uko bikorwa. Komisiyo ivuga ko kujurira atari ugu-ta igihe kuko uwarenganye aren-ganurwa.

Biracyaza...... Alice NAMBAJE

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta Mme Angelina Muganza (iburyo), na Rwiyemezamirimo wafashije Komisiyo gukora

ubushakashatsi, Bwana Makuza Bernard

Umukozi muri Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta Ngoga Elie, yaso-banuye ko gukusanya amakuru ku bijyanye n’uko Abanyarwanda bishi-mira imitangire y’akazi byakorewe mu nzego zigera kuri 15, uturere 12 na minisiteri zigera kuri 7. Hakaba harabajijwe abantu bagera kuri 800.

Ikusanyamakuru ryitaye ku bibazo bigaragara mu mitangire y’akazi, uko abayobozi mu nzego zitandu-kanye babona imitangire y’akazi no kumenya uko abaturage n’aban-di bantu badafite akazi bayibona. Hanarebwa niba abantu bamaze gusobanukirwa uburyo bwo kujuri-ra iyo batishimiye uburyo akazi ka-tanzwe.

Icyagaragaye muri ubu bushakashatsi ni uko abantu

batarasobanukirwa uburyo bwo kujurira.

Ku kijyanye n’amanota 50 kuri 50 ku

ijana atangwa ku bizamini, abenshi bifuje ko yasubira kuri 70 ku kizami-ni cyanditse, ikizamini cyo kuvuga ki-kagira 20 naho ikoranabuhanga riga-habwa amanota 10. Ariko na none hari abavuze ko kugena amanota byashingira ku kazi umuntu azaba agiye gukora, hanyuma ikizamini kirebana cyane n’inshingano azaba afite akaba ari cyo gihabwa amano-ta menshi.

Abakoreweho ubushakashatsi baga-ragaje ko iyo ikizamini cyo kuvuga gihawe amanota 50, byorohereza ba bandi bafite amarangamutima guha amanota menshi abo basha-ka ko binjira mu kazi n’ubwo iki-zamini gikorwa hafatwa amajwi n’amashusho. Aha rero bifuje ko ikizamini cyanditse ari cyo gihabwa amanota menshi.

Mu guhitamo abagomba gukora iki-zamini, ngo abayobozi b’urwego ba-

Ubushakashatsi bw’uko abanyarwanda banyurwa n’imitangire y’akazi mu nzego za letaAbanyarwanda bishimira imitangire y’akazi ku kigereranyo cya 67%

Gahunda ya Guverinoma yo kuva mu mwaka wa 2011 kugeza muri 2017 iteganya ko igipimo cyo kwishimira imitangire y’aka-zi ku banyarwanda kigera nibura kuri 80%. Ubushakashatsi

bwakozwe na Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta (PSC) ku nshuro ya kabiri bwagaragaje ko kugeza ubu igipimo cyo kwishimira imitangire y’akazi kiri kuri 67%.

8

Umukozi wa Leta NO 001 Mata - Kamena 2014 Mata - Kamena 2014 Umukozi wa Leta NO 001

Inkuru zigamije gusobanura imitangire y’akazi n’imicungire y’abakozi mu nzego za Leta

Abakozi barebwa n’iteka rya Perezida hakurikije ibyiciro

Ibi n’ibyagarutsweho n’umuyobozi w’ishami rishinzwe kugenzura uko aba-kozi bashyirwa mu myanya muri Komi-siyo ishinzwe abakozi ba Leta, Bwa-na Kanamugire Olivier, aho yagaragaje ko abakozi bafite sitati zihariye harimo abasirikari n’abapolisi, abashinjacyaha n’abacamanza, abarimu n’abaganga.

Yakomeje asobanura ko ibigo bifite si-tati zihariye birimo RURA, EWSA, ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’Amahoro, Ban-ki nkuru y’Igihugu, n’ibindi, bikorana na Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta, aho ibigira inama ku bijyanye no gushyira mu myanya abakozi bubahiriza iri teka rya perezida.

Bwana Olivier Kanamugire yakome-je asobanuro uburyo abakozi bashyir-wa mu myanya hakurikijwe zimwe mu ngingo z’iri teka. “ Ingingo ya 23, ige-na ishyirwaho ry’abakozi mu myanya y’ubutegetsi bwa Leta (abahuzabikor-wa), ingingo ya 24 irebana no gushy-ira abakozi mu myanya y’ishyirwa mu bikorwa mu rwego rwa tekiniki.” Yaso-banuye ko buri rwego rugira abash-inzwe kwemeza abakandida batsinze, aho abakozi bo mu nyamya y’ubuteget-si bemezwa n’Inama y’abaminisitiri, muri minisiteri bemezwa na Minisitiri, mu bigo

bya Leta bemezwa n’inama y’ubuyobozi

Hari ibyiciro by’abakozi birebwa n’Iteka rya Perezida no 46/01 ryo kuwa 29 Nyakanga 2011 rigena uburyo bwo gushaka

no gushyira mu myanya abakozi nk’uko bigaragara mu ngingo yaryo ya kabiri. Muri ibyo byiciro harimo abakozi bo mu myan-ya yemewe y’ubutegetsi bwite bwa Leta, abafite sitati zihariye n’abakozi b’ibigo bifie nabyo sitati zihariye.

naho muri za komisiyo bemezwa n’Ina-ma y’Abakomiseri, mu ntara bigakorwa na guverineri. Inzego zashyize abakozi mu myanya ziba zigomba gutanga rapo-ro y’uko abakozi bashyizwe mu myanya.

Ku kibazo cy’abakandida batsinda bag-atinda gushyirwa mu myanya, iteka rya Perezida ritagena igihe bagomba kuba bashyizwe mu myanya, ahubwo umu-kandida iyo abonye ukwezi gushize at-arashyirwa mu mwanya yatsindiye abi-menyesha Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta igasuzuma ikibazo cye.

Yagarutse no ku bujurire bw’umukan-dida buteganywa n’ingingo ya 16 y’iri teka, avuga ko umukandida igihe ata-toranyijwe kandi yari yujuje ibisabwa, ashobora kujurira akoresheje inyandiko kandi akabikora bitarenze iminsi itatu.”

Ageza ubujurire ku rwego rushaka aba-kozi no muri komisiyo ishinzwe aba-kozi ba Leta. “Igisubizo na cyo aba ag-omba kugihabwa bitarenze iminsi ita-tu urutonde rw’abakandida rushyizwe ahagaragara, kereka iyo gukurikirana ubwo bujurire bimara igihe kirekire kan-di nabwo komisiyo iba igomba kubimu-menyesha hakoreshejwe telefoni, inter-ineti cyangwa ikamwandikira.”

Umukandida ashobora kandi kujuri-ra mu gihe abona yararengaijwe mu ki-zamini cyanditse cyangwa icy’ikigan-iro. Ingingo ya 15 y’iteka rya perezida iteganya ko urwego rushobora gukore-sha ikizamini cyihariye nk’ikizamini ngi-ro mu ikoranabuhanga, kikabarirwa ku manota 100%. Urwego rushaka gutan-ga ikizamini

rwandikira Komisiyo kugira ngo nayo isuzume ko icyo kiganiro kihariye koko.

Biracyaza..Alice NAMBAJE

Bwana Kanamugire Olivier , Umuyobozi w’Ishami rishizwe kugenzura uko abakozi ba Leta bashyirwa mu myanya

8

Umukozi wa Leta NO 001 Mata - Kamena 2014

9

Umukozi wa Leta NO 001 Mata - Kamena 2014 Mata - Kamena 2014 Umukozi wa Leta NO 001

Abakozi bafite ubushobozi bagira

uruhare rukomeye mu iterambere ry’IgihuguNk’uko biteganywa n’in-

gingo ya 181 y’Itege-ko Nshinga rya Repubu-lika y’u Rwanda nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu, Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta ifite inshingano yo gukurikirana ibikorwa bijyanye no gushaka no gushyira mu myanya Aba-kozi bo mu Nzego z’imiri-mo ya Leta.Gusuzuma raporo z’ibizamini by’amapiganwa hashingiwe ku ngingo ya 20 y’Iteka rya Perezida rigena uburyo bwo gushaka no gushyira mu myanya abakozi bakora mu Nzego z’imirimo ya Leta , Inzego zo mu Butegetsi bwa Leta zisabwa gushyikiriza raporo y’amapigan-wa Komisiyo kugira ngo iyisuzume iye-meze mbere yo gushyira abakandi-da batsinze mu myanya. Mu mwaka wa 2011/2012 Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta ikaba yarakiriye raporo z’amapigan-wa 208 z’Inzego za Leta 96. Mu gusuzu-ma izo raporo, Komisiyo ireba ingingo zi-kurikira:

• Kumenya niba itangazo ry’imyanya ryaranyujijwe mu binyamakuru kugira ngo rigere kuri benshi bashoboka;

• Kumenya ubur yo gutoranya abakandi-da bemerewe n’abatemerewe gukora ibi-zamini by’amapiganwa byakozwe;

• Kureba ko amanota yatanzwe mu bi-zamini byose byakoreshejwe nta burig-anya burimo;

• Kureba igihe igikorwa cyo gukoresha ibizamini cyatwaye;

• Kureba niba abakandida batsinze bari barasabye ako kazi no kumenya niba bu-juje ibisabwa ku myanya batsindiye.

Hari impinduka zabayeho mu gushyira abakozi mu myanya

Nk’uko bisobanurwa n’Umuyobozi w’ishami rishinzwe kugenzura uburyo abakozi ba Leta bashakwa bakanashyir-wa mu myanya, iryo teka ryatumye nta bujurire bwinshi buvuka ku bijyanye no gushaka no gushyira abakozi mu myanya bitewe n’uko inzego zitanga akazi ziryu-bahiriza.

Yakomeje asobanura ko nyuma yo gu-toranya abakandida no kubaha ibizami-ni, urwego rutanga akazi rutanga raporo muri Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta mu gihe kitarenze iminsi irindwi, kugi-ra ngo igenzure niba gushaka no gushy-ira mu myanya abakozi byarubahiri-jwe nk’uko biteganywa n’ingingo ya ma-kumyabiri na rimwe y’iri teka.

Urwego rutanga akazi rutanga ikizami-ni cyanditse n’igikorwa mu buryo bw’iki-ganiro. Ariko kandi urwego rutanga aka-zi rushobora gutanga ikizamini kihari-ye rubiherewe uburenganzira na Komi-siyo ishinzwe abakozi ba Leta kigahabwa amanota ijana ku ijana.

Mu by’ingenzi Komisiyo isuzuma muri raporo, harimo urutonde rw’imyanya yatangajwe n’urutonde rw’abakandida n’amanota babonye, n’abatoranyijwe, ibibazo byabajijwe n’ibisubizo byabyo, ikareba icyo abakosoye ibizamini bakora n’amashuri bize, hakagenzurwa ikizamini cy’amajwi n’amashusho, no kureba niba ibyangombwa byose bisabwa umukandi-da byuzuye.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kugenzu-ra uburyo abakozi ba Leta bashakwa bakanashyirwa mu myanya yavuze ko iyo Komisiyo isanze hari ibitarubahirijwe is-aba urwego rutanga akazi gukosora ibi-taragenze neza bitarenze iminsi irindwi cyangwa gusubirishamo ibizamini bibaye ngombwa. “ Ibikunze kugorana mu byo komisiyo igenzura n’ibijyanye n’ibizamini bikorwa hafatawa amajwi n’amashusho, kuko inzego zitanga ibizamini zivuga ko

Nyuma y’aho Iteka rya Perezida No 46/01 ryo kuwa 29 Nyakanga 2011 risohokeye, hari impin-

duka zabayeho mu gushaka no gushyikra mu myan-ya abakozi ba Leta.

bihenze. Birahenda koko, ariko twe icyo tureba si uko bihenze ahubwo tureba ko byakozwe hakurikijwe amategeko.”

Iyo gusuzuma raporo birangiye habaho kwemeza no gushyira abakozi mu myan-ya. Urutonde rw’abakozi batsinze ariko ntibabonerwe imyanya bashyirwamo rushyikirizwa Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo ikarubika amezi atandatu. Ir-wifashisha iyo uwahawe akazi agiye muri icyo gihe.

Umuyobozi kandi yagarutse ku ngingo ya makumyabiri na karindwi y’iri teka ivuga ibijyanye no gushyira mu myanya abakozi mu nzego z’ubuzima n’iz’uburezi; abakozi bashya bakirangiza kwiga mu mashuri ya Leta bashyirwa mu myanya mu bigo bya Leta by’ubuzima n’iby’uburezi hakore-shejwe uburyo bwo koherezwa.

Komisiyo y’abakozi ba Leta irasaba inze-go zitanga imirimo kubahiriza ibikubiye mu Iteka rya Perezida, abakandida na bo bakaba bagomba kujurira mu gihe bum-va ko koko barenganijwe.

Biracyaza..Alice NAMBAJE

9

Mata - Kamena 2014 Umukozi wa Leta NO 001

10

Umukozi wa Leta NO 001 Mata - Kamena 2014 Mata - Kamena 2014 Umukozi wa Leta NO 001

Abakandida bashobora gutsinda ntibabonerwe imyanya y’akazi

bashyirwamo

Ku bijyanye n’abatsinze ntibahabwe aka-zi, Bwana Kanamugire Olivier umuyobozi w’ishami rishinzwe gushaka no gushyira mu myanya abakozi ba Leta, yasobanuye ko urwego rutanga akazi rushyikiriza Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo urutonde rw’abatsinze ariko batabonye imyanya bashyirwamo, ikarubika mu mezi atandatu.

Ingingo ya 18 y’iteka rya Perezida wa re-pubulika rigena uburyo abakozi ba Leta bashaka bakanashyirwa mu myanya ryo kuwa 29 Nyakanga 2011 isobanura ko iyo nta mukandida wagejeje kuri ayo mano-ta hongera gutanga ipiganwa, naho iyo babiri banganyije amanota harimo uba-na n’ ubumuga amahirwe ahabwa

ubana n’ ubumuga, iyo babiri bangany-ije bombi babana n’ ubumuga hitabwa ku burambe, iyo na bwo babunganya hi-tabwa ku ihame ry’uburinganire.

Ku kibazo cy’uko abakozi batsindira imyanya mu nzego z’imirimo ya Leta ariko bakorera ku masezerano bageng-wa n’itegeko ry’umurimo bashobora kuba abakozi bahoraho bakagengwa na sitati rusange y’abakozi ba Leta bitabaye ngombwa ko bakora ikizamini, umuyo-bozi w’ishami rishinzwe kugenzura uko abakozi ba Leta bashyirwa mu myanya yasobanuye ko mbere y’uko abo bakozi bagirwa abakozi bahoraho

Komisiyo isuzuma niba barinjiye mu myanya hakurikije amapiganwa, ikareba niba umurimo akora wari ku mboner-ahamwe y’imirimo yemejwe, ikanasu-zuma niba ibisabwa kuri uwo murimo abyujuje.

Yibukije kandi ko raporo zishyikirizwa Komisiyo zitangwa n’inzego zikeneye abakozi zifasha gusesengura uko aba-kozi baba barakoreshejwe ibizamini. Ibi biteganywa n’ingingo ya makumyabiri y’iteka rya perezida.

Iri teka rigena uko abakozi bashakwa n’uko bashyira mu myanya mu nzego z’imirimo ya Leta rifasha mu gusha-ka abakozi nta marangamutima, buryo bunoze ku bantu bose. Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta ikaba ishishikariza inzego za zose bireba kubahiriza ibikubiye muri iri teka.

Biracyaza..

Alice NAMBAJE

Umukandida agaragaza ko yatsinze iyo yagize amano-ta mirongo irindwi ku ijana ku bizamini byose yakoze.

Bijya bibaho ko abakandida batsinda ari benshi ntibab-one imyanya bashyirwamo.

Minisiteri irwifashisha iyo uwahawe akazi akavuyemo muri icyo gihe. Ibi bitegany-wa n’ ingingo ya 26 y’iteka rya perezida. Hari ubwo kandi nyuma yo gutangaza amanota y’abakandida bakoze ibizamini

hatabonekamo abagejeje ku manota mirongo irindwi, ngo icyo gihe imyan-ya yapiganirwaga yongera gushyirwa ku isoko.

Bwana Kanamugire Olivier , Umuyobozi w’Ishami rishizwe kugenzura uko abakozi ba Leta bashyirwa mu myanya

11

Umukozi wa Leta NO 001 Mata - Kamena 2014 Mata - Kamena 2014 Umukozi wa Leta NO 001

Hari ibishingirwaho mu gushaka abakozi ba Leta

Nkuko byasobanuwe na Bwana Kanamugire Olivier Umuyobozi w’ishami rishinzwe kugenzura uko abakozi ba Leta bashyirwa mu myanya, ibishingirwaho mu gusha-kira abakozi inzego za Leta bigen-wa n’Iteka rya perezida N0 46/01 ryo kuwa 29 Nyakanga 2011, mu ngingo yaryo ya 4 rigena uko aba-kozi ba Leta bashakwa bakanashy-irwa mu myanya.

Iyi ngingo ivuga ko ushaka umuri-mo mu mwanya watangajwe ag-omba kuzuza ifishi ikoreshwa mu gusaba akazi iboneka ku rubuga rwa Komisiyo, ku kicaro cyayo no ku rwego rukeneye umukozi.

Iri teka rireba abakozi bo mu myanya yemewe y’ubutegetsi bwa Leta uretse abakozi bageng-wa na sitati zihariye. Mu buteget-si bwa Leta harimo inzego nkuru za Leta, Minisiteri, Intara n’Umujyi wa Kigali, ibigo bya Leta, za Komis-iyo n’inzego zihariye z’igihugu.

Mu rwego rwo korohereza abasha-ka akazi, Komisiyo ishinzwe aba-kozi ba Leta ikaba yaremeje ko ibisabwa mu gusaba akazi ari byo fotokopi y’impamyabushobozi n’ iy’irangamuntu bitagomba kuba biriho umukono wa noteri. Ibi ngo byakozwe kugira ngo abasaba aka-zi bage babikora ku buryo bwihuse kandi badatakaje amafaranga menshi.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kugenzura uko abakozi ba Leta bashyirwa mu myanya yasoba-

nuye ko kugeza ibisabwa mu rwe-go rutanga akazi biba bigomba gukorwa mu gihe cyitarenze imin-si itanu uhereye igihe ntareng-wa abakandida bagombaga kuba batanze ibisabwa ku rwego rusha-ka abakozi.

Yongeyeho ko mu gihe abakandida batabonetse, urwego rwashaka-ga abakozi rutanga raporo muri Komisiyo no muri Minisiteri y’abakozi ba Leta n’Umurimo, ku-gira ngo harebwe uburyo imyan-ya yashyizwe ku isoko yabonerwa abakozi.

Gusa avuga ko hariho ubwo usan-ga urwego rutanga akazi rutanga itangazo rutinze rigasohoka mu binyamakuru habura iminsi ibiri cyangwa umwe. Akaba asaba ko bagombye gukora iteganyamigam-bi rikurikije ibisabwa.

Yakomeje agira ati: “nyuma yo kwakira ibyangombwa by’abakan-dida hakorwa urutone rwabe-merewe gukora ikizamini nk’uko biteganywa n’ingingo ya 7 y’iteka rya perezida, kandi utatoranijwe amenyesha impamvu, mu rwego rwo gukorera mu mucyo. Kuba umukozi atamenyeshejwe impam-vu atashyizwe ku rutonde rw’abe-merewe gukora ikizamini biga-ragarira mu bujurire ageza kuri komisiyo no muri raporo itangwa n’ urwego rutanga akazi.”

Ku bijyanye n’ikibazo gikunze gukurura impaka cy’amatangazo y’akazi usanga avuga ko umukandi-

Abakozi bo nzego z’imirimo ya Leta bashakwa hak-urikijwe imbonerahamwe y’imyanya y’ imirimo iba

yemejwe n’ urwego rubishinzwe. Urwego rubishinzwe ni inama y’abaminisitiri igena imbonerahamwe y’ imyanya y’ imirimo ya buri rwego.

da agomba kuba yarize ibi n’ibindi bisa na byo, umuyobozi w’Ishami rishinzwe kugenzura uko abakozi ba Leta bashyirwa mu myanya yasobanuye ko mu igenzura ba-koreye mu turere 30 basanze icyo kibazo gihari. Basaba ko Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’umurimo yagi-suzuma bundi bushya kugira ngo hagaragazwe imyanya n’ ubush-obozi busabwa ku myanya runaka.

Ku bijyanye n’ibizamini bikorwa mu nyandiko no mu kiganiro, ya-gize ati: “ ibi byaje nyuma y’ uko politiki yo gushaka abakozi ya-hindutse, bihabwa inzego zitan-ga akazi zikiyambaza impuguke mu gutanga ibizami, izo mpuguke zigatanga raporo kuri urwo rwego na rwo rukaduha raporo.”

Nyuma yo gutoranya abakandida, urwego rutanga itariki, n’isaha iki-zamini kizaberaho n’aho kizabera. Ikizamini gikorwa mu minsi y’akazi kugirango umukandida adacikan-wa. Umukandida yinjira mu ki-zamini afite irangamuntu.

Mu rwego rwo kunoza imikore-re hashyizweho ko mu gihe cy’ ikizamini cy’ ikiganiro hafatwa amashusho mu rwego rwokug-abanya ubujurire bwageraga kuri Komisiyo mu bihe byashize. Ibo bikaba bifasha mu gihe habonetse ubujurire kugirango harebwe niba koko harabayemo umucyo mu gutanga ikizamini.

Iyi Komisiyo Ishinzwe Abakozi ba Leta irahamagarira Abanyarwan-da ko mu gihe bumva ko baren-ganyijwe bajya bajurira ariko bakagaragaza ko koko ubujurire bwabo bufite ishingiro.

Biracyaza..Alice NAMBAJE

Ubuyobozi n’abakozi ba “KOMISIYO ISHINZWE ABAKOZI BA LETA” , bifatanyije n’abanyarwanda bose kwibuka ku nshuro

ya 20 inzirakarengane zaguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi yo muw’1994.

PSCKomisiyo ishinzwe abakozi ba leta

3999Hamagara Komisiyo

ishinzwe abakozi ba Leta uzakirwa neza.

Komisiyo ishinzwe Aba-kozi ba Leta ifite icyic-aro i Kigali, i Remera ku Gisimenti mu nyubako ikoreramo Equity bank.