polisi umutekano polisi y’u rwanda · kubahiriza amategeko y’umuhanda 7 musanze: abapolisi 70...

32
1 www.police.gov.rw www.police.gov.rw - Twandikire kuri info - Twandikire kuri info@police.gov.rw cyangwa [email protected] @police.gov.rw cyangwa [email protected] N° 017 Mutarama 2014 Polisi y’u Rwanda Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Nsengiyumva Albert n’abandi bayobozi bakuru bafunguye ishuri rya Polisi y’u Rwanda ryigisha imyuga n’ubumenyingiro (GIP)

Upload: others

Post on 15-Feb-2020

8 views

Category:

Documents


0 download

TRANSCRIPT

Page 1: Polisi Umutekano Polisi y’u Rwanda · kubahiriza amategeko y’umuhanda 7 Musanze: Abapolisi 70 bahuguwe ku 8 kurwanya ihohoterwa Ndera: Polisi y’u Rwanda yafatanyije 9 n’abaturage

Polisi Umutekano

1www.police.gov.rwwww.police.gov.rw - Twandikire kuri info - Twandikire kuri [email protected] cyangwa [email protected]@police.gov.rw cyangwa [email protected]

N° 017 Mutarama 2014

Polisi y’u Rwanda

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Nsengiyumva Albert n’abandi bayobozi bakuru bafunguye ishuri rya Polisi y’u Rwanda ryigisha imyuga n’ubumenyingiro (GIP)

Page 2: Polisi Umutekano Polisi y’u Rwanda · kubahiriza amategeko y’umuhanda 7 Musanze: Abapolisi 70 bahuguwe ku 8 kurwanya ihohoterwa Ndera: Polisi y’u Rwanda yafatanyije 9 n’abaturage

Polisi Umutekano

2www.police.gov.rwwww.police.gov.rw - Twandikire kuri info - Twandikire kuri [email protected] cyangwa [email protected]@police.gov.rw cyangwa [email protected]

Uyu mu motari yahawe igihembo na Polisi y’u Rwanda cyo kuba yarahize abandi mu kubahiriza amategeko y’umuhanda

Page 3: Polisi Umutekano Polisi y’u Rwanda · kubahiriza amategeko y’umuhanda 7 Musanze: Abapolisi 70 bahuguwe ku 8 kurwanya ihohoterwa Ndera: Polisi y’u Rwanda yafatanyije 9 n’abaturage

Polisi Umutekano

3www.police.gov.rwwww.police.gov.rw - Twandikire kuri info - Twandikire kuri [email protected] cyangwa [email protected]@police.gov.rw cyangwa [email protected]

Ishakiro

HUYE:Abayobozi ba Polisi z’ibihugu by’u Rwanda n’u Burundi bishimiye ibimaze kugerwaho5

Abanyamaguru barasabwa kubahiriza amategeko y’umuhanda7

Musanze: Abapolisi 70 bahuguwe ku kurwanya ihohoterwa 8

Ndera: Polisi y’u Rwanda yafatanyije n’abaturage mu gikorwa cy’umuganda 9

Polisi y’u Rwanda yatangije gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”12

Ibikorwa byaranze Polisi mu mwaka 201316

Abapolisi 30 bamahuguwe ku kurwanya inkongi y’umuriro

Abanyamakuru 30 b’igitsinagore basuye ikigo Isange One Stop Center

Polosi yasinyanye amasezerano n’Uturere 4 tw’Intara y’Amajyaruguru28

Police FC yitwaye neza muri Shampiyona itsinda Etincelles FC30

20

21

Page 4: Polisi Umutekano Polisi y’u Rwanda · kubahiriza amategeko y’umuhanda 7 Musanze: Abapolisi 70 bahuguwe ku 8 kurwanya ihohoterwa Ndera: Polisi y’u Rwanda yafatanyije 9 n’abaturage

Polisi Umutekano

4www.police.gov.rwwww.police.gov.rw - Twandikire kuri info - Twandikire kuri [email protected] cyangwa [email protected]@police.gov.rw cyangwa [email protected]

Abagize

ubwanditsi

bw’Ikinyamakuru

Ubuyobozi bukuru : Polisi y’u Rwanda

Inama y’ubwanditsi :

ACP Damas Gatare

ACP Theos Badege

Umwanditsi mukuru:

ACP Damas Gatare

Umunyamabanga

w’ubwanditsi:

IP Olivier Habimana

Abanyamakuru:

IP François Mugabo

IP Philippe Nizigiyimana

AIP JMV Nzayisenga

SGT UWIMANA Olive

Copyright 2014

Polisi y’u Rwanda

Ijambo ry’ibanzePEREZIDA WA REPUBULIKA YIFURIJE

NOHELI NZIZA N’UMWAKA MUSHYA WA 2014 INGABO NA POLISI BY’U RWANDA

Mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda, ndetse no mu izina ryanjye bwite n’umuryango wanjye, nifurije abagize izi nzego z’umutekano baba abagore n’abagabo, umunsi mukuru mwiza wa Noheli ndetse n’umwaka

mushya muhire wa 2014.

Umwaka turimo gusoza waranzwe no gukorera ibyiza abaturage b’u Rwanda ndetse no guharanira inyungu z’igihugu cyacu. Buri wese muri mwe yabigizemo uruhare rugaragara kubera gukorera hamwe no gufatanya hagamijwe guha abanyarwanda amahoro n’umutekano usesuye. Abaturarwanda ndetse n’abashyitsi bo bihugu bitandukanye bakaba bakomeje kumererwa neza mu gihugu cyacu.

Abaturage b’u Rwanda barabashimira umurava n’ubwitange mu kazi kanyu ka buri munsi, ndetse n’ishyaka mukomeje kugira.

Guverinoma n’ubuyobozi bw’u Rwanda mu nzego zitandukanye, babashimiye kuba mwarabashije kuzuza neza inshingano yanyu y’ibanze ariyo yo kurinda ubusugire bw’igihugu cyacu ndetse no gukumira ibikorwa byose bibi bibangamira igihugu cyacu.

Uruhare rwanyu mu bikorwa by’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage biciye muri gahunda zitandukanye nk’ Icyumweru cyahariwe ibikorwa by’ ingabo, ndetse na gahunda zo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, byagize uruhare rukomeye mu gutuma tugera ku ntego z’iterambere ry’igihugu twiyemeje.

Mu rwego mpuzamahanga, ndashaka kubashimira kubera ko mwaranzwe n’ibikorwa by’ubunyamwuga ndetse n’imyitwarire myiza, mukaba kandi mutaranahwemye mu gushakira hamwe umuti w’ibibazo by’umutekano mu karere ndetse no ku Isi hose hakurikijwe amahame, inyungu n’ibindi bintu by’ingenzi ku gihugu cyacu.

Benshi muri mwe ntabwo muri kumwe n’imiryango yanyu muri ibi bihe by’ibyishimo by’iminsi mikuru. Murashimirwa rero ubwo bwitange. Imiryango myinshi itandukanye yabashije kurokoka ibikorwa bibi by’ihohoterwa n’urundi rugomo.

Ubu bwitange no kugira ishyaka mu kazi bikaba aribyo bituma Ingabo na Polisi by’u Rwanda baba ku isonga mu guharanira amahoro no kubungabunga umutekano w’isi.

Icy’ingenzi cyane, uku gufasha abandi, bigira akamaro ko gukiza ubuzima bw’abandi bantu hanze y’imipaka yacu, ndetse bikanatwibutsa abo turi bo nk’abantu. Bikaba rero bidufasha gukomeza kumenya amasomo twakura mu mateka yacu ndetse tukarushaho gukomeza intego n’icyerekezo byacu.

Reka mfate uyu mwanya nibuke bagenzi bacu bagiye batakaza ubuzima bwabo bari mu kazi haba imbere mu gihugu ndetse no mu butumwa bw’akazi bwo kubungabunga amahoro mu bindi bihugu mu mwaka w’2013. Ubwitange bwabo ntabwo bwabaye imfabusa; bazahora bibukwa ndetse n’urubyiruko rukunda igihugu ruharanire gukurikiza ibikorwa byabo

Nk’uko tugiye gutangira umwaka mushya, ndabasaba mwese gukomeza kurangwa kurushaho n’ubunyamwuga, imyitwarire myiza mu kazi kanyu no gukunda igihugu nk’uko mwabigaragaje mu 2013. Hejuru ya byose ariko, ndabasaba kuzakomeza kurangwa n’indangagaciro yacu y’Ubunyarwanda.

Ndabasaba ko mwagumya guharanira indangagaciro zacu zadufashije kugera ku ntego zacu mu mwaka w’2013 ndetse n’imyaka yabanje, arizo ; kutaba nyamwigendaho, kwihesha agaciro, kudacika intege ndetse no kwicisha bugufi mu bandi n’ibindi.

Umwaka wa 2014 uzazana ibyiza byinshi n’ingorane zitandukanye. Uko biri kose, tuzahura n’ibigoye byinshi n’ibiduhungabanya, ariko ndizera ko hamwe n’umurava wacu, ubunararibonye no kudacika intege, tuzatsinda.

Uretse no kuba tuzivana muri izo ngorane zose bitewe no gukorera hamwe no gukunda igihugu cyacu ndetse n’ubushake,tuzanatera n’intambwe ishimishije izazanira ibyiza u Rwanda ndetse n’abatuye Isi bose muri rusange.

Imana ibahe umugisha. Ubwanditsi

Page 5: Polisi Umutekano Polisi y’u Rwanda · kubahiriza amategeko y’umuhanda 7 Musanze: Abapolisi 70 bahuguwe ku 8 kurwanya ihohoterwa Ndera: Polisi y’u Rwanda yafatanyije 9 n’abaturage

Polisi Umutekano

5www.police.gov.rwwww.police.gov.rw - Twandikire kuri info - Twandikire kuri [email protected] cyangwa [email protected]@police.gov.rw cyangwa [email protected]

Tariki ya 05 Ugushyingo, Huye mu Ntara y’Amajyepfo

habereye inama yahuje abayobozi ba Polisi z’ibihugu byombi.

Iyi nama ikaba yari igamije kurebera hamwe ibimaze kugerwaho no gufatira hamwe ingamba zitandukanye nyuma y’uko impande zombi zishyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu minsi yashize. Ayo masezerano akaba agamije gukorera hamwe mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka, guhererekanya abanyabyaha ndetse no guhanahana amakuru, hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha hagati y’ibihugu by’u Rwanda n’u Burundi.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda CG Emmanuel K Gasana yishimiye ibimaze kugerwaho mu rwego rw’imikoranire hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iy’u Burundi mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka, kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, kurwanya ibyaha bijyanye n’icuruzwa ry’abantu ndetse no kurwanya iterabwoba.

Umuyobozi wa Polisi y’u Burundi CPP André Ndayishimiye we mu ijambo rye, yashimiye Polisi y’u

Rwanda uburyo ifatanya na Polisi y’u Burundi mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.

Yishimiye kuba umutekano hagati y’imipaka y’ibihugu byombi wifashe neza kubera imikoranire myiza hagati ya Polisi z’ibi bihugu. CPP André Ndayishimiye akaba yarashimiye by’umwihariko Polisi y’u Rwanda kuba yarahaye amahugurwa abapolisi b’u Burundi mu bijyanye no kubungabunga amahoro.

Umuyobozi wa Polisi y’u Burundi CPP André Ndayishimiye mu ruzinduko rwe, yari ari kumwe n’abandi bayobozi muri Polisi y’u

Burundi cumi n’umwe barimo n’umwungirije CPP Godefroid Bizimana.

Nyuma y’inama hagati y’abayobozi ba Polisi y’u Rwanda n’iy’u Burundi, Polisi y’u Rwanda yashyikirije iy’u Burundi, umuturage w’umurundi wakekwagaho kwiba ibikoresho bya Muzika iwabo hanyuma agatorokera mu Rwanda. Kubera ubufatanye bwavuzwe hejuru, yaje gufatirwa mu Rwanda tariki ya 1 Ugushyingo, bityo akaba yarashyikirije Polisi y’iwabo, ibi bikaba bivuga ko nta buhungiro abanyabyaha bafi te mu bihugu byombi.

HUYE:Abayobozi ba Polisi z’ibihugu by’u Rwanda n’u Burundi bishimiye

ibimaze kugerwaho

Umubano wa Polisi z’u Burundi n’u Rwanda urakomeje: Abayobozi ba Polisi z’ibihugu byombi bahanye impano

Page 6: Polisi Umutekano Polisi y’u Rwanda · kubahiriza amategeko y’umuhanda 7 Musanze: Abapolisi 70 bahuguwe ku 8 kurwanya ihohoterwa Ndera: Polisi y’u Rwanda yafatanyije 9 n’abaturage

Polisi Umutekano

6www.police.gov.rwwww.police.gov.rw - Twandikire kuri info - Twandikire kuri [email protected] cyangwa [email protected]@police.gov.rw cyangwa [email protected]

PoPolilisisi UUmumutetekakanono

Itsinda ry’intumwa 16 zo mu gihugu cya Côte d’Ivoire zasuye Polisi

y’u Rwanda tariki ya 22 Ugushyingo.

Izo ntumwa zari zigizwe n’abapolisi, abakozi ba Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu n’iy’ubutabera, abakozi ba sosiyeti sivili, abakozi b’Umuryango w’Abibumbye muri icyo gihugu ndetse n’abandi bo mu miryango yigenga ikorera muri Côte d’Ivoire.

Bari mu ruzinduko mu Rwanda mu rwego rwo kurahura ubumenyi mu nzego zitandukanye, bakaba barakiriwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda CG Emmanuel K Gasana.

Madame Ouattara Yra Elise, wari uyoboye izo ntumwa akaba ari na Minisitiri

ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango muri icyo gihugu, yashimye ubufatanye n’umubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu byombi.

Yakomeje avuga ko uruzinduko rwabo muri Polisi y’u Rwanda rwari rugamije kwirebera no kwigira ku byo Polisi y’u Rwanda imaze kugeraho mu nzego zitandukanye, bityo bikazabafasha nabo mu gihugu cyabo mu byerekeranye n’umutekano.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda CG Emmanuel K. Gasana mu ijambo yagejeje kuri abo bashyitsi, yavuze ko ibihugu by’u Rwanda na Côte d’Ivoire byanyuze mu bihe bikomeye by’intambara n’amacakubiri, bityo ubufatanye hagati ya Polisi z’ibi bihugu akaba

Intumwa zo mu gihugu cya Côte Intumwa zo mu gihugu cya Côte d’Ivoire zasuye Polisi y’u Rwandad’Ivoire zasuye Polisi y’u Rwanda

ari ngombwa kuko bituma habaho guharanira amahoro n’umutekano by’abaturage b’ibihugu byombi.

Kubera ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, ibyaha byambukiranya imipaka, ibyaha by’iterabwoba, icuruzwa ry’abantu n’ibindi, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yakomeje avuga ko ubufatanye mu kurwanya biriya byaha ari ngombwa.

Izi ntumwa zo mu gihugu cya Côte d’Ivoire zikaba zarasuye ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ihohoterwa n’ikigo Isange One Stop center gifasha kikanitaho abakorewe ihohoterwa. Aho hose bakaba baragiye basobanurirwa ingamba za Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ihohoterwa

Polisi Umutekano

Izi ntumwa zari zakiriwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’Igihugu (Foto: RNP Media Center)

Page 7: Polisi Umutekano Polisi y’u Rwanda · kubahiriza amategeko y’umuhanda 7 Musanze: Abapolisi 70 bahuguwe ku 8 kurwanya ihohoterwa Ndera: Polisi y’u Rwanda yafatanyije 9 n’abaturage

Polisi Umutekano

7www.police.gov.rwwww.police.gov.rw - Twandikire kuri info - Twandikire kuri [email protected] cyangwa [email protected]@police.gov.rw cyangwa [email protected]

Polisi Umutekano

Umunyamaguru ntiyemerewe kwambuka mu gihe hajemo itara ry’umutuku (ishusho y’umuntu itukura)

(Foto: RNP Media Center)

Polisi y’u Rwanda ifatanyije na Minisiteri y’ibikorwa

remezo ikomeje gushyiraho ingamba zituma abakoresha umuhanda bagera aho bagiye amahoro cyane cyane mu gushyira ibyapa n’ibimenyetso aho biri ngombwa.

Nyamara, usanga mu gihugu

nabo bagomba kwambuka uko biboneye kuko rimwe na rimwe byabaviramo impanuka.

Birakwiye ko umunyamaguru ugiye kwambuka umuhanda abanza akareba iburyo n’ibumoso, akareba niba nta modoka iri hafi ku buryo yambutse batahurira

Abanyamaguru barasabwa Abanyamaguru barasabwa kubahiriza amategeko y’umuhandakubahiriza amategeko y’umuhanda

wa Kigali, cyane cyane mu masaha ya mu gitondo na nimugoroba abantu bajya cyangwa bava ku kazi cyangwa ku ishuri.

N’ubwo Zebra crossing ari aho abanyamaguru bagenewe kwambukira, bava ku ruhande rumwe rw’umuhanda bajya ku rundi, ariko ntibivuga ko

hagati mu muhanda, maze akabona kwambuka, kandi nabwo akambuka yihuta, akirinda kumara akanya kanini hagati mu muhanda kandi akirinda kwambuka avugira kuri telefone cyangwa arimo kwandika ubutumwa bugufi . Ikindi yareba amatara atanga uburenganzira bwo kwambuka yuko yamuhaye uruhushya (hamurika igishushanyo cy’umugabo utambuka mu rumuri rw’icyatsi kibisi). Mu gihe hajemo ibara ry’umutuku (igishushanye cy’umugabo) umunyamaguru aba abujijwe kwambukiranya umuhanda agategereza kugeza hajemo ibara ry’icyatsi ryavuzwe hejuru.

Rimwe na rimwe abanyamaguru, cyane cyane abanyeshuri, usanga bakinira muri zebra crossing ntibamenye ko baba bashyira ubzima bwabo mu kaga.

Polisi y’u Rwanda rero, kugira ngo hirindwe izo mpanuka, irasaba abanyamaguru bakoresha umuhanda, kuba maso mu gihe bari kwambukiranya umuhanda.Twese tumenye ko umuhanda atari umuharuro, hari amategeko ntakuka awugenga tugomba kubahiriza kugira ngo turinde ubuzima bwacu.

hose hari abatubahiriza ibi byapa ndetse n’ahagenewe kwambukirwa n’abanyamaguru, hazwi kw’izina ry’icyongereza nka Zebra crossing cyangwa twa turongo dutambitse tw’umweru duciye mu muhanda.

Aya makosa yo kutubahiriza ibyapa n’ibimenyetso ariko, agaragara cyane mu mujyi

Page 8: Polisi Umutekano Polisi y’u Rwanda · kubahiriza amategeko y’umuhanda 7 Musanze: Abapolisi 70 bahuguwe ku 8 kurwanya ihohoterwa Ndera: Polisi y’u Rwanda yafatanyije 9 n’abaturage

Polisi Umutekano

8www.police.gov.rwwww.police.gov.rw - Twandikire kuri info - Twandikire kuri [email protected] cyangwa [email protected]@police.gov.rw cyangwa [email protected]

Bamwe mu bayobozi bakuru ba Polisi y’u Rwanda n’abitabiriye amahugurwa mu ifoto y’urwibutso (Foto: RNP Media Center)

Abapolisi 70 bakorera hirya no hino mu turere bahawe

amahugurwa y’iminsi umunani guhera ku itariki ya 23 Ugushyingo. Aba bapolisi ni abakorera mu ishami rishinzwe ubufatanye bwa Polisi n’abaturage mu kurwanya ibyaha ndetse n’ abakorera mu ishami rishinzwe gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Bahawe ubumenyi: ubumenyi mu bijyanye no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore, abakobwa ndetse n’abana.

Banahawe kandi amasomo mu birebana n’ubufatanye

bwa Polisi n’abaturage mu kurwanya ibyaha no kubikumira.

Afungura ku mugaragaro ayo mahugurwa, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe abakozi n’ubutegetsi DIGP Stanley Nsabimana, yavuze ko amahugurwa nk’ayo ari ngombwa cyane kuko afasha abapolisi kwiyungura ubumenyi bubafasha kuzuza neza inshingano zabo.

DIGP Stanley Nsabimana yasabye abapolisi baje muri ayo mahugurwa kuyakurikirana neza kuko ubumenyi bazayakuramo

MUSANZE: Abapolisi 70 MUSANZE: Abapolisi 70 bahuguwe ku kurwanya bahuguwe ku kurwanya

ihohoterwaihohoterwa

buzabafasha kurwanya no gukumira ibibazo byose birebana n’ihohoterwa.

Umuyobozi wungirije w’ishami rishinzwe kurwanya ihohoterwa muri Polisi y’u Rwanda Inspector of Police, Jeanne d’ Arc Mukandahiro yavuze ko ayo mahugurwa, afasha abapolisi kubonera ibisubizo ibibazo byose bijyanye n’ihohoterwa. Yakomeje avuga ko mu gihe bari muri aya mahugurwa, abapolisi bagomba kuganira ndetse bakungurana n’ibitekerezo bityo bakabonera umuti uhamye ibibazo byose bijyanye n’ihohoterwa.

Page 9: Polisi Umutekano Polisi y’u Rwanda · kubahiriza amategeko y’umuhanda 7 Musanze: Abapolisi 70 bahuguwe ku 8 kurwanya ihohoterwa Ndera: Polisi y’u Rwanda yafatanyije 9 n’abaturage

Polisi Umutekano

9www.police.gov.rwwww.police.gov.rw - Twandikire kuri info - Twandikire kuri [email protected] cyangwa [email protected]@police.gov.rw cyangwa [email protected]

Polisi Umutekano

Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ubutegetsi n’ubuyobozi n’uw’akarere ka Gasabo ndetse n’abandi baturage mu gikorwa cy’umuganda rusange mu murenge wa Ndera

(Foto: RNP Media Center)

Mu karere ka Gasabo umurenge wa Ndera,akagari

ka Bwiza tariki 30 Ugushyingo habereye igikorwa cy’umuganda rusange ngarukakwezi. Polisi y’u Rwanda ikaba yarifatanyije n’abaturage, ibigo bitandukanye ndetse n’izindi nzego muri icyo gikorwa.

Abitabiriye uyu muganda bakaba barakoreye ishyamba ndetse bacukura n’imyobo izaterwamo ibiti mu minsi iri imbere. Uyu muganda ukaba wari mu rwego rwo kurengera ibidukikije. Umuganda wari witabiriwe

n’Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ubuyobozi n’ubutegetsi DIGP Stanley Nsabimana, umuyobozi w’akarere ka Gasabo Ndizeye Willy ndetse n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Itorero ry’igihugu Ntidendereza William.

Umuyobozi w’akarere ka Gasabo yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yarifatanyije n’abaturage b’akarere ka Gasabo mu gikorwa cy’umuganda.

Yakomeje abwira abaturage ko Umuganda ari igikorwa cyiza cyo kwiyubakira igihugu. Umuyobozi

w’akarere ka Gasabo ndetse n’ Umunyamabanga nshingwabikorwa w’itorero ry’igihugu mu kiganiro bagiranye n’abaturage bari bitabiriye Umuganda abaturage baganirijwe kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” aho babwiye ko igamije kwimakaza ubumwe b w ’ a b a n y a r w a n d a n’indangagaciro z’umuco nyarwanda. Abaturage abaturage banasabwe guharanira kwiyumvamo ubunyarwanda bityo iyi gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” bakajya bayiganira mu midugudu yabo kugira ngo habeho gushimangira ubumwe bw’abanyarwanda.

NDERA: Polisi y’u Rwanda yifatanyije n’abaturage mu

gikorwa cy’umuganda

Polisi Umutekano

Page 10: Polisi Umutekano Polisi y’u Rwanda · kubahiriza amategeko y’umuhanda 7 Musanze: Abapolisi 70 bahuguwe ku 8 kurwanya ihohoterwa Ndera: Polisi y’u Rwanda yafatanyije 9 n’abaturage

Polisi Umutekano

10www.police.gov.rwwww.police.gov.rw - Twandikire kuri info - Twandikire kuri [email protected] cyangwa [email protected]@police.gov.rw cyangwa [email protected]

Abayobozi beretswe bimwe mu bikoresho byifashishwa n’abanyeshuri (Foto: RNP Media Center)

Tariki ya 28 Ugushyingo, Polisi y’u Rwanda, yatangije ku

mugaragaro ikigo cyigisha imyuga n’ubumenyingiro, Gishari Integrated Polytechnic (GIP), kiri mu ishuri rya Polisi riri i Gishari mu karere ka Rwamagana. Umushyitsi mukuru muri uwo muhango yari Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri yigisha ubumenyingiro Nsengiyumva Albert.

Mu ijambo rye, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u

Rwanda CG Emmanuel K. Gasana, yashimiye abafatanyabikorwa bafashije Polisi y’u Rwanda mu kubaka iki kigo no kugishakira ibikoresho, harimo Minisiteri y’uburezi n’ ’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA), anakomeza avuga ko iki kigo kizafasha abapolisi b’u Rwanda ndetse n’urubyiruko rwo mu ntara y’iburasirazuba b y ’ u m w i h a r i k o , n’urw’igihugu cyose muri rusange, kuko bazahigira imyuga itandukanye, izabafasha kwiteza imbere ubwabo no guteza imbere

igihugu. Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, yanavuze ko iri shuri Polisi yarishyizeho mu rwego rwo gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu ; ndetse ko riri no mu murongo mugari w’inshingano za Polisi zo kurinda umutekano, kuko rizigisha imyuga abantu bakabona akazi, bakabona amafaranga, bikazamura umutekano kuko bazabasha kubona uko babaho neza, ntibabe mu bashobora kwishora mu bikorwa bibi bashakamo imibereho n’amaramuko bakaba mu

GISHALI: Polisi y’u Rwanda yatangije ishuri ryigisha imyuga

n’ubumenyingiro

Page 11: Polisi Umutekano Polisi y’u Rwanda · kubahiriza amategeko y’umuhanda 7 Musanze: Abapolisi 70 bahuguwe ku 8 kurwanya ihohoterwa Ndera: Polisi y’u Rwanda yafatanyije 9 n’abaturage

Polisi Umutekano

11www.police.gov.rwwww.police.gov.rw - Twandikire kuri info - Twandikire kuri [email protected] cyangwa [email protected]@police.gov.rw cyangwa [email protected]

bahungabanya umutekano. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi Nsengiyumva Albert ushinzwe amashuri yigisha ubumenyi ngiro, yavuze ko Polisi kuba yarashyizeho iki kigo bizatuma abaturage barushaho kwibonamo Polisi.

Aha yagize ati:” Polisi y’u Rwanda igira uruhare runini mu iterambere ry’igihugu, n’iry’abanyarwanda muri rusange, iri shuri ubwaryo riri mu cyerekezo cya Leta y’u Rwanda cyo guteza imbere imyuga iciriritse”.Yavuze kandi ko iki kigo kizafasha muri gahunda ya Leta yo guha buri muturage ubushobozi bwo

kwibeshaho neza no gutera imbere.

Iri shuri ryatashywe kumugaragaro rikaba ryaratangiye kubakwa mu kwezi ku Ugushingo 2011, rikaba ryaratangiye kwigwamo muri Werurwe 2013, ubu rimaze kwakira abanyeshuri 319 biga mu mashami anyuranye, harimo kubaka, gutanga amashanyarazi no gucyemura ibibazo biterwa nayo, gutwara ibimodoka binini, gukora imodoka no kuzisana ngo zidateza abazigendamo akaga, ubumenyi mu gupima ubutaka no gutanga amazi, kuyayobora no kuyakoresha neza, mu myaka ibiri

iri imbere rikaba rizaba ryakira abasaga ibihumbi bitatu nk’uko Minisitiri ushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro yabitangaje.

Uyu muhango wanitabiriwe na Minisitiri w’umutekano mu gihugu Sheihk Mussa Fazil Harelimana, umuyobozi w’urwego rw’igihugu rushinzwe imyunga n’ubumenyingiro, Workforce Development Authority (WDA) Jérôme Gasana, abayobozi bakuru mu nzego z’uburezi, iza Polisi n’inzobere zo mu Budage na Singapore zifasha u Rwanda mu guteza imbere imyuga.

Abanyeshuri berekana ibyo bakorera muri icyo kigo (Foto: RNP Media Center)

Page 12: Polisi Umutekano Polisi y’u Rwanda · kubahiriza amategeko y’umuhanda 7 Musanze: Abapolisi 70 bahuguwe ku 8 kurwanya ihohoterwa Ndera: Polisi y’u Rwanda yafatanyije 9 n’abaturage

Polisi Umutekano

12www.police.gov.rwwww.police.gov.rw - Twandikire kuri info - Twandikire kuri [email protected] cyangwa [email protected]@police.gov.rw cyangwa [email protected]

Bamwe Mubayobozi bakuru bitabiriye gahunda ya Ndi Umunyarwanda (Foto: RNP Media Center)

Tariki ya 27 ugushyingo, Polisi y’u Rwanda, yifatanyije n’abandi

banyarwanda mu gikorwa cy’ubumwe n’ubwiyunge, aho yatangije gahunda ya “ Ndi umunyarwanda”.

Iyi gahunda yitabiriwe n’abayobozi bakuru muri Polisi y’Igihugu abo murwego rw’amagereza, muri Minisiteri y’umutekano mu Gihiugu n’abandi.

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu Harelimana, yavuze ko iyi gahunda ituma Abanyarwanda bagaruka ku isoko y’ubunyarwanda, ikaba ituma twirinda gutakaza ubunyarwanda, kuko kuburutisha icyo aricyo cyose uba utakaje u Rwanda.

Yanavuze kandi ko iyi gahunda iziye igihe, kuko ari

umuti w’ibikomere n’ipfunwe Abanyarwanda batewe n’amateka banyuzemo, bityo buri wese akaba akwiye kurwanya virusi isenya ubunyarwanda, buri wese akumva igikomere cya mugenzi we, uwiyumvamo aho yataye ubunyarwanda agasaba imbabazi, n’uwahemukiwe akazitanga kandi byose nta gahato kabayemo.

Minisitiri w’umutekano mu gihugu yasoje asaba ko iyi gahunda buri wese yayakira n’amaboko yombi, akayigira iye, kandi akayibera Umuvugizi, kuko nk’inzego z’umutekano izifasha mu gukumira ibyaha, ku buryo bizagabanuka cyangwa bikanarangira burundu.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda CG Emmanuel K. Gasana,

yavuze ko Polisi y’u Rwanda yishimiye iyi gahunda ya “Ndi umunyarwanda”, kuko ariyo ituma ibyo Polisi ikora ibigeraho, ikanaha abapolisi ingufu zo gukora akazi kabo neza.

IGP Gasana yanavuze ko inzego z’umutekano nizisobanukirwa n’iyi gahunda, bizatuma zirangiza inshingano zazo neza.

Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge Musenyeri John Rucyahana, yavuze ko Abanyarwanda bose bababajwe na byinshi, bakaba barakomeretse, bityo ibyo bikomere bakaba bagomba kubikira ari uko babyerekanye, bikaba bizanyura muri iyi gahunda ya “Ndi umunyarwanda’ kuko nk’uko yakomeje abivuga “ujya gukira indwara arayirata”, kandi bikaba byakira ari uko bidaciwe hejuru.

Iyi gahunda yari yitabiriwe kandi na Senateri Prof Chrisologue Karangwa wanatanze ikiganiro ku mateka y’u Rwanda mu ncamake, Gen Paul Rwarakabije n’abakozi b’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa(RCS) ayobora ndetse n’abakozi ba Minisiteri y’umutekano mu gihugu.

Polisi y’u Rwanda yatangije gahunda ya “Ndi umunyarwanda”

Page 13: Polisi Umutekano Polisi y’u Rwanda · kubahiriza amategeko y’umuhanda 7 Musanze: Abapolisi 70 bahuguwe ku 8 kurwanya ihohoterwa Ndera: Polisi y’u Rwanda yafatanyije 9 n’abaturage

Polisi Umutekano

13www.police.gov.rwwww.police.gov.rw - Twandikire kuri info - Twandikire kuri [email protected] cyangwa [email protected]@police.gov.rw cyangwa [email protected]

Abapolisi 60 baturutse mu turere twose tw’u Rwanda bahagarariye

bagenzi babo bo mu ishami rya Polisi rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda (Traffi c Police) tariki ya 18 Ugushyingo bakoze amahugurwa y’iminsi itatu, bahawe ubumenyi ku kunoza imikorere yabo, bacunga neza ibinyabiziga biba byafatiriwe kubera amakosa y’abashoferi, ibi binyabiziga bikaba biba bibitswe kuri za sitasiyo za Polisi hirya no hino mu turere.

Abitabiriye amahugurwa bakaba bazayakuramo ubumenyi butandukanye ndetse bukanatuma banarushaho kwakira

abantu benshi mu gihe gito kubera amasomo bahawe yo kwakira neza ababagana bityo bakabakemurira ibibazo ku buryo bwihuse. Abapolisi bo mu ishami rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda bakaba barahawe ubumenyi ku ikoranabuhanga, bityo iyi gahunda y’ikoranabuhanga ikaba izabafasha kubona amakuru kuburyo bwihuse.

Banahuguwe kandi mu bijyanye no gutahura amafaranga y’amahimbano akoreshwa mu kwishyura amande aba yaciwe ibinyabiziga akishyurwa mu mabanki atandukanye bikayateza igihombo. Abari mu mahugurwa bahawe ubumenyi no ku bijyanye no gutahura abajura biba

amabanki hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Umuyobozi mu ishami rya Polisi rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda ushinzwe ibinyabiziga byafatiwe mu makosa yo mu muhanda Senior Superintendent (SSP), Gerard Mpayimana yavuze ko ubumenyi bahawe buzabafasha gutanga serivisi nziza abaza babagana kandi vuba.

Yakomeje avuga ko aya mahugurwa azafasha abapolisi ubwabo kongera ubumenyi bityo bikazatuma bakora akazi kabo by’umwuga nta makosa bakora mu kazi kabo.

Aba ni bamwe mu ba Polisi bitabiriye amahugurwa (Foto: RNP Media Center)

Abapolisi 60 bahawe amahugurwa yo kunoza uburyo bwo kubika neza

ibintu byafatanywe abakekwaho ibyaha

Page 14: Polisi Umutekano Polisi y’u Rwanda · kubahiriza amategeko y’umuhanda 7 Musanze: Abapolisi 70 bahuguwe ku 8 kurwanya ihohoterwa Ndera: Polisi y’u Rwanda yafatanyije 9 n’abaturage

Polisi Umutekano

14www.police.gov.rwwww.police.gov.rw - Twandikire kuri info - Twandikire kuri [email protected] cyangwa [email protected]@police.gov.rw cyangwa [email protected]

Polisi Umutekano

Abapolisikazi 700 bakorera hirya no hino mu gihugu

bahagarariye bagenzi babo bahawe amahugurwa y’iminsi ibiri mu karere ka Burera. Banahawe ubumenyi ku kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa ndetse n’abana. Muri aya mahugurwa kandi, abapolisikazi barebeye hamwe ibibazo bahura nabyo mu kazi kabo ka buri munsi kugirango bafate ingamba zo kurushaho kukanoza.

Aya mahugurwa yiswe mu

ndimi z’ amahanga “Female Police Convention” yari ifi te insanganyamatsiko igira iti, ’’Dushyire hamwe imbaraga, turwanye ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa ndetse n’abana’’, ikaba yarateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’ikigo cya Leta gishinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ihame ry’ uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’ibitsina byombi, babitewemo inkunga n’ishami ry’ Umuryango w’ Abibumbye (UN Women). Iyi ni inshuro ya kane Polisi y’u Rwanda iteguye bene

aya mahugurwa.

Atangiza aya mahugurwa ku mugaragaro tariki ya 8 Ugushyingo, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda CG Emmanuel K. Gasana yavuze ko kuba aba bapolisikazi barahuriye hamwe ari ngombwa cyane, kuko ari urubuga bahuriramo bakaganira ku bibazo bahura nabyo mu kazi kabo, bityo bagafatira hamwe n’ingamba zo gukomeza kurushaho kuzuza neza inshingano zabo.

Umuyobozi mukuru

Burera: Abapolisikazi Burera: Abapolisikazi bahawe amahugurwa yo bahawe amahugurwa yo

kunoza akazi kabo neza no kunoza akazi kabo neza no kurwanya ihohoterwakurwanya ihohoterwa

Abapolisikazi bakorera hirya no hino mu gihugu bitabiriye amahugurwa (Foto: RNP Media Center)

Page 15: Polisi Umutekano Polisi y’u Rwanda · kubahiriza amategeko y’umuhanda 7 Musanze: Abapolisi 70 bahuguwe ku 8 kurwanya ihohoterwa Ndera: Polisi y’u Rwanda yafatanyije 9 n’abaturage

Polisi Umutekano

15www.police.gov.rwwww.police.gov.rw - Twandikire kuri info - Twandikire kuri [email protected] cyangwa [email protected]@police.gov.rw cyangwa [email protected]

Polisi Umutekano

wa Polisi y’u Rwanda yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda itazahwema kubungabunga umutekano w’abaturarwanda ari nako ikomeza gushyira ingufu mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa ndetse n’abana.

CG Emmanuel K Gasana akaba yaravuze ko uku kurwanya ihohoterwa aribyo byatumye u Rwanda rugirirwa icyizere rukaba rwaratoranyijwe kuba icyicaro cy’ubunyamabanga bw’ibihugu by’Afurika mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa. Iki cyicaro kikaba kizubakwa ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Yakomeje ashimira abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda batandukanye

bafatanya nayo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa ndetse n’abana.

Uhagarariye ishami ry’Umuryango w’Abibumbye (UN WOMEN) mu Rwanda, Madame Clara Anyangwe yashimye Polisi y’u Rwanda kubera gahunda zayo zihamye zo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa ndetse n’abana. Madame Clara Anyangwe yakomeje agira ati” iri hohoterwa rituma abarikorerwa babura uburenganzira bwabo, rikaba rinagira n’ingaruka zitandukanye zirimo gutakaza ubuzima cyangwa abarikorerwa bagasigirwa ubumuga ndetse n’indwara zidakira zirimo n’icyorezo cya Sida”.

Uhagarariye ishami

ry’Umuryango w’Abibumbye (UN WOMEN) Madamu Anyangwe akaba yarasabye ubufatanye bwa buri wese mu kurandura burundu iryo hohoterwa.

Madame Rose Rwabuhihi Umuyobozi w’ikigo cya Leta gishinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’ibitsina byombi yashimye ubufatanye buri hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa bayo mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa ndetse n’abana. Yasabye buri wese gufatanya kurirwanya aho yagize ati”ihohoterwa ni inshingano yacu twese kurirwanya. Buri wese mu rwego arimo nafate ingamba zo kurirwanya”.

Abapolisikazi nyuma y’amahugurwa berekanye ibyishimo bidasanzwe (Foto: RNP Media Center)

Page 16: Polisi Umutekano Polisi y’u Rwanda · kubahiriza amategeko y’umuhanda 7 Musanze: Abapolisi 70 bahuguwe ku 8 kurwanya ihohoterwa Ndera: Polisi y’u Rwanda yafatanyije 9 n’abaturage

Polisi Umutekano

16www.police.gov.rwwww.police.gov.rw - Twandikire kuri info - Twandikire kuri [email protected] cyangwa [email protected]@police.gov.rw cyangwa [email protected]

Perezida wa Repubulika Paul KAGAME yatangije umwitozo w’ibihugu by’Afurika hagamijwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa

abagore n’abakobwa tariki11 ya Nyakanga 2013

Amakuru y’ingenzi yaranzRwanda mu m

Tariki ya

Polisi y’u Rwanda yifatanyije n’abandi banyarJenoside yakorewe abatutsi muri Mat

Page 17: Polisi Umutekano Polisi y’u Rwanda · kubahiriza amategeko y’umuhanda 7 Musanze: Abapolisi 70 bahuguwe ku 8 kurwanya ihohoterwa Ndera: Polisi y’u Rwanda yafatanyije 9 n’abaturage

Polisi Umutekano

17www.police.gov.rwwww.police.gov.rw - Twandikire kuri info - Twandikire kuri [email protected] cyangwa [email protected]@police.gov.rw cyangwa [email protected]

ze ibikorwa bya Polisi y’u mwaka w’2013

16 Kamena 2013 Polisi y’u Rwanda yizihije isabukuru y’imyaka 13 imaze ishinzwe

rwanda kwibuka ta 2013

Mutarama 2013 Kabale Uganda habereye Inama yahuje Polisi y’u Rwanda ni ya Uganda ku bijyanye no gucunga umutekano ku mu paka w’Ibihugu byombi.

Page 18: Polisi Umutekano Polisi y’u Rwanda · kubahiriza amategeko y’umuhanda 7 Musanze: Abapolisi 70 bahuguwe ku 8 kurwanya ihohoterwa Ndera: Polisi y’u Rwanda yafatanyije 9 n’abaturage

Polisi Umutekano

18www.police.gov.rwwww.police.gov.rw - Twandikire kuri info - Twandikire kuri [email protected] cyangwa [email protected]@police.gov.rw cyangwa [email protected]

Umunyamabanga mukuru wa Loni Ban Ki Moon yasuye Polisi y’u Rwanda tariki ya 23 Gicurasi 2013 ashyira ibuye ry’ifatizo

ahazubakwa ikigo nyafurika gishinzwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa

Tariki ya 11Kamena 2013 Perezida wa Repubulika yafunguye ku mugaragaro ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda ( NPC).

Amakuru y’ingenzi yaranze ibikorwa by

Madamu Jeannette KAGAME n’Umuyobozi wa Kacyiru tariki ya

Imodoka ya Polisi y’u Rwanda ya kontorole tekinNzeli 2013 mu rwego rwo gup

Tariki ya 28 Ukwakira 2013, Madamu Margaret Kenya na Madamu Janet Kagame wa Perezida w

bya Polisi y

Page 19: Polisi Umutekano Polisi y’u Rwanda · kubahiriza amategeko y’umuhanda 7 Musanze: Abapolisi 70 bahuguwe ku 8 kurwanya ihohoterwa Ndera: Polisi y’u Rwanda yafatanyije 9 n’abaturage

Polisi Umutekano

19www.police.gov.rwwww.police.gov.rw - Twandikire kuri info - Twandikire kuri [email protected] cyangwa [email protected]@police.gov.rw cyangwa [email protected]

ya Polisi y’u Rwanda mu mwaka w’2013

UNAIDS Michel Sidibe basuye ibitaro bya Polisi a 06 Gicurasi 2013

Tariki ya 9 Ukwakira, mu karere ka Nyanza habereye umuhango wo gusinyana amasezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’uturere 6 two mu ntara

y’amajyepfo aritwo: Ruhango, Muhanga, Kamonyi, Gisagara, Nyamagabe na Nyaruguru.

Musanze: Abapolisi bakuru bo mu bihugu 12 barangije amasomo ku bijyanye no gukemura amakimbirane tariki ya 25 Kanama 2013, mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC).

niki yageze mu Ntara y’Iburasirazuba tariki ya 12 pima ubuzima bw’ibinyabiziga

Kenyatta umufasha wa Perezida wa Pepubulika ya wa Repubulika y’u Rwanda, basuye ibitaro bikuru y’u Rwanda.

Tariki ya 08 Ukwakira, 2013,Kacyiru: Polisi y’u Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’umuryango mpuzamahanga w’ubutwererane w’abakoreya

y’amajyepfo(KOICA)

Page 20: Polisi Umutekano Polisi y’u Rwanda · kubahiriza amategeko y’umuhanda 7 Musanze: Abapolisi 70 bahuguwe ku 8 kurwanya ihohoterwa Ndera: Polisi y’u Rwanda yafatanyije 9 n’abaturage

Polisi Umutekano

20www.police.gov.rwwww.police.gov.rw - Twandikire kuri info - Twandikire kuri [email protected] cyangwa [email protected]@police.gov.rw cyangwa [email protected]

Ab i t a b i r i y e amahugurwa bakaba baraturutse mu

ishami ry’ubugenzacyaha (CID), abandi baturuka mw’ishami rya Polisi rishinzwe gupima ibimenyetso bifasha mu bugenzacyaha (KFL), hakaba ndetse hari n’abandi bapolisi bo mu ishami rishinzwe kuzimya imiriro. Afungura ayo mahugurwa ku mugaragaro, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda CG Emmanuel K Gasana yavuze ko aya mahugurwa ari ingirakamaro ku bapolisi. CG Emmanuel K Gasana yakomeje avuga ko aya mahugurwa ari urufunguzo rw’ingenzi mu kongera ubushobozi mu mategeko afasha abapolisi kugenza ibyaha.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko inkongi z’umuriro zangiza ibikorwa remezo birimo amazu ndetse zikangiza n’ibidukikije bigatuma habaho ubutayu. IGP Emmanuel K.GASANA yakomeje avuga ko inkongi z’umuriro zitwara ubuzima bw’abantu ndetse akaba ari n’ikibazo gikomeye ku bukungu bw’igihugu, akaba ariyo mpamvu hakenewe abantu bafi te ubumenyi buhagije mu kuzimya inkongi z’umuriro.

Yagize ati: Aya mahugurwa ni imwe mu nzira zizadufasha guhangana n’ikibazo cy’inkongi z’umuriro no kugenza ibyaha biba byateye iyo nkongi ndetse no kubahiriza amategeko.”

Abapolisi 30 bitabiriye amahugurwa yo kurwanya inkongi

z’umuriroYasoje abwira abitabiriye amahugurwa ko ubumenyi bazakura muri aya mahugurwa buzabafasha mu kazi kabo no kurangiza inshingano zabo neza mu kazi bashinzwe.

Abari mu mahugurwa bakaba barahawe ubumenyi ku bijyanye n’inkongi z’imiriro, gufata neza ibimenyetso by’ahabereye inkongi no kubika neza ibimenyetso kugira ngo bibafashe mu kumenya icyateye iyo nkongi y’umuriro ndetse no gufata neza abagizweho ingaruka n’inkongi z’umuriro. Aya mahugurwa akaba yaratanzwe n’impuguke mu by’inkongi z’umuriro witwa Jerry O’ Brien ukomoka mu gihugu cy’u Bwongereza.

Page 21: Polisi Umutekano Polisi y’u Rwanda · kubahiriza amategeko y’umuhanda 7 Musanze: Abapolisi 70 bahuguwe ku 8 kurwanya ihohoterwa Ndera: Polisi y’u Rwanda yafatanyije 9 n’abaturage

Polisi Umutekano

21www.police.gov.rwwww.police.gov.rw - Twandikire kuri info - Twandikire kuri [email protected] cyangwa [email protected]@police.gov.rw cyangwa [email protected]

Umuyobozi w'ibitaro bya Polisi bya Kacyiru, CP Dr D. Nyamwasa, abwira abanyamakuru imikorere y'Ikigo Isange One Stop Centre (Foto: RNP Media Center)

Ab a n y a m a k u r u b ’ i g i t s i n a g o r e baturuka mu bihugu

5 bikoresha ururimi rw’igifaransa bari mu nama i Kigali yigira hamwe ibibazo byugarije umwuga w’itangazamakuru rikorwa n’abagore, tariki ya 20 Ugushyingo basuye ikigo Isange One Stop Centre gikorera mu bitaro bikuru bya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Bakigera ku bitaro, bakiriwe n’umuyobozi wabyo, Commissioner of Police Dogiteri Daniel Nyamwasa, abasobanurira imikorere y’icyo kigo, anababwira uko bavura bakanita ku bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina

umuntu yakiriwe kugeza akize agataha.

Abo banyamakuru babajije ibibazo bitandukanye, banishimira ibyo icyo kigo gikora.

Umwe muri abo banyamakuru Madamu OBONGO Denise Marie Colombe uturuka muri Congo Brazaville, yavuze ko yishimiye imikorere ya Isange One Stop Center, anongeraho ko iwabo ikigo nk’iki kitahaba, akaba yaravuze ko nagerayo azashishikariza Leta yabo ko yashyiraho ikigo nk’iki cyita ku bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Aha yagize ati:” Ikigo nk’iki

Abanyamakuru 30 b’igitsina gore basuye ikigo Isange One Stop

Centre gikorera mu bitaro bikuru bya Polisi

kirakenewe, iwacu usanga uwahohotewe aba ari kumwe n’uwamuhohoteye, ariko ino siko bimeze kuko ahita azanwa hano akitabwaho, ninsubira iwacu nzasaba ko ikigo nk’iki gishirwaho”.

Yakomeje avuga ko yishimiye cyane uburyo Polisi ikorana na parike kugirango bite ku bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, akaba yaravuze ko n’izindi Polisi zo mu bihugu bya Afurika zikwiye kwigira ku Rwanda.

Abo banyamakuru baturutse mu bihugu by’u Burundi, Congo Kinshasa, Congo Brazaville, Repubulika ya Centrafrique, n’u Rwanda rwakiriye iyo nama.

Page 22: Polisi Umutekano Polisi y’u Rwanda · kubahiriza amategeko y’umuhanda 7 Musanze: Abapolisi 70 bahuguwe ku 8 kurwanya ihohoterwa Ndera: Polisi y’u Rwanda yafatanyije 9 n’abaturage

Polisi Umutekano

22www.police.gov.rwwww.police.gov.rw - Twandikire kuri info - Twandikire kuri [email protected] cyangwa [email protected]@police.gov.rw cyangwa [email protected]

Tariki ya 15 Ugushyingo, Intumwa za Banki y’isi zasuye Polisi

y’u Rwanda, uruzinduko rwabo rukaba rwari mu rwego rwo kureba uko Polisi y’u Rwanda irwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa ndetse n’ingamba yafashe zo gukumira iryo hohoterwa.

Abo bashyitsi bakigera ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru bakiriwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda CG Emmanuel K Gasana.

Basobanuriwe uburyo hashyizweho ikoreshwa

ry'ubutumwa bugufi bwa telefone n’imirongo ihamagarwaho ku buntu, mu gihe haramutse habayeho ihohoterwa cyangwa se umuntu ubonye uwarikorewe agahamagara iyo nimero ariyo 3512.

Izi ntumwa za Banki y’isi yose zabwiwe kandi ko hanashyizweho ikigo Isange One Stop Center, cyita ku bibazo by 'ihohoterwa kikanagira inama abarikorewe, hakaba hariho n’itegeko rihana uwakoreye ihohoterwa abana, rikaba rikubiyemo ibihano by'ariya moko yose y'ihohoterwa.

Intumwa za Banki y’isi zasuye Polisi y’u Rwanda

Uwari ayoboye izo ntumwa Miriam Schneidman yishimiye intabwe Polisi y’u Rwanda imaze kugeraho mu kurwanya no gukumira ihohoterwa.

Aba bashyitsi basoje uruzinduko rwabo basura ahashyizwe ibuye ry’ifatizo n’umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN) Ban Ki-Moon ari kumwe n’umukuru wa Banki y’isi Dr. Jim Young Kim, ahazubakwa icyicaro gikuru cy’ubunyamabanga bw’Afurika mu kurwanya ihohoterwa.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yagiranye ibiganiro n’izo ntumwa (Foto: RNP Media Center)

Page 23: Polisi Umutekano Polisi y’u Rwanda · kubahiriza amategeko y’umuhanda 7 Musanze: Abapolisi 70 bahuguwe ku 8 kurwanya ihohoterwa Ndera: Polisi y’u Rwanda yafatanyije 9 n’abaturage

Polisi Umutekano

23www.police.gov.rwwww.police.gov.rw - Twandikire kuri info - Twandikire kuri [email protected] cyangwa [email protected]@police.gov.rw cyangwa [email protected]

Mu rwego rwo korohereza abaturage uburyo bwo kugeza

ibibazo byabo kuri Polisi, ndetse no gutanga serivisi nziza, Polisi y’u Rwanda yabashyiriyeho uko bajya babiyigezaho bakoresheje ibikoresho by’ikoranabuhanga n’itumanaho nka za mudasobwa, telefoni zigendanwa n’ibindi bikoresho bifi te interineti.

Ubu buryo bushya bwashyizweho harimo ubwo kubwira Polisi ko hari umuntu waburiwe irengero, gutangaza umuntu ushakishwa, uko watanga amakuru y’ikindi cyaha cyose gishobora gukorwa, n’uko abaturage bageza kuri Polisi ibyo batishimiye mu mikorere ya Polisi, cyangwa ibyo bayishima.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant

Commissioner of Police (ACP) Damas Gatare yatangaje ko ubu ari uburyo bwihuse bwo kugirango Polisi y’u Rwanda ishyikirane n’abaturage, aha akaba yaragize ati: “Mu rwego rwo gukumira ibyaha, Polisi y’u Rwanda yashyizeho ubu buryo bwo gutanga ibitekerezo hakoreshejwe ibyuma by’ikoranabuhanga, kugirango Polisi ikomeze ikoranire bya hafi n’abaturage ishinzwe kurinda.”

ACP Gatare yanavuze ko ubu buryo bwo kwegerana n’abaturage bakoresheje ikoranabuhanga, ari imwe mu buryo Polisi yashyizeho bwo gutanga serivisi nziza.

ACP Gatare yagize ati:” ubu noneho abaturage bashobora kutumenyesha ko hari umuntu waburiwe irengero, kutugezaho ibyo batunenga cyangwa badushima, gutanga amakuru y’ahashobora

Polisi y’u Rwanda yashyizeho gahunda nshya y’uko abaturage bayigezaho ibibazo bakoresheje

ikoranabuhanga

ISANGE MURI ISANGE UBONE UBUMUNTUKo umwana avuka atezwe ho byinshiUmugore mu rugo akaruta byoseKuki umutota agata agaciroAho gutoneshwa ukamuha akato5. Nta mutuzo wo mu rutoto. Kubwo gukandamizwa birenzeUmugore utikanze urutotoAfatwa nk’ingare bikadogeraNgo ubwo atavunjiwe mo igipfunsi10. Ni igihombo k’uwamushatse. Ngo ese kuki utoza aya masahaniAmeza munzu adakozwa iriziNk’uyu mwanda njye nywugire nte?Reba hirya iyo mu gikari15. Ibyahi byakoze amasiteri Kandi amazi atabuze iwanjyeWaje kubaka by’agakungu?Ati reka nkwereke ngukosore Ngukome ikofe ubone uko nteye.20. Nawe unyumvire ubwo butwari

gikorerwa icyaha, byose bakabikora batavuye aho bari, bakoresheje ikoranabuhanga.”

Yasoje agira ati:” Abanyarwanda bose bahawe ikaze ku rubuga rwa Polisi y’u Rwanda, nibatugezeho ibitekerezo byabo byubaka kugirango tugire umuryango uzira ibyaha”.

Urupapuro rwo kuzuza warusanga ku rubuga rwa Polisi y’u Rwanda www.police.gov.rw wagera ku rupapuro rubanza ugakanda ahanditse Kinyarwanda, nyuma ugakanda ahanditse e-policing, ukahasanga urupapuro rwo kuzuza, nyuma ukareba ku mpera z’urupapuro hasi ku ruhande rw’iburyo ahanditse kohereza, nyuma ukohereza.

Gukoresha ikoranabuhanga ni ingenzi muri Polisi y’u Rwanda.

Umugabo yirirwa yigamba.Se kuki utafata iyo sahani N’ayo mazi atabuze iwaweNgo aho ku meza hagire isura25. Ko wamushimye ukanamushaka Kuki umushoma ari wowe mufashaWakamwunganiye nk’aha?Amaboko akubita akarema urugumaNi kuki atakora isuku iwanyu?30. Ko umwana uvutse agira aho avuka Akagira uburere akagira ubureziAkarya akaryama agasinziraAkazira ibyonnyi bimwononaUbusugi bw’iwe bukazirirwa35. Ni kuki akubitwa akanakomeretswa Agafatwa ku ngufu bigacikaYakarinzwe amahano nk’ayo?Isange isanze ibi bidakwiyeYarahagurutse ntiyazuyaje40. Ngo hadatikira imbaga Nyarwanda.

Isange iwacu muri IsangeUhabone ubufasha ugarure isuraIri ho kurengera buri weseYaba umwana umugabo umugore45. Ubona ko atibona mu muryango Ngwino rwose uze wisangaIsange yuzuye mo inzobereSi no gutabara gusa ubirebyeIraganiza ikaguha inama50. Ukava aho ushima ishusho ibaranga. Mugabo kunda umugore waweMugore kunda umugabo waweBabyeyi barezi mumenye abanaMubabe hafi mumenye ibyabo55. Isange One Stop Centre Izaza yuzuriza kuri ibyoNi wo musanzu musabwa mwese. Yari umusizi usiga asanisha isura n’ibihePC MUNYEMANZI Patrick

Page 24: Polisi Umutekano Polisi y’u Rwanda · kubahiriza amategeko y’umuhanda 7 Musanze: Abapolisi 70 bahuguwe ku 8 kurwanya ihohoterwa Ndera: Polisi y’u Rwanda yafatanyije 9 n’abaturage

Polisi Umutekano

24www.police.gov.rwwww.police.gov.rw - Twandikire kuri info - Twandikire kuri [email protected] cyangwa [email protected]@police.gov.rw cyangwa [email protected]

Tariki ya 27 Ukuboza, Polisi y’u Rwanda yahaye ibihembo

bitandukanye abantu ku giti cyabo,amashyirahamwe akora imirimo y’isuku,imirenge ndetse n’akarere ka Kicukiro kuba barabaye indashyikirwa mu bikorwa byo guharanira isuku ndetse no gucunga umutekano ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda.

Ibi bihembo bikaba byatangiwe kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, nyuma y’uko habayeho ubukangurambaga bw’isuku no kwibungabungira umutekano mu Mujyi wa Kigali. Ubu bukangurambaga bukaba ari icyiciro cya kabiri, bukaba bwari bumaze igihe kigera ku mezi atandatu ku bufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali. Umurenge wa Kimihurura niwo waje ku isonga, Polisi y’u Rwanda ikaba yawuhaye imodoka naho umurenge wa Kanombe wo ukaba wegukanye moto nyuma yo kuba uwa kabiri. Ku mwanya wa gatatu haje umurenge wa Rwezamenyo uhabwa impamyabumenyi n’imashini ikata ibyatsi.

Ku rwego rw’uturere hahembwe akarere ka Kicukiro kakaba kahawe igikombe, hakurikiraho akarere ka Gasabo naho Nyarugenge iba iya gatatu.

Abandi bahembwe ni abanditsi b’imivugo, abanyamakuru, amashyirahamwe akora imirimo y’isuku, bakaba bahawe ibihembo by’amafaranga. Hahembwe kandi n’umumotari witwara neza mu kazi ke akaba yahawe igihembo cya moto. Uwayegukanye akaba ari Mugabo Jean de Dieu.

Uwari uhagarariye ishami ry’umuryango w’Abibumbye mu Rwanda One UN Lamine Maneh mu ijambo rye yagize ati”iki gikorwa kirerekana ubufatanye buri hagati y’abaturage, Umujyi wa Kigali, Polisi y’u Rwanda ndetse n’izindi nzego mu bikorwa bigamije imibereho myiza y’abatuye Umujyi”.

Yakomeje avuga ko kugira ngo ibi bishoboke biterwa n’umutekano usesuye uri mu Rwanda, ku buryo abaturage bafatanya n’inzego z’umutekano kuwubungabunga. Yasoje ashimira ubuyobozi bukuru bw’igihugu kuba bukora ibishoboka byose mu guteza imbere imibereho myiza y’abanyarwanda.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Fidèle Ndayisaba we yasabye abantu hirya no hino mu Mujyi wa Kigali bafi te ingeso yo guta amacupa y’amazi aho babonye hose kubireka kuko byangiza ibidukikije. Abandi bagiriwe inama yo kureka ibikorwa byabo bibi ni abakandagira mu busitani bwatewe mu Mujyi n’abamena imyanda muri za ruhurura.

Umuyobozi mukuru wa

Imirenge ya Kanombe na Kimihurura yahawe ibihembo mu bikorwa byo kwita ku isuku no kubungabunga umutekano

Polisi y’u Rwanda CG Emmanuel K. Gasana yashimye ubufatanye hagati y’umuryango One UN, Umujyi wa Kigali, akaba yakomeje avuga ko ikiba kigamijwe ari ugufasha abaturage kugira ubuzima bwiza, kujijuka no kubumbatira umutekano wabo. IGP Emmanuel K. Gasana akaba yijeje ko ibikorwa nk’ibi byo gukangurira abantu kugira isuku no kugira uruhare mu kwibungabungira umutekano bizakomeza, abazahiga abandi bakazahabwa ibindi bihembo birimo imodoka nini yo kuzafasha abaturage mu bikorwa by’isuku mu kwezi kwa Kamena umwaka w’2014.

Minisitiri w’umutungo kamere Stanislas Kamanzi we mu ijambo rye, yavuze ko ibikorwa by’isuku n’umutekano byuzuzanya. Yasabye inzego zose n’abaturage ubufatanye mu kubungabunga ibidukikije, harwanywa icuruzwa n’ikwirakwizwa ry’amasashi, kwirinda gutura ahashobora gukururira abantu ibibazo, kurwanya imyuka ihumanya ikirere ndetse no gufata neza ahacukurwa amabuye yo kubakisha, imicanga n’andi mabuye y’agaciro.

Iyi modoka niyo Polisi yahaye Umurenge wa Kimihurura waje ku isonga(Foto: RNP Media Center)

Page 25: Polisi Umutekano Polisi y’u Rwanda · kubahiriza amategeko y’umuhanda 7 Musanze: Abapolisi 70 bahuguwe ku 8 kurwanya ihohoterwa Ndera: Polisi y’u Rwanda yafatanyije 9 n’abaturage

Polisi Umutekano

25www.police.gov.rwwww.police.gov.rw - Twandikire kuri info - Twandikire kuri [email protected] cyangwa [email protected]@police.gov.rw cyangwa [email protected]

Polisi Umutekano

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri

Haiti, ku munsi mukuru wa Noheri basangiye ibyishimo by’uyu munsi n’abana b’imfubyi basizwe iheruheru n’umutingito wahabaye Tariki ya 12 Mutarama 2010 ugusha amazu unahitana abantu.

Abapolisi b’u Rwanda bariyo bahaye impano abo bana igizwe n’umuceri, isukari, amavuta yo guteka, imipira yo gukina n’ibindi bikoresho byose hamwe bikabakaba amadolari y’ Amerika 1,150, ahwanye n’ Amanyarwanda 736,000.

Umuyobozi w’ikigo cy’imfubyi cyitwa Perpetuel Secours orphanage Center Mosi Moussignac, ubwo yakiraga izo mpano, yashimiye Abapolisi b’u Rwanda bariyo by’umwihariko Polisi y’u Rwanda ndetse na Leta y’u Rwanda muri rusange,avuga ko izi mpano zizabafasha kwizihiza Noheli neza ndetse no kurangiza umwaka wa 2013 mu byishimo.

Uyoboye itsinda ry’ abapolisi b’u Rwanda muri Haiti, Chief Superintendent Peter Hodari, yavuze ko igikorwa bokoze bagitekerejeho mu rwego rwo gukomeza

kubaremamo ikizere ndetse no kubafasha kwizihiza iminsi mikuru neza no mu byishimo.

CSP Hodari yasabye abapolisi bari kumwe muri Haiti gukomeza kurangwa n’uwo muco mwiza wo gufasha, akomeza anasaba gukomera ku ndangagaciro za Polisi y’u Rwanda nk’abanyarwanda kuko biri mu bituma umuyarwanda aho ari hose yihesha agaciro n’abandi bakakamuha.

Polisi y’u Rwanda ikaba iriyo mu rwego rwo kubafasha kwiyubaka nyuma y’ibyo bihe by’akaga.

Haiti: Abapolisi b’u Rwanda basangiye Noheri n’imfubyi

zashegeshwe n’umutingito wahabaye

Polisi Umutekano

Aba ni bamwe mu bana basizwe iheruheru n’umutingito.

Page 26: Polisi Umutekano Polisi y’u Rwanda · kubahiriza amategeko y’umuhanda 7 Musanze: Abapolisi 70 bahuguwe ku 8 kurwanya ihohoterwa Ndera: Polisi y’u Rwanda yafatanyije 9 n’abaturage

Polisi Umutekano

26www.police.gov.rwwww.police.gov.rw - Twandikire kuri info - Twandikire kuri [email protected] cyangwa [email protected]@police.gov.rw cyangwa [email protected]

Igihugu cyacu cy’u Rwanda, kimwe n’ibindi bihugu byose, rukeneye gutera imbere: ibi bisaba ubwitange bwa buri wese mu kazi akora,yihatira gutanga umusaruro aho ari kugira ngo iki gihugu kive mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere kigere ku rwego rwisumbuyeho.

Byinshi mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere,uretse inkunga bihabwa n’ibihugu bikize cyangwa imiryango mpuzamahanga ifasha,ubukungu bwabyo buba bushingiye ku mahooro yinjira mu gihugu imbere,haba ku byinjira n’ibisohoka cyangwa ku misoro y’imbere mu guhugu.

Igihugu cyacu rero,ubukungu bwacyo bushingiye ku misoro n’amahoro byinjira mu gihugu,kubera imbaraga z’abene gihugu ,no mu bundi buryo bugenda bushyirwaho na Leta, byose hagamijwe kugera ku ntego u Rwanda rwihaye yo “Kwigira”,aho gutegereza gutungwa n’inkunga iyo ari yo yose y’amahanga.

Gutanga imisoro n’amahoro,bikwiye kuba umuco ku barebwa nabyo bose, kuko bashyiriweho uburyo n’ahantu bifututse kugira ngo babashe kuzuza izo nshingano bitabagoye, bityo hatagira n’uwakwitwaza ko atoroherejwe gutanga iyo misoro asabwa: niyo mpamvu hashyizweho hafi ya hose mu gihugu (nibura muri buri karere) ahantu bishyurira imisoro n’amahoro.

N’ubwo ariko twavuga ko

gutanga imisoro n’amahooro byari bimaze kuba umuco, hari abantu bakomeje kuvunira ibiti mu matwi, birengagiza inshingano bafi te ku iterambere ry’igihugu cyabo, cyangwa igihugu bakoreramo, kuko n’abanyamahanga bakorera mu Rwanda nabo bagomba gutanga imisoro n’amahooro

Ibi kandi byaba bibabaje, kuko mu mibare itangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahooro (Rwanda Revenue Authority) ndetse no mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu (Revenue Protection Unit),abenshi mu bafatwa bakwepa imisoro n’amahooro,ni abenegihugu kurusha abanyamahanga bakorera mu Rwanda.

Abenshi mu banyereza imisoro m’amahooro ni abashaka kwinjiza ibicuruzwa mu gihugu batabisoreye ;aba bakoresha inzira zitemewe, kuko hari ahashoboka kunyurwa ku imipaka kandi hatari igenzura iryo ari ryo ryose,abandi bahimba impapuro zigaragaza ko basoze kandi ntabyo bakoze,abandi bakagaragaza bike mu byo bagomba gusorera,n’ubundi buryo butandukanye.

Uburyo bwose, buto cyangwa bunini, buba buhombya igihugu kuko ntawe utazi akamaro k’imisoro ku iterambere ry’igihugu: hubakwa ibikorwa remezo, amashuri amavuriro, imihanda n’ibindi hagurwa ibikoresho bitandukanye

Twirinde magendu kuko idindiza ubukungu bw’igihugu

bikorerwa mu gihugu no hanze yacyo, hatangwa ubumenyi mu buryo butandukanye ku benegihugu,n’ibindi byinshi bifi tiye akamaro igihugu n’abagituye.

Nta terambere rero riba rigishoboka aho kunyereza imisoro byahawe intebe, ari nayo mpamvu bitemewe mu Rwanda, hakaba haranashyizweho ingamba zitandukanye mu kurwanya magendu harimo no guhemba abatanze amakuru kuri magendu zigenda zifatwa, tutibagiwe no guhana abafatiwe muri icyo gikorwa kigayitse kuko gica intege abubahiriza inshingano zabo zo gutanga umusanzu ku iterambere ry’igihugu.

Polisi y’u Rwanda, ni rumwe mu nzego zishinzwe kurwanya magendu,cyane cyane ibicishije muri rya shami ryayo twavuze haruguru, ikaba rero igira inama abo bose bishora muri magendu kubihagarika mbere y’uko bahura n’ingaruka zabyo, kuko byakunze kugaragara ko zikenesha ababifatiwemo kurusha ko banyura mu nzira zemewe, batanga imisoro n’amahoro.

Polisi y’u Rwanda kandi iributsa ko gucuruza magendu bihanwa n’amategeko yo mu Rwanda, kuko ufashwe ahanishwa igifungo mu gihe hagati aho umuryango we uba umwirukankaho, ugemura aho afungiye, ikindi kandi nawe ubwe ntacyo aba afasha abe, haba mu bitekerezo cyangwa mu musaruro usanzwe.

Page 27: Polisi Umutekano Polisi y’u Rwanda · kubahiriza amategeko y’umuhanda 7 Musanze: Abapolisi 70 bahuguwe ku 8 kurwanya ihohoterwa Ndera: Polisi y’u Rwanda yafatanyije 9 n’abaturage

Polisi Umutekano

27www.police.gov.rwwww.police.gov.rw - Twandikire kuri info - Twandikire kuri [email protected] cyangwa [email protected]@police.gov.rw cyangwa [email protected]

Minisitiri w'umutekano mu gihugu mu kiganiro n'abanyamakuru (Foto: RNP Media Center)

Ab a t u r a g e b a r a s h i m i r w a uruhare bakomeje

kugira mu gufatanya n’inzego z’umutekano mu kubungabunga umutekano hirya no hino mu gihugu. Uku gushimira abaturage byavugiwe mu kiganiro n’abanyamakuru, Minisitiri w’Umutekano mu gihugu Sheikh Musa Fazil Harerimana yagiranye nabo tariki ya 29 Ugushyingo, mu cyumba cy’inama cya Minisiteri ayobora.

Minisitiri w’umutekano mu gihugu yavuze ko n’ubwo ibyaha byaganyutseho 2,5% mu mezi ya Nyakanga kugeza muri Nzeri uyu mwaka ugereranyije n’amezi atatu yayabanjirije, yavuze ko hakwiye kongerwamo ingufu bityo hagakomeza kubaho ubufatanye bw’abantu bose kugira ngo hakomeze kubaho umutekano usesuye.

Cyakora n’ubwo ibyaha byagabanyutse, Minisitiri w’umutekano mu gihugu yabwiye abanyamakuru ko hari bimwe byahungabanyije umutekano birimo ugukubita no gukomeretsa bituruka cyane cyane ku bashakanye, ku makimbirane aturuka ku masambu ndetse no ku businzi. Mu bindi byaha byahungabanyije umutekano harimo ubujura buciye icyuho,ugucuruza no kunywa ibiyobyabwenge ndetse no kwangiza abana no gusambanya ku gahato abakuru. Uku kugabanyuka

kw’ibi byaha bikaba byaragizwemo uruhare n’abaturage bafatanyije n’inzego z’umutekano ndetse n’izindi nzego zirimo Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango ndetse na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu.

Minisitiri Musa Fazil Harerimana yakomeje avuga kandi ko hari byinshi byo kwishimirwa byagezweho birimo ikigo gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga cyashyizeho imodoka izenguruka ipima ubuziranenge bw’ibinyabiziga hakaba hazanubakwa n’ibindi bigo mu turere twa Ngoma, Huye na Karongi, bikaba biteganyijwe kuzatangira gukora mu mwaka utaha. Mu bindi byagarutsweho muri icyo kiganiro, harimo ikigo cyigisha imyuga n’ubumenyingiro cya Gishali, kikazafasha abaturage hirya no hino ndetse kikazanongera ubumenyi n’abapolisi mu

myuga itandukanye.

Ikindi cyagarutsweho na Minisitiri w’umutekano mu gihugu ni uko impanuka zo mu muhanda zagabanyutse ku buryo bugaragara, ibi bikaba bisaba ko abatwara ibinyabiziga bakomeza kubahiriza amategeko y’umuhanda kugira ngo hakomeze kubaho kurengera ubuzima bw’abaturage.

Mu bibazo byabajijwe n’abanyamakuru byari byiganjemo uko umutekano wifashe mu Rwanda no mu karere muri rusange n’ingamba zafatwa kugira ngo ukomeze kuba mwiza kurushaho.

Ikiganiro cyasojwe Minisitiri w’Umutekano asaba abantu bose kwitwararika muri ibi bihe by’impera z’umwaka bakitwara neza mu bikorwa byabo bitandukanye kugira ngo habeho kurangiza neza umwaka mu mutekano usesuye.

Minisitiri w’umutekano arashima uruhare rw’abaturage mu

kurwanya ibyaha

Page 28: Polisi Umutekano Polisi y’u Rwanda · kubahiriza amategeko y’umuhanda 7 Musanze: Abapolisi 70 bahuguwe ku 8 kurwanya ihohoterwa Ndera: Polisi y’u Rwanda yafatanyije 9 n’abaturage

Polisi Umutekano

28www.police.gov.rwwww.police.gov.rw - Twandikire kuri info - Twandikire kuri [email protected] cyangwa [email protected]@police.gov.rw cyangwa [email protected]

Polisi Umutekano

Tariki ya 23 Ukuboza, mu karere ka Rulindo, habereye umuhango

wo gusinyana amasezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’uturere 4 tw’Intara y’Amajyaruguru aritwo: Gakenke, Gicumbi, Musanze na Rulindo.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda CG Emmanuel K. Gasana yavuze ko n’ubwo ubufatanye hagati ya Polisi n’abaturage busanzweho, aya masezerano aje kongeramo imbaraga, akaba azatuma habaho gukumira no kurwanya ibyaha mu Ntara y’Amajyaruguru, cyane ko Polisi izibanda ku kwigisha abaturage ibyiza byo gutangira amakuru ku gihe, ikazaha amahugurwa abagize komite zo kwicungira umutekano zo

mu tugari, inabasobanurira ububi bw’ibiyobyabwenge ndetse ikazanabigisha uko bakwirinda ibyaha ndengamipaka.

IGP Emmanuel K.Gasana yakomeje avuga ko Polisi izanafatanya n’abaturage mu kwirinda no kurwanya ubukene n’inzara, kuko aribyo ahanini bituma abaturage bishora mu kunywa ibiyobyabwenge nabyo bikaba intandaro y’ibyaha by’ihohoterwa.

Umuyobozi w’Intara y ’ A m a j y a r u g u r u Bosenibamwe Aimé, yashimye imikoranire igaragara hagati ya Polisi n’inzego z’ibanze, kuko usanga abayobozi ba Polisi mu karere bakorana n ’ a b a n y a m a b a n g a nshingwabikorwa b’imirenge mu buryo bwihuse kandi bwiza.

Yasabye abayobozi b’uturere twasinye aya masezerano, ko ataba amasigaracyicaro, ahubwo agahita atangira gushyirwa mu bikorwa, kuko bigaragara ko aho Polisi y’u Rwanda yasinye amasezerano n’utundi turere tw’izindi ntara ndetse n’umujyi wa Kigali mbere, yatanze umusaruro, cyane cyane mu gukumira no kurwanya ibyaha.

Umuyobozi w’Intara y ’ A m a j y a r u g u r u yaboneyeho umwanya wo gusaba abaturage b’Intara y’Amajyaruguru n’abanyarwanda bose muri rusange, kugira uruhare mu kwicungira umutekano kuko Polisi y’u Rwanda itabona umupolisi wo gushyira kuri buri rugo.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Mvuyekure Alexandre, umwe mu bashyize umukono kuri ayo masezerano, yavuze ko ubufatanye bwari busanzwe hagati y’uturere na Polisi, ariko noneho bikaba bigiye mu nyandiko.

Uturere twa Huye, Nyanza, Bugesera, Gatsibo, Kicukiro, Burera, Nyanza, Nyamasheke, Rubavu, Rusizi, Muhanga, Kamonyi, Ruhango, Nyamagabe, Gisagara na Nyaruguru tukaba twararangije gusinyana aya masezerano na Polisi y’u Rwanda.

Polisi y’u Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Uturere

4 tw’Intara y’Amajyaruguru

Aha CG Emmanuel K Gasana yari amaze guhererekanya amasezerano n’umwe muri abo bayobozi b’Uturere (Foto : RNP Media Center)

Polisi Umutekano

Page 29: Polisi Umutekano Polisi y’u Rwanda · kubahiriza amategeko y’umuhanda 7 Musanze: Abapolisi 70 bahuguwe ku 8 kurwanya ihohoterwa Ndera: Polisi y’u Rwanda yafatanyije 9 n’abaturage

Polisi Umutekano

29www.police.gov.rwwww.police.gov.rw - Twandikire kuri info - Twandikire kuri [email protected] cyangwa [email protected]@police.gov.rw cyangwa [email protected]

Abapolisi bari mu mahugurwa (Foto: RNP Media Center)

Ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, habereye

amahugurwa y’ iminsi 5 yahuje abapolisi bashinzwe ubugenzacyaha ku rwego rw’Uturere n’Intara, abashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage mu turere bazwi nka DCLO, ndetse na bamwe mu bapolisi bakorera mu ishami rya Polisi rishinzwe Ubuvugizi bwa Polisi n’imikoranire y’abaturage (Public Relations and Community Policing).

Atangiza ayo mahugurwa ku mugaragaro, umuyobozi

mukuru wa Polisi CG Emmanuel K.Gasana, yabasabye gukorera hamwe, bagatahiriza umugozi umwe, bakongera imbaraga mu byo bakora.

Yabasabye kandi kwitabira umurimo, bagatanga serivisi nziza, bagamije kugabanya ibyaha mu turere bakoreramo.

N’ubwo ibyaha birimo kugabanuka, CG yabasabye ko bongera imbaraga, cyane cyane bakegera abaturage, bagamije kugabanya birushijeho ikoreshwa r y ’ i b i y o b y a b w e n g e n’ihohoterwa ryo mu ngo.

Aha yagize ati: “Ni twe

Abagenzacyaha n’abashinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage mu

turere bahawe amahugurwa

turi ku murongo w’imbere mu bagomba kurwanya ibyaha, kandi tugomba gusiganwa n’igihe kuko cyo ntigihagarara, intego yacu ni ukubigabanya no kubica burundu”.

Yasoje abasaba gukoresha neza uyu mwanya wo guhugurwa babonye, bityo ubumenyi bakazabugeza kuri bagenzi babo, ndetse abifuriza amahugurwa meza.

Nk’uko imibare itangwa na Polisi y’u Rwanda ibigaragaza, gukubita no gukomeretsa, gukoresha ibiyobyabwenge, n’ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina nibyo byaha biza ku isonga.

Page 30: Polisi Umutekano Polisi y’u Rwanda · kubahiriza amategeko y’umuhanda 7 Musanze: Abapolisi 70 bahuguwe ku 8 kurwanya ihohoterwa Ndera: Polisi y’u Rwanda yafatanyije 9 n’abaturage

Polisi Umutekano

30www.police.gov.rwwww.police.gov.rw - Twandikire kuri info - Twandikire kuri [email protected] cyangwa [email protected]@police.gov.rw cyangwa [email protected]

Police FC yitwaye neza muri Police FC yitwaye neza muri shampiyona itsinda Etincelles FCshampiyona itsinda Etincelles FC

Mu mukino wa s h a m p i y o n a y ’ u m u p i r a

w’amaguru mu Rwanda, Police FC yitwaye neza ku munsi wa munani w’iyo shampiyona maze

itsinda ikipe ya Etincelles FC ku kibuga cya Sitade ya Kigali i Nyamirambo ibitego bitandatu ku busa. Umukino ntiwari woroshye kuko ikipe ya Police FC ariyo yabanje

gufungura amazamu mu gice cya mbere itsinda ibitego bitatu.

Igice cya mbere cyaje kurangira gutyo.

Mu gice cya kabiri Police

Umukinnyi wa Police FC Imurani Nshimiyimana ntiyoroheye Etincelles FC (Foto: RNP Media Center)

Police FC

Page 31: Polisi Umutekano Polisi y’u Rwanda · kubahiriza amategeko y’umuhanda 7 Musanze: Abapolisi 70 bahuguwe ku 8 kurwanya ihohoterwa Ndera: Polisi y’u Rwanda yafatanyije 9 n’abaturage

Polisi Umutekano

31www.police.gov.rwwww.police.gov.rw - Twandikire kuri info - Twandikire kuri [email protected] cyangwa [email protected]@police.gov.rw cyangwa [email protected]

FC yahinduye umukino ndetse ibasha no gutsinda ibindi bitego bitatu.

Undi mu kino wari warabanjirije uyu nguyu wari warahuje Mukura VS ku kibuga cyayo na Police FC, uyu mukino ukaba wararangiye ari ibitego bibiri bya Police FC kuri kimwe cya Mukura VS. Uyu mukino ukaba wari uwo kumunsi wa 7 wa shampiyona.

Ku munsi wa cyenda wa shampiyona Police FC

ntiyabashije kwitwara neza imbere ya Kiyovu Sports. Uyu mukino wabaye tariki ya 12 Ugushyingo ubera kuri Sitade ya Mumena i Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge. KIYOVU Sports yatsinze Police FC ibitego bibiri ku busa.

Dore uko indi mikino yagenze muri shampiyona y’ u Rwanda mu mupira w’amaguru.

APR –RayonSports1-0

Kiyovu Sports-Muhanga SC 2-0

Gicumbi – Etincelles 2-0

ASKigali – Esperance2-0

Espoir – Amagaju 1-0

Marines – Musanze 0-2

Kugeza ubu , Police FC iza ku mwanya wa karindwi muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda n’amanota 14 naho ku mwanya wa mbere hakaba hari AS Kigali n’amanota 21.

Polisi FC yatwaye igikombe cyo kurwanya Ruswa yatsinze ibitego bibiri kuri kimwe(Foto: RNP Media Center)

Police FC

Page 32: Polisi Umutekano Polisi y’u Rwanda · kubahiriza amategeko y’umuhanda 7 Musanze: Abapolisi 70 bahuguwe ku 8 kurwanya ihohoterwa Ndera: Polisi y’u Rwanda yafatanyije 9 n’abaturage

Polisi Umutekano

32www.police.gov.rwwww.police.gov.rw - Twandikire kuri info - Twandikire kuri [email protected] cyangwa [email protected]@police.gov.rw cyangwa [email protected]

Intumwa zo muri Côte d’Ivoire zasuye ishuri Intumwa zo muri Côte d’Ivoire zasuye ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC)rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC)