ingamba ku buringanire - undp...ya gatanu). izo mbaraga zose zashyizwe hamwe zabyaye umusaruro...

29
1 INGAMBA KU BURINGANIRE N’UBWUZUZANYE: PNUD RWANDA (2018-2021) Ingamba ku buringanire n’ubwuzuzanye: UNDP/PNUD Rwanda (2019-2022) © Alice Kayibanda

Upload: others

Post on 20-Feb-2021

0 views

Category:

Documents


0 download

TRANSCRIPT

  • 1

    INGAMBA KU BURINGANIRE N’UBWUZUZANYE: PNUD RWANDA (2018-2021)

    Ingamba ku buringanire

    n’ubwuzuzanye: UNDP/PNUD

    Rwanda (2019-2022)

    © Alice Kayibanda

  • 2

    INGAMBA KU BURINGANIRE N’UBWUZUZANYE: PNUD RWANDA (2018-2021)

    Incamake

    Ikivugwaho

    Nta muntu wakwihandagaza ngo atange igisobanuro kimwe ku magambo “uburinganire n’ubwuzuzanye” no “kongerera abagore ubushobozi”. Ibisobanuro by’ayo magambo ndetse n’icyo yerekana mu buryo nyakuri bishobora guhindagurika bitewe n’ururimi rwakoreshejwe, umuco wa buri gihugu ndetse n’ibihe abantu baba barimo.

    Ingamba zivugwa muri iyi nyandiko ni umurongo PNUD Rwanda yafashe ku bijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye no kongerera abagore ubushobozi. Ku bufatanye na Leta, abafatanyabikorwa mu gihugu, imiryanyo nyarwanda n’indi miryango mpuzamahanga ndetse n’abandi bantu batandukanye, Ubuyobozi bwa PNUD mu Rwanda bwiyemeje gukomeza gukora ibishoboka byose hagamijwe kugera ku ntego zibereye abagore n’abagabo b’Abanyarwanda.

    Intego

    Intego ya PNUD mu Rwanda itangirira ku kwemera ko abantu bose bareshya. Ibiro bya PNUD mu Rwanda byiyemeje gukomeza gushyiraho no gushyira mu bikorwa politiki na gahunda zafasha mu iterambere ry’Abanyarwanda bose harebwa neza kurushaho ko nta n’umwe watereranywe agasigara inyuma.

    Kubera iyo mpamvu, Ubuyobozi bwa PNUD mu Rwanda buzihatira kureba ko mu mishinga yose yayo igamije iterambere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ryubahirijwe neza ku buryo ibibazo byihariye by’abari n’abategarugori, iby’abana b’abahungu n’abagabo byitabwaho neza kandi byasubijwe.

    Imiterere y’iyi nyandiko Uburyo bwakoreshejwe mu kwandika iyi Raporo.

    Iyi raporo ifite ibice bitandatu by’ingenzi. Igice cya mbere kivuga ku birebana n’uko igihugu cy’u Rwanda ndetse n’ishami rya PNUD mu Rwanda bihagaze mu bijyanye n’iterambere ry’abagore no kubongerera ubushobozi. Igice cya kabiri gikubiyemo intego enye zagaragaye ko zigomba kwibandwaho mu gushimangira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye no kongerera abagore ubushobozi. Muri iki gice hasobanurwa n’imbogamizi zishobora kubangamira ishyirwa mu bikorwa ry’izo ntego ndetse n’ingamba zafasha twa kugabanya ubukana bw’ mu guhangana n’izo mbogamizi. Kuva ku gice cya gatatu kugeza ku cya gatandatu hasobanurwa neza buri ntego hakerekanwa n’ibyibanze tunerekana ibigomba gukorwa ku ikubitiro ndetse n’uburyo bigomba gukorwamo kugira ngo izo ntego zizagerweho neza.

    Ibyifuzo

    Iyi nyandiko ku ngamba zigomba gufatwa ikubiyemo ibyifuzo bikurikira:

    1. Guharanira ko ubuyobozi bukuru bwa PNUD bumenya neza kandi bukiyemeza gushyira mu bikorwa izo ntego ndetse no gutuma izo ngamba zimenyekana mu bakozi bose ba PNUD mu gihugu, ari nako hashyirwaho uburyo bw’ikurikiranabikorwa mu rwego rwo guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu bikorwa bya buri munsi by’abakozi kimwe no muri gahunda zose za PNUD.

  • 3

    INGAMBA KU BURINGANIRE N’UBWUZUZANYE: PNUD RWANDA (2018-2021)

    2. Kwifashisha ibiro bishinzwe isakazamakuru kugira ngo ibirebana n’izi ngamba bimenyekane, harimo no gutangaza izo ngamba ku rubuga rwa murandasi rwa PNUD Rwanda.

    3. Gushyira iyi nyandiko y’izi ngamba mu Kinyarwanda no mu Gifaransa kugira ngo yifashishwe n’abakozi bose ndetse n’abandi baturarwanda babyifuza.

    4. Gusaba abayobozi bose b’amashami gutegura inama, bakazigirana n’abakozi babo mu gihe kitarenze ukwezi iyi nyandiko isohotse kugira ngo baganire ku bintu bikurikira: (i) Uburyo intego zikubiyemo zakwinjizwa mu bikorwa byabo, (ii) uburyo hari imbogamizi zishobora kubangamira akazi bakora ndetse no (iii) ku buryo bahuza inshingano zabo n’ibikubiye muri izi ngamba bifite aho bihuriye n’imirimo yabo.

    5. Gusuzuma buri mwaka harebwa aho buri shami rigeze rishyira izo ntego muri gahunda n’ibikorwa byaryo bya buri munsi. Kuganira ku habonetse imbaraga ibintu bikagenda neza, ahagaragaye intege nke ari nako harebwa icyakorwa ngo birusheho kujya mbere.

  • 4

    INGAMBA KU BURINGANIRE N’UBWUZUZANYE: PNUD RWANDA (2018-2021)

    ISHAKIRO

    Incamake ........................................................................................................................................................ 2

    Ijambo ry’ibanze ............................................................................................................................................ 6

    I. Intangiriro ................................................................................................................................................... 8

    Uko ibintu bihagaze mu gihugu ................................................................................................................. 9

    Uko byifashe mu biro bya PNUD mu Rwanda ......................................................................................... 12

    II. Ingamba zafashwe ................................................................................................................................... 13

    Intego z’uburinganire............................................................................................................................... 13

    Imbogamizi n’ingamba zafashwe ............................................................................................................ 14

    III. Intego ya 1: Gushyira uburinganire hagati y’abagore n’abagabo muri gahunda zose ........................... 16

    Ingamba ................................................................................................................................................... 18

    IV. Intego ya 2: Imbogamizi zituruka ku miterere y’inzego ........................................................................ 18

    Ingamba ................................................................................................................................................... 20

    V. Intego ya 3: Ibibazo bihuriweho .............................................................................................................. 21

    Ingamba ................................................................................................................................................... 22

    VI. Intego ya 4: abahungu n’abagabo .......................................................................................................... 23

    Ingamba ................................................................................................................................................... 25

    VII. Umwanzuro ........................................................................................................................................... 25

    Ibisobanuro by’amagambo .......................................................................................................................... 26

    Umugereka A ............................................................................................................................................... 28

    Byandiswe na: Zara Raquel Albert, Impuguke yo mu rwego rwo hejuru Bisomwa kandi byemezwa na: Stephen Rodriques, Uhagarariye PNUD mu Rwanda Amafoto yafashwe na: Alice Kayibanda, Umukozi mu biro by’uhagarariye PNUD mu Rwanda Uburenganzira ku mwimerere w’iyi nyandiko: © ukuboza 2018 Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere PNUD

  • 5

    INGAMBA KU BURINGANIRE N’UBWUZUZANYE: PNUD RWANDA (2018-2021)

    Ibiro byo mu Rwanda 4 KN 67 St, Kigali, Rwanda

  • 6

    INGAMBA KU BURINGANIRE N’UBWUZUZANYE: PNUD RWANDA (2018-2021)

    Ijambo ry’ibanze

    Basomyi dukunda, Turabashimira ku mwanya wanyu mufashe ngo mumenye neza muduhaye wo kwerekana ko mufite inyota yo kumva neza aho ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku iterambere PNUD rihagaze ku Ngamba zirebana n’Uburinganire n’ubwuzuzanye, no kongerera abagore ubushobozi ni bimwe mu bintu Umuryango w’Abibumbye ushyize imbere mu Rwanda ndetse no ku isi hose. Iyi nyandiko irasobanura uburyo twiyemeje kandi duharanira gukora ibishoboka byose kugira ngo ihame ry’uburinganire ribe ari ryo rishingirwaho ibikorwa byacu byose mu gihugu mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere. Nk’ikipe ishyize hamwe, twemera ko ari uburenganzira bw’ibanze ko buri mugore, buri mugabo, buri mukobwa na buri muhungu afatwa kimwe n’abandi bose agahabwa amahirwe angana n’ayabandi kugira ngo buri wese abashe kwerekana icyo ashoboye ku buryo bwose bushoboka, atange umusanzu mu iterambere ry’aho atuye ndetse no ku gihugu muri rusange. Tuzi neza ko iterambere ry’ igihugu cyangwa ry’akarere aka n’aka ryihuta cyane iyo ubushobozi abagore ndetse n’abagabo bafite babushyize hamwe ku buryo bungana. Ni muri urwo rwego navuga ko nterwa ishema cyane no kuyobora umuryango nka PNUD mu Rwanda wiyemeje kwihatira mu bikorwa byawo bya buri munsi kubahiriza intego y’uburinganire n’ubwuzuzanye ndetse no gufasha abagore kwiyumvamo no gukoresha ubushobozi bafite nk’uko bisobanuye muri iyi nyandiko. Kuva aho duherukira gusohora indi nyandiko nk’iyi mu 2014, ibiro bya PNUD mu Rwanda byateje imbere ihame ry’ubwuzuzanye ndetse byageze kuri byinshi bifatika. Intego eshanu PNUD yari yihaye mu ngamba yari yafashe zafashije ibiro byacu mu Rwanda kumenya kumenya guhitamo ingamba zikwiye kwibandwaho mbere y’ibindi mu birebana n’intego mu kwimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye kandi byatumye n’akazi kacu ka buri munsi kanozwa kurushaho. Twashyize imbaraga nyinshi mu kongerera ubushobozi abakozi bacu kugira ngo bamenye kurushaho uko ihame ry’uburinganire ryahabwa umwanya ukomeye mu kazi kabo ka buri munsi (intego ya gatatu). Ibi bikaba byaratumye ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ryararushijeho kugaragara nk’inkingi ya mwamba mu mirimo yacu (Intego ya mbere). Twongereye ubushobozi mu gufasha ko ihame ry’ubwuzuzanye rishimangirwa (intego ya kabiri) kandi twashakishije tunashyira imbaraga ku bufatanye n’abandi bagamije gushyigikira ihame ry’ubwuzuzanye ndetse no kongerera abagore ubushobozi (intego ya kane). Icya nyuma mu byakozwe ni ukuba ibiro bya PNUD mu gihugu byarabashije gushyiraho uburyo bwo gufasha buri wese kuba yabazwa inshingano afite mu ishyirwa mu bikorwa no mu ikurikiranabikorwa rya gahunda zose zirebana n’uburinganire n’ubwuzuzanye (Intego ya gatanu). Izo mbaraga zose zashyizwe hamwe zabyaye umusaruro watumye PNUD ishami ry’u Rwanda iba rimwe mu mashami atandatu ya PNUD yahawe Igihembo cy’Ishimwe cyo ku rwego rwo hejuru kiswe “GOLD Gender Seal Certification”. PNUD yo mu Rwanda ikaba yarakibonye muri 2017. Ushaka kumenya byinshi ku bikorwa byacu nyirizina ku birebana n’uburinganire n’ubwuzuzanye, wabishakira kuri murandasi ku rubuga rwa PNUD Rwanda. Ibyo twagezeho mu rwego rw’uburinganire n’ubwuzuzanye no kongerera abagore ubushobozi tubikesha imbaraga z’uburyo butandukanye. Icya mbere, nta kintu na kimwe cyari gushoboka iyo tuba tudafite abakozi b’indashyikirwa hano mu Rwanda. Abo bakozi babashije kwitanga, bakora batizigama bagamije gutuma abandi bagira ubuzima bwiza. Ntabwo intambwe twateye mu guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye tuba twarayigezeho iyo abantu ku giti cyabo n’ubwitange bw’abayobozi n’abakozi butaza kubaho. Icya kabiri, turashimira by’umwihariko abafatanyabikorwa bacu baba abo mu gihugu ndetse n’abari hanze yacyo. Muri abo twavugamo inzego za Leta, abaterankunga, indi miryango ya Loni, abikorera, Imiryango ikorera ku nzego z’ibanze, ndetse n’abandi bose twagiye dukorana mu guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye. U Rwanda ubu ruyoboye isi mu birebana n’ishyirwamubikorwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye; ibyo dukora byose bikaba byarabashije gutanga umusaruro kubera ubushake bwa politiki, ubufatanye na Leta y’u Rwanda, abikorera n’imiryango idaharanira inyungu. Icya gatatu, turashimira cyane Abanyarwanda: ni mwe mwatumye tubasha kumenya igikwiye gukorwa ndetse ni mwe shingiro ryo kubaho kwacu. Mu mikorere yacu ya buri munsi, tuba twizeye ko hari umusanzu tuba turimo dutanga mu gutuma imibereho y’abatuye b’iki gihugu iba myiza kurushaho.

  • 7

    INGAMBA KU BURINGANIRE N’UBWUZUZANYE: PNUD RWANDA (2018-2021)

    Abakobwa n’abagore batuye iyi si muri iki gihe baravuga bati “Igihe cy’ubusumbane n’ibijyana nabwo byose cyarararangiye”. Twese nka benemuntu, twese hamwe ndetse na buri wese ku giti cye twakagombye kwishyira hamwe tugashyigikira iyo ntero. Mu gusoza, ndifuza kongera gushyigikira ijambo ryavuzwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni aho yavuze ko iki ari cyo gihe ngo dushyigikire ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ndetse no kongerera ubushobozi abagore. PNUD mu Rwanda ifite intego yo kuba ku isonga ry’iyi gahunda.

    Stephen Rodriques Uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (PNUD) mu Rwanda

  • 8

    INGAMBA KU BURINGANIRE N’UBWUZUZANYE: PNUD RWANDA (2018-2021)

    I. Intangiriro

    Hashize igihe kinini uburinganire

    n’ubwuzuzanye ari uburenganzira bwa

    muntu, bukaba n’ingenzi mu iterambere

    rirambye.

    Guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye

    no kongerera abagore n’abakobwa

    ubushobozi ni ingenzi mu nshingano za

    PNUD kandi ntibishobora gutandukanywa na

    gato n’ibikorwa byayo bigamije iterambere.

    Uburinganire n’ubwuzuzanye bufatwa nka

    kimwe mu bigize intego z’iterambere kandi

    nk’uburenganzira. Tugomba kuzirikana

    ariko ko ubwuzuzanye bugendana n’ibintu

    byinshi mu mibanire y’abantu muri rusange;

    bityo ubwo bwuzuzanye bukaba bugomba

    gutekerezwaho mu buryo bwagutse.

    Amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye

    ku burenganzira bwa muntu ashimangira

    neza ko hari uburenganzira bwa muntu

    budashobora kwamburwa uwo ari we wese.

    Muri ubwo burenganzira twavuga

    uburenganzira bwo

    gufatwa kimwe hatitawe

    ku gitsina. PNUD

    Rwanda yemeza ko

    igitsina umuntu avukana

    nta kintu bigomba

    guhindura ku

    burenganzira n’ubwisanzure bwe.

    Uburinganire n’ubwuzuzanye ni ikintu

    cyagiye gifatwa “nk’ikireba abagore gusa”.

    Iyo witegereje neza ariko, usanga bureba

    1 https://www.heforshe.org/en/node/78 2 Raporo y’isi igararaza imbogamizi mu buringanire n’ubwuzuzanye igaragaza aho ibihugu bigeze mu

    ibitsina byombi ku gipimo kimwe.

    Ubwuzuzanye bwa nyabwo ni ubufatanye

    hagati y’abantu bose, aho usanga abahungu

    n’abagabo babigiramo uruhare rugaragara

    kugira ngo bubeho.

    Uruhare rw’abahungu n’abagabo mu gutuma

    uburinganire n’ubwuzuzanye bubaho

    rugaragara cyane muri Gahunda

    y’Umuryango w’Abibumbye Ushinzwe

    Abagore, UNWomen, mu gikorwa cyabo bise

    ‘HeforShe’1. Perezida w’u Rwanda,

    Nyakubahwa Paul Kagame ni umwe mu ba

    perezida 10 batangije iki gikorwa ku isi yose.

    Kuba u Rwanda rufite ubuyobozi bukomeye

    kandi bwitangira iki gikorwa cy’uburinganire

    n’ubwuzuzanye byatumye ruzamuka cyane

    mu bikorwa by’ubukungu, ibya politiki ndetse

    no mu mibanire y’abantu.

    Ubuyobozi ndetse n’abakozi ba PNUD

    Rwanda biyemeje ku buryo budasubirwaho

    kwimakaza umuco w’uburinganire

    n’ubwuzuzanye no gufasha u Rwanda mu

    cyerekezo rwihaye cyo kubaka umuryango,

    aho abagabo

    n’abagore bahabwa

    rugari mu kwerekana

    icyo bashoboye kandi

    bakagira uruhare mu

    gukomeza ibikorwa

    by’iterambere.

    Ibikubiye muri iyi nyandiko biragaragaramo

    gahunda y’imyaka 3 izafasha kugena

    imikorere y’ibikorwa bya PNUD hashakwa

    uburyo bwo kurimbura ivangura ryose

    rishingiye ku 2

    gitsina mu Rwanda.

    gukuraho imbogamizi z’uburinganire n’ubwuzuzanye. Ni igipimo kigaragaza aho ibintu bigeze.

  • 9

    INGAMBA KU BURINGANIRE N’UBWUZUZANYE: PNUD RWANDA (2018-2021)

    Uko ibintu bihagaze mu gihugu

    Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu

    1994, u Rwanda rwigaragaje nk’igihugu

    cyahindutse cyane muri Afurika. Rugendeye

    kuri gahunda rwashyizeho nyuma ya

    Jenoside ndetse n’amavugurura anyuranye

    mu myaka 20 ishize, u Rwanda rwakoze

    ibisa nk’ibitangaza mu birebana n’ubukungu

    n’imibereho myiza y’abaturage. Muri ibyo

    twavuga nko kuzamuka cyane ku buryo

    burenze incuro eshatu amafaranga buri

    muturage yinjiza (GDP); akaba yaravuye ku

    madolari ya Amerika 206 mu 2002 akagera

    kuri 729 muri 2016; twavugamo kandi

    n’intambwe igaragara yatewe mu buzima,

    uburezi, imibereho y’abaturage no bumwe

    n’ubwiyunge.

    U Rwanda rwabaye inkomarume ndetse

    n’icyitegererezo iyo harebwe ukuntu

    rwitangiye ibikorwa ndetse n’intambwe

    yatewe mu birebana n’uburinganire

    n’ubwuzuzanye no gushyigikira ubushobozi

    bw’abagore. Nta gushidikanya, u Rwanda ni

    kimwe mu bihugu biri imbere ku isi mu

    kubahiriza uburinganire n’ubwuzuzanye.

    Inama mpuzamahanga yigaga ku bukungu

    bw’isi ‘World Economic Forum’ mu 2017

    yashyize u Rwanda ku mwanya wa kane mu

    bihugu byavanyeho icyuho cyagaragaraga

    hagati y’abagabo n’abagore, rukaza inyuma

    ya Iceland, Finland, na Norway.3

    Imbaraga n’ubwitange bukomeye bwa Leta

    y’u Rwanda byatumye u Rwanda rugera kure

    mu birebana n’uburinganire n’ubwuzuzanye

    3http://www3.weforum.org/docs/WEF_GGGR_

    2017.pdf

    4 Urutonde rwose warusanga ku mugereka A.

    no gushyigikira imbaraga z’umugore.

    Abagore bafite umwanya ugaragara mu

    nzego zifata ibyemezo, ibyo bikaba bituma u

    Rwanda ruza imbere ku isi mu kugira

    abagore benshi mu Nteko ishinga

    amategeko (62% nyuma y’amatora yabaye

    muri 2018).

    Ubushake bwa Politiki u Rwanda rufite mu

    guteza imbere ihame ry’uburinganire

    n’ubwuzuzanye bigaragarira kandi mu kuba

    rwariyemeje

    gushyira

    umukono ku

    masezerano

    13 mu

    rwego

    rw’akarere

    no ku isi mu

    birebana

    n’ihame

    ry’uburinganire n’ubwuzuzanye no

    gushyigikira ubushobozi bw’abagore, ndetse

    n’amasezerano n’amahame anyuranye mu

    birebana n’amategeko. 4,5.

    Mu burezi, abahungu n’abakobwa bitabira

    uburezi ku kigero kimwe mu mashuri abanza

    n’ayisumbuye aho usanga ku bakobwa ari ku

    5 UNDAP Gender Mainstreaming Strategy 2018-

    2023. (2018). United Nations Country Team –

    Rwanda. [Internal Document].

    “Uburinganire n’ubwuzuzanye muri

    byose ntabwo ari impuhwe, ni

    uburenganzira bwanyu. Ni uko

    bigomba kugenda. Uburenganzira ku

    buringanire ntawe ushobora

    kubutanga cyangwa ngo abwambure

    abandi -H.E. Paul Kagame

  • 10

    INGAMBA KU BURINGANIRE N’UBWUZUZANYE: PNUD RWANDA (2018-2021)

    kigero cya 85% naho ku bahungu bikaba ari

    ku kigero cya 84%.6

    Mu by’ubukungu, uruhare rw’abagore mu

    mirimo inyuranye ikorwa ruri ku kigero cya

    86%, kikaba kiri mu bipimo byo hejuru cyane

    ku isi. Ku birebana n’icyuho kandi

    cyagaragaraga mu mishahara hagati

    y’abagabo n’abagore, kiri ku kigero cyo hasi

    cyane mu Rwanda ugereranije n’ibihugu

    byateye imbere (amasenti 88 ku idolari 3).

    Byongeye kandi, abagore benshi mu

    Rwanda baracyahembwa igihe bagiye mu

    kiruhuko cyo kubyara (amezi atatu nyuma yo

    kubyara 3). Ibi bikaba ari ikintu kiza gituma

    abagore bashobora kwitabira umurimo

    batabangamiwe no kubyara.

    Turetse ibi byavuzwe hejuru ndetse n’ibindi

    byinshi u Rwanda rwateyemo imbere,

    haracyagaragara muri iki gihugu ingorane

    mu kugera ku ntego z’iterambere. Kuva mu

    1971 kugeza ubu, u Rwanda ruracyabarirwa

    mu bihugu 47 bikennye ku isi.7 Ibi rero

    birasaba ko igihugu gishyira imbaraga

    nyinshi mu guteza imbere ibintu binyuranye.

    Muri ibyo twavugamo: kuzamura umusaruro

    mbumbe w’abaturage, kugabanya impfu

    z’abana n’ababyeyi, kongera ibiribwa,

    kongera ubwitabire mu mashuri, kwigisha

    abantu bakuze, kuzamura ubushobozi mu

    bukungu, ndetse no kwita ku micungire

    y’ibiza8.

    Amakuru atangwa kandi yerekana ko ingo

    ziyobowe n’abagore zifite ibibazo bikomeye

    biterwa n’ubukene no kubura akazi ku kigero

    6http://www.lmis.gov.rw/scripts/publication/re

    ports/Fourth%20Rwanda%20Population%20an

    d%20Housing%20Census_Gender.pdf

    cyo hejuru ugereranyije n’iziyobowe

    n’abagabo6. Gusa, bigaragara ko ingo zirimo

    umubyeyi umwe, akenshi usanga ari

    umugore, bityo bikaba bituma iki kigereranyo

    kitakwizerwa cyane.

    Nubwo icyizere cy’ubuzima gisa

    n’icyazamutse ugereranije n’imyaka ishize

    (aho gihagaze ku myaka 66,6 10),

    biragaragara ko u Rwanda rukiri inyuma,

    kuko impuzandengo ku isi ari imyaka (72) 11,

    Kimwe no mu bindi bihugu, icyizere

    cy’ubuzima ku mugore ni imyaka 68.4;

    bikaba bigaragara ko biri hejuru ugereranije

    n’abagabo aho ari (64.6)Error! Bookmark not defined..

    Ku birebana no gusoma no kwandika,

    abagore bari hasi ugereranije n’abagabo

    kuko bari ku gipimo cya 65% naho abagabo

    7https://www.un.org/development/desa/dpad/wp-content/uploads/sites/45/publication/ldc_list.pdf 8https://www.un.org/development/desa/dpad/wp-content/uploads/sites/45/LDC_Profile_Rwanda.pdf

    Uyu ni umudugudu w’ikitegererezo wo muri Kabaya ya Ngororero –

    wubakiwe imiryango 11 yahuye in’ibiza. © Alice Kayibanda

    https://www.un.org/development/desa/dpad/wp-content/uploads/sites/45/publication/ldc_list.pdfhttps://www.un.org/development/desa/dpad/wp-content/uploads/sites/45/publication/ldc_list.pdfhttps://www.un.org/development/desa/dpad/wp-content/uploads/sites/45/LDC_Profile_Rwanda.pdfhttps://www.un.org/development/desa/dpad/wp-content/uploads/sites/45/LDC_Profile_Rwanda.pdf

  • 11

    INGAMBA KU BURINGANIRE N’UBWUZUZANYE: PNUD RWANDA (2018-2021)

    ari (72%6). Ibi nabyo ni imbogamizi ku bagore

    n’abakobwa mu kubona amahirwe mu bintu

    binyuranye nko kuba babona amafaranga,

    kubasha kwishyiriraho ibikorwa bito

    bibabyarira inyungu no kubicunga ndetse no

    kugira uruhare mu gufata ibyemezo. Ikindi

    kandi ni uko ubu busumbane mu kumenya

    gusoma no kwandika hagati y’abagore

    n’abagabo bituma abagore batabasha

    kumenya n’amategeko anyuranye kandi

    abarengera mu birebana n’ubwuzuzanye

    n’uburinganire.

    Abagore kandi usanga ari bo bagikora

    imirimo myinshi mu ngo zabo ndetse no

    kwita ku bana ifatwa nkaho nta kintu yinjiza.

    Ibi na none bigaragara

    no ku bagore babashije

    no kwiga za kaminuza

    bafite n’akazi

    bahemberwa ahandi.9

    Izi mvune zirimo ibice

    bibiri zibangamira

    abagore cyane

    bakarangiza bibaza

    niba bahitamo kugira umuryango cyangwa

    akazi.

    Ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa

    abari n’abagore riracyakorwa henshi cyane

    kandi ugasanga rifatwa nk’ikintu gisanzwe;

    nta nubwo ibyo bibazo bimenyeshwa

    ababishinzwe. Bivugwa ko abakobwa 2 kuri

    batanu (41.2%) bakorerwa ihohoterwa ku

    mubiri mbere y’imyaka 1510—iryo hohoterwa

    ahanini rigakorwa n’abahungu bo muri iyo

    9Habimana, O. 2017. Gender differences in time

    allocation: Evidence from Rwanda. Turin School

    of Development Working Paper No. 8.

    International Training Centre of the ILO, Turin,

    Italy.

    miryango cyangwa ba nyiri izo ngo

    b’abagabo babo.

    Ibi bibazo byose birebana n’ubusumbane

    bigaragara nk’aho bituruka ku mibereho

    karande yashyiraga umugabo imbere,

    amategeko ubona atagendanye n’igihe aho

    usanga uwabangamiwe atitabwaho uko

    byakagombye. Abagore iyo ubagereranije

    n’abagabo ubona batarahawe agaciro,

    barambuwe ubushobozi bafite, ubona nta

    kintu na kimwe bafite cyatuma babasha

    kwihitiramo icyo bashatse mu buzima

    bwabo. Uko kudahabwa ubushobozi

    bungana usanga bibangamiye imibanire

    y’abantu muri rusange, mu by’ubukungu na

    politiki bityo

    bikagabanya n’uruhare

    rw’abagore muri ibyo

    bintu ntibanabashe

    kwiteza imbere, guteza

    imbere imiryango yabo,

    aho batuye ndetse

    n’igihugu cyabo.

    PNUD yemera neza ko uburinganire

    n’ubwuzuzanye ari ingenzi kandi ari

    uburenganzira. Ariko kandi na none ko ari

    ikintu cyanabangamira ibindi bikorwa

    by’iterambere. Twibuke kandi ko ikibazo

    cy’uburinganire n’ubwuzuzanye ari kimwe

    mu bintu bitatu bifatwa nk’ibigomba

    kuboneka mu nzego zose z’intego

    z’iterambere zigaragara mu Cyerekezo

    2020 u Rwanda rwihaye.11

    10 http://www.rw.one.un.org/press-center/success-

    story/partnership-end-gender-based-violence

    11https://www.sida.se/globalassets/global/cou

    ntries-and-regions/africa/rwanda/d402331a.pdf

    “Abakunda amahoro bagomba kwiga kwitegura uko bikwiye nk’uko abakunda intambara babigenza”

    -Martin Luther King Jr.

    http://www.rw.one.un.org/press-center/success-story/partnership-end-gender-based-violencehttp://www.rw.one.un.org/press-center/success-story/partnership-end-gender-based-violence

  • 12

    INGAMBA KU BURINGANIRE N’UBWUZUZANYE: PNUD RWANDA (2018-2021)

    Kubera iyi mpamvu, PNUD Rwanda

    ishyigikira uburinganire n’ubwuzuzanye mu

    buryo bubiri. Icya mbere ni uko PNUD

    ishyigikiye amategeko n’amabwiriza arebana

    hagamijwe kongerera abagore ubushobozi.

    Ikindi ni uko ibirebana n’uburinganire

    n’ubwuzuzanye bigomba gushyirwa muri

    gahunda zose za PNUD.

    Uko byifashe mu biro bya PNUD mu

    Rwanda

    Mu mwaka wa 2017, Ibiro bya PNUD mu

    Rwanda byahawe igihembo cyiswe “Gold

    Seal Certification” kubera akazi gakomeye

    yakoze mu birebana n’uburinganire

    n’ubwuzuzanye no kongerera abagore

    ubushobozi. Muri gahunda-ngamba ibiro

    bya PNUD mu Rwanda byakoze, harimo

    kongera imbaraga mu kazi karebana no

    kwita ku buringanire. Muri iki gihe PNUD

    Rwanda ni imwe mu zikorera mu bihugu

    umunani 15 ku isi hose yabonye iryo shimwe.

    Iki gihembo kirerekana ubumenyi abakozi

    bayo bafite mu birebana n’ uburinganire

    n’ubwuzuzanye, ubushobozi bafite bwo

    gutuma ayo mahame asakara ahandi

    babinyujije mu bikorwa no mu mishinga

    inyuranye, ndetse no kuba bahora biteguye

    kuba bafatanya n’abandi kugira ngo ayo

    mahame yimakazwe kurushaho. Ibiro bya

    PNUD mu Rwanda ubu birihatira kureba ko

    byakora ibisabwa byose kugira ngo icyo

    gihembo bakigumane banatanga serivisi

    iboneye ari nako bafasha abafatanyabikorwa

    ba PNUD mu guteza imbere ihame

    ry’uburinganire n’ubwuzuzanye no

    gushyikira ubushobozi bw’abagore.

    Ku birebana n’uburinganire ku kazi mu biro

    bya PNUD mu Rwanda, ibyo byarangije

    kugerwaho mu bakozi bayo. Urebye uko

    imiterere y’akazi yari iteye mu 2018, abagore

    mu kazi bari 49% (26/53) ariko ku rwego

    rw’inzego zo hejuru ari 50% (1/2). Ibi biikaba

    bigaragaza ko ibintu byari byaranogejwe

    neza ugereranije na 2017, aho abagore muri

    PNUD mu Rwanda bari 47%. Ahakiri ikibazo

    ni uburinganire mu bashoferi muri PNUD,

    aho abagore ari 20% (1/5) gusa.

    Kuba imibare ingana ku nzego zose ni ikintu

    cy’ingenzi cyane muri PNUD. Ariko uretse

    kubona ko abagore bagaragara muri iyo

    mirimo gusa, ni ikintu cy’ingenzi ko abagore

    bumva bisanzuye, bakavuga ibintu uko

    babibona kandi na none ni byiza ko bategwa

    amatwi. Abayobozi bakuru muri PNUD

    Rwanda basabwa gufatanya n’abandi

    bagasaba abagore ko batanga ibitekerezo

    byabo kandi bagahabwa umwanya uboneye

    mu nama zitegurwa.

    Byongeye kandi, abayobozi bose bagomba

    kwerekana mu mihigo yabo (PMDs) ya

    2017/2018 ibyo bagezeho mu birebana

    n’uburinganire n’ubwuzuzanye, bagaragaza

    uko binjije mu bikorwa byabo ibireba n’ayo

    mahame. Abakozi bahabwa amahugurwa ku

    kwimakaza ubwuzuzanye n’uburinganire

    kandi bakamenyeshwa neza impamvu ibi ari

    ingenzi. Hari abakozi bagomba gushyira mu

    mihigo yabo ibyo bagomba kuzakora mu

    birebana n’uburinganire n’ubwuzuzanye.

    Ariko bigomba kumvikana ko gucengerwa

    n’aya mahame y’uburinganire bitumvikana

    kimwe ku bakozi bose kuko bamwe

    batabisobanukiwe neza. Ibiro bya PNUD

    bisobanukiwe neza ko abakozi bagomba

    kongererwa ubushobozi kuri uru rwego

    kugira ngo babyumve byose uko byakabaye

    noneho babafashe kubyinjiza neza mu kazi

    kabo ka buri munsi.

  • 13

    INGAMBA KU BURINGANIRE N’UBWUZUZANYE: PNUD RWANDA (2018-2021)

    II. Ingamba zafashwe

    Ingamba za PNUD mu rwego

    rw’uburinganire n’ubwuzuzanye (2018-2021)

    zafashwe ku gihe kiboneye mu mateka. Iyo

    witegereje imbogamizi zigenda ziza

    zikabangamira abantu n’ubundi

    batishoboye, ibyo byatumye hari gahunda

    zagiye zivuka nka “MeToo”- nange-,

    “TimesUp”- birangirire aha-, ndetse n’izi

    gahunda zisa nazo 16, zose zerekana

    ubushake bwa politiki ku gukemura ibibazo

    bitsikamira abagore n’abakobwa no

    kubongerera ubushobozi bavukijwe igihe

    kinini.

    Amatsinda anyuranye y’abagore hirya no

    hino ku isi yarahagurutse arwanya ihohotera

    rishingiye ku gitsina cyane cyane ibirebana

    n’ukwibasirwa bitewe n’igitsina ufite

    cyangwa gufatwa ku ngufu bikozwe

    n’abagabo bagufiteho ubushobozi

    butandukanye., 16

    Ingamba za PNUD mu rwego

    rw’uburinganire n’ubwuzuzanye (2018-2021)

    ni igisubizo ku ntego ndetse no ku byifuzo

    bikubiye muri gahunda-ngamba yavuzwe

    haruguru. Ni igisubizo kandi ku ngingo ya 6,

    ‘Signature solution 6’, yerekana imbogamizi

    z’ibanze zibangamira ihame ry’uburinganire

    n’ubwuzuzanye.

    Mbere ya byose izi ngamba zigamije gufasha

    ibiro bya PNUD mu Rwanda gushaka

    imbaraga n’icyerekezo gishya muri gahunda

    zayo zirebana n’uburinganire

    n’ubwuzuzanye mu Rwanda. PNUD Rwanda

    yemera nta gushidikanya ko hagomba

    kubaho uburinganire bw’abantu bose

    nk’uburenganzira bw’ibanze. Bikumvikana

    neza ko uburinganire n’ubwuzuzanye ari

    bwo buryo gusa bwo kunoza uko abagabo

    n’abagore; abakobwa n’abahungu

    babayeho. Igishyizwe imbere mu mirimo

    yacu ya buri munsi, ni uko tugomba guhora

    twibuka ko dukorera abantu nyakuri, bafite

    imiryango kandi bafite ikizere cy’ubuzima

    ndetse biyumvamo agaciro baremanywe.

    Mu rwego rwo gutekereza no gushyigikira

    iterambere ry’ikiremwa muntu, iyi nyandiko

    iratwereka intego enye (4) zirebana

    n’uburinganire n’ubwuzuzanye zikaba ari zo

    zigomba kuranga ibikorwa by’iterambere

    PNUD ikorera mu Rwanda.

    Intego z’uburinganire

    Izo ntego zatoranyijwe na PNUD mu Rwanda mu

    rwego rwo gukomeza guteza imbere

    uburinganire hagati y’umugore n’umugabo:

    Intego Intego ya PNUD mu Rwanda ni ukubona mbere ya byose ko uburinganire ari uburenganzira bw’ibanze kuri bose.

    Ibiro bya PNUD mu Rwanda bizashyiraho gahunda zishyigikira iterambere ry’abanyarwanda bose harebwe neza kurushaho ko ntawe usigaye inyuma.

    Mu mishinga yose igamije iterambere, ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye rizashimangirwa ku buryo ibibazo n’ubuzima byihariye by’abari n’abagore, iby’abana b’abahungu n’abagabo byitabwaho kandi bigakemuka.

  • 14

    INGAMBA KU BURINGANIRE N’UBWUZUZANYE: PNUD RWANDA (2018-2021)

    Intego ya 1. Buri porogarame igomba

    kubahuriza uburinganire hagati y’abagabo

    n’abagore, kongerera ubushobozi abagore

    batibagiwe porogarame zo guhangana

    n’ibiza.

    Intego ya 2. Gushyira imbaraga muri

    gahunda zita ku mbogamizi zigaragarira mu

    nzego hagamijwe kongererera abagore

    ubushobozi mu bukungu.

    Intego ya 3. Kuzamura imyumvire rusange

    y’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye

    bibanda cyane ku musaruro bitanga mu

    nzwgo zitandukanye.

    Intego ya 4. Gushyira imbaraga nyinshi mu

    gukangurira abagabo n’abahungu gushyigikira

    ibikorwa n’ubuvugizi ku bwuzuzanye

    n’uburinganire hitabwa cyane cyane ku kurwanya

    ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    Imbogamizi n’ingamba zafashwe

    PNUD mu Rwanda ibona ko hari inzitizi nyinshi

    zishobora kubangamira ishyirwa mu bikorwa

    ry’ingamba zigamije guteza imbere uburinganire

    n’intego twavuze haruguru. Izi mbogamizi

    zikurikira zo zigomba kwitabwaho

    by’umwihariko:

    Imbogamizi 1a: Imbogamizi mu kumvikana

    n’abafatanyabikorwa ishyirwa mu bikorwa rya

    gahunda, aho bamwe nta bushobozi buhagije

    bwo gukurikiza ihame ry’uburinganire

    n’ubwuzuzanye mu mishanga bayobora cg

    porogarame zabo.

    Ingamba 1b: Guha ubufasha bwa tekiniki

    abafatanyabikorwa bafite ingorane zo kubahiriza

    ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu

    mirimo bakora. Kuvugurura imikoranire n’inzego

    zidateza imbere ihame ry’uburinganire

    n’ubwuzuzanye mu bikorwa byabo.

    Imbogamizi ya 2a: Intege nke mu gukusanya

    amakuru ku ihame ry’uburinganire

    n’ubwuzuzanye ku buryo buhoraho kandi

    bukozwe bya kinyamuga.

    Ingamba ya 2b: Gukora ku buryo abakozi n’ibigo

    bishinzwe gukusanya amakuru ku ihame

    ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bumva

    inshingano zabo zo kubona amakuru yizewe.

    byaba ngombwa, Iyo ayo makuru adahari, ni

    byiza gutera inkunga icyo gikorwa cyo gukusanya

    amakuru mashya cyangwa gukora ubuvugizi

    kugira ngo abafatanyabikorwa bashyireho

    uburyo n’ibikoresho byo gukusanya amakuru.

    Imbogamizi ya 3a: Kuba hari bamwe mu bakozi

    ba PNUD Rwanda batarumva neza bihagije

    iyubahirizwa ry’ ihame ry’uburinganire

    n’ubwuzuzanye, bituma imishinga yose

    itubahiriza iryo hame ku buryo bumwe.

    Ingamba ya 3b: Gutegura amahugurwa rimwe

    cyangwa kabiri mu mwaka ku iyubahirizwa

    ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu

    kigo no kureba umusaruro bitanga ku bakozi

    bose ba PNUD.

    Imbogamizi ya 4a: Ubushobozi buke butuma

    hadashyirwaho umukozi ushinzwe iyubahirizwa

    Umudugudu wa Rwinkuba: Wubatswe mu 2016 na REMA ku nkunga ya PNUD mu kubungabunga ibidukikije n’iterambere ritangiza ibidukikije © Alice Kayibanda

  • 15

    INGAMBA KU BURINGANIRE N’UBWUZUZANYE: PNUD RWANDA (2018-2021)

    ry’uburinganire mu bakozi (impuguke mu

    buringanire n’ubwuzuzanye)12 cyangwa

    hadategurwa amahugurwa ku buringanire

    n’ubwuzuzanye.

    Ingamba ya 4b: Kureba uburyo budahenze

    bwakoreshwa mu kongera ubumenyi. Guha

    abakozi amahugurwa hifashishijwe

    imfashanyigisho zisanzwe zihari. Guha

    amahugurwa umukozi umwe cyangwa babiri

    kugira ngo bashingwe by’umwihariko

    uburinganire n’ubuwuzuzanye ku kazi.

    Kubishinga by’umwihariko abimenyereza

    umwuga bize ibijyanye no gusesengura

    iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire

    n’ubwuzuzanye.

    Imbogamizi ya 5a: Kubura amafaranga

    bishobora kubangamira ishakishwa n’itangazwa

    ry’amakuru ku bikorwa bya PNUD mu Rwanda ku

    iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire

    n’ubwuzuzanye.

    Ingamba ya 5b: Implement a policy whereby

    each unit is responsible for working with the

    Politiki yo gushyira mu bikorwa ihame

    ry’uburinganire n’ubwuzuzanye aho buri

    gashami gakorana n’abashinzwe itumanaho

    kugira ngo bakore inkuru n’ubundi butumwa

    buvuga ku byagezweho mu kubahiriza iryo

    hame.

    Imbogamizi ya 6a: PNUD Rwada ifite gahunda

    nkeya zibanda ku ruhare n’inshingano

    by’umugabo mu guteza imbere uburinganire

    n’ubwuzuzanye.

    Ingamba ya 6b: Mu bikorwa byose bijyanye

    n’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye

    bagomba kwibanda ku kamaro k’ibikorwa

    12As of now, the office relies on Junior Professional Consultants under the UNDP/UNAC partnership.

    n’abagabo bigira ku ihame ry’uburinganire ku

    bagore. Kongera ubukangurambaga bugaragaza

    ko kudaha umugore ubushobozi bimusubiza hasi

    kandi bikamubuza kureshya n’umugabo.

    Kurushaho gusobanurira abagabo ko hari

    amabwiriza amwe n’amwe ashobora

    gutsikamira abagabo. Gushyigikira

    ubukangurambaga bw’ishami ry’umuryango

    w’abibumbye ryita ku bagore bwiswe “HeforSh”

    Imbogamizi ya 7a: Ubumenyi butangwa

    n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku

    bagore ntibukoreshwa uko bikwiye kandi ubona

    n’imikoranire n’utundi dushami twa PNUD mu

    bijyanye n’uburinganire hagati y’umugore

    n’umugabo idahagije

    Ingamba ya 7b: Kongera kuzamura imikoranire

    iri hagati ya PNUD n’ishami ry’umuryango

    w’abibumbye ryita ku bagore. Gutumira imboni

    y’ishami ry’umuryango w’abibumye ryita ku

    bagore n’uhagarariye buri gashami mu nama ku

    ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye muri

    PNUD. Gushyiraho uburyo bushya

    bw’imikoranire hagati y’abafatanyabikorwa.

    Imbogamizi ya 8a: Nubwo hari byinshi

    byagezweho mu buringanire bw’ibitsina byombi

    muri PNUD Rwanda, bishoboka ko haba hakiri

    inzitizi mu ku bijyanye n’uko abagore bagira

    Intego ya 1

    Gukora ku buryo gahunda zose zubahiriza uburinganire n’ubwuzuzanye ndetse zikanongerera ubushobozi abagore , harimo na gahunda zirebana n’imicungire y’ibiza bikomoka ku bidukikije no kubishakira ibisubizo.

  • 16

    INGAMBA KU BURINGANIRE N’UBWUZUZANYE: PNUD RWANDA (2018-2021)

    uruhare ku buryo bungana n’ubw’abagabo mu

    kazi.

    Ingamba 8b: Gushishikariza abakozi n’ubuyobozi

    bukuru (abagabo n’abagore) kuganira ku nzitizi

    mu kugira uruhare rungana hagati y’abagore

    n’abagabo no gushakira hamwe ibisubizo.

    III. Intego ya 1: Gushyira uburinganire hagati

    y’abagore n’abagabo muri gahunda zose

    Mu rwego rwo gushyira uburinganire hagati

    y’abagore n’abagabo ku buryo busesuye mu kazi ka

    PNUD ndetse no kugera ku ntego zisobanuye mu

    ngamba z’ikigo, gushyira uburinganire hagati

    y’abagore n’abagabo muri gahunda zose bigomba

    gushyirwa mu bikorwa ku rwego rwa buri gahunda.

    Gahunda zishyira mu bikorwa neza uburinganire

    hagati y’abagabo n’abagore ziha agaciro,

    zigakurikirana kandi zigakusanya amakuru ku bibazo

    bifitanye isano n’uburinganire hagati y’abagore

    n’abagabo muri iryo shyirwa mu bikorwa.

    Ikindi kiyongera ku bwiyemeze bwa PNUD mu

    Rwanda mu gushyira uburinganire hagati y’abagore

    n’abagabo muri gahunda zose, ni uko intego ya mbere

    igaragaza akamaro ko kongera ingufu mu kwita kuri

    gahunda zita ku micungire y'ibidukikije no kubonera

    ibisubizo ibiza bikomoka ku bidukikije. Igisubizo cya 6

    kigaragaza akamaro ko kunoza ingamba zifitanye

    isano n’uburinganire hagati y’abagore n’abagabo

    igihe hari ibibazo. Kongera ingufu mu guhangana

    n’ibibazo byagaragaye nk'imwe mu ngamba yo

    gushakira ibisubizo ibibazo by'ingenzi byavuzwe

    haruguru.

  • 17

    INGAMBA KU BURINGANIRE N’UBWUZUZANYE: PNUD RWANDA (2018-2021)

    Hashingiwe ku nyandiko ya gahunda ya PNUD

    mu Rwanda, 19 u Rwanda rushobora kwibasirwa

    cyane n’ibiza bituruka ku bidukikije. Muri byo

    harimo inkangu, imyuzure n’inkuba mu bice

    by’Uburengerazuba hamwe n’izuba ryinshi mu

    bice by’uburasirazuba. Mu rwego rw’imicungire

    y’ibiza bituruka ku bidukikije, ni ngombwa

    gushakira umuti ibibazo byihariye by’abagore.

    Mu gihe k’ibiza, abagore bahura n’ibibazo byinshi

    bitewe n’ibintu byinshi bifitanye isano n’igitsina

    cy’umuntu.13,14 Icya mbere ni uko ihohoterwa

    rishingiye ku kubabaza umubiri no ku gitsina ryibasira

    abagore cyane mu gihe cy'amakimbirane n'ibiza.

    Ikindi ni uko abagore hari ibindi bakenera harimo

    n’imiti, ibyerekeranye no kujya mu mihango, gutwita

    cyangwa konsa. Icya gatatu ni uko abagore ari bo

    muri rusange bita mbere na mbere ku bana bato,

    urubyiruko, abasaza n’abakecuru hamwe n’abafite

    ubumuga, bityo ubushobozi bwabo bwo guhunga

    ikiza vuba bukagabanuka. Icya kane ni uko

    imibereho y’abagore ishobora gutuma

    13http://blogs.worldbank.org/sustainablecities/why-engaging-women-and-children-disaster-risk-management-matters-and-how-it-makes-difference

    batamenya ikiza cyugarije cyangwa ntitume

    bafata icyemezo cyo guhunga.

    14https://www.ifrc.org/Global/Documents/Secretariat/201511/1297700_GBV_in_Disasters_EN_LR2.pdf

    Hillside Hope Abafite ubumuga bwo kutabona bahura n’inzitizi zitandukanye mu buzima bitewe n’uko ubwo bumuga bufatwa muri sosiyete ugasanga abantu batitabwaho hashingiwe ku miterere yabo. Izo nzitizi harimo kudahabwa uburezi, akazi n’ibindi nko gutura no kurya. Muri Kamena 2017, Hillside Hope na PNUD Rwanda basinye amasezerano y’inkunga ya Blessing igenewe abafite ubumuga bwo kutabona. Iyo nkunga yari igenewe guhugura abarima kugira ngo abana bafite ubumuga bwo kutabona badasigazwa inyuma. BSVI ifite abanyeshuri 16, abarimu 3 n’umuntu umwe wita ku banyeshuri. Iryo shuri rigamije guha ubushobozi abana bafite ubumuga bwo kutabona binyuze mu kubigisha. Ibyi bigamije gufasha abo banyeshuri kugira ubushobozi bwo kwibeshaho mu buzima kandi ntihagire usigara inyuma mu iterambere rirambye.

    Wari uziko… Itandukaniro ry’imiterere y’umubiri hamwe

    n’amahame y’uburinganire n’ubwuzuzanye

    hagati y’abagore n’abagabo bishobora

    gutuma bamwe barokoka cyangwa

    ntibarokoke mu gihe k’ibiza.

    Abagore bishwe na tsunami yabaye muri 2004 bari bakubye inshuro enye abagabo muri Indoneziya, Sri Lanka, n’Ubuhindi. Ibi byatewe ahanini n’uko abagore bashishikazwaga no kwita ku bari bafite ibibazo kurusha abandi, n’uko abagabo bari barigishijwe koga no kurira ibiti bakiri bato, mu gihe abagore batabyigishijwe.

  • 18

    INGAMBA KU BURINGANIRE N’UBWUZUZANYE: PNUD RWANDA (2018-2021)

    Ni ngombwa kandi kumenya ko abagabo bahawe

    akato bahura n’ibibazo byinshi mu gihe k’ibiza.

    Nk’urugero, abagabo bafite ubumuga bwo mu

    mutwe n’ubw’ingingo cyangwa abahungu bato

    bashobora guhura n’ingorane nyinshi mu gihe

    k’ibiza bituruka ku bidukikije. Ikindi ni uko

    Abanyarwanda b’abakene n’ababa mu cyaro

    bashobora guhura n’ibibazo byinshi. 22 Ku bw’iyo

    mpamvu, gahunda n’ibikorwa by’imicungire

    y’ibiza bigomba kubitaho.

    Ingamba

    Mu rwego rwo kugera ku ntego zigize intego

    rusange, ibiro byo mu gihugu bigomba gukora

    ibikorwa bikurikira bifitanye isano na gahunda:

    1. Gukomeza kugenzura ko ibibazo bigaragara

    byerekeye uburinganire n’ubwuzuzanye

    bijyanye n’ibisabwa n’amahame ariho mu

    byerekeye uburinganire n’ubwuzuzanye.

    2. Kugena ingengo y’imari ihagije mu gutegura,

    gushyira mu bikorwa no kubika amakuru

    ajyanye n’ibikorwa byerekeye uburinganire

    n’ubwuzuzanye.

    3. Kongera ubukangurambaga ku kamaro ko

    gukusanya amakuru hashingiwe ku

    kugaragaza abagore n’abagabo no gushyira

    mu bice ibipimo bihari.

    4. Gutegura gahunda zibanda ku bibazo

    bitandukanye bifite aho bihurira n’ihame

    ry’uburinganire n’ubwuzuzanye (nk’urugero

    abana b’abakobwa cyangwa abagore bafite

    ubumuga).

    5. Kongera imbaraga mu gushyira mu bikorwa

    gahunda zigaragaza uruhare rw’abahungu

    n’abagabo mu bikorwa by’uburinganire

    hagati y’abagore n’abagabo.

    6. Gutanga amahugurwa ahagije avuga ku

    ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ku

    bayobozi ba za gahunda.

    7. Kongerera imbaraga imboni z’iyubahirizwa

    ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye

    kugira ngo barusheho gukorana umuhate

    n’imbaraga

    8. Kongerera ingufu mu bya tekiniki abakozi bo

    mu gihugu kugira ngo bashobore gusuzuma

    ingorane zishobora kubaho no gushyiraho

    gahunda ihamye yo guhangana n’ibiza

    bishobora kubaho n’ubutabazi bushingiye ku

    ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati

    y’abagore n’abagabo.

    9. Kurushaho kugira amakuru y’iteganyagihe

    yuzuye kandi abonekera igihe.

    10. Kongerera ingufu ishyirwa mu bikorwa

    ry’amabwiriza yerekeye ibidukikije no

    kurushaho kwita ku bibazo byerekeye

    ibidukikije mu nzego z’ubukungu.

    Mu gushyira mu bikorwa intego ya mbere,

    gahunda zose z’ibiro byo mu gihugu zizakora ku

    buryo zishyira muri gahunda zose ibibazo

    by’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati

    y’abagore n’abagabo mu buryo bukwiye, bita ku

    buryo bw’umwihariko ku micungire y’ibiza

    bituruka ku bidukikije.

    IV. Intego ya 2: Imbogamizi zituruka ku

    miterere y’inzego

    Intego ya 2 yibanda ku ruhare rwa PNUD

    nk’umufatanyabikorwa uteganya hakiri kare

    impinduka nziza atari umuryango wibanda ku

    gufasha mu bihe by’ibiza. Muri uko gufata

    inshingano yo guteganya, ibiro bya PNUD mu

    Rwanda bifite amahirwe yo kuba byashyiraho

    ubundi buryo bwo gutekereza ku bibazo bihari

    no kubishakira umuti.

    Zimwe mu ngamba zafashwe n’uyu muryango

    ziri ku rutonde rugaragaraho igisubizo nimero 6

    kiriho umukono cyemejwe nk’imbaraga

    Intego ya 2

    Gushyira ingufu muri gahunda zishakira ibisubizo imbogamizi zituruka ku miterere

    y’inzego zibangamira ubushobozi, mu by’ubukungu ku bagore.

  • 19

    INGAMBA KU BURINGANIRE N’UBWUZUZANYE: PNUD RWANDA (2018-2021)

    zizafasha kubahiriza ihame ry’uburinganire

    hagati y’abagore n’abagabo. Mu gisubizo cya 6

    cyemejwe, hitawe ku ivanwaho ry’imbogamizi

    zituruka ku miterere y’inzego zituma abagore

    batagera ku kigero cyo hejuru cy’ubukungu

    gishoboka. Ikindi ni uko inyandiko ya gahunda

    y’igihugu ivuga ko PNUD yita by’umwihariko ku

    ngamba z’umurimo ukorwa n’abagore. Icya

    nyuma ni uko kongera amahirwe ubukungu

    bw’abagore ari imwe mu ntego eshatu

    zisobanurwa na Perezida Kagame mu

    bukangurambaga bwiswe «He for She».23

    Hari imbogamizi zitandukanye zituruka ku

    miterere y’inzego zibangamira iterambere

    ry’abagore mu bukungu. Ingamba zerekeye

    politiki n’amategeko ndetse n’imikorere mu bigo

    no muri sosiyete zishobora kugira uruhare mu

    gukomeza kwimakaza ubusumbane mu bukungu

    hagati y’abagore n’abagabo. PNUD Rwanda yita

    ku mbogamizi zibangamira cyane iterambere

    ry’abagore mu bukungu: kuba abagore bakiri

    bake mu mirimo itandukanye kandi

    n’umushahara no kudafatwa kimwe mu

    mushara.

    Hari ibintu by’ingenzi byinshi bigomba

    kwitabwaho mu gihe cyo kuganira ku mbogamizi

    zituruka ku miterere y’inzego mu kongerera

    ubushobozi abagore mu bukungu. Icya mbere ni

    uko mu Rwanda umubare w’abagore badafite

    akazi uri hejuru (17.5%) ugereranyije

    n’uw’abagabo (16.1%).

    Icya kabiri ni uko ihezwa mu mirimo imwe

    n’imwe riri hejuru mu Rwanda, aho igice kinini

    cy’abagore gikora mu buhinzi mu gihe abagabo

    bari cyane mu nzego z’inganda n’indi mirimo. 24

    Ikindi ni uko ishami rishinzwe imiyoborere muri

    PNUD rivuga ko umubare w’abagore badafite

    akazi kazwi n’urwego rw’umurimo uyingayinga

    inshuro ebyiri ugereranyije n’abagabo.

    N’iyo kandi abagore babonye akazi kemewe

    n’amategeko, bahembwa amafaranga make

    ugereranyije n’abagabo kandi akazi bakora ari

    kamwe. Iki kibazo cy’imihembere itandukanye

    ku bagabo n’abagore mu Rwanda kiri ku rwego

    rwo hejuru ugereranyije n’ikigereranyo cyo ku

    rwego rw’isi, aho ari 27% (ugereranyije na 23%).

    Ibi bisobanura ko abagore bakora mu Rwanda

    babona ikigereranyo cya 27% munsi y’icyo

    abagabo babona (ibice 73 ku ijana kuri buri

    dolari).

    Imbogamizi zituruka ku muco n’amategeko na zo

    zatumye inguzanyo abagore bahabwa

    n’amabanki ndetse n’ibigo by’imari iciriritse

    zigabanuka, bikanatuma n’ubundi buryo

    bwabinjiriza amafaranga na bwo buba buke. Izi

    mbogamizi zituma abagore bakomeza gukora

    imirimo gakondo ndetse zigatuma bakomeza

    kuba imbata y’ubukene no gutungwa n’abandi. 25

    Hashingiwe kuri izo mpamvu, PNUD Rwanda

    igamije guteza imbere amahirwe y'ubukungu ku

    Banyarwanda bose, yita cyane ku kongera

    amahirwe y’ibyinjiriza abantu amafaranga no ku

    guhanga imirimo ku bagabo n’abagore, ndetse

    no ku guteza imbere uburinganire hagati

    y’abagore n’abagabo haba aho bakorera

    n’uburyo akazi gakorwamo.

    Muri iki gihe PNUD Rwanda itera inkunga

    gahunda ebyiri z’ingenzi zitanga amahirwe

    menshi yo kongera uburyo bwo guhanga

    imirimo, kongera amafaranga umuntu yinjiza no

    gushyiraho uburyo bumwe akazi gakorwamo ku

    bagore n’abagabo. Izo gahunda zijyanye n’ihame

    ry’uburinganire n’ubwuzuzanye rigomba

    gushyigikirwa no mu rwego rw’abikorera ndetse

    no mu bikorwa byose by’urubyiruko rwibumbiye

    muri “Youth Connekt initiative”.

  • 20

    INGAMBA KU BURINGANIRE N’UBWUZUZANYE: PNUD RWANDA (2018-2021)

    Igikorwa cyo kwimakaza amahame y’uburinganire mu nzego z’imirimo bise “The Gender Equality Seal” cyatangijwe mu Rwanda mu Ugushyingo 2017.

    Abafatanyabikorwa bari Amashami y’umuryango

    w’abibumbye yibumbiye hamwe ONE UN, PNUD na

    UNWOMEN, bafatanyije Urwego rw’Igihugu Rushinzwe

    Kugenzura Iyubahirizwa ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye

    bw’Abagabo n’Abagore mu Iterambere ry’Igihugu (GMO)

    hamwe n’Urugaga rw’Abikorera (PSF). Iki gikorwa kibanda

    ku bintu bitandatu by’ingenzi mu guca ubusumbane hagati

    y’abagore n’abagabo mu bigo by’umurimo: (1) guca

    ihohoterwa rishingiye ku gitsina, (2)

    kwita ku kazi no ku buzima nyuma yako, (3) kugabanya

    ivangura ry’imirimo hashingiwe ku gitsina, (4) guca burundu

    ihozwa ku nkeke rishingiye ku gitsina, (5) kongera uruhare

    rw’abari n’abategarugori mu nzego zifata ibyemezo na (6) gukoresha ihererekanyamakuru kuri bose kandi ridatesha

    agaciro abari n’abategarugori.

    Muri uyu mwaka, ishyirwa mu bikorwa rya gahunda

    y’amahame y’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati

    y’abagore n’abagabo ryashyizwemo ingufu. Ikindi ni uko

    uretse ibigo by’abikorera 36 byagaragaje ko bishyigikiye

    gahunda yo gukurikira amahame y’uburinganire

    n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo mu bigo

    byigenga, ibigo byinshi bya Leta byemeye kugira uruhare

    mu kwimakaza ihame ry’uburinganire mu nzego

    z’umurimo, ku buryo bw’umwihariko Urwego rw’Igihugu

    rw’Iterambere (RDB) na Banki Nkuru y’Igihugu. Minisiteri

    y’Ubucuruzi n’Inganda, Ministeri y’uburinganire

    n’Iterambere ry’umuryango na Minisiteri y’abakozi ba Leta

    n’umurimo nazo zifite uruhare muri iyi gahunda.

    Muri 2012, PNUD yatangije amahugurwa yo guhuza

    urubyiruko (Youth Connekt Boot camp) nk’imwe muri

    gahunda zayo zo kongerera ubushobozi urubyiruko

    n’abagore. Amahugurwa agamije gufasha ba

    rwiyemezamirimo b’urubyiruko kongera amahirwe yo

    kubona ubushobozi mu bijyanye n’imari n’amahugurwa mu

    byerekeye ubucuruzi kugira ngo batangize cyangwa bagure

    ibikorwa byabo by’ubucuruzi no kugira ngo bahange

    imirimo mishya. Kugeza ubu, ba rwiyemezamirimo

    b’urubyiruko 630 barahuguwe. Mu myaka itandatu ishize,

    aba ba rwiyemezamirimo bahanze imirimo igera ku 8309

    y’igihe gito n’ihoraho.

    Rwanda National Police © Alice Kayibanda ku

    PNUD irategenya kongera ahakorerwa amahugurwa

    hagamijwe guhangira urubyiruko imirimo igera ku 2500buri

    mwaka.

    Hashingiwe kuri gahunda yo kwimakaza amahame

    y’uburinganire hagati y’abagore n’abagabo ku kazi,

    umushinga wo guteza imbere amahame y’uburinganire mu

    nzego z’abikorera n’igikorwa cy'amahugurwa yo guhuza

    urubyiruko byatumye habaho ubufatanye hagati ya PNUD,

    andi mashami y’umuryango w’abibumbye, hamwe n’abandi

    n’abafatanyabikorwa bo mu gihugu.

    Duhereye ku byakozwe muri ibi bikorwa byombi,

    twakuramo amasomo menshi ku kazi kari imbere mu

    kongerera ubushobozi abagore mu byerekeye ubukungu

    mu Rwanda.

    Ingamba

    Mu rwego rwo guhangana n’imbogamizi zishingiye ku miterere

    y’inzego z’imirimo hagamijwe gutuma abagore bafatwa neza kandi

    mu buryo bumwe n’abagabo mu mirimo bakora, PNUD Rwanda

    yiyemeje gushyira imbere ibi bikurikira:

    1. Kongera umubare w’abagore bitabira gahunda

    zagenewe kongerera ubushobozi abagore mu

    byerekeye ubukungu.

    2. Guteza imbere uburyo bwiza bwo gutanga akazi (ni

    ukuvuga guhabwa amahirwe angana mu kazi)

    hagamijwe kongera umubare w’abagore bakora no

    kugabanya ihezwa mu kazi.

    3. Gukurikirana umusaruro uva muri gahunda za

    PNUD n’ibikorwa byo gutanga akazi no guteza

    imbere abakobwa n’abagore ndetse no kunoza

    ’uburyo bakoramo akazi (ni ukuvuga amakuru

    agaragaza umubare w’abagore n’uw’abagabo).

    4. Gutegura amahugurwa ku ihame ry’uburinganire

    hagati y'abagore n’abagabo agenewe

    abafatanyabikorwa bashyira mu bikorwa za

    gahunda, ku bagenerwabikorwa n’abandi

    hagamijwe kugaragaza ibibazo biterwa no kuba

    hari imirimo iharirwa abagore indi igaharirwa

    abagabo n’ibibatandukanya bidafite ishingiro.

  • 21

    INGAMBA KU BURINGANIRE N’UBWUZUZANYE: PNUD RWANDA (2018-2021)

    5. Kumenyekanisha ibikorwa na gahunda za PNUD

    mu duce duherereyemo abagore bakiri bato.

    Kwigisha abagenerwabikorwa akamaro ko kongera

    ubwitabire bw’abagore n’abakobwa.

    6. Gushakira ibisubizo imbogamizi zituma abagore

    n’abakobwa batitabira ibikorwa na gahunda

    bigamije kubongerera amahirwe mu byerekeye

    ubukungu.

    o Urugero: gushyiraho ibikoresho

    nkangurambaga byakwerekwa ababyeyi

    babo bigaragaza akamaro ko kongerera

    abagore ubushobozi mu by’ubukungu.

    o Nk’urugero kwemerera abagore kuzana

    impinja n’abana babo bato mu

    mahugurwa.

    • Kugeza intego y’uburinganire hagati y'abagore

    n’abagabo ku bantu bashobora gukora havugwa ku

    bibazo bitandukanye bihuriweho n'abagore n'abagabo.

    Ni ukuvuga kwita ku bibazo byihariye by’abagore

    n’abagabo bafite amateka atandukanye banafite

    amahirwe n’imbogamizi bitandukanye.

    o Gukora amahugurwa ku byiza byo gukoresha

    ubudasa hagati y’abagore n’abagabo,

    harimo n’abantu bakiri bato, abakuze,

    abafite ubumuga n’ibindi byiciro.

    • Kongera ubufatanye no guhanahana ubumenyi hagati

    ya PNUD n’andi mashami y’umuryango w’abibumbye,

    by’umwihariko n’ishami ry’umuryango w’abibumbye

    ryita ku bagore (UN Women) na UNFPA.

    Mu rwego rwo kwita ku kongerera abagore ubushobozi mu

    bijyanye n'ubukungu, PNUD Rwanda igamije kongera ibikorwa

    bigamije kuvanaho inzitizi zituruka ku miterere y’inzego.

    V. Intego ya 3: Ibibazo bihuriweho

    Guteza imbere iterambere kuri bose ni igice cy’ingenzi mu

    nshingano za PNUD. Ariko kugera ku iterambere ridaheza

    bisaba kumva urusobe rw’amasano atandukanye ari hagati

    y’uburinganire hagati y’abagore n’abagabo hamwe n’ibindi

    byitabwaho mu mibereho myiza no mu bukungu. Ku

    bw’ibyo, intego ya 3 y’iyi ngamba iteza imbere uburyo

    bushingiye ku bibazo bihuriweho hagamijwe uburinganire

    hagati y’abagore n’abagabo.

    Muri make, uruhurirane rw’ibintu bitandukanye ni

    ibitekerezo biikoreshwa mu gusuzuma ibihuriweho

    bitandukanye biranga umuntu mu mibereho ye. Mu bibazo

    bihuriweho hazirikanwa ko tudashobora kwiga ku bibazo

    byerekeye uburinganire hagati y’abagore n’abagabo

    bitagendeye hamwe n’ibibazo byerekeye ubwoko,

    ubumuga, imyemerere, kuba umuntu yiyumva nk’umugore

    cyangwa umugabo n’ibindi kubera ko tubona

    ibituranga byose bitandukanye bituranga

    icyarimwe. Ku bw’iyo mpamvu, kumva ku buryo

    bwuzuye ubusumbane hagati y’abagore n’abagabo

    bizita ku ngaruka zitandukanye z’ibintu bituranga

    duhuriyeho atari igitsina gusa.

    Ikindi cy’ingenzi ni uko umuntu agomba kumva

    ko ubusumbane hagati y’abagore n’abagabo

    atari ikibazo cyigwa gitandukanyijwe n’ubundi

    bwoko bw’ubusumbane. Ahubwo ubusumbane

    hagati y’abagore n’abagabo bufitanye isano

    Intego ya 3

    Kongera ubushobozi bwo kumva ku buryo bwuzuye uburinganire hagati y’abagore

    n’abagabo bwita ku ngaruka no ku kamaro k’icyiciro cy’ibibazo bihuriweho.

    Isuzuma ry’ibintu bihuriweho ku mibare y’abazi gusoma no kwandika

    Isuzuma ry’uburinganire hagati y’abagore n’abagabo hashingiwe ku

    mibare y’abazi gusoma no kwandika mu Rwanda rigaragaza ko

    hashobora kuba hari abagore benshi batazi gusoma no kwandika

    ugereranyije n’abagabo (65% ku bagore bazi gusoma, 72% ku bagabo).

    Isuzuma ry’ibintu bihuriweho ku mibare y’abazi gusoma no kwandika

    mu Rwanda rishobora kugereranya umubare w’abagore

    n’uw’abagabo bazi gusoma no kwandika mu cyaro ndetse n’umubare

    w’abagabo n’uw’abagore bazi gusoma batuye mu migi. Iryo suzuma

    ryagaragaje ko igipimo cy’abazi gusoma no kwandika mu migi ikiri

    hejuru(82% ku bagore; 83% ku bagabo) ugereranyije no mu bice

    by’icyaro (61% ku bagore; 70% ku bagabo).

    Iri suzuma rigaragaza ko ugereranyije n’abagabo, abagore bo mu migi

    n’abo mu byaro bazi gusoma no kwandika ari bake. Ariko iri suzuma

    rinagaragaza ko igipimo cy’abagore bo mu migi bazi gusoma no

    kwandika gisumba icy’abagabo bo mu cyaro ho 12%. Ku bw’ibyo,

    gahunda zishingiye ku kongera imibare y’abazi gusoma no kwandika

    zigomba kwita ku bintu byinshi biranga abakorerwaho

    ubushakashatsi, bibiri muri byo bikaba byaba igitsina cy’umuntu n’aho

    atuye, kugira ngo hamenywe neza niba hari icyuho mu iterambere.

  • 22

    INGAMBA KU BURINGANIRE N’UBWUZUZANYE: PNUD RWANDA (2018-2021)

    n’ubundi bwoko bwose bw’ivangura umuntu

    ashobora guhura na ryo. 26

    Nk’urugero, abagore bafite amateka

    atandukanye bashobora guhura n’ibibazo

    by’ubusumbane hagati y’abagore n’abagabo

    kimwe n’ubundi bwoko bw’ubusumbane.

    Nk’urugero, umugore ufite ubumuga bwo

    kutabona ashobora guhura n’ikibazo

    cy’ubusumbane hagati y’abagore n’abagabo

    hiyongereyeho n’ivangura rishingiye ku

    kutabona. Kubera ko ibibazo yagize bidashobora

    kwigwa mu bice bitandukanye, kurwanya

    ubusumbane hagati y’abagore n’abagabo kuri

    uyu mugore bisobanura kuri we no kurwanya

    politiki n’imyumvire biheza abafite ubumuga

    bwo kutabona. Ni ngombwa rero ko PNUD

    Rwanda isuzuma ubusumbane bwose

    bugaragara mu buryo butandukanye.

    PNUD Rwanda yiyemeje kwita ku bihuriweho

    muri gahunda z’iterambere. Amahugurwa

    ahabwa abakozi mu gushyira uburinganire hagati

    y’abagore n’abagabo muri gahunda zose azaba

    arimo ibisobanuro n’ingero by’ibyo abantu

    bahuriyeho. Kwita ku mpinduka za gahunda ku

    bagore no ku bagabo, bizaba ngombwa ko

    abakozi batabona mu buryo bumwe

    uburinganire hagati y’abagore n’abagabo.

    Ahubwo ingaruka zizasuzumwa binyuze mu

    buryo buhuriyeho bwo kubona ibintu bwita ku

    itandukaniro ku byaranze abantu hashingiwe ku

    bindi byaranze umuntu.

    Mu gushaka kugira imyumvire ku bintu

    bihuriweho mu kumva uburinganire hagati

    y’abagore n’abagabo, ingamba ya PNUD ku isi

    yose ya 2018-2023 yakoze ibintu bikurikira

    biranga abantu bifite aho bihuriye

    n’uburinganire hagati y’abagore n’abagabo:

    1. Ubwoko 2. Aho umuntu atuye (nk’urugero mu

    cyaro/mu mugi) 3. Ikiranga umuntu (nk’urugero igitsina cye

    no kuba yiyumva nk’umugore cyangwa umugabo)

    4. Abinjira n’abasohoka mu gihugu/kuba umuntu ari impunzi

    5. Ibara ry’uruhu 6. Idini 7. Uko umuntu ahagaze mu byerekeye

    imibereho n’ubukungu 8. Imyaka 9. Ubumuga (ubwo mu mutwe

    n’ubw’ingingo)

    PNUD Rwanda yatangiye gusuzuma ibyo abantu

    bahuriyeho bijyanye n’imyaka n’ubumuga

    bifitanye isano n’uburinganire hagati y’abagore

    n’abagabo. Ingero zabyo zishobora kuboneka mu

    byo PNUD Rwanda yitaho bishobora

    kugaragarira mu buryo PNUD yita ku murimo

    ukorwa n’urubyiruko binyuze muri gahunda

    yiswe «YouthConnekt» cyangwa gahunda yo

    gufasha abana bafite ubumuga bwo kutabona.

    Ingamba

    Mu rwego rwo kwagura uburyo bwayo bwo

    gushyira ihame ry’uburinganire hagati y’abagore

    n’abagabo muri gahunda zose, PNUD Rwanda

    yiyemeje gukora impinduka zikurikira mu buryo

    bufatika:

    1. Gusaba abayobozi bakuru bose

    kwitabira ibiganiro ku kumva ku buryo

    bwagutse ibibazo byerekeye

    uburinganire hagati y’abagore

    n’abagabo.

    2. Gukora ku buryo ubuyobozi bukuru

    bukangurira abantu kwitabira ibiganiro

    hamwe n’abakozi ku byo abantu

    bahuriyeho no gushyira mu buryo

    busesuye uburinganire hagati y’abagore

    n’abagabo muri gahunda zose.

    3. Kuvugurura amahugurwa ku bakozi

    b’ibiro bya PNUD mu Rwanda hagamijwe

  • 23

    INGAMBA KU BURINGANIRE N’UBWUZUZANYE: PNUD RWANDA (2018-2021)

    gushimangira uburyo bwo kwita ku

    bihuriweho.

    4. Kugaragaza imishinga na gahunda

    birangwa n’ibintu bike bigaragaza

    uburinganire hagati y’abagore n’abagabo

    no gutekereza ku buryo uburinganire

    hagati y’abagore n’abagabo

    bwagaragara mu kibazo nyamukuru

    kigamije gukemurwa.

    5. Guteza imbere ubufatanye n’imikoranire

    hagati ya PNUD n’andi mashami ya ONU

    ndetse n’imiryango Itegamiye kuri Leta

    iharanira uburenganzira bwa muntu.

    6. Gukoresha inama ku bukangurambaga

    ku buringanire hagati y’abagore

    n’abagabo mu nama z’Umuryango

    w’Abibumbye ndetse no hanze

    y’ibikorwa.

    7. Guteza imbere ibyo abantu bahuriyeho

    mu butumwa bwamamaza bya PNUD

    Rwanda.

    Muri ubu buryo bushingiye ku bintu bihuriweho

    mu gushakira umuti ibibazo bitandukanye bigira

    ingaruka ku bikorwa by’iterambere,

    biteganyijwe ko izindi gahunda zizashobora

    gukemura mu buryo bunoze ibibazo bigaragara

    mu buringanire hagati y'abagore n'abagabo

    hananozwa uburyo bwo kwita ku ihame

    ry’uburinganire hagati y'abagore n'abagabo mu

    mishinga inyuranye ya PNUD.

    VI. Intego ya 4: Abahungu n’abagabo

    Intego ya 4 yibanda ku kamaro ko gutuma

    abahungu n’abagabo bagira uruhare mu

    guharanira uburinganire hagati y’abagore

    n’abagabo. Iki gikorwa kandi ntikigamije gusa

    kongera ubushobozi bw’abakobwa n’abagore,

    ahubwo ubu buryo bunafite inyungu nyinshi ku

    bahungu n'abagabo.

    Ingamba ibanziriza iyi y’ibiro bya PNUD mu

    Rwanda ivuga ko u Rwanda ari umuryango uha

    amahirwe menshi abagabo. Uburyo buha

    amahirwe menshi abagabo ni imiterere ya

    sosiyete aho abagabo baba bafite imyanya hafi

    ya yose y’ubuyobozi n’imicungire. Nk’uko

    byaganiweho mu gice kibanziriza iki, hari ibintu

    byinshi biranga umuntu bifite aho bihuriye

    n’igitsina bishobora kongera cyangwa

    kugabanya ububasha bw’umuntu. Muri ubu

    Objective 4

    Kwibanda ku kongera uruhare rw’abagabo

    n’abahungu mu gushyigikira ubuvugizi

    n’igikorwa cy’uburinganire hagati y’abagore

    n’abagabo, by’umwihariko ku byerekeye

    ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

  • 24

    INGAMBA KU BURINGANIRE N’UBWUZUZANYE: PNUD RWANDA (2018-2021)

    buryo, uburyo buha amahirwe menshi abagabo

    ni uburyo buhuriweho n’ibintu byinshi

    budashingiye gusa ku gitsina.

    Bumwe mu buryo bw’ingenzi abahungu

    n’abagabo bagomba kugiramo uruhare ni

    ukuvanaho burundu ihohoterwa rishingiye ku

    gitsina. Ihohoterwa rishingiye ku gitsina

    bisobanura ihohoterwa rikorewa umuntu

    hashingiwe gusa ku myumvire isanzwe y’igitsina

    cye. Muri iri hohoterwa hashyirwamo ibikorwa

    nko gushyingira umuntu utarageza ku myaka

    y’ubukure cyangwa kumushyingira ku ngufu,

    gukoresha uwo mwashakanye imibonano

    mpuzabitsina ku ngufu, gukorera umuntu

    igikorwa kimubabaza umubiri, kwima umuntu

    uburenganzira ku mutungo, kumutuka,

    guhohotera umuntu hashingiwe ku buzima bwe

    bwo mu mutwe, icuruzwa ry’abantu, gukura

    umuntu ho ibice by’imyanya y’igitsina cye,

    gusambanya umuntu ku ngufu no kumwica. 27

    Ikibabaje ni uko ihohoterwa rishingiye ku gitsina

    ryafashwe igihe kinini nk’ikintu gisanzwe mu

    mibanire y’umugabo n’umugore, rigafatwa

    kandi nk’ikibazo cy’umuryango Leta itagombaga

    kwivangamo. 28 Mu bijyanye n’amategeko,

    abahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina

    ntibarinzwe ku buryo buhagije. Muri make,

    hejuru ya kimwe cya kabiri (56%) cy’abarokotse

    ihohoterwa ntibasaba ubufasha aho ari ho hose

    mu gihe 7% gusa bashaka ubufasha buturutse

    muri polisi. 29

    Dusesenguye ihohoterwa rishingiye ku gitsina

    dukoresheje uburyo bureba ibyiciro byose

    by’abaturage, turasanga abagore bose batagira

    ihungabana kimwe. Ikigaragara ni uko umuntu

    ateye bimugira umunyantege nke bityo bikaba

    byamuviramo guhohoterwa. Urugero,

    ibigaragara mu buzima busanzwe nko kuba

    wiyumva ufite igitsina iki n’iki, ufite ubumuga

    cyangwa ukomoka mu bwoko runaka, hamwe

    n’ibituma habaho ihohoterwa nk’ibihe by’ibyago

    biturutse ku biza bishobora kongera ibyago byo

    kuba ihohoterwa ryakwiyongera. Abagabo

    bitwara nk’abagore cyangwa abagore bitwara

    kigabo na bo bashobora gukorerwa ihohoterwa

    rishingiye ku gitsina. 30

    Bitewe n’uko muri rusange abagore bafatwa

    nk’insina ngufi, akenshi ihohoterwa rishingiye ku

    gitsina rikorwa n’abahungu n’abagabo

    bakarikorera abakobwa n’abagore. Ku bw’iyo

    mpamvu, ingamba za PNUD mu Rwanda

    zishingiye ku myumvire ifata ihohoterwa

    rishingiye ku gistina nk’ikibazo abagabo

    bagomba kugira icyabo, aho abahungu

    n’abagabo bagomba gufata iya mbere mu

    kurirwanya bivuye inyuma. Ubukangurambaga

    bwatangijwe n’umuryango w’abibumbye

    bwiswe «HeforShe» bugaragaza akamaro

    k’abahungu n’abagabo mu kuzirikana

    ihohoterwa rikorerwa abagore bagafata iya

    mbere mu kurirwanya. Guca burundu

    ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni kimwe mu

    bintu bitatu Perezida Kagame yiyemeje

    nk’ubikorera ubuvugizi. 31

    Akenshi ihohoterwa rishingiye ku gitsina

    rishobora guturuka ku myemerere y’ibyo

    sosiyete ifata nk’ibintu bisanzwe, imyumvire,

    uko abantu bumva ibintu bashingiye ku muco,

    bakumva ko ari ibisanzwe ko ihohoterwa

    rishingiye ku gitsina ryabera ahantu hose mu

    buzima busanzwe, haba mu rugo, aho umuntu

    atuye n’ahakorerwa akazi. 31

    Kubera ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rihera

    ku kutihanganira ibivugwa ku gitsina iki n’iki

    bitagendeye mu murongo sosiyete yashyizeho,

    bumwe mu buryo bw’ingenzi bwo kurwanya

    ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni ukurwanya

  • 25

    INGAMBA KU BURINGANIRE N’UBWUZUZANYE: PNUD RWANDA (2018-2021)

    ibyo bita inshingano zitwa iz’umugore n’izitwa

    iz’umugabo. Ikindi gikwiye ni ukurwanya guha

    agaciro gake inshingano z’abagore bikunze

    gukorwa kenshi.

    Ingamba

    Ibiro bya PNUD mu Rwanda byagaragaje

    ingamba zikurikira mu gukangurira abahungu

    n’abakobwa kubahiriza ihame ry’uburinganire

    hagati y’abagore n’abagabo, harimo no guca

    burundu ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Kugira

    ngo izo ntego zigerweho, PNUD Rwanda igomba

    kongera ubufatanye hagati y’ibiro byo mu gihugu

    hamwe na Polisi y’igihugu, urwego rw’igihugu

    rushinzwe imfungwa n’abagororwa, urugaga

    bw’ababuranira abandi bo mu gihugu, imiryango

    itegamiye kuri Leta, n’ Ishami ry’Umuryango

    w’abibumbye ryita ku buringanire hagati

    y’abagore n’abagabo, hamwe n’ishami

    ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bagore.

    1. Gukoresha inama n’amahugurwa ku

    myumvire iha abagabo ububasha

    bwinshi (urugero ni inshingano

    z’abagabo n’iz’abagore, uko «abagabo

    nyabagabo» bitwara n’ibindi.).

    2. Gukora igenzura ku bwunganizi mu

    mategeko bukorerwa abakorewe

    ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    Kugaragaza icyuho gihari muri politiki

    cyangwa mu buryo bwo gutanga

    amakuru.

    3. Kwibanda ku gushishikariza abarokotse

    ihohoterwa rishingiye ku gitsina no

    gushaka ubwunganizi mu mategeko.

    4. Gutanga amahugurwa ku bwumvikane

    bwo gukora imibonano mpuzabitsina,

    kwibanda ku ruhare rw’abagabo mu guca

    burundu imibonano mpuzabitsina

    itumvikanyweho neza.

    5. Gukorana n’abafatanyabikorwa babifitiye

    ububasha (nk’urugero polisi n’inkiko)

    kwakira mu buryo rusange kandi binyuze

    mu mucyo mbere na mbere abakorewe

    ihohoterwa.

    6. Ku rwego rw’ibiro byo mu gihugu,

    gushyiraho uburyo bureba bose kandi

    butabogamiye ku gitsina iki n’iki

    bwerekeye ikiruhuko cyo kubyara

    (uburyo buhuriza hamwe ikiruhuko ku

    mugore no ku mugabo wabyaye).

    Hamwe no guteza imbere ubu buryo mu

    bafatanyabikorwa ba PNUD. 33

    7. Gukomeza kwita ku kazi ariko utibagiwe

    imibereho y’abakozi nyuma y’akazi.

    Kwemerera no gushishikariza abakozi

    gukoresha ubundi buryo bwo gukora

    akazi, kugira ngo umuntu ataramburwa

    akazi kandi akomeze kugakora neza,

    cyane cyane ku bakozi b’abagore.

    8. Hari akazi ko kongera umubare

    w’abagore mu myanya yose y'imirimo,

    mu myanya y’ubuyobozi no mu nzego

    zifata ibyemezo. Gukora ku buryo

    ibyifuzo by’abagore byumvwa kandi

    bikubahirizwa, kubera ko guhagararirwa

    byonyine bidahagaje.

    Mu gushyira mu bikorwa intego ya 4, ibiro byo

    mu gihugu bigamije guhuriza hamwe imbaraga

    mu gukora ubukangurambaga mu bahungu no

    mu bagabo ku buringanire hagati y'abagore

    n'abagabo no guca burundu ihohoterwa

    rishingiye ku gitsina.

    VII. Umwanzuro

    Ihame ry’Uburinganire n’ubwuzuzanye hagati

    y’abagore n’abagabo ni uburenganzira bwa

    muntu bw’ibanze bukanaba igipimo cy’ingenzi

    cy’iterambere ry’igihugu. Ishami ry’Umuryango

    w’Abibumbye ritsura Amajyambere (PNUD) mu

    Rwanda ryongeye gushimangira ubushake rifite

    mu guharanira ihame ry’uburinganire

  • 26

    INGAMBA KU BURINGANIRE N’UBWUZUZANYE: PNUD RWANDA (2018-2021)

    n’ubwuzuzanye, uburenganzira n’amahirwe

    amwe ku bagore n’abagabo.

    Izi ngamba zagaragaje intego enye ibiro bya

    PNUD mu Rwanda bizashyiramo imbaraga mu

    myaka itatu iri imbere. Intego ya 1 yagaragaje

    akamaro ko kwita ku ihame ry’uburinganire

    n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo

    muri gahunda zose kugira ngo ziteze imbere ku

    buryo bwuzuye ibisubizo bishingiye ku

    buringanire hagati y’abagore n’abagabo. Ikindi ni

    uko intego ya mbere yibanze ku kongera uburyo

    uburinganire hagati y’abagore n’abagabo

    bushyirwa muri gahunda zo guhangana n’ibiza

    byangiza ibidukikikje.

    Intego ya 2 yavuze ku mbogamizi zituruka ku

    miterere y’inzego ibangamira iterambere

    ry’ubukungu bw’abagore. Aha, ishami rya PNUD

    mu gihugu rigamije gufata ingamba hakiri kare

    zafasha kubona ibisubizo bishya ku mbogamizi

    zerekeye ubukungu zituruka ku miterere

    y’inzego abagore bahura na zo ubu mu Rwanda.

    Intego ya 3 yasobanuye uruhurirane rw’ibintu

    bitandukanye biranga ihame ry’uburinganire

    n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo. Yari

    igamije kongera ubushobozi bw’ishami rya PNUD

    mu gihugu kugira ngo ryibande ku kubona

    uburinganire hagati y’abagore n’abagabo mu

    ndorerwamo y’ibintu byinshi bitandukanye

    hitabwa cyane ku kamaro byatanga. Ku

    byerekeye iyi ntego, ihame ry’uburinganire

    n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo

    bufatwa icya rimwe nk’ikibazo gifite umwihariko

    wacyo ariko kigomba kugaragara mu mishinga

    yose y’iterambere.

    Intego ya 4 yibanze ku kongera ubwitabire

    bw’abahungu n’abagabo mu gukora ubuvugizi

    ku ihame ry’buringanire n’ubwuzuzanye hagati

    y’abagore n’abagabo no kugira ibikorwa bakora.

    Ikigamijwe ni ugushyiraho urubuga abagabo

    bahuriramo kugira ngo bashishikarizwe

    guharanira ihame ry’uburinganire

    n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo

    ndetse rukaba umwanya w’imishinga

    y’iterambere uvuguruza imyumvire ivuga ko

    uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore

    n’abagabo ari «ikibazo cy’abagore».

    Izi ntego zigamije kubera umusemburo abakozi

    ba PNUD mu gihugu, kuyobora ibikorwa byabo

    by’iterambere no kwagura imyumvire bari

    basanzwe bafite ku buringanire hagati y’abagore

    n’abagabo no kongerera ubushobozi abagore.

    Ingamba zihariye kuri buri ntego zitanga uburyo

    bufatika bwo kuzishyira mu bikorwa.

    Mu rwego rwo kugira ngo izo ntego zishyirwe mu

    bikorwa, buri cyiciro cyakoze urutonde

    rw’ingamba zihariye zijyanye na buri ntego.

    Byasabwe ko buri shami riganira n’abakozi baryo

    uko buri shami ryakwiyemeza ibikorwa ryakora

    kuri buri ngamba yihariye.

    Intego twavuze haruguru zirakomeye cyane

    ariko ni umukoro twihaye. Nyamara ibyo

    ntibyagerwaho hatabaye ubufatanye nyabwo

    bw’abakozi b’ibiro byacu mu gihugu ndetse

    n’abafatanyabikorwa bacu. Mu gutangaza izi

    ngamba, turashishikariza abazazisoma

    kwiyemeza gushimangira ihame ry’uburinganire

    n’ubwuzuzanye mu buryo bwose kugira ngo

    twese tubeho turushijeho kwishima, mu mahoro

    no mu buzima bufite agaciro.

    Ibisobanuro by’amagambo

  • 27

    INGAMBA KU BURINGANIRE N’UBWUZUZANYE: PNUD RWANDA (2018-2021)

    Igitsina

    Bisobanura uko umuryango mugari ubona umuntu hashingiwe ku mahirwe umuha n'imibanire ye n'abandi

    bitewe n’uko ari umuhungu/ umugabo cyangwa umukobwa/umugore.

    Uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo

    Bisobanura uburenganzira, inshingano n’amahirwe angana ku bagore no ku bagabo.

    Kwita ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo muri gahunda zose

    Bisobanura igikorwa cyo gusuzuma uko abagore n’abagabo bagira uruhare muri buri gukorwa

    giteganyijwe, harimo amategeko, politiki cyangwa gahunda, mu bice byose by’ubuzima kandi ku byiciro

    byose.

    Kongerera ubushobozi abagore

    Bifitanye isano n’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo, ariko hejuru y’ibyo,

    kongerera ubushobozi abagore bigizwe n’ibintu bitanu: (1) kuba abagore bumva ko bafite agaciro; (2)

    uburenganzira bwabo bwo guhitamo kandi bikozwe na bo ubwabo; (3) uburenganzira bwabo bwo kubona

    amahirwe no kugira imitungo ; (4) uburenganzira bwabo bwo kugira ububasha bwo kugenzura ubuzima

    bwabo bwite, haba imuhira no hanze yaho; (5) n’ubushobozi bwabo bwo kuba bagira icyo bahindura

    icyerekezo cy’impinduka z’imibereho bagashyiraho uburyo burushijeho kuba bwiza bw’imibereho

    n’ubukungu, ku rwego rw’igihugu no ku rwego mpuzamahanga.

    Uburenganzira bw’abagore

    Kugira uruhare rusesuye kandi rungana rw’abagore mu buzima bwerekeye politiki, imbonezamubano,

    ubukungu n’imibereho myiza, ku rwego rw’igihugu, urw’akarere igihugu giherereyemo no ku rwego

    mpuzamahanga, no guca burundu uburyo bwose ivangura rishingiye ku gitsina ryigaragazamo.

  • 28

    INGAMBA KU BURINGANIRE N’UBWUZUZANYE: PNUD RWANDA (2018-2021)

    Umugereka A

    Urutonde rw’amasezerano mpuzamahanga n’andi yo mu karere ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye

    no kongerera ubushobozi abagore nkuko agaragara mu gitabo cy’ingamba zigamije kwita ku ihame

    ry’uburinganire n’ubwuzuzanye muri gahunda zose muri UNDAP (20188-2023).

    1. Itangazo Mpuzamahanga ryerekeye Uburenganzira bwa Muntu

    2. Amasezerano mpuzamahanga ku burenganzira mu mbonezamubano na politiki

    3. Amasezerano Mpuzamahanga yerekeye guca burundu ivangura iryo ari ryo ryose rikorerwa abari

    n’abategarugore

    4. Itangazo ry'ibyemezo byafatiwe ry'I Beijing

    5. Amasezerano mpuzamahanga yerekerekeye ugushyingirwa ku bushake, imyaka mike yo

    gushyingirwa no kwandika ubushyingirwe

    6. Amasezerano mpuzamahanga arengera uburenganzira bw’umugore mu bya politike

    7. Amasezerano mpuzamahanga adahatirwa y’inyongera agamije gukumira, guca no guhana

    icuruzwa ry’abantu, cyane cyane abana n’abagore kandi yuzuza amasezerano mpuzamahanga

    arwanya ibyaha byambukiranya imipaka, umwanzuro w’ishami ry’umuryango w’abibumbye 61/144

    rigamije kurwanya ubucuruzi bukorerwa abagore n’abakobwa.

    8. Amasezerano mpuzamahanga agenga uburenganzira umugore washatse umunyamahanga afite

    ku bwenegihugu.

    9. Itangazo mpuzamahanga ryerekeye guca burundu ihohoterwa iryo ari ryo ryose rikorerwa

    abagore.

    10. Umwanzuro w’Umuryango w’abibumbye 61/144 werekeye kongera imbaraga mu guca burundu

    ihohoterwa iryo ari ryo ryose rikorerwa abagore.

    11. Umwanzuro w’Umuryango w’Abibumbye werekeye guca burundu gufatwa ku ngufu

    n’ihohoterwa iryo ari ryo ryose rikorerwa abagore n’aho rigaragara hose haba mu bihe

    by’amakimbirane n’ibindi bihe bisa na yo.

    12. Amasezerano mpuzamahanga adahatirwa y’inyongera ku masezerano nyafurika ku burenganzira

    bwa muntu avuga ku burenganzira bw’abagore muri Afurika.

    13. Itangazo ry’inama mpuzamahanga ya Kigali ku ruhare rw’inzego z’umutekano mu kurwanya

    ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa yashyiriweho ikigo cyo gukurikirana ishyirwa mu

    bikorwa ryayo kuri uyu mugabane, ubunyamabanga bwacyo buri i Kigali kandi yasinywe n’ibihugu

    20 muri Afurika.

    Hari urutonde rw’amavugurwa yakozwe na Leta y’u Rwanda ku mategeko na politiki nk’uko agaragara

    muri gahunda y’ubufatanye y’Umuryango w’Abibumbye (UNDAP 2018-2023) yo kwita ku ihame

    ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo

    1. Itegeko No. 32/2016 ryo ku 28 Kanama 2016 rigenga abantu n’umuryango, rifite ingingo nyinshi

    zirwanya ivangura rikorerwa abagore.

    2. Itegeko No. 27/2016 ryo ku wa 8 Nyakanga 2017 rigenga imicungire y’umutungo w’abashakanye,

    impano n’izungura rirwanya ivangura rikorerwa abana b’abahungu n’ab’abagabo mu bijyanye

    n’izungura

  • 29

    INGAMBA KU BURINGANIRE N’UBWUZUZANYE: PNUD RWANDA (2018-2021)

    3. Itegeko ngenga No. 12/2013/OL ryo ku wa 12 Nzeri 2013 ryerekeye imari n'umutungo bya

    Leta, rishyiraho ingamba zo gusobanura uko ibintu byakozwe mu bijyanye no kugenera imari

    ikoreshwa mu kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye;

    4. Itegeko ngenga No. 10/20/2013/OL ryo ku wa 11 Nyakanga 2013 rigenga amashyaka ya politiki

    n’abanyapolitiki ribuza ivangura iryo ari ryo ryose ryaba rishingiye ku gitsina, ku bwoko, ku idini

    mu mashyaka ya politiki

    5. Itegeko No. 43/2013 ryo ku wa 16 Kamena 2013 rigenga imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda,

    ribuza ivangura rishingiye ku gitsina rikorwa ku kubona ubutaka

    6. Itegeko ngenga No. 01/2012/OL ryo ku wa 2 Gicurasi 2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko

    ahana, ribuza icuruzwa ry’abana, kubashora mu busambanyi no kubakinisha sinema

    z’urukozasoni

    7. No. 54/2011 ryo ku 14 Ukuboza 2011 ryerekeye uburenganzira bw’umwana n’uburyo bwo

    kumurinda no kumurengera riha ababyeyi bombi inshingano zo kurinda umwana

    8. Itegeko ngenga No. 02/2011/OL ryo ku wa 27 Nyakanga 2011 rigenga imiterere n’imikorere

    y’uburezi, riteganya ko uburezi bw’umuturage butagomba kurangwa n’ivangura iryo ari ryo ryose.

    9. Itegeko No. 27/2010 ryo ku wa 19 Kamena 2010 rigenga amatora riteganya ko nibura 30%

    by’abakandida mu matora y’inteko ishinga amategeko ku rutonde rw’amashyaka baba ari abari

    n’abategarugori.

    10. Gahunda y’igihugu yo kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye (2016-2020)

    11. Gahunda yo gushyira mu bikorwa Itangazo rya Beijing (2012-2017)

    12. Gahunda y’igihugu yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (2011) n’iteganyabikorwa ryayo

    (2011-2016)

    13. Politiki y’igihugu igenga ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye (2010)

    IncamakeIjambo ry’ibanzeI. IntangiriroUko ibintu bihagaze mu gihuguUko byifashe mu biro bya PNUD mu Rwanda

    II. Ingamba zafashweIntego z’uburinganireImbogamizi n’ingamba zafashwe

    III. Intego ya 1: Gushyira uburinganire hagati y’abagore n’abagabo muri gahunda zoseIngamba

    IV. Intego ya 2: Imbogamizi zituruka ku miterere y’inzegoIngamba

    V. Intego ya 3: Ibibazo bihuriwehoIngamba

    VI. Intego ya 4: Abahungu n’abagaboIngamba

    VII. UmwanzuroIbisobanuro by’amagamboUmugereka A