twese hamwe turyoherwe n’ibitabo: inyandiko abarimu ... · 1. kwereka abana igitabo kwereka abana...

19
Twese hamwe turyoherwe n’ibitabo: inyandiko abarimu bifashisha. Joseph Nhan-O’Reilly Byashushanyijwe na Sophie Blackhall

Upload: others

Post on 17-Oct-2020

3 views

Category:

Documents


0 download

TRANSCRIPT

Page 1: Twese hamwe turyoherwe n’ibitabo: inyandiko abarimu ... · 1. Kwereka abana igitabo Kwereka abana igitabo bikorwa hagamijwe kubafasha kwitegura kumva ibirimo. Kwerekana igitabo

Twese hamwe turyoherwe n’ibitabo: inyandiko abarimu bifashisha.

Joseph Nhan-O’Reilly

Byashushanyijwe na Sophie Blackhall

Page 2: Twese hamwe turyoherwe n’ibitabo: inyandiko abarimu ... · 1. Kwereka abana igitabo Kwereka abana igitabo bikorwa hagamijwe kubafasha kwitegura kumva ibirimo. Kwerekana igitabo

Akamaro ko gusoma 4

Uko mu ishuri hagomba kuba hameze 6

Ibitabo by’abana 9

Gukoresha ibitabo mu ishuri 10

Gusomera hamwe 13

Gusoma buri wese ku giti cye 21

Gucunga neza ibitabo 26

Gushyira ibitabo ku murongo no kubitondeka 29

Gufata neza ibitabo 30

Gutuma u Rwanda ruba igihugu cy’abasoma 32

Gahunda y’ibitabo by’abana b’abanyarwanda 34

Gushimira 35

Ibirimo

Iyi nyandiko yateguwe na Gahunda

y’ibitabo by’abana b’abanyarwanda

Intego z’iyi nyandiko ni ugufasha abarimu

b’abanyarwanda kumenya akamaro ko

kwifashisha ibyanditse n’ibitabo, no kungurana

ibitekerezo ku buryo byakoreshwa mu ishuri

hagamijwe kunozwa imyigire y’abanyeshuri.

Inyandiko yitwa‘Gukoresha ibitabo mu ishuri’

itangira itanga ibitekerezo ku buryo abarimu

n’abanyeshuri bashobora kongera ibyanditse

mu mashuri yabo.

Hanyuma iyi nyandiko yibanda by’umwihariko

ku bitabo hagamijwe gufasha abarimu kumenya

amoko y’ibitabo ahari ngo batangire batekereze

uko ibitabo byiza ku bana bikwiye kuba bimeze.

Iyi nyandiko ikomeza ivuga mu buryo bwimbitse

uburyo bubiri bwo gukoresha ibyanditse hamwe

n’abanyeshuri mu ishuri. Ubwo buryo bubiri ni

ugusomera hamwe no gusoma buri wese ku

giti cye.

Ubu buryo bubiri bwashyizweho hagamijwe

kubashishikariza gutekereza ku buryo bushya

bwo gukoresha ibitabo, kugeragereza hamwe

n’abanyeshuri ubu buryo, no kubwunguranaho

ibitekerezo hamwe n’abandi barimu bagenzi

banyu.

Iyi nyandiko isoza itanga ibitekerezo ku

buryo bwabafasha gucunga neza ibitabo,

harimo kumenya kubishyira ku murongo

no kubitondeka ku buryo abana bamenya

kubikoresha mu buryo bunoze.

Iyi nyandiko izahabwa abarimu bose bazitabira

amahugurwa bagenewe na Gahunda y’Ibitabo

by’Abana b’Abanyarwanda, ariko ishobora no

gukoreshwa yo ubwayo n’undi wese.

Twizeye ko izabafasha!

Ibirebana n’iyi nyandiko

Twese hamwe turyoherwe n’ibitabo’ ubu iraboneka no mu Kinyarwanda. Ukeneye gutuma iyawe watwandikira ku

murongo wa email [email protected] cyangwa ugahamagara +250 252 57292

3

Page 3: Twese hamwe turyoherwe n’ibitabo: inyandiko abarimu ... · 1. Kwereka abana igitabo Kwereka abana igitabo bikorwa hagamijwe kubafasha kwitegura kumva ibirimo. Kwerekana igitabo

Kumenya gusoma ni ingenzi

Umuntu uzi gusoma biramworohera kumenya ibyanditswe

mu bitabo, mu binyamakuru no kuri interineti.

Kumenya gusoma ni ngombwa ku bana b’abanyeshuri.

Iyo abana badashoboye kumenya gusoma guhera ku ntangiriro

akenshi baza mu myanya ya nyuma mu ishuri buri mwaka kuko

kumenya gusoma ni ishingiro ryo kunguka ubundi bumenyi.

Kwiga gusoma ni ishingiro ryo gushobora kwiyungura ubumenyi

binyuze mu gusoma.

Nka mwarimu, nuramuka ufashije abanyeshuri bawe kumenya

gusoma bizabagirira akamaro kanini mu gihe bazamara ku ntebe

y’ishuri ndeste no mu buzima bazajyamo muri rusange.

Akamaro ko gusoma

5

Page 4: Twese hamwe turyoherwe n’ibitabo: inyandiko abarimu ... · 1. Kwereka abana igitabo Kwereka abana igitabo bikorwa hagamijwe kubafasha kwitegura kumva ibirimo. Kwerekana igitabo

Iyo abantu babona ibintu byo gusoma

bihagije bibafasha kurushaho

kumenya gusoma.

Ariko mu miryango yo mu bihugu byinshi

by’ Afurika muri rusange, by’umwihariko mu

mashuri, hari ikibazo cyo kutagira ibitabo

n’ibindi bintu byo gusoma.

Abarimu bafite uruhare rukomeye mu gufasha

abanyeshuri kubona ibintu byo gusoma.

Mushobora guhindura ishuri ahantu h’ingenzi ho

gusomera, hari amagambo menshi yanditse kandi

hari ibintu byinshi abanyeshuri bashobora gusoma.

Izi ni zimwe mu ngero z’uko mwabigenza:

• Kora amakarita yawe bwite yanditseho amagambo asobanura ibikoresho biri mu ishuri ryawe nk’intebe n’ameza.

• Kora amakarita yakwifashishwa mu gusoma ashushanyijeho ikintu runaka, hanyuma wandike munsi y’icyo gishushanyo ijambo rigisobanura.

• Kora amashusho ndetse n’imbonerahamwe ubimanike ku nkuta zo mu ishuri ryawe. Buri gihe ujye ubyerekana mu gihe urimo ubisobanurira abanyeshuri.

• Kumanika imikoro y’abanyeshuri bawe ku

nkuta z’ishuri bituma hahinduka ahantu

hanogeye kwigirwa kandi bikereka

abanyeshuri ko ibyo banditse bihabwa

agaciro.

• Ereka abanyeshuri ibintu binyuranye byo

gusoma. Urugero ushobora kubereka

ibaruwa wandikiwe n’inshuti cyangwa indi

nyandiko tuvuge nk’itangazo rya Leta.

• Bereke igitabo wasomye ugire n’icyo

ukibabwiraho ndetse unabasobanurire

impamvu cyagushimishije.

• Hanyuma, shyiraho ahantu hihariye mu ishuri

hagenewe gusoma; aho hantu, n’ubwo haba

ari hatoya, ni ho uzajya ubika ibitabo byo mu

ishuri n’amakarita yifashishwa mu gusoma;

uzabona ko aho hantu ari kimwe mu bigize

ubuzima bw’ishuri.

Gufata umwanya ugategura ibintu byanditse

ukabimanika mu ishuri bizatuma ishuri ryawe

rirushaho kugaragara neza kandi bifashe

abanyeshuri kubona ibyo basoma bitabagoye

hanyuma bitume biga neza.

Uko mu ishuri hakwiye kuba hameze

7

Page 5: Twese hamwe turyoherwe n’ibitabo: inyandiko abarimu ... · 1. Kwereka abana igitabo Kwereka abana igitabo bikorwa hagamijwe kubafasha kwitegura kumva ibirimo. Kwerekana igitabo

Ibitabo by’abana

Kumenya igitabo no kugikoresha,

birimo kumenya kugifata no guhindura

impapuro zikigize ni bimwe mu bintu

bya ngombwa byerekana ko umuntu

asobanukiwe no kumenya gusoma.

Iyo abana bahawe amahirwe yo kubona ibitabo

bibafasha kumenya gusoma.

Amashuri afite uruhare runini mu gufasha abana

kubona ibitabo no kubisangira.

Kugira ngo ibi bigerweho, buri shuri rikwiye

kugira ahantu hagenewe ibitabo abana

bagomba gukoresha.

Si ngombwa kugira ibitabo byinshi cyane kugira

ngo ushobore kugira aho hantu hagenewe

ibitabo.Ibitabo bike bitoranyije neza, cyane

cyane mu myaka yo hasi y’amashuri abanza,

bishobora gutuma umwana amenya akamaro

n’agaciro kadasanzwe ko gusoma.

Amoko y’ibitabo

Kugira ngo abana bumve ko hariho amoko

atandukanye y’ibitabo ni byiza ko mu bitabo

mufite haba harimo ibivuga ibintu bitabayeho

n’ibivuga ibyabayeho cyangwa ibitabo

by’imigani n’ibitari iby’imigani.

Ibitabo byemewe

Ibitabo byose bikoreshwa mu mashuri yo mu

Rwanda bigomba kwemezwa n’Ikigo cy’igihugu

gishinzwe uburezi kizwi kw’izina rya Rwanda

Education Board, mu magambo ahinnye bita

REB. Iki kigo cyemeza ibitabo bikoreshwa kuva

mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatatu no

kuva mu wa kane kugeza mu wa gatandatu, ibi

bigatuma umuntu ashobora kumenya niba ibitabo

afite mu ishuri bikwiranye n’imyaka y’abanyeshuri

ndetse n’urwego rwabo rwo gusoma.

Guhabwa ibitabo ni intangiriro yo kumenya gusoma

Ikintu cy’ingenzi dukwiye kwibuka ni uko abana

bakeneye kubona ibitabo no kubikoresha kugira

ngo bashobore kunguka ubumenyi buzabafasha

gusoma neza.

Nka mwarimu, ufite uruhare runini mu gufasha

abanyeshuri gusoma no kwiga ubinyujije mu

kubagezaho ibitabo mu ishuri kandi bakajya

babikoresha buri munsi bose hamwe cyangwa

buri wese ku giti cye.

9

Page 6: Twese hamwe turyoherwe n’ibitabo: inyandiko abarimu ... · 1. Kwereka abana igitabo Kwereka abana igitabo bikorwa hagamijwe kubafasha kwitegura kumva ibirimo. Kwerekana igitabo

Hari uburyo bworoshye kandi bunoze

bwo gukoresha ibintu byanditse mu

ishuri bikaba intangiriro yo gufasha

abana kubona ibitabo no kwiga

gusoma.

Iyi nyandiko irabagezaho uburyo bubiri

bw’ingenzi mwakwifashisha ari bwo gusomera

hamwe no gusoma buri wese ku giti cye.

Gusomera hamwe ni uburyo mwarimu n’itsinda

ry’abanyeshuri cyangwa se n’ishuri ryose

basoma igitabo bose hamwe.

Ku rundi ruhande, gusoma ku giti cyabo

bivuga ko abanyeshuri bihitiramo ibyo basoma

hanyuma bakaba bashobora kuza gusangiza

abandi ibyo basomye.

Ubu buryo buzabafasha guha abanyeshuri

ibyo bakeneye, munamenye ko hari uburyo

bunyuranye kandi bushimishije bwo gukoresha

ibitabo n’izindi nyandiko.

Guhinduranya uburyo bwo kwigisha bizafasha

abanyeshuri kurushaho kwishimira kwiga no

kugira umwete.

Ushobora gukoresha ubu buryo buri munsi

kandi si ngombwa ko bukoreshwa gusa

mu gihe urimo ‘kwigisha gusoma’; ahubwo

wanabukoresha buri gihe cyose mu isomo iryo

ari ryo ryose urimo kwifashisha ibyanditse.

Nyuma yo gusoma ibirebana n’ubu buryo,

ushobora kwifuza kubwunguranaho ibitekerezo

n’abandi barimu bagenzi bawe, ukababaza niba

barigeze kubukoresha n’uko babubonye.

Icy’ingenzi ariko ni uko wowe ubwawe

uzagerageza ubu buryo ukazajya ubwifashisha

mu myigishirize yawe.

Gukoresha ibitabo mu ishuri

11

Page 7: Twese hamwe turyoherwe n’ibitabo: inyandiko abarimu ... · 1. Kwereka abana igitabo Kwereka abana igitabo bikorwa hagamijwe kubafasha kwitegura kumva ibirimo. Kwerekana igitabo

Gusomera hamwe ni igihe wowe n’itsinda

ry’abanyeshuri cyangwa n’ishuri ryose musoma

igitabo mwese hamwe.

Iyo urimo gukoresha ubu buryo bwo gusomera hamwe usoma

umwandiko mu ijwi riranguruye ku buryo buri munyeshuri, hatitawe

ku bushobozi, agira uruhare mu gusoma kandi agashimishwa

n’amagambo ndetse n’inkuru irimo gusomwa.

Kubera ko ubu buryo buhuriza abana hamwe, butuma abana benshi

babukunda cyane cyane abo mu mashuri yo hasi.

Gusomera hamwe

13

Page 8: Twese hamwe turyoherwe n’ibitabo: inyandiko abarimu ... · 1. Kwereka abana igitabo Kwereka abana igitabo bikorwa hagamijwe kubafasha kwitegura kumva ibirimo. Kwerekana igitabo

Uko isomo ryo gusomera hamwe riteguye:

Isomo ryo gusomera hamwe riteguye neza riba rigizwe n’ibice bine:

1. Kwereka abana igitabo

2. Gusoma igitabo

3. Kuvuga ku byo murimo gusoma

4. Kuzirikana ku isomo

Tugiye kubisobanura.

Gusomera hamwe igitabo bishobora kumara iminota igera kuri

30 buri munsi ariko ku bana bakiri bato byamara iminota 10.

Mbere yo gutangira ubanza kumenya niba abanyeshuri bose

bashobora kubona neza icyo gitabo n’ibicyanditsemo.

Aha ni ho usanga hifashishwa ‘ibitabo binini’.

Gusa niba nta bitabo binini mufite ushobora gukoresha ibitabo

biringaniye bigakorwa mu matsinda matoya y’abanyeshuri ku buryo

buri munyeshuri abona neza amagambo n’amashusho.

Ushobora guhindura ibitabo byo gukoresha mu gusomera hamwe,

ushobora gufata ikindi gitabo kuri buri somo cyangwa ugakoresha

igitabo kimwe inshuro nyinshi. Niba inkuru ivugwamo ishimishije

abanyeshuri bashobora gusaba kongera gukoresha icyo gitabo

bigatuma barushaho kumenyera amagambo arimo n’ibivugwamo.

1. Kwereka abana igitabo

Kwereka abana igitabo bikorwa hagamijwe kubafasha

kwitegura kumva ibirimo.

Kwerekana igitabo ntabwo bigomba gutwara

umwanya munini kandi icyo ukora ni ukubabwira

umutwe w’igitabo, umwanditsi n’umushushanyi.

Ahasigaye mukagira icyo muvuga ku

mashusho agaragara ku gifuniko cy’igitabo,

ukabaza abana icyo batekereza ko

kivugwa mu gitabo bashingiye kuri ayo

mashusho babona inyuma ku gitabo.

15

Page 9: Twese hamwe turyoherwe n’ibitabo: inyandiko abarimu ... · 1. Kwereka abana igitabo Kwereka abana igitabo bikorwa hagamijwe kubafasha kwitegura kumva ibirimo. Kwerekana igitabo

3. Kuvuga ku byo murimo gusoma

Mu gihe murimo gusoma, mushobora kujya

muhagarara gatoya mukaganira ku byo

murimo gusoma.

Ushobora kubaza abanyeshuri ibibazo. Ibi

bibazo biba bifite aho bihuriye n’inkuru irimo

gusomwa. Urugero ushobora kubabaza uti

‘Murakeka ko biriya yakoze yabitewe n’iki?’

cyangwa ‘Murakeka ko amerewe ate?’

Ushobora kubaza ibibazo abanyeshuri

bigamije gufindura ibizakurikiraho, nk’urugero

‘Muratekereza ko agiye gukora iki?’

Ibingibi ariko ntibigomba kubabuza igikorwa

cyanyu cyo gusoma igitabo, ahubwo

biza ari nko kuzuza no kunganira icyo

gikorwa.

Buri gihe ikiba kigamijwe ni ugufasha

abana kumva neza ibirimo gusomwa.

Mushobora no kuganira ku gitabo

murangije kugisoma.

Icyo gihe ubaza abanyeshuri icyo batekereza ku

gitabo, niba bagikunze, cyangwa bakakubwira

umwe mu bavugwa mu gitabo bakunze kurusha

abandi.

Ushobora no guhuza ibivugwa mu gitabo

n’ibyo abana bagiye bahura na byo mu buzima

busanzwe.

Urugero niba hari nk’inkuru irimo igare, wabaza

abana uti: “Mukunda amagare?” cyangwa “Muzi

abantu bafite amagare?”.

2. Gusoma igitabo

Nyuma yo kwerekana igitabo, mushobora noneho gutangira

gusoma. Ku bana bakiri bato ni byiza kwifashisha agakoni

cyangwa urutoki ukagenda werekana buri jambo murimo

gusoma. Ibi bituma abana bakomeza gukurikira

amagambo bakamenya guhuza uburyo yanditse

n’amajwi yumvikana mu gihe murimo kuyasoma.

Ku banyeshuri bakuru si ngombwa kwerekana

buri jambo.

Gusa birashoboka ko wakwerekana ijambo, ikintu

cyangwa ishusho runaka mu rwego rwo gufasha

abana kubyumva neza.

Gukoresha amashusho mu rwego rwo

gufasha abana kuvumbura amagambo

n’ubusobanuro bwayo ni ingenzi muri ubu

buryo bwo gusomera hamwe.

17

Page 10: Twese hamwe turyoherwe n’ibitabo: inyandiko abarimu ... · 1. Kwereka abana igitabo Kwereka abana igitabo bikorwa hagamijwe kubafasha kwitegura kumva ibirimo. Kwerekana igitabo

4. Kuzirikana ku isomo

Iyo isomo rirangiye ni ngombwa kuzirikana ku buryo ryagenze

n’uburyo abana bagize uruhare mu gikorwa cyo gusoma.

Iyo wigisha abana bakiri bato ugenda ubona uburyo bagenda

batera imbere mu kumva imikoreshereze y’amagambo, ukareba

abakomeza gukurikira umwandiko batarangaye, abinjira mu

gikorwa cyo gusoma ku buryo bworoshye n’ababaza ibibazo

bigendanye n’umwandiko.

Iyo wigisha abana bakuru ushobora gukoresha igikorwa cyo

gusomera hamwe ugamije kubafasha kumva neza umwandiko,

amagambo mashya, no kumenya gutandukanya amoko y’ibitabo.

Kuzirikana uko iryo somo ryagenze bigufasha kumenya uko

uzayobora isomo rizakurikiraho.

19

Page 11: Twese hamwe turyoherwe n’ibitabo: inyandiko abarimu ... · 1. Kwereka abana igitabo Kwereka abana igitabo bikorwa hagamijwe kubafasha kwitegura kumva ibirimo. Kwerekana igitabo

Gusoma ku giti cyabo bivuga ko abana bahitamo

bo ubwabo gusoma, ibyo basoma, hanyuma bakaza

gusangiza abandi ibyo basomye.

Hari ibintu bine bisabwa kugira ngo icyo gikorwa cyo gusoma

ku giti cyabo kigende neza. Ibyo ni :

1. Guhitamo ibyo basoma

2. Gushaka ahantu ho gusomera n’igihe cyabyo

3. Kugira icyo bavuga ku byasomwe

4. Kubaka umuco wo gusoma

Gusoma ku giti cyabo

21

Page 12: Twese hamwe turyoherwe n’ibitabo: inyandiko abarimu ... · 1. Kwereka abana igitabo Kwereka abana igitabo bikorwa hagamijwe kubafasha kwitegura kumva ibirimo. Kwerekana igitabo

1. Guhitamo ibyo gusoma

Nka mwarimu, ufite uruhare rukomeye mu guha

abana ibitabo no gukora ibishoboka byose ngo

ubabonere ibintu byo gusoma bihari.

Ibitabo byo mu ishuri ryawe bigomba kubamo

ibisanzwe bimenyerewe n’ibishya, ibivuga

ku bintu bitabayeho n’ibivuga ku byabayeho,

ibitabo byoroshye n’ibitabo bikomeye

kurushaho bigenewe abazobereye mu gusoma.

Hatitawe ku bitabo bihari, ni ngombwa ko

abanyeshuri bahabwa bo ubwabo amahirwe yo

kwihitiramo ibyo basoma.

Mu rwego rwo gufasha abanyeshuri guhitamo

mu bitabo byinshi bihari, ushobora kubirambika

ku mukeka ku buryo babona neza ibifuniko

byabyo.

Ibyo babonye ku gifuniko cy’igitabo bituma

bagira amatsiko yo kugifata kurusha uko

basoma gusa ibyanditse mu mugongo wacyo.

Ushobora no gufasha abanyeshuri guhitamo

ibyo basoma ubashishikariza gutekereza

ku bishobora kuba biri mu gitabo barimo

kwitegereza, gutekereza ku cyo bumva

cyabashimisha mu gitabo ndetse ukaba

wanabareka bagatangira kugisoma kugira

ngo barebe niba kiri ku rwego rwabo.

2. Gushaka ahantu n’igihe byo gusoma

Abanyeshuri bawe bagomba guhabwa

amahirwe yo gusoma ku giti cyabo buri munsi.

Ushobora gushaka iminota itanu cyangwa icumi

buri munsi ukareka abana bagasoma ku giti

cyabo, hanyuma icyo gihe kikazajya kigenda

cyiyongera.

Iyo iki gikorwa cyo kureka abana bagasoma

ku giti cyabo gihawe umwanya wihariye

udasanzwe, kirushaho gushimisha abo bana.

Ushobora kubwira abanyeshuri bagafata

ibitabo bakajya hanze bagasomera munsi

y’igiti cyangwa bakicara ku mikeka mu mfuruka

y’ishuri aho kwicara ku ntebe.

23

Page 13: Twese hamwe turyoherwe n’ibitabo: inyandiko abarimu ... · 1. Kwereka abana igitabo Kwereka abana igitabo bikorwa hagamijwe kubafasha kwitegura kumva ibirimo. Kwerekana igitabo

3. Kugira icyo bavuga ku byasomwe

Kugira ngo abanyeshuri bishimire kandi bumve neza ibyo basomye ni

ngombwa ko babona akanya ko kubiganiraho no kubyandikaho.

Kujya mu matsinda y’abana bari hagati ya bane na batandatu bakavuga

ku byasomwe, ishusho iri mu gitabo mu gitabo, inkuru cyangwa igitabo

ni uburyo bwiza bwo kubafasha kumva ibyo basomye.

Mu gihe bari hafi gusoza iki gikorwa cyo gusoma buri wese ku giti

cye, aho buri munyeshuri aba yahawe amahirwe yo kwihitiramo icyo

agomba gusoma, ushobora kubabwira bagakora amatsinda ya babiri

babiri bakabwirana ibirebana n’ibitabo basomye, ibyavugwagamo,

bakanavuga niba byabashimishije cyangwa bitabashimishije,

n’impamvu.

Ubu buryo buzafasha abanyeshuri kumenya kuvuga ku byasomwe

mu gitabo mu gihe uzajya uhora ubashishikariza gusoma buri wese

ku giti cye.

Gushishikariza abana kugira icyo bavuga ku byasomwe bishobora

gukorwa mu buryo bwinshi.

Ushobora kubwira abana bagashushanya igice cy’inkuru basomye

cyabashimishije kurusha ibindi, ushobora no kubabwira kwandika

incamake y’inkuru basomye cyangwa bakaza imbere y’abandi

banyeshuri bakababwira ibyo basomye mu gice runaka cy’igitabo

cyabashimishije kurushaho.

4. Kubaka umuco wo gusoma

Ufite uruhare rukomeye mu gutuma abana biremamo urukundo rwo

gukunda gusoma.

Ibi wabikora:

• Ushishikariza abanyeshuri guhora bafite igitabo buri kanya kose

babonye batarimo kwiga.

• Ubakorera ingengabihe y’amasaha yo gusoma ku giti cyabo

yababera meza mu gihe bari iwabo mu rugo.

• Usaba abanyeshuri kuganira n’ababyeyi babo cyangwa

abashinzwe kubarera ku gitabo runaka barimo gusoma hanyuma

ku munsi ukurikiyeho bakabwira abandi ku ishuri ibyo baganiriye.

Abarimu bakunda ibitabo no gusoma biraborohera guhindura abantu

bose bo mu ishuri abakunzi bo gusoma. Ushobora gushishikariza

abanyeshuri kuganira ku bitabo barimo gusoma ndetse bakanabaza

ibibazo n’ibisobanuro ku magambo cyangwa ingingo batumva muri

ibyo bitabo barimo gusoma. Ibi bizatuma abana barushaho gukunda

gusoma no kubwirana ibyo basomye, kandi ab’abahanga bajye

bafasha ab’intege nke bityo bishimire ibyiza bitangwa n’ibitabo.

25

Page 14: Twese hamwe turyoherwe n’ibitabo: inyandiko abarimu ... · 1. Kwereka abana igitabo Kwereka abana igitabo bikorwa hagamijwe kubafasha kwitegura kumva ibirimo. Kwerekana igitabo

Ibitabo ni ibintu bifite agaciro

gakomeye ni yo mpamvu bigomba

gucungwa neza no kwitabwaho.

Mu gihe muteganya gutangiza ahantu hihariye

ho gushyira ibitabo, wowe n’ikigo cyawe

mugomba kumenya uburyo muzajya mubibika.

Hari uburyo bwinshi bushobora gukoreshwa mu

kubika neza ibitabo.

Mu buryo ubwo ari bwo bwose cyangwa

ahantu aho ari ho hose mwabika ibitabo, ikintu

cy’ingenzi ni uko abanyeshuri bashobora

kubibona ku buryo buboroheye.

Uburyo bworoshye kandi butunganye ni ukubika

ibitabo mu ishuri. Kubibika mu biro cyangwa mu

nzu abarimu bateraniramo ntabwo byakorohera

abanyeshuri kubibona no kubikoresha.

Ibuka ko ibitabo tuvuga aha atari ibitabo

by’amasomo.

Itandukaniro ni uko ibitabo by’amasomo biba

byibanda ku nyigisho runaka kandi abanyeshuri

bagasabwa gukurikira igitabo kimwe mu

ishuri, mu gihe ibitabo bitari iby’amasomo

byo birimo amoko anyuranye twavuga ibitabo

by’amashusho, imigani, cyangwa ibitabo byo

kwifashisha wiyungura amakuru ku bumenyi

runaka.

Ibitabo by’amasomo bigomba gucungwa mu

buryo butandukanye n’ubwo bacungamo ibitabo

bitari iby’amasomo.

Kubera ko tugamije gukora ku buryo abana

bagira amahirwe yo kubona ibitabo twabagira

inama yo kujya mubika ibitabo mu ishuri.

Gucunga ibitabo

27

Page 15: Twese hamwe turyoherwe n’ibitabo: inyandiko abarimu ... · 1. Kwereka abana igitabo Kwereka abana igitabo bikorwa hagamijwe kubafasha kwitegura kumva ibirimo. Kwerekana igitabo

Kubika ibitabo mu ishuri bifite

akamaro kanini:

• Bituma wizera ko ibyo bitabo bijyanye n’ikigero

ndetse n’ubushobozi bw’abanyeshuri bawe.

• Bigufasha kumva uruhare rwawe kuri ibyo bitabo

no kubifata neza. Bituma kandi urushaho kumva

ko ibyo bitabo ari ibyawe ukabimenya neza.

• Iyo ibitabo bishobora kuboneka igihe cyose

bikenewe bituma imyigire igenda neza kuko biba

biri hafi ya mwarimu n’abanyeshuri.

Ububiko bw’ibitabo

Hari amashuri azabona ububiko bwi’ibitabo abuhawe

na gahunda y’ibitabo by’abana b’abanyarwanda RCBI.

Ubu bubiko bwakozwe ku buryo bworohereza

ababukoresha kugera no kubika ibitabo neza.

Ubu bubiko buzaba bushobora no gufungwa ku

bw’umutekano wabwo.

Kubika ibitabo ku buryo wifuza no kubibika ku buryo

bunoze bizakorohera, waba ukoresha ububiko bwite,

inzugi zabwo cyangwa hejuru yabwo.

Kubika ibitabo byawe werekeje igifuniko ku

banyeshuri biri mu buryo butuma abanyeshuri bawe

bakomeza kubona no kumenyera ibitabo.

Gutunganya ibitabo byawe

Uburyo bwa mbere bwiza bwo kubika neza ibitabo

byawe ni ukubigabanyamo ibice bibiri, nk’icy’ibitabo

bivuga ibintu bitabayeho n’ikindi cy’ibivuga

ibyabayeho.

Ibitabo bivuga ibyabayeho cyangwa ibivuga ku

nkuru ushobora kubibika neza ukurikije ingingo

byerekeyeho, nk’urugero “inyamaswa”, “amateka”,

“imigani” n’ibindi.

Ikindi kandi byaba byiza ushoboye kubika ibitabo

byawe ukurikije urugero rwo gusoma rw’abanyeshuri

bawe cyangwa umwaka byagenewe, ugahera ku

bitabo byoroshye ukabibika hamwe.

Niba ufite ibitabo by’izindi ndimi nk’icyongereza

byiyongera ku byo usanganywe, bitandukanye mu

bubiko bw’ibitabo.

Icyangombwa ni uko byose ubikora mu buryo

bworoshye kandi ukibuka gushyira ibitabo byawe

aho buri mwana wese ashyikira, bibitse ku buryo

bunogeye ijisho akndi bushimishije. Ugerageze

ibishoboka byose kugira ngo ushishikarize

abanyeshuri bawe gusura no gukoresha kenshi

ubwo bubiko bw’ibitabo.

Gushyira ibitabo ku murongo no kubitondeka

29

Page 16: Twese hamwe turyoherwe n’ibitabo: inyandiko abarimu ... · 1. Kwereka abana igitabo Kwereka abana igitabo bikorwa hagamijwe kubafasha kwitegura kumva ibirimo. Kwerekana igitabo

Ibitabo ni ingirakamaro kandi ni

umutungo w’agaciro gakomeye ku

buryo ari ngombwa kubibungabunga.

Nimukurikiza ibingibi ibitabo byanyu bizahora

bimeze neza igihe kirekire:

• Mujye musukura kenshi aho ibitabo bibitse.

• Mujye muhanagura ibifuniko by’ibitabo.

• Ni ngombwa gushyira ibitabo ahantu

hategereye amazi cyangwa ibindi bintu

bitose.

• Jya ukora ku buryo igihe cyose abana

bagiye gukoresha ibitabo baba bafite intoki

zifite isuku kandi zidatose. Birashoboka ko

wabwira abana bakabanza gukaraba intoki

mbere yo gukoresha ibitabo. Kuko isuku

y’intoki ari ingenzi ku buzima bw’abana ni

ngombwa kubakangurira kumenya ibyiza byo

gukaraba intoki.

• Ni ngombwa gutoza abana n’abandi barimu

kwirinda konona ibitabo mu iteranyirizo

ryabyo, kandi bakanamenya no kubifata

neza.

• Niba igifuniko cy’igitabo cyangiritse cyangwa

iteranyirizo ryacyo rikononekara, ni ngombwa

kwihutira kugisana.

• Ikigo cy’ishuri kigomba kuba gifite ibikoresho

nk’impapuro zifatira, kole, n’ibikarito

byakwifashishwa mu gusana ibitabo mu gihe

byangiritse.

• Niba igitabo cyangiritse ku buryo bukabije ni

ngombwa kukivana mu bindi.

Kuba tubashishikariza gufata neza ibitabo

ntibivuze ko tudashaka ko abana babifata

mu ntoki. Rwose twifuza ko baba babifite

bakanabikoresha! Nta cyo byaba bimaze ibitabo

biramutse bigiriwe isuku aho bibitse ariko

ntibikoreshwe.

Gufata neza ibitabo byanyu

31

Page 17: Twese hamwe turyoherwe n’ibitabo: inyandiko abarimu ... · 1. Kwereka abana igitabo Kwereka abana igitabo bikorwa hagamijwe kubafasha kwitegura kumva ibirimo. Kwerekana igitabo

Gusoma bifasha kurushaho kumenya

isi. Iyo umuntu asoma amenya ibirimo

kubera aho dutuye ndetse n’ibirimo

kubera mu bice bya kure.

Gusoma kandi bituma tumenya ibyanditswe

mu myaka ibihumbi ishize, tugasobanukirwa

ikoranabuhanga ririmo kugira uruhare mu

kugena uko ejo hazaza hazaba hameze.

Gusoma bigira uruhare mu guhindura ubuzima

bwacu.

Nka mwarimu, ufite inshingano ikomeye mu

guhindura ubuzima bw’abana wigisha harimo no

kubafasha gusoma.

Gufasha abana bakiri mu myaka y’amashuri

yo hasi kumenya gusoma ni kimwe mu byo

Leta y’u Rwanda ishyize imbere muri rusange

kandi n’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi REB

kibishyiramo ingufu ku buryo bw’umwihariko.

Gahunda y’ibitabo by’abana b’abanyarwanda

RCBI yishimiye gufasha Leta y’u Rwanda

guhindura u Rwanda igihugu cy’abasomyi.

Twizeye ko iyi nyandiko izagira icyo ibafasha

mu gushaka ibyo abana basoma no gukoresha

ibitabo musanzwe mufite ku ishuri hagamijwe

gufasha abanyeshuri banyu kurushaho kumenya

gusoma.

Twabatunganyirije n’igitabo ababyeyi cyangwa

abashinzwe kwita ku bana bashobora

kwifashisha mu kwigisha abana gusoma igihe

bari mu rugo.

Gutuma u Rwanda ruba igihugu cy’abasoma

33

Page 18: Twese hamwe turyoherwe n’ibitabo: inyandiko abarimu ... · 1. Kwereka abana igitabo Kwereka abana igitabo bikorwa hagamijwe kubafasha kwitegura kumva ibirimo. Kwerekana igitabo

Gahunda y’ibitabo by’abana b’abanyarwanda

Icyerekezo cya Gahunda y’ibitabo

by’abana b’abanyarwanda RCBI ni

“Abana benshi basoma kenshi ibitabo

byinshi kandi byiza.”

Twemera ko kugira ngo icyo cyerekezo

kigerweho ari uko inzego zitandukanye bireba

zashyiramo ingufu mu rwego rwo gushishikazwa

no gukunda gusoma, ibitabo bikwiye

bikaboneka, kandi bigakoreshwa neza.

Nk’uko twiyemeje kugira uruhare mu gushaka

ibitabo byiza kandi bigendanye n’ikigero

cy’imyaka y’abo bigenewe, tuzihatira kongerera

ubushobozi abashinzwe gutegura ibitabo byo

mu Rwanda barimo abanditsi, abashushanya,

abatunganya ibitabo n’ababitangaza kugira ngo

abana bajye bahabwa ibitabo byiza.

Tugura ibitabo tubona ko biri ku rwego rusabwa

hanyuma tukabiha amashuri n’abandi bantu.

Abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri

dukorana bagenerwa amahugurwa n’ubufasha

mu mikoreshereze y’ibitabo.

Ababyeyi batuye aho dukorera bazabona

ibyangombwa n’ubufasha bibashishikariza

gukoresha ibitabo hamwe n’abana babo.

Twiyemeje kandi gufasha inzego zifata

ibyemezo haba ku rwego rw’igihugu cyangwa

se mu nzego z’ibanze hagamijwe guteza imbere

umuco wo gusoma.

RCBI ni gahunda irimo gutera imbere cyane ku

rwego rw’isi hashingiwe ku guhuriza hamwe za

gahunda nk’izi zashyizweho n’umuryango Save

the Children mu bihugu ukoreramo.

Iyi nyandiko yakozwe na Joseph Nhan-O’Reilly

umujyanama mukuru ku birebana n’uburezi mu

muryango wa Save the Children akaba ari na we

watangije gahunda y’ibitabo by’abana ku rwego

mpuzamahanga.

Amashusho agaragara muri iyi nyandiko yakozwe

na Sophie Blackall uzwi cyane nk’inzobere mu

gushushanya. www.sophieblackall.com

Gahunda y’amahugurwa y’abarimu ifite aho ihuriye n’

iyi nyandiko yateguwe ku bufatanye n’abahagarariye

Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi REB, abashinzwe

uburezi mu turere, abayobozi b’ibigo by’amashuri,

abarimu n’abandi bantu dufatanya mu rwego

rw’uburezi mu mwaka wa 2013. Tubashimiye

imikoranire n’ubufatanye byabaranze.

Gahunda ya RCBI iterwa inkunga na gahunda

Innovations for Education, mu rwego rw’ubufatanye

hagati ya Leta y’u Rwanda n’iy’u Bwongereza.

Gushimira

RWANDAN

Yashyizwe ahagaragara na

umushinga wa

ku bufatanye na

bitewe inkunga na

35

Page 19: Twese hamwe turyoherwe n’ibitabo: inyandiko abarimu ... · 1. Kwereka abana igitabo Kwereka abana igitabo bikorwa hagamijwe kubafasha kwitegura kumva ibirimo. Kwerekana igitabo

“Twese hamwe turyoherwe n’ibitabo” ni inyandiko

yateguwe na gahunda y’ibitabo by’abana

b’abanyarwanda RCBI.

Iyi nyandiko izafasha abarimu kurushaho kumenya

akamaro k’inyandiko n’ibitabo inabafashe

gutekereza ku buryo ibitabo n’izindi mfashanyigisho

byakoreshwa mu ishuri mu rwego rwo gufasha

abana kurushaho kwiga neza.

Icyerekezo cyacu ni abana benshi basoma kenshi

ibitabo byinshi kandi byiza.

Turizera ko iyi nyandiko izagufasha kugeza abana

bo mu ishuri ryawe kuri iki cyerekezo.

RWANDAN