twese hamwe turyoherwe n’ibitabo: inyandiko abarimu ... · 1. kwereka abana igitabo kwereka abana...
TRANSCRIPT
Twese hamwe turyoherwe n’ibitabo: inyandiko abarimu bifashisha.
Joseph Nhan-O’Reilly
Byashushanyijwe na Sophie Blackhall
Akamaro ko gusoma 4
Uko mu ishuri hagomba kuba hameze 6
Ibitabo by’abana 9
Gukoresha ibitabo mu ishuri 10
Gusomera hamwe 13
Gusoma buri wese ku giti cye 21
Gucunga neza ibitabo 26
Gushyira ibitabo ku murongo no kubitondeka 29
Gufata neza ibitabo 30
Gutuma u Rwanda ruba igihugu cy’abasoma 32
Gahunda y’ibitabo by’abana b’abanyarwanda 34
Gushimira 35
Ibirimo
Iyi nyandiko yateguwe na Gahunda
y’ibitabo by’abana b’abanyarwanda
Intego z’iyi nyandiko ni ugufasha abarimu
b’abanyarwanda kumenya akamaro ko
kwifashisha ibyanditse n’ibitabo, no kungurana
ibitekerezo ku buryo byakoreshwa mu ishuri
hagamijwe kunozwa imyigire y’abanyeshuri.
Inyandiko yitwa‘Gukoresha ibitabo mu ishuri’
itangira itanga ibitekerezo ku buryo abarimu
n’abanyeshuri bashobora kongera ibyanditse
mu mashuri yabo.
Hanyuma iyi nyandiko yibanda by’umwihariko
ku bitabo hagamijwe gufasha abarimu kumenya
amoko y’ibitabo ahari ngo batangire batekereze
uko ibitabo byiza ku bana bikwiye kuba bimeze.
Iyi nyandiko ikomeza ivuga mu buryo bwimbitse
uburyo bubiri bwo gukoresha ibyanditse hamwe
n’abanyeshuri mu ishuri. Ubwo buryo bubiri ni
ugusomera hamwe no gusoma buri wese ku
giti cye.
Ubu buryo bubiri bwashyizweho hagamijwe
kubashishikariza gutekereza ku buryo bushya
bwo gukoresha ibitabo, kugeragereza hamwe
n’abanyeshuri ubu buryo, no kubwunguranaho
ibitekerezo hamwe n’abandi barimu bagenzi
banyu.
Iyi nyandiko isoza itanga ibitekerezo ku
buryo bwabafasha gucunga neza ibitabo,
harimo kumenya kubishyira ku murongo
no kubitondeka ku buryo abana bamenya
kubikoresha mu buryo bunoze.
Iyi nyandiko izahabwa abarimu bose bazitabira
amahugurwa bagenewe na Gahunda y’Ibitabo
by’Abana b’Abanyarwanda, ariko ishobora no
gukoreshwa yo ubwayo n’undi wese.
Twizeye ko izabafasha!
Ibirebana n’iyi nyandiko
Twese hamwe turyoherwe n’ibitabo’ ubu iraboneka no mu Kinyarwanda. Ukeneye gutuma iyawe watwandikira ku
murongo wa email [email protected] cyangwa ugahamagara +250 252 57292
3
Kumenya gusoma ni ingenzi
Umuntu uzi gusoma biramworohera kumenya ibyanditswe
mu bitabo, mu binyamakuru no kuri interineti.
Kumenya gusoma ni ngombwa ku bana b’abanyeshuri.
Iyo abana badashoboye kumenya gusoma guhera ku ntangiriro
akenshi baza mu myanya ya nyuma mu ishuri buri mwaka kuko
kumenya gusoma ni ishingiro ryo kunguka ubundi bumenyi.
Kwiga gusoma ni ishingiro ryo gushobora kwiyungura ubumenyi
binyuze mu gusoma.
Nka mwarimu, nuramuka ufashije abanyeshuri bawe kumenya
gusoma bizabagirira akamaro kanini mu gihe bazamara ku ntebe
y’ishuri ndeste no mu buzima bazajyamo muri rusange.
Akamaro ko gusoma
5
Iyo abantu babona ibintu byo gusoma
bihagije bibafasha kurushaho
kumenya gusoma.
Ariko mu miryango yo mu bihugu byinshi
by’ Afurika muri rusange, by’umwihariko mu
mashuri, hari ikibazo cyo kutagira ibitabo
n’ibindi bintu byo gusoma.
Abarimu bafite uruhare rukomeye mu gufasha
abanyeshuri kubona ibintu byo gusoma.
Mushobora guhindura ishuri ahantu h’ingenzi ho
gusomera, hari amagambo menshi yanditse kandi
hari ibintu byinshi abanyeshuri bashobora gusoma.
Izi ni zimwe mu ngero z’uko mwabigenza:
• Kora amakarita yawe bwite yanditseho amagambo asobanura ibikoresho biri mu ishuri ryawe nk’intebe n’ameza.
• Kora amakarita yakwifashishwa mu gusoma ashushanyijeho ikintu runaka, hanyuma wandike munsi y’icyo gishushanyo ijambo rigisobanura.
• Kora amashusho ndetse n’imbonerahamwe ubimanike ku nkuta zo mu ishuri ryawe. Buri gihe ujye ubyerekana mu gihe urimo ubisobanurira abanyeshuri.
• Kumanika imikoro y’abanyeshuri bawe ku
nkuta z’ishuri bituma hahinduka ahantu
hanogeye kwigirwa kandi bikereka
abanyeshuri ko ibyo banditse bihabwa
agaciro.
• Ereka abanyeshuri ibintu binyuranye byo
gusoma. Urugero ushobora kubereka
ibaruwa wandikiwe n’inshuti cyangwa indi
nyandiko tuvuge nk’itangazo rya Leta.
• Bereke igitabo wasomye ugire n’icyo
ukibabwiraho ndetse unabasobanurire
impamvu cyagushimishije.
• Hanyuma, shyiraho ahantu hihariye mu ishuri
hagenewe gusoma; aho hantu, n’ubwo haba
ari hatoya, ni ho uzajya ubika ibitabo byo mu
ishuri n’amakarita yifashishwa mu gusoma;
uzabona ko aho hantu ari kimwe mu bigize
ubuzima bw’ishuri.
Gufata umwanya ugategura ibintu byanditse
ukabimanika mu ishuri bizatuma ishuri ryawe
rirushaho kugaragara neza kandi bifashe
abanyeshuri kubona ibyo basoma bitabagoye
hanyuma bitume biga neza.
Uko mu ishuri hakwiye kuba hameze
7
Ibitabo by’abana
Kumenya igitabo no kugikoresha,
birimo kumenya kugifata no guhindura
impapuro zikigize ni bimwe mu bintu
bya ngombwa byerekana ko umuntu
asobanukiwe no kumenya gusoma.
Iyo abana bahawe amahirwe yo kubona ibitabo
bibafasha kumenya gusoma.
Amashuri afite uruhare runini mu gufasha abana
kubona ibitabo no kubisangira.
Kugira ngo ibi bigerweho, buri shuri rikwiye
kugira ahantu hagenewe ibitabo abana
bagomba gukoresha.
Si ngombwa kugira ibitabo byinshi cyane kugira
ngo ushobore kugira aho hantu hagenewe
ibitabo.Ibitabo bike bitoranyije neza, cyane
cyane mu myaka yo hasi y’amashuri abanza,
bishobora gutuma umwana amenya akamaro
n’agaciro kadasanzwe ko gusoma.
Amoko y’ibitabo
Kugira ngo abana bumve ko hariho amoko
atandukanye y’ibitabo ni byiza ko mu bitabo
mufite haba harimo ibivuga ibintu bitabayeho
n’ibivuga ibyabayeho cyangwa ibitabo
by’imigani n’ibitari iby’imigani.
Ibitabo byemewe
Ibitabo byose bikoreshwa mu mashuri yo mu
Rwanda bigomba kwemezwa n’Ikigo cy’igihugu
gishinzwe uburezi kizwi kw’izina rya Rwanda
Education Board, mu magambo ahinnye bita
REB. Iki kigo cyemeza ibitabo bikoreshwa kuva
mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatatu no
kuva mu wa kane kugeza mu wa gatandatu, ibi
bigatuma umuntu ashobora kumenya niba ibitabo
afite mu ishuri bikwiranye n’imyaka y’abanyeshuri
ndetse n’urwego rwabo rwo gusoma.
Guhabwa ibitabo ni intangiriro yo kumenya gusoma
Ikintu cy’ingenzi dukwiye kwibuka ni uko abana
bakeneye kubona ibitabo no kubikoresha kugira
ngo bashobore kunguka ubumenyi buzabafasha
gusoma neza.
Nka mwarimu, ufite uruhare runini mu gufasha
abanyeshuri gusoma no kwiga ubinyujije mu
kubagezaho ibitabo mu ishuri kandi bakajya
babikoresha buri munsi bose hamwe cyangwa
buri wese ku giti cye.
9
Hari uburyo bworoshye kandi bunoze
bwo gukoresha ibintu byanditse mu
ishuri bikaba intangiriro yo gufasha
abana kubona ibitabo no kwiga
gusoma.
Iyi nyandiko irabagezaho uburyo bubiri
bw’ingenzi mwakwifashisha ari bwo gusomera
hamwe no gusoma buri wese ku giti cye.
Gusomera hamwe ni uburyo mwarimu n’itsinda
ry’abanyeshuri cyangwa se n’ishuri ryose
basoma igitabo bose hamwe.
Ku rundi ruhande, gusoma ku giti cyabo
bivuga ko abanyeshuri bihitiramo ibyo basoma
hanyuma bakaba bashobora kuza gusangiza
abandi ibyo basomye.
Ubu buryo buzabafasha guha abanyeshuri
ibyo bakeneye, munamenye ko hari uburyo
bunyuranye kandi bushimishije bwo gukoresha
ibitabo n’izindi nyandiko.
Guhinduranya uburyo bwo kwigisha bizafasha
abanyeshuri kurushaho kwishimira kwiga no
kugira umwete.
Ushobora gukoresha ubu buryo buri munsi
kandi si ngombwa ko bukoreshwa gusa
mu gihe urimo ‘kwigisha gusoma’; ahubwo
wanabukoresha buri gihe cyose mu isomo iryo
ari ryo ryose urimo kwifashisha ibyanditse.
Nyuma yo gusoma ibirebana n’ubu buryo,
ushobora kwifuza kubwunguranaho ibitekerezo
n’abandi barimu bagenzi bawe, ukababaza niba
barigeze kubukoresha n’uko babubonye.
Icy’ingenzi ariko ni uko wowe ubwawe
uzagerageza ubu buryo ukazajya ubwifashisha
mu myigishirize yawe.
Gukoresha ibitabo mu ishuri
11
Gusomera hamwe ni igihe wowe n’itsinda
ry’abanyeshuri cyangwa n’ishuri ryose musoma
igitabo mwese hamwe.
Iyo urimo gukoresha ubu buryo bwo gusomera hamwe usoma
umwandiko mu ijwi riranguruye ku buryo buri munyeshuri, hatitawe
ku bushobozi, agira uruhare mu gusoma kandi agashimishwa
n’amagambo ndetse n’inkuru irimo gusomwa.
Kubera ko ubu buryo buhuriza abana hamwe, butuma abana benshi
babukunda cyane cyane abo mu mashuri yo hasi.
Gusomera hamwe
13
Uko isomo ryo gusomera hamwe riteguye:
Isomo ryo gusomera hamwe riteguye neza riba rigizwe n’ibice bine:
1. Kwereka abana igitabo
2. Gusoma igitabo
3. Kuvuga ku byo murimo gusoma
4. Kuzirikana ku isomo
Tugiye kubisobanura.
Gusomera hamwe igitabo bishobora kumara iminota igera kuri
30 buri munsi ariko ku bana bakiri bato byamara iminota 10.
Mbere yo gutangira ubanza kumenya niba abanyeshuri bose
bashobora kubona neza icyo gitabo n’ibicyanditsemo.
Aha ni ho usanga hifashishwa ‘ibitabo binini’.
Gusa niba nta bitabo binini mufite ushobora gukoresha ibitabo
biringaniye bigakorwa mu matsinda matoya y’abanyeshuri ku buryo
buri munyeshuri abona neza amagambo n’amashusho.
Ushobora guhindura ibitabo byo gukoresha mu gusomera hamwe,
ushobora gufata ikindi gitabo kuri buri somo cyangwa ugakoresha
igitabo kimwe inshuro nyinshi. Niba inkuru ivugwamo ishimishije
abanyeshuri bashobora gusaba kongera gukoresha icyo gitabo
bigatuma barushaho kumenyera amagambo arimo n’ibivugwamo.
1. Kwereka abana igitabo
Kwereka abana igitabo bikorwa hagamijwe kubafasha
kwitegura kumva ibirimo.
Kwerekana igitabo ntabwo bigomba gutwara
umwanya munini kandi icyo ukora ni ukubabwira
umutwe w’igitabo, umwanditsi n’umushushanyi.
Ahasigaye mukagira icyo muvuga ku
mashusho agaragara ku gifuniko cy’igitabo,
ukabaza abana icyo batekereza ko
kivugwa mu gitabo bashingiye kuri ayo
mashusho babona inyuma ku gitabo.
15
3. Kuvuga ku byo murimo gusoma
Mu gihe murimo gusoma, mushobora kujya
muhagarara gatoya mukaganira ku byo
murimo gusoma.
Ushobora kubaza abanyeshuri ibibazo. Ibi
bibazo biba bifite aho bihuriye n’inkuru irimo
gusomwa. Urugero ushobora kubabaza uti
‘Murakeka ko biriya yakoze yabitewe n’iki?’
cyangwa ‘Murakeka ko amerewe ate?’
Ushobora kubaza ibibazo abanyeshuri
bigamije gufindura ibizakurikiraho, nk’urugero
‘Muratekereza ko agiye gukora iki?’
Ibingibi ariko ntibigomba kubabuza igikorwa
cyanyu cyo gusoma igitabo, ahubwo
biza ari nko kuzuza no kunganira icyo
gikorwa.
Buri gihe ikiba kigamijwe ni ugufasha
abana kumva neza ibirimo gusomwa.
Mushobora no kuganira ku gitabo
murangije kugisoma.
Icyo gihe ubaza abanyeshuri icyo batekereza ku
gitabo, niba bagikunze, cyangwa bakakubwira
umwe mu bavugwa mu gitabo bakunze kurusha
abandi.
Ushobora no guhuza ibivugwa mu gitabo
n’ibyo abana bagiye bahura na byo mu buzima
busanzwe.
Urugero niba hari nk’inkuru irimo igare, wabaza
abana uti: “Mukunda amagare?” cyangwa “Muzi
abantu bafite amagare?”.
2. Gusoma igitabo
Nyuma yo kwerekana igitabo, mushobora noneho gutangira
gusoma. Ku bana bakiri bato ni byiza kwifashisha agakoni
cyangwa urutoki ukagenda werekana buri jambo murimo
gusoma. Ibi bituma abana bakomeza gukurikira
amagambo bakamenya guhuza uburyo yanditse
n’amajwi yumvikana mu gihe murimo kuyasoma.
Ku banyeshuri bakuru si ngombwa kwerekana
buri jambo.
Gusa birashoboka ko wakwerekana ijambo, ikintu
cyangwa ishusho runaka mu rwego rwo gufasha
abana kubyumva neza.
Gukoresha amashusho mu rwego rwo
gufasha abana kuvumbura amagambo
n’ubusobanuro bwayo ni ingenzi muri ubu
buryo bwo gusomera hamwe.
17
4. Kuzirikana ku isomo
Iyo isomo rirangiye ni ngombwa kuzirikana ku buryo ryagenze
n’uburyo abana bagize uruhare mu gikorwa cyo gusoma.
Iyo wigisha abana bakiri bato ugenda ubona uburyo bagenda
batera imbere mu kumva imikoreshereze y’amagambo, ukareba
abakomeza gukurikira umwandiko batarangaye, abinjira mu
gikorwa cyo gusoma ku buryo bworoshye n’ababaza ibibazo
bigendanye n’umwandiko.
Iyo wigisha abana bakuru ushobora gukoresha igikorwa cyo
gusomera hamwe ugamije kubafasha kumva neza umwandiko,
amagambo mashya, no kumenya gutandukanya amoko y’ibitabo.
Kuzirikana uko iryo somo ryagenze bigufasha kumenya uko
uzayobora isomo rizakurikiraho.
19
Gusoma ku giti cyabo bivuga ko abana bahitamo
bo ubwabo gusoma, ibyo basoma, hanyuma bakaza
gusangiza abandi ibyo basomye.
Hari ibintu bine bisabwa kugira ngo icyo gikorwa cyo gusoma
ku giti cyabo kigende neza. Ibyo ni :
1. Guhitamo ibyo basoma
2. Gushaka ahantu ho gusomera n’igihe cyabyo
3. Kugira icyo bavuga ku byasomwe
4. Kubaka umuco wo gusoma
Gusoma ku giti cyabo
21
1. Guhitamo ibyo gusoma
Nka mwarimu, ufite uruhare rukomeye mu guha
abana ibitabo no gukora ibishoboka byose ngo
ubabonere ibintu byo gusoma bihari.
Ibitabo byo mu ishuri ryawe bigomba kubamo
ibisanzwe bimenyerewe n’ibishya, ibivuga
ku bintu bitabayeho n’ibivuga ku byabayeho,
ibitabo byoroshye n’ibitabo bikomeye
kurushaho bigenewe abazobereye mu gusoma.
Hatitawe ku bitabo bihari, ni ngombwa ko
abanyeshuri bahabwa bo ubwabo amahirwe yo
kwihitiramo ibyo basoma.
Mu rwego rwo gufasha abanyeshuri guhitamo
mu bitabo byinshi bihari, ushobora kubirambika
ku mukeka ku buryo babona neza ibifuniko
byabyo.
Ibyo babonye ku gifuniko cy’igitabo bituma
bagira amatsiko yo kugifata kurusha uko
basoma gusa ibyanditse mu mugongo wacyo.
Ushobora no gufasha abanyeshuri guhitamo
ibyo basoma ubashishikariza gutekereza
ku bishobora kuba biri mu gitabo barimo
kwitegereza, gutekereza ku cyo bumva
cyabashimisha mu gitabo ndetse ukaba
wanabareka bagatangira kugisoma kugira
ngo barebe niba kiri ku rwego rwabo.
2. Gushaka ahantu n’igihe byo gusoma
Abanyeshuri bawe bagomba guhabwa
amahirwe yo gusoma ku giti cyabo buri munsi.
Ushobora gushaka iminota itanu cyangwa icumi
buri munsi ukareka abana bagasoma ku giti
cyabo, hanyuma icyo gihe kikazajya kigenda
cyiyongera.
Iyo iki gikorwa cyo kureka abana bagasoma
ku giti cyabo gihawe umwanya wihariye
udasanzwe, kirushaho gushimisha abo bana.
Ushobora kubwira abanyeshuri bagafata
ibitabo bakajya hanze bagasomera munsi
y’igiti cyangwa bakicara ku mikeka mu mfuruka
y’ishuri aho kwicara ku ntebe.
23
3. Kugira icyo bavuga ku byasomwe
Kugira ngo abanyeshuri bishimire kandi bumve neza ibyo basomye ni
ngombwa ko babona akanya ko kubiganiraho no kubyandikaho.
Kujya mu matsinda y’abana bari hagati ya bane na batandatu bakavuga
ku byasomwe, ishusho iri mu gitabo mu gitabo, inkuru cyangwa igitabo
ni uburyo bwiza bwo kubafasha kumva ibyo basomye.
Mu gihe bari hafi gusoza iki gikorwa cyo gusoma buri wese ku giti
cye, aho buri munyeshuri aba yahawe amahirwe yo kwihitiramo icyo
agomba gusoma, ushobora kubabwira bagakora amatsinda ya babiri
babiri bakabwirana ibirebana n’ibitabo basomye, ibyavugwagamo,
bakanavuga niba byabashimishije cyangwa bitabashimishije,
n’impamvu.
Ubu buryo buzafasha abanyeshuri kumenya kuvuga ku byasomwe
mu gitabo mu gihe uzajya uhora ubashishikariza gusoma buri wese
ku giti cye.
Gushishikariza abana kugira icyo bavuga ku byasomwe bishobora
gukorwa mu buryo bwinshi.
Ushobora kubwira abana bagashushanya igice cy’inkuru basomye
cyabashimishije kurusha ibindi, ushobora no kubabwira kwandika
incamake y’inkuru basomye cyangwa bakaza imbere y’abandi
banyeshuri bakababwira ibyo basomye mu gice runaka cy’igitabo
cyabashimishije kurushaho.
4. Kubaka umuco wo gusoma
Ufite uruhare rukomeye mu gutuma abana biremamo urukundo rwo
gukunda gusoma.
Ibi wabikora:
• Ushishikariza abanyeshuri guhora bafite igitabo buri kanya kose
babonye batarimo kwiga.
• Ubakorera ingengabihe y’amasaha yo gusoma ku giti cyabo
yababera meza mu gihe bari iwabo mu rugo.
• Usaba abanyeshuri kuganira n’ababyeyi babo cyangwa
abashinzwe kubarera ku gitabo runaka barimo gusoma hanyuma
ku munsi ukurikiyeho bakabwira abandi ku ishuri ibyo baganiriye.
Abarimu bakunda ibitabo no gusoma biraborohera guhindura abantu
bose bo mu ishuri abakunzi bo gusoma. Ushobora gushishikariza
abanyeshuri kuganira ku bitabo barimo gusoma ndetse bakanabaza
ibibazo n’ibisobanuro ku magambo cyangwa ingingo batumva muri
ibyo bitabo barimo gusoma. Ibi bizatuma abana barushaho gukunda
gusoma no kubwirana ibyo basomye, kandi ab’abahanga bajye
bafasha ab’intege nke bityo bishimire ibyiza bitangwa n’ibitabo.
25
Ibitabo ni ibintu bifite agaciro
gakomeye ni yo mpamvu bigomba
gucungwa neza no kwitabwaho.
Mu gihe muteganya gutangiza ahantu hihariye
ho gushyira ibitabo, wowe n’ikigo cyawe
mugomba kumenya uburyo muzajya mubibika.
Hari uburyo bwinshi bushobora gukoreshwa mu
kubika neza ibitabo.
Mu buryo ubwo ari bwo bwose cyangwa
ahantu aho ari ho hose mwabika ibitabo, ikintu
cy’ingenzi ni uko abanyeshuri bashobora
kubibona ku buryo buboroheye.
Uburyo bworoshye kandi butunganye ni ukubika
ibitabo mu ishuri. Kubibika mu biro cyangwa mu
nzu abarimu bateraniramo ntabwo byakorohera
abanyeshuri kubibona no kubikoresha.
Ibuka ko ibitabo tuvuga aha atari ibitabo
by’amasomo.
Itandukaniro ni uko ibitabo by’amasomo biba
byibanda ku nyigisho runaka kandi abanyeshuri
bagasabwa gukurikira igitabo kimwe mu
ishuri, mu gihe ibitabo bitari iby’amasomo
byo birimo amoko anyuranye twavuga ibitabo
by’amashusho, imigani, cyangwa ibitabo byo
kwifashisha wiyungura amakuru ku bumenyi
runaka.
Ibitabo by’amasomo bigomba gucungwa mu
buryo butandukanye n’ubwo bacungamo ibitabo
bitari iby’amasomo.
Kubera ko tugamije gukora ku buryo abana
bagira amahirwe yo kubona ibitabo twabagira
inama yo kujya mubika ibitabo mu ishuri.
Gucunga ibitabo
27
Kubika ibitabo mu ishuri bifite
akamaro kanini:
• Bituma wizera ko ibyo bitabo bijyanye n’ikigero
ndetse n’ubushobozi bw’abanyeshuri bawe.
• Bigufasha kumva uruhare rwawe kuri ibyo bitabo
no kubifata neza. Bituma kandi urushaho kumva
ko ibyo bitabo ari ibyawe ukabimenya neza.
• Iyo ibitabo bishobora kuboneka igihe cyose
bikenewe bituma imyigire igenda neza kuko biba
biri hafi ya mwarimu n’abanyeshuri.
Ububiko bw’ibitabo
Hari amashuri azabona ububiko bwi’ibitabo abuhawe
na gahunda y’ibitabo by’abana b’abanyarwanda RCBI.
Ubu bubiko bwakozwe ku buryo bworohereza
ababukoresha kugera no kubika ibitabo neza.
Ubu bubiko buzaba bushobora no gufungwa ku
bw’umutekano wabwo.
Kubika ibitabo ku buryo wifuza no kubibika ku buryo
bunoze bizakorohera, waba ukoresha ububiko bwite,
inzugi zabwo cyangwa hejuru yabwo.
Kubika ibitabo byawe werekeje igifuniko ku
banyeshuri biri mu buryo butuma abanyeshuri bawe
bakomeza kubona no kumenyera ibitabo.
Gutunganya ibitabo byawe
Uburyo bwa mbere bwiza bwo kubika neza ibitabo
byawe ni ukubigabanyamo ibice bibiri, nk’icy’ibitabo
bivuga ibintu bitabayeho n’ikindi cy’ibivuga
ibyabayeho.
Ibitabo bivuga ibyabayeho cyangwa ibivuga ku
nkuru ushobora kubibika neza ukurikije ingingo
byerekeyeho, nk’urugero “inyamaswa”, “amateka”,
“imigani” n’ibindi.
Ikindi kandi byaba byiza ushoboye kubika ibitabo
byawe ukurikije urugero rwo gusoma rw’abanyeshuri
bawe cyangwa umwaka byagenewe, ugahera ku
bitabo byoroshye ukabibika hamwe.
Niba ufite ibitabo by’izindi ndimi nk’icyongereza
byiyongera ku byo usanganywe, bitandukanye mu
bubiko bw’ibitabo.
Icyangombwa ni uko byose ubikora mu buryo
bworoshye kandi ukibuka gushyira ibitabo byawe
aho buri mwana wese ashyikira, bibitse ku buryo
bunogeye ijisho akndi bushimishije. Ugerageze
ibishoboka byose kugira ngo ushishikarize
abanyeshuri bawe gusura no gukoresha kenshi
ubwo bubiko bw’ibitabo.
Gushyira ibitabo ku murongo no kubitondeka
29
Ibitabo ni ingirakamaro kandi ni
umutungo w’agaciro gakomeye ku
buryo ari ngombwa kubibungabunga.
Nimukurikiza ibingibi ibitabo byanyu bizahora
bimeze neza igihe kirekire:
• Mujye musukura kenshi aho ibitabo bibitse.
• Mujye muhanagura ibifuniko by’ibitabo.
• Ni ngombwa gushyira ibitabo ahantu
hategereye amazi cyangwa ibindi bintu
bitose.
• Jya ukora ku buryo igihe cyose abana
bagiye gukoresha ibitabo baba bafite intoki
zifite isuku kandi zidatose. Birashoboka ko
wabwira abana bakabanza gukaraba intoki
mbere yo gukoresha ibitabo. Kuko isuku
y’intoki ari ingenzi ku buzima bw’abana ni
ngombwa kubakangurira kumenya ibyiza byo
gukaraba intoki.
• Ni ngombwa gutoza abana n’abandi barimu
kwirinda konona ibitabo mu iteranyirizo
ryabyo, kandi bakanamenya no kubifata
neza.
• Niba igifuniko cy’igitabo cyangiritse cyangwa
iteranyirizo ryacyo rikononekara, ni ngombwa
kwihutira kugisana.
• Ikigo cy’ishuri kigomba kuba gifite ibikoresho
nk’impapuro zifatira, kole, n’ibikarito
byakwifashishwa mu gusana ibitabo mu gihe
byangiritse.
• Niba igitabo cyangiritse ku buryo bukabije ni
ngombwa kukivana mu bindi.
Kuba tubashishikariza gufata neza ibitabo
ntibivuze ko tudashaka ko abana babifata
mu ntoki. Rwose twifuza ko baba babifite
bakanabikoresha! Nta cyo byaba bimaze ibitabo
biramutse bigiriwe isuku aho bibitse ariko
ntibikoreshwe.
Gufata neza ibitabo byanyu
31
Gusoma bifasha kurushaho kumenya
isi. Iyo umuntu asoma amenya ibirimo
kubera aho dutuye ndetse n’ibirimo
kubera mu bice bya kure.
Gusoma kandi bituma tumenya ibyanditswe
mu myaka ibihumbi ishize, tugasobanukirwa
ikoranabuhanga ririmo kugira uruhare mu
kugena uko ejo hazaza hazaba hameze.
Gusoma bigira uruhare mu guhindura ubuzima
bwacu.
Nka mwarimu, ufite inshingano ikomeye mu
guhindura ubuzima bw’abana wigisha harimo no
kubafasha gusoma.
Gufasha abana bakiri mu myaka y’amashuri
yo hasi kumenya gusoma ni kimwe mu byo
Leta y’u Rwanda ishyize imbere muri rusange
kandi n’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi REB
kibishyiramo ingufu ku buryo bw’umwihariko.
Gahunda y’ibitabo by’abana b’abanyarwanda
RCBI yishimiye gufasha Leta y’u Rwanda
guhindura u Rwanda igihugu cy’abasomyi.
Twizeye ko iyi nyandiko izagira icyo ibafasha
mu gushaka ibyo abana basoma no gukoresha
ibitabo musanzwe mufite ku ishuri hagamijwe
gufasha abanyeshuri banyu kurushaho kumenya
gusoma.
Twabatunganyirije n’igitabo ababyeyi cyangwa
abashinzwe kwita ku bana bashobora
kwifashisha mu kwigisha abana gusoma igihe
bari mu rugo.
Gutuma u Rwanda ruba igihugu cy’abasoma
33
Gahunda y’ibitabo by’abana b’abanyarwanda
Icyerekezo cya Gahunda y’ibitabo
by’abana b’abanyarwanda RCBI ni
“Abana benshi basoma kenshi ibitabo
byinshi kandi byiza.”
Twemera ko kugira ngo icyo cyerekezo
kigerweho ari uko inzego zitandukanye bireba
zashyiramo ingufu mu rwego rwo gushishikazwa
no gukunda gusoma, ibitabo bikwiye
bikaboneka, kandi bigakoreshwa neza.
Nk’uko twiyemeje kugira uruhare mu gushaka
ibitabo byiza kandi bigendanye n’ikigero
cy’imyaka y’abo bigenewe, tuzihatira kongerera
ubushobozi abashinzwe gutegura ibitabo byo
mu Rwanda barimo abanditsi, abashushanya,
abatunganya ibitabo n’ababitangaza kugira ngo
abana bajye bahabwa ibitabo byiza.
Tugura ibitabo tubona ko biri ku rwego rusabwa
hanyuma tukabiha amashuri n’abandi bantu.
Abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri
dukorana bagenerwa amahugurwa n’ubufasha
mu mikoreshereze y’ibitabo.
Ababyeyi batuye aho dukorera bazabona
ibyangombwa n’ubufasha bibashishikariza
gukoresha ibitabo hamwe n’abana babo.
Twiyemeje kandi gufasha inzego zifata
ibyemezo haba ku rwego rw’igihugu cyangwa
se mu nzego z’ibanze hagamijwe guteza imbere
umuco wo gusoma.
RCBI ni gahunda irimo gutera imbere cyane ku
rwego rw’isi hashingiwe ku guhuriza hamwe za
gahunda nk’izi zashyizweho n’umuryango Save
the Children mu bihugu ukoreramo.
Iyi nyandiko yakozwe na Joseph Nhan-O’Reilly
umujyanama mukuru ku birebana n’uburezi mu
muryango wa Save the Children akaba ari na we
watangije gahunda y’ibitabo by’abana ku rwego
mpuzamahanga.
Amashusho agaragara muri iyi nyandiko yakozwe
na Sophie Blackall uzwi cyane nk’inzobere mu
gushushanya. www.sophieblackall.com
Gahunda y’amahugurwa y’abarimu ifite aho ihuriye n’
iyi nyandiko yateguwe ku bufatanye n’abahagarariye
Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi REB, abashinzwe
uburezi mu turere, abayobozi b’ibigo by’amashuri,
abarimu n’abandi bantu dufatanya mu rwego
rw’uburezi mu mwaka wa 2013. Tubashimiye
imikoranire n’ubufatanye byabaranze.
Gahunda ya RCBI iterwa inkunga na gahunda
Innovations for Education, mu rwego rw’ubufatanye
hagati ya Leta y’u Rwanda n’iy’u Bwongereza.
Gushimira
RWANDAN
Yashyizwe ahagaragara na
umushinga wa
ku bufatanye na
bitewe inkunga na
35
“Twese hamwe turyoherwe n’ibitabo” ni inyandiko
yateguwe na gahunda y’ibitabo by’abana
b’abanyarwanda RCBI.
Iyi nyandiko izafasha abarimu kurushaho kumenya
akamaro k’inyandiko n’ibitabo inabafashe
gutekereza ku buryo ibitabo n’izindi mfashanyigisho
byakoreshwa mu ishuri mu rwego rwo gufasha
abana kurushaho kwiga neza.
Icyerekezo cyacu ni abana benshi basoma kenshi
ibitabo byinshi kandi byiza.
Turizera ko iyi nyandiko izagufasha kugeza abana
bo mu ishuri ryawe kuri iki cyerekezo.
RWANDAN