cosmos magazine issue 1

40
Issue # 1 | June - July 2014 MAGAZINE KNOWLESS BUTERA COLOMBE AKIWACU “BUTER A” 3 rd Album anezezwa no kwambara kinyafurika Indyo yemewe n’itemewe ku mugore utwite Uburyo bukomatanyije bwo kuvura abana bari munsi y’imyaka itanu MU NDIBA Y’UMUTIMA INKURU MU MASHUSHO

Upload: cosmos-magazine

Post on 22-Jul-2016

780 views

Category:

Documents


16 download

DESCRIPTION

Maternal and child health information integrated with Photo-novellas and inspirational stories

TRANSCRIPT

Page 1: Cosmos magazine issue 1

Issue # 1 | June - July 2014MAGAZINE

KNOWLESS BUTERA

COLOmBE AKIWACU

“bUTERA”3rd Album

anezezwa no kwambara kinyafurika

Indyo yemewe n’itemewe ku mugore utwite

Uburyo bukomatanyije

bwo kuvura abana bari

munsi y’imyaka itanu

mU NDIBA Y’UmUTImAINKURU mU mASHUSHO

Page 2: Cosmos magazine issue 1

2

content

30

12

04

IMIRIRE

UBUZIMA

UBUZIMA

Menya ibyiciro by’umubiri wawe

Sobanukirwa n’indwara yo guhekenya amenyo

Uburyo bukomatanyije bwo kuvura abana bari munsi y’imyaka itanu

MERA NEZA

05

GUTWITA Indyo yemewe n’itemewe ku mugore utwite

06

07

16 MpA AMAhoRo NGUTERE IhIRWE

INKURU NDENDE

22 UNE MAMAN pAS oRDINAIRE

INKURU MU MAShUSho part 1

“J’aurais voulu lui dire encore une fois combien je l’aimais, combien j’avais été ingrate avec elle, cette mère pas comme les autres, et

pourtant si aimante, si courageuse…

Mu ndiba y’umutima

25

36

NTA MVURA IDAhITA

47

35

34Kwishyira hamwe kw’abahanzi urufunguzo rw’ubufasha bwa MINISpoC

18

32

32

Tom Close

MU BUTo BWANJYE

TWIDAGADURE

rUBAVU

UMUshIhA NtUkwIyE MU MUryANGo

Tom Close agiye gushyira hanze igitabo cya 5 yanditse

Nakundaga gukina umupira cyane

Film, Music

Umwana yabaye umuti w’indwara y’umutima ku mubyeyi wamwakiriye

12

30

Miss Rwanda

IJwI ry’UMUGorE

anezezwa no kwambara kinyafurika

Kubyaza umusaruro ibumba byamugejeje ku iterambere

10

38

BUTERA

IJwI ry’UMwANA

izina ryahawe album ya gatatu ya Knowless Butera

Abana bacu barezwe neza baba amizero y’ejo hazaza

IBYAMAMARE

MENYA N’IBI

Cosmos Magazine June-July 2014

Page 3: Cosmos magazine issue 1

IkazeKu nshuro ya mbere Cosmos Magazine isohotse nk’igitabo,Tuganire ku cyateza imbere umuryango nyarwanda twibanda ku kurengera umwana kuko ari we Rwanda rw’ejo.

Ahazaza h’umwana haba hari mu maboko y’ababyeyi be bombi n’umuryango akuriyemo muri rusange. Imyitwarire y’ababyeyi, by’umwihariko amarangamutima y’umubyeyi utwite bigira icyo bihindura cyane ku byiyumviro by’umwana atwite. Ni ngombwa rero kumenya uko twategurira ahazaza heza h’abo twibaruka.

Akenshi umuntu, bitewe n’ibyamukomerekeje kuva akiri urusoro, agira imyitwarire twe tubona itari myiza, ariko si uko na we ari ko aba abyifuza, ahubwo aba yumva nta kundi yakitwara kuko yitwara uko yiyumva, kandi yiyumva uko twe, abagize aho bahurira n’ubuzima bwe, twamuteye kwiyumva. Ngaho rero mbere yo guhangana n’abana bacu bafite imyitwarire mibi, rimwe na rimwe itagifite n’igaruriro, niduharanire icyatuma bakurana imyiza kuko kubabyara gusa ntago biba bihagije. “uburere buruta ubuvuke!”

Mubyeyi, kurera umwana agakura ari nta makemwa biravuna ariko

birashoboka! Cosmos Magazine irabigufashamo.

Cosmos Magazine by’umwihariko ikubiyemo inkuru mpamo n’inkuru z’ibitekerezo zafasha buri wese kugira icyo yiga ku mibereho mu buzima, inkuru zikinnye mu mashusho, ndetse n’ubuhamya bw’imiryango imwe n’imwe twafatiraho urugero, mu rwego rwo kurushaho kubaka umuryango nyarwanda.

Cosmos Magazine izarushaho gufasha ababyeyi kumenya kurushaho kubaka imibanire yabo n’abana babo, ndetse binabafashe kumenya impinduka mu mitekerereze n’imyitwarire y’abana barera. Cosmos izaba yiganjemo inyigisho zo kwita ku bana, kubaha uburere, kumenyerana n’imikurire ndetse n’imihindagurikire yabo, ubuzima, imirire, kwita ku rugo no kwiyitaho muri rusange.

Babyeyi, tube ababyeyi banogeye abo twibarutse ndetse n’abo turera. Twe kubambura ubuziranenge!Bana, tube abana bizihiye ababibarutse ndetse n’ababarera. Twe kubateza urubwa !

Blandine UmuziranengeManaging Director

Cosmos Magazine “ahazaza h’abawe mu biganza byawe”

Publisher: Cosmos Multimedia Center [email protected] Director: Blandine [email protected]

Chief Editor: Saidath [email protected]

Sub Editor: Félicien [email protected]

Marketing Manager: AbdulKalim [email protected]

Journalist: Deogratias [email protected]

Journalist: Epaphrodite [email protected]

Cosmos Magazine ishyirwa ku isoko na Cosmos Multimedia Center Ltd.

Ushobora kuyisanga kandi ku rubuga rwacu rwa www.cosmosrwanda.com Ifatire kopi yawe ku buntu usome byinshi byiza Cosmos Magazine ibategurira.Inama zanyu ni ingenzi cyane mu kudufasha kubaka umuryango nyarwanda.

Mubyeyi ntuzabe nka ba “iyo mbimenya”!

Cosmos Multimedia Center Ltd.Kigali – Rwanda+250788536350+250728536350info@cosmosrwanda.comwww.cosmosrwanda.com

3Cosmos Magazine June-July 2014

[email protected]

Cosmos Magazine

@CosmosMagRwanda

Page 4: Cosmos magazine issue 1

4 Cosmos Magazine June-July 2014

Kuvura abana bari munsi y’imyaka itanu hifashishijwe uburyo

bukomatanije (PCIME: prise en charge integree des maladies de l’enfance), ni uburyo bwatangijwe n’umuryango w’abibumbye wita ku buzima (OMS/WHO) ndetse n’umuryango w’abibumbye wita ku bana (UNICEF) hagamijwe kugabanya imfu z’abana.

Nyuma yo kubona ko mirongo irindwi ku ijana (70%) by’imfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu ziterwa ahanini n’indwara nk’umusonga, impiswi, malariya, imirire mibi ndetse n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, hafashwe ingamba z’uko umwana wese uri munsi y’imyaka itanu uje kuvuzwa ku kigo nderabuzima asuzumwa izo ndwara zose kugira ngo avurwe ku buryo bukomatanije.

urugero: umwana w’imyaka ibiri uje kuvuzwa, babaza umubyeyi ikibazo umwana afite. Bakamubaza kandi bakanasuzuma niba umwana adafite ibimenyetso mpuruza; ibyo bimenyetso mpuruza ni ibi bikurikira:

-umwana ntashobora kunywa cyangwa konka,

-umwana aruka icyo ari cyo cyose ariye cyangwa anyoye,

-umwana yigeze kugagara cyangwa aragagaye,

-umwana yacitse intege cyane cyangwa ari muri koma.

Iyo umwana afite kimwe muri ibyo bimenyetso ahita yoherezwa byihutirwa ku bitaro.

Nyuma yo kubaza umubyeyi no gusuzuma ibimenyetso mpuruza, babaza umubyeyi niba umwana akorora, niba afite umuriro, niba afite impiswi, niba afite ikibazo cy’amatwi. Bamusuzuma imirire, ikibazo cyo kubura amaraso, ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, bakamubaza na gahunda y’inkingo, nyuma bakamubaza ikindi kibazo umwana afite.

Ikibazo basanze umwana afite, bakimubazaho mu buryo bwimbitse hagamijwe kumenya niba umwana akeneye koherezwa byihutirwa ku bitaro, cyangwa niba yavurirwa ku kigo nderabuzima.

Ababyeyi benshi ntibasobanukiwe

n’ubu buryo bwiza kandi bwizewe bwo kuvura abana bari munsi y’imyaka itanu, akenshi kubera ko budakoresha uburyo bwo gusuzuma hakoreshejwe ibizamini nk’umusarani, amaraso yo mu mutsi… keretse ikizamini cya malariya ni cyo gikunze kwifashishwa iyo basanze umwana afite umuriro.

Ababyeyi rero cyane cyane abo mu migi, bakumva ko abana babo bavuwe nabi, bagahitamo kuvuriza mu mavuriro yigenga aho ubwo buryo budakoreshwa. ibyo si byo rwose kuko ubu buryo bwagaragaje ko bwagabanije cyane imfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu.

Nk’uko nabivuze haruguru, ubu buryo bwateguwe kandi butangizwa n’umuryango w’abibumbye wita ku buzima ndetse n’umuryango w’abibumbye wita ku bana. Ababyeyi rero ntibakagombye kugira impungenge ku mivurirwe y’abana babo, kuko ubu buryo bwemejwe n’inzobere z’abaganga b’abana zo muri iyo miryango yombi.

Uburyo bukomatanyije

bwo kuvura abana bari

munsi y’imyaka itanu

UBUZIMA

Marie Louise Umwangange

Page 5: Cosmos magazine issue 1

5Cosmos Magazine June-July 2014

“ Sobanukirwa n’indwara yo guhekenya amenyo ”

Ubwo duherukana twababwiye ko tuzarebera hamwe ibisobanuro

by’indwara yo guhekenya amenyo iterwa akenshi n’umunaniro wo ku bwonko ndetse no kuba ari ingeso.

Mu kiganiro twagiranye Dr Viateur Rutaganda twamubajije byinshi mu bitera indwara yo gihekenya amenyo nk’uko benshi bakunze kubyibaza.

Uyu muganga w’inzobere mu kuvura indwa z’amenyo avuga ko guhekenya ameno biva ku munaniro wo ku bwonko ‘Stresse’ ndetse no kuba umuntu yarabigize ingeso ‘Habit’ ku buryo mu gihe aba arimo kuvugana n’umuntu akaba ari guhekenya amenyo.

“ikibwira umuntu ko ahekenya amenyo abibwirwa n’abandi cyane cyane abo bararana, kuko aba ari mu bitotsi, ariko akanguka imitsi yo mu musaya imubabaza, gusa ufite ingeso we kuko nawe aba abikora ashobora kubimenya, muganga nawe arabikubwira kuko asanga hari igice kiba cyaravungutse ku ryinyo ” Uku niko Dr Rutaganda abisobanura.

Ese guhekenya ameno hari icyo bitwara ubikora?

Muganga Rutaganda avuga ko guhekenya ameno hari icyo bitwaye cyane ubikora kuko ariya menyo ukuntu agenda ayahekenya hagenda havaho ‘couhe’ agace, ku buryo uko iminsi igenda ariko nawe agenda ahura ni ikibazo cy’uburibwe mu menyo, yanywa ikintu kikirukirayo, yarya ikintu

kikirukirayo, yarya imbuto zimwe zifite ‘acide strique’ zimwe ziryana kururimi, umwembe, ironji, indimu n’izindi nkazo akagira ibyo abanyarwanda bita ngo ni ubwinyo ndetse bikanamuviramo kureka kurya izi mbuto.

Ni bande bahekenya amenyo?

Dr Rutaganda asobanura ko abantu bose bagira stress atariko bahekenya amenyo kuko hari abayigira ariko ntibahekenye amenyo noneho hakaza na wa wundi wabigize ingeso usanga arangwa no guhekenya amenyo ku buryo bigaragarira buri umwe wese.

Akomeza avuga umuti umuntu akoresha wamufasha kwirinda guhekenya amenyo “Hari utuntu tubakorera kwa muganga tw’uduparasitike uko agiye kuryama akakambara ku buryo cya gihe ahekenya iryinyo ridahura nirindi akihekenyera icyo giparasitike, uwabigize ingeso we ni ukumwegera ukamwibutsa burikanya ku buryo umuha inama akaba yabireka, hari n’ubundi buryo yakoresha agiye kuryama ku buryo agerageza kudahuza amenyo akaryama asa nkuwasamye akiyoroshya.”

Yagize ubutumwa atanga

Dr Rutaganga avuga ko abantu bagerageza kujya bajya kwisuzumisha kwa muganga w’amenyo kuko iryinyo umenya ko uri rwaye ryatangiye kukurya, bagerageza kugisha inama abaganga, ababyeyi bagerageze gutoza abana isuku y’amenyo bamaze kurya.

Agira ubutumwa atanga ku barezi “akenshi cyane usanga ikijigo cya mbere cy’izabukuru abana bagitakaza hagati y’imyaka 6 n’ 7, abiga bacumbikiwe bahabwe umwanya wo koza amenyo bamaze kurya, kuko ku ishuri babaha umwanya wo koza amenyo mbere yo kunywa igikoma, iyo bamaze kurya nabwo ntamwanya bahabwa nibabahe umwanya uhagije.”

Yongeraho ko abarwayi b’amenyo badakwiye kwiheba kandi ntibihutire kuyakuza kuko bigira ingaruka nyinshi aho usanga umuntu yatangiye guhombana imisaya, akarya amenyo adahura aho usanga amira ibitanoze bishobora no kuba byamuviramo kurwara Igifu.

Ufite ikibazo? Hari indwara ushaka gusobanukirwa? Hari iyo urwaye se wayobewe ibyayo? Twandikire ubutumwa bugufi cyangwa uduhamagare kuri telefoni 0788635570/0728635570, tukubarize muganga, ushobora kandi no kohereza ibibazo byawe kuri email ikurikira: [email protected].

Mugire ubuzima buzira umuze!

Dr.Rutaganda

UBUZIMA

Saidath Murorunkwere

Page 6: Cosmos magazine issue 1

6 Cosmos Magazine June-July 2014

Saidath Murorunkwere

Igihe turiye ibyubaka umubiri, imboga, imbuto ndetse ifunguro rihambaye icyo gihe tubona vitamine zose zangombwa n’imyunyungugu, imibiri yacu ikeneye gukura no gukora neza.

Ku mpamvu zitandukanye, abenshi muri twe bashakira vitamine mu byo tujya tubona mu mafunguro ya mu gitondo, aya saa sita ndetse n’aya nimugoroba. Kandi ibyo ni byiza. Ariko wagombye guhitamo ibyiza ku buzima.

Umuganga wawe ni ibijyanye na vitamine ndetse n’ibirenzeho. Vugana n’umuganga wawe ku bijyanye n’uko wakenera vitamine ndetse n’ibirenzeho kugira ngo ugume uhagaze neza, no kureba niba ushobora kubona imihindagurikire y’imyivurize yawe kandi menya ko gufata vitamine nyinshi ndetse n’ibindi bishobora kuba bibi, rero byaba byiza ubajije muganga nawe mbere y’uko ugira intungamubiri wafata.Mu gufasha kugira ngo wumve neza imikorere y’intungamubiri n’ibiwubaka, dore ibibazo 2 byabajijwe kandi byasubijwe:

Ese vitamine n’ibyayo bikora bite?Vitamine ni ibiba mu biribwa ndetse no mu biterwa, bigatuma umubiri wawe ugira imihindagurikire bigatera ingufu. Niba hari icyo umize ako kanya kijya mu gifu aho gukomereza mu rura ruto ndetse bikerekeza mu mitsi y’amaraso. Bamwe hagati ya vitamin, imirire yubaka umubiri babibonamo uburyo bumwe

cyangwa ubundi bwubaka umubiri. Mu gihe muganga atakubwiye bumwe muri ubu buryo byaba byiza kuri buri wese. Kurikiza rero amabwiriza ari ku muzingo kandi wirenza amabwiriza asabwa. Ariko ukeneye gufata vitamine idasanzwe. Hari amahitamo 13 wahitamo, ku birebana na vitamin A, B, C na D.

Ese ugomba kubyitondera ? Gusoma amakuru ajyanye nabyo no gukurikiza Gahunda. Gufata kenshi vitamine imwe rukumbi bishobora kuba bibi kurushaho. Vitamini A nyinshi ishobora guhuma amaso yawe, ndetse vitamin D nyinshi yakwangiza impyiko zawe, ndetse n’ibice by’umutima wawe byahangirikira, nk’urugero ushobora kandi kugira amatsiko ku bijyanye n’ibyubaka umubiri kandi rero ku bijyanye n’uko wakomeza guhagarara neza, wajya usobanuza iteka muganga.Abantu twiyiteho, kwiyitaho hano mvuga n’uko usanga twarahugiye mu gushaka imibereho ariko kwiyitaho twebwe ubwacu ugasanga nta mwanya uhagije tubiha. Dusobanukirwe n’indyo dufata, twibaze niba yuzuye, irimo intungamubiri zoze umubiri ukenera. Ibi ni byo bizatuma tugera kubyo twifuza kuko tuzaba dufite ubuzima bwiza.

Menya ibyiciro by’umubiri wawe

IMIrIrE

Phot

o: I

nter

net

Page 7: Cosmos magazine issue 1

7Cosmos Magazine June-July 2014

Indyo yemewe n’itemewe ku mugore utwite

Abagore batwite bakunze kugaragaza imyitwarire itandukanye niyo baba basanganywe mbere. Ibyo bikagaragara mu buryo butandukanye nko guhinduka mu marangamutima, guhurwa cyangwa gukunda cyane bimwe mu biribwa. N’ubwo ariko bibaho nanone ntibyigaragaza mu buryo bumwe bitewe n’imiterere ya buri mugore. Urubuga rwa interineti www.confidantielles.com rukaba rugira inama umugore utwite ko agomba gufata amafunguro afitiye umubiri we akamaro, akanatuma umwana akura neza, rumugira inama y’ibyo akwiye kurya ndetse nibyo akwiye kwirinda kugira ngo ubuzima bwabo bombi budahungabana.

Dore bimwe mu biribwa umugore utwite akwiye kwibandaho mu gihe afungura:

Kurya indyo irimo imyunyu ngugu nka

(calcium): Aha harimo ibikomoka ku mata nka fromage yakuweho neza igishishwa cy’inyuma, yoghurt. Calcium ikaba ifite akamaro ko kurinda umugore kugira umuvuduko mwinshi w’amaraso, ndetse inakomeza amagufa y’umwana.

Kurya imbuto n’imboga: Ibi bikize cyane muri vitamine B9, A, C, E. Kurya imboga nk’ishu na epinari kenshi, bituma umugore utwite agira ubuzima buzira umuze ndetse bikanamurinda kwituma impatwe (constipation).

Kurya inyama kenshi: Nabyo ni byiza ku mugore utwite kuko bimwongerera feri mu mubiri.Ibinyamafufu: Nabyo ni byiza mu ndyo y’umugore utwite, harimo ibirayi, ibijumba,…Umugore atwite akwiye kwirinda kwiyicisha inzara cyangwa kurya ibiryo byinshi, ashobora kurya ikintu kimwe gikomoka ku mata, agafata urubuto rumwe ndetse unabishoboye

akarya n’agataratine kamwe k’umugati.

Bimwe mu biribwa umugore utwite akwiye kwirinda kurya kuko byangiza ubuzima bwe n’ubw’uwo atwite:Harimo ibiribwa akwiye gufata ku rugero ruto ndetse nibyo akwiye kureka burundu kugeza abyaye.Mu byo akwiye gufata ku rugero ruto: Ni ibiribwa bikize cyane mu mavuta, aha bavugamo ibiribwa biba bitetse bufiriti n’ibiribwa bikoze muri soya.Ibiribwa bikize cyane mu isukari nka bombo (bonbon) shokora (chocolat), n’ibisuguti bimwe na bimwe.Ibinyobwa akwiye kureka burundu: Harimo inzoga, ikawa cyangwa ikinyobwa icyo ari cyo cyose kirimo arukoro (alcohol).

Felicien Gapfizi

GUtwItA

Phot

o: I

nter

net

Page 8: Cosmos magazine issue 1

8 Cosmos Magazine June-July 2014

CoMMUNICAtIoN BEforE LANGUAGE Babies in the womb who have normal hearing and a normally stimulating environment are prepared to send and receive messages without benefit of the words, syllables, and phrases that begin appearing in a year or two after

This mode of communication continues, not only in utero, but after birth and throughout the life span; it is truly a universal human language.Based on the early development of the senses in the womb, a fetus remains in constant dialog with the surrounding environment (See in this column, The Fetal Senses). Baby body talk includes various senses: responding to tastes and odors by abrupt behavior changes reflecting pleasure or displeasure; reacting against strong light, noise, pressure, or pain by gestures of defense or escape; and reacting to different types of music by either wild kicking or by calming down to listen or rest. We should not argue with baby body language!Ultrasound observations of behavior in the womb reveal that fetuses can show strong

emotion. Observations made between 16 and 20 weeks of gestation during the procedure of amniocentesis have revealed fearful reactions including extreme fluctuations in heart rate and withdrawal from normal activity for a period of hours or even days. With increasing use of amniocentesis, women and doctors have witnessed aggressive actions toward the needle itself as babies attack the needle barrel from the side! Similarly, observation of twins via ultrasound have uncovered body language including holding hands, kissing, playing, kicking and hitting each other. This communication before birth was not predicted in psychology and medicine.The ability to signal distress by crying is a familiar aspect of infant behavior. Cries can be compelling. Babies need no lessons in how to cry,

although adults need lessons in interpreting this crying. Technical measurements have shown that cries contain much information about disease, malnutrition, and genetic defects. Babies are sensitive to each other’s cries and discriminate between animal, human, and electronic cry sounds. They respond most strongly to cries of babies their own age. The emotional turmoil which provokes crying already exist in the womb and may be heard if air reaches the area around the fetal larynx. This intrauterine crying is termed “vagitus uterinus” (literally, squalling in the womb) and is well documented in medical literature both ancient and modern. Over one hundred cases have been reported.At birth, body talk is eloquent whether asserting anger and rage in clenched fists or in relaxed

GUtwItA

www.birthpsychology.com

Photo: Internet

Page 9: Cosmos magazine issue 1

9Cosmos Magazine June-July 2014

CoMMUNICAtIoN BEforE LANGUAGE

gestures--and even smiles--conveying pleasure. Newborns clearly communicate their feelings about what is happening to them by contortions of the face, writhing movements of the torso, flailing movements of arms and legs, by changing color to angry red, dangerous blue or paleness, or by reassuring coos and gurgles. These obvious skills of communication displayed by both prenates and newborns flow from impressive skills of perception.Babies begin learning language in the womb. An early discovery using acoustic spectrography revealed that the first cry of a 900 gram baby already contained intonations, rhythms, and other speech features that could be matched with the mother’s voice spectrograph. This proved that by about 26 weeks of gestation, this baby had already acquired certain features of its “mother tongue.”

More recent studies reveal unexpected learning of story passages and child rhymes in utero--a precocious demonstration of early language perception and learning. After birth, babies show more interest in listening to an adult speaking in the mother tongue rather than in a different language. Language studies have demonstrated that babies perceive the smallest units of sound--the phonemes--even better than adults do for about the first year of life. Superior lip-reading skills are seen when babies quickly detect which sound track matches the talking faces they are watching. They also quickly select the appropriate emotional sound track for the faces they are watching. In addition to these lip-reading skills, both premature and full-term babies read faces so well that they can immediately imitate a wide-open mouth, a protruding tongue, or mimic expressions of happiness, sadness, or surprise--

superb communication skills.Prenates and newborns arrive in this world equipped with universal human languages made possible by the voluntary movement which begins around ten weeks gestational age. Early expressive movement is facilitated by a spectrum of developing senses including at least touch, thermal experiences, taste, odor, hearing, licking, sucking, and even vision. The communication repertoire includes verbal and non-verbal expressions, body color, emotional behaviors, crying, withdrawal, hand gestures, a range of facial statements, instant imitation, and lip-reading. Thus, all humans are prepared to send and receive messages and to dialog with parents long before the development of formal language.

birth. Their daily experiences of communication are punctuated by self-initiated and reactive movements which express needs, interests, and feelings.

Page 10: Cosmos magazine issue 1

10

Izina ryahawe album ya gatatu ya Knowless Butera

Mu rwego rwo gukomeza guha icyubahiro n’agaciro umubyeyi we watabarutse,umuririmbyikazi Ingabire Jeanne d’Arc uzwi cyane nka Knolwess yitiriye album ye ya gatatu izina rya se ariryo BUTERA.

Mu kiganiro na Cosmos Magazine, Knowless avuga ko yitiriye iyi album se kuko ari we watumye abaho ndetse akaba ari no gukomeza kumuha icyubahiro, mu

magambo ye ati: “Iyo hatabaho Butera simba ndiho, simba naravutse, ni umuntu wa mbere nyuma y’Imana kuri njye, niyo mpamvu nahisemo kumwitirira iyi album, kandi ni no gukomeza kumuha icyubahiro.”

Si ubwa mbere uyu muhanzikazi yaba azirikanye ababyeyi be mu bihangano bye kuko yigeze gukora indirimbo yitwa sinzakwibagirwa,

aho avuga ko yari yayikore ababyeyi be. Yagize ati: “papa na mama nabaririmbiye indirimbo yitwa Sinzakwibagirwa buri umwe ku giti cye numva ntibihagije, mpitamo no kwitirira iyi album papa.”

Iyi album ya gatatu ya Knowless ikaba igomba kujya hanze ku italiki ya 5 Nyakanga 2014 i Kigali muri Serena Hotel.

“Butera” IByAMAMArE

Epa Ndungutse

Cosmos Magazine June-July 2014

Page 11: Cosmos magazine issue 1

11Cosmos Magazine June-July 2014

Page 12: Cosmos magazine issue 1

12

IMIDELI

Cosmos Magazine June-July 2014

Page 13: Cosmos magazine issue 1

Miss Rwanda

“Colombe AKIWACU” anezezwa no kwambara kinyafurika

Miss Rwanda, Akiwacu Colombe, amaze igihe gito yambitswe ikamba ry’umunyarwandakazi uhiga abandi mu Rwanda, akaba avuga ko anezezwa no

kwambara kinyafurika.

Miss Colombe akunda kwigaragaza yambaye kinyafurika, mu kiganiro yagiranye na Cosmos Magazine yagize icyo avuga kuri iyi myambarire, aho avuga ko ashimishwa no kuba umunyafurika by’umwihariko w’umunyarwandakazi; icyo akaba ari cyo kimutera ahanini kwambara kinyafurika, imyenda idoze mu bitenge, kwambara ibikomo, n’ibindi. Akomeza avuga ko kuri we iyo yambaye kinyafurika aba abona arimbye; agira ati “iyo ukunda umuco wawe ukora n’ibijyanye nawo” bityo muri we akaba akunda guhanga udushya ku bijyanye n’imyambarire iranga umuco w’umunyarwanda.

Mu butumwa yahaye abanyarwandakazi

by’umwihariko urubyiruko ni uko bakwita ku muco wabo, ikindi ni uko barangwa no kubaha buri wese, kandi bakagerageza gukora ibibarimo kugira ngo bagaragaze impano zabo.Asaba ababyeyi n’abana agira ati: “ababyeyi nababwira ko barera abana babo neza bakabaha uburere, bagakora ikintu cyatuma abana babo batabahunga. abana ni ukumenya icyo bashaka kugeraho mu buzima, ndetse no kubaha by’umwihariko uburere bukwiye bwibanda cyane ku muco uranga abanyarwanda.”

Miss Akiwacu akaba yaratangarije Cosmos Magazine imigabo n’imigambi afite aho avuga ko azagerageza kuzuza inshingano yahawe zo kubera urugero abandi.

IMIDELI

Cosmos Magazine June-July 2014

Photos : Nib Studios

13

Page 14: Cosmos magazine issue 1

twEGErANE

14 Cosmos Magazine June-July 2014

TWEAmagambo mashya amaze kwiyongera mu Kinyarwanda aho usanga amenshi yiganje mu rubyiruko ku buryo n’iyo bayavuze abakuze badasobanukirwa n’ibyo bavuga, aho usanga abenshi mu bakuze bemeza ko izo mvugo zidakwiye kuko zidahesha icyubahiro indangagaciro z’Ikinyarwanda. Twegerane y’uyu munsi turarebera hamwe amwe muri ayo magambo.

IcyukiIcyuki barikoresha bashaka kuvuga umukobwa mwiza, cyangwa umukobwa muri rusange.

InkanguInkangu bisobanura umukobwa wigurisha “indaya”; rikaba rikunze gukoreshwa n’abaraperi cyane.

Amafuri (Free), Swingi na HoroAya magambo uko ari atatu bayakoresha iyo bashaka kuvuga umuntu utameze neza mu gihe yanyoye inzoga cyangwa yasomye ku gatabi “urumogi” bakavuga ko ari furi cyangwa holo nk’uko byumvikana mu ndirimbo ya Riderman yise “Holo”.

KuvunaKuvuna ni rimwe mu magambo agezweho mu rubyiruko bakaba barikoresha bashaka kuvuga ikintu cyiza. Aha urugero ni uko ushobora kuvuga ngo uriya mukobwa aravuna ushaka kuvuga ko ari ihoho cyangwa se ukavuga ngo “mfite indirimbo ivuna bya danger”. Aha uba ushaka kuvuga ko ari nziza cyane.

Tuzakomeza kubasangiza zimwe muri izi mvugo z’inzaduka usanga zisanishwa n’ururimi rw’Ikinyarwanda.

gERANE

Saidath Murorunkwere

Page 15: Cosmos magazine issue 1

15Cosmos Magazine June-July 2014

Urugo rutuje rurangwa N 'iki?Saidath MURORUNKWERE

Umuntu wese atecyereza kubaka urugo ari nako yifuza umufasha mwiza ndetse n’urubyaro rwiza tugiye kureba iby’ingenzi byafasha abantu kugira urugo rutuje.

Mu bintu bishobora gufasha abantu kubaka urugo rukaba urugo rwiza ruhamye icya mbere ni ukwiringira Imana, umugabo n’umugore bagomba kuba bubaha Imana mu kubanirana kwabo, bigendeye kumyemerere yabo, kuko hatabayeho kubaha Imana niho usanga hatangiye kubaho urwicyekwe.

Abashakanye bagomba kubwizanya ukuri, ukuri ni ikintu gikomeye cyane ku buryo iyo abashakanye nta kintu na kimwe bagombye guhishanya kuko bibafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Aha bivuze iki rero, icyo bivuze ni uko ushobora kubeshya uwo mubana, akazamenya ko wamubeshye hanyuma ukabura aho ubigarurira.

Ikindi kintu kandi abantu badakunda kwitaho kandi mbona ko gikomeye ni ukuganira hagati y’abashakanye, abashakanye bakwiye kugirana ibiganiro bakibukiranya ubuzima banyuzemo

bakigira hamwe ibyo bakora ndetse n’ibyo bateganya kugirango babe bateza imbere urugo rwabo.

Aha ngaha rero ibi biganiro ntabwo bipfa gukorwa birategurwa kandi hagashakwa naho bibera rimwe na rimwe mu kimuka mu rugo mu kajya gushaka ahantu hatuje mwicara kugirango muganire ku iterambere ry’urugo rwanyu.

Mu mibanire yanyu kandi mugomba kujya mutungurana kuko nabyo byongera urukundo mu kiyibutsa igihe mwamenyanaga, umwe muri mwe akaba yatungura mugenzi we haba ku itariki ye y’amavuko, igihe mumaze mubana se n’ibindi bibibutsa ibihe muba mwaraciyemo. Uku gutungurana rero ntabwo gushingira ku byo mwibuka gusa kuko mu shobora no gutungurana buri munsi.

Aha nabaha nk’urugero uri umugabo uratashye utahaniye umugore wawe wenda ka Jus utari usanzwe ubikora yewe no murugo gahari ariko ako kaji ntimushobora kwiyumvisha agaciro uyu ugahawe agaha, muri we aba yumva bidasanzwe noneho akarushaho ku kwiyumvamo.

Umugore nawe ashobora gutungura umugabo we mu buryo budahenze kandi butanasaba byinshi urugero ibaze nk’umugabo wawe aramutse atashye agasanga wahinduye imiterere y’icyumba muraramo, wahinduye nk’uburyo igitanda cyari giteyemo, wakozemo isuku ndetse unahindura n’imitako yarimo.

Urangije unamutegurira ibyo kurya uzi akunda aha abantu benshi ntibakunda kubimenya ariko nzi neza ko ari ibintu bishimisha cyane ubikorewe kuko aba abona ko hari umwitayeho, bigatuma rwa rukundo rwanyu mukomeza kurwuhira.

Ngire icyo nisabira abarushinze, n’abateganya kurushinga kubaka urugo ni umushinga ukomeye kandi ugomba kwigwa neza kuko iyo utizwe neza ni ha handi usanga haje mbigenzente mu muryango cyangwa iyo mbimenya. Mugabo ubaha umugore wawe, mugore nawe ubaha umugabo wawe, ari nako mwubaha Imana mwirinde amabwire maze murebe ko hari icyo muzabura mu rugo rwanyu.

UrUGo rUtUJE

Phot

o: I

nter

net

Page 16: Cosmos magazine issue 1

INkUrU NDENDE

“Mpa amahoro ngutere ihirwe”Mu gitondo cya kare, Anna, inkumi y’imyaka 20 y’ubukure utuye i Cyangugu, unanutse, wirabura, utuje. Yikoreye ikibindi, ahura n’abanyeshuri yiganye nabo bajya kwiga muri kaminuza, abakurikiza amaso, abarebana agahinda,barinda barenga.

Anna (yinjira mu rugo arira, yiyumvira)-Ariko Mana nacumuye iki koko? ko ntari umuswa, ntarangara, iyo ntaza kujya niga nsibagurika kubera kubura amafaranga y’ishuri, simba nanjye ndi muri kaminuza nk’abandi twiganye?!!!!

Anna ageze mu rugo akirira, yitsa imitima, atura ikibindi n’umunabi mwinshi, ababaye. Pangarasi,se wa Anna, umusaza, uhorose, w’umuyumbu n’uruhara, ufite isindwe, amuza inyuma atangira kumutonganya.

Pangarasi (adandabirana)

-Anna!Annaaa!Anna wa ngirwamukobwa we yirirwa yicaye irira ubusa. Abandi mungana bakijije iwabo, nk’ubwo wagiye mu mujyi ugashaka akazi nka wa mukobwa wo kwa Ponsiyani, sinumva ngo mu mujyi haramuhiriye?!

Anna (n’agahinda kenshi kivanzemo umujinya)

-ubu se ni njye wari ubyanze?abandi bariga kaminuza naho njye nirirwa mbahingira, mbavomera, mbaragirira, nabaye umuhirimbiri, naho wowe wirarira

mu kabari ukavayo uncyurira ngo ntacyo maze?!

Pangarasi (areba nk’uwumiwe, amubwirana umujinya)

-umva iryo shyano na ryo ngo riravumvura!mvanaho ayo mahomvu! ni njye se wakubujije kubona amanota akujyana iyo kaminuza yawe ngo ujye kuminuzanya n’izo mbeshu zawe!Anna (arakaye)

-asyigari we!ayo manota nari kuba nayakuyehe nirirwa inyuma ya ziriya ntakaragasi zawe ngo ni amatungo, zitagize n’icyo zitumariye;icyiviramo cyose uhitira mu kabari!

Pangarasi (yishima mu mutwe, n’izo yanyoye zisa n’izimushizemo)

-uranyumvira aka gakoba ra!karatinyuka kakanyurira bene aka kageni?!ariko n’ubundi ubwo bushinzi mubukomora kuri nyoko sha;ni we waboroye!ndaje nkwereke uko intama zambarwa!ise amukubite cyane, amureme inguma!ari na ko yitotombaPangarasi (yahagira kubera ukuntu amaze kumukubita n’umujinya mwinshi)

-urandorera agasuzuguro kako di?! akantu umuntu akubita ntikanatake?!urabeshyera ubusa iri joro ntundarira mu rugo!nimpagusanga turareba imbwa n’umugabo!henga nisubirire no mu kabari utavaho unantera umwaku!

Pangarasi asiga Anna ari intere

arongera aragenda!

Anna (asigara yivugisha wenyine)-apu!ibyo ndabimenyeye!henga nshyashyane muri iyi mirimo y’aha itajya irangira,mbone igihe njya gucyurira ziriya ngirwahene ze hato adataha ntarabirangiza akanyirukana aka mama!yewe noneho sinamukira.

anna yihanagura amaraso n’imicucu yari imuriho, akora imirimo yo mu rugo, ajya gucyura ihene, imwe muri zo ayizituye ica ikiziriko iramucika, arahangayika cyane,ataha ubona noneho yihebye burundu, ageze imuhira atangira guteka,mu mbuga.

Bugorobye, Pangarasi (mu ijwi riri hejuru ryuzuye amahane,adandabirana)-iri shyano sinasize ndibwiye ko ritandarira aha ra?!Pangarasi,se wa Anna, ahita ahirika Anna mu isafuriya y’ibiryo yari iri ku ziko! Anna ibiryo bimumeneka mu maso no ku mubiri hose, ahaguruka yihanagura, ise arongera aramukubita amwinjiza mu nzu. yongera kumugarura hanze amuhutaza anamuterera igishashi kirimo imyenda ye n’ibyangombwa, binyanyagurika hasi!Pangarasi

-mvira aha;ni ko nkubwiye!wenda uzangare n’ubundi nta keza k’umukobwa!inka se bari buzanzanire kubera wowe?yewe nta byo mbonye!genda!genda! mvira aha!

Anna arundanya utwenda twe,

16 Cosmos Magazine June-July 2014

Blandine Umuziranenge

Page 17: Cosmos magazine issue 1

17Cosmos Magazine June-July 2014

arira, yitonganya, yitsa imitima, yimyoza!ise amwirukana amukubita ibifunsi mu mugongo, amusunika, amusohora mu rugo.Anna (ubona asa n’aho ibitekerezo bye biri kure)

-ariko koko agahinda ntikica kagira mubi!ubu se koko nderekeza he?reka mpeke umuruho wanjye nerekeze iyo mu mujyi. nanjye ndushye aka mama koko!reka ndwazarwaze ndebe ko wenda nzabona akazi nkagira aho nigeza nkabasha no kwita kuri mama, uwitonze akama ishashi!

Anna agenda ijoro ryose yikoreye ishashi y’imyenda, ari na ko arira, haza guhinguka ikamyo itwaye amakara ayisaba ko yamugeza mu mujyi niba ari ho bagana, baramwemerera. arurira agenda hejuru y’ayo makara, bamugeza mu mujyi muri iryo joro, arara mu mukoki, imvura iramunyagira, imbwa zimuhunahuna.

bukeye Anna agenda ashakisha akazi asuhuza umuhisi n’umugenzi abaririza ngo arebe ko yabona akazi!agera aho ayoboza mayibobo imwambura ya shashi ye yari irimo imyenda n’ibyangombwa. Anna (n’agahinda kenshi,arira, yataye umutwe)

-ni byo koko ngo uwagumiwe n’amenyo ahagamwa n’amazi! ubu se noneho n’ako kazi naje nshaka nzakabona nte ko ibyangombwa byanjye n’impamyabushobozi babitwaye?nyuma haza kuza Rufayire, umugabo, usa n’ukuze,ubyibushye atwaye imodoka, aparika iruhande rwa Anna. Anna aramusuhuza mu byubahiro byinshi, batangira kuganira.

Rufayire (asa n’umufitiye impuhwe)-none se witwa nde? urava he ukajya he? kuki uri hano se ahubwo, unarira? mbwira numve ko nagira icyo ngufasha!

Anna-nitwa Anna, iwacu ni i Bweyeye,

navuyeyo mu ijoro ryahise data anyirukanye ngo ndi umukobwa ntacyo nteze kumumarira! naraye nza ijoro ryose none n’aho ngereye ino, ishashi yari irimo ibyangombwa byanjye byose n’impamyabushobozi y’amashuri yisumbuye nari ndambirijeho ngo nzake akazi, babinyambuye ndimo nyoboza.Rufayire

-yooo, warenganye nyabusa! ariko humura ndagerageza ngufashe gushaka umwe mu miryango yita ku myigire n’ihohoterwa ry’abana b’abakobwa, turebe ko hari icyo bakumarira.

Anna-murakoze cyane, ni ukuri mpora nifuza gukomeza amashuri yanjye, mbonye uko niga byamfasha.

Anna yinjira mu modoka, Rufayire amujyana ku cyicaro cya Fawe babatekerereza uko byifashe, Fawe ibemerera kurihira Anna akarangiza kaminuza. babaha impapuro zibemerera gufashwa,n’amafaranga yo gushaka ibyangombwa, Anna arishima cyane, arabashimira bose mu byubahiro byinshi.Anna (yishimye cyane, ashimira Rufayire umufashije kugera kuri Fawe)-murakoze cyane, kandi mbijeje ko nzigana umwete n’umurava nkarangiza amashuri yanjye neza n’amanota meza.

Rufayire (amufashe ku ntugu nk’umubyeyi uhumuriza umwana we)-urakoze gushima. kandi uzakomere ku mugambi wihaye uzagire icyo umarira umuryango wawe n’igihugu cyawe muri rusange.

Anna na Rufayire binjira mu modoka, bajya kugura ibikoresho by’ishuri, barabipakira neza mu ivarisi nini, Rufayire amujyana kuri Kaminuza yemerewe kwigamo. Anna asohoka mu modoka, avanamo n’ivarisi ye, asezera Rufayire, aramuhobera cyane.

Anna akurura ivarisi ye ku mapine yerekeza mu kigo rwagati, agenda asimbagurika, agaragaza ko ibyishimo byamurenze. Rufayire yatsa imodoka asubirayo.

Anna (ibinezaneza byamurenze)-burya Imana ikiriza mu kwiheba koko pe!njye nyagupfa Anna ngiye kwiga kaminuza?!yewe nziga na nyiramwige ize!nzaba icyitegererezo pe!n’abandi batekerezaga nka muzehe wanjye bazabone ko umwana w’umukobwa ashoboye!

Anna yararangije kaminuza, afite n’akazi keza, aza gusura iwabo yitwaye mu modoka, ayiparika hafi y’urugo, akiyisohokamo ise amukubise amaso akorwa n’ikimwaro, arapfukama atangira kumusaba imbabazi...

Umusozo…

Photo: Internet

Page 18: Cosmos magazine issue 1

IByAMAMArE

Tom Close agiye gushyira hanze igitabo cya 5 yanditse ”“

18 Cosmos Magazine June-July 2014

Page 19: Cosmos magazine issue 1

19Cosmos Magazine June-July 2014

Epa Ndungutse

Iki gitabo cyanditswe n’uyu muririmbyi w’ikirangirire mu Rwanda gikoze mu buryo bw’inkuru ishushanyije, kikaba kigaragaza ko gutsindwa bishobora kuba imbarutso yo gutsinda, nk’uko uyu mwanditsi yabitangarije cosmos Magazine, mu magambo ye ati:“ni igitabo kigaragaza uburyo gutsindwa bishobora kukubera imbarutso yo gutsinda, kuko hari abatsindwa cyangwa bananirwa gukora ikintu bagahita bumva ko birangiriye aho nyamara Atari ko bimeze; muri make ni igitabo kigaragaza uburyo umuntu ashobora kuva ku busa akaba ikitegererezo.”

tom close avuga ko igitekerezo cyo kwandika iki gitabo cyavuye ku bintu byinshi ariko ahanini yagikuye ku buzima yabanyemo n’abantu batandukanye, abahanga, abagerageza ndetse n’abaswa; gusa ngo yaje gusanga abahanga mu muryango aba ari bake, abagerageza bakaba benshi, ariko abaswa bakaba benshi cyane.

nyamara n’ubwo bimeze gutya we mu bushishozi

bwe yaje gusanga umuntu witwa umuswa atabaho. Yagize ati: “mu kureba no gusesengura kwanjye naje gusanga umuntu bita umuswa aba Atari we, ahubwo hari impamvu zitandukanye aba ari muri icyo gice bigatuma atagira ibyo ashobora kubera utuntu tumwe na tumwe, nyamara dukemutse yamera nk’abandi bose twita abahanga.”

tom close usanzwe ari umuririmbyi avuga ko yifuje kunyuza ubu butumwa mu gitabo kuko ari yo mpano ye nkuru kurusha kuririmba n’izindi afite, ndetse ngo mu ndirimbo akaba atari bubashe gushyiramo ubutumwa bwose yifuza gutanga kuko indirimbo iba igomba kuba ari ngufi.n’ubwo ataramenya itariki nyir’izina azasohorera kino gitabo kubera ko agishaka abaterankunga, mu gihe iki gitabo yise “umusemburo w’ibyiza” cyaba gisohotse cyaba ari igitabo cya gatanu uyu muhanzi ashyize hanze dore ko mbere y’uko atangira kuririmba yari yaranditse ndetse akanasohora ibitabo bine.

Umuhanzi akaba n’umuganga

Muyombo Thomas uzwi cyane ku izina

rya Tom Close aratangaza ko agiye gushyira hanze igitabo yanditse cyitwa

“umusemburo w’ibyiza”.

Page 20: Cosmos magazine issue 1

Kwishyira hamwe kw’abahanzi urufunguzo rw’ubufasha bwa mINISPOC

Mu gihe umubare munini w’abahanzi nyarwanda wifuza ubufasha buva kuri Minisiteri

y’umuco na siporo (MINISPOC) ari na yo ibafite mu nshingano zayo, iyi Minisiteri ivuga ko bigoranye kugira

umuhanzi bafasha mu gihe batari mu ishyirahamwe.

”20 Cosmos Magazine June-July 2014

IByAMAMArE

Epa Ndungutse

Page 21: Cosmos magazine issue 1

Ibi kandi bishimangirwa na humble wo mu itsinda rya urban boyz, unasaba ko bakwiye guhabwa agaciro ati: “Minispoc yari ikwiye kumenya abahanzi nka Minisiteri ibashinzwe, ikamenya agaciro kabo ndetse n’icyo bamaze, ikindi bagakwiye kudufasha ni ukutwumva nk’ibindi bikorwa bishobora kwinjiriza igihugu.”

Umuhanzi gatsinzi emery uzwi cyane nka riderman ati: “Bwa mbere Minispoc yadufasha cyane ku kintu cyo kurwanya ikoreshwa ry’ibihangano byacu n’abantu batabifitiye uburengazira(Piratage), ikindi byaba byiza bashyizeho ingengo y’imari yo gushyigikira abahanzi mu byo dukenera nka sound, stage n’ibindi nk’uko bikorwa mu mikino, hanyuma kandi bakadukorera ubuvugizi mu itangazamakuru ryo mu gihugu imbere ku buryo ibihangano byacu bihabwa umwanya munini kuribyo, ndetse bakanakora ubuvugizi ku buryo twagira television mpuzamahanga zajya zinyuzaho amashusho yacu.”

21Cosmos Magazine June-July 2014

N’ubwo ariko abahanzi bakomeje gutakamba basaba ubufasha kuri

MINISPOC, Makuza Lauren ushinzwe iterambere ry’umuco muri iyi Minisiteri uhamya ko azi ibibazo abahanzi bafite, avuga ko bigoranye gufasha umuhanzi ku giti cye. Yagize ati “umuhanzi ku giti cye biratugora kugira ngo tumuteze imbere kuko usanga akenshi bishingiye ku nyungu ze bwite, ariko iyo bishyize hamwe bakajya muri association bakagaragaza ibibazo runaka cyangwa ibintu runaka bifuza icyo gihe Minisiteri irabafasha cyane, icyo nabakangurira

ni uko bajya muri association kandi bakanayiyumvamo ikababera umuyoboro ubageza muri minisiteri kugira ngo bagaragaze ibabazo bahuriyeho kandi ibyo tuzabikemura rwose.”Uku gufasha abishyize hamwe bishimangirwa na Runyurana Jean Pierre uyobora ishyirahamwe ry’abahanzi ryitwa Ingoma Music Association, uvuga ko hari byinshi Minispoc yafashije iri shyirahamwe, ati: “baradufasha ku buryo buhoraho, icyo badashoboye bakatujyira inama.”Niba nta gihindutse kuri iyi politiki

ya MINISPOC yo gufasha abahanzi bishyize hamwe, birasa nk’ibizafata igihe kirekire ndetse n’ingufu nyinshi ngo abahanzi babone inkunga y’uru rwego rwa leta, kuko ubona abahanzi batumva neza gahunda yo kwishyira hamwe. Ibi bikagaragazwa n’uko n’ishyirahamwe rukumbi rihari abahanzi bose batifuza kurijyamo ndetse n’andi yagiye ajyaho atigeze aramba yasenyukaga bidateye kabiri.

Page 22: Cosmos magazine issue 1

22

Elle s’en est allée un été d’incendie du côté des belles garrigues encerclant Avignon.

Elle partit dans l’odeur de la sève caramélisée, dans les gémissements des arbres tordus par les flammes, celles avec qui le mistral s’amusait, jetant une pluie d’étincelles sur les broussailles trop sèches où les lapins apeurés se terraient, les moustaches déjà grillées.

Elle a fermé les yeux, sans se plaindre, dans son mas couleur de crème au citron, protégé par la fière rangée de cyprès vert sombre plantés de sa main bien des années plus tôt. Des années où, en barboteuse, je déambulais dans le grand jardin aux massifs odorants, grignotant des feuilles de menthe, écrasant du thym entre mes doigts.Les cyprès ont résisté, droits et orgueilleux à l’incendie qui déjà ravageait les maisons alentour, les granges au foin frais.

C’est un voisin qui l’a trouvée à l’heure du café que souvent ils partageaient. Il a toqué à la lourde

porte de bois jamais verrouillée, puis s’est résigné à entrer. Elle était là, dans son fauteuil, dans sa robe bleu lavande, un ouvrage de tricot sur les genoux, le chat somnolant sur ses chaussons éculés.

Elle était là, toute froide, mais si belle avec ses longs cheveux argentés tombant en cascade sur ses épaules menues.

Il s’est avancé, inquiet et, sur la table basse marquée de l’empreinte de quelques verres et tasses, il a vu le cahier. Bleu comme ce ciel qu’elle aimait tant.

Il n’a pas osé tout de suite le saisir, peut-être à cause d’elle aux yeux encore ouverts, mais si vides. Ce n’est que plus tard, quand les pompiers sont arrivés, qu’ils ont réveillé le chat Mystère et qu’ils l’ont allongée, elle si légère, sur le brancard, que l’homme a pris le cahier.

Mon nom était inscrit sur la

première page. Comme autrefois, à l’époque de l’école primaire, elle avait enroulé autour de la première lettre de mon prénom une guirlande de feuillage. En dessous, elle avait simplement écrit : « Pour celle à qui je n’ai pas assez dit qu’elle était le plus beau cadeau que m’ait fait la vie. »L’homme me l’a remis, ce triste jour de grisaille dû à la fumée des grands feux, quand le fossoyeur a commencé à recouvrir son cercueil de bois blanc, sans croix ni fleurs.

Il me l’a donné sans oser me regarder, murmurant entre ses moustaches argentées:-Je m’appelle Anatole. Votre maman était quelqu’un de bien et je l’aimais beaucoup.J’ai serré le cahier contre moi. Je l’ai étreint comme autrefois je le faisais avec elle, quand certains dimanches je m’échappais pour venir boire en sa compagnie une tisane de romarin sucrée de miel et que ses grands yeux couleur d’eau pure scrutaient les miens, tentant d’y lire quelque détail de ma vie loin de la maison…

Une vie si différente de la sienne, parce que par dépit, par esprit de contradiction, à l’aube de mes 20 ans, gavée de grand air, de bonnes odeurs, j’avais quitté le mas pour m’enfermer dans une ville, un bureau, pour m’offrir une vie ordinaire, celle que jamais elle n’avait eue.

elle ne m’en voulait pas. elle me demandait simplement parfois, en jouant avec ses doigts:

-Es-tu heureuse au moins?Je l’avais été. Je ne l’étais plus, avec un mari pas tout à fait parfait et dans l’attente d’un enfant qui tardait à venir, alors que déjà j’avais largement dépassé la trentaine.

Je n’avouais rien pour ne pas l’attrister, mais jamais elle n’était dupe. Fatiguée d’agiter devant moi

Une Maman pas ordinaire

INkUrU NDENDE

Mariette Messier

Cosmos Magazine June-July 2014

Page 23: Cosmos magazine issue 1

ses longs doigts minces, elle s’emparait du petit carnet qui jamais ne l’a quittée depuis l’instant où j’avais su lire et elle y traçait d’une belle écriture appliquée: « Le bonheur ressemble au chat; il ne se laisse pas tout de suite apprivoiser.

Il a besoin d’être sûr, ensuite seulement il s’offre. Tu dois être vigilante et patiente. »Je ne savais plus l’être, et ces jours-là, sous la caresse de ses yeux pâles, je retenais mes larmes, mes regrets, mes doutes. Elle le devinait. Dans un soupir, un mouvement léger de tout son corps, elle m’attirait vers elle et m’obligeait à appuyer ma tête dans son cou, comme autrefois…

Jamais je n’avais entendu le son de sa voix. Ma mère était sourde et muette. Mais tout contre elle dans sa chaleur réconfortante, les battements de son cœur étaient une musique délicieuse… Ils étaient sa musique remplaçant cette voix qui, souvent, autrefois, m’avait manqué. Surtout à l’époque ingrate des premiers camarades, ceux qui envahissaient la maison les jeudis après-midi et se moquaient du langage par signes de ma mère qui, sans s’en offenser, courait de la poêle à la table pour les gaver de

crêpes à la confiture d’airelles. Cette voix, ces jours-là, j’aurais voulu qu’elle résonne, s’abatte sur eux comme un grand coup de tonnerre et efface de leurs petits yeux la moquerie et le mépris.J’ais grandi en me querellant avec elle à travers le ballet de nos mains s’énervant pour traduire plus vite nos sentiments.

J’ai détesté le petit carnet qu’elle me tendait à l’heure du dîner où, tout au long de la journée, elle avait pris soin de noter compliments ou remontrances. J’ai parlé pour deux à l’âge plein de révolte de l’adolescence, lui reprochant injustement de s’enterrer dans cette maison du bout du monde, cette maison que je fuyais le lundi matin pour n’y revenir que le vendredi, interne dans un collège d’Avignon.Je l’aurais voulue comme les autres mères, celles qui se promenaient, élégantes, sur les

allées de l’Oule, sur la place de l’Horloge, et échangeaient des potins en dégustant des glaces nappées de chantilly.

Elle riait de ma déconvenue et, sur le maudit carnet, elle traçait d’une écriture aérienne : « Je suis comme je suis! »Elle était ma mère et je l’aimais.

A suivre…

“J’aurais voulu lui dire encore une fois combien je l’aimais, combien j’avais été ingrate avec elle, cette mère pas

comme les autres, et pourtant si aimante, si courageuse…

INkUrU NDENDE

23Cosmos Magazine June-July 2014

Page 24: Cosmos magazine issue 1

Zimwe mu mpamvu zitera kutiyongera ibiro ku mwana

(failure to thrive)

Izo mpamvu ni izi zikurikira:1. Kutamenya konsa neza uko bikwiye no kutamenya

kugaburira umwana uko bikwiye

2. Kutamenya gutegura amata y’umwana uko bikwiye (twavuga nko gushyiramo amazi arenze urugero)

3. umwana utitabwaho

4. umubano w’umwana na nyina udahagije (poor maternal-child interaction)

5. Gutinda kugaburira umwana cyangwa kumugaburira mbere y’igihe (mbere y’ amezi atandatu)

6. igihe nyina w’umwana atameze neza mu mitekerereze. (psychologically disturbed mother)

7. umwana udahabwa urukundo ruhagije

8. imyumvire y’umubyeyi idahwitse ku bijyanye n’imirire

9. ubukene, inzara n’amapfa

10. ibihe by’intambara

11. Ku bangavu ndetse n’ingimbi, kudashaka kurya (anorexia), cyane cyane ku bangavu, ndetse no gukora imyitozo ngororamubiri isaba ingufu nyinshi ku ngimbi.

Ni byiza gupimisha umwana ibiro buri kwezi kugeza ageze imyaka itanu, kugira ngo umenye neza uko yiyongera ibiro bityo umenye imikurire y’umwana wawe.

Umwana yiyongera ibiro uko agenda akura. Bavuga ko umwana akuba incuro ebyiri ibiro yavukanye ku mezi atandatu, agakuba gatatu ibiro yavukanye ku mwaka umwe, agakuba kane ibiro yavukanye ku myaka ibiri, akiyongera ibiro bibiri buri mwaka kugeza ku myaka itanu.

Ariko rero ibi sibyo bigenderwaho mu kumenya ko umwana yiyongera ibiro. Hifashishwa amafishi y’imikurire y’umwana, ukamenya niba yiyongera ibiro cyangwa niba atiyongera ibiro uko bikwiye. umwana nagaragaza ibiro biri mu ibara ry’umuhondo ku ifishi y’ikingira azaba atiyongera ibiro.

Kutiyongera ibiro ku mwana biterwa n’impamvu nyinshi. Zimwe muri izo mpamvu zishobora kuba indwara zo mu mubiri w’umwana nk’indwara z’amara zitera impiswi zihoraho, indwara zitera kuruka, igihe umwana atabasha konka cyangwa kumira, imirire mibi n’izindi…

Uretse indwara ariko, habaho n’izindi mpamvu zijyanye n’imbonezamubano n’ubuzima bw’imitekerereze zitera umwana kudafata intungamubiri/kalori zihagije:

24 Cosmos Magazine June-July 2014

MENyA N’IBI

Marie Louise Umwangange

Page 25: Cosmos magazine issue 1

25Cosmos Magazine June-July 2014

Umwana akwiye gutozwa isuku no kuyigirirwa akiri muto

Rimwe na rimwe usanga cyane cyane mu mavuriro yegereye ibice by’icyaro (mu giturage) indwara zivurwa abana bakiri bato bari munsi y’imyaka 5, ari indwara z’impiswi. Nkuko tubizi iyi ndwara iterwa no kugira isuku nke kuko iterwa ahanini no kumira udukoko tuba mu myanda (amazirantoki) y’ abantu binyuze mu ntoki zanduye, amazi anyobwa cyangwa se ibiribwa. Uretse n’uyu mwanda w’abantu n’umwanda w’amatungo ushobora gutera iyi ndwara. Ku rundi ruhande, iyi ndwara ishobora kwandura bitewe n’isuku y’ibikoresho dukoresha mu gikoni, kutagirira isuku intoki igihe tuvuye mu bwiherero, birashoboka kandi ko ishobora gukomeza gukwirakwira igihe cyose hatabonetse amazi meza yo kunywa ndetse nayo gutekesha. Nkuko imibare ibigaragaza, ngo iyi ndwara ku isi ihitana abantu benshi kuko buri mwaka miliyoni zirenga ebyiri zipfa zizize iyi ndwara, ikibabaje ni uko abasaga 90% ari abana bari munsi y’ imyaka 5. Ikindi ni uko buri mwaka abasaga miliyoni enye bandura iyi ndwara y’impiswi ku isi hose kandi ari indwara twari dukwiriye kwirinda.

Mu mpamvu nyinshi zagiye zigaragara ni uko abana bakiri bato bazandura bitewe n’uko ababyeyi babo batabitaho ngo babagirire isuku ibi bigaterwa n’impamvu zimwe na zimwe nko kuba hari aba mama bamwe banga guhindurira abana babo b’ impinja igihe bitumye ngo aha barabatesha igihe ubundi ngo ntibafite ibyo gusimburanya aho usanga umwana yituma mu maranje mu gitondo akongera guhindurirwa nimugoroba kandi tuzi neza ko umwana w’ uruhinja ashobora n no kwituma inshuro zirenze 5 ku munsi. Aha rero ababyeyi b’ abagore cyane cyane bakwiriye kwita ku isuku y’ aba bana.

Mu bindi bituma iyi ndwara ikomeza gukwirakwira ni uko hari n’ubwo ababyeyi bamwe baba bari gutegura amafunguro umwana akituma bajya kumuhndurira ibyo yitumyemo ntibibuke gukaraba bityo bakanduza ibyo barimo gutegura nabyo bikanduza abaza kubifungura. By’umwihariko rero abana b’impinja n’abakiri bato bakwiye kwitabwaho kuko bo ntacyo baba bashoboye kwikorera birazwi ko umwana akunda kugira impamvu nyinshi zishobora gutuma ahindurirwa ibyo yambaye, cyane nko mu gihe akiri uruhinja kuko umubiri we wikoresha atabifitemo gutekereza. Usanga abagore bamwe bibagora kwita ku mwana igihe cyose ahuye n’umwanda utunguranye: yinyariye cyangwa se hari ukundi byagenze.

Nk’uko tubikesha urubuga: destinationsante.fr, ababyeyi badakuze (bakiri bato)ni bo bakunda guhura n’iki kibazo cyo kutamenya guhindurira uruhinja rwabo buri gihe bibaye ngombwa. Hari amabwiriza yatanzwe kuri uru rubuga yakurikizwa mu gihe umubyeyi ashaka guhindurira umwana we:Icya mbere cy’ibanze ni ukugira isuku y’intoki ukoresheje amazi n’isabune. Niba utagira isuku bizakugora cyane kumenya ko umwana wawe akeneye guhindurirwa.

Niba umwana umuryamishije ahantu runaka, wimukuraho amaso cyangwa rekera akaboko kawe ku nda ye. Hitamo agakino gashobora kumurangaza, na byo bituma uruhinja rutekana maze waba uruhindurira ntirutere amahane. Kura ikintu cyose gikomeretsa ahantu waryamishije uruhinja rwawe cyangwa ibindi byose byaba imbogamizi mu gihe urimo kumuhindurira. Sukura ahanduye neza witonze ukoresheje akenda gatoteshejwe n’amazi y’akazuyazi, maze umufate witonze ku dutsintsino mu gihe urimo guhanagura ikibuno cye. Niba umwana wawe ababutse cyangwa agize izindi ngaruka ziva ku kumuhindurira, hari amavuta wakoresha abikiza kuko biba bidakanganye. Niba ugiye kumuryamisha, muterure witonze kandi utandukanyije amaguru ye maze umurambike unamworose neza. Mu gihe umwana wawe yambaye, mushyire hasi ku musambi cyangwa ku kirago bisukuye cyangwa aho umurerera.Mu gihe umwambuye ibyanduye, bishyire mu kantu ka plastike unagapfundikire mu buryo bwo kwirinda umunuko byatanga. Nyuma y’ibyo byose, koga intoki n’isuku y’ibindi bikoresho iba ari ngombwa.

Mubyeyi kwita ku isuku y’ umwana wawe ni ingenzi haranira kugirira isuku umwana uhereye mu buto bwe bizagufasha, bitume agira ubuzima bwiza kandi nawe bizakurinda guhora usiragira ujya kwa muganga kuvuza indwara za hato na hato ziterwa n’isuku nke. Uretse n’izi ndwara n’uku kuvuza kwa hato na hato, tunamenye ko bituma tudindira mu iterambere niba wagiye kuvuza umwana imirimo wakoraga irahagarara, ari nako umutungo w’urugo uhagendera. Duharanire isuku yo soko y’ubuzima.

MENyA N’IBI

Felicien gapfizi

Page 26: Cosmos magazine issue 1

26 Cosmos Magazine June-July 2014

MU KIgANIro N’ABANA Bo MU KArere KA KICUKIro, BAgArAgAJe IMyUMvIre yABo KU ByereKerANye

N’IMIBereho yABo MU Ngo zABo, MU BUrezI NdeTSe No MU BINdI.

1 . INGABIRE

Ariette wiga mu mwaka wa 6 yavuze ko imibereho y’abana muri iki gihe igoye bitewe n’ubukene

bw’ababyeyi babo. Abona ko uburyo bwo kwiga bugenda burushaho gukomera bitewe n’amafaranga y’amashuri agenda yiyongera umunsi ku wundi. yagize ati: « Nk’ubu ujya kumva ngo minerval ni ubuntu ariko wareba amafaranga dutanga ugasanga birenze ubuntu. Ikindi kandi hose si ko banganya minerval. Ibigo bimwe byishyiriraho umubare runaka, ibindi ugasanga byakubye kabiri. Ibyo rero bikaba bidushobera. »

2. Mutsindashyaka

pascal wiga mu mwaka wa 5 na we yavuze ko imyigire y’iki gihe iteye inkeke; aho usanga

umwana atakimenya kwandika n’izina rye ariko ugasanga aragenda yimuka ava mu mwaka ajya mu wundi. « Nk’ibyo ni ibiki koko? » Ibyo abyibaza afatanyije n’abandi bana na bo babona ko imyigishirize y’ubu isa n’aho yahindutse rwose. Aragira ati : « Nk’ubu kwiga icyongereza

mu mashuri ya Leta ni ibintu bitugoye pe! Ubaza umwarimu ukwigisha icyongereza akakumvisha ko ugomba kubyisobanurira, kandi uretse no kucyumva no kugisoma ntibyoroshye. »

hari kandi n’abana bashima leta yacu kuko yitaye cyane ku myigire y’abana

3. Clarisse avuga ko kugeza ubu uburezi bwateye imbere cyane mu rwanda. Nta mwana utakijya mu ishuri.

N’uwo babonye hanze ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bubibaza ababyeyi babo. yagize ati: « Kuri ubu twese dufite amahirwe yo kwiga, nta mwana ukibura ishuri n’iyo yaba ari umuswa ntabwo yirukanwa. Ndetse n’abana bigira ba mayi bobo, ubuyobozi bukurikirana ababyeyi babo, bagasubizwa mu ishuri. »

Kuri bene bariya bana bijyira mu muhanda, na bo ubwabo ntibabyishimira kuko babona nta cyizere cy’ubuzima bw’ejo hazaza bifitemo. Niyo mpamvu na bo ubwabo bifuza kugana ishuri.

Abana bacu barezwe neza baba amizero y’ejo hazaza

4. Sibomana

alias Gakwerere atangaje ko nta cyiza cyo kujya mu muhanda.

yagize ati « Kujya mu muhanda ni amabura

IJwI ry’UMwANA

Felicien Gapfizi

Page 27: Cosmos magazine issue 1

27Cosmos Magazine June-July 2014

kindi. Usibye kuhandurira imico mibi, yo kunywa ibiyobyabwenge, kwicwa n’inzara, gusabiriza n’ibindi. »

yasobanuye ko kugirango abe mayibobo byatewe n’imibereho mibi y’ababyeyi be

batashoboraga kurangiza inshingano zo kurera

abo babyaye. yagize ati: « Jye narigaga ngeze mu mwaka wa gatatu. Igihe kimwe mvuye kwiga nsanga nta biryo bihari kandi inzara

inyishe. Nsabye mama ibiryo anyuka inabi ngo ninjye kubipagasa. Kuva ubwo numva nzinutswe

ishuri ; naba nitwa ko narigiyemo nkiherera mu muhanda nirebera abahisi n’imodoka,

ngahengera abandi batashye nanjye ngatahana na bo. Nagera mu rugo ibibazo bigakomeza.

Mpitamo kujya gusabiriza… Cyakora aho bigeze aha ndifuza uwamfasha ngo ndebe uko

narisubiramo. Kuko ubuzima bwo mu muhanda ntacyo bwazamarira »

Muri rusange abana baratabaza cyane kubera imibereho mibi bahura nayo. Baca umugani

ngo utazi umukungu yima umwana. Umwana akwiye

kwitabwaho mu burere bwose ; haba mu rugo

aho akomoka, haba ku ishuri aho avoma

ubwenge haba no mu muryango (société) aho

ahurira n’abandi.

Abana benshi

bifuza kumera

nk’abo babonabagashize.

5. Iradukunda

Joêl yavuze ko naba mukuru akarangiza amashuri ye, azashobora kwihangira imirimo

akaba yashaka umwuga ukomeye wamuhesha amafaranga ngo nawe akaba nk’umucuruzi.

6 . Chantalna we yavuze ko abakobwa benshi bashakisha amafaranga bagendeye ku marari yabo. Agira

inama abana bakiri bato ko bakwiga bashyizeho umwete bakazaba abari basobanutse batiyandarika kandi bagahesha ababyeyi n’igihugu cyabo ishema n’agaciro.

yagize ati: « nta cyiza nko kuba umwari ukwiye maze ukazambara voile ukaba umugeni ubereye abandi urugero. Bityo ukaba uhesheje ababyeyi bawe agaciro. »

Bamwe mu bakobwa kandi bagize icyo bavuga no ku muco nyarwanda aho bagaya ababyeyi babo babacengezamo imico mibi yabakururira uburara.

7. Mukamana

Shanela yagize ati: “Ujya mu nzira ukabona umumama umwe yambaye imyenda idahesha

umubyeyi agaciro, yambaye nka mini cyangwa ipantaro imufashe cyane. Ubwo se umwana we ntazareba urwo rugero rubi na we akazajya abyambara. Ibyo rero ni byo bitera abakobwa benshi kwiyandarika cyangwa kugira irari ry’ubusambanyi. Kuko umuhungu na we ufite iryo rari iyo akubonye wihambiriyeho utwo twenda umeze nk’uko waremwe bituma akwirukaho kugeza agushukishije utuntu nka telefoni, amafaranga n’ibindi, akaba agushoye mu busambanyi.”

Ngayo nguko rero; gusa ngo igiti kigororwa kikiri gito kandi ngo uwiba ahetse aba abwiriza uwo mu mugongo. Ababyeyi n’abarezi rero ndetse n’ubuyobozi burebera abaturage ni bo bakwiye kuzirikana imibereho y’abana bacu, kuko ngo ntaho baba baduhishe. Ibyo bavuga byose bifite imvano.

Abana namwe ntimukabone isha itamba ngo mute n’urwo mwari mwambaye. Nimushishoze mukore igikwiye maze murebe ko mutazaba amizero y’ejo hazaza.

IJwI ry’UMwANA

Page 28: Cosmos magazine issue 1

NTA MVURAIDAHITAKuwa 28 Nzeri, 2010. Saa tanu z’ijoro. Mu rugo kwa Kagabo

NYIRaMaNa: Ariko Mana y’i Rwanda koko aba bana ndabagira nte? noneho nderekeza he? Kagabo yigize ntibindeba! ahaaaaa nzaba numva…Kagabo atashye yasinze ari kudandabirana

Kagabo: Nyiramana! Nyiramana! Enda enda vayo natashye!

NYIRaMaNa: Karame mugabo mwiza!

Kagabo: noneho sha umva ko ntazatera akabariro; nahembutse; enda igira hino!

NYIRaMaNa: ariko koko urabura gushaka igitunga aba bana nawe ngo ibyo?

Kagabo: ariko wasaze! Nakuzaniye iki? enda nyuzwa aha!NYIRAMANA (arira): ariko koko …

Kagabo aramukurura amujyana ku ngufu. Iryo joro yasamye inda ya 6 yaje no

kumugwa nabi!

Hashize Ukwezi. Ku mugoroba. Mu mbuga kwa Kagabo

Kagabo: Nyiramana! Nyiramana! Nyiramana! Nta soni? ubu wigize ibiki? harya ngo ntushaka kubyara? ese twe ko twari 12 ntitwakuze ye? ko katavuga se?Nyiramana atangira kurira. Ataravuga…

Kagabo (n’umujinya mwinshi): muzira kudakubitwa! Kagabo aba amukubise urushyi, amukururira mu nzu amuhondagura!

NYIRaMaNa (n’amarira meshi): komeza unkubite nawe uzakubitwa n’isi!

Kagabo: reka nkureke nijyire aho abandi bari utangwaho! nsange utarahisha urambona!

NYIRaMaNa: ndateka se iki ko nta n’inkwi zihari?Kagabo amuhereza amafaranga 2000.

Kagabo: ngaho fatwa kandi uteke n’inyama! Kandi aya nguhaye uzayahahishe ukwezi! uzi kundya imitsi gusa! Ndagiye sha!

NYIRaMaNa (n’amarira n’ikiniga): Ariko koko umpora iki?ubuse………(atararangiza kuvuga)

Kagabo (n’umujinya): ziba utantera n’umwaku! Kagabo ahita yigendera.

Kagabo ageze ku kabari

MaTENE: Boss arahasesekaye noneho ngiye guhembuka!BYENVENI ,MATENE na MUHIRE (bavugira rimwe, bisetsa): boss! Urakeye! wambaye neza kabisa! urasa n’amafaranga kabisa!

Kagabo: eeeh basore! Babahe! amafaranga arahari! munywe muhage amafaranga si icyabuze iwanjye!

bYENVENI: ntiwumva se! umuboss ni nkawe

Kagabo (yisetsasetsa): haahahhhhhh

28 Cosmos Magazine June-July 2014

INkUrU NDENDE

Assouma Murebwayire

Page 29: Cosmos magazine issue 1

NTA MVURAIDAHITA

Nyiramana ni umugore wa Kagabo

bafite abana 5. Kagabo kuringaniza

urubyaro ntabikozwa! mbega urugo! mwiyumvire

namwe...

”haaahahah… barman bahe sha! nawe ufate icyo ubasha.Bose baranywa barahembuka. Kagabo amaze gusinda afata inzira arataha.

Saa sita z’ijoro, Kagabo ageze mu rugo asanga baryamye.

Kagabo: Nyiramana! Nyirambeba! Nyirahuku! Nyiramanaaa! ariko wa kagore we urumva, ntiwumva? kandi uranshakaho urwiyenzo! kingura cyangwa ndukureho n’ubundi warutashyemo rwuzuye!

Nyiramana aza gukingura. agikingura Kagabo aramuhutaza, abandagara hasi! ahaguruka arira. Macibiri, imfura yabo, aba arabyutse.

Kagabo: ko wiriza se urigira amaki? Kagabo ahitira ku meza, asanga bateguyeho dodo n’umuceri!

Kagabo (n’umujinya mwinshi): nyirashyano, izi ni zo nyama wahashye? sinasize mvuze ngo uteke inyama? vayo hano!

NYIRaMaNa: ariko koko urabona

amafaranga 2000 wasize yavamo umuceri, inyama n’amakara?KAGABO: zibaho wantezarubwa we Kagabo ahita amukubita urushyi!

MaCIbIRI: ariko papa uzakubita mama kugeza ryari? reba no ku ishuri batwirukanye!KAGABO: cecekaho nawe dore ko uri nka nyoko! Ubu se ko ntize simbatunze?

MaCIbIRI: ariko papa si ukukubahuka ariko ibyo udukorera twe na mama sibyo kandi hari amategeko abihanira. Nk’ubu se uheruka kutwishyurira amafaranga y’ishuri ryari?

Kagabo (n’umujinya mwinshi): mumve mu maso ntarabashwanyaguza nonaha! Uzi ko uri kubwira so cyangwa? Mutumuke!

MaCIbIRI (ahita agenda yivugisha): ariko Mana, uzadufashe papa ahinduke! ahaaaaaa nzaba numva…

Kagabo: niko wa kagore we, wirirwa unteza abana bawe? muzajyane mumvire aha!

NYIRaMaNa: n’ubundi ndarambiwe! gusa nta n’umwana n’umwe nakura aha kuko nta we nazanye.

Kagabo (aseka cyane): hahaha naba nkuruhutse.uko gasa! abagore se barabuze?

NYIRaMaNa (n’ikiniga cyinshi): ariko Mana, ngo ntibabuze? wanzanye se utababona? HuuKagabo aramuhurutura amuta hanze!

Kagabo (n’umujinya mwinshi): ngaho tumuka! Mvira aha! Genda!NYIRAMANA: ese waretse kuntesha abana bajye!

Abana bose barabyuka baza mu ruganiriro, bararira…

abaNa (bose barira): mama mama mama mamaaaaa

Biracyaza…

29Cosmos Magazine June-July 2014

INkUrU NDENDE

Page 30: Cosmos magazine issue 1

30 Cosmos Magazine June-July 2014

Ibumba ni ikintu akenshi usanga abantu badaha agaciro kandi ni

kimwe mu bintu bifite akamaro kuko baribumbamo amatafari ahiye, amavase, n’ibindi ku buryo ritakagombye gupfushwa ubusa cyangwa ngo riharirwe abantu bamwe nkuko bikunze kuvugwa.Immaculee Mukamusoni ni rwiyemezamirimo ukorere mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Kigali Akagari ka Rwesero, akora umwuga wo kubumbisha amatafari akoze mu ibumba, akaba akora filigo za Kinyarwanda ndetse anabumba amavaze.

Twaramwegereye maze adutangariza igitecyerezo cyo kuba rwiyemezamirimo aho yagikuye, avuka ko muriwe yamye akunda kazi kandi akumva azikorera.

Leta y’ u Rwanda aho yatangiriye gushishikariza abantu kwihangira umurimo Mukamuzoni yafashe iyambere ajya guhugurwa ibirebana n’uburyo umuntu yakwihangira umurimo, nibwo yagize amahirwe ahabwa amahugurwa mu 2010 nibwo yatangiye iki gikorwa.

Mukamusoni ati “Njyewe ntangira natangiranye amafaranga make nari mfite

ariko maze gutangira banyibye amafaranga menshi ku buryo ntacitse intege niyambaje bagenzi banjye twahuguranywe baranguriza ndakomeza imirimo nk’ibisanzwe.”

Avuga ko amaze kugera ku rwego rushimishije kuko buri kwezi aba yizeye ko itanura riba rigiye ku isoko. “Ubu naguze isambu niyo ngira ingwate nkiyo bibaye ngombwa ko niyambaza banki; gusa iyo itanura irangiye mbasha guhemba abakozi ndetse nkanasigaza ayo nkemuza ibibazo by’umuryango wanjye.” Yongera ho ko itanura riba rigizwe n’amatafari ibihumbi 100.000, akaba afite abakozi 68 ahemba akurikije umusaruro batanze.

Yadukuye ahaga!Bamwe mu bakozi ba Mukamusoni twaganiriye badutangarije ko kuva babona aka kazi ko kubumba amatafari no kuyapakira byabafashije cyane kuko byabakuye mu bwigunge ku buryo abenshi bamaze kwiyubakira inzu.

Emerita Nyirabagande ufite

imyaka 43 yadutangarije ko aka kazi akamazemo imyaka hafi itatu kuva yagatangira ntarongera gusaba umunyu yagize ati: “uyu mubyeyi yaradufashije yatwigishije koga adushoboza kugura agatungo ubu turi aborozi, ntawe dusaba umunyu mu by’ukuri aka kazi karadukenuye.” Innocent Habyarimana nawe ni umububyi w’amatafari avuga ko mbere y’uko abona aka kazi yari umuhinzi kuri ubu akaba ngo abona afite icyerekezo cyiza yagize ati: “Aka kazi kankuye mu bukode ubu nabashije kwiyubakira inzu ntunze umugore n’abana batanu si ni ibyo gusa kuko ubu ndanoroye.”

Yongeraho ko abantu bakagombye gukura amaboko mu mufuka bakitabira umurimo kuko akazi kose ukoze neza kakugirira akamaro.

Antoine Twagirumukiza nawe yagize ati “Utagiye kure na telephone sinari nyizi ariko ubu ndayitunze kubera aka kazi, niyubakiye igikoni yewe nanafunguje na Konti mu Murenge Sacco, ahubwo uyu mu byeyi yaba habaga n’abandi benshi nkawe bagaha abantu imirimo.”

Kubyaza umusaruro ibumba byamugejeje ku iterambere

IJwI ry’UMUGorE

Saidath MURORUNKWERE

Page 31: Cosmos magazine issue 1

31Cosmos Magazine June-July 2014

Firigo ibikwamo amazi y’umwimerere!

Mukamusoni atangaza ko ajya gukora firigo ya Kinyarwanda yatecyereje ku bantu banywa ibintu bidakonje agira ati “hari abantu batanywa ibintu bikonje rimwe na rimwe banabitewe n’uburwayi, nahise ntekereza akabindi kuko kera nziko bakabikagamo amazi, nibwo nagashyizeho aka robine, ngashakira umufuniko ndetse naho gaterekwa ndetse hari n’irindi banga nkoresha rituma amazi akomeza guhorana isuku.

Twamubajije ku binjyane n’isoko Mukamusoni atangaza ko kugeza ubu isoko arifite ariko akaba ateganya kwagura ku buryo yakongera ubwinshi bw’amatafari abumbwa. Yagize ati “Frigo zo akenshi nzikora kuri komande kuko iyo ngiye ku murika ibyo nkora menya n’abantu noneho bakajya bandangira abakiriya.” Tumubajije ku ibanga akoresha nk’umugore ukora umurimo kandi ukomeye atangaza ko we ibanga nta rindi ahubwo ari uko yita ku bakiriya ku buryo uwamuguriye bitewe n’uburyo aba yamwakiriye atabura kumurangira undi.

Yanagize ubutumwa aha abantu

by’umwihariko abagore yagize ati “Iyo uriye ikintu wivaniye mu bwenge bwawe no mumaboko yawe ukirya wishimye kandi unezerewe mu by’ukuri abantu nibaryoherwe n’uburyohe bw’umurimo bakure amaboko mu mufuka.”

Mu rumva rero ko ushaka ashobora kandi akazi kose gatunga nyirako iyo agakoze neza. Abanyarwanda dukomeze gusobanukirwa ko akazi atari ako mu biro gusa ahubwo abantu bagomba gutecyereza cyane ku kwihangira udushya kuko n’ibyo bizabafasha kugera ku iterambere rirambye.

IJwI ry’UMUGorE

Page 32: Cosmos magazine issue 1

32 Cosmos Magazine June-July 2014

UMUryANGo

Akarere ka Rubavu kagaragaje umuhate udasanzwe wo gukura

abana mu bigo by’imfubyi gashyirwa mu miryango. Kugeza ubu mu karere hamaze gusubizwa mu miryango abana basaga 168, abenshi bavuye mu kigo kirera imfubyi cya Orphelinat Noel de Nyundo kibarizwa mu murenge wa Nyundo ndetse na Orphelinat Imbabazi iherereye mu murenge wa Mudende.

Ubwo twageraga mu murenge wa Mudende twerekeza ku mupaka wa Kabuhanga uhuza u Rwanda na Republika iharanira Demokarasi ya Kongo, twasuye Nyiramigisha Carine, umwana wavuye muri orphelinat yakirirwa n’umuryango wa Kamende Mathias na Nyirahabimana Vestine.

Uyu musaza wacyuye igihe mu mirimo yo kuyobora itorero mu ba Anglikani, atangaza ko uyu mwana yabaye umugisha muri uyu muryango, binagaragazwa n’uburyo Carine yitaweho. Ubwo twahageraga, umubyeyi

Nyirahabimana akaba yari yagiye ku isoko rya Kabumba kumushakira imyambaro y’ishuri.

Nyirahabimana ni umugore wa kabiri wa Kamende, kuko uwambere yitabye Imana muri Genocide yakorewe abatutsi, akamusigira abana ubu bamaze gukura. Ariko we na Nyirahabimana bakaba nta mwana bafitanye uretse Carine bakiriye.

Kamende yadutangarije ko mbere y’uko Carine agera mu rugo, umugore we yagiraga ikibazo cy’umutima, ariko ubu abona yarakize. Mu magambo ye, Kamende yagize ati:” Uyu mwana karine yabaye umuti wamvuriye umugore. Umugore wagiraga ikibazo cy’umutima ariko ubu ntacyikanga, mbese ubona yarakize.

Nsanga ibibazo ashobora kuba yarabiterwaga no kutabona akana hafi ye, ariko ubu umukobwa wacu Carine yatubereye umugisha utagabanije.”

RUBAVUUmwana yabaye umuti w’indwara y’umutima ku mubyeyi wamwakiriye

Mu bandi bana, Carine ahorana

ibyishimo biranga umwana umerewe

neza mu muryango

Mu ishuri Carine yiga neza. Aha

yarimo yereka abashyitsi ibyo yize,

yifashishije ikayi yigiramo

Umusaza KAMende Mathias

n’umwana nyIRAMIgIshA Carine

Abana bakuru ba Kamenda nabo ngo bishimiye kugira Carine bafata nka murumuna wabo wa bucura, kandi usanga bose bamwifuza ngo abasure n’aho bashatse.

Kubera ubukangurambaga bwa muzehe Kamende, ubu mu bakristo ayobora mu rusengero ngo amaze kubona abandi batandatu bifuza kwakira abana mu miryango yabo.

Carine nyiramigisha impano y’Imana ku muryango

wa Kamende Mathias

deo nzaramyimana

Page 33: Cosmos magazine issue 1

33Cosmos Magazine June-July 2014

UmUshiha ntUkwiye MU MURyAngosaidath MURoRUnKWeRe

Hari ingo zimwe na zimwe usangamo umushiha yaba umugabo cyangwa umugore

ugasanga urugo rwabo rurangwa no gushihurana kandi mu by’ukuri uyu muco simwiza kuko udashobora kuzana ituze mu muryango.

Ubusanzwe umushiha uterwa n’ibintu byinshi bitandukanye, hari igihe uterwa n’uko umuntu yaramutse, uko ateye, ibibazo yahuye nabyo, hari n’abagore batwita bakagira umushiha, ibi byose bishobora gutuma utumvikana nabo muri kumwe bikabagiraho ingaruka ndetse nawe bitagusize mu gihe udashoboye kubyihanganira.

Umushiha ni ikibazo gisaba kuba uw’ufite amenya uko yitwara kubo bari kumwe, cyane ko abo muri kumwe baba batazi impamvu yawo.

Umugabo n’umugore ntabwo bashobora kubaka urugo rwabo mu gihe barimo bashihurana kuko nta tuze bagira hagati yabo yewe n’abana bakabigiraho ingaruka kuko muri icyo gihe hari ukuri badahabwa bitewe n’ubwumvikane buke buba bwatangiye mu muryango.

Umuntu wagiriweho umushiha wajujubijwe cyangwa bogeyeho uburimiro akenshi abyirwa amagambo ashaririye y’urucantege, imyitwarire cyangwa ibikorwa umuntu akenshi akunze kuba afite ububasha cyangwa afite icyo arusha undi akoresha mu kumwibasira, mu kumutoteza akenshi abikorera uwo asuzuguye.

UMUryANGo

Ibyo bikorwa biba bigamije kumunnyega, kumuca intege, kumutesha agaciro, kumutera ubwoba, kumutoteza no gutuma ahabuka agata umurongo w’ibyo yakoraga ku bw’inyungu runaka ubikora aba agamije, ariko byose bikangiza ubuzima bw’ubikorewe.

Uyu mushiha ni intwaro ikomeye yo gutesha umuntu agaciro n’icyubahiro mu muryango. Usanga uko kogeraho umuntu uburimiro cyangwa kumujujubya umushihura, bimwangiza mu bitecyerezo ndetse yemwe bikanamugiraho ingaruka ku buryo atabasha kugira ishema ry’uwo ari we no kugaragaza ubushobozi bw’icyo ashoboye.

Iyo usesenguye neza usanga

umushiha utuma ujujubya abo muri kumwe ari ihohoterwa rishingiye ku mitekerereze rikorwa rigatesha agaciro ikiremwamuntu.

Iyi ngeso yo gushihurana ikunze kugaragazwa n’abakoresha bamwe badafata neza abo bayobora, abagabo n’abagore bamwe na bamwe barangwa n’umushiha mu ngo zabo, bamwe mu babyeyi gito n’abandi bantu biyumva ko hari isumbwe runaka bafite kurusha abandi.

Abantu by’umwihariko abashakanye bakwiye kwirinda icyo aricyo cyose cyakurura amakimbirane mu muryango kuko bigira ingaruka mbi ku mibanire yabo.

Page 34: Cosmos magazine issue 1

34 Cosmos Magazine June-July 2014

Nakundaga gukina umupira cyane “makanyaga Abdul”

ibintu byose bakajya kumureba nahise numva nkunze muzika cyane! ”Makanyaga Abdoul avuga ko ikintu cyamubabaje ari muto ari ukubura umubeyi we akiri muto, ariko akaba yarashimishwaga no gukina n’abandi bana ndetse no ku ishuri ngo ni kimwe mu bintu byatumaga ajyayo abishaka kubera ko yumvaga ko ari bwirirwane n’abandi banyenshuri.

Intumbero ye akiri mutoMakanyaga avuga ko akiri muto yumvaga azaba umukinnyi w’umupira cyangwa umuhanzi; yagize ati: “Numvaga nzaba umukinnyi w’umupira cyangwa nkaba umucuranzi, mu mwuga wundi nkaba nzi ko nzaba umucuzi ucura ibyuma.”

Yaganiriye na Mama weMakanyaga Abdoul yatubwiye ko akiri muto yakundaga kuganira na mama we kuko ari we yari yari asigaranye; impanuro yahawe n’umubyeyi we atajya yibagirwa ngo ni uko yajyaga amubwira ngo ntuzabe imbwa. Makanyata ati: “Mama cyane yakundaga kumbwira ngo ntuzabe imbwa, ati ntuzandavure, ati ntukajye ujya gukina mu bana bashobora kukwigisha imico mibi utazaba imbwa; icyo kintu nicyo mukecuru yakundaga kumbwira kuko ni we twari twarasigaranye. ”Yasabye abana kumvira ababyeyi.Makanyaga yagize ati: “ubundi umwana mwiza ni uburere, ndabasaba kumvira ababyeyi cyane cyane icyo bashobora kuba bababuza, bagakura bakunda igihugu cyabo kandi na bo ubwabo bakundana.” Akomeza avuga ko urubyiruko rutagomba gutatana, rwirinda guhangana ahubwo rugaharanira gukorera hamwe.

Umuhanzi Makanyaga Abdoul ni inararibonye muri muzika aho usanga akenshi aririmba urukundo, yavutse mu 1947, avuka ari uwa gatatu mu muryango w’abana batanu.

Yaganirije Cosmos Magazine ubuto bwe.Aho avuga ko akiri muto yakundaga gukina umupira; yagize ati: “nkiri muto nakundaga gukina umupira cyane ndetse n’imyuga kuko hari ahantu habaga ishuri ryigishaga gucura najyaga njyayo.”

Si ibyo gusa kuko avuga ko yiga mu kiburamwaka “Gardienne” yigaga i Bujumbura muri Saint Michael baza kujya kureba umuhanzi witwaga Wendo wari waturutse muri Zaïre ariyo Congo y’ubu, wari ukunzwe cyane; yagize ati: “naramurebye numva aranshimishije cyane, ukuntu abantu bari bamwishimiye, ukuntu abantu bari bahagaritse

MU BUto BwANJyE

saidath MURoRUnKWeRe

Page 35: Cosmos magazine issue 1

35Cosmos Magazine June-July 2014

CREATED BY: Joel Surnow and Robert Cochran

COMPOSER: Sean Callery

ExECUTIVE PRODUCERS: Howard Gordon, Evan Katz, Manny Coto, David Fury, Robert Cochran, Brian Grazer, Jon Cassar and Kiefer Sutherland

FILM STARS: Kiefer Sutherland, Yvonne Strahovski, Tate Donovan, Mary Lynn Rajskub, William Devane, Gbenga Akinnagbe, Giles Matthey, Michael Wincott, Benjamin Bratt, Kim Raver

Released by Live Another Day on May 5, 2014

RéALISATEURS: Jean-Pierre Dardenne, Luc Dardenne & Marion Cotillard, Fabrizio Rongione, Pili Groyneplus

Date de sortie: 21 mai 2014

DIRECTOR: Carlos SaldanhaPRODUCTION COMPANY: Blue Sky StudiosFILM STARS: Anne Hathaway, Jesse Eisenberg, Bruno Mars, Jamie Foxx, Leslie MannInitial release: March 20, 2014

DIRECTOR: NICHOLAS STOLLER PRODUCERS: Evan Goldberg, Seth Rogen and James Weaver

WRITERS: Andrew Cohen and Brendan O’Brien

FILM STARS: Seth Rogen, Zac Efron, Rose Byrne, Dave Franco, and Christopher Mintz-Plasse

Released in the U S on May 9, 2014 to positive reviews.

YANDITSWE NA : THEO BIZIMANAYAKOREWE MURI: SILVER FILM PRODUCTION

Yagiye ku isoko ku wa 19 Gicuransi

DEUX JOURS, UNE NUIT

BAD NEIGHBOURS RIO 2

SERWAKIRA igice cya 4Four years after the events of the eighth season, Jack Bauer remains a federal fugitive, and has evaded capture with the aid of Chloe O’Brian. Meanwhile, amid growing concerns over the use of unmanned aerial vehicles in combat, President James Heller pays a historic visit to London to negotiate a treaty over their use.

Sandra, aidée par son mari, n’a qu’un week-end pour aller voir ses collègues et les convaincre de renoncer à leur prime pour qu’elle puisse garder son travail.

A comedy about a young couple suffering from arrested development who are forced to live next to a fraternity house after the birth of their newborn baby.

It’s a jungle out there for Blu, Jewel and their three kids in RIO 2, after they’re hurtled from that magical city to the wilds of the Amazon. As Blu tries to fit in, he goes beak-to-beak with the vengeful Nigel, and meets the most fearsome adversary of all - his father-in-law.

Film Serwakira ivuga ku musaza, nyuma y’intambara, wisanze yarasigaranye n’umuhungu we umwe gusa, yibwiraga ko nyina yapfuye bituma ashaka undi mugore ukiri muto, ariko uwo mugore akaba yaraje akurikiye imitungo; yaje kubigeraho nyuma yo kumwica no kurindagiza uwo muhungu we. Kera nyina w’umuhungu azabineka maze barwanire kugaruza imitungo yabo.

… Serial Drama…

…Français….

…Comedy…

…Kids…

…Kinyarwanda…

24H CHRONO SAISON 9

KIGAlI’S TOp 5 SONGS1. WoWe by Christopher ft KnoWles2. tayali by Urban boyz ft iyanya3. zizane tUzinyWe by King James4. oh my god by Jay polly5. byaKUvUna by Kina mUsiC

INDIRImBO DUTUyE ABAByEyI N’ABANA1. hoza UmWana – berCeUse bUrUndaise2. UmWana ni UmUtWare by françois- Xavier ngarambe3. mWana Wa by liza KamiKazi4. mama ndaKUririmbira by maUriX5. UmUbyeyi UdasanzWe by rider man

twIDAGADUrE

Page 36: Cosmos magazine issue 1

3636

INkUrU MU MAshUsho

MU NDIBA Y’UMUTIMANicole asigaye ahorana agahinda. Eric, umukunzi we bari bamaze umunsi umwe wonyine basezeranye, yaramutse ntawe uhari ahubwo Nicole abona amaraso yuzuye mu muryango w’icyumba barayemo bakigera aho bari bagiye mu kwezi kwa buki! kwa nyirabukwe baramushwiragiza ngo ni umuteramwaku! na we kubyakira bimunaniye ahitamo kujya kure cyane aho atazongera kugira n’umuntu n’umwe umuzi ahura na we…

Nicole: Tuyisingize ChantalYvan: Shema Bryan Mama Yvan: Mwenedata Zouzou ZoulaikaGisele: Ingabire Pacifique

Yanditswe ndetse ikorwa naBlandine Umuziranenge

INK

URU

MU

MA

SHU

SHO

IGIC

E C

YA 1

Cosmos Magazine June-July 2014

Page 37: Cosmos magazine issue 1

37

kandi n’ubundi bari barabimbwiye ko uri umuteramwaku wa gakobwa we. Iyo mbimenya we…

ntago mushobora kwiyumvisha ukuntu nahise mba nkimara kubona ko Eric yapfuye!

none se ubu koko iyo wiyizira mu rugo iwacu basi aho gutekereza kujya kuba muri kiriya kinani?

mu mutima wanjye mba numva Eric atarapfuye neza pe.basi azagire rimwe anyiyereke bitari mu nzozi…

Dore nta na telephone wazanye. nzagaruka kugusura bidatinze ndebe ko wisubiyeho ukemera kuza kwibera iwacu.

ubu wenda iyo ntemera ko tujya mu kwezi kwa buki ntaba yarapfuye koko.kuki ntabimenye koko Mana?

IGIC

E C

YA 1

eriC baTangaJe ko yaPFuye ariko umurambo we nTibabaSha kuwubona.

ubu se ukaba utekereza ko watugumira mu muryango n’ukuntu wanyiciye umuvandimwe?

ibyo ntibikuraho ko ari wowe wamuteye umwaku. mvira aha utavaho natwe uwudutera. Iyo Eric adashyingiranwa nawe ntaba yarapfuye.

niCoLe yaTekereza uko aPFakaye imburagihe n’uko umuryango wa eriC umwirukanye agahinda kakamwegura.

bageze mu buSiTani giSeLe amuFaSha guTunganya aho aza kwirambika bwiJe.

niCoLe yaFaShe umwanzuro wo kuJya kwibera mu buSiTani bw’ahanTu bakundaga guSohokera we na eriC;

niCoLe mu biTekerezo bye yiyumViShaka ko hari wenda agiye muri ubwo buSiTani yakongera akabona eriC iruhande rwe!

Nta wundi muntu nshaka kongera kubona keretse Eric wanjye nazuka ahari.

nizere ko uzisubiraho bidatinze sha, ni ukuri sinishimiye ko ugiye hariya hantu nk’utagira inshuti pe.

oya singikeneye guhura n’abantu banshinyagurira.reka njye aho naganiriye byinshi n’uwo nahariye umutima wanjye akaba ansize ntanamusezeye.

37Cosmos Magazine June-July 2014

Page 38: Cosmos magazine issue 1

38 Cosmos Magazine June-July 2014

ubu se ko atumva, nanjye nkaba ntabona uko mujyana kwa muganga ndazibandwa nziganisha he koko?

ibyo tubivemo twitekerereze ukuntu turamenyesha imuhira. Naho ubundi amaraso agutembamo ni amwe n’ay’uwo nihebeye, ntago nakugirira inzika.

ubu se koko agize ikibazo kindi angiriraho koko sinaba ndigwishije. Nyagasani Mana wamfashije akazanzamuka!

Rosi..,ntago ndi kwiyumvisha ukuntu wowe wangiriye impuhwe kandi njye narakwirukanye igitaraganya!

nagusanze hariya ku muhanda ejo ku manywa umeze nk’uwo abagizi ba nabi bakubise nkuzana hano ngo ndebe ko hari icyo nagufasha

nahuye n’abajura bantegera imodoka ubundi bankuramo barankubita,ibyakurikiyeho simbizi.

yooo baraguhemukiye abo banyagwa ni ukuri pe. Uzi ukuntu wari umeze?

Nicole!...aha nahageze nte?

yVan yahuye n’abaJura bamwambura imodoka, TeLeFone n’amaFaranga yoSe, baranamukubiTa bamuSiga ku nzira ari inTere.

niCoLe aSanga yVan aryamye ku muhanda haFi y’aho yari yaragiye kuba ameze nk’uwakubiSwe aramuhaguruTSa amuJyana aho yabaga.

niCoLe akibaza ukunTu yVan azagarura ubwenge byibuze bikamuShobera.

yVan aho agaruriye ubwenge yiSanga hamwe na niCoLe ari kumuSigaho imiTi.

mama yVan nTiyari agiSinzira kubera yVan amaze iminSi ibiri adaTaha, na TeLeFone ye ikaba iFunze.

ubu se koko umuhungu wanjye umwe nari nsigaranye ari he ko ibyago iyo bigiye kuza bizira rimwe?ubu wasanga wa muteramwaku yarasize awumuteye na we

Gisele hano!...

disi Eric yari yaratomboye, n’ubundi uyu mutima mwiza yari yigaruriye ntiwari kuzamuhira.

uratunguwe?yewe ni we wenyine wari uhazi kuko ni we wamperekeje igihe nazaga.

baCyibaza byinShi giSeLe aba arahinguTSe aJe guSura niCoLe nk’uko yari yarabimuSezeranyiJe.

Page 39: Cosmos magazine issue 1

39Cosmos Magazine June-July 2014

ubu se ko atumva, nanjye nkaba ntabona uko mujyana kwa muganga ndazibandwa nziganisha he koko?

nagusanze hariya ku muhanda ejo ku manywa umeze nk’uwo abagizi ba nabi bakubise nkuzana hano ngo ndebe ko hari icyo nagufasha

mama yVan nTiyari agiSinzira kubera yVan amaze iminSi ibiri adaTaha, na TeLeFone ye ikaba iFunze.

ndizera ko Eric ari hafi yacu basi n’ubwo ntari kumubona wenda mu kanya aratubwira icyo dukora.

ubu se nitutabona uko tuva aha koko urongera uharare utanabwiye mama wawe amakuru yawe?

reka ngende mpanyanyaze ndebe ko anyumva da.naho ubundi ndumva bikaze!

Yvan hano se kandi we bite noneho?yahageze ate se ko mbona asa n’umerewe nabi?

ariko se ibi ni ibiki kandi?muze tujye mu rugo njye ibi sinabyihanganira da.

mbivuga ko ririya shyano ry’umuteramwaku ryibasiye umuryango wacu ngo ni ayanjye!ubu se ryarinze kuntereza umwana amabandi ngo dukunde tugire ngo…?

na Yvan ubwe umubwire ko mu gihe agifite ako gateramwaku mu mutwe we ngo bashaka ko gasubira mu nzu ya Eric atazigera akandagira hano.nibankureho imitwe.sha Gise…,ni ukuri

ugerageze uko ushoboye byibuze areke Yvan atahe

ariko ni ukuri musigare mubitekerezaho mama Yvan.ni umwana wawe n’umukazana wawe uri kugira gutyo.

arabeshyera ubusa ibya Cezariya ntakibiriyeho ukundi ye.ajye njye!

ahubwo wowe mbwira, waramutse ute?uri kumva byoroha?

waramutse neza?

iyaba wari uzi uko mama abyakiye!

Gisele hano!...

aaah…ndatonekara weee.mbabarira ube undekuye gato ndumva ntabasha kurenga aha pe.

nizere ko bagiye guhita baza kugufata rero bakajya kukwitaho neza!

disi Eric yari yaratomboye, n’ubundi uyu mutima mwiza yari yigaruriye ntiwari kuzamuhira.

uratunguwe?yewe ni we wenyine wari uhazi kuko ni we wamperekeje igihe nazaga.

yVan arebana niCoLe ubwuzu byamurenze ukunTu agira umuTima ugira imPuhwe zirenze izo buri weSe yaPFa kugira.

niCoLe na yVan biJyira inama yo kugerageza kuJya ku muhanda bagaTega imodoka iyo ari yo yoSe inyurazo ngo barebe ko bagera kwa yVan.

baCyibaza byinShi giSeLe aba arahinguTSe aJe guSura niCoLe nk’uko yari yarabimuSezeranyiJe.

mama yVan umuJinya umuJyana mu buriri ku manywa y’ihangu!

giSeLe yiyemeza kuJya guSobanurira mama yVan uko byagenze.

mama yVan akibona ko ari giSeLe uJe kumubwira ibya yVan na niCoLe yahiSe amuSezeraho aTanamureTSe ngo yinJire mu nzu.

biraCyaza ...

giSeLe aTiza TeLeFone yVan ngo ahamagare mama we.

bukeye bwaho kwa giSeLe, yVan na niCoLe baramuTSe baSuhuzanya nk’abadaherukanye!

Page 40: Cosmos magazine issue 1