umutaramakuru wigenga
TRANSCRIPT
![Page 1: UMUTARAMAKURU WIGENGA](https://reader036.vdocuments.pub/reader036/viewer/2022072922/55cf9c95550346d033aa5252/html5/thumbnails/1.jpg)
UMUTARAMAKURU WIGENGA
KIGALI KU WA 17 KANAMA 2013
ITANGAZO RIGENEWE ABAKORANA N’IKIGO EDEN MEMORY RESEARCH CENTER
UMWAMBUZI W’IKIRANGIRIRE MU RWANDA
Uwiyita Dr. REKERAHO Emmanuel nyamara kandi ntaho yize hazwi kuva mu mashuri abanza kugeza
ubwo we yivugira ko yarangije amashuri ye kugeza ku cyiciro cya 4 cya kaminuza ari cyo abize bita PhD
ndetse akaba ntacyo akora kigaragarza ko yize ayo mashuri angana atyo,cyane ko hari byinshi akorana
ubuswa utasangana n’umwana wo mu mashuri abanza nk’uko tubikesha abakorana na we ku buryo bwa
hafi batashatse ko amazina yabo ashyirwa ahagaragara kubw’impamvu z’umutekano wabo
wakwibasirwa n’uyu mugabo utoroshye na gato mu gutera ubwoba abagira icyo bamwishyuza.
Ni muri urwo rwego rero twifuje kubamenyesha mwe dukunda kandi duharanira ko mwatera imbere ko
uyu mugabo REKERAHO Emmanuel ari umwambuzi ndetse n’umuteka mutwe ruharwa ukwiriye
kwirindwa cyane ko afite byinshi yabategeramo nko kuba ngo ahagarariye abavuzi gakondo bo mu
Rwanda bibumbuye mu ihuriro AGA RWANDA NETWORK n’ubwo ntacyo abamarira uretse kubarya
imisanzu nabo ubwabo batazi aho irengera, aba bakaba baranagiye bamurega ariko bikaba iby’ ubusa,
akaba yaranashinze ikigo EDEN MEMORY RESARCH CENTER LTD avuga ko kivura kikanatanga
amahugurwa ku bumenyingiro butandukanye nyamara abahiga bakavuga ko ubumenyi bahavana buri
hasi cyane y’ubwo bakagombye kuhavana ugereranije n’amatangazo yuzuyemo ibikabyo acishwa hirya
no hino ku maradiyo nka AMAZING GRACE(Ubuntu butangaje) n’andi menshi.
TWATANGIRA KUBAGEZAHO BIMWE MU BIMENYETSO
Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’abavuzi gakondo mu Rwanda (AGA Rwanda Network)bwajemo
amakimbirane akomeye.
Aya makimbirane yatangiye kujya ahabona cyane cyane ubwo umuyobozi mukuru waryo
yirukanaga umunyamabanga nshingwabikorwa ndetse n’umuyobozi mukuru wungirije. Mu
kwezi kwa karindwi uyu mwaka ni bwo inama rusange y’iri shyirahamwe yateranye yikirukana
umunyamabanga nshingwabikorwa, Modeste Nzayisenga ndetse n’umuyobozi mukuru
wungirije, Daniel Gafaranga.
Ariko na mbere, ibimenyetso by’ukutumvikana mu buyobozi bw’iri shyirahamwe byari
byatangiye kwigaragaza. Nk’urugero, tariki ya mbere y’ukwezi kwa gatanu 2012, komite
mpuzabikorwa y’iri shyiramwe yarateranye ihagarika by’agateganyo umuyobozi mukuru
Emmanuel Rekeraho.
![Page 2: UMUTARAMAKURU WIGENGA](https://reader036.vdocuments.pub/reader036/viewer/2022072922/55cf9c95550346d033aa5252/html5/thumbnails/2.jpg)
Uyu muyobozi ashinjwa kunyereza umuntungo w’ishyirahamwe kandi ngo akarangwaho
n’imiyoborere mibi.
Ku ruhande rwe ariko Rekeraho nawe avuga ko Nzayisenga na Gafaranga birukanywe kubera
imikorere mibi ndetse bakaba baranamubeshyeye ko yanyereje amafanga miliyoni 70
z’amanyarwanda bari bahawe nk’inkunga n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima
(OMS).
Rekeraho Emmanuel, Perezida wa AGA Network
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye tariki ya 31 Kanama 2012, Rekeraho yabwiye
abanyamakuru ko aba bagabo uko ari babiri bananyereje amafanga y’abanyamuryango ngo
bafashe bababwira ko bagiye kubashakira ibyangombwa ariko ntibyaboneka. Ayo abashinja
kunyereza agera kuri miliyoni 4 n’ibihumbi 700 by’amafaranga y’u Rwanda.
Ibi ni byo perezida w’iri shyirahamwe Rekeraho Emmanuel aheraho avuga ko atayoborana n’aba
bagabo bakwiye kuvaho.
Ati, “Nk’iyo umuntu agiye mu baturage akabaka amafaranga yabo ahagariye urugaga yarangiza
ntayazane mu rugaga akayakubita umufuka mbese wakora iki? Icyo ni cyo Modeste
[Nzayisenga, umunyamabanga nshingwabikorwa w’ishyirahamwe] yakoze.”
Amafaranga Rekeraho ashinja Nzayisenga , ni ayavuye mu mahugurwa y’abavuzi gakondo
avugwaho kuba yakoresheje mu karere ka Nyanza ndetse na Kamonyi.
Rekeraho ati “Wayoborana n’umuyobozi nk’uwo nguwo ukavuga ngo uzagera kuki?”
![Page 3: UMUTARAMAKURU WIGENGA](https://reader036.vdocuments.pub/reader036/viewer/2022072922/55cf9c95550346d033aa5252/html5/thumbnails/3.jpg)
Rekeraho Emmanuel kandi ashinja Nzayisenga na Gafaranga kuba bemerera abavuzi gakondo
gukoresha ibikoresho babonye byose kandi bitewe kuko bikurura umwanda.
Ku ruhande rwe, Modeste Nzayisenga, Umunyamabanga Nshingwabikorwa ndetse n’umuyobozi
mukuru wungirije, Daniel Gafaranga bavuga ko ibyo umuyobozi w’iri shyirahamwe abarega ari
ibinyoma; bakongera ho ko abiterwa n’uko yari yahagaritswe by’agateganyo akanga kurekura
ubutegetsi.
Aganira na Igitondo.com, Nzayisenga yavuze ko bitangaje kumva ko Rekeraho avuga ko bariye
amafaranga y’ihuriro kandi ari we wayariye; ndetse ngo ntiyumva uburyo yavuga ko bo
bahagaritswe batakiri abayobozi. Ati “Ahubwo biratangaje kumva ko abamuhagaritse ari bo
batakiri abayobozi. Ni n’ibintu bisekeje kumva uregwa ubusambo ari we uhindukira akavuga
ngo ni wowe wabukoze. Ni ibintu bidasobanutse na gatoya.”
Nzeyimana avuga ko ikibazo gihari ari imiyoborere mibi ari nayo bari mu kurwana nayo. We
avuga ko ibyo Rekeraho avuga ari amaburakindi. “Ibyo ni kwa kundi umuntu aba yabuze ikindi
avuga kubera ibintu akurikiranyweho. Ni amatakirangoyi.”
Uyu mugabo avuga ko bo bamaze no kwandikira minisitiri w’ubuzima bamumenyesha icyo
kibazo cy’ubujura bashinja umuyobozi w’ishyirahamwe ryabo ndetse ubu ngo inzego z’iperereza
zikaba zikibikurikirana.
Nzayisenga anongeraho ko batumije urwego rw’igihugu rw’ubugenzuzi bw’imari, bukaba na
bwo buri gusuzuma iby’inyerezwa ry’umutungo w’urugaga.
Amafaranga Rekeraho abashinja ko bariye, uyu munyamabanga nshingwabikorwa asobanura ko
ari yo yabafashije kwishyura imyenda bari barimo nyuma y’uko Rekeraho anyereje amafaranga
akaba yigiriye hanze y’igihugu.
![Page 4: UMUTARAMAKURU WIGENGA](https://reader036.vdocuments.pub/reader036/viewer/2022072922/55cf9c95550346d033aa5252/html5/thumbnails/4.jpg)
Modeste Nzayisenga, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa AGA Network
Mu myenda bishyuye harimo ay’inzu bakodeshaga ku Gitega urugaga rwakoreragamo. Iyi
bakaba ngo barayishyuye amezi abiri angana n’ibihumbi 500 ndetse hakaba n’andi bishyuye
ibitangazamakuru n’abandi bantu bari babereyemo umwenda.
Kudindiza ishyirahamwe
Amakimbirane hagati y’aba bayobozi yatumye abanyamuryango b’ishyirahamwe ry’abavuzi
gakondo bacikamo ibice bibiri. Ubu hari igice cy’abanyamuryango bashyigikiye perezida
Rekeraho ndetse n’igishyigikiye Nzayisenga na Gafaranga.
Ikibigaragaza ni uko mu kiganiro n’abanyamakuru cyatanzwe, bitari byoroshye kubona
umunyamuryango udafite uruhande abogamiyeho.
Cyakora abanyamuryango b’iri shyirahamwe basanga amakimbirane ari hagati y’abayobozi babo
akomeza kudindiza urugaga rwabo.
Umunyamuryango waganiriye na Igitondo.com, ariko utarashatse ko amazina ye atangazwa,
agira ati “ Biratudindiriza ihuriro kuko bamaze no guce amacakubiri mu banyamuryango. Umwe
aracaha akavuga ngo ibyo uriya akora si byo, undi agaca hariya akakubwira ngo ni byiza...
noneho ugasanga abanyamuryango baricamo ibice.”
Abavuzi gakondo bagize iri shyirahmwe bakaba babona hari icyari gikwiye gukorwa n’inzego
zibishinzwe aya makimbirane agahoshwa. “Dusaba ko leta yakurikirana iki kibazo kiri muri aba
bagabo bakamenya icyo bapfa kikavaho.” Uku ni ko umwe mu banyamuryango abona umuti
w’ibibazo biri hagati y’aba bayobozi.
![Page 5: UMUTARAMAKURU WIGENGA](https://reader036.vdocuments.pub/reader036/viewer/2022072922/55cf9c95550346d033aa5252/html5/thumbnails/5.jpg)
Muri iki gihe biragoye kumenya uyobora ishyirahamwe n’utariyobora kuko aba bagabo bose
bagikora nk’abayobozi ariko buri ruhande ku giti cyarwo. Ubu icyicaro gikuru cy’iri huriro
cyimuriwe mu karere ka Kamonyi hafi yo ku Ruyenzi.
Nzayisenga ashinja Rekeraho kuba yaribye ibiro akabijyana iwe, dore ko inzu ubu akoreramo ari
ye yiyubakiye.
Ku rundi ruhande ariko, Rekeraho avuga ko yafashije ihuriro akaritiza inzu kuko ryari rimaze
kubura aho rikorera kuko baricaga amafaranga menshi y’ubukode bw’ibiro.
Ishyirahamwe ry’abavuzi gakondo rimaze imyaka isaga ine rigiyeho. Nyuma yo guhuza abavuzi
gakondo mu gihugu hose ryatangiye no kubashakira ibyangombwa bibemerera gukora
bagatandukana n’abapfumu.
Gusa haracyari inzira ndende kugira ngo ubuvuzi gakondo mu Rwanda butere imbere nko mu
bindi bihugu by’amahanga nk’ubushinwa.
Ubu iri shyirahamwe rifite abanyamuryango basaga 975, nk’uko bigaragazwa n’ibarura ryabo
ryakonzwe umwaka ushize.
Tubikesha: Igitondo.com
-